You are on page 1of 11

Author UKURIKIYENYAGASANI Deogratias

IZINA RYIYI NYANDIKO: ITYAZO RY’UBWONKO

Njyewe Deogratias UKURIKIYENYAGASANI, umwanditsi, umushakashatsi n’umusesenguzi


ku ngingo kenshi zigaruka ku buzima bw’igihugu abenshi bakunda gutazira akazina ka Politike!
Nifuje gukora iyi nyandiko igaruka ku mvugo nyinshi za philosophy ndetse ikagenda ikangura
n’abasomyi bazayisoma, abo nubundi nsanzwe mbita bene ubwonko ba nyir’ubwenge.

Mubyukuri iyi nyandiko nayo ubwayo ni philosophy kuko yuzuyemo ibitekerezo ndetse
n’intekerezo zitandukanye, kandi turabizi neza ko philosophy ubwayo ari urukundo rw’ubwenge
byumvikane neza ko ubwenge budatandukana no gutekereza.

Abahanga bajya kure bakavuga bati niba udasoma ziba, ntacyo ufite cyo kubwira rubanda.
Abaceceka cyangwa abazibishwa abo simbarimo, uko byagenda kose nawe usoma iyi nyandiko
ubwo ntubarimo, ahubwo bwira uwo mwicaranye udasoma azibe!

Muburyo bw’imitekerereze biteye agahinda kandi birababaje guhura n’umuntu mukaganira ariko
ukumva yimereye nk’inzu y’ibitabo irimo ubusa. Gukoresha ubwonko ubwabyo ni ubwisanzure
bw’ubikora ndetse bitera ubwigenge bukomeye cyane.

Reka dutangire inyandiko yacu, amagambo ari mu ibara rijya kwijima n’amagambo twagiye
tugarukaho mu bihe bishize, ndaza kujya ngira icyo nyavugaho, muri philosophy nta hame
ribaho ko icyo umuntu avuze kigomba no kuba ihame iwawe, ahubwo igitekerezo kibangurira
ikindi, maze ukagira ukundi ubitekereza ngiyo inyungu yo kwiga no gusoma.

Iyi nyandiko igenewe incabwenge gusa, abakinyeranyereza bagana munsisi z’amatwi, abo ashwi
da! Abo ndakurahiye si abo kumva iyi nyandiko, abo bagenewe sakwe sakwe soma, nuko
bagakomeza bakina nibingana n’imitekereze yabo.
1
Page

SOMA KU MUVINYU W’UBWENGE


Author UKURIKIYENYAGASANI Deogratias

Ese urabizi? Ubizi Ute? Nonese wakwemeza ute ko ubizi? Nonese ni gute wakwemeza ko ibyo
uzi ari ukuri? Aka ni agace kamwe ka #Philosophy kitwa #Epistemology

Ubundi mubyukuri iyi ninkaho ariyo shusho ya philosophy, ibyo uzi ugomba kuba ubizi neza
kandi wabihagararaho, gusa nibyo wanga ugomba kuba ubizi neza, Philosophy ubwayo
n’igisobanuro cy’ubwenge no kumenya ibyahishwe byose.

Uwakwifuza gusobanukirwa no kuba mu isi ifunguye yakwiga kandi agasoma ibijyanye na


philosophy, uyu azabaho mumenezero kandi azaba azi neza ikiri ukuri nikitari ukuri, azaba
yumva neza ingaruka zaterwa nibyakozwe uyu munsi nyamara byitwaga byiza nyamara
wacengeza ijisho ukabona bizakurura amateka yaboze yahazaza.

Philosophy ubwayo irinda amarira yo kwicuza no kwiyanga ku bwamakosa wakoze, dukeneye


kwita k’ubwonko bwacu kuruta uko twita ku gifu….. igifu gikora akazi cyahawe n’ubwonko
nyamara abenshi bagaburira igifu bakagirango n’ubwonko babuhaye ingufu.

