You are on page 1of 16

Ikinyamakuru nigiheki?

2019 3rd term Vol.5 : Kamere

BYATEGUWE NA MG IRAHARI Soso


MURI LYCEE DU LAC MUHAZI (ASPEJ) 2019 3 RD TERM

Uvushije amaraso y'umuntu, amaraso ye


azavushwa n'abantu, kuko Imana yaremye
umuntu afite ishusho yayo.

(Itangiriro 9:6)
Ikinyamakuru nigiheki? Vol.5 : Kamere

IBIRIMO:
INDAMUTSO MURI YESU KRISTO .................................................................................................................. 2
Umuntu mbere y’icyaha. ............................................................................................................................ 3
Imana ni yo soko ya byose .......................................................................................................................... 3
Imana mu mushinga wo kurema umuryango wa mbere ku isi. ............................................................. 5
Umuntu nyuma yo gukora icyaha. ............................................................................................................ 6
Ingaruka ...................................................................................................................................................... 7
Umunyabyaha imbere y’Imana. ................................................................................................................ 8
Saul umunyamihango y’idini. .................................................................................................................. 10
Ibanga ryo munzira ijya I Damasco. ....................................................................................................... 10
Guhindurirwa izina n’inshingano ........................................................................................................... 13
Inama k’umusomyi. .................................................................................................................................. 14

BYATEGUWE NA MG IRAHARI Soso


MURI LYCEE DU LAC MUHAZI (ASPEJ) 2019 3 RD TERM

Ese koko waba ubuze ibyiringiro? Mwenyura Yesu aragukunda.


1
Ikinyamakuru nigiheki? Vol.5 : Kamere

INDAMUTSO MURI YESU KRISTO


Mwene muntu wabyawe ubwa kabiri ku bw’imibyimba ya Yesu ,wuje urukundo rutagajutse
cyangwa ngo rugire n’ikizinga ndakuramukije, ubuntu n’amahoro bisendere mu ngingo z’umubiri
wawe . Kandi bibe ibyo kumwenyuza Imana umuremyi wawe Atari ukwiyereka abantu cyangwa
imihango n’amabwiriza y’itsinda ubarizwamo.Yewe mwana w’Imana ubashije kugira amahirwe
yo kumenya gusoma no gusesengura ibikubiye muri iyi baruwa ndakwizeza ko utahisemo nabi .
ahubwo imbaraga itaboneshwa amafaranga cyangwa icyubahiro cy’abifite ubushobozi
n’ubutware ndinginga nshiye bugufi kugira ngo Imana ibiduhane twese , kandi ibyo bitubere
urutindo rutwambutsa kamere yacu , y’ububi busaze n’irari ritumira bunguri ndetse
n’abatuzengurutse bose bikabagiraho ingaruka.Nigihe ki? Nshuti yanjye?? Uyu muzingo
w’ibyanditswe byera twawuhawe ukubiyemo ingingo 3 zingenzi
amateka,ubuhanuzi(ahazaza),ibisigo n’ibisingizo(kuramya) .Ibyo bihurijwe hamwe n’ibyo byitwa
ibyanditswe byera.Maze igihe kinini ntabandikira ikinyamakuru nigiheki? ubu rero nagarutse
kandi Imana yiteguye kudukoresha umurimo wayo.Mbere y’uko mbagezaho indi volime
mbateguriye reka twibukiranye izabanje kunyuraho ;
✓ Akayiko k’uburozi mw’ijaga y’ubuki.
✓ Bite na ruzitiro
✓ Ikirombere cy’ubwenge nyakuri
✓ Impenebere yakowe izahabu.

Maze kunyuza amaso muri iyo mizingo nabagejejeho nabonye dukwiriye ,kwigira hamwe
undi muzingo mwiza kuko ari wo zingiro ryuwo ndiwe cyangwa se nawe uwo uriwe.Izi
nyandiko ntizibanda kw’idini runaka ahubwo zibanda ku mpamvu yasana umubano wanjye
na we .Kandi wanjye n’Imana yacu.Muri make Imana mu rukundo mbere ya byose.
Ntabatindiye nahisemo ko Imana yatuyobora ku ngingo yitwa kamere.
Ese koko kamere n’iki? Umunyarwanda umwe yaravuze ati:”kamere ntikurwa na
reka”.Buri wese afite uko yashoza cyangwa define kamere .kuri njye kamere n’imbaraga
muntu imutuyemo imbere imutera kwikubira no kurarikira ibyo gushimwa , kandi iyo
kamere ikanamutera kwishushanya imbere y’abamuzengurutse.nyamara imbere ari
kuribwaribwa ashaka uwo yagabiza satani ngo aconcomere ubugingo bwe n’ubw’abana
b’Imana akabahindura ivundi ye.

Ndabashimiye ko tugiye kujyana .Biragoye kubonera umwanya iyinyandiko kuko


twaremajwe na electronic.Kubera Imana byose bizaba byiza cyane.

BYATEGUWE NA MG IRAHARI Soso


MURI LYCEE DU LAC MUHAZI (ASPEJ) 2019 3 RD TERM

Ese koko waba ubuze ibyiringiro? Mwenyura Yesu aragukunda.


2
Ikinyamakuru nigiheki? Vol.5 : Kamere

Umuntu mbere y’icyaha.

