You are on page 1of 56

ITORERO RY’ABADIVENTISITI B’UMUNSI WA KARINDWI

YUNYONI Y’U RWANDA (RUM)

IMINSI CUMI Y’AMASENGESHO

KUGARUKA KU GICANIRO: GUHA IMANA UMWANYA

11 – 22 Mutarama 2023

TURI MU BIHE BIDASANZWE KU ISI


REKA NATWE TUBE ABADASANZWE
DUKORE MU BURYO BUDASANZWE
Itangiriro

Mbifurije ikaze mu Minsi Cumi y’amasengesho 2023! Twizera tudashidikanya ko


mu masengesho ariho haturuka ububyutse. Imana yagiye ikora ibitangaza byinshi
mu myaka yashize nk’uko twabibonye mu masengesho yo gusenga no kwiyiriza.
Umwuka Wera yatumye twihana, atuma twongera kugira ishyaka ryo kuvuga
ubutumwa, avugurura amatorero kandi avugurura n’imibanire yacu. Ubu ni bumwe mu
buhamya bwatanzwe mu byabaye umwaka ushize:

“Nyuma yo kwitabira Iminsi Cumi y’amasengesho, ubuzima bwanjye bwarahindutse ku buryo


bwuzuye.” (Josphat T.)

“Twabonye imigisha myinshi itabarika, Mwuka Wera yabanye natwe.” (Barbara J.)

“Iminsi Cumi y’amasengesho yatumye Abakristo bacu begera Imana cyane. Ubuvandimwe
bwarushijeho kuba bwiza, bamwe bivugiye ko bagiye kurushaho kwitangira kwamamaza inkuru
nziza no gukiza imitima.” (Arlene A.)

Ese ijwi ry’ Imana ryaba riguhamagarira kugira ububyutse? Bibiliya yuzuyemo amasezerano
yawe:

“Maze abantu banjye bitirirwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso
hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mwijuru mbabarire
ibicumuro byabo, mbakirize igihugu.” (2 Ibyo ku Ngoma 7:14).

“Muzansaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose.” (Yeremiya 29:13).

“Kandi umuntu wese uzambaza izina ry’Uwiteka azakizwa” (Yoweli 3:5/2:32).

“Mwegere Imana na Yo izabegera” (Yakobo 4:8).

“Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira
iwe dusangire” (Ibyahishuwe 3:20).
Aho waba uri hose muri ubu buzima, aka kanya Imana iri kumwe nawe kurenza uko
ubitekereza. Irashaka gusesekaza imigisha ku muryango wawe, ku itorero ryawe, mu
baturanyi bawe, ndetse no mu batuye isi yose!

INSANGANYAMATSIKO Y’AMASENGESHO YACU:


KUGARUKA KU GICANIRO: GUHA IMANA UMWANYA.
Kubura amahwemo, Kurakara no kugira impagarara, Guhugirana no gukomereka

Aya ni amwe mu magambo abantu bo kw’ isi yose bakoresha basobanura ubuzima bw’ iyi minsi
ifite umuvuduko mwinshi. Niba nawe ariko wumva uburemere bw’irimbuka ry’ iyi si, tugutumiye
mu rugendo rw’ iminsi icumi y’amasengesho rugana ku Mana aho duturwa imitwaro yacu, aho
dukirira ibikomere, ndetse n’ aho dusubirizwamo imbaraga. Uzasabwa kubaka bundi bushya
igicaniro cyawe cy’amasengesho yawe bwite no guhimbarizamo Imana y’ ukuri, kuko Imana
yadusezeranyije ko, “Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira.”
(Yeremiya 29:12).

Dufatanye gusengera hamwe dusaba Imana ngo idushoboze kugira ububyutse bw’ibicaniro
by’amasengesho y’umuntu ku giti cye n’ay’imiryango yacu, kugira ngo Mwuka Wera aduhe
ivugurura n’imbaraga zo gusakaza ijambo ry’Imana n’ubutumwa buheruka butanga ibyiringiro ku
batuye isi yose.
Amabwiriza afasha mu gihe cyo gusenga

• Gira amasengesho magufi – interuro imwe cyangwa ebyiri kuri buri ngingo. Kandi uhe
abandi umwanya. Ushobora gusenga inshuro zose wifuza, nkuko ubikora uganira.
• Ntukagire ubwoba bw’ umutuzo, kuko biha buri wese umwanya uhagije wo gushyikirana
na Mwuka Wera.
• Kuririmbira hamwe muyobowe na Mwuka Wera ni umugisha ukomeye, si ngombwa
ibikoresho kuko amajwi yonyine ahagije
• Aho gutakaza umwanya uri kuvuga ibyifuzo bijya mw’ isengesho, bisengere. Kuko
n’abandi bashobora gusengera ibyifuzo byawe ndetse n’amasezerano.

Kwibutsa amasezerano

Ni inyungu zacu kwibutsa amasezerano y’Imana mu masengesho. Amategeko yayo yose ni


amasezerano yadusezeranyije. Nta na rimwe Imana yadusaba ibitari mu gushaka kwayo.

Biroroshye kwita ku byifuzo byacu, ibidukomereye, ndetse n’ ibiduhangayikisha – kwinubira no


kuririra ubuzima tubayeho igihe turi gusenga. Iyi siyo ntego y’ isengesho. Isengesho rigenewe
gukomeza ukwizera kwacu. Niyo mpamvu tugushishikariza kwibutsa amasezerano y’ Imana mu
gihe uri gusenga. Humiriza maze wirengagize ibiguhangayikishije byose, umutima uwerekeze kuri
Yesu kuko kumugira bituma twibona mw’ ishusho ye.

Ellen White abidushishikariza agira ati: “Buri sezerano rigize ijambo ry’Imana ni iryacu. Igihe
urimo gusenga garagaza icyizere mw’ ijambo rya Yehova ndetse no kwizerera mu masezerano ye.
Ijambo rye ni ubwishingizi usaba wizeye, kuko uzahabwa umugisha. Komeza usabe kuko
uzahabwa ibiruta ibyo wasabye n’ibyo utekereza (In Heavenly Places, p. 71).

Ni gute wakwibutsa amasezerano? Urugero nk’igihe uri gusengera kubona amahoro, ubisaba
ukoresheje Yohana 14:27 maze uvuge uti: “Mbasigiye amahoro yanjye ndayabahaye icyakora
simbaha nkuko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.” Mpa amahoro nk’ayo
wadusezeranyije ko uzadusigira. Shima Imana kubw’ amahoro iguhaye, nubwo utahita uyabona
ako kanya.

Kwiyiriza
Turabashishikariza kwiyiriza nkuko Daniyeli yabikoze muri iyi minsi icumi.
Gutangira umwaka usenga kandi wiyiriza ni uburyo bwiza bwo kwegurira ubuzima
bwacu Imana mu mwaka utangiye. Ellen White agira ati: "Kuva ubu ukageza ku
iherezo ry’igihe, abantu b’Imana bakwiriye kurushaho kugira umwete, bakarushaho
kuba maso, bakwiriye kwirinda kwiringira ubwenge bwabo bwite, ahubwo
bakiringira ubwenge bw’Umuyobozi wabo. Bakwiriye kugira iminsi yihariye yo
kwiyiriza ubusa no gusenga. Ntibasabwa kureka burundu kurya, ahubwo bakwiriye
gukoresha mu rugero ibyo kurya byoroheje cyane kurusha ibindi kandi biboneye
(Inama ku Mirire n’Ibyokurya, p. 195).

Tuzi ibya Daniel wariye imbuto n'imboga mu gihe cy’iminsi icumi. Natwe
turakurarikira kuzafata igaburo ryoroheje muri iki gihe cy’iminsi icumi
y’amasengesho. Niba dushaka ubwenge busobanutse bwo kumva neza icyo Imana
idushakaho kandi niba dushaka kwegerana n’ Imana biruseho, dukeneye kumenya
neza ko imirire yacu itatubangamira.

Kwiyiriza ubusa ntabwo ari ukwirinda ibyo kurya gusa. Urararikirwa kandi
kwiyiriza ubusa utareba TV, firime, imikino yo muri mudasobwa ndetse n’imbuga
nkoranya mbaga. Rimwe na rimwe, ibintu bitari bibi byo ubwabyo bishobora
kudutwara umwanya munini w’igihe cyacu. Shyira ku ruhande ibintu byose
bishoboka bijya bigutwara igihe kugira ngo ubone igihe gihagije cyo gusabana
n’Imana.

Kwiyiriza ntabwo ari inzira ya bugufi yo kubona ibitangaza. Ahubwo kwiyiriza ni


inzira yo kwicisha bugufi imbere y’Imana kugirango ibashe kudukoresha no
kudukoreramo. Reka twiyegereze Imana binyuze mu kwiyiriza no gusenga, kandi
na Yo Izatwiyegereza.

Mwuka Wera
Izere neza ko usaba Mwuka Wera kugira ngo akwereke icyo ugomba gusengera mu
buzima bw’umuntu cyangwa mu gihe runaka. Bibiliya itubwira ko tutazi uburyo
bwo gusenga kandi ko Mwuka Wera ari We udusabira.

“Ntitugomba gupfa gusaba mu izina rya Yesu gusa, ahubwo tugomba gusaba
twuzuye Mwuka Muziranenge, kuko Umwuka ubwe “ari we udusabira, aniha
iminiho itavugwa” (Abaroma 8:26). Iyo dusenze mu izina rya Kristo dushishikaye
kandi twizeye, hakurikiraho gusohozwa kwa ya ndahiro y’Imana yo kuduha ibyo
dukeneye. “Nuko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira
byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo (Abefeso 3:20) ” (Imigani ya Kristo,
p. 68).

Kwizera

Dusoma mu mwuka w'ubuhanuzi ko "Gusenga no kwizera bibasha gukora


ibitabasha gukorwa n’imbaraga iyo ariyo yose yo ku isi" (Rengera Ubuzima, p. 110).
Tubwirwa ko "Kandi dusaba guhabwa impano iyo ariyo yose Imana yasezeranye.
Tumaze gusaba ibyo, tugomba kwizera ko tubihawe, bityo tugashimira Imana ko
twabihawe” (Uburezi, p. 269). Gira akamenyero ko kujya ushimira Imana hakiri kare
igihe ufite kwizera kw’ibyo Imana igiye kugukorera n’uburyo igiye gusubiza
amasengesho yawe.

Gusengera Abandi
Muri iyi minsi icumi turagushishikariza gusengera abantu Imana yashyize mu mibereho yawe.
Hitamo abantu batanu cyangwa barindwi – bashobora kuba abavandimwe, incuti, abo mukorana,
abaturanyi ndetse n’abo muziranye. Fata umwanya usabe Imana uwo wasengera. Yisabe kubagira
umutwaro mu maso yawe kugirango ukomeze kubasengera. Andika amazina yabo ku gapapuro
maze ukabike ahantu hatekanye nko muri Bibiliya yawe. Uzatangazwa n’ukuntu Imana izasubiza
amasengesho.

Gahunda y’Iminsi Cumi y’Amasengesho


Yesu ntabwo adukangurira gusenga gusa anadusaba no kugira ibyo dufasha abatuzegurutse. “Kuko
nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo kunywa, nari umushyitsi
murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura, narindi munzu
y’imbohe muza kundeba.” (Matayo 25:35, 36).

Mu gitabo cyitwa The Ministry of Healing (Rengera Ubuzima) handitse ngo, “Tugomba kubaho
imibereho y’uburyo bubiri – imibereho yo gutekereza no gukora, imibereho yo gusenga bucece no
gukorana umwete.” (p. 512). Umukiza wacu yadukunze urukundo rwishi cyane, kandi dufite
amahirwe yo gusagira urwo rukundo n’incuti, abavandimwe, ndetse n’abanyamahanga
barukeneye.

Saba Imana ngo ikumenyeshe wowe n’itorero usengeramo uburyo wakoresha bwo
gufasha abandi nyuma y’iminsi icumi y’amasengesho. Mu gihe ukora kugira ngo utegure
gahunda y’imirimo, irinde kugira ngo iyo gahunda itakurangaza ikakubuza gusenga.
“Imbaraga z'umuntu ku giti cye mu gufasha abandi zigomba kubanzirizwa n’ibanga ryo
gusenga. Kuko bisaba ubwenge bukomeye bwo gusobanukirwa n’ubumenyi bwo gukiza
ubugingo. Mbere yo kuvugana n'abantu, banza usabane na Kristo. Ku ntebe y'ubuntu
bwo mu ijuru urahakomora imyiteguro myiza yo gukora umurimo wo gufasha abantu”.
(Prayer, p. 313).

Muri gahunda y’iminsi icumi y’amasengesho iboneka kuri murandasi, ushobora kuhabona
ibyigisho byuzuye ibitekerezo byubaka. Yesu arakurarika kugira ngo umubere ibiganza n’ibirenge
mu gufasha abatuye iyi si bakeneye ubufasha.

Ibirebana n’Umwanditsi
Dwain N. Esmond, Ph.D. (umunyeshuri), ni umwanditsi, akaba n’umupastoro werejwe umurimo.
Mu myaka irenga 28, Pastor Esmond yari mu muhamagaro w’Imana w’ubugabura. Yabaye
umuyobozi wungirije w’ikinyamakuru cyitwa Urwibutso n’Integuza mbere y’uko ajya gukora mu
kigo gishinzwe inyandiko za Ellen G. White mu mwaka wa 2015 nk’umuyobozi mukuru
wungirije. Yayoboye icapwa ry’inyandiko nyinshi, harimo n’imyaka 11 yamaze ayobora
ikinyamakuru cy’urubyiruko cyitwa Insight Magazine Youth Journal. Dwain yanditse ibitabo
bitatu byakunzwe cyane bifasha abasore n’inkumi mu masengesho yabo, kandi afite ibitabo
birenze 350 bimwitirirwa. Magingo aya, Esmond ayobora imitegurire n’imicapire y’inyandiko
z’ikigo cya Ellen White, nk’iby’igitabo cyitwa, The Gift of Prophecy in Scripture and History,
igitabo cyo gusenga cya Ellen White cy’umwaka wa 2021, igitabo cyitwa Jesus: Name Above All
Names. Vuba aha, yayoboye imirimo y’igitabo cyitwa The Three Angels’ Messages Compilation
(2022). Umurimo we w’ubugabura awufashwamo n’umugore we Kemba, n’umuhungu wabo,
Dwain Jr.