Nusoma iyi nyandiko neza uzamenya ninde wicuza? Ese ninde ukunda kurira ko yahemukiwe
mu rukundo? Iyi nyandiko ubwayo izagutunga urutoki ubone ko wifitiye ubwonko hafi ya
ntabwo nuko nuhitamo neza uhitemo kubutyaza kugirango wiyambure umutwe w’ubujiji wirirwa
ukurya nyamara ugashinja rubanda ko baguhemukira, nyamara ubujiji bwarakurambitse hasi
maze bugukandagira bakakunyura hejuru ukavuza induru.

Warakuze mumyaka ariko mumutwe uri igitambambuga nyamara urashaka kubaho


nkabakuze…………… uti ariko kuki abantu batabona kondi umuntu mwiza ahubwo bagahora
bampemukira babuzwa niki se kugukoresha ibikwanditseho inyuma, uri igikoresho kiza hama
hamwe ukoreshwe icyo wagenewe, ariko ubundi ba bwenge buke bapfa iki no gusoma inyandiko
zitandukanye ubu naka gato cyane mbandikiye wasanga bataragasoma.

Niba wizerera mubantu ubwo wabahinduye imodoka zawe, uramenye witangira gusakuza ubaza
abo wagize abashoferi bawe aho bakujyanye, ceceka wa gitambambuga we iyo ujyanywe
uzahamenya ugezeyo.
2

Reka dukomeze tuganire kuri iyi fumbire y’ubwonko, ababishoboye bazasoma ibirenze ibi.
Page

Nubundi nabaye nkutunga agatoki ahari zahabu ubwo abashoboye bazayicukurira.

SOMA KU MUVINYU W’UBWENGE


Author UKURIKIYENYAGASANI Deogratias

Reka duhere kuri def: #philosophy igizwe n'amagambo abiri #Philo/love and #sophia/wisdom,
bivuze ko philosophy ari love of wisdom. Noneho #philosopher ni umuntu who loves and
continuously seeks wisdom.

Nyuma yo kubona ko #philosophie igisobanuro cyayo ubwayo ari love of wisdom/urukundo


rw'ubwenge niyompamvu abashaka #ubwenge batagomba kwititandukanya na #Philosophie.
Philosophie rero igira three fundamental questions: #Reality? #Truth? #Good?

Philosophie ni uburyo bw'imitekerereze niyompamvu ihuzwa n'ubwenge, nubundi hatekereza


abanyambwenge. #reality nayiburiye ikinyarwanda kuko ushobora kuyitiranya na #Truth
nyamara ntahobihuriye.

Ntabwo nshaka gutanga ibi notes byinshi, ahubwo ndifuza kwerekana uburyo #Philosophie
arirwo rufunguzo rw'ubwonko kuko ni imyumvire ndetse ikaba ikamba ry'umbwenge

Uburyo butatu bushingiyeho #Philosophy ndetse bukaba butwereka ko nta mufilozofe ufata
ikemezo k'ungingo runaka atabanje kubutekerezaho ati: ese iki kintu #reality yacyo ni iyihe?
Noneho se ukuri/#Truth kwacyo ni ukuhe? Ndetse agasoza avuga ngo what's the #good?

Ibi n’ibibazo bitatu bigomba kukuranga mbere yuko ugira icyo ufataho umwanzuro, uramenye
ntugatandukane nabyo. Reka hano ntanjye urugero ruto cyane, iyo umusenateri agiye mu karere
avukamo maze abaturage bamwakirana amashyi n’impundu. Bamara kuyamukomera bati ariko
nyakubahwa hari icyo tugusaba, Turagusaba umuhanda hano.

Nyakubahwa Senateri arahaguruka mu ijambo ryiza cyane akemerera umuhanda abaturage nuko
bagakoma amashyi bavuza akaruru bati umuntu niwowe abandi bose baza bagukurikira, inama
igasozwa umunezero ari wose.

