You are on page 1of 18

1) Mbese ubutumwa bwo gushyiraho igihe Yesu azazira, ni iki

Imana yabuvuzeho? Mbese ntayandi matariki twemerewe gushyiraho nyuma


y’uw’ 1844? Ubundi se gushyiraho igihe bitwaye iki? Reka turebe icyo Uwiteka
Imana yabivuzeho ibinyujije muri Elina G. White:

Igihe cyo kugaruka kwa Kristo ntikizwi (Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, ingingo ya 82-
86) p. 37[hard]; p.30, 31[soft].

82. Benshi mu biyita Abadivantisiti bagerageje gushyiraho amatariki. Ntibigeze bahwema


kugenekereza andi matariki mashya yo kuza kwa Kristo, ariko nta cyo byatanze. Kumenya igihe
nyacyo cyo kugaruka k’Umwami wacu biri kure y’ibyo abantu bapfa bamenya. Ndetse
n’abamalaika ubwabo, ba bandi bakora umurimo wo gufasha abagomba kuragwa agakiza, na bo
ntibazi umunsi n’isaha. “Ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, n’aho baba abamalaika bo mu
ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine” (Matayo 24:36). –4T 307 (1879) –T1,
p.580,581.

83. Ntidushobora kumenya igihe kidakuka cy’isukwa ry’Umwuka Wera, ndetse n’icyo kugaruka
kwa Kristo… Ni mpamvu ki Imana itaduhaye kumenya ibyo? –Ni uko tutagombaga gukoresha
ubwo bumenyi nk’uko bikwiye. Icyo byari kubyara ni ugukerereza cyane umurimo w’Imana mu
gutegura ubwoko buzahagarara bushikamye ku munsi ugiye kuza bidatinze. Ntitugomba guhora
dutwawe n’igishyika cyo kwishimira gushyiraho amatariki ubudatuza…

84. Ntimushobora kuvuga niba azaza mu mwaka umwe, ibiri cyangwa itanu, kandi na none
ntimunashobora kwigizayo kuza kwe ngo muhamye ko hasigaye imyaka icumi cyangwa
makumayabiri mbere y’icyo gihe. –Urwibutso n’Integuza (RH) 22 Werurwe, 1892.

85. Twegereje umunsi ukomeye w’Uwiteka. Ibimenyetso biragenda bisohora. Nyamara kandi
ntiturahabwa ubutumwa na bumwe butubwira umunsi n’igihe cyo kuza kwa Kristo. Mu bwenge
bwe, Nyagasani yaduhishe iyo ngingo kugira ngo buri gihe duhore dutegereje kandi twiteguye
kugaruka k’Umwami wacu Yesu Kristo aziye ku bicu byo mu ijuru. –Ibaruwa 28, 1897.

86. Igihe nyakuri cyo kugaruka k’Umwana w’umuntu ni ubwiru bw’Imana. –DA 633 (1898) –
JC 633.

Nta yandi matariki ya gihanuzi nyuma y’umwaka w’1844 (Ibyaduka byo mu minsi
y’imperuka, ingingo ya 93-95) p.39,40 [hard]; p.31,32 [soft].

93. Mu materaniro makuru y’i Jackson nahamirije mu buryo bugaragara iyo mitwe y’abaka ko
bakoraga umurimo w’Umwanzi w’imitima; bari bibereye mu mwijima. Bahamyaga ko bahawe
umucyo ukomeye kugira ngo bahamye ko ngo igihe cyo kugeragezwa cyagombaga kurangira mu
kwezi kwa cumi 1884. Ni bwo nahamirije mu ruhame ko Uwiteka yanejejwe no kunyereka ko
ubutumwa bw’Imana nyuma y’uwa 1844 butagombaga kugira urutonde rw’amatariki ya
gihanuzi. –2SM 73 (1885) –MC2, p. 83.

94. Inshingano yacu yabaye iyo gutegereza no kuba maso, nta gutangaza itariki n’imwe igomba
gushyirwaho guhera mu mwaka wa 1844 kugeza ku kugaruka k’Umwami wacu. –10 MR 270
(1888).

95. Ntituzīgera duhabwa ubundi butumwa burebana n’igihe kidakuka. Nyuma y’icyo gihe
(Ibyahishuwe 10:4-6), gikomatanya imyaka yo kuva mu wa 1842 kugeza mu wa 1844, nta
n’umwe ushobora gushyiraho indi tariki nshya ya gihanuzi. Imibare y’igihe cya gihanuzi kirekire
kuruta ibindi irangira ku muhindo wa 1844. –7 BC 971 (1900).

Gushyiraho amatariki bitera abantu kutizera (Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, ingingo ya
89-92) p.38,39 [hard]; p.31 [soft].

89. Bitewe n’amatariki yagiye ashyirwaho kenshi ntagire icyo ageraho, byatumye isi ya none
irushaho kwinangira no kutizera ko kugaruka kwa Kristo kuri hafi. Abantu barebana gasuzuguro
gutsindwa kw’abagiye bashyiraho amatariki, kandi abantu bagiye babeshywa bigatuma batera
umugongo ukuri kw’Ijambo ry’Imana kuvuga ko iherezo rya byose riri bugufi. –4T 307 (1879) –
T1, p. 181.