Natangirira hehe ko muri twese uko tubarizwa ku isi. Cyane abanditsi b’inyandiko zera
twese ko twavutse nyuma kandi inyuma y’ubusitani bwa Edeni ,icyirushijeho kuba
gikomeye cyane nuko twavutse nyuma cyane icyaha cyaramaze kuba umwe mu migabane
simusiga satani yaraze Ababyeyi bacu bambere.Ariko turashima Imana umuremyi wacu
mw’izina rya Yesu umwami n’umucunguzi wacu.Ko yishyuye ibyabaye byose.ndibaza nti:
”Ese koko ubundi Imana ni iyihe migambi yari idufitiye ijya kuturema? Ubundi se kuki
yemeye ko satani y’ibasira umubumbe wa 3 asize iyindi 8 isaga? Nkongera ngo ubundi
kuki Adam na Eva batandukanye? Ese kuki Eva yaganiriye n’inzoka?”.Mukurikire
mwumve neza uko ibi byose byakurikiranye.Dufatanye dusure kandi dushikame
kw’ibaruwa y’umukunzi.

Imana ni yo soko ya byose

Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi n’ibiyigaragiye byose.Twavuga


“isanzure”.Ntitwagize amahirwe yo kumenya uko abamarayika baremwe.Kimwe nuko
Imana yacu idufitiye umugambi wo kutuzanira amahoro n’umutekano udashingiye ku
ntwaro kirimbuzi.Dore uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe.Imana n’urukundo natwe
rero ishaka ko tuba ba rukundo.
Ijambo ry’Imana rimbwira neza uko byagenze kugirango ibinyabuzima byose
bituzengurutse ndetse natwe ubwacu inkomoko yacu ni kuri we.Nuwateguye umushinga wo
kutugira abo turi bo ubu, n’ubwo satani yatwangije turacyafite ishusho y’Imana.Nubwo
tuyikoresha turobanura(urukundo) k’ubutoni.Bibiliya iravuga iti: ” Mbere na mbere
Imana yaremye ijuru n'isi.(Itangiriro 1:1) Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa,
umwijima wari mu isi hejuru imuhengeri,Umwuka w'Imana yagendagendaga hejuru
y'amazi.(Itangiriro 1:2) Imana iravuga iti "Habeho umucyo", umucyo ubaho.(Itangiriro
1:3) Imana ibona umucyo ko ari mwiza, Imana itandukanya umucyo
n'umwijima.(Itangiriro 1:4) Imana yita umucyo amanywa, umwijima iwita ijoro.
Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa mbere.
(Itangiriro 1:5) Imana iravuga iti "Habeho isanzure hagati y'amazi, rigabanye amazi
n'andi mazi."(Itangiriro 1:6) Imana irema iryo sanzure, igabanya amazi yo munsi
y'isanzure n'ayo hejuru yaryo, biba bityo.(Itangiriro 1:7) Imana yita iryo sanzure
Ijuru.Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa kabiri.(Itangiriro 1:8) Imana iravuga iti
"Amazi yo munsi y'ijuru ateranire hamwe, ahumutse haboneke." Biba bityo.(Itangiriro

BYATEGUWE NA MG IRAHARI Soso


MURI LYCEE DU LAC MUHAZI (ASPEJ) 2019 3 RD TERM

Ese koko waba ubuze ibyiringiro? Mwenyura Yesu aragukunda.


3
Ikinyamakuru nigiheki? Vol.5 : Kamere

1:9) Imana yita ahumutse Ubutaka, iteraniro ry'amazi iryita Inyanja. Imana ibona ko ari
byiza. (Itangiriro 1:10) Imana iravuga iti "Ubutaka bumeze ubwatsi n'ibimera byose
byerere imbuto ku butaka, n'ibiti byerere imbuto ku butaka zirimo utubuto twabyo, igiti
cyose cyere imbuto zikwiriye ubwoko bwacyo." Biba bityo.(Itangiriro 1:11) Ubutaka
bumeza ubwatsi, ibimera byose byera imbuto zikwiriye amoko yabyo, n'ibiti byera imbuto
zirimo utubuto twabyo, zikwiriye amoko yabyo. Imana ibona ko ari byiza. (Itangiriro 1:12)
Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatatu.(Itangiriro 1:13) Imana iravuga iti "Mu
isanzure ry'ijuru habeho ibiva bitandukanya amanywa n'ijoro, bibereho kuba ibimenyetso
no kwerekana ibihe n'iminsi n'imyaka,
(Itangiriro 1:14) bibereho kuvira mu isanzure ry'ijuru kugira ngo bivire isi." Biba bityo.
(Itangiriro 1:15) Imana irema ibiva bibiri binini, ikiva kinini cyo gutegeka amanywa,
n'igito cyo gutegeka ijoro, irema n'inyenyeri.
(Itangiriro 1:16) Imana ibishyirira mu isanzure ry'ijuru kugira ngo bivire isi,
(Itangiriro 1:17) kandi bitegeke amanywa n'ijoro, bitandukanye umucyo n'umwijima,
Imana ibona ko ari byiza.
(Itangiriro 1:18) Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa kane.
(Itangiriro 1:19) Imana iravuga iti "Amazi yuzuremo ibyigenza byinshi cyane bifite
ubugingo, kandi inyoni n'ibisiga biguruke mu isanzure ry'ijuru."
(Itangiriro 1:20) Imana irema ibifi binini byo mu nyanja, n'ibintu byose byigenza bifite
ubugingo, amazi biyuzuramo nk'uko amoko yabyo ari. Irema n'inyoni n'ibisiga byose
nk'uko amoko yabyo ari, Imana ibona ko ari byiza.
(Itangiriro 1:21) Imana ibiha umugisha, iti "Mwororoke, mugwire, mwuzure amazi yo mu
nyanja, inyoni n'ibisiga byororoke mu isi."
(Itangiriro 1:22) Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatanu.
(Itangiriro 1:23) Imana iravuga iti "Isi izane ibifite ubugingo, amatungo n'ibikururuka,
nk'uko amoko yabyo ari, n'inyamanswa zo mu isi, nk'uko amoko yazo ari." Biba bityo.
(Itangiriro 1:24)Imana irema inyamanswa zo mu isi nk'uko amoko yazo ari, n'amatungo
nk'uko amoko yayo ari, n'ibintu byose bikururuka hasi nk'uko amoko yabyo ari, Imana
ibona ko ari byiza.
(Itangiriro 1:25)”.
Dukwiriye kw’igira k’umubyeyi wacu ,urabona neza ko afite umuhati n’ubwitange
k’umurimo unoze .Niwe rugero twakurikiza.Amaze kuremesha Ijambo rye.Arongera
amanyuza amaso mu byo yaremye kugira ngo arebe ko wenda hari icyaba gifite
ubusembwa.Amaze kubyitegereza arerura ati:”Byose ni byiza .Ariko hari icyaburaga kuko
ntabiramba mu isi.urugero ugura igikoresho nyuma y’igihe runaka ugakenera
kugisimbuza ikindi kuko gishaje.Imana umuhanzi wa byose siko yabigennye.Ahubwo
yahaye ibyo yaremye rumwe mu ngingo z’igize buri kiremwa”.urugingo rumwe cyangwa
ebyiri ,zizajya zibasha kwororoka.Nukuvuga ko voka ,ibyara voka,umuntu akabyara