Ibyifuzo by’Amasengesho y’Amatorero yo kw’Isi hose

• Mwami, reka muri twe habeho ububyutse butuma tubasha guhagarara mu kuri mvajuru
• Turasengera umudendezo w’itorero ku isi yose. Mwami, dufungurire imiryango y’isi
kugirango tubashe kwamamaza Ijambo ryawe.
• Mwami, reka itorero ryawe ryakire umuhamagaro wo kwamamaza ubutuma
bw’Abamalayika batatu muri buri gihugu na buri bwoko. Twereke urufatiro rw’izo
nyigisho rushingiye ku rukundo n’ukuri kwa Yesu Kristo.
• Mwami, reka Abadiventisiti bari kw’isi hose barangurure bavuga ngo “Niyemeje
Kugenda” maze bakire umuhamagaro wo kugukorera no kwamamaza inkuru nziza
y’agakiza.
• Turasengera ubwenge bwo gushaka, gusobanukirwa, no gukurikiza Bibiliya y’Umwami
Imana. Twigishe gusaranganya inyigisho z’ukuri kandi tubashe kuzamamaza mu bandi.
• Mana, vugurura kwizera kwacu kwerekeye amabwiriza y’ijuru aboneka mu nyandiko za
Ellen White.
• Turasengera imvura ya Mwuka Wera kugirango akomeze kwizera kwacu kandi
adushoboze gusoza umurimo Imana yadushinze mbere yo Kugaruka kwe.
• Mana, turasabira abazahajwe n’icyorezo cya COVID-19 ngo babashe gukira rwose kandi
babone imbabazi zawe.
• Turasengera abaganga ndetse n’abandi bari mu bikorwa byo kwita ku buzima, abayobozi,
kubw’ubwenge n’ubushishozi wabahaye kugira ngo bafate ibyemezo biboneye.
• Turasengera Abadiventisiti bari kw’isi yose batanga ubufasha bw’amaboko ndetse n’izindi
nkunga ku bababaye. Duhe umuhate, ukwitanga ndetse n’impuhwe zo gufasha abaturanyi
mu gihe badukeneye
• Turasengera abakeneshejwe no kubura imirimo bitewe na gahunda za Guma mu rugo.
• Mana, ereka abagize itorero uko bafasha abari guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu
mutwe ndetse no kwigunga.
• Turasengera abapasiteri ndetse n’abakuru b’amatorero ngo babone uburyo bwo gukomeza
gusura no kubana n’abizera b’itorero mu bihe tugezemo. Mana, huriza hamwe itorero
ryawe mu mwuka wo kukuramya.
• Turasengera ububyutse mu rubyiruko rw’Abadiventisiti biga muri za Kaminuza
n’amashuri makuru kw’isi yose. Komeza kubaha imbaraga zo guhagararira Kristo.
• Turasengera abagize 69% by’abatuye isi bataramenya inkuru nziza ya Yesu.
• Turasengera abarenga miliyoni 62 batuye mu mijyi 28 iri ahantu hagoye kubageraho mu
migi y’icyahoze ari Repubulika z’Abasoviyeti.
• Turagusaba Mana ngo uhagurutse Abamisiyoneri bitangira gukorera mu matsinda 746 ari
mu bihugu 20 biherereye mu Burasirazuba bwo Hagati.
• Turasengera Abadiventisiti barimo guhura n’itotezwa cyangwa bari mu nzu z’imbohe
bazira ukwizera kwabo.
• Turasengera abagera kuri miliyoni 202 baherereye mu duce 41 turi mu Majyepfo ya Aziya-
Pasifika bataramenya Yesu.
• Turasengera icyiciro cy’Ishuri ryo ku Isabato n’Ubutabazi kuri buri torero mu murimo wo
kumenya gahunda y’Imana no kugera ku bantu benshi binyuze mu bikorwa by’urukundo,
ibyigisho bya Bibiliya, n’ubuhamya bw’abizera.
• Turasengera ikigo cya ADRA gishinzwe gutanga ubufasha ku isi yose
• Turasengera abarenga miliyoni 16 batuye mu duce 6 duherereye mu Majyepfo ya Pasifika
aho bigoye kubageraho.
• Turasenga ngo Mwuka Wera adufashe kumenya uko twagera ku bagera kuri miliyoni 406
batuye mu duce 105 tugoye kugerwamo, turi muri Pasifika y’Amajyaruguru.
• Mana, ha umugisha Abadiventisiti bose babwiriza ubutumwa bwiza muri za gereza.
• Mana, turasengera abigisha bose b’Ishuri ryo ku Isabato. Ubamenyeshe akamaro
k’umurimo bakorera abana bawe.
• Mwami, turasaba ubuyobozi bwawe ngo bwigaragaze mu bigo by’urubyiruko ndetse no
muri gahunda z’icyiciro cy’imibereho myiza kw’isi hose.
• Turasenga kugirango udufashe kugaragariza ineza n’urukundo abashyitsi basura amatorero
yacu.
• Mwami, fasha itorero ryawe mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza hakoreshejwe
uburyo bw’ikoranabuhanga n’ibitangazamakuru hirya no hino ku isi Turagusaba ngo
Mwuka Wera ayobore abantu babikurikira mu kuri kwa Bibiliya.
• Mana, turasaba uburinzi bwawe ku bamisiyoneri bakorera mu bice bidafite umutekano.
• Turagusaba kongerera imbaraga abigisha Ibyanditswe, abanyeshuri b’abakorerabushake,
abanditsi, abanyamakuru, ndetse n’abaterankunga bafasha mu kwamamaza Ubutumwa
bwiza butanga icyizere n’ubuzima.
• Turasengera amashuri y’Abadiventisiti, abanyeshuri, ndetse n’abarimu bari kw’isi hose.
Reka aya mashuri akomeze kwigisha ukuri kwa Bibiliya kandi ayobore urubyiruko mu
murimo ndetse no kongera umubano wabo n’Imana.
• Mana, duhe ubwenge bwo kumenya gufasha ababaswe n’imigenzo n’imico itandukanye
n’ukuri kw’Ijambo ry’Imana. Reka Mwuka Wera asenye inkuta zigose imitima yabo.
• Tubashishe kugera ku bantu babaswe no gusenga imyuka, ibishushanyo, n’indi migenzo
ya kinyamaswa. Dufashe mu kuyobora amahitamo yabo no kubereka Umukiza.
• Mana, shoboza Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bari kw’isi yose gusenga cyane.
Twigishe kwakira amasezerano yawe kandi twizere ko ubasha gukuraho imisozi igihe
tugusenga.
• Turasengera amatsinda y’abantu 541 aherereye mu bihugu 18 bya Diviziyo y’Afurika
y’Epfo n’ibirwa byo mu Nyanja y’Ubuhinde. Ubayobore mu nzira y’ukuri kwa Bibiliya.
• Twereke uko twafasha impunzi mu buryo bw’umubiri cyangwa ubw’umwuka. Reka
itorero ryawe rimenyekanire ku rukundo rikunda abantu bose rititaye ku nkomoko yabo.
• Turasaba kongerera imbaraga z’umurimo amatsinda 806 y’abantu batuye mu bihugu 20
by’Uburayi ngo babashe gushinga amatorero.
• Turasaba kongerera imbaraga z’umurimo amatsinda 948 y’abantu batuye mu bihugu 38
biri ku mugabane wa Amerika.
• Dushoboze kugaragaza urukundo rwa Yesu ngo rube intandaro y’ibyo twizera.
• Turasabira gahunda yo gutegurwa kw’abakorerabushake bo kugeza ubutumwa ku
matsinda y’abantu 70 aherereye muri Filidi ya Isiraheli.
• Trasaba gutegura abamisiyoneri b’abaganga bo guhanga amatorero mu matsinda 830 yo
mu bihugu 11 byo muri Diviziyo ya Afurika y’Uburasirazuba no Hagati.
• Turasaba imbaraga ituma haboneka intwari z’amasengesho muri Diviziyo y’Amajyepfo ya
Aziya.
• Reka imiryango yacu igaragaze urukundo rwawe mu ngo zacu no mu baturanyi.
Turagusaba kuzana amahoro mu miryango no mu ngo zacu, usane imibanire yangiritse,
urinde abanyantege nke ihohoterwa, kandi wigaragarize abataye icyizere.
• Turasengera abana bacu. Ubashoboze guhagarara bashikamye mu gihe bahura
n’ibigeragezo. Bafashe kugira amahitamo aboneye kandi yuzuye ukuri.
• Twigishe gukurikira urugero rwiza rwa Yesu rwo kwitanga mu gusohoza ibyifuzo bya
bagenzi bacu batwegereye. Duhe ubushobozi bwo gukora nk’abaganga b’abamisiyoneri,
abakorerabushake, ndetse n’inshuti ku bakeneye gufashwa.
• Turasengera abayobozi b’urubyiruko kw’isi hose bari gutanga umurage w’ahazaza: kugera
ikirenge mu cya Kristo, kwita ku murimo w’Imana, n’ubuyobozi mw’itorero.
• Shoboza abizera bacu, abagabura bacu, n’abayobozi b’itorero kw’isi hose kugabura Ijambo
ryawe buri munsi. Dushoboze kugushaka mu isengesho rya buri munsi. Utwibutse ko
tutagufite ntacyo twakwigezaho.

KUGARUKA KU GICANIRO – GUSABA UMUTIMA UHUJWE N’IMANA


UMUNSI WA MBERE – URI HE?
“Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti ‘urihe?’” (Itangiriro 3:9).

Ikibazo cy’Ingenzi Cyane

Ese haba hari ikibazo gikomeye kuruta icyo Imana yabajije Adamu wari umaze gucumura?
Birumvikana ko Imana yari izi neza aho Adamu na Eva bari baherereye. Imana izi byose, ifite
ubumenyi bw’ikintu cyose, nyamara kandi, ni ukubera iki Imana yabazaga Adamu ngo uri he?
Adamu na Eva bari bamaze gusuzugura Imana (Itangiriro 3, 4), kandi kutumvira kwabo byabateje
ibyago, bitandukanyije n’icyari umubano mwiza bari bafitanye n’Imana ndetse n’ibiremwa byayo.
Ahantu bari bamenyereye guhurira n’Imana mu bihe byashize noneho hari ubusa. Amasura y’ibyo
biremwa ntiyari akiragwaho kumwenyurira Umuremyi wabo kuri uwo munsi nkuko byahoze.
Amaboko yari yararemeye mw’ibumba ntiyari agifashe mu biganza by’Imana. Imitima yari
yarahaye gutera ntiyari igitera kimwe n’uwayo kandi yari hafi guhagarara uwo munsi.

Ntibihagije

Ellen White akomeza agira ati “Satani yabwiye ababyeyi bacu b’abaziranenge yuko bazunguka
nibica amategeko y’Imana. Mbese twebwe ntitujya twumva ibimeze nk’ibyo muri iki gihe?”
(Abakurambere n’Abahanuzi, p. 36, 2016). Adamu na Eva bakoze ikosa ryo kumvira Sekibi, maze
nawe abumvisha ko ibyo Imana yari yarabahaye bitari bihaije, kandi ko umubano mwiza kandi
wizewe bari bafitanye n’Imana ko utari uhagije. Mu kanya gato “umwuka mwiza n'ikirere
kidahindagurika bari bafite aho muri Edeni, byatangiye guhindukira ukundi abo bantu bari bafite
igishinja muri bo. Urukundo n'amahoro bari bafite byari byayoyotse, kandi mu cyimbo cyabyo
bumvaga bafite icyaha, ubwoba bwibyari bigiye kubabaho, ndetse bakumva umutima wabo
wambaye ubusa. Ibishura by'ubwiza bari bambaye bibatamurukaho, maze bagerageza kwikorera
utundi twambaro; kuko batari gushobora guhura n’Imana n’abamarayika baziranenge bambaye
ubusa” (p. 38). Icyaha cyahinduye imibanire ibiremwa byari byarashyizwe muri Edeni byari
bifitanye n’Umuremyi wabyo. Icyaha cyatumye ishusho y’Imana bari bifitemo yangirika.

Igihe cyo Gusenga

Uhereye ku mubano wari umaze kwangirika hagati ya Adamu na Eva ndetse n’Imana ukageza kuri
ubu aho umwuzure w’ibyaha ukomeje kwangiza uwo mubano kw’isi hose, ahari nta cyarusha
agaciro isengesho dusenga buri munsi dusaba gusubizwa aho Imana itwifuriza kubana na Yo.
Imyaka ibihumbi n’ibihumbi irashize ariko ibinyoma byagushije Adamu na Eva biracyariho.
Satani aracyavuga ko Imana hari ikintu yatwambuye, ko Imana atari iyo kwizerwa, ndetse ko
Imana idahagije. Ibi binyoma akenshi bitizwa umurindi n’isi y’iki gihe yuzuye siyansi na tekinoloji
ndetse n’ibikoresho bya elegitoronike bikomeje gusezeranya abantu igisa n’ikinya mu by’umwuka
binyuze muri izo nzira zidusezeranya ukwigenga guhagije aho kwiyegereza Imana Yo Muremyi
wacu. Iki nicyo gihe ngo turwanye ibinyoma bya Satani kandi duhindukirire Umuremyi wacu
wadukunze urukundo rutagereranwa, tugarukire Ukomeje kudukuruza ineza Ye (Yeremiya 31:3)!
Reka dufatanye gusenga.

Igihe cyo Gusenga (iminota 30-45)

Isezerano Rikomeye

“Ni ikintu gitangaje kubona dushobora gusenga; kubona abantu dufite umubiri upfa dufite
imbaraga zo gusaba Imana icyo twifuza. Ni izihe mbaraga umwana w’umuntu yakwifuza zirenze
izi – kugirana umushyikirano n’Imana ihoraho? Umuntu w’umunyantegenke, w’umunyabyaha,
akagira uburenganzira bwo kuvugana n’Umuremyi we. Dushobora kuvuga amagambo azamuka
akagera ku ntebe y’Umwami w’isanzure n’ibirimwo byose. Dushobora kuvugana na Yesu mu gihe
turi mu nzira, kandi atubwira ko ari We uri kumwe natwe” (Ellen G. White, Prayer, p. 7).

Amatsinda y’amasengesho afite uburyo butandukanye akoresha asengera hamwe.