90. Nzi neza ko mwene Data [E.P.] Daniels yashyizeho itariki, ahamya ko Umwami yagombaga
kugaruka mu myaka itanu iri imbere. Ariko ndizera ko tuzarinda abo hanze kwibwira ko turi
abakristo bahatanira gushyiraho amatariki. Twirinde imyifatire nk’iyo. Nta cyiza itugezaho.
Ntitugashake ikanguka rishingiye ku rufatiro nk’urwo. Tugire amakenga muri buri jambo tuvuga
kugira ngo abāka bataboneraho urwāho na ruto bagateza igishyika kibi kibabaza Umwuka
w’Imana.

91. Ntidushaka gukangura irari ry’abantu ritera igishyika kugeza ubwo ibitekerezo byabo biba
bitakiyoborwa n’ubwenge. Ndiyumvisha ko tugomba kwirinda impande zose, kuko Satani ari ku
murimo kandi akaba akora ibimushobokera byose ngo atubeshye kandi aturiganye akoresheje
ubucakura bwe bufite ubushobozi bwo guteza ingorane zikomeye cyane. Twirinde ikintu cyose
gitera kugurumana kubi, kuko ingaruka zitazatindiganya kwigaragaza. –Ibaruwa 34, 1887.

92. Imyigishirize y’ibinyoma ndetse y’ubwaka izahora yigaragaza buri gihe, bitewe n’abantu
bamwe bo mu Itorero bazajya bavuga ko bayobowe n’Imana –abazihuta bataratumwe bagira ngo
batange umunsi n’itariki yo gusohozwa k’ubuhanuzi. Umwanzi anezezwa n’uko bagenza batyo,
kuko guhora batsindwa umusubizo kwabo n’amabwiriza yabo y’ibinyoma bikurura urudubi no
kutizera. –2SM 84 (1897) –MC2, p. 96.
2. Mbese itorero ry’abadiventiste w’umunsi wa karindi ryahindutse babuloni,
cyangwa bizigera biba? ni izihe nyigisho ebyiri Imana yavuze zituma itorero
ryitwa babuloni? Reka turebe icyo Uwiteka Imana yabivuzeho ibinyujije muri
Elina G. White:

Ababyigisha batyo, ntabwo ari Imana iba yabatumye (Ubutumwa bwatoranyijwe vol.2), p.70
[ingeri ya 2 yo muri 2016]; p.64,65 [soft].
Amagambo yabwiwe uwigishaga ko itorero ryahindutse Babuloni:

Mwene data nkunda M: Ibaruwa wanyandikiye yangezeho Isabato itangiye….Nakugira inama yo


kujya mu ishuri kandi ntuve muri iki gihugu utari wagira intekerezo zihamye ku byerekeranye
n’icyo ukuri ari cyo. Mu by’ukuri niringiye ko uzakurikirana iki gihembwe cy’ishuri kandi ukiga
ibyo ushobora byose byerekeye ubu butumwa bw’ukuri bugomba gushyirwa abatuye ku isi.
Ntabwo Uwiteka yaguhaye ubutumwa bwo kwita Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi
Babuloni, no guhamagarira ubwoko bw’Imana kuyisohokamo. Impamvu zose watanga kuri iyi
ngingo ntizishobora kugira agaciro kuri njye, kubera ko Uwiteka yampaye umucyo
utavuguruzwa uhabanye n’ubutumwa nk’ubwo…
Ntabwo nshidikanya kumaramaza kwawe n’ubunyangamugayo bwawe. Ibihe bitandukanye,
nagiye nandikira inzandiko ndende abantu baharabikaga itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa
Karindwi bavuga ko ari Babuloni, nababwiye ko batavuga ukuri. Utekereza ko abantu banenze
ibyo navuze. Ndamutse nemeranyije na bo, naba ntakwiriye gushingwa gukora umurimo
w’Imana. Ariko iki kibazo cyangejejwe imbere kiri hamwe n’ibindi aho abantu bavugaga ko
bafitiye Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi ubutumwa bwinshi bumeze butyo. Ku bw’ibyo
ijambo nabwiwe ryari iri ngo: “Ntimukabizere.” “Baragiye nyamara sinigeze mbatuma."

Uvuga ko yahishuriwe uwo mucyo, aba yahishuriwe koko, nyamara aba yabihishuriwe na
Satani (Ubutumwa bwatoranyijwe vol.2), p.72,73 [ingeri ya 2 yo muri 2016]; p.66,67 [soft].
Iyo nabonaga ko umuntu yamurikiwe, yabaga yamurikiwe koko; ariko nabwiye uyu mugabo
neruye ko ibyo avuga bikomoka kuri Satani, bidakomoka ku Mana. Ubutumwa bwe nta bihamya
bwari bufite ko bwatazwe n’Imana.
Ubutumwa bwahawe Abanyalawodokiya bukwiriye Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi
bahawe umucyo ukomeye ariko ntibawugenderamo. Abongabo ni abahamije ukwizera mu buryo
bukomeye, ariko batakomeje kugendana n’Umuyobozi wabo ku buryo azabaruka keretse
baramutse bihannye. Ubutumwa buvuga ko Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi Karindwi ari
Babuloni kandi bagahamagarira abantu kurisohokamo, ntabwo bukomoka ku ntumwa iyo ari yo
yose yatumwe n’ijuru, cyangwa umuntu uhumekewemo na Mwuka w’Imana.
Inyigisho shingiro zatuma itorero rihinduka babuloni ni izihe? (Ubutumwa bwatoranyijwe
vol.2) p.76 [ingeri ya 2 yo muri 2016]; p.69,70 [soft].
Inzoga ya Babuloni ni ukwerereza isabato y’ikinyoma ikarutishwa Isabato Uwiteka Yehova
yahaye umugisha kandi akayereza umuntu. Izo nzoga kandi ni inyigisho zivuga kudapfa
k’ubugingo. Ubu buyobe bukomeye ndetse no kwanga ukuri bituma itorero riba Babuloni.
Abami, abacuruzi, abatware n’abigisha mu by’iyobokamana bose bayoberejwe hamwe.
Itorero ntabwo rizigera rihinduka babuloni kandi ntirigomba gucibwamo ibice (Ubutumwa
bwatoranyijwe vol.2, p.76 [ingeri ya 2 yo muri 2016] na p.70 [soft] wabisanga no mu gitabo
cy’ Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, ingingo ya 154-157) p.54,55 [hard]; p.40 [soft].