Iyo uwo muhanda utubatswe muri philosophy ntabwo tuvuga ko senateur yabeshye abaturage,
3
Page

yavuze truth ariko ntiyari reality.... kuko ubundi iyo banyiri gusaba umuhanda baza kumenya

SOMA KU MUVINYU W’UBWENGE


Author UKURIKIYENYAGASANI Deogratias

neza ko nyakubahwa Senateur adategeka Leta ibyo ikora ntibakamurenganije mugihe umuhanda
utakozwe. Ibyo yabemereye byari ukuri/truth ariko ntabwo yari reality. Kandi nanone uramenye
ntukite ikinyoma kuko ntabwo Senateur yari agambiriye kubeshya abaturage.

Ariko dore aho abafilozofe babera incabwege nta mufilozofe numwe wasaba umuhunda
senateur.Philos ubwayo ni ubwenge kandi uwo yacengeye niwe ubaho neza, mubuzima buzira
gukambya agahanga. Hano nijya mvuga umufilozofe mujye mwumva umunyabwenge, kuko
twabonye ko iigisobanuro cyayo ari love of wisdom. Naho umufilozofe nuwariwe wese wirirwa
ashakisha wisdom.

Hari interuro ijya ikoreshwa aho bavuga bati abitwa ABAFILOZOFE mu buraya abo muri
Afurika bitwa abasazi.Ariko koko usanga bifite ishingiro kuko uburaya buratera imbere mu gihe
cy’abagabo nka: Socrates , Thales, Plato, Anaximander, Pythagoras na Aristotles... aba nbo
biswe abasazi inshuro nyinshi. Nyamara kugeza nanubu turacyagendera ku mahame yabo.

Father of Philos #Socrates ati: amakosa ndetse n'ibyaha bituruka k'ubujiji kandi nta #mufilozofe
winjiji ubaho. Akenshi abababazwa ndetse bagahemukirwa mu #rukundo nuko batajya bibaza
byabibazo bitatu #philos idutegeka

Nyuma yuko mvuze ko #philos ari love of wisdom, nyamara hari nabavuga bati #philos ubwayo
n’igenamitekerereze, mugusubiza reka nifashishe branch of philosophy #epistemology aho
bavuga bati ubumenyi bugomba kwemezwa n'ukuri wizera, gihamya,kongeraho ukuri ndetse
nibyo wizera ibi bishobora gusobanura ko ibyo uvuga ubizi, kwemera no gutanga ibimenyetso
bwibyo uvuga bigaragaza ubumenyi ntavogerwa kubisobanura, niba utiteguye gutanga
ibimenyetso bwibyo uvuga ceceka. Ntugomba kwizera ibyo utazi.
4
Page

SOMA KU MUVINYU W’UBWENGE


Author UKURIKIYENYAGASANI Deogratias

Ubumenyi ni ki?

Nigute tumenya?

Niki tuzi?/Niki dushobora kumenya.

Ese uramutse uvuze ngo ibi ndabizi, wakweza ute ko ubizi?

Subiza utu tubazo bucece muri wowe cyangwa se utwibaze ugendeye kubyo wibwira ko uzi
ndetse nibyo utekereza ko bibaho, nyamara wabishakira gihamya ukayibura.

Nyuma yuko ugomba kuba wizera ibyo uvuga cg ubonye, ugomba no gushakamo #truth #reality
and #good. Good iboneka mugashami ka #philos kitwa #Axiology ni philosophical study of
values, iyo wibaza agaciro kintu wifashisha #Aesthetics and #Ehtics.

Niba ikintu ari kiza kigomba kuba gifite n'agaciro, niba kwica #umwanzi wawe ari byiza, ariko
ugomba no kwibaza niba abazaza kumushyingura batazamenya ko ari wowe wamwivuganye,
wowe nabawe uba ubicaje ku mwobo w'inzoka y'ubumara. Nta #mufilozofe wabikora
#StudyOfMorality.