Turabashishikariza gufata hagati y’iminota 30-45 muri gusengera hamwe, mu buryo bwose
Mwuka Wera abayoboramo. Dore zimwe mu ngero z’amasengesho anyuze mu Byanditswe.
Ushobora kwifashisha izindi nzira zitandukanye usenga. Reba amabwiriza yo gusenga
agufashe aguhe n’ibindi bitekerezo byo gusenga.

Ijambo ry’Imana Dusengera – Yeremiya 24:7

“Nzabaha umutima wo kumenya yuko arinjye Uwiteka bazaba ubwoko bwanjye nanjye nzaba
Imana yabo, kuko bazangarukira n’umutima wabo wose.”

“Nzababera Imana”

Mana, urakoze ko ukomeje kudushakisha nubwo turi abanyabyaha bakomeza gusenya umubano
dufitanye nawe. Urakoze kudukunda urukundo ruhebuje kandi rw’iteka ryose, rukomeza
kutwiyegereza buri munsi. Urakoze Mana ku rukundo rwawe rukomeje gushakisha abanyabyaha!
Amen.

“N’umutima wabo wose”

Yesu mwiza, turagushima kubwo isezerano ryiza waduhaye ryo kuduha umutima mushya,
umutima ushaka Imana kandi uyirangamiye mu bihe by’ubukene n’ibihe by’ubukire. Turagusaba
gusohoza amasezerano yo kuduha umutima ukwishimira. Amen.
“Bazaba ubwoko bwanjye”

Mana, birenze ubwenge bwacu ukuntu ukomeza kutugira abana bawe n’ukuntu twakomeje
kukuvaho tugakurikira iby’isi. Warakoze kudufubikisha amaraso ya Yesu ndetse no kuduha izina
rishya (Ibyahishuwe 2:17). Amen.

Ibindi Byifuzo byo Gusabira


Gushima no Guhimbaza: Shimira Imana imigisha yaguhaye kandi uhimbaze Imana kubwo
kugira neza kwayo.
Kwatura: Fata iminota mike yo kwatura wenyine wiherereye kandi ushimire Imana
kubw’imbabazi zayo.
Kuyoborwa: saba Imana ngo iguhe ubwenge bwo gukemura ibibazo ufite kandi igufashe no mu
byemezo ufata.
Itorero ryacu: gusabira ibikenewe mu itorero tubarizwamo ndetse n’inzego z’itorero ku isi.
Ibyifuzo by’aho dutuye: Sengera ibyifuzo itorero rikeneye muri iki gihe, umuryango,
n’abaturanyi.
Tega amatwi kandi usubize: fata umwanya wo kumva ijwi ry’Imana kandi usubirishe guhimbaza
cyangwa indirimbo.
Indirimbo Zizifashishwa
Gihe Cyiza cyo Gusenga (#89)
Ubu nj’Ukondi (#26)
Nta Nshuti Nziza Nka Yesu (#100)
Yesu Araguhamagaran’Ituza (#113)
Nkuyoboke Mwami (# 37)

Kugaruka ku Gicaniro – Ahantu h’Urwibutso


Umunsi wa 2 – Kwitanga n’Urwibutso
“Yubakiraho igicaniro aho Uwiteka yamubonekereye” (Itangiriro 12:7).

Kwitanga n’Urwibutso

Muri Bibiliya, igicaniro gisobanura iteka ahantu ho kwiyegurira Imana n’urwibutso. Ni ikimeyetso
gikomeye gihuza umuntu n’Imana, ni kimwe mu byemeza guhimbaza Imana y’ukuri. Ibicaniro
akenshi byubakagwa mu kwibuka cyangwa kwizihiza imirimo y’Imana yagize uruhare rukomeye
ku buzima bw’abantu. Iyo Imana yakoraga “ibitangaza” cyangwa “ibikorwa bikomeye,” abantu
bakorerwaga ibyo bitangaza ntibifuzaga kubyibagirwa, rero bubakaga ibicaniro – ahantu
h’urwibutso – babyubakaga aho baboneye ibitangaza by’Imana.

Igihe Imana yabwiraga Aburamu mw’ Itangiriro 12:7 ko izaha igihugu cya Kanani urubyaro rwe,
Aburamu yubatse igicaniro aho yaherewe ayo masezerano kuko uguhura n’Imana kwe kwari
“Igitangaza.” Muri uwo mwanya Imana yasezeranyije Aburamu ko izamuha ibirenze kure ikintu
gisanzwe cyo mu buzima bwe kandi ikagira urubyaro rwe ubwoko bukomeye. Igihe Isaka yarari
kuzerera mu butayu bw’i Gerari kandi ari kurwanira amazi y’ iriba n’ abaturage, Imana
yaramubonekeye maze iramubwira iti “Ndi Imana ya so Aburahamu, ntutinye kuko uri kumwe
nanjye, kandi nzaguha umugisha ngwize urubyaro rwawe ngiriye umugaragu wanjye
Aburahamu.” (Itagiriro 26:24). Isaka yazirikanye uko guhura n’Imana maze yubaka igicaniro aho
yahuriye n’Imana kubera ko uko guhura n’Imana byari igitangaza. Imana yari yahinduye ubuzima
bwa Isaka kugira ngo ihamirize isezerano yagiranye na se wa Isaka ryari rimaze guhinduka irya
Isaka. Yakobo, umwana wa Isaka, yatembereye ahantu hitwa Beteli (Itangiriro 35:3) maze yubaka
igicaniro mu cyubahiro cy’Imana, yo yamubonekeye igihe yahungaga Esawu. Kubera ko uko
guhura n’Imana byamubereye “igitangaza” yahubatse igicaniro. Umunyabwoba Gideyoni
yaratunguwe ubwo Imana yamubonekeraga mu mahoro maze imuhamagarira kuyobora ubwoko
bwayo ku nsinzi. Gideyoni yaranezerewe ku buryo yahise yubaka igicaniro aho hantu maze ahita
“Yehovashalomu” (Abacamanza 6:24) kubera yuko uko kubonekerwa n’Imana kwari “kuzuye
amahoro”!

Ntukibagirwe

Mu gihe benshi babona imirimo y’Imana ikomeye mu buzima bwabo nk’ibintu bisanzwe cyangwa
amahirwe, abandi babona ibyo Imana ikora maze bagahitamo kubizirikana no kubihoza ku mutima
n’imbaraga zabo zose. Kandi harimo inyungu muri ibyo bikorwa: abagenzi b’ahazaza mu rugendo
rwabo bahabwa imigisha n’ibicaniro byubatswe n’abizera . Ellen White agira ati, “Aburahamu
yaduhaye urugero rwiza. Ubuzima bwe bwari ubwo gusenga. Aho yashingaga ihema rye hose, hafi
aho habaga hari igicaniro, yahamagariraga abo mu ihema be bose kuza gutamba igitambo cya
mugitondo n’icya nimugoroba. Iyo yimuraga ihema rye, igicaniro cyagumagaho. Abanyakanani
babonaga amabwiriza aturutse kuri Aburahamu, kandi igihe cyose hari uwabaga aje ku gicaniro,
yahasengeraga Imana y’ukuri” (From Eternity Past, p. 76).

Ni iyihe migisha iva mw’ijuru ushaka kwibuka mu bihe bizaza? Ese ni ikihe gicaniro ushaka
kubakira Imana uyu munsi?

Reka tuganire n’Imana.


Igihe cyo Gusenga (Iminota 30 - 45)

Ijambo ry’Imana Dusengera – Itangiriro 12:7

“Maze nawe yubakira igicaniro Imana, yari imaze kumubonekera.”

“Yubatse Igicaniro”

Mana, kuri uyu munsi ndashaka kwibuka ibyo wankoreye mu buzima bwanjye, uka wangobotse
ubwo nari mu nzira mbi, maze urantabara. Ndashaka kwibuka ndetse no guhimbaza ubuntu bwawe
ungirira. Ndibuka ubuntu bwawe ndetse nguhaye ubuzima bwanjye nk’ ingurane yibyo
wankoreye. Amen.

“Acyubakira Imana”

Mana nziza, ni wowe wenyine ukwiriye ishimwe ryacu, kuramya kwacu, no kwitanga kwacu. Nta
yindi mana ihwanye nawe; ugira urukundo ruhebuje, uri mwiza, uri Imana yihangana, Igira neza,
Ishoborabyose, kandi ihora yiteguye kudutabara no kudufasha. Ni wowe duhanze amaso yacu,
Mana. Imitima yacu ni iyawe. Ishimwe no guhimbaza kwacu ni ibyawe wenyine, kuko ni wowe
ubikwiriye! Amen.

“Yari Imaze Kumubonekera”

Data, ubwiza bwawe buhora butugose – rwose buratwegereye kurusha uko tubyiyumvisha.
Waratwigaragarije, haba muri Bibiliya, mu Mwuka w’Ubuhanuzi, mu bibwirizwa, mu
masengesho, ndetse no mu bandi bantu, turagushimira ko utwigaragariza. Twishimira ukuntu
utwigaragariza binyuze muri Mwuka Muziranenge, kandi tukurarikiye gutura mu mibiri yacu ngo
uyigire imiyoboro yawe. Iheshereze icyubahiro muri twe. Twigishe gukunda abadukikije ndetse
no kubayobora mu nzira y’ukuri. Amen.

Ibindi Byifuzo byo Gusabira

Gushima no Guhimbaza: gushimira Imana imigisha yihariye yaguhaye kandi uhimbaze Imana
kubw’ubwenge bwayo.

Kwatura: Fata iminota mike yo kwatura wenyine wiherereye kandi ushimire Imana
kubw’imbabazi zayo.
Kuyobora: saba Imana ngo iguhe ubwenge bwo gukemura ibibazo ufite kandi igufashe no mu
byemezo ufata.

Itorero ryacu: gusabira ibikenewe mu itorero tubarizwamo ndetse n’inzego z’itorero ku isi.

Ibyifuzo by’aho dutuye: Sengera ibyifuzo itorero rikeneye muri iki gihe, umuryango,
n’abaturanyi.

Tega amatwi kandi usubize: fata umwanya wo kumva ijwi ry’Imana kandi usubirishe
guhimbaza cyangwa indirimbo.

Indirimbo zo Kwifashishwa

Nzasingiza Urukundo rwa Yesu (#121)

Muramye Umwami (# 86)

Wibuk’Imigisha Wahawe (# 230)

Ngwino Soko y’Umugisha (#52)

Kugaruka ku Gicaniro – Umwitozo w’Ubuzima


Umunsi wa 3 – Igitondo n’ Ikigoroba

“No guhagarara uko bukeye bagashima, bagahimbaza Uwiteka kandi na nimugoroba bakabigenza
batyo” (1 Ngoma 23:30).

Ubuzima hamwe n’Imana

Ibyanditswe mu gitabo cya 1 Ngoma 23 bihishura ko Imana yategetse Abalewi – abari bashinzwe
kwita ku rusengero rw’Abayahudi ndetse n’imirimo yarwo – guhagarara imbere y’Imana,
bazamura amajwi yabo bashima ndetse banahimbaza Imana buri gitondo na buri mugoroba. Uyu
mwitozo wo gusenga waturutse mu yandi mabwiriza Imana yari yarahaye Mose igihe yabwiraga
Abisiraheli iti, “Kandi bandemere ubuturo bwera, nture hagati muri bo” (Kuva 25:8). Imana
yakomeje ivuga iti, “Ujye utamba umwe mugitondo, undi nimugoroba” (Kuva 29:39).
Ubuzima bwo Hagati

Ubuzima bw’Abisiraheli bwari ubwo kubaho hagati y’imibereho ibiri y’iby’umwuka buri munsi.
Abantu b’Imana bagombaga gutangira ndetse no gusoza umunsi bari kumwe na Yo. Ntibagombaga
gufata ubuntu bwayo nkaho ari ibintu bisanzwe. Bari bakeneye imbaraga z’Imana ngo zibarinde
ibyago byaturukaga impande zose mu gihe bagendaga banyura mu nzira zitaboroheye bajya mu
Gihugu cy’Isezerano. Bagombaga kurindwa ibishuko byari biri hagati yabo – ibyifuzo byo kuba
bakurikiza imico y’Abanyegiputa n’imisengere y’Abanyegiputa n’imyitwarire y’Abanyegiputa
bari barigiye mu buretwa. Ibitambo bya mugitondo na nimugoroba bwari uburyo bwo gushyiraho
amabwiriza atunganye Abisiraheli ndetse n’imiryango yabo bari gukurikiza, kugira ngo bakomeze
gushyikirana n’Imana. Uku niko Ellen White asobanura iyi mibereho yihariye y’abo bantu
b’Imana:

“Uko mugitondo na nimugoroba abatambyi binjiraga ahera igihe cyo kosa imibavu, ni ko
igitambo cya buri munsi cyabaga kigiye gutambirwa ku gicaniro cyo mu rugo. Icyo gihe
cyabaga ari igihe gikomeye cyashishikazaga cyane abaje kuramya babaga bateraniye ku
ihema ry’ibonaniro. Mbere yo kujya imbere y’ubwiza bw’Imana binyuze mu murimo
w’umutambyi, bagombaga kwisuzuma mu mutima kandi bakihana ibyaha.
Bafatanyirizaga hamwe gusenga bucece, berekeje amaso yabo ahera. Amasengesho yabo
yazamukanaga n’umwotsi w’umubavu mu gihe ukwizera kwishingikirizaga ku byo
Umukiza wasezeranwe yagombaga gukora byagereranywaga n’igitambo cy’impongano.
Amasaha yari yarashyiriweho gutangirwaho igitambo cya mu gitondo n’icya nimugoroba
yafatwaga ko yera kandi yaje kujya yubahirizwa nk’igihe cyahariwe kuramya mu ishyanga
ry’Abayuda hose. Mu bihe byakurikiyeho, ubwo Abayuda batatanywaga mu bunyage mu
bihugu bya kure, kuri ayo masaha bakomeje kujya berekeza amaso yabo i Yerusalemu
bagasenga Imana ya Isiraheli. Muri uwo muco niho Abakristo bafatira urugero
rw’amasengesho ya mugitondo na nimugoroba. Nubwo Imana iciraho iteka akamenyero
gasanzwe k’imihango itarangwamo umwuka wo kuramya, irebana umunezero mwinshi
abayikunda, bicisha bugufi mu gitondo na nimugoroba basaba imbabazi z’ibyaha bakoze
kandi basaba imigisha bakeneye. (Ellen G. White, Abakurambere n’Abahanuzi, p. 289,
2016).
Niba imibereho yo kubana n’Imana kwawe yarataye umurongo, saba Imana uyu mwanya kugira
ngo igushoboze kuvugurura ubwitange bwawe bwo gusenga no kuyiramya buri gitondo na
nimugoroba guhera uyu munsi.