Nongeye kuvuga nti, “Uwiteka ntiyigeze avugira mu ntumwa iyo ari yo yose yita Babuloni
itorero ryumvira amategeko y’Imana.” Ni iby’ukuri ko hari urukungu ruvanze n’ingano; ariko
Kristo yavuze ko azohereza abamarayika be kugira ngo babanze barukoranyirize hamwe
baruhambiremo imiba maze rutwikwe, nuko ingano zishyirwe mu kigega. Nzi ko Uwiteka
akunda itorero rye. Ntabwo rigomba guteshwa gahunda cyangwa ngo ricibwemo uduce duto
twigenga. Nta reme na rike riri muri ibi; kandi nta gihamya na gito kiriho kivuga ko ibintu nk’ibi
bizabaho. Abantu bazumvira ubu butumwa bw’ibinyoma kandi bakagerageza kubwigisha
abandi, bazayobywa ndetse babe biteguye kwakira ubuyobe bukomeye cyane kandi ntacyiza
bazageraho.

Muri bamwe mu bagize itorero, harimo abibone biyemera binangirira mu kutizera ndetse no
kwanga kureka ibitekerezo byabo, nubwo bahabwa ibihamya bikurikirana bituma ubutumwa
buba ubwerekeye itorero rya Lawodokiya. Nyamara ibyo ntibizabuza itorero kubona umucyo
uzaribashisha gukomeza kubaho. Numureke urukungu n’ingano bikurane kugeza mu isarura.
Icyo gihe abamalayika nibo bazakora umurimo wo kubitandukanya.

Ndaburira iterero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi ngo mwitondere uburyo mwakira buri
nyigisho yose nshya n’abantu bavuga ko bafite umucyo ukomeye. Umurimo wabo usa n’uwo
kuregana ndetse no gusenya. Musaza wanjye, ndifuza kukubwira nti, ‘Uritonde. Ntiwongere
gutera indi ntambwe n’imwe ukomeza mu nzira wayobeyemo. Gendera mu mucyo, “ugifite
umucyo, butakwiriraho ukiri mu nzira” (Yohana 12:35).
3. Mbese kuba itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi ritazigera
rihinduka babuloni, bivuze ko abaririmo bose batunganye? Byashoboka bite ko
iri torero bizasoza rinesheje mu gihe bamwe mu bayobozi baryo bagenda bagwa
bakava mu byizerwa? Reka turebe icyo Uwiteka Imana yabivuzeho ibinyujije
muri Elina G. White:
Itorero riri ku rugamba ntiritunganye (Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, ingingo ya 192,
193) p.64 [hard]; p.46 [soft].

192. Itorero rirwana si itorero ryanesheje kandi isi si ijuru. Itorero rigizwe n’abagabo n’abagore
bashobora kwibeshya, badashyitse, na bo ni abigishwa mu ishuri rya Kristo bagomba gutozwa,
kumenyerezwa ikinyabupfura no kurerwa neza muri ubu bugingo no ku bw’ahazaza burimo
kudapfa iteka ryose. –ST 4 Mutarama 1883.
193. Bamwe bibwira ko bibahagije kwinjira mu Itorero maze ibyari bikenewe byose bikūzuzwa,
kandi kuva ubwo bagahura n’abantu bafite kwera kandi bashyitse. Abo bantu bafite umwete mu
kwizera kwabo, iyo barabutswe amafuti mu mibereho y’abizera b’itorero, baravuga bati
«Twavuye mu isi tugira ngo tutazongera kugira aho duhurira n’abanyangeso mbi, none na hano
ibibi birahari» maze bakabaza nka ba bagaragu bo mu mugani ngo none urukungu rurimo
rwavuye he? » (Matayo 13:25). Ariko ntitugomba kudohoka dutyo, kuko Uwiteka atigeze «
atwizeza ko Itorero ryaba rishyitse; kandi atwizeza ko ishyaka ryacu ryose ritahindura itorero riri
ku rugamba ngo ribe iryera nk’iryatsinze urugamba. –TM 47 (1893).
Itorero rishobora kugaragara nk’iryenda kugwa, nyamara ntiryigera rigwa (Ubutumwa
bwatoranyijwe vol.2), p.431,432 [ingeri ya 2 yo muri 2016]; p.410,411 [soft].
Satani azakora ibitangaza bye kugira ngo ayobye abantu; azakoranyiriza imbaraga ze hamwe ngo
zirute izindi. Itorero rishobora kugaragara nk’iryenda kugwa, nyamara ntiryigera rigwa. Itorero
rigumaho igihe abanyabyaha bo muri Siyoni bagosorwa maze umurama ugakurwa mu ngano
nziza. Iki ni ikintu gikomeye kandi kibabaje, nyamara uko byagenda kose kigomba kubaho. Nta
bantu bazabaranwa n’indahemuka n’abanyakuri badafite ikizinga cy’icyaha cyangwa ngo bagire
uburiganya mu kanwa kabo, uretse abaneshesheje amaraso y’Umwana w’intama n’ijambo ryo
guhamya kwabo. Tugomba kwamburwa ubutungane bwacu twihangiye, maze tukambikwa
ubutungane bwa Kristo.