BYATEGUWE NA MG IRAHARI Soso


MURI LYCEE DU LAC MUHAZI (ASPEJ) 2019 3 RD TERM

Ese koko waba ubuze ibyiringiro? Mwenyura Yesu aragukunda.


4
Ikinyamakuru nigiheki? Vol.5 : Kamere

umuntu ,urunyo rukabyara urunyo , ingagi ikabyara ingagi …….Mbese muri make ibyo
bibaho kubera urukundo rw’Imana.Reba nawe Isi yacu ikora ingendo 3 .Nta esance
,mazutu ,petrori inywa.Ariko naka mashini gato ,kamwe gaconga ibyatsi gakeneye esance
ndetse na piyesi zoguhindura.Ese koko ibyo byari kuramba gute? Bidafite umutware
ubyitaho?

Imana mu mushinga wo kurema umuryango wa mbere ku isi.

Imana nyuma yo kwitegereza ibyo yaremye byose ,nukuntu byari byiza cyane ,kandi bigiye
kuzajya byororoka nk’uko yabitegetse.Yateguye umushinga wo kurema ikiremwa muntu
gifite ubwenge bwinshi ndetse n’akarusho imuha umutimana wo kumenya ubwoko bwa
buri kintu ,no kugira amahirwe ahagije yo kwihitiramo igikwiriye,mu gihe gikwiriye
n’ikidakwiriye.

Dore uko Bibiliya yanjye na we itwigisha.

Imana iravuga iti "Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu
nyanja, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, n'amatungo n'isi yose, n'igikururuka hasi cyose."
(Itangiriro 1:26)
Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y'Imana ni ko yamuremye,
umugabo n'umugore ni ko yabaremye.
(Itangiriro 1:27)
Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti "Mwororoke mugwire, mwuzure isi,
mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere,
n'ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi."
(Itangiriro 1:28)

Ndibaza nti:”Ese koko abantu bari kuzatungwa n’iki? Wenda byashoboka ko bari kuza
bagatangira kubaga inyamanswa zo babashije”.Ni iki Umuremyi avuga?
Kandi Imana irababwira iti "Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose,
n'igiti cyose gifite imbuto zirimo utubuto twacyo, bizabe ibyokurya byanyu.
(Itangiriro 1:29).

Ni ukuri biratangaje kumva ko Imana ibyo yatanze hatarimo inyamanswa.Nonese


gufungura inyama byavuyehe? Reka turebere hamwe ingaruka z’icyaha. Cyabashije
gukora mu Nguni zose z’isi yacu.Aho ni kwa Nowa n’umuryango we bari mu nkuge.Aho
batabashaga guhinga no gusarura ibiva mu butaka.Kandi twibuke ko Imana ari

BYATEGUWE NA MG IRAHARI Soso


MURI LYCEE DU LAC MUHAZI (ASPEJ) 2019 3 RD TERM

Ese koko waba ubuze ibyiringiro? Mwenyura Yesu aragukunda.


5
Ikinyamakuru nigiheki? Vol.5 : Kamere

URUKUNDO. Ntabwo yari bube yarabarinze imvura y’umwuzure noneho ngo ibarimbuze
inzara.Yahisemo ko batungwa n’inyama zitazira mu gihe ibimera mu butaka byari
bibashiriyeho.Nguko uko gutegura ameza ariho inyama byaje nabugingo ubu.
Mu matungo, no mu nyamaswa zitazira, no mu zizira, no mu nyoni n'ibisiga, no mu
bikururuka hasi byose,
(Itangiriro 7:8) bibiri bibiri birinjira bisanga Nowa mu nkuge, ikigabo n'ikigore, uko Imana
yamutegetse.
(Itangiriro 7:9)
Mumfashe dushime umubyeyi wacu twese ko azi neza ahazaza hacu.Ibyiringiro byacu
bikwiriye kuba muri njye na mwe kubwa none ndetse ni teka ryose.

Umuntu nyuma yo gukora icyaha.