Reka tuganire n’Imana.


Igihe cyo Gusenga (Iminota 30 - 45)

Ijambo ry’Imana Dusengera – 1 Ngoma 23:30

“No guhagarara uko bukeye bagashima, bagahimbaza Uwiteka kandi bakabigenza gutyo na
nimugoroba.”

“Buri Gitondo/Uko Bukeye”

Yesu, turashaka gutangirana umunsi na We. Utubyutse mu gitondo ku buryo twishimira kugirana
umushyikirano na We mu masengesho. Dufashe kubigira akamenyero no kutabikora hutihuti
cyangwa ngo tubireke. Dufashe kukugira uwa mbere mu bitekerezo ndetse no mu bikorwa byacu
bya buri munsi. Amen.

“Mushime kandi Muhimbaze Uwiteka”

Data, twihutira kukugeza imbere ibyifuzo byacu ndetse n’ibiduhangayikishije, rimwe na rimwe
tukibagirwa ko uri Imana, utari icyuma kiduha ibyo dushatse. Twibutse kumenya imiterere yawe
yose, utwibutse ibyoroheje n’ibikomeye wadukoreye ndetse ukidukorera, kugirango tubashe
kubigushimira no kubiguhimbariza. Uyu mwanya, ibutsa intekerezo zacu impamvu zo
kuguhimbaza. Amen.

“Bakabigenza gutyo na nimugoroba”

Mana, ntitwifuza gutangirana na We umunsi gusa, ahubwo turifuza no kuwusozanya na We


iruhande rwacu. Mu gihe dutekereza ku masaha waduhaye, turasaba ko wibutsa ubwenge bwacu
inshuro zose watugiriye ineza uwo munsi. Reka tujye gusinzira dufite ishimwe mu minwa yacu,
kuko Uri Umucunguzi w’ibihe byose. Amen.

Ibindi Byifuzo byo Gusabira

Gushima no Guhimbaza: gushimira Imana imigisha yaguhaye kandi uhimbaze Imana kubwo
kugira neza kwayo.

Kwatura: Fata iminota mike yo kwatura wenyine wiherereye kandi ushimire Imana
kubw’imbabazi zayo.
Kuyobora: saba Imana ngo iguhe ubwenge bwo gukemura ibibazo ufite kandi igufashe no mu
byemezo ufata.

Itorero ryacu: Sengera ibikenewe mu itorero ubarizwamo ndetse n’inzego z’itorero ku isi (reba
ibyifuzo byo gusengera byatanzwe).

Ibyifuzo by’aho dutuye: Sengera ibyifuzo itorero rikeneye muri iki gihe, umuryango,
n’abaturanyi.

Tega amatwi kandi usubize: fata umwanya wo kumva ijwi ry’Imana kandi usubirishe guhimbaza
cyangwa indirimbo.

Indirimbo zizifashishwa

1. Mbonez’Intoke Zanjye (#16)

2. Yesu Nd’Uwawe Nyakira/Nguhaye Byose (#25)

3. Mukiza We Niwe Mucyo Waka (#31)

4. Nkuyoboke Mwami (#37)

Kugaruka ku Gicaniro - Cyubake na We Azakugarukira – Nanone


Umunsi wa Kane – Ikigarura Imana

“Maze abantu bose baza iruhande rwe. Maze yongera gusana igicaniro cy’Uwiteka cyari
cyarasenyutse” (1 Abami 18:30)

Igihe Imvura Yari Ihise

Ikirere cy’uwo munsi w’akaga cyari cyijimye, umusozi wa Karumeli warangwaga n’umutuzo
cyane. Mu bihe byahise uwo musozi wuzuye amashyamba wari utoshye, ufite ibimera byuzuye
ubwiza. Uwo musozi wabonaga imvura ihagije kandi wafatwaga nk’ahantu hera, ahantu
h’imigisha n’uburumbuke (Ellen G. White, Abahanuzi n’Abami, p. 92, 2016). Ariko ibyo byose
byarahindutse. Ibyahoze bitoshye byahindutse umuyonga, ndetse birumagara, nk’ingaruka
y’umubabaro watewe n’imyaka itatu n’igice y’amapfa (1 Abami 17:1; 18:1; Yakobo 5:17). Uku
niko Ellen White yasobanuye Isiraheli y’icyo gihe:

Ubutaka bwabaga bwumagaye nk’ubucanyweho umuriro. Ubushyuhe bwinshi bw’izuba


bwatsembye ibyatsi bike byari byaragiye birokoka. Amasoko y’amazi yarakamye, kandi
imikumbi n’amashyo byazereraga hirya no hino byabuze amahwemo. Imirima yari
isanzwe itoshye yaje guhinduka nk’umusenyi wotsa wo mu butayu. …. Imijyi n’imidugudu
yari isanzwe iguwe neza yaje guhinduka ahantu ho kuririra. Inzara n’inyota byari byibasiye
abantu n’amatungo byica mu buryo buteye ubwoba. Amapfa n’ibyago byose azana,
yarushijeho kwibasira igihugu (Ellen G. White, Abahanuzi n’Abami, p. 79, 2016).

Amapfa Imbere mu Gihugu

Ahari igikomeye kuruta amapfa agaragara yayogozaga igihugu cyari amapfa mu by’umwuka
yasigiye abantu b’Imana inyota y’ibya Mwuka no kwizera kwabo kukayoyoka. Isiraheli
yategekwaga n’umwami mubi witwaga Ahabu ndetse n’umugore we Yezebeli. Umugore wa
Ahabu wari Umunyasidonikazi yari yaragize uruhare mu gutuma umugabo we areka kuyoboka
Imana. Ni muri ibi bihe byari bikomeye Imana yahamagaye umuhanuzi Eliya. Ku byerekeye Eliya,
Ellen White yandika agira ati, “Mu gihe cy’umwami Ahabu, mu misozi y’i Galeyadi, ahagana mu
burasirazuba bwa Yorodani, hari hatuye umugabo wari ufite kwizera kandi wasengaga, ndetse
umurimo yakoraga ashiritse ubwoba wari ugamije gukoma mu nkokora ubuhakanyi bwakwiraga
byihuse muri Isirayeli.” (Ellen G. White, Abahanuzi n’Abami, p. 76, 2016).

Eliya Yongera Kubaka [Asana] Igicaniro

Nyuma yuko abatambyi ba Baali na Ashera bananiwe kubwira imana zabo ngo zimanure umuriro,
“cyari igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba” (1Abami 18:36), Eliya yahamagaje abantu
bari hafi aho maze yongera kubaka igicaniro cy’Imana y’ukuri. Mu buryo bwumvikana, Eliya
ntiyarari guhamagarira ubwoko bwe kongera guhimbariza Uwiteka ku gicaniro yari yubatse;
ahubwo yarari guhamagarira ubwoko bwe kongera kugaruka ku guhimbaza Imana y’ukuri mu
buryo bwari busanzwe, buhoraho! Igicaniro cyari gisanzwe cya Isiraheli cyari cyarasenyutse, ariko
ibicaniro bya buri wese n’ibyo mu miryango yabo byari byarasenyutse mbere cyane.

Icyagarura Imana
Kwari ukwivugurura mu kuramya, ukuramya kuvuye ku mutima, byateye Imana gusubiriza ku
musozi wa Karumeli. Igikorwa cya mbere cya Eliya cy’ububyutse mu by’umwuka bwarebaga
igihugu cyose kwari ukongera kubaka igicaniro cyari cyarasenyutse. Niba igicaniro cyawe bwite
cyangwa icy’umuryango wawe cyarasenyutse, gisane, maze ureke umuriro uturuka ku Mana
ukongore abateranye bose bayiramya.

Nimureke tuvugane n’Imana.


Igihe cyo Gusenga (Iminota 30 - 45)

Ijambo ry’Imana Dusengera – 1 Abami 18:30

“Eliya aherako abwira abantu bose ati nimunyegere, bose baramwegera, asana igicaniro cy’
Uwiteka cyari cyasenyutse.”

“Abantu Baramwegereye”

Yesu, ni Mwuka wawe Wera wemeje imitima y’Abisiraheli ku musozi wa Karumeli igihe Eliya
yarimo asana igicaniro. Ni muri ubwo buryo, tugusaba kugirango wemeze imitima yacu uyu
munsi. Twereke ibyaha byacu, kugirango tubashe gushaka imbabazi n’ubuntu bwo kubikira
binyuze muri Yesu. Twiyegereze, hishurira ubwiza bwo kwera kwawe mu mitima yacu, uduhe
kukwifuza bikomeye kurusha uko byahoze. Amen.

“Asana Igicaniro cy’Uwiteka”

Data, dufite icyaha cyo kwirengagiza igihe cyo kubana na We – cyo kukuramya buri gihe – ku giti
cyacu cyangwa mu miryango yacu. Duhe imitima mishya, intekerezo nshya, kandi utuyobore mu
kongera gushyiraho ibihe byo gusabana nawe. Dufashe kugira umwete ntitudohoke. Ongerera
imbaraga kwizera kwacu kugirango turangwe n’imibereho y’abanyedini b’abanyakuri kubwo
kuba muri Wowe. Amen.

Ibindi Byifuzo byo Gusabira


Gushima no Guhimbaza: gushimira Imana imigisha yaguhaye kandi uhimbaze Imana kubwo
kugira neza kwayo.
Kwatura: Fata iminota mike yo kwatura wenyine wiherereye kandi ushimire Imana
kubw’imbabazi zayo.
Kuyobora: saba Imana ngo iguhe ubwenge bwo gukemura ibibazo ufite kandi igufashe no mu
byemezo ufata.
Itorero ryacu: gusabira ibikenewe mu itorero tubarizwamo ndetse n’inzego z’itorero ku isi (reba
ibyifuzo byatanzwe byo gusengera).
Ibyifuzo byaho dutuye: Sengera ibyifuzo itorero rikeneye muri iki gihe, umuryango,
n’abaturanyi.
Tega amatwi kandi usubize: fata umwanya wo kumva ijwi ry’Imana kandi usubirishe guhimbaza
cyangwa indirimbo.
Indirimbo zizifashishwa
1. Ngwino Soko y’Umugisha (#52)
2. Mwuka Wera Muyobozi (#53)
3. Tubane n’Umwami (#40)
4. Umutima Wanjye Wari Wihebye (#228)

Kugaruka ku Gicaniro – Nzagushaka mu Museke

Umunsi wa 5 – Yesu, Uwazindukaga mu Museke

“Ariko igihe cyiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu mwuka no
mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo aribo bamusenga” (Yohana 4:23)

Ukuri kw’Igicaniro

Hari “ukuri kw’igicaniro” mu mibereho ya Yesu buri Mukristo wese atagomba kubura. Mu minsi
ishize twagarutse cyane ku bicaniro biri mu byanditswe ndetse no ku buzima bw’ababyubatse.
Igicaniro ni imvugoshusho y’ahantu cyangwa igihe cyo kuramya Imana nzima kandi y’ukuri.
Ntabwo ari ngombwa kuba warubatse igicaniro kigaragara kugira ngo uramye Imana yawe.
Ahubwo, niba umuyoboke wa Yesu abaho imibereho y’ubudatuza, irangwa n’ishyaka ryo kubana
n’Imana mu Ijambo ryayo, aba yaramaze kubaka igicaniro kizima nk’icyo Eliya yubatse ku
Musozi wa Karumeli (1 Abami 18)

Tubona “igicaniro” nk’icyo mu mibereho ya Yesu. Igihe imibereho ye yabaga ihugiye mu murimo
w’Imana wa buri munsi, mu biteye ubwoba, n’igihe yabaga ahanganye n’ibitero bya Sekibi, Yesu
yahaga umwanya munini gusenga no kuramya. Uwari uhwanye n’Imana (Abafilipi 2:6) yari azi
akamaro ko “kwiyoroshya no kumenya” ko Imana ari Imana (Zaburi 46:10). Kuva akiri umwana
muto, Yesu yari asobanukiwe ko umuhamagaro we wasabaga kugira umubano uhoraho na Se wo
mw’ijuru. Ubu nibwo bwari uburyo bwonyine bwo kwikorera ibyaha by’abari mu isi igihe yari ari
ku musaraba.
Abazinduka [Basenga] mu Rukerera Barakenewe

Muri Mariko 1:35 Yesu yabyutse “mu museke” maze ajya ahantu hatuje, hiherereye aho abasha
kuganira na Se. Umunsi wari wabanje yari yiriwe mu murimo we – akiza abarwayi, yirukana
abadayimoni, kandi akiza abazimiye. Igihe abigishwa bakangukaga, bahise babona ko atari kumwe
na bo maze bajya kumushaka. “bamubonye baramubwira bati ‘Abantu bose baragushaka’”
(Mariko 1:37). Igisubizo Yesu yabasubije cyari icyo kwibutsa imigisha ikomeye yagenewe
abazinduka bari ku bicaniro byabo bya mugitondo n’ibya nimugoroba.

“Ahubwo tujye mu yindi midugudu iri bugufi, nigishe yo naho kuko aricyo cyanzanye;” uko niko
Yesu yavuze (Mariko 1:38). Mbese ibyo wabyumvise? Yesu yahuye n’amahitamo akomeye.
Kuguma aho yari ari – mu rugo rwa Petero – kugirango ahakomereze umurimo w’ingenzi
w’ubutumwa bwiza yahakoreraga. Cyangwa, akahava akajya kuvuga ubutumwa ahandi hantu
hashya, mu birere bitizewe. Uyu munsi, ni Abakristo bacye biteguye gusiga aho bakorera umurimo
ukomeye w’ivugabutumwa bakajya ahandi hantu batazi nta kujijinganya. Nyamara Yesu
yabikoraga atajijinganya. Ni gute yafashe icyemezo kizima? Imana Data yari yahishuriye Yesu
gahunda y’uwo munsi mu gihe yari yiherereye arimo kuganira na Yo. Data yahamirije Yesu
umugambi We igihe yarimo asenga kandi ategerereje imbere ya Se.