Imana izasubiza ibintu byose kuri gahunda (Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, ingingo ya
158-157) p.55,56 [hard]; p.40, 41 [soft].

158. Ntitugomba gushidikanya cyangwa gutinya ko umurimo utazagera ku ntsinzi. Imana


yiyoboreye umurimo wayo, kandi izashyira ibintu byose mu buryo. Niba ibintu bimwe bigomba
gutunganywa ku ruhembe rw’Umurimo, Imana izabyitaho, kandi izatunganya ibikocamye byose.
Reka twizere ko Imana izayobora ubwato buboneye, butwaye ubwoko bw’Imana ibugeze ku
cyambu cyiza. –2SM 390 (1892) –MC2, 449.
159. Mbese Imana ntifite Itorero rizima? Ni ukuri ko ifite itorero, ariko ni itorero riri ku
rugamba, si itorero ryanesheje. Tubabajwe n’uko harimo abizera b’abanyantege nke cyane; abo
ni bo rukungu mu mbuto nziza… N’ubwo mu Itorero harimo ibibi, bizagumaho kugeza ku
iherezo ry’isi. Muri ibi bihe biheruka, Itorero rigomba kuba umucyo w’isi yanduye kandi
yononwe n’icyaha. Iryo torero ry’irinyantege nke kandi rifite amakosa, itorero rikeneye
gucyahwa, kubūrirwa, kugīrwa inama, ni ryo Kristo ahanzeho amaso mu buryo buheranije. –TM
45, 49 (1893).
160. Imbaraga z’ubushobozi bwa Satani ntizizigera zinesha bibaho. Intsinzi izaherekeza
ubutumwa bwa malaika wa gatatu. Nk’uko Umugaba w’ingabo z’Uwiteka yahiritse inkike z’i
Yeriko, uko ni ko ubwoko bw’ibihangange mu kwitondera amategeko y’Imana buzanesha,
n’abanzi babwo bazatsembwaho. –TM 410 (1898).

Kwiringira Imana tumaramaje. (Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, ingingo ya 276, 277)
p.86 [hard]; p.58, 59 [soft].

276. Bitewe n’abakozi batitanze, rimwe na rimwe ibintu bizajya bigenda nabi. Mushobora
kurizwa n’ingaruka z’imyitwarire mibi y’abandi, ariko ibyo ntibikirirwe bibatera impungenge.
Umurimo uyobowe n’Umutware Nyir’umugisha. Ibyo asaba gusa, ni uko abakozi baza
kumushakaho gahunda zabo, bakumvira ubuyobozi bwe. Amashami yose y’umurimo, –
amatorero yacu, ibirere intumwa zacu zikoreramo umurimo, amashuri yo ku Isabato yacu, ibigo
byacu– byose abishyize ku mutima we. Ni kuki habaho guhangayika? Guhangayikishwa cyane
no kubona Itorero ricengewemo n’ubugingo, bikwiriye koroshywa n’uko twiringiye Imana mu
buryo buhamye…

277. Ntihakagire ukoresha birenze urugero ubushobozi yahawe n’Imana kugira ngo umuhati we
ari wo wihutisha cyane umurimo wa Nyagasani. Imbaraga z’umuntu ntizishobora kwihutisha
umurimo; ni ngombwa ko hiyongeraho ubushobozi bw’ubwenge mvajuru… N’ubwo abikoreye
imitwaro iremereye cyane bose bāva mu murimo w’Imana, wajya mbere. –7T 298 (1902) –T2,
411, 412.
4) Kubera iki turarikirwa gutura mu cyaro by’umwihariko muri iki gihe?
Mbese ingaruka mbi z’imigi ni izihe? Ibyiza byo kuba mu cyaro ni ibihe,
kandi bizadufasha iki ubwo agahato k’umunsi w’icyumweru kazashyirwaho?
Reka turebe icyo Uwiteka Imana yabivuzeho ibinyujije muri Elina G. White:
Musohoke mu migi (Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, ingingo ya 322, 323, 326) p. 99, 100
[hard]; p.66 [soft].

322. Musohoke mu mijyi bwangu uko bishoboka kandi mugure akarima gato muzashobora
kugira ubusitani, aho abana banyu bazashobora kubona igikuriro cy’indabyo no kuzīgiraho
ibyigisho byo kwiyoroshya no kwera. –2SM 356 (1903) –MC2, 409.