Icyaha burya ngo kiraryoha kandi inzira zishukana zorohera abantu benshi.Eva nawe
yahuye n’umunsi udasanzwe wa mubereye umunsi wahinduye ubuzima bwe
n’ubw’umugabo we n’abana be, ndetse n’ibisekuruza bizakurikiraho byose.Byaba
byaragenze bite se? Burya ngo kamere nti kurwa nareka.Irebere nawe umuntu muzima
wese ashukashukwa n’ibyo ararikiye bimushuka.yakobo abivugahoki?
Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati"Imana ni yo inyoheje", kuko
bidashoboka ko Imana yoshywa n'ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha.
(Yakobo 1:13) Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n'ibyo ararikiye
bimushukashuka.
(Yakobo 1:14).Bibiliya iti:”
Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana
yaremye. Ibaza uwo mugore iti"Ni ukuri koko Imana yaravuze iti 'Ntimuzarye ku
giti cyose cyo muri iyi ngobyi'?"
(Itangiriro 3:1) Uwo mugore arayisubiza ati"Imbuto z'ibiti byo muri iyi ngobyi
twemererwa kuzirya,
(Itangiriro 3:2) keretse imbuto z'igiti kiri hagati y'ingobyi ni zo Imana yatubwiye
iti 'Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.' "
(Itangiriro 3:3)”.Mubigaragara ibyaha ntibikunze kuza kutazi ukuri ,ukurikije
igisubizo cya Eva yari azi neza ukuri.Burya rero satani we ashishikajwe cyane no
kudutegera ku byo duhozaho umutima.Ubu yaje mw’ishusho y’inzoka kuko ariyo
yari kunzwe. Nanjye cyangwa wowe imitego yadutega si imwe kuko tudakunda
bimwe.
Iyo nzoka ibwira umugore, iti"Gupfa ntimuzapfa,
(Itangiriro 3:4) kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu
azahweza mugahindurwa nk'Imana, mukamenya icyiza n'ikibi."

BYATEGUWE NA MG IRAHARI Soso


MURI LYCEE DU LAC MUHAZI (ASPEJ) 2019 3 RD TERM

Ese koko waba ubuze ibyiringiro? Mwenyura Yesu aragukunda.


6
Ikinyamakuru nigiheki? Vol.5 : Kamere

(Itangiriro 3:5) Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko
ari icy'igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge,
asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n'umugabo we wari kumwe na we,
arazirya.
(Itangiriro 3:6) Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa,
badoda ibibabi by'imitini, biremeramo ibicocero.
(Itangiriro 3:7)

Ingaruka

Bumva imirindi y'Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya


nimunsi, wa mugabo n'umugore we bihisha hagati y'ibiti byo muri iyo ngobyi
amaso y'Uwiteka Imana.
(Itangiriro 3:8) Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti"Uri he?"
(Itangiriro 3:9) Arayisubiza ati"Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa
n'uko nambaye ubusa, ndihisha."
(Itangiriro 3:10) Iramubaza iti"Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Wariye kuri
cya giti nakubujije kuryaho?"
(Itangiriro 3:11) Uwo mugabo arayisubiza ati"Umugore wampaye ngo tubane, ni
we wampaye ku mbuto z'icyo giti, ndazirya."
(Itangiriro 3:12) Uwiteka Imana ibaza uwo mugore iti"Icyo wakoze icyo ni iki?"
Uwo mugore arayisubiza ati"Inzoka yanshukashutse ndazirya."
(Itangiriro 3:13) Uwiteka Imana ibwira iyo nzoka iti"Kuko ukoze ibyo, uri ikivume
kirengeje amatungo yose n'inyamaswa zo mu ishyamba zose, uzajya ugenda
ukurura inda, uzajya urya umukungugu iminsi yose y'ubugingo bwawe.
(Itangiriro 3:14).Burya Imana n’Umubyeyi mwiza. Nzashyira urwango hagati yawe
n'uyu mugore, no hagati y'urubyaro rwawe n'urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe
uzarukomeretsa agatsinsino."
(Itangiriro 3:15).Urukundo rwayo ntabwo rukuraho ingaruka z’ibyo twakoze.
Kandi Uwiteka Imana ibwira uwo mugore iti"Kugwiza nzagwiza cyane umubabaro
wawe ufite inda: uzajya ubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherera ku
mugabo wawe, na we azagutwara."
(Itangiriro 3:16) Na Adamu iramubwira iti"Ubwo wumviye umugore wawe ukarya
ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo
kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira,
(Itangiriro 3:17) buzajya bukumereramo imikeri n'ibitovu, nawe uzajya urya
imboga zo mu murima.

BYATEGUWE NA MG IRAHARI Soso


MURI LYCEE DU LAC MUHAZI (ASPEJ) 2019 3 RD TERM

Ese koko waba ubuze ibyiringiro? Mwenyura Yesu aragukunda.


7
Ikinyamakuru nigiheki? Vol.5 : Kamere

(Itangiriro 3:18) Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima,


urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu,
mu mukungugu ni mo uzasubira."
(Itangiriro 3:19) Uwo mugabo yita umugore we Eva, kuko ari we nyina w'abafite
ubugingo bose.

(Itangiriro 3:20) Uwiteka Imana iremera Adamu n'umugore we imyambaro y'impu,


irayibambika.
(Itangiriro 3:21) Uwiteka Imana iravuga iti"Dore uyu muntu ahindutse nk'imwe yo
muri twe ku byo kumenya icyiza n'ikibi, noneho atarambura ukuboko agasoroma
no ku giti cy'ubugingo, akarya akarama iteka ryose."
(Itangiriro 3:22) Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana imwirukana muri ya ngobyi muri
Edeni, kugira ngo ahinge ubutaka yavuyemo.
(Itangiriro 3:23) Nuko yirukana uwo muntu, kandi mu ruhande rw'iyo ngobyi yo
muri Edeni rwerekeye iburasirazuba, ishyiraho Abakerubi n'inkota yaka umuriro,
izenguruka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy'ubugingo.
(Itangiriro 3:24)

Umunyabyaha imbere y’Imana.