Hano birumvikana ko ari imitekereze ihambaye igomba kukuyobora kucyo ugomba gukora, hari
abazakubwira ko ibyo tubona byinshi bitubaho ubu nahazaza akenshi biterwa n’amahitamo
twakoze mubihe byashize. Biradusaba gusoma no kumenya byinshi tukamenya gukora
amahitamo yubu nahazaza.

Dukomeze isomo ry'umwihariko w'abanyabwenge, sinzigera ntinda kubihe bya #Philosophie


nk'Amaperiode ya #ancient #medieval #modern na #contemporary. Gusa ndifuza kuzagaruka
kubihe bitatu nka: pre-Socratic times ,The classical period, beyond the classical period. Nzako

Ibi bihe byagiye biranga abafilozofe ndetse na philosophy ubwayo ntekereza ko umuntu yajya
kuri murandasi akabishakisha aramutse yumva akeneye kumenya byinshi kuri byo.

Mpuza imitekerereze ndanga bujiji na philosophy kugirango, banyir'ubwonko busobetse ibikoma


bareke gokomeza kujijwa, niyo mpamvu turakomeza tuvuga ku bagabo bagiye bagira icyo
5
Page

bavuga cya tyaza ubwonko bwabakiri mupfunira, banyirubwenge mukomeze mwicare imbere!

SOMA KU MUVINYU W’UBWENGE


Author UKURIKIYENYAGASANI Deogratias

Philosophie ntabwo ari science exacte nkuko tuvuga ngo 2+2=4 muri philosophie igitekerezo
kibangurira ikindi, gusa nyuma yo kubangurirana bishobora kubyara icyo bidafitanye isano. Iyi
nayo ubwayo ni #Philos

Impamvu philosophy Atari science exacte nkuko nabivuze hejuru turabizi neza mu mibare aho
wajya hose kabiri kongeraho kabiri ni kane. Nyamara muri philosophy uramutse ubitekereje utyo
waba wibeshye cyane. Philosophy ni ubwami bw’ibitekerezo byumvikane neza ko uko ntekereza
atariko uwo twicaranye atekereza, gusa igitekerezo cye uko byagenda kose nicyo gipimo
cy’ubwonko bwe.

#Philos irakomeje tuvuga ku bagabo bakomeye cyane mumyumvire ihambaye, ndavuga


mupfunyapfunyo aho bagiye bagaragaza wasanga #reality, 1.Anaximander umunyeshuri wa
#Thales ati reality yose aho iva ikagera Ikozwe na #indefinite2. Thales we yagize ati ikiri reality
cyose gikozwe #mumazi. 3. Anaximenes yaje akuraho byose ati reka da ikiri ukuri cyose ni
#umwuka 4. Pythagoras arabaseka cyane ati reka ikiri ukuri cyose ni #imibare 5. Democritus ati
ariko mwabaye mute, ukuri kose kugizwe na #atoms

Aba bagabo bose ibyo bagiye bashingiraho bashaka kwerekana reality ushobora kubireba
ukabiha agaciro, Anaximander ati cya kintu gihoraho ndetse kitarangira kikanakomeza
kwemerwa uko kiri icyo nicyo reality. Bwana Thales ati reka da ikiri ukuri cyose ni amazi,
umwuka ubwawo ni amazi ati ibi tubona bikitwa umwuka reka si umwuka ni amazi kandi koko
burya bizamuka mu kirere byitwa umwuka nyamara in reality ni amazi kuko biza kuvamo
imvura.

Uwaje avuga ko byose ari umwuka nawe ntiwamutera ibuye kuko, nibi tubona byitwa ibiti burya
ntabwo ari ibiti ahubwo nabyo ni umwuka. Kuko urabicana ukabibura bigahinduka umwuka,
ubwo rero mubyukuri ni umwuka si ibiti. Na Gase ubwayo iyo uyizunguza mu icupa uba wumva
ari amazi nyamara si amazi ahubwo ni umwuka, ibyo byahise bituma bwana Anaximenes
yanzura ko ibintu byose yakwita ukuri ari umwuka.

