You are on page 1of 3

Ibintu 10 Biranga umugore Mubi Bangambiki Habyarimana http://www.urukundo.

info/

Nkuko umugore mwiza atabiterwa nubwiza bwinyuma ni nako nububi bwumugore budaterwa nimiterere yinyuma, ahubwo ububi bushingiye ku ngeso mbi zituma aremerera uwo bashakanye, abo babyaye, abaturanyi ndetse nabahagenda.

1. Umugore mubi yanga gusangira ingorane numugabo we, ntibahuza ibitekerezo, ntabwiza umugabo we ukuri. 2. Umugore mubi abaho imibereho itagira intego nimigambi, yikubira inyungu. Ntamenya ibyo umugabo we akunda, niyo abimenye arabimwima. Niyo abikoze, abikora atishimye. Ikindi, umugore mubi ntiyemera ko amahame meza ari yo ayobora urugo rwe. 3. Iyo agahararo gashize cyangwa habonetse igihombo, umugore mubi atangira gukoresha agahimano nincyuro, ndetse no kwikeka. - akiyima uwo bashakanye mu mibonano mpuzabitsina basabwa kugirana - yima inama umugabo we, abifatanyije no kumunenga. - amwima ubufasha bwinyunganizi bwa ngombwa, byinshi akabyirengagiza akoresheje inzitwazo.

4. Na none kandi, umugore mubi ntatinya guhemukira uwo bashakanye, abikoresheje gukunda abandi bagabo, akima umugabo we urukundo rutagabanije yari afiteho uburenganzira. Kuri iyi ngingo, umugore nkuwo aba akomerekeje umutima wumugabo we, amutesheje agaciro mu bandi, amaherezo benshi bakabigwamo. 5. Undi mugore ugoranye ni igishegabo (umugore wigize nkumugabo). Ahora ahanganye numugabo we. Bene uwo ahora mu ifuti rimwe, yemera icyo ashatse gusa, yica uwo ashaka agakiza uwo ashaka, ntiyemera gukosorwa kandi ntava ku cyejo. Ibyo bigabanya urukundo umugabo we yamukundaga,

kugeza ubwo yifuza abandi bagore cyangwa akabura ubushake bwo kumunezeza. Ni cyo gituma uwo umutima wanze umubiri utamukunda. Ni byo byirukana umunezero bigahagarika udukino two kunezezanya.

Uyu mugore ahorana urutoto, kwitotomba. Amategeko atagira ishingiro ni cyo gitaramo amenyereza abumuryango we. Iyo byamaze kumutegeka, ntatinya kubigaragariza mu nzira no mu ruhame.

6. Umugore mubi anyereza umutungo akoresheje gusesagura mu iraha nibinezeza binyuranye, no kuwiba awuhisha ahandi (awujyana iwabo), gukoresha ibirenze ubushobozi (ibirenze ibyinjira mu rugo). Ubunebwe nubutandame bituma yicisha inzara abana, umugabo nabashyitsi, maze bikica umugabo numuryango. Bikanyaga umugabo ibye no kumutesha inshuti.

7. Umugore mubi ntamenya kurera neza abo yabyaye, abatoza gusuzugura se nabandi bantu bakuru. Atera umwiryane mu muryango no mu baturanyi, agatsemba ikinyabupfura numutekano iwe mu rugo. Byinshi mu bibazo biremereye isi yacu muri iki gihe, byatewe nabagore bibinani, bananiwe gusohoza inshingano zabo Imana yabahaye, nkiyuburezi. 8. Umugore wumusinzi azana ingorane zitesha abana ubwenge, gahunda nubuzima. Ntiyubahiriza gahunda yumugabo we, abana be bariyobora bakaba imfubyi akiriho. Akabera ikirumbo uwamushatse, agahinduka inshuti yibigoryi bikamugusha mu mitego no mu bubata, umugabo we akamubura amureba.

9. Ikindi ni uko umugore mubi atamenya ibyo asabwa nibyo abuzwa. Intwaro akoresha ni ukwivumbura no kwijujuta, agakenera ibiruta ibyo atunze, ahora yibutswa ibimureba, ahora ahembera amahane.

10. Umugore mubi yemera inama zose atabanje kuzigenzura. Urwe rushobora gusenywa niyo avuka, aramutse agendeye ku bitekerezo byumuryango wiwabo akomokamo cyangwa inshuti ze. Aho ngaho, umugabo aba asenyewe nuwamushyingiye (kwa sebukwe). Ibyo avuga nibyo akora bihora binyura mu mwenge wubugoryi bwumugore we, maze bigataha kwa sebukwe. Bene uwo mugore, nyirabukwe na sebukwe abahindura nka bakeba be, agahora ahirimbanira guhangana na bo ngo agaragaze ko bamubangamiye ! Umubano mwiza wabashakanye ushobora kwangizwa numugore wanga inama nziza zumugabo, akagendera ku ziwabo nizinshuti mbi afite.

Ingaruka z'Imyitwarire y'Umugore Mubi

- Ingaruka ni uko ahanini abana bamwigana ibyo abatoza nibyo bamwigiraho, bakabyanduza abo babana bikaba uruhererekane mu miryango bazubaka.

- Imico mibi yumugore yica ibyifuzo nimigambi myiza byumugabo. Umugabo ntiyongere kumwishimira, bikamutesha icyerekezo cyiza yari afitiye umuryango. - Ibyo umugore mubi yakoreye abaturanyi bituma bagambirira kubimwitura akaba ibuye risitaza ku bamukomokaho kimwe nabavandimwe.

Bangambiki Habyarimana http://www.urukundo.info/

You might also like