You are on page 1of 1

NYANZA KUWA 8/07/2013

Njyewe, Habimana Jean Baptiste navutse mu mwaka w1982, mvukira mu Murenge wa Kibirizi ho mu Karere ka Nyanza, mu Ntara yAmajyepfo. Navukiye mu muryango ukennye, mvukira mu muryango wabana barindwi (7) nkaba ari njye mukuru muri bo. Nyuma yo gutsindwa icyiciro rusange cyamashuri yisumbuye (Tronc-commun) hakabura ubushobozi bwo gukomeza kwiga ,natekereje icyatuma ubizima bukomeza kandi ngateza umuryango wanjye imbere.Nibwo natangiye gukora TOFU Inyama za Soya. Iki gikorwa nkaba ngikorera mu Murenge wa Busasamana. Ntabwo nari nzi uko gikorwa ,nahise ngira amahirwe yo kubona aho bazikora, banyemerera kubyiga mu gihe cyamezi abiri. Mbimenye nibwo nahise ntangira kubikora, nabitangiye mu mwaka wa 2010 kugeza nubu nibyo nkora. Nyuma yamahugurwa yAkazi Kanoze nabonye cyane mu kigisho cyo kugena intego no kuzigeraho, nicyo cyatumye umurimo wanjye nkuha intego yo kuwukora neza kurusha mbere yaho. Kuva mbere nabikoraga mbibangikanya nindi mirimo bigatuma nta musaruro uboneka. Ariko ubu nahise ntekereza nsanga aricyo gikorwa nyamukuru, ngiha intego kandi irimo iragerwaho gahoro gahoro. Ikingaragariza ko byiyongera bigana ku mafaranga ni uko mbere nakoreraga ahantu hamwe none ubu nkaba nkorera ahantu habiri. Ikindi ni uko amasoko yiyongereye kuko mbere nagurishaga I Nyaza none ubu hiyongereyeho Ruhango, Muhanga na Kigali. Ubusanzwe ikibazo mpura nacyo ni uko, kubera nkoresha ibikoresho bitajyanye nigihe kandi bikanatanga umusaruro muke, mu gukora TOFU nkoresha amasekuru ya Kinyarwanda. Ariko hari imashini za kijyambere zitanga umusaruro ku buryo mbashije kuzibona nabasha guhaza isoko mfite. Muri make nkaba ntanga inama ku rubyiruko rukunda kuvuga ko nta bushobozi ko rwagerageza guhera kuri duke bafite,kuko njyewe natangiriye ku mafaranga ibihumbi bitanu (5000 Rwf),ubundi ntangira ntira isekuru , ya mafaranhga nyagura Soya. Ubu nditunze, ntunze numuryango mvukamo biturutse kuri icyo gikorwa gitoya. Gutinyuka nicyo cya mbere ubundi tugerageze kwibeshaho. Murakoze Byanditswe na rwiyemezamirimo Habimana Jean Baptiste

You might also like