Urukundo rw’Imana rwatumye itegura umushinga wa B.Wogutamba ibitambo b’iva amaraso.Icyo


gikorwa cyatangiwe na Adam n’Umugore we.Babyigisha n’abana babo.Igitangaje nuko amatwi
y’uzuye kamere atumvira Imana.Byagenze bite?
Kandi uwo mugabo atwika Eva umugore we inda, abyara Kayini aravuga ati"Mpeshejwe
umuhungu n'Uwiteka."
(Itangiriro 4:1) Arongera abyara Abeli, murumuna wa Kayini. Abeli aba umwungeri w'intama,
Kayini aba umuhinzi.
(Itangiriro 4:2) Bukeye Kayini azana ituro ku mbuto z'ubutaka, ngo ariture Uwiteka.
(Itangiriro 4:3) Na Abeli azana ku buriza bw'umukumbi we no ku rugimbu rwawo. Uwiteka yita
kuri Abeli no ku ituro rye,
(Itangiriro 4:4) maze ntiyita kuri Kayini n'ituro rye. Kayini ararakara cyane, agaragaza umubabaro.
(Itangiriro 4:5) Uwiteka abaza Kayini ati"Ni iki kikurakaje, kandi ni iki gitumye ugaragaza
umubabaro?

BYATEGUWE NA MG IRAHARI Soso


MURI LYCEE DU LAC MUHAZI (ASPEJ) 2019 3 RD TERM

Ese koko waba ubuze ibyiringiro? Mwenyura Yesu aragukunda.


8
Ikinyamakuru nigiheki? Vol.5 : Kamere

(Itangiriro 4:6) Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi,
kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka."
(Itangiriro 4:7) Kayini abibwira Abeli murumuna we. Kandi bari mu gasozi, Kayini ahagurukira
Abeli murumuna we, aramwica.(Itangiriro 4:8).Uwiteka abaza Kayini ati"Abeli murumuna wawe
ari he?" Aramusubiza ati"Ndabizi se? Ndi umurinzi wa murumuna wanjye?"
(Itangiriro 4:9) Aramubaza ati"Icyo wakoze icyo ni iki? Ijwi ry'amaraso ya murumuna wawe
rirantakirira ku butaka.
(Itangiriro 4:10) Noneho uri ikivume ubutaka bwanga, bwasamuye akanwa kabwo kwakira
amaraso ya murumuna wawe, ukuboko kwawe kwavushije.
(Itangiriro 4:11) Nuhinga ubutaka, uhereye none ntibuzakwerera umwero wabwo, uzaba
igicamuke n'inzererezi mu isi."
(Itangiriro 4:12)
Ubutabera bw’Imana.
Kayini abwira Uwiteka ati"Igihano umpannye kiruta icyo nakwihanganira.
(Itangiriro 4:13) Dore unyirukanye uyu munsi ku butaka, no mu maso hawe nzahahishwa, nzaba
igicamuke n'inzererezi mu isi kandi uzambona wese azanyica."
(Itangiriro 4:14) Uwiteka abwira Kayini ati"Ni cyo gituma uwica Kayini azabihorerwa karindwi."
Kandi Uwiteka ashyira kuri Kayini ikimenyetso, kugira ngo hatagira umubona, akamwica.
(Itangiriro 4:15) Nuko Kayini ava mu maso y'Uwiteka atura mu gihugu cy'i Nodi, mu ruhande
rw'iburasirazuba bwa Edeni.(Itangiriro 4:16).Isuzume neza ,wigire ku byabaye ni iki bikwigishije?
Bite wowe?
Imana yaturemeye imigambi y’igiciro gikomeye cyane , kugira ngo tujye dufashanya muri byose
dufite urukundo ruyiturutseho .Ariko satani umwanzi w’ibyiza yaratuvangavanze turahindana
cyane tuba babi cyane.Kugezaho tubeshyerana,tukicana ,tukanyagana imitungo itandukanye.Dore
icyo Bibiliya ibivugaho. “Ariko umunyabyaha Imana iramubaza iti"Wiruhiriza iki kuvuga
amategeko yanjye, Ugashyira isezerano ryanjye mu kanwa kawe,
(Zaburi 50:16) Ubwo uri inyangaguhanwa, Ukirenza amagambo yanjye?
(Zaburi 50:17) Uko ubonye umujura wishimira kubana na we, Kandi ufatana n'abasambanyi.
(Zaburi 50:18) Wicara uvuga nabi mwene so, Ubeshyera mwene nyoko.

BYATEGUWE NA MG IRAHARI Soso


MURI LYCEE DU LAC MUHAZI (ASPEJ) 2019 3 RD TERM

Ese koko waba ubuze ibyiringiro? Mwenyura Yesu aragukunda.


9
Ikinyamakuru nigiheki? Vol.5 : Kamere

(Zaburi 50:20) Ibyo urabikora nkakwihorera, Ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko
nzaguhana mbishyire imbere y'amaso yawe, Uko bikurikirana.
(Zaburi 50:21) "Nuko mwa bibagirwa Imana mwe, Mutekereze ibi kugira ngo ne kubashishimura,
Hakabura ubakiza.
(Zaburi 50:22) Untambira ishimwe wese aba anyubahiriza, Kandi utunganya ingeso ze,
Nzamwereka agakiza k'Imana."
(Zaburi 50:23)“.

Saul umunyamihango y’idini.