Nshuti, igihe tunaniwe gushaka Imana mu gihe cy’amasengesho no kuramya kwa mugitondo mu
museke, ntitumenya imigambi Imana iba idufitiye kuri uwo munsi, kandi ntitubasha no kugera ku
ntego yacu. Uyu munsi, mureke dusabe ubwitange bwo kuzinduka kare mu rukerera tumarane
igihe n’Imana kugirango idutegurire gusohoza umugambi wayo mu buzima bwacu bwa buri
munsi.

Reka tuvugane n’Imana


Igihe cyo Gusenga (Iminota 30 - 45)

Ijambo ry’Imana Dusengera – (Yohana 4:23)

“Igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Imana Data mu Mwuka nu
mu kuri, Kuko data ashaka ko bene abo aribo bamusenga”

“Abasenga by’ukuri”

Data, twigishe kukuramya mu bikorwa byacu bya buri munsi, byaba bito cyangwa binini’
ntituzongere kugerageza ukwizera kwacu, ntituzongere kuba abakuramya ku munsi w’Isabato
gusa, ahubwo tubigire ubuzima buhoraho kandi bushimishije. Tubashishe kukunambaho buri gihe,
kandi tugire imibereho yo kugusenga by’ukuri, wowe Mana y’ukuri. Amen.

“Basengera Imana Data mu Mwuka no mu Kuri”

Urakoze Mana, ko tubasha kukuramya aho turi hose n’igihe icyo aricyo cyose. Uratwumva iyo
turi mu ngo zacu, mu kazi, mu rusengero, cyangwa mu ngendo. Natwe turaguhimbaza kubw’iminsi
yose n’amasaha yose uba uri kumwe natwe. Mwami, tuyobore mu kuri no mu Mwuka wawe Wera,
kugirango ubuzima bwacu bube mu mucyo no mu kuri. Urakoze Mana mu kutuyobora mu
kuramya kuzuye ukuri. Amen.

“Abo ni Bo Data Ashaka”

Data wuje ubuntu, urukundo udukunda rurenze uko turutekereza. Utwifuriza kuba hafi yawe.
Uratwifuza kandi uhora ushaka kutubera byose. Tubabarire igihe cyose twakwirengagije n’igihe
tutamaranye na We umwanya munini.Tuzi ko utadukuruza imbaraga. Tugushimiye icyizere Uduha
cy’uko igihe tukurarikiye kubana natwe Uba witeguye kuba muri twe. Amen.

Ibindi Byifuzo byo Gusabira


Gushima no Guhimbaza: Shimira Imana imigisha yaguhaye kandi uhimbaze Imana kubwo
kugira neza kwayo.
Kwatura: Fata iminota mike yo kwatura wenyine wiherereye kandi ushimire Imana
kubw’imbabazi zayo.
Kuyobora: saba Imana ngo iguhe ubwenge bwo gukemura ibibazo ufite kandi igufashe no mu
byemezo ufata.
Itorero ryacu: gusabira ibikenewe mu itorero tubarizwamo ndetse n’iby’inzego z’itorero ku isi
(reba urutonde rw’ibisengerwa).
Ibyifuzo by’aho dutuye: Sengera ibyifuzo itorero rikeneye muri iki gihe, umuryango,
n’abaturanyi.
Tega amatwi kandi usubize: Fata umwanya wo kumva ijwi ry’Imana kandi usubirishe
guhimbaza cyangwa indirimbo.
Indirimbo zizifashishwa:
1. Mu Gitondo Njya Ndirimba (#82)
2. Ndi mu Murima (#236)
3. Umpe Bibiliya (#45)
4. Isi Ndayihararutse, Mpisemo Yesu (#137)

Kugaruka Ku Gicaniro – Gusozanya Umunsi n’Imana

UMUNSI WA 6 – INTWARI Z’ABAKESHA IJORO BASENGA

“Nuko muri iyo minsi avayo ajya ku musozi gusenga, akesha ijoro asenga Imana” (Luka 6:12).

Yaduhaye Urugero
Yesu yari azwi cyane ko yakundaga kurara asenga, nkuko yabigenje ijoro ribanziriza gutoranywa
kw’abigishwa 12 batoranyirizwa kuzasakaza ubutumwa bwiza kw’isi hose (Luka 6:12, 13). Ari
wowe nawe wari gufata umwanzuro wo kurara ijoro iyo uza kuba ugomba gutabara isi ufashijwe
n’abanyabyaha 12. Izi nshingano zari ziremereye. Uku niko Ellen White asobanura Yesu, intwari
yakeshaga ijoro ryose isenga:

Nyiricyubahiro Umwami w’ijuru, ubwo yari mu murimo We hano ku isi, yasengaga cyane
atakambira Se wo mu ijuru. Akenshi yabaga ari ku mavi asenga ijoro ryose. Umwuka we
akenshi wabaga wuzuye agahinda kuko Yabaga yiyumvisha imbaraga z’umwijima z’iyi si,
kandi yari yahunze umujyi wari wuzuye ibirangaza kugirango ashake ahantu hitaruye kandi
hatuje ho gusengera. Umusozi w’imyerayo wari ahantu yakundaga kuruhukira imirimo ye.
Akenshi iyo abandi babaga bagiye kuruhuka, we ntiyaruhukaga, nubwo yari azi neza
imirimo yabaga afite umunsi ukurikiyeho…Igihe umujyi wabaga wuzuye umutuzo,
n’abigishwa basubiye mu ngo zabo kuryama ngo baruhuke, Yesu We ntiyaryamaga.
Amasengesho yo kwinginga ijuru kwe yarazamukaga akagera kuri Data aturutse ku Musozi
wa Elayono, asabira abigishwa be ngo barindwe imbaraga z’umubi ziteguye guhangana na
bo kuri uwo munsi, no kugira ngo ubugingo bwe bwite bubone imbaraga kandi
bubashishwe gukora inshingano no kurwanya ibigeragezo by’uwo munsi ugiye kuza. Ijoro
ryose, mu gihe abayoboke be babaga baryamye, Umwigisha mvajuru wabo yabaga
asenga…. Abayoboke be yabasigiye urugero. (Homeward Bound, p.169).

Gusobanukirwa Akaga Kadutegereje

Mu gihe Abakristo bamwe batangirana umunsi wabo n’Imana, ku ruhande rumwe bitewe
n’ubwoba bw’ibibategereje iyo bavuye mu rugo, si kenshi abenshi bawusoza bari kumwe n’Imana.
Iyo babonye ibyo bari bakeneye kubona uwo munsi, ntibafasha umwanya ngo bashimire Imana
ibyo yabakoreye n’uburinzi bwayo yabarindishije. Baba bananiwe baguye agacuho, maze
bakihutira kujya ku buriri ntibagire igitekerezo cyo gushaka Imana ngo ibahe imbaraga zo
guhangana n’ibigeragezo by’ejo. Ni gake bibuka no kuyishimira.

Yesu yari asobanukiwe n’akaga gakomeye k’iby’umwuka kabaga kamutegereje buri munsi. Yari
azi neza akaga k’iby’umwuka Abigishwa be babasha guhura na ko, n’ubwo babaga ntacyo
babiziho (Luka 22:32). Uyu munsi, ndetse na buri munsi, nimureke twe kwitesha amahirwe yo
gusozanya umunsi wacu imitima yacu itari kumwe n’Imana mu masengesho no mu kuyiramya.
Nimureke dusabirane dushyizeho umwete kugira ngo Imana idukomereze imbaraga yo gukiranuka
mu gihe twegereje kugaruka kwa Yesu Kristo.

Reka tuganire n’Imana yacu.

Igihe cyo Gusenga (Iminota 30 – 45)

Ijambo ry’Imana Dusengera – Luka 6:12

“Nuko muri iyo minsi avayo ajya ku musozi gusenga, akesha ijoro asenga Imana”.
“Ajya ku Musozi Gusenga”

Yesu, turagushimira kubw’urugero waduhaye. Imibereho yawe ni icyitegererezo gikomeye


dukurikiza, kandi turagusaba ngo imibereho yawe ibe muri twe. Mwami, turemera ko dukeneye
kugira igihe cyihariye cyo kubana na We. Dufashe uyu munsi kugira ngo tubashe kugira ibihe
byihariye byo gusenga. Twereke “umusozi” udukwiriye – ahantu twaganirira na We maze
tukahigira gutegera amatwi ijwi ryawe twitonze. Amen.

“Akesha ijoro”

Mana, bamwe muri twe ntabwo turasenga ijoro ryose. Bamwe muri twe barwana urugamba rwo
gusenga amasegonda arenze 30. Ariko nubwo igihe kirekire cy’amasengesho kitavuga ko
utatwumva, turazirikana ko igihe kinini tuzamarana nawe uzadusubiriza mu migisha myishi. Mu
gihe dusabana na We ni bwo twongererwa imbaraga, tugafashwa, tukayoborwa, tukemezwa,
tugahabwa inama, kandi tukabona umugisha. Mana, turakwinginze utwigishe gusenga no kugira
uyu mwanya wera wo gusenga umwanya w’ibanze, buri wese ku giti cye n’itorero ryose.
Udushoboze gutanga igihe kirekire cyacu dusenga kuruta igihe tumara kuri telefone, imbere ya
televiziyo zacu, cyangwa duhugiye mu bindi. Tugire intwari zo gusenga. Amen.

“Asenga Imana”

Mana dukunda, dufite isoni zo kwemera ko twagiye duhugira mu bibazo byinshi aho kukugira
nyambere ngo tubane nawe ahubwo tukaba mu bindi bitari ibyawe. Akenshi ntitunamenya ko ibyo
bintu biduhindukira ibigirwamana. Nyabuneka tubabarire. Twereke aho twashakishije ibintu
by’iyi si aho kugushaka. Ni Wowe munyembaraga, Imana ishoborabyose ibeshejeho ibyaremwe
byose. Turashaka kuba ari Wowe dushaka gusa. Ni Wowe gusa dusenga. Amen.

Ibindi Byifuzo byo Gusabira


Gushima no guhimbaza: Shimira Imana imigisha yaguhaye kandi uhimbaze Imana kubwo kugira
neza kwayo.
Kwatura: Fata iminota mike yo kwatura wenyine wiherereye kandi ushimire Imana
kubw’imbabazi zayo.
Kuyobora: saba Imana ngo iguhe ubwenge bwo gukemura ibibazo ufite kandi igufashe no mu
byemezo ufata.
Itorero ryacu: gusabira ibikenewe mu itorero tubarizwamo ndetse n’inzego z’itorero ku isi (reba
ibyifuzo byo gusengera).
Ibyifuzo by’aho dutuye: Sengera ibyifuzo itorero rikeneye muri iki gihe, umuryango,
n’abaturanyi.
Tega amatwi kandi usubize: fata umwanya wo kumva ijwi ry’Imana kandi usubirishe guhimbaza
cyangwa indirimbo.

Indirimbo zizifashishwa:
1. Ungumane (#29)
2. Reka Yesu Yinjire mu Mutima Wawe (#301)
3. Nkund’Ubucuti/Kwisunga Amaboko y’Iteka (# 35)
4. Nimbon’Amahoro (#34)

Kugaruka ku Gicaniro – Icyo Dukeneye Cyihutirwa Kurusha Ibindi


Umunsi wa 7 – Itorero Riramya
“Nimuze tumuramye twunamye,dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu”

Turamye Bidasazwe

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 n’Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi


ku isi bwasanze ko ingo z’Abadiventisti 34 ku ijana arizo zigira gahunda ihoraho y’amasengesho
ya mugitondo na nimugoroba, naho abizera 52 ku ijana bakaba batagira amasengesho y’umuntu
ku giti cye. Mbese itorero rifite ubutumwa buheruka bushingiye ku kuramya – ubutumwa
bw’abamarayika batatu bwo mu Byahishuwe 14:6-12 – ryabasha gusakaza ubu butumwa gute niba
abizera baryo badakiranuka ku nshingano yo kuramya buri muntu ku giti cye n’imiryango muri
rusange? Mu yandi magambo, mbese twabasha dute kwamamaza uko bikwiriye ibyo bamwe muri
twe tudakora buri munsi?

Ellen White agira ati, “Nta kintu gikenewe cyane mu murimo w’Imana cyaruta kubona umusaruro
wo kubana n’Imana” (Testimonies for the Church, vol. 6, p. 47). Ahandi yaranditse ati, “Nk’uko
abakurambere ba kera bagiraga, abavuga ko bakunda Imana bakwiriye kubakira Uwiteka igicaniro
aho babambye amahema hose [aho batuye hose]. … Ababyeyi b’abagabo n’ab’abagore bakwiriye
guhora berekeza imitima yabo ku Mana bakicisha bugufi bakisengera ubwabo bakanasengera
abana babo. Reka umubyeyi w’umugabo, nk’umutambyi w’urugo, ashyire ku gicaniro cy’Imana
igitambo cya buri gitondo na buri mugoroba, igihe umugore n’abana bari kumwe, mu murunga wo
gusenga no guhimbaza. Bene urwo rugo Yesu azakunda kurutindamo.” (Ellen G. White, Child
Guidance, p. 518, 519).

Icyo Dukeneye Cyihutirwa Kurusha Ibindi

Kugarura gahunda yo gusenga y’umuntu ku giti cye n’iy’umuryango mu Badiventisti b’Umunsi


wa Karindwi ni ikintu gikenewe byihutirwa muri iki gihe cyacu. Ariko ntabwo byoroshye. Iki gihe,
tugoswe n’ibibazo bizanwa n’ikoranabuhanga rirushaho kudutwarira igihe cyacu rikanafata
intekerezo zacu. Kubatwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, cyane cyane imbugankoranyambaga,
bigenda bisiga benshi muri twe dufite imitima ihagaze, kudatuza, ubwigunge, ubwoba, agahinda
gakabije, kudasinzira, no kutishimira imibereho turimo.

Igitangaje, gusenga k’umuntu ku giti cye n’uk’umuryango bizana ikinyuranyo. Bitera umutuzo mu
ntekerezo zacu, bikagabanya kwigunga no kudatuza, byongera amahoro, bikagaburira ibyifuzo
by’amarangamutima yacu, kandi bikatwigisha kunyurwa. Mbese igicaniro nticyaba umuti ku
ntekerezo zacu ndetse n’imitima idatuje?

