You are on page 1of 4

LAMI6 - Urusimbi rw'ibitekerezo

Ntibazakwandikira,

Ntibazaguhamagara,

ntibazagukumbura ariko

Mwahura kubw'impanuka

Bati "Ko wabuze bati "ko watwanze"?

Jya ubasubiza uti "naramaze!

Mwebwe se mwarankunze?!

Ubuzima bw'ubu n'urusimbi

Rw'ibitekerezo ukurusha amayeri

Niwe ukunywera byeri

Inyangamugayo ziri guhabwa umugayo

Indyarya zikaba ari zo zirya

Uwo ukunda cyane

Iyo akubabaje cyane

Nibwo ukanura cyane

Amaso ko wari uyafite

Byakugendekeye bite

Ntiwabonaga ko hari undi afite.

Agahinda ko turagafite

Ahubwo tukikuremo dute?

Umuvandimwe wa kera

Yari ugutabara mu bikomeye

Ubu n'ugusharing kuri MEGA

'Sindi kubirwanya nange nuko meze,

Urukundo rwange naruhaye abantu biranga

Gukunda utankunda birananira


Ubu ndi gukunda igihugu

Byo nibyanga nzamenya ko aringe udashobotse.

Abo ukunda iyo bagutaye,

Cyiba aricyo gihe ngo werekane icyo ushoboye

Abo wanga iyo bagusuye,

Kiba aricyo gihe ngo wemere ko byose bishoboka.

Umuntu nyamuntu

N'umuntu ugira ubumuntu

Umuntu ukunda abantu

kurusha ibintu

Naho waba sacyintu

We ntiyagufata nk'ikintu.

Icyo nzi neza nuko ntacyo nzi,

Guca bugufi mu bandi niyo nsinzi,

Dore ugira ikibazo bakigira nk'abatakuzi

Wagira ikirori bakagutanga kwakira abashyitsi.

Iby'ubu ntubizi

Ubuzima buradutembana kurusha uruzi

Ariko urasa nk'utaharuzi

Ndeba mwana,

Harya ngo urashaka amafaranga,

Ijuru n'icyubahiro,

Ibyo urumva bizashoboka?

Wenda reka duhindure ingingo

Tuvuge k'umufungo

Dukeneye abatugira inama

Y'uko twacika izi nana,


Izi zigiye kudusubiza mu gusyaga

Kandi zizi ko police ibyanga.

Ikibazo cy'abakobwa n'uko mbakunda

Disi aho bari numva nahatinda

'ndebaa!

Nikoko Imana yabaremanye ubwiza

Ibikora ibishaka kandi kuringe nibyiza

Niyo mfite ibitosi nk'ababona

Numva ntashaka guhumiriza.

Mana ha umugisha imirimo y'amaboko yange,

Unyigishe guceceka no kumenya ibyange

Unyigishe gutahura indyarya no kumenya abange,

Unyibutse ko nd'uwawe ukaba uwange

Imana izaha umugisha imirimo

Y'amaboko yawe,

ntago izaha imirimo yawe

Amaboko ngo yikore.

Dore kurwanira ibyawe ntibabitware

Nabibonye mu gasobanuye

Mbigerageje amenyo baba barayakuye

'Aba bahungu barampemukiye!

Ubu ndi kwiga kubana n'abankunda

Bamwe bantega amatwi ngashira agahinda

Niba nawe ushaka kuba inshuti yange

Kalibu mu muryango wange.

Ndagerageza gufasha abo ndusha

Ubushobozi

Icyo nzi neza nuko Imana ibizi


Nta mbaranga mfite ariko sinjya

Myuga ngo ntibishoboka!

Mbere y'ibindi byose rekeraho

Kwikorera abantu ngo ntibakugezeho

Mu bibazo,

Ntugace urubanza

Wasanga ibyabo byari bisumbye ibyawe

Ahubwo icyo ubarusha ar'uguca igikuba.

Ubuzima bw'ubu

N'urusimbi rw'ibitekerezo

Ukurusha amayeri

Niwe ukunywera byeri!

Brotherhood irarenze

You might also like