323. Musohoke mu mijyi, ni bwo butumwa bwanjye muri iki gihe. Mumenye neza
mudashidikanya ko ubwoko bwacu bwahamagariwe gutura mu bilometero byinshi uvuye mu
mijyi minini. Murebye uko umujyi wa San Fransisco umeze ubu, byagira icyo bibwira intekerezo
z’ubwenge bwanyu, no kubereka ko ari ngombwa kuva mu mijyi minini.
326. Ababyeyi b’abagabo n’abagore bifitiye akarima gato n’inzu ibakwiriye abo baba ari abami
n’abamikazi. –AH 141 (1894) –FC 134
Impamvu z’ingenzi Imana yagaragaje zo kuva mu migi (Urugo rwa gikristo p.114, 115 [soft])
Amahuriro y’ibibi: Imijyi yuzuyemo ibishuko. Twagombye gushyiraho gahunda y’umurimo
wacu ku buryo bishobotse urubyiruko rwacu rwarokoka ntirwanduzwe na byo. Abana n’abasore
bose bagomba kurindwa byitondewe. Bagomba gutuzwa ahatandukanye n’amahuriro y’ibibi ari
mu mijyi yacu.

Imivurungano n’urujijo: Si ubushake bw’Imana ko ubwoko bwayo butura mu mijyi, ahahora


imivurungano n’urujijo. Reka dutandukanye abana bacu n’ibyo bintu, kuko urusobe rw’imitsi
yumva y’ubwonko rwose, ruhungabanywa n’ihubi, umubyigano n’urusaku.

Amakimbirane y’abakozi: Amashyirahamwe y’abakoresha n’abakozi, imvururu


n’amakimbirane biyavamo bituma imibereho yo mu mujyi ikomera cyane kurutaho. Ibibazo
bikomeye biri imbere yacu, kandi imiryango myinshi izasabwa kuva mu mijyi.

Kurimbuka kwegereje: Igihe kiregeje ubwo imijyi minini igiye kurimbuka kandi buri wese
agomba kuburirwa ibyerekeye urubanza rugiye kuza bidatinze. Oh!iyaba ubwoko bw’Imana
bwasobanukirwaga n’irimbuka ryugarije imijyi ibihumbi byinshi muri iki gihe, kandi abayirimo
hafi ya bose basenga ibigirwamana