Iki gihe kuruta ikindi gihe cyose, Imana iraduhamagarira kugaruka tukabera Imana inkoramutima,
tukagaruka muri bya bihe byiza byo gusubizwamo imbaraga turi imbere y’Imana. Iyi ni yo
mpamvu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ryatangije gahunda ya “Subira ku
Gicaniro,” ikimenyetso cy’imbaraga zo kongera kubaka ibicaniro bya buri wese na buri muryango
byasenyutse bikubakwa mu Itorero ry’Imana. Twiringira ko mu mwaka wa 2027, nibura purusa
70 z’abizera b’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi bazaba bari muri gahunda yo gusenga ya buri
munsi, buri gitondo na buri mugoroba. Iby’iyo gahunda muzarushaho kubyumva mu minsi iza,
ariko dushobora twese gutangira ubu kuramya Imana dukiranuka kandi ku buryo buhoraho.
Nitwongera kubaka ibicaniro byacu, tuzabasha kugaragaza ishusho y’Imana kandi duhabwe
imbaraga yo kurangiza umurimo wayo!

Reka uyu munsi dusabe Imana kudusukira mu mbaraga ikomeye Mwuka Wera ngo adufashe mu
masengesho yacu n’Imana. Guhera ubu kuruta ibindi bihe byashize, dukeneye umugisha
w’umubano tugomba kugirana n’Imana.
Reka tuvugane n’Imana
Igihe cyo Gusenga (Iminota 30-45)

Ijambo ry’Imana ryo Gusengera – Zaburi 95:6

“Nimuze tumuramye twunamye, Dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu”

“Nimuze Tumuramye Twunamye”

Mana, inshuro nyinshi twananiwe kubona ko ukomeye kandi utangaje kurusha uko
ikiremwamuntu kibitekereza. Ubunini bw’isanzure ntibushobora gukwiramo imbaraga zawe,
kandi akenshi ntitukubaha cyangwa ngo tukuramye uko bikwiye. Tugaragarize gukomera kwawe
kandi udufashe kubona ko icyubahiro, gukomera ndetse n’ishimwe byose ari ibyawe. Twibutse
kukwegera mu cyubahiro n’igitinyiro, tukumenye nk’Imana ikomeye. Amen.

“Dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu”

Muremyi wacu, uri Umukozi w’Umuhanga. Ibyo waremye byose byuje ubwiza buhebuje kandi
biratunganye. Ubwiza bwawe bwanditse kuri buri rubuto na buri kibabi. Kandi uri Umubyeyi wacu
w’ukuri, Uwaturemye, Watwifuje, kandi waturemye mw’ishusho yawe. Ni buryo ki twabasha
kwiyumvisha icyubahiro waduhaye ubwo watugiraga abana bawe? Turaguhimbaza kandi
turakuramya, Muremyi wacu! Amen.

Ibindi Byifuzo byo Gusabira


Gushima no guhimbaza: Shimira Imana imigisha yaguhaye kandi uhimbaze Imana kubwo kugira
neza kwayo.
Kwatura: Fata iminota mike yo kwatura wenyine wiherereye kandi ushimire Imana
kubw’imbabazi zayo.
Kuyobora: saba Imana ngo iguhe ubwenge bwo gukemura ibibazo ufite kandi igufashe no mu
byemezo ufata.
Itorero ryacu: gusabira ibikenewe mu itorero tubarizwamo ndetse n’inzego z’itorero ku isi (reba
ibyifuzo byo gusengera byatanzwe).
Ibyifuzo by’aho dutuye: Sengera ibyifuzo itorero rikeneye muri iki gihe, umuryango,
n’abaturanyi.
Tega amatwi kandi usubize: fata umwanya wo kumva ijwi ry’Imana kandi usubirishe guhimbaza
cyangwa indirimbo.

Indirimbo zizifashishwa:
1. Ndagushak’Iteka (#24)
2. Mbuwawe Mwami (#212)
3. Nshikamye ku Masezerano (#216)

KUGARUKA KU GICANIRO – IMIBEREHO YO GUSENGA


N’UBUTUMWA BW’IGIHE GIHERUKA

Umunsi wa 8 – Kuramya n’Ubutumwa bw’Abamarayika Batatu


“Nimwubahe Imana kandi muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye,
muramye iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko.” (Ibyahishuwe 14:7)

Ubutumwa bwa Malayika wa Mbere n’ubw’uwa Kabiri

Nk’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, duhamagarirwa gusakaza ubutumwa bukomeye


bw’iminsi y’imperuka kandi nta kigomba kuturangaza (Ellen G. White, Testimonies for the
Church, vol. 8, p. 302). Twigisha ubumwa bwa malayika wa mbere “aguruka aringanije ijuru,
afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose ngo abubwire abari mw’isi bose” (Ibyahishuwe 14:6), atanga
irarika ryihutirwa kuri bose ngo bubahe Imana bayihimbaze kandi “muramye iyaremye ijuru n’isi
n’inyanja n’amasoko.’” (umurongo wa 7). Iyi mirongo itwibutsa ko inkomoko y’ikiremwamuntu
ava ku Mana, ko itaturutse ku ihindagurika. Dufite “Ubutumwa bwiza bw’iteka ryose”- butagira
iherezo, buhoraho kandi bukenewe.

Twamamaza kandi ubutumwa bwa malayika wa kabiri buboneka mu Byahishuwe 14:8 “Iraguye
Babuloni”! Ubu butumwa bw’ingenzi buhamagarira abayobokamana nyakuri bose kwitandukanya
n’imigenzo yose yo kuramya n’imyizerere idashingiye ku Ijambo ry’Imana. Buduhamagarira
kugendera kure imigenzo iyo ariyo yose idahuje n’Ibyanditswe cyangwa Umwuka w’Ubuhanuzi.
Marayika uvugwa mu Byahishuwe 18:4 akomeza atanga umuburo agira ati, muve muri Babuloni
kugira ngo mudafatanya n’ibyaha ndetse n’ibyago byaho. Ubu butumwa bwera ni umuhamagaro
uturarikira guhagarara mu mwanya wacu mu kuramya Imana kwacu nyakuri.

Ubutumwa bwa Malayika wa Gatatu

Ariko, nshuti, niba ubutumwa bubiri bwa mbere bukomeye cyane, Ellen White avuga ikintu
gitunguranye ku butumwa bwa Malayika wa gatatu. Mw’ibaruwa ye ya 209, Ellen White agira ati
“Uburemere bw’ubutumwa bwa marayika wa mbere n’ubw’uwa kabiri bukubiye mu butumwa
bwa gatatu” (1899). Mu buhe buryo? Kubera yuko ubutumwa bwa Malayika wa gatatu
bukubiyemo ubutumwa bw’iteka ryose buboneka mu butumwa bwa mbere mu kuduhamagarira
kuramya! Bushyigikira ubutumwa bwa kabiri budukangurira kwitandukanya no kuramya
kw’ikinyoma. Ariko gutangazwa kw’ubutumwa bwa gatatu gutandukanye n’ubutumwa
bwabubanjirije kuko butanga umuburo uteye ubwoba: ““Umuntu naramya ya nyamaswa
n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza,
uwo ni we uzanywa ku nzoga ari yo mujinya w’Imana, yiteguwe idafunguwemo amazi mu gacuma
k’umujinya wayo.” (Ibyahishuwe 14:9). Ubu butumwa buhishura abaramya inyamaswa
bagashyirwaho n’ikimenyetso cyayo ndetse n’abashyirwaho ikimenyetso mvajuru baramya
Imana!

“Aha niho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko y’Imana bakagira ukwizera nk’ukwa
Yesu” (Ibyahishuwe 14:12). Kuri ubu butumwa Ellen White akomeza agira ati, “uku ni ukuri
kw’iki gihe. Ubu butumwa bugomba kwamamazanywa imbaraga kandi bukumvikana neza.
Ntabwo bukwiriye kwijimishwa n’inyigisho z’abantu n’amayeri yabo” (Letter 20, 1900). Mu gihe
dusenga uyu munsi, mureke dusabe Imana kongerera imbaraga kuramya kwacu kugirango
dukomeze kwamamaza ubu butumwa bw’iminsi y’imperuka mw’isi igeze ku iherezo.

Reka tuvugane n’Imana


Igihe cyo Gusenga (iminota 30-45)

Ijambo ry’Imana Dusengera – Ibyahishuwe 14:7

“Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye
iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko”

“Nimwubahe Imana Muyihimbaze”

Muremyi wacu Ukomeye, Umwami w’Isanzure, twicishije bugufi imbere yawe. Uri Imana yacu,
Imana yonyine, kandi ukwiriye ishimwe ryacu, kuramya kwacu, no kwiyegurira ubushake bwawe.
Uratangaje, uri mwiza, urakomeye. Turagusaba ko usohoza isezerano ryawe maze utwuzuze
Mwuka Wera kugirango imibereho yacu irabagirane imico yawe itunganye y’urukundo rwawe.
Iheshe icyubahiro kandi wigaragarize muri twe turagusabye. Amen.

“Kuko Igihe cyo Gucira Abantu Urubanza Gisohoye”

Yesu, amagambo yawe ya gihanuzi yanditse mu gitabo cya Daniyeli no mu Byahishuwe


arasobanutse neza: turi mu gihe cy’iminsi y’urubanza rw’amateka y’isi. Tugushimiye icyizere
dufite mu gukiranuka kwawe kuzuye, ariko kwacu kubwo kwizera, kandi kuduha ibyiringiro
by’agakiza mu gihe duhanganye n’urubanza. Dufashe kubwo ubuntu bwawe, kugirango tubeho
ubuzima bwuje ineza yawe, ndetse bunahesha icyubahiro izina ryawe mubyo dukora byose. Amen.

“Muramye Iyaremye Ijuru n’Isi”

Oh Yesu, iyo turebye iyi si n’isanzure, dutangazwa n’ubwiza bw’imirimo y’amaboko yawe. Uretse
ingaruka z’icyaha, turacyabona ko uri Umukozi w’Umuhanga ushyira ubwiza ndetse n’akamaro
mu mirimo y’intoki zawe. Ntwitwabaho tutagufite. Tugushimiye ko Udusangiza ubugingo bwawe
kandi Ukongera kuturema kugira ngo tutabaho twenyine, ahubwo tuzakomeze kubaho dusabana
nawe ibihe byose, wowe Muremyi wacu. Amen.

Ibindi Byifuzo byo Gusengera


Gushima no guhimbaza: Shimira Imana imigisha yaguhaye kandi uhimbaze Imana kubwo kugira
neza kwayo.
Kwatura: Fata iminota mike yo kwatura wenyine wiherereye kandi ushimire Imana
kubw’imbabazi zayo.
Kuyobora: saba Imana ngo iguhe ubwenge bwo gukemura ibibazo ufite kandi igufashe no mu
byemezo ufata.
Itorero ryacu: gusabira ibikenewe mu itorero tubarizwamo ndetse n’inzego z’itorero ku isi
(ifashishe urutonde rw’ibisengerwa rwatanzwe).
Ibyifuzo by’aho dutuye: Sengera ibyifuzo itorero rikeneye muri iki gihe, umuryango,
n’abaturanyi.
Tega amatwi kandi usubize: fata umwanya wo kumva ijwi ry’Imana kandi usubirishe guhimbaza
cyangwa indirimbo.

Indirimbo zizifashishwa:
1. Tujye Dusabira Abazimiye (#78)
2. Kiz’Abanyabyaha (#76)
3. Vuz’Impanda Yumvikane Hose (#9)

Kugaruka Ku Gicaniro – Kuramya Bifasha Intekerezo

UMUNSI WA 9 – NTUGAHANGAYIKE
“Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ariho iby’ubugingo bikomokaho”
(Imigani 4:23)

Umutima wa buri Kintu

Umutima wa muntu utarahindutse ni ikintu cyo kwitaho. Iyo urebye amakuru ya buri munsi, ubona
ko abantu bagenda bakora ibikorwa bituma wibaza ku bumuntu bwabo. Ibikorwa byuje ineza
n’urukundo bikorwa ahantu hatandukanye kw’isi, ariko nta gushidikanya ko n’ibikorwa bibi
byigaragaza aho tureba hose. Nubwo duterwa ubwoba n’intambara zidashira, za ruswa, ndetse
n’ibikorwa by’urugomo byabaye gikwira, tugomba kandi kumenya ko aho ibikorwa nk’ibyo
bikorerwa, haba hari abantu b’imitima mibi irimo gukora.
Mu by’ukuri, Bibiliya nta kintu cyiza ivuga ku mitima y’abantu itarakira Umwami Yesu. Imana
ivuga iti, “Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere
gukira. Ninde ushobora kuwumenya uko uri.” (Yeremiya 17:9). Umutima Imana ivuga ntabwo ari
“uterera” mu gituza cyacu ahubwo ni “umutimanama” wacu – icyicaro cy’intekerezo zacu, izingiro
ry’ubwenge bwacu no gutandukanya ibintu, isoko y’aho ibyifuzo byacu bituruka. Yesu
yabisobanuye neza ubwo yavugaga ngo, “Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwiza
bwo mu mutima we, n’umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi, kuko ibyuzuye
mu mutima aribyo akanwa kavuga” (Luka 6:45).

Turamya n’Intekerezo Zacu


Ellen White yanditse amagambo asobanura akamaro k’intekerezo za muntu: “Intekerezo zigenga
umuntu. Ibikorwa byacu byose, ibyiza cyangwa ibibi, bigira inkomoko mu ntekerezo. Intekerezo
ni zo ziramya Imana kandi ziduhuza n’ibiremwa byo mw’ijuru” (Mind, Character, and
Personarity, vol.1, p. 72). Ni intekerezo zacu Imana ishaka ngo ikoreshe mu kurwanya ikibi.
Avuga ku mbaraga za Bibiliya mu kwigisha ndetse no gukomeza intekerezo zacu, Ellen White
kandi yakomeje agira ati, “Nta kintu gishobora kongerera imbaraga ubushobozi bwose nko gusaba
abanyeshuri gufata mu mutwe ukuri kw’ibyahishuwe. Intekerezo zigenda zisanisha ubwazo
n’ingingo z’amasomo zerekejweho” (Testimonies of the Church, vol. 5, p. 24). Ni umugisha
kumenya yuko Imana ishobora gutyaza intekerzo zacu ikoresheje Ijambo ryayo!