Mu gihugu cya Isiraheli hari umugabo witwa Saul.Uwo yari yarigiye mw’ishuri ry’abana
babahanuzi ,kandi yagiye kwiga igisirikare iroma.Ibitendo byose abikora neza ,ahanyurana
umucyo.Birangira abaye umukuru w’ingabo za Roma.Ubwo idini y’Abayahudi yari yarifatanyije
na Roma.Mu gikorwa cyo kurwanya Umwami w’abami Yesu Kristo.N’abahamyaga izina rye
bose.Saul uwo ni we wari uhagarariye igikorwa cyo kurwanya no gutsemba abahamya izina rya
Yesu.Uwo tuvuga yari ahari igihe Umudiyakoni Sitefano yafatirwaga Umwanzuro wo kwicwa.
Burya muri Yesu hari imbaraga zitaboneshwa ,aya maso y’umubiri.Ayo abo mu
mubiri bavuga bakunze kwita ibisazi.
Ijambo rya nyuma ryawe hari bwo ryaza kiza imbaga y’abantu benshi uramutse
upfanye ibyiringiro nka Sitefano .Ibaze uti:”ese iyo Sitefano aza gukwepa
inshingano.hari gucura iki?”.Saul byari kugorana ku menya ubutumwa.
Dore urwandiko rw’umukunzi wacu ,icyo rutubwira.Ruti:”Ariko Sawuli akomeza
gukangisha abigishwa b'Umwami ko bicwa, ajya ku mutambyi mukuru
(Ibyakozwe 9:1) amusaba inzandiko zo guha ab'amasinagogi y'i Damasiko, kugira
ngo nabona abantu b'Inzira ya Yesu, abagabo cyangwa abagore, ababohe abajyane
i Yerusalemu.(Ibyakozwe 9:2)”.Nshuti yanjye umuntu ategura urugendo ,ariko
Imana niyo iyobora intambwe ze zose.Bikubera bite se iyo utangiye urugendo
wapanze n’amasaha uri bukoreshe ,hanyuma wagera mu nzira imvura ikagwa nka
masaha 3? Reka turebere hamwe ibyabaye kuri Saul wari umuhanga cyane mu
kurimbura abatari k’uruhande yishimira.Byagenze bite igihe yatangiraga urugendo
rujya I Damasco?

Ibanga ryo munzira ijya I Damasco.

Umva wa juru we, tega amatwi nawe wa si we, kuko Uwiteka avuga ati"Nonkeje abana ndabarera
ariko barangomera.
BYATEGUWE NA MG IRAHARI Soso
MURI LYCEE DU LAC MUHAZI (ASPEJ) 2019 3 RD TERM

Ese koko waba ubuze ibyiringiro? Mwenyura Yesu aragukunda.


10
Ikinyamakuru nigiheki? Vol.5 : Kamere

(Yesaya 1:2). Inka imenya nyirayo, n'indogobe imenya urugo rwa shebuja. Abisirayeli bo
ntibabizi, ubwoko bwanjye ntibubyitaho."
(Yesaya 1:3) Dore wa bwoko bukora ibyaha we, abantu buzuwemo no gukiranirwa, urubyaro
rw'inkozi z'ibibi, abana bonona baretse Uwiteka, basuzuguye Uwera wa Isirayeli baramuhararuka,
basubira inyuma.
(Yesaya 1:4) Ni iki gitumye mushaka kugumya gukubitwa muzira gukabya ubugome? Umutwe
wose urarwaye, umutima wose urarabye,
(Yesaya 1:5) uhereye mu bworo bw'ikirenge ukageza mu mutwe nta hazima, ahubwo ni inguma
n'imibyimba n'ibisebe binuka, bitigeze gukandwa cyangwa gupfukwa, nta n'ubwo byabobejwe
n'amavuta.
(Yesaya 1:6). Ariko Sawuli akomeza gukangisha abigishwa b'Umwami ko bicwa, ajya ku
mutambyi mukuru
(Ibyakozwe 9:1) amusaba inzandiko zo guha ab'amasinagogi y'i Damasiko, kugira ngo nabona
abantu b'Inzira ya Yesu, abagabo cyangwa abagore, ababohe abajyane i Yerusalemu.
(Ibyakozwe 9:2) Akigenda yenda gusohora i Damasiko, umucyo uramutungura uvuye mu ijuru
uramugota.
(Ibyakozwe 9:3) Agwa hasi yumva ijwi rimubaza riti"Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?"
(Ibyakozwe 9:4) Aramubaza ati"Uri nde, Mwami?" Na we ati"Ndi Yesu, uwo urenganya.
(Ibyakozwe 9:5) Ariko haguruka ujye mu mudugudu, uzabwirwa ibyo ukwiriye gukora."
(Ibyakozwe 9:6) Abagabo bajyanye na we bahagarara badakoma, kuko bumvise iryo jwi batagize
umuntu babona.
(Ibyakozwe 9:7) Sawuli arabyuka arambuye amaso ntiyagira icyo areba, baramurandata
bamujyana i Damasiko.
(Ibyakozwe 9:8) Amarayo gatatu atareba, atarya kandi atanywa.
(Ibyakozwe 9:9).Ndashimira Uwiteka kuko urukundo adukunda rutarondoreka. Mwige gukora
neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire
abapfakazi.
(Yesaya 1:17) "Nimuze tujye inama", ni ko Uwiteka avuga,"Naho ibyaha byanyu byatukura
nk'umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka
nk'ubwoya bw'intama bwera.
(Yesaya 1:18) Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu.
BYATEGUWE NA MG IRAHARI Soso
MURI LYCEE DU LAC MUHAZI (ASPEJ) 2019 3 RD TERM

Ese koko waba ubuze ibyiringiro? Mwenyura Yesu aragukunda.


