You are on page 1of 6

Umuvugo: Twirinde COVID 19

Ndumva impuruza impande zose,

Dore amaganya yakwiye hose,

Yicyi cyorezo kidanzwe ,

Cyaburiwe umuti n'urukingo.

Izina ryacyo rizwi hose,

Nubwo ryagarahaye vuba bwose,

Niryo covid cumi n'icyenda,

Ryamenyekanye bibiri na cumi n'icyenda,

Umwaka wegereje umusozo.

Cyavurunze ibihugu byiyo,

Birimo abarataga ubwenge,

Ubukire bwabo ntiyabukangwa,

Ningufu zabo ntiyazitinya.

Ntikangwa nigihagararo,

Yagize ikiraro aba b'umuhondo,

Yambukiraho igana mu bera,

Aho yageze cyane igaca ikiraro.


Ab' i burayi bishyize hamwe,

Ntiyabatinye ihaca gitwari,

Itwaza yerekeza iyo Amerika,

Aho yagize icyicaro n'inturo.

Abirabura ntiyabatinye,

Icuma akabando buhoro buhoro,

Ibyo twibeshya umubiri ukomeye,

Ntibidutere kudashishoza.

Hari ingamba zidakereswa,

Zamaze kwemezwa n'abaganga,

Ko arizo zadufasha gutsinda,

Iyo covid cumi n'icyenda

Iva kuri Corona virusi.

Iyi covid ntigira amaguru,

Nta n'amaboko ntimwikange,

Ijyanwa natwe Aho mubonera aha,

Kuva ku uyu igana kuri uyu,

Icyambu cyayo nitwe tukiyiha.


Izi ntoki zacu zirayitwara ,

Cyane iyo tuzihanahana,

Twirinde kuziha abandi,

No kwakira izundi wese,

Dukarabe kenshi uko biboneye.

Twirinde kwikorakora,

Cyane cyane aho mu buranga,

Twirinde no gukorakora,

Ahakozwe nundi kuko ihasigara.

Irinde ingendo zitari ngombwa,

Nunagenda Aho ugeze hose,

Banza ukarabe mu mwinjiro,

Nunasohoka ukore ibyo ngibyo.

Koresha amazi meza cyane,

Cyangwa ugendane sanitayiza,

Bizarinda ubuzima bwawe,

N'ubwabandi bakuri hafi.

Inzira zayo se murazizi?

N'uko isohoka muwari uyifite?

Amatembabuzi ayo mu mubiri,

Cyane cyane aya aca mu muhogo,


Agasohokera mu munwa n'amazuru

Niyi itembereramo iva aho isanzwe,

Ngo isohoke mu uyu ikwirakwire.

Inama nziza isumba izindi,

Ni ugupfuka umunwa n'amazuru.

Agapfukamunwa nikabe intwaro,

Witwaza uvuye mu rugo ,

N'igihe cyose ugannye mu bandi,

Niyo baba mu rugo rwawe.

Karakurinda wowe ubwawe,

Kararinda abakwegereye

igihe waba ufite ubwo bwandu.

Igihe cyose turi n'abandi ,

Tuzirikane intera hagati yacu,

Byibura rwose intambwe nk'imwe,

Ingana na metero iyi tubwirwa,

Ni binashoboka uhagire hanini.

Aba bagenda n'ibinyabiziga,

Cyane cyane Moto zinyaruka,

Baritondere isuku yazo,


Cyane cyane iyo mu ngofero,

Bazikoreshemo sanitayiza,

Ndetse banabanze udutambaro ,

Batwikinge k'umutwe wabo.

Niba kandi ikugaragayeho,

Gana abaganga bagutabare,

Bafite byinshi baragukorera,

N'ubuzima bwawe buzakomeza,

Nutabaza igihe kigihari.

Witegereza umwanya na muto,

Hamagara nimero ya telephone,

Ni ijana na cumi na kane,

Ni n'ubuntu kuyihamagara.

Kurikiza inama za muganga ,

Rinda rwose umubiri wawe,

Uwuhe iteka ibitera ingufu,

Ifunguro ryawe ribe rikomeye,

Kuko izira cyane abintege nkeya.

Mbifurije ubuzima bwiza,

Wenda tuzongera duhurire mu nganzo,

Tumaze gutsinda iyi nyangwa twese


Ariyo covid cumi n'icyenda,

Iri gushakirwa umutu n'inkingo,

Kubwimana tuzatsinda

You might also like