Imijyi ntizana amahirwe meza: Nta muryango n’umwe ku ijana uzagubwa neza mu
by’umubiri, mu by’ubwenge no mu by’umwuka kubwo gutura mu mujyi. Kwizera, ibyiringiro,
urukundo, umunezero bishobora kugerwaho mu buryo bworoheje iyo uri ahitaruye, ukikijwe
n’imirima, imisozi n’ibiti. Nimwigize abana banyu kure aho batabona ndetse batumva n’urusaku
rw’umujyi, urusaku rwa za gari ya moshi, imodoka za rukururana maze intekerezo zabo
zizarushaho kuba nzima. Muzibonera ko birushijeho kuborohera kumenyereza imitima yabo
ukuri kw’ijambo ry’Imana.
Imibereho y’umugi itera uburwayi (Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, ingingo ya 341)
p.103 [hard]; p.68 [soft].
341. Akenshi ibidukikije byo mu mijyi ni ibyo gushyira ubuzima mu kaga. Hari akaga gahoraho
ko kuhandurira indwara, umwuka wanduye, amazi mabi, ibyokurya bitanogeye ubuzima,
amacumbi y’imfundanwa birenze urugero, yijimye, abangamiye ubuzima, izo ni zimwe mu
ngaruka mbi tuhahurira na zo. Ntibyari mu migambi y’Imana ko abantu birundanya mu mijyi,
mu kajagari k’urugerekerane rw’amagorofa n’utuvūndi bicucitse. –MH 365 (1905) –MG 308.
Kuba mu cyaro bitera kuzigama [Ubwo kugura no kugurisha bizaba bidashoboka bitewe
n’itegeko ry’icyumweru, abantu bazarya ibyo bahinze ubwabo] (Urugo rwa Gikristo
p.119[sof]).
Inshuro nyinshi, Uwiteka yatwigishije ko abizera bagomba kwimura imiryango yabo, bakayikura
mu mijyi bakayishyira mu cyaro, aho bashobora kwibonera umusaruro w’ibibatunga kuko mu
bihe bizaza ikibazo cyo kugura no kugurisha kizaba gikomeye cyane. Twagombaga gutangira
gushyira mu bikorwa amabwiriza twahawe inshuro nyinshi agira ati: “Musohoke mu mijyi mujye
gutura mu turere tw’icyaro, aho amazu atarundanye, aho muzagirira umudendezo wo
kudakomwa mu nkokora n’abanzi.” (Inama zagutse kuri iyi ngingo ziri mu gitabo cyitwa
country living).
Babyeyi, mushake uko mwatura mu cyaro (Urugo rwa Gikristo p.123[soft]).
Igihe cyose Imana izaba ikimpa imbaraga zo kubwira ubwoko bwacu, sinzigera ntuza kubwira
ababyeyi ko bakwiriye kuva mu mijyi bakajya mu cyaro, aho babona ubutaka bwo guhingwa
kandi bakigira mu gitabo cy’ibyaremwe inyigisho zo kwera no kwicisha bugufi. Ubutunzi
bw’ibyaremwe ni umuhamya wa bucece w’Imana, iduha kugira ngo atwigishe ukuri
kw’iby’umwuka. Bitubwira iby’urukundo rw’Imana kandi bikaduha ubwenge bw’umunyabugeni
ukomeye n’umwigisha mukuru. Nkunda indabo nziza. zitwibutsa ingombyi ya Edeni kandi
zikatuyobora mu gihugu cyahawe umugisha icyo ni dukiranuka tuzinjiramo bidatinze. Imana
yanyeretse imbaraga ikiza iri mu ndabo.
5) Mbese Imana isaba abantu kujya mu cyaro bahubutse kandi ari nta
myiteguro bigeze bakora? Abatarabasha kuva mu mugi basabwa gukora iki?
Ni izihe nama zigirwa abashaka kuva mu mugi? Twakora iki ngo tumenye
umwanzuro ukwiriye kuri buri wese ku giti cye? Reka turebe icyo Uwiteka
Imana yabivuzeho ibinyujije muri Elina G. White:
Si ko bose bashobora guhera ko bava mu mijyi (Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, ingingo
ya 415-418) p.122, 123 [hard]; p.79 [soft].
415. Uko bishoboka kose, ababyeyi bafite inshingano yo kwiyubakira urugo mu cyaro ku bwo
kugirira neza abana babo. –AH 141 (1906).
416. Buhoro buhoro, uko igihe kirushaho kwīgira imbere, abizera bacu bazaba bagomba
gusohoka mu mijyi. Mu myaka myinshi, twahawe amabwiriza yo kubwira bene Data na bashiki
bacu, ndetse by’umwihariko imiryango ifite abana, ko ari ngombwa gutegura imigambi yo kuva
mu mijyi igihe cyose tubiboneye uburyo. Benshi bazaba bagomba gukorana umwete ngo
babibonere ubushobozi. Ariko igihe bagitegereje ko byabashobokera, bagomba gukora umurimo
ukomeye w’ivugabutumwa, kabone n’ubwo imbaraga y’icyitegererezo cyabo yaba ari nkeya. –
2SM 360 (1906) –MC2, p. 413.
417. Gukiranirwa ntiguhwema kwiyongera mu mijyi yacu, kandi biragenda birushaho
kwigaragaza ko kuyigumamo ari nta cyo bimaze uretse gusa ko byatuvutsa agakiza imitima
yabo. –CL 9 (1907).
418. Imijyi minini n’imito iri kwivuruguta mu byaha no kononekara mu ntekerezo, nyamara
kandi muri za Sodomu zose harimo ba Loti. –6T 136 (1900) –T2, p. 488.
Kwimukira mu cyaro bihubukiwe ntibyemewe (Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, ingingo
ya 422-424) p.124 [hard]; p.80 [soft].
422. Buri wese nafate igihe cyo kwiga kuri buri kantu kose abyitayeho, kandi twirinde kuba nka
wa mugabo wo mu mugani watangiye kubaka ariko ntashobore kuzuza. Ntitugomba kwiyemeza
kwimuka tutarigeze twita ku ngaruka zabyo, kandi tutarapimye uburemere bw’icyo kibazo…
423. Bamwe bazahubukira gukora igikorwa gishya maze binjire mu bintu bataziho n’agace. Ibyo
si byo Imana ikeneye…
424. Ntitukagire na kimwe dukora mu ihubi no mu kajagari byaduteza igihombo gikomeye no
gutakaza amafaranga y’ubusa tukazaba twarabyishoyemo bikomotse ku magambo akakaye kandi
ahubukiwe abyutsa ishyaka rigurumana rihabanye cyane n’ubushake bw’Imana. Maze intsinzi
byari ngombwa ko yegukanwa, bitewe no kudashyira mu gaciro, kudatekereza no kubura
ubwenge mu gufata ibyemezo, ikazahindukamo gutsindwa3. –2SM 362, 363 (1893) –MC2, p.
415, 416.
Ingaruka zo kwimuka hutihuti (Ubutumwa bwatoranyijwe vol.2) p.413 [ingeri ya 2 yo muri
2016]; p.391 [soft].

Haramutse hagize abimuka bakava i Battle Creek hanyuma bakazahura n’ingorane, ntabwo
bayibaraho, kuko bimutse hutihuti, ahubwo bazabigereka ku bandi babashinja ko baba
barabashyizeho igitutu. Ibibaruhije hamwe n’ingorane zabo babishinja abo badakwiriye
kubyitirira…
Inama n’umuburo byahawe abari biteguye kuva mu mijyi (Ubutumwa bwatoranyijwe vol.2)
p.410 [ingeri ya 2 yo muri 2016]; p.387, 388 [soft].

Muvandimwe ibaruwa yawe imbwira ko hari abantu benshi bakangaranye biteguye kuva i Battle
Creek. Hari ubukene bukomeye bw’uko uyu murimo ukwiriye gukorwa ubu. Reka ku bantu
bumvise ko bakwiriye kugenda he kubaho kwihuta cyane mu gutwarwa cyangwa mu buryo bwo
guhubuka nta kubitekerezaho, cyangwa se mu buryo buzatuma nyuma y’aho bicuza cyane ko
bavuye i Battle Creek….
Itondere kugira ngo he kubaho kugenda kw’ikubagahu gukozwe mu rwego rwo kumvira inama
yo kuva i Battle Creek. Ntukagire icyo ukora utabajije Imana yasezeranye gutangana ubuntu
igaha abantu bose basaba bativovota. Ibyo buri muntu wese ashobora gukora ni ugutanga inama
maze akarekera abemeye inshingano yo kugenda munsi y’ubuyobozi bw’Imana, kandi imitima
yabo yugururiye kumenya no kumvira Imana.
Mugenzurane ubushishozi igikorwa cyose (Ubutumwa bwatoranyijwe vol.2) p.411 [ingeri ya 2
yo muri 2016]; p.389 [soft].