11
Ikinyamakuru nigiheki? Vol.5 : Kamere

(Yesaya 1:19). I Damasiko hari umwigishwa witwaga Ananiya. Umwami Yesu aramubonekera
aramuhamagara ati"Ananiya." Na we ati"Karame, Mwami."
(Ibyakozwe 9:10) Umwami aramubwira ati"Haguruka ujye mu nzira yitwa Igororotse, ushakire
mu nzu ya Yuda umuntu witwa Sawuli w'i Taruso, kuko ubu ngubu asenga.
(Ibyakozwe 9:11) Kandi na we abonye mu iyerekwa umuntu witwa Ananiya yinjira,
amurambikaho ibiganza kugira ngo ahumuke."
(Ibyakozwe 9:12) Ananiya aramusubiza ati"Mwami, uwo muntu numvise benshi bamuvuga, uko
yagiriraga nabi abera bawe bari i Yerusalemu,
(Ibyakozwe 9:13) kandi n'ino afite ubutware abuhawe n'abatambyi bakuru, bwo kuboha abambaza
izina ryawe."
(Ibyakozwe 9:14) Umwami aramusubiza ati"Genda kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranirije,
ngo yogeze izina ryanjye imbere y'abanyamahanga n'Abami n'Abisirayeli,
(Ibyakozwe 9:15) nanjye nzamwereka ibyo azababazwa na we uburyo ari byinshi, bamuhora izina
ryanjye."
(Ibyakozwe 9:16) Ananiya aragenda yinjira mu nzu, amurambikaho ibiganza aramubwira
ati"Sawuli mwene Data, Umwami Yesu wakubonekereye mu nzira waturutsemo, arantumye ngo
uhumuke wuzuzwe Umwuka Wera."
(Ibyakozwe 9:17) Uwo mwanya ibisa n'imboneranyi bimuva ku maso arahumuka, arahaguruka
arabatizwa,
(Ibyakozwe 9:18) amaze gufungura abona intege. Amarana iminsi n'abigishwa b'i Damasiko,
(Ibyakozwe 9:19) aherako abwiriza mu masinagogi yuko Yesu ari Umwana w'Imana.
(Ibyakozwe 9:20) Abamwumvise bose barumirwa bati"Uyu si we warimburiraga i Yerusalemu
abambaza iryo zina? Kandi icyamuzanye n'ino si ukugira ngo ababohe, abashyire abatambyi
bakuru?"
(Ibyakozwe 9:21) Ariko Sawuli arushaho kugwiza imbaraga, atsinda Abayuda batuye i Damasiko
arabamwaza, abahamiriza yuko Yesu ari we Kristo.
(Ibyakozwe 9:22).Wowe nanjye tubaye twiteguye kwakira Umwami Yesu tutaryarya cyangwa ngo
dutere waraza,twakwambikwa imbaraga idasanzwe ya Mwuka wera.Imana mw’izina rya Yesu
kristo ,iteze ibiganza yiteguye umuntu uva kukejo . Ni ukuvuga kurandura ingeso n’imico ye
cyangwa yanjye iri mu ndiba y’ubwonko.Ibyiga Imana ndetse n’abagenzi bacu.Ese natwe
twiteguye kuba inzira nka Saul? Aramubaza ati"Uri nde, Mwami?" Na we ati"Ndi Yesu, uwo
urenganya.
BYATEGUWE NA MG IRAHARI Soso
MURI LYCEE DU LAC MUHAZI (ASPEJ) 2019 3 RD TERM

Ese koko waba ubuze ibyiringiro? Mwenyura Yesu aragukunda.


12
Ikinyamakuru nigiheki? Vol.5 : Kamere

(Ibyakozwe 9:5).Niba ari yego.Uwiteka arakubwira ati:” Byuka urabagirane kuko umucyo wawe
uje, kandi ubwiza bw'Uwiteka bukaba bukurasiye.
(Yesaya 60:1) Dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w'icuraburindi uzatwikira amahanga,
ariko Uwiteka azakurasira kandi ubwiza bwe buzakugaragaraho.
(Yesaya 60:2) Amahanga azagana umucyo wawe, n'Abami bazagusanga ubyukanye kurabagirana.
(Yesaya 60:3) Ni ho uzareba ugacya, umutima wawe uzikanga hanyuma waguke, kuko ubwinshi
bw'ibiturutse mu nyanja buzakwegurirwa, n'iby'ubutunzi bw'amahanga bizaza aho uri.
(Yesaya 60:5)”

Guhindurirwa izina n’inshingano

Burya nawe Imana yagukorera imirimo itangaje uramutse uyemereye ikubaka ibiro
mu nterekere zawe ndetse nanjye itansize.Wakwibaza uti:”Saul yigishijwe nande
Bibiliya?”.Ni iki njye nawe bitubwiriza none? Uwo wakozweho na Yesu
aratubwira ibya mubayeho. Pawulo (intumwa itari iy'abantu, kandi itatumwe
n'umuntu, ahubwo yatumwe na Yesu Kristo n'Imana Data wa twese yamuzuye),
(Abagalatiya 1:1) jye na bene Data turi kumwe bose, turabandikiye mwebwe abo
mu matorero y'i Galatiya.
(Abagalatiya 1:2) Ubuntu bube muri mwe n'amahoro, biva ku Mana Data wa twese
no ku Mwami wacu Yesu Kristo,
(Abagalatiya 1:3) witangiye ibyaha byacu ngo aturokore iki gihe kibi cya none,
nk'uko Imana Data wa twese yabishatse.
(Abagalatiya 1:4) Icyubahiro kibe icyayo iteka ryose. Amen.
(Abagalatiya 1:5) Ndatangazwa n'uko mwimuye vuba mutyo, mukareka
uwabahamagariye guhabwa ubuntu bwa Kristo mukajya ku bundi butumwa,
(Abagalatiya 1:6) nyamara si ubundi ahubwo ni ikindi. Hariho abantu babahagarika
imitima, bagashaka kugoreka ubutumwa bwiza bwa Kristo.
(Abagalatiya 1:7) Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije,
ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe.
(Abagalatiya 1:8) Nk'uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti"Niba
umuntu ababwira ubutumwa budahura n'ubwo mwemeye mbere avumwe."
(Abagalatiya 1:9) Mbese noneho ni ishimwe ry'abantu nshaka, cyangwa ni
iry'Imana? Cyangwa se ni abantu nshaka kunezeza? Iyaba nkinezeza abantu simba
ndi imbata ya Kristo.
(Abagalatiya 1:10) Bene Data, ndabamenyesha yuko ubutumwa bwiza navuze atari
ubw'abantu

BYATEGUWE NA MG IRAHARI Soso


MURI LYCEE DU LAC MUHAZI (ASPEJ) 2019 3 RD TERM

Ese koko waba ubuze ibyiringiro? Mwenyura Yesu aragukunda.