Rinda Umutima Wawe


Intekerezo za muntu zigomba kurindwa, zikagaburirwa, kandi zikitabwaho nk’uko Salomo
abidukangurira mu migani 4:23. Nk’Umwami Dawidi, tugomba gusaba Imana ko ituremamo
umutima wera n’intekerezo ziboneye (Zaburi 51:10), ariko tugomba kurinda iyi mpano twitonze.
Ibihe bisanzwe tumara mu gusenga, kuramya, kwiga Bibiliya, no guhamya bizadufasha kurinda
intekerezo zacu mw’izina rya Yesu kurusha ibindi byose twakora buri munsi: “Ugushikamishijeho
umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye” (Yesaya 26:3). Rinda intekerezo
zawe, no mu gihe buri wese arimo gutakaza ize.

Reka tuvugane n’Imana


Igihe cyo Gusenga (Iminota 30-45)

Ijambo ry’Imana Dusengera – Imigani 4:23


“Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ariho iby’ubugingo bikomokaho.”

“Rinda umutima wawe”


Yesu, muri iyi si yuzuye ibirangaza ndetse n’amakuru atwikubitaho atunguranye, turwana
intambara yo kukwerekezaho amaso yacu. Tuzi neza ko ari wowe twishingikirijeho none
turagusaba kugirango udushoboze kurinda imitima yacu. Dufashe gufata imyanzuro mizima buri
munsi kugirango dukomeze kwiyeza no kurwanya ibitero by’umubi. Amen.

“Kuruta ibindi byose birindwa”

Mukiza mwiza, tugushimiye ko watwitangiye. Warakoze kuduha urugero rwiza rw’urukundo no


kutwereka ubwitange nyakuri uko bumera. Uzi neza uko rimwe na rimwe tunanirwa
kukwiyegurira no kwiyegurira umurimo wawe. Twihutira kwigisha abandi nyamara tukananirwa
kwigisha imitima yacu. Utubabarire uburyarya bwacu kandi utuyobore mu buzima bukiranuka.
Amen.

“Kuko ariho iby’ubugingo byose bikomokaho”

Mana, ni kenshi twibagirwa ukuntu imitima yacu yoroshye, kandi tunanirwa kuyitaho maze
tukayandurisha ibituruka hanze bikinjira mu buzima bwacu. Ntitubasha kwiyumvisha ukuntu ibyo
tunyuramo byose bihindura abo turi bo n’ibyo twizera kuri wowe. Twigishe kuba maso kandi
tubashe kwinjiza ibyera gusa mu buzima bwacu. Ubwinjiremo, Mwami, maze imibereho yawe ibe
muri twe. Amen.
Ibindi Byifuzo byo Gusabira
Gushima no guhimbaza: Shimira Imana imigisha yaguhaye kandi uhimbaze Imana kubwo kugira
neza kwayo.
Kwatura: Fata iminota mike yo kwatura wenyine wiherereye kandi ushimire Imana
kubw’imbabazi zayo.
Kuyobora: saba Imana ngo iguhe ubwenge bwo gukemura ibibazo ufite kandi igufashe no mu
byemezo ufata.
Itorero ryacu: gusabira ibikenewe mu itorero tubarizwamo ndetse n’inzego z’itorero ku isi (reba
urutonde rw’ibyifuzo byo gusengerwa byatanzwe).
Ibyifuzo by’Aho dutuye: Sengera ibyifuzo itorero rikeneye muri iki gihe, umuryango,
n’abaturanyi.
Tega amatwi kandi usubize: fata umwanya wo kumva ijwi ry’Imana kandi usubirishe guhimbaza
cyangwa indirimbo.

Indirimbo zizifashishwa:
1. Nd’Uwawe Mwami (#130)
2. Mb’Uwawe Mwami (#212)
3. Mwami mb’Uwawe Maramaje (#141)
4. Shaka Gutungana (#28)

KUGARUKA KU GICANIRO – TWAHAWE IMBARAGA ZO


KURANGIZA UMURIMO

UMUNSI WA 10 – NIYEMEJE KUGENDA!

''Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti, “Ni jye. Ba ari jye utuma.”
(Yesaya 6:8).

Bantu Basenga Nimujyende

Ni nde ufite ubushake bwo kugenda? Iki nicyo kibazo Imana yabajije Yesaya igihe
Imana yamwiyerekaga mu iyerekwa. Icyo gihe cyarimo ibintu bitangaje bidasanzwe.
Imana yari yicaye ku ntebe y’ubwami “ndende ishyizwe hejuru” (Yesaya 6:1).
Igishura yari yambaye cyakwiriye urusengero mu gihe abamarayika batandatu bafite
amababa bari bamutwikiriye baririmba bati “Uwera, Uwera, Uwera, ni we Uwiteka
Nyiringabo; isi yose yuzuye icyubahiro cye!” (umurongo 2). Igihe Imana
yatangiraga kuvuga, imfatiro z’urugi rw’urusengero zitangira kunyeganyega maze
umwotsi wuzura inzu. Ibyabaye byose byateye Yesaya “gutentebuka” maze arataka
ati, “Mbonye ishyano, ndapfuye we! Kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye
hagati y’ubwoko bufite iminwa yanduye, kandi amaso yanjye abonye Umwami
Uwiteka Nyiringabo” (umurongo 5). Mbese twamuseka? Ninde warabukwa Imana
maze ntiyitwikire mu maso?

Yesaya yatewe ubwoba no kwera n’icyubahiro by’Imana, ariko Imana ubwayo


ntiyiyerekana gusa kugira ngo dutangare. Ukwiyerekana kw’Imana ubwayo akenshi
kugendana n’icyo idusaba. Uko niko nanone byagendekeye Yohana igihe Yamuhaga
iyerekwa rya Yesu Kristo ubwo yari yaraciriwe ku kirwa cya Patimosi. Iyerekwa rya
Yohana rirebana n’iherezo ry’isi hamwe no kugaruka kwa Kristo ryari rigamije
kutugezwaho natwe. Muri ubwo buryo, igihe Imana yihishuriraga Yesaya, Yarimo
ishakisha umuntu wakwemera kuyibera intumwa ngo ajye kwamamaza ubutumwa
bwayo bw’urukundo n’umuburo. Igisubizo Yesaya yatanze ni cyo gisubizo
gikwiriye gutangwa ibihe byose: “Ni jye. Ba arijye utuma” (Yesaya 6:8).

Umwe ku Giti Cye

Ariko Imana yagize icyo Ikorera Yesaya cyamuteye kwemera umuhamagaro wo


kugenda. Igihe Imana yamukuragaho gukiranirwa ikamubabarira icyaha cye,
Yesaya yasubije ubwo buntu Imana imugiriye agira ati, “Niyemeje kugenda”
(Yesaya 6:8). Icyemezo cye cyo kwemera kujya mu murimo w’Imana yagikoze
yihereranye n’Imana avugana na Yo. Imbaraga yari gukoresha abwira abandi
iby’Imana yari imbaraga yakuye muri uwo mwiherero yagiranye n’Imana.
Umwanditsi wasizwe n’Imana, umuhanuzi ukiranuka, uwavugaga ubutumwa nta
mbebya – ibyo byose ni ibyarangaga imibereho y’inyuma ya Yesaya igaragaza uwo
yariwe imbere. Yari yarabanye n’Imana ku gicaniro!
Mu gihe dusoza Iminsi yacu 10 y’Amasengesho, turagusabira ngo ukomeze
igicaniro wongeye kubaka cy’amasengesho ya buri munsi. Turiringira ko
umuryango wawe wagiranye isezerano n’Imana ko mugiye kujya musabana na Yo
buri gitondo na buri mugoroba. Ariko ikigeretse kuri ibyo, turagusabira ngo wakire
irarika ridasanzwe Imana ikurarikira ryo kugenda. Nugira utyo, uzakorwaho maze
kandi “Abiyemeza kwiyegurira Uwiteka kugira ngo abakozeho ikiganza ku minwa
yabo, bazumva ijambo ribabwira ngo, Genda ujye mu bisarurwa. Nzabana na we”
(Ellen G. White, Gospel Workers, p. 23).
Mureke dusengere hamwe.
Igihe Amasengesho Amara: Iminota 30-45
Ijambo ry’Imana Dusengera – Yesaya 6:8
''Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti, “Ni jye. Ba ari jye utuma.”
“Ndatuma Nde…?”
Mana, impamvu utubaza iki kibazo ni ukudukangura no kutwihanangiriza.
Ntitwumviye umuhamagaro wo kugukorera no kukwamamaza. Ibihe bimwe
twagiye twumvako inshingano yo kwamamaza ubutumwa ku batuye isi iturenze.
Ibindi bihe, twagiye duhugira cyane mu byacu, tukaba muri gahunda zacu n’ibyifuzo
byacu. Tubabajwe n’iyo myifatire yaturanze, Mwami. Tubabarire, udukoreshe mu
ruzabibu rwawe, ni byo tugusabye, mu Izina rya Yesu, Amen.
“Ni Jye!”
Yesu Mwiza, Urahamagara, none nditabye: Ndi hano, Ni Jyewe. Nje uko ndi, nta
byinshi mfite, ariko nziko Uri kumenya ko uri kumwe najye, birampagije, kuko abo
utumye, ubaha n’ubushobozi bwo gukora umurimo wawe Yesu. Nuko rero, ni jyewe
Mwami. Nyakira uko ndi, umugabo/umugore/umwana maze wiheshereze
icyubahiro mu mibereho yanjye, mu Izina rya Yesu, Amen.
“Ba ari Jye Utuma.”
Mana, dusobanukiwe ko umugambi w’ubuzima bwacu ari ukwerekana imico
y’urukundo rwawe ku batuye isi. Turakwemereye utwohereze mu ruzabibu rwawe.
Uduhe icyerekezo cy’umurimo wawe kugira ngo dufatanye n’imbaraga ya Mwuka
aho itujyana. Yobora intekerezo zacu, ibikorwa byacu, imibanire yacu, n’imbaraga
zacu mu murimo. Turashaka kurabagirana tukwerekana, Yesu. Udutume! Ba ari jye
utuma. Niyemeje kugenda! Mu Izina rya Yesu.
Ibindi Byifuzo byo Gusengera:
Gushima no Guhimbaza: Gushimira Imana imigisha igaragara no kuyihimbaza ku
bwo kugiraneza kwayo.

Kwatura: Fata iminota mike yo kwatura ibyaha wiherereye kandi ushimire Imana
imbabazi zayo.

Kuyoborwa: Saba Imana iguhe ubwenge bwo gukemura ingorane uhura nazo,
igufashe no gufata ibyemezo.

Itorero ryacu: Saba Imana ngo ihire imbaraga z’itorero ryanyu, n’itorero ryo ku isi
yose (reba ibyifuzo byo gusengera byatanzwe).

Ibyifuzo byanyu byo gusengera: Gusabira ibyifuzo bikenewe n’abizera b’itorero,


n’umuryango, n'abaturanyi.

Kumva no gusubiza: Fata umwanya wo kumva icyo Imana igushakaho kandi


usubirishe kuyihimbaza cyangwa indirimbo.

Indilimbo zo kwifashisha mu gusenga

1. Mwuka Wera (# 331).


2. Mwami, Mana Yanjye (# 170).
3. Uwiteka niwe Mwungeri Wanjye (# 168).
4. Gihe Cyiza cyo Gusenga (#89).
5. Mwuka Wera Muyobozi (#53)

AMASEZERANO TWISHYUZA MU MASENGESHO

Amasezerano yerekeranye no guhabwa Umwuka Wera


1. “Nimusabe Uwiteka imvura mu gihe cy’itumba, muyisabe Uwiteka urema
imirabyo, nawe azabavubira imvura y’umurindi, umuntu wese azamumereza
ubwatsi mu rwuri rwe” Zekariya 10:1.
2. “None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, so wo mu ijuru
ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye” Luka 11:13.
3. “Ariko Umufasha ariwe Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye
niwe uzabigisha byose,abibutse ibyo nababwiye byose. Kandi ubwo azaza
azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka”
Yohana 14:26; 16:8.
4. “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we
azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data. Kandi icyo muzasaba
cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirirzwe mu Mwana
we. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora. Nzagikora”
Yohana 14:12-14.
5. Aransubiza ati: “Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati: ‘Si
kubw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka
wanjye.’ Niko Uwiteka Nyiringabo avuga” Zekariya 4:6.

Amasezerano yerekeranye n’isubizwa ry’ amasengesho

1. “Nimuguma muri jye, amagambo yanjye akaguma muri mwe,musabe icyo


mushaka cyose muzagihabwa.Yohana 15: 7
2. “Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya kugira ngo tubabarirwe tubone
ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.” Abaheburayo. 4:16
3. “Ni cyo gitumye mbabwira nti “Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima
mwizere yuko mubihawe,kandi muzabibona” Mariko 11:24
4. “Unyambaze ku munsi w'amakuba no kuw’ibyago, nzagukiza nawe
uzanshimisha. Zaburi 50:15
5. “Ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira
icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru.” Matayo. 18:19
6. “Kandi ibyo muzasaba mwizeye muzabihabwa byose.” Mat. 21:22
7. “Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data
yubahirizwe mu Mwana we. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye
nzagikora.Yohana 14:13, 14
8. “Uwo munsi ntacyo muzambaza. Ni ukuri ni ukuri ndababwira icyo muzasaba
Data cyose mu izina ryanjye azakibaha. Kugeza none ntacyo mwasabye mu
izina ryanjye.Musabe muzahabwa ngo umunezero wanyu ube wuzuye ”
Yohana 16:23, 24
9. “Iki nicyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu
nk’uko ashaka.Kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko
duhawe ibyo tumusabye.”” 1Yohana 5:14, 15

Amasezerano yerekeranye n’imbaraga z'Imana

1. “Hari ikinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe cy’umwaka


nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu.” Itangiriro 18:14
2. “Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere.” Kuva. 14:14
3. “Yesu arabitegereza arababwira ati: Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku
Mana ko si ko biri; kuko byose bishobokera Imana. '”Mariko 10:27
4. “Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora” 1 abatesalonike. 5:24
5. “Nzi yuko ushobora byose, kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe
yose.”Yobu 42: 2
6. “None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu
umubisha wacu ni nde? Mbese ubwo itimanye umwana wayo ikamutanga ku
bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose? ” Abaroma 8:31, 32
7. “Imana si umuntu ngo ibeshye, kandi si umwana w'umuntu ngo yicuze. Ibyo
yavuze, no gukora ntizabikora? Ibyavuye mu kanwa kayo no gusohoza
ntizabisohoza? Kubara. 23:19
8. “Mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka
Imana umuremyi w’impera z’isi ntirambirwa ntiruha. Ubwenge bwayo
ntiburondoreka. Niyo iha intege abarambiwe kandi utibashije imwongeramo
imbaraga. Abasore b’imigenda bazacogora baruhe, n’abasore bazagwa rwose.
Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu
kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be
gucogora.” Yesaya 40: 28-31