Nimucyo buri muntu wese agenzurane ubushishozi ye kuba nk’umuntu uvugwa mu mugani
watangiye kubaka kandi ntabashe kurangiza. Nta ntambwe n’imwe ikwiriye guterwa cyangwa
ikindi cyose kijyana nayo bitagenzuranywe ubushishozi ngo ikintu cyose gishyirwe ku
munzani…
Umuntu wese yahawe umurimo agomba gukora uhuje n’ubushobozi bwinshi afite. Bityo
nimucyo ye kugenda ashidikanya, ahubwo agende ashikamye kandi yicishije bugufi yiringiye
Imana. Hashobora kubaho abantu bazahubukira kugira icyo bakora, kandi bakagira ibyo bajyamo
batagira icyo babiziho. Ntabwo ibi ari byo Imana isaba. Nimutekereze mu kuri, musenga mwiga
Ijambo ry’Imana mufite ubushishozi bwose no gusenga, intekerezo n’umutima bikangukiye
kumva ijwi ry’Imana… Gusobanukirwa ubushake bw’Imana ni ikintu gikomeye…
Imigambi yose muyishyire imbere y’Imana mwiyiriza ubusa.
Ubu ndingingira buri muntu wese kudashakisha abajyanama b’abantu abishimikiriye, ahubwo
ashake Imana ashyizeho umwete, yo izi gutanga inama. Nimwegurire inzira zanyu n’ubushake
bwanyu mu nzira z’Imana no mu bushake bwayo… (Ubutumwa bwatoranyijwe vol.2) p.412,
413 [ingeri ya 2 yo muri 2016]; p.391 [soft].
Imigambi yose muyishyire imbere y’Imana mwiyiriza ubusa, mucisha imitima bugufi imbere
y’Umwami Yesu kandi inzira zanyu muzegurire Uhoraho. Isezerano ridashidikanywaho ni iri
ngo, ‘Azayobora inzira zanyu. Afite ubutunzi butagerwa. Uwera wa Isirayeli uhamagara ingabo
zo mu ijuru mu mazina yazo, kandi agafatira inyenyeri zo mu kirere mu mwanya wazo, nawe
arakubumbatiye mu biganza bye… (Ubutumwa bwatoranyijwe vol.2) p.414 [ingeri ya 2 yo muri
2016]; p.392 [soft].
6) Mbese ikimenyetso cya nyuma kizatuma ubwoko bw’Imana buhunga imigi
bukajya mu birorero ni ikihe? Mbese ubwoko bw’Imana buzamara igihe
kingana gite mu birorero? Ni ryari se buzaba busabwa no kuva mu birorero
bito kugira ngo bujye mu misozi kure, mu buvumo, mu mashyamba no mu
bihanamanga? Reka turebe icyo Uwiteka Imana yabivuzeho ibinyujije muri
Elina G. White:
Ikimenyetso cya nyuma cyo gusohoka mu migi (Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, ingingo
ya 425) p.124, 125 [hard]; p.80 [soft].
425. Igihe ntikigitinze cyane aho kimwe n’abigishwa ba mbere tuzahatirwa gushakira buhungiro
ahitaruye hataba abantu. Nk’uko ubwo ingabo z’Abaroma zagotaga Yerusalemu byabaye
kimenyetso cyo guhunga ku bakristo b’i Yudaya, ni ko ibyo kwifatanya kwa Leta y’igihugu
cyacu n’Ubupapa binyuze mu iteka rihatira abantu kuruhuka isabato y’Ubupapa, natwe
bizatubera umuburo. Ubwo noneho ni bwo igihe kizaba gisohoye ngo dusohoke mu mijyi minini
mbere yo gusohoka no mu birorero bitoya ngo duhungire kure, hagati mu misozi. –5T 464, 465
(1885) –T2, 197.
Ubwo itegeko ryo kwica abana b’Imana bose ku munsi umwe rizatangazwa, ni bwo abana
b’Imana bazahunga ibirorero bakajya ahataba abantu, kandi hazacamo igihe tutazi uko
kireshya mbere y’uko itariki yo gushyira mu bikorwa iryo tegeko igera (Kwitegura akaga
gaheruka p.105 [hard]; p.88, 89 [soft]).

Tubwirwa yuko itegeko ryo kwica rizashyirwa mu bikorwa mu gicuku. Kubera ko nk’uko
amategeko ya Leta ari, umunsi wemewe n’itegeko utangira mu gicuku, birumvikana rero ko iyo
ariyo saha yatorewe gushyira mu bikorwa iryo teka. Kandi na none mu gicuku hagati nibwo
Imana izatabara ubwoko bwayo. Igihe runaka kizaca hagati y’itangazwa ry’iryo tegeko n’itariki
yo kurishyira mu bikorwa. Ntabwo tuzi uko icyo gihe kireshya.

