Professional Documents
Culture Documents
Kwirinda Amatsiko Mabi
Kwirinda Amatsiko Mabi
15/02/2016
inkunga. Imbaraga zubupagani, izidini nizubutegetsi ziri guhuruza isi yose ngo yihane,
iherere mu ruhande rwo kurwanya Imana. Ibyaha bya Babuloni byageze mu ijuru.
Irari rikomotse ku bunebwe, riratuma abagore basiga abagabo babo mu nzu, bakarara
mu mahoteli, umurimbo urenze urugero wabakobwa utuma bica ubusugi bwabo
bagasambana nuwabahaye uwo munsi. Abanyeshuri basimbuka ibigo, aho gucyura
amanota, bagacyura indwara, inda nimpinja.
Ni cyo gituma gushakira isugi nimanzi muri Sodomu ya none, ni nko gushaka imbuto
zumutini isarura rishize. Ubu ababyeyi benshi baramanjiriwe, abandi ni ba bakosha
badahannye, abandi bo bati Reka nzirye, ariko zizangaruka . Abandi bo bamaze
guheba, nta cyizere bafitiye urubyaro rwabo.
Hirya yibyo, hari nababyeyi bashimishwa numusaruro wazanywe nindaya nabajura.
Ngiyo ishusho ya Sodomu.