Pythagoras arabaseka cyane ati reka ikiri ukuri cyose ni imibare uravuga uti nagenze ibirometero
6

bitanu ndetse nariye ikiro kimwe cy’umucere ariko nanone akira ibihumbi bitanu ujye kugura
Page

SOMA KU MUVINYU W’UBWENGE


Author UKURIKIYENYAGASANI Deogratias

ipanyaro igukwira ingana na santimetro 30 mu nda, ibyo byose n’imibare imibare ubwayo itariho
twaba tubayeho nabi ati ibintu byose n’imibare.

Democritus ati ariko mwabaye mute, ukuri kose kugizwe na atoms, uyu nawe wamwumva kuko
yagize ati ibintu byose bigizwe nutuntu duto twihuza togakora ikintu kinini mubona n’amaso
yanyu, atoms zitariho ntakintu cyaba kiriho. Ngiyo philosophy zana igitekerezo nzane ikindi
kandi werekane impamvu igitekerezo cyawe aricyo gikomeye kurenza ikindi.

Hano navuga gato ku Kita rusange k'imyitwarire iranga #Abafilozofe, imibiri yabo igira ubwoba
ariko #ibitekerezo byabo ntibititira namba biramfumura bikagera aho bigomba kujya,
ndakurahiye iyo imibiri yabo itaratandukana na roho ntuzigera ubona bajujura!#Diogene
umufilozofe nkunda cyane umwami yigeze kuza amusanga ati #Diogene niki unyifuzaho nuko
Diogene mu ijwi rituje ati mva muzuba dore ko rinagiye utabasha kurimpa, naho #Socrates ubwo
yaragiye kwicwa umwe mubategetsi yaramuburiye ngo ahunge, #Socrates aramuseka cyane, ati
urupfu ntibaruhunga.

Intego ya philosophy nuguhindura abaturage beza! #Socrates ubwe yemeraga ko iyo umuntu
amenye ukuri byagorana ko yakora #icyaha, hahirwa abazi ukuri kuko batazigera bagoma.... Abo
ni #abafilozofe.

Dukome kumyigishirize ihamabaye ya #Socrates, Socratic teaching methods: 1. Meiutics 2.


Socratic irony Iyi migigishirize iraryoshye Kandi yuzuye ubwenge. Soctrates helped students
give birth to knowledge!

Dukomeze twanzike love of wisdom Philosophy, mumivugire yawe ndetse n'imyigishirize


uzajye ukoresha Dialectic method/Irony niba ushaka kwigisha urumuri uzavuge umwijima nuko
abo wigisha bage gushaka urumuri! Iyi myigishirize izamura critical thinking kuburyo ntangere.

Socrates iyo wamubazaga nawe yagusuzabiga akubajije, ndetse hari imvugo yakwiye aho
umuntu akubwira ikintu ukavuga uti ubwo si IRONI ra? Byavuye kucyo twita Socratic Irony aho
usubiza ukubajije cyangwa ukabwira umuntu ibitandukanye nijyana akubajijemo, nyamara
akamenya ikiricyo. Urugero ushobora gusanga umuntu ari kunywa inzoga uziko isharira cyane,
7
Page

nuko ukamubaza uti: ariko iyo nzoga ntisharira cyane ra?

SOMA KU MUVINYU W’UBWENGE


Author UKURIKIYENYAGASANI Deogratias

Ati oya iraryohera cyane kurusha ubuki. Cyangwa umwana ati ariko papa umuriro urotsa koko
ati oya koramo wumve urabwira. Ngayo nguko ubwo uba umusubije muburyo bwa ironi ya
Socrates

Meiutic method: gukusanya ibitekerezo byose ufite mumutwe kugirango ushakemo ukuri!
(Leaner centered), #John_Holf yaravuze ati kwiga si umusaruro wo kwigishwa ahubwo ni
umusaruro w'ibikorwa by'umunyeshuri.