Amasezerano yerekeranye no kurindwa n’Imana

1. “Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke


umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose.”
Yosuwa 1: 9
2. “Dore ndi kumwe nawe, nzakurindira aho uzajya hose, kandi nzakugarura
muri iki gihugu, kuko ntazagusiga ntarakora ibyo nkubwiye.” Itangiriro 28:15
3. “Dore ndatuma Malayika imbere yawe akurindire mu nzira akujyane aho
nakwiteguriye” Kuva. 23:20
4. “Ariko niba uzashakirayo Uwiteka Imana yawe, uzayibona nuyishakisha
umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose.” Gutegeka kwa kabiri: 4:29
5. “Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.” Yeremiya.
33: 3
6. “Igikombe cyose kizuzuzwa kandi umusozi wose n’agasozi bizaringanizwa,
n’ahagoramye hazagororwa n’inzira zidaharuwe zizaharurwa. Maze
icyubahiro cy’Uwiteka kizahishurwa kandi abantu bose bazakibonera rimwe,
kuko akanwa k’Uwiteka ariko kabivuze.. ” Yesaya: 40: 4, 5
7. “Nzakwigisha nkwereke inzira unyura, Nzakugira inama, ijisho ryanjye
rizakugumaho” Zaburi: 32: 8
8. “Uwiteka ubwe azakujya imbere, azabana nawe ntazagusiga, ntazaguhana.
Ntutinye, ntukuke umutima.” Gutegeka kwa Kabiri 31: 8
9. “Ni nde wubaha Uwiteka? Azamwigisha inzira akwiriye guhitamo.” Zaburi :
25:12
10. “Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga
bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, nawe azajya akuyobora
inzira unyuramo.” Imigani. 3: 5, 6
11. “Maze nutabaza Uwiteka azagutabara, nutaka azavuga ati “ndi hano”
“Niwikuramo agahato no kuvuga nabi, ukihotorera umushonji ugahaza
umunyamubabaro, umucyo wawe uzaherako uvire mu mwijima, kandi
urwijiji rwawe ruzatamuruka habe amanywa y’ihangu. Uwiteka azajya
akuyobora,azahaza ubugingo bwawe mu bihe by’amapfa,azakomeza
amagufwa yawe.Uzamera nk’urutoki rwuhirwa, kandi uzaba nk’isoko
y’amazi idakama” Yesaya: 58:10, 11
12. “Maze ubwo bazaba batarantabaza nzabatabara, kandi bakivuga nzumva”
Yesaya: 65:24

Amasezerano yerekeranye n’abantu bafite umutima wahindutse

1. “Nzabaha umutima wo kumenya yuko ari jye Uwiteka, bazaba ubwoko


bwanjye nanjye nzaba Imana yabo,kuko bazangarukira n’umutima wabo
wose” Yeremiya 24: 7
2. “Kandi ibyo mu mutima wawe no mu rubyaro rwawe bituma iba nk’imibiri
itakebwe, Uwiteka Imana yawe izabikuriramo kugira ngo ukundishe Uwiteka
Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, ubone uko
ubaho.”Gutegeka kwa kabiri: 30: 6
3. “Nzabaha n’umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo
umutima ukomeye nk’ibuye, mbashyiremo umutima woroshye.” Ezekiyeli:
36:26
4. “Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko iyatangiye umurimo mwiza muri
mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo.” Abafilipi :1: 6
5. “Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya ibya kera biba
bishize .Dore byose biba bihindutse bishya.” 2 Abikorinto 5:17
6. “Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo
uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera
Umwana w’Imana wankunze akanyitangira.” Abagaratiya 2:20
7. “Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’Umwuka wanyu,
n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo umwami
wacu Yesu Kristo azaza.”Ibahamagara niyo kwizerwa no kubikora
izabikora.” 1 abatesaloniki 5:23, 24

Amasezerano yerekeranye no kubabarira

1. "Maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga,


bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye
nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.” 2
Ngoma 7:14
2. “Kuko wowe Mwami uri mwiza, witeguye kubabarira, kandi wuzuye
imbabazi ku bakwambaza bose.” Zaburi 86: 5
3. “Kandi nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriye nabi,
mumubabarire kugira ngo na So wo mu ijuru nawe ababarire ibyaha byanyu.”
Mariko 11:25
4. “Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana
yabababariye muri Kristo.” Abefeso 4:32
5. “Ariko nitwatura ibyaha byacu, niyo yo kwizerwa kandi ikiranukira
kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.” 1Yohana 1: 9
6. Nimuze tujye inama niko Uwiteka avuga” Naho ibyaha byanyu byatukura
nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku
birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera”Yesaya 1:18
7. “Ubwanjye ni njye uhanagura ibicumuro byawe nkakubabarira ku bwanjye,
kandi ibyaha byawe sinzabyibuka ukundi.” Yesaya 43:25
8. “Kuko nzabababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzakibuka
ukundi”Yeremiya 31:34
9. "Ni we waduhesheje gucungurwa kubw’amaraso ye, ariko kubabarirwa
ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri”. Abefeso 1: 7

Amasezerano yerekeranye no gutsinda icyaha

1. “Kuko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi, kandi uku niko kunesha
kwanesheje iby’isi, ni ukwizera kwacu.” 1Yohana 5: 4
2. “Ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze.”
Abaroma. 8:37
3. “Ariko Imana ishimwe, iduha kunesha kubw’Umwami wacu Yesu Kristo.” 1
Abikorinto 15:57
4. “Ntutinye kuko ndikumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe, nzajya
ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko
kw’iburyo, ariko gukiranuka kwanjye.”
Yesaya 41:10
5. “Kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko
muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro.”Abefeso
6:16
6. “Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo
uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera
umwana w’Imana wankunze akanyitangira.” Abagalatiya 2:20
7. “Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira” Abafilipi 2:13
8. “Ndavuga nti: “ Muyoborwe n’Umwuka” kuko aribwo mutazakora ibyo
kamere irarikira” Abagaratiya 5:16
9. “Imana nyir'amahoro izamenagurira Satani munsi y’ibirenge byanyu
bidatinze. Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane nawe. Amen. ”
Rom. 16:20
10. “Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe ahubwo muhinduke rwose mugize
imitima mishya kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka ,ari byo byiza
bishimwa kandi bitunganye rwose ”Abaroma 12: 2
11. “Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi .Umuntu nakunda iby’isi
gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we.” 1Yohana 2:15

Amasezerano yerekeranye no gukiza indwara

1. “Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ugakora ibitunganye mu


maso yayo, ukumvira amategeko yayo, ukitondera ibyo yategetse byose, nta
ndwara nzaguteza muzo nateje abanyegiputa, kuko arijye Uwiteka ugukiza
indwara.” Kuva. 15:26
2. “Ibihindizo byawe bizaba ibyuma n’imiringa, kandi uko iminsi yawe ingana,
niko intege zawe zizangana.” Gutegeka kwa kabiri 33:25
3. “Mutima wanjye himbaza Uwiteka, ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye
byose.Niwe ubabarira ibyo wakiraniwe byose, agakiza indwara zawe zose,
agacungura ubugingo bwawe ngo butajya muri rwa rwobo, akakwambika
imbabazi no kugirirwa neza nk’ikamba, agahaza ubusaza bwawe ibyiza,
agatuma usubira mu busore bushya, bumeze nk’ubw’ikizu.” Zaburi 103: 2-5
4. “Ntiwishime ubwenge bwawe, ujye wubaha Uwiteka kandi uve mu byaha.
Bizatera umubiri wawe kuba mutaraga, Ukagira imisokoro mu magufwa
yawe.” Imigani 3: 7, 8
5. “Yarasuzugurwaga akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye
intimba, yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe.
Ni ukuri intimba zacu nizo yishyizeho, imibabaro yacu niyo yikoreye, ariko
twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa nayo,
agahetamishwa n’imibabaro. Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe,
yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri
we, kandi imibyimba ye niyo adukirisha.” Yesaya 53: 3-5
6. “Nkiza Uwiteka nzabona gukira, undokore nzarokoka, kuko ari wowe shimwe
ryanjye.” Yeremiya 17:14
7. “Nzakugarurira amagara yawe, kandi nzagukiza inguma zawe, niko Uwiteka
avuga.”Yeremiya 30:17
8. “Ariko rero nzabazanira kumera neza n’agakiza kandi mbakize, ndetse
nzabahishurira amahoro n’ukuri bisesekaye.” Yeremiya 33: 6
9. “Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, izuba ryo gukiranuka rizabarasira
rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo
mu kiraro.”Malaki 4: 2
10. “Muri mwe hariho urwaye? Natumire abakuru b’itorero, bamusabire
bamusize amavuta mu izina ry’Umwami. Kandi isengesho ryo kwizera
rizakiza umurwayi Umwami amuhagurutse, kandi naba yarakoze ibyaha
azaba abibabariwe.”Yakobo 5:14, 15
Amasezerano yerekeranye no guhabwa imbaraga zikubashisha gukora
ibijyanye n’ubushake bw'Imana

1. “Nicyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w’inyuma asaza,


umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye, kuko kubabazwa
kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera
ubwiza bw’iteka ryose bukomeye. Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo
tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ni iby’igihe gito, naho ibitaboneka
bikaba iby’iteka ryose” 2 abikorinto 4: 16-18
2. “Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa
isari”Abagaratiya 6: 9
3. “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.” Abafilipi 4:13
4. “Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira.” Abafilipi
2:13
5. "Ariko arampakanira ati:” Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke
ziri ariho imbaraga zanjye zuzura.” 2 Abakorinto 12: 9

Amasezerano Yerekeranye no kuba Abahamya b'Imana

1. “Mwe kugira ubwoba ngo mutinye. Kera sinabikubwiye nkabigaragaza?


Namwe muri abagabo bo kumpamya. Hariho indi Mana ibaho itari jye? Ni
koko nta kindi gitare, ubwange sinkizi.” Yesaya 44: 8
2. “Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka
bukaba bukurasiye ” Yesaya 60: 1
3. “Ariko ibyo byose bituruka ku Mana yiyunze natwe ku bwa Kristo, ikaduha
umurimo wo kuyunga n’abandi” 2 Abakorinto 5:18
4. “Ariko Uwiteka arambwira ati: Wivuga uti: ‘Ndi Umwana kuko abo
nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose nicyo uzavuga”
Yeremiya 1: 7
5. “Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka wera nabamanukira, kandi muzaba
abagabo bo kumpamya i Yerusalemu, n’i Yudaya yose n’i Samariya, no
kugeza ku mpera y’isi.” Ibyakozwe n’intumwa 1: 8
6. "Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami,
ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe
ry’iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo
w’itangaza.” 1 Petero 2: 9
7. “Ahubwo mwubahe Kristo mu mitima yanyu ko ariwe Mwami, kandi mube
mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu y'ibyiringiro
mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha” 1 Petero 3:15.

Kwizihiza Isabato Isoza Iminsi Cumi


Tegura Isabato ya nyuma y’Iminsi Cumi y’amasengesho mu kwishimira ineza y’Imana n’imbaraga
zayo. Sangiza abandi uburyo wabonye imbaraga zo gusenga ndetse n’inkuru nziza y’agakiza mu
gihe cy’Iminsi Cumi ishize. Wishimire ibyo Imana yakoze, ibyo iri gukora, n’ibyo igiye gukora.

Ibikenewe kuri buri torero birihariye, rero mugerageze gukorana n’abayobozi b’itorero mu
gutegura gahunda yanyu yihariye y’itorero ryanyu. Izi ni zimwe mu ngingo wakwifashisha utegura
Isabato isoza.

Insaganyamatsiko:

Kugaruka ku Gicaniro – Guha Umwanya Imana

Umurongo wo muri Bibiliya Wakwifashishwa:

“Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu
kuri, kuko Data ashaka ko bene abo aribo bamusenga.” (Yohana 4:23)
Indirimbo zakwifashishwa:

Gihe Cyiza cyo Gusenga

Ndi mu Murima

Umpe Bibiliya

Ungumane

Isi Ndayihararutse Mpisemo Yesu

Muramy’Umwami

Duhe Umugisha/Yasezeranye Kuduha Imvura

Yesu Araguhamagarana Ituza

Ibitekerezo byo Kugufasha mu Kibwirizwa

Reka Pastoro, umukuru w’itorero, cyangwa umuyobozi w’icyiciro cy’amasengesho abwirize


ikibwirizwa kigufi cyerekeranye n’akamaro ko kuramya Imana umuntu ku giti cye no kuramya
Imana mu muryango.

Isomo ry’Ikibwirizwa: Yohana 4:23

Cyangwa

Muhe umwanya abitabiriye Iminsi Cumi y’amasengesho maze buri wese afate umunota 1- 2 atange
incamake ya buri cyigisho mu byatanzwe mu gihe cy’iminsi icumi y’amasengesho. Havugwe
icyigisho cyizwe, isomo ryashingiweho, n’icyamufashije cy’ingenzi (mubitegure mbere ku buryo
izo ncamake ziguma hagati y’umunota 1-2, umunota umwe uhwanye n’amagambo 125-150)

Cyangwa

Mutoranye abantu batatu b’imyaka itandukanye, bavuge ukuntu bakora amasengesho yabo bwite.
Na none kandi, mutoranye umuryango umwe cyangwa ibiri na yo itange ibitekerezo kuri gahunda
yo guhimbariza Imana mu muryango. Urubyiruko narwo rwafasha binyuze mu ndirimbo cyangwa
bagatanga ubuhamya.
Musoze mutanga amahirwe yo guhamagara abakurikiye iyo gahunda kwiyegurira Imana bongera
gusezerana kuvugurura ibihe byabo byo gusenga kandi bakabigira nyambere mu ngo zabo.

Ibitekerezo ku zindi gahunda

Ubuhamya ku masengesho yasubijwe, gusengera hamwe mu matsinda mato, gutangaza


amatangazo y’ibikorwa byo gusenga biri hafi, inkuru z’abana kuri gahunda ya buri munsi yo
gusenga no kuramya, no guhitamo indirimbo zatoranyijwe, n’ibindi.

TURASABA IMANA NGO YUMVE KANDI ISUBIZE AMASENGESHO YANYU!


***************

You might also like