13
Ikinyamakuru nigiheki? Vol.5 : Kamere

(Abagalatiya 1:11) kuko nanjye ntabuhawe n'umuntu, kandi sinabwigishijwe


n'umuntu, ahubwo ni Yesu Kristo wabumpishuriye.
(Abagalatiya 1:12) Mwumvise ingeso zanjye nari mfite kera ngikurikiza idini
y'Abayuda, yuko nari nkabije kurenganya Itorero ry'Imana no kuririmbura.
(Abagalatiya 1:13) Kandi narushije benshi bo mu bwoko bwacu tungana gukurikiza
idini y'Abayuda, kuko nabarushaga kugira ishyaka ry'imigenzo twahawe na ba
sogokuruza.
(Abagalatiya 1:14) Ariko Imana yantoranije nkiri mu nda ya mama, impamagara
ku bw'ubuntu bwayo.
(Abagalatiya 1:15) Kandi ubwo yashimaga kumpishurira Umwana wayo ngo
mvuge ubutumwa bwe bwiza mu banyamahanga, sinahereye ko ngisha inama
abafite umubiri n'amaraso,
(Abagalatiya 1:16) cyangwa ngo nzamuke njye i Yerusalemu gusanga
abambanjirije kuba intumwa, ahubwo nagiye muri Arabiya kandi mvuyeyo nsubira
i Damasiko.
(Abagalatiya 1:17).Yewe biratangaje pe burya ntahantu kure cyane Imana itakura
umuntu izere gusa kuko ibikora neza mugihe cyayo.Nawe yaguhindurira amateka
n’amatwara yawe.Ugashimangira ukuri wemye kandi utaryarya.Ndaje ngaho nawe
ngwino dusange Yesu kuko igiteze ibiganza.Kandi arivuga ikivugo cyiza ati:”Bana
banjye mwakiranutse muri bike mwinjire mu munezero wa shobuja.”Wibuke neza
ko kuguhomba byamutera konda ,kuko ya kwandikishije umusimari mu biganza
bye.Mwakire Ijambo ry’Imana.

Inama k’umusomyi.

Musomyi nkunda cyane nejenjwe no kukumenyesha iki”Imbaraga ibyanditswe yasakaye


ku Nguni z’isi zose.Kandi inyandiko nziza y’umusaza uyobara abana kuku dacika k’umuco
, n’amateka bya gihanga iratuyoboye.Nk’abakirisito iyo mvuze gihanga simba mvuze uwo
muketse ahubwo ndataka Gihanga Uhoraho waremesheje byo ijambo rye.”Nshuti yanjye
kuri twe ubwacu , ntawundi mvuze ahubwo ndavuga Imana yanjye nawe.Mu bisekuru
byasimburanye abantu babaye intwari nziza cyane ,mugusohoza ibya kamere.Twavugamo
Eva n’umugabo we,Kayini yica murumuna we,nowa avuma umuherezi we,Aburahamu
asambanya umuja we,mukaroti abangikanya Imana agahinduka inyingi y’umunyu
,Umwami wa mbere wa I silaheli ajya kuraguza ,Dawidi yica uriya , mvuze kamere
narondogora rwose pe.Hari n’abandi benshi mu ndusha.None se ibyo ninde watuvugutira
umuti ngo tuwunywe tubashe kuruka ubwo burozi bwa kamere yatubase? Nukora ibyiza
ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi, kandi ni wowe byifuza
ariko ukwiriye kubitegeka."

BYATEGUWE NA MG IRAHARI Soso


MURI LYCEE DU LAC MUHAZI (ASPEJ) 2019 3 RD TERM

Ese koko waba ubuze ibyiringiro? Mwenyura Yesu aragukunda.


14
Ikinyamakuru nigiheki? Vol.5 : Kamere

(Itangiriro 4:7) Yewe mwana w'umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka
agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana
n'Imana yawe wicisha bugufi.
(Mika 6:8) "Muri umunyu w'isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n'iki? Nta cyo uba
ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira.
(Matayo 5:13) "Muri umucyo w'isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y'umusozi ntubasha
kwihisha.
(Matayo 5:14) Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku
gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose.
(Matayo 5:15) Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y'abantu, kugira ngo babone
imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru. Yesu ntiyazanywe no
gukuraho amategeko
(Matayo 5:16) "Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje
kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza.
(Matayo 5:17) Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n'isi kugeza aho bizashirira, amategeko
atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.
(Matayo 5:18).Inama nziza musomyi dufatanyije urugendo rujya mu ijuru,Ibuka ko Imana
ihoraho,yakuremye,ikwitaho,igukunda cyane.Ariko wibuke ko itarera bajeyi cyangwa
mama mama.Igihe cyose naciye cyangwa waciye ukubiri n’imigambi yayo. Irakubwira
iti:” Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu.
(Yesaya 1:19) Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya", kuko akanwa k'Uwiteka ari
ko kabivuze.
(Yesaya 1:20)”.Reka ndarike Umuremyi wacu andeme nawe akureme bundi
bushya.Mugire amahoro.

BYATEGUWE NA MG IRAHARI Soso


MURI LYCEE DU LAC MUHAZI (ASPEJ) 2019 3 RD TERM

Ese koko waba ubuze ibyiringiro? Mwenyura Yesu aragukunda.


15

You might also like