Meiutic method ni uburyo bwa kabiri bw’imyigishirize ya Socrates, aho mbere yo gufata
umwanzuro ku kintu runaka ahubwo ubanza ugakusanya ibitekerezo bitandukanye muri wowe,
birumvikana ibivuye hanze ndetse nibikurimo maze ukabona ubufata umwanzuro. Maze nyuma
yo kubikusanya ugahita wemeza ikirusha ibindi ukuri ukaba aricyo ukurikira. Ngaruke kuri iyi
mvugo ya John Holf aho agira ati: kwiga si umusaruro wo kwigishwa ahubwo ni umusaruro
w'ibikorwa by'umunyeshuri. Ibi byumvikane neza ko mbere yuko ubaza mwarimu imitsindirwe
y’umunyehuri ahubwo wakayibajije umunyeshuri. Burya ntanubwo ibyo tugeraho byose
cyangwa ibitubaho byose ari inama mbi uba waragiriwe na bagenzi bawe ahubwo wowe ubwawe
niwowe w’ikirimarimarima.

Reka nkomeze nsangize #incambwenge k'umuvinyu w'ubwonko #Philosophy, Ndakomeza


ngaruka k'umubyeyi mwiza akaba na mwarimu wakarataboneka #Socrates, imyigishirize ye
yarangagwa no kubaza ibibazo byinshi, ndetse yaravugaga ati wowe uranzi kurusha uko niyizi,
burya wamvuga byinshi,Birenze ibyo wakwivuga, #Ndakuzi_kuruta_uko_niyizi kubijyanye
n'imyemerere yemeraga ko #ikiremwamuntu kigizwe n'umubiri na Roho, ndetse akemera ko
#Roho itajya ipfa.

Yego wowe uranzi kurusha uko niyizi, rimwe uzakoreshe umwitozo abantu ubabwire uti
nimugire icyo munyandikaho cyangwa kuri kanaka w’irunaka, bazandika byinshi kurenza igihe
uzababwira uti nimwiyandikeho mwebwe ubwanyu. Ikindi nuko yemezaga ko abantu bavuga
ibyo bazi batavuga ibyo bareba, urugero uzafate icupa ry’amazi mu biganza byawe maze
uryereke abantu ubasabe kugira icyo barivugaho numara kubabaza kugira icyo barivugaho,
uzahite urihisha maze urebe ko barekereraho kurivugaho, reka da bazakomeza kurivugaho kandi
8
Page

batarireba. Bivuze ko abantu bavuga ibyo bazi batavuga ibyo bareba.

SOMA KU MUVINYU W’UBWENGE


Author UKURIKIYENYAGASANI Deogratias

Sinifuje kugaruka kurushako rwa Socrates gusa nimugira uwo muganira wasomye ibitabo
byinshi bya Socrates azakubwira ko Sorates yakunze gutangaza ko yari afite umugore mubi
witwaga Xanthippe ntabwo yavugaga mubi ku isura. Gusa ibi byatumye nkora ubusesenguzi
bwimbitse ndetse nsoma ibitabo byinshi n’inkuru nyinshi zigaruka kuri Xanthippe nsanga
ntanenge yari afite ni mwe yaba mumyumvire ndetse no mu isura kubamurebaga. Ahubwo
Bwana Socrates yari yaramusize cyane muburyo bw’imyumvire n’imitekerereze biza gutuma
gutuma mugihe babaga baganira Babura aho bahurira cyangwa bahuriza.

Kubera imyigishirize myiza ya #Socrates byatumye arema abanyeshuri bakataraboneka ndetse


bahinduka #Abafilozofe bibitangaza, nabo ubwabo bahindutse abafilozofe ndetse nabo bigishije
baba bo. #Socrates Father of philosophy yigishije umufilozofe wamamaye cyane #Plato, Plato
nawe yaje kuba umwari wakataraboneka yigisha the greatest philosopher #Aristotle...

Abicaye imbere dukomeze, twavuze ko dukomeza tuvuga uburyo #Plato yemerega ko habaho isi
ebyiri, #WorldOfMatter na #WorldOfForms isi y'ibiriho ndetse n'isi y'ibitekerezo. Ibi
umunyeshuri we Aristotle yaje abyamagana cyane avuga ko hariho isi imwe aribyo yise
#Monism ati matter+forms=1world

Aba bagabo bose #Socrates #Plato #Aristotle twibukiranye ko bose babayeho mbere ya #Yezu
w'i Nazaleti. Plato yagize ati ntukite ku isi y'ibiriho ita ku isi y'ibitekerezo. #Aristotle amaze
guhuza isi ebyiri za #Plato yahise yandika theory yise #Hylemorphic theory.

Dukomeze marriage yacu n'ubwonko #philosophie, dukomeje twemera ko habaho isi ebyiri: isi
y'ibitekerezo ndetse n'isi y'ibintu, dukomeza tuvuga ko ugomba kwita ku isi y'ibitekerezo kuko
aribyo bibyara ibintu! Umenya ibi mvuze muri #Africa ababyumva cg babyemera ari mbarwa.
Ibintu ntibyabaho ntabitekerezo biriho, ariko ibitekerezo byabaho nta bintu biriho! Urugero:
Kugirango #indege ibeho habanje igitekerezo cyuwayikoze! Oya reka mvuge ibyamadini benshi
nibyo bumva, Imana yaratekereje ngo reka ndeme umuntu.... Habanje igitekerezo...
9
Page

SOMA KU MUVINYU W’UBWENGE


Author UKURIKIYENYAGASANI Deogratias

Twakomeje tuvuga kuri Philosophy ya west countries reka rero ngaruke kuri Africa. Hari
umugabo w'umudage witwa George Hegel yaramamaye cyane kubera kuvuga amagambo
akakaye kuri #Africa. Yagabanijemo Africa ibice bitatu, aribyo ngiye kwerekana, Igice cya
ruguru we ntakita ko ari Africa, ahubwo akita Africa ya Europe, hakaba n'igice cyo mwihembe
navuga ko ashidikanyaho, maze hakaza icyo munsi y'ubutayu bwa Sahara ati Dore rero iyi niyo
Africa nyayo! Igitangaje nuko uyu mugabo G.H yarinze atabaruka atageze muri Africa.

10
Page

SOMA KU MUVINYU W’UBWENGE


Author UKURIKIYENYAGASANI Deogratias

Mugusoza iyi nyandiko ya philosophie, reka nkoreshe aya magambo:

1. If you have #spirit you are able to think.

2. Niba utekereza you are able to create culture.

3. Niba ufite #umuco you have civilization.

4. Niba ufite civilization you have history

5. Amateka is recorded of human thinking,

Umudage George Hegel yagize ati muri ibyo byose maze kuvugana nta nakimwe umunyafrika
afite! Binteye agahinda, Reka nsoze nshimira umuntu wese uzabasha gusoma iyi nyandiko
yanjye nereranya n’ityazo ry'ubwonko azayisoza aruhutse kandi ndahamya ko izabangurira
imyumvire ye ndetse akareka umuco w’ubujiji bwo kwizererz muri rubanda, ahubwo nawe ubwe
akiremamo umuntu wo kwizerwa nabandi, akaba umugabo uhamye udakagwa ngo bavuze.

Nkuko hagati nabigarutseho philosophy si science exacte iyo inyandiko ya deogratias


udahamanya nayo nawe uhita wandika iyawe iyivuguruza, ntawe uvuguruza inyandiko
akoresheje amagambo inyandiko ivuguruzwa nindi nuko tugakomeza kurera ubwonko bwacu
muri ubwo buryo.

ABASOMYI MURAHIRWA!

UKURIKIYENYAGASANI Deogratias

Ukurid4@gmail.com

11
Page

SOMA KU MUVINYU W’UBWENGE

You might also like