“Abarinzi b’ijuru, bumvira amabwiriza yabo bazakomeza kuba maso. Iteka kuri bose rizaba
ryamaze kunoganya igihe bari butangirire kwica abakomeza amategeko, ariko abanzi babo
hamwe na hamwe bazihutisha igihe bitegura kubica. Ariko icyo gihe, nta n’umwe muri bo
uzatambuka uruzitiro ruteye ubwoba rw’abarinzi bazengurutse abizera. Bamwe mu bizera
bazatangirwa n’ibitero ubwo bazaba bava mu midugudu no mu birorero, ariko inkota
zibabangirijwe zizajanjagurika maze zigwe hasi zimeze nk’umurama. Abandi bazarindwa
n’abamarayika bambaye gisirikari.’’ -T.S.,684
Ubwoko bw’Imana buhunga imigi n’ibirorero, benshi bafungwa (Ibyaduka byo mu minsi
y’imperuka, ingingo ya 947-950) p.260, 261 [hard]; p.156 [soft].
947. Ubwo itegekoteka rizatangazwa n’abategetsi banyuranye b’amadini ya gikristo rirwanya
abitondera amategeko y’Imana rikabambura uburenganzira bwo kurindwa na Leta, kandi
bakarekerwa mu maboko y’abifuza kubatsemba ubwoko bw’Imana buzāhūnga imijyi n’ibirorero,
maze bireme inteko bature ahantu habi kandi ha bonyine. Abenshi rero ni abazibonera buhungiro
mu bihanamanga by’imisozi… Ariko abantu benshi bo mu mahanga yose, b’inzego zose, izo
hejuru n’izo hasi, abakire n’abakene, abera n’abirabura, bazashyirwa mu bubata budakwiriye
kandi bw’ubugome. Abakundwa b’Imana bazamara iminsi bananijwe bari mu minyururu,
baciriweho iteka ryo kwicwa; bamwe bazicirwa n’inzara mu magereza acuze umwijima kandi
yuzuye umwanda. –GC 626 (1911) –TS 678, 679.
948. N’ubwo itegekoteka rusange rizaba ryashyizeho igihe abitondera amategeko y’Imana
bashobora kwicirwaho, abanzi babo rimwe na rimwe bazajya bihutisha iryo teka, maze
bagerageze kubica mbere y’igihe cyagenwe. Ariko nta n’umwe uzashobora kurenga ku barinzi
b’abanyembaraga bazaba bakikije buri mutima wizera. Bamwe bazagabwaho ibitero bibatunguye
mu gihe bazaba bahunga bava mu mijyi n’ibirorero; ariko inkota bazaba babanguriwe
zizavunagurika zigwe hasi nk’ibyatsi byumye. Abandi bazarengerwa n’abamalaika mu ishusho
y’abantu b’abarwanyi. –GC 631 (1911) –TS 684, 685.
949. Muri icyo gihe, ubwoko bw’Imana ntibuzaba buri ahantu hamwe gusa. Bazaba
banyanyagiye bari mu matsinda atandukanye mu bice byose by’isi, kandi bazageragezwa buri
wese ku giti cye, si mu matsinda. Buri wese agomba guhangana n’ikigeragezo cye bwite. –4BC
1143 (1908).
950. Kwizera kwa buri muntu mu bagize itorero kuzageragezwa nk’aho ari ntawundi muntu uri
mu isi. –7BC 983 (1890).
7) Mbese hari ibintu Imana yaba yaraduhishe, cyangwa ikaba
itarabisobanuye neza? Ni nk’ibihe n’ibihe? Kuki bimwe na bimwe
yabiduhishe? Mbese kubyo tubona bitasobanuwe neza, tuba dusabwa
kwitwara dute kuri byo? Reka turebe icyo Uwiteka Imana yabivuzeho ibinyujije
muri Elina G. White:
Gutegeka kwa kabiri 29:28 “Ibihishwe ni iby'Uwiteka Imana yacu, ariko ibyahishuwe ni ibyacu
n'urubyaro rwacu iteka, kugira ngo twumvire amagambo yose y'aya mategeko.”
Nta n’umwe uzi igihe imbabazi zizarangirira n’igihe kwamamaza ubutumwa bwacu
bizarangirira (Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, ingingo ya 837) p.229 [hard]; p.138[soft].
837. Imana ntiyaduhishuriye igihe ubu butumwa buzarangirira cyangwa iherezo ry’imbabazi.
Ibyo twahishuriwe, tugomba kuzabyemera ku bwacu n’abana bacu, ariko ntitugashake kumenya
ibyagizwe ibanga mu nama z’Ishoborabyose…
Ntitwahishuriwe kamere y’umwuka wera (Ibyakozwe n’intumwa) p.36 [ingeri ya 2010]; p.38
[soft].
Kamere ya Mwuka Muziranenge ni ubwiru. Abantu ntibashobora kuyisobanura kubera ko Imana
itayibahishuriye. Abantu bafite ibyo bitekerereza bashobora gushyira hamwe amagambo amwe
y’Ibyanditswe Byera maze bakayongeraho imyumvire ya kimuntu, nyamara kwemerwa kw’ibi
bitekerezo ntikuzatuma Itorero rikomera. Ku byerekeranye n’ubu bwiru burenze cyane ubwenge
bw’umuntu, icyiza ni ukwicecekera.
Ntitwahishuriwe niba abana bapfuye bakiri bato bazakizwa, mu gihe bakomoka ku babyeyi
batizera (Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, ingingo ya 1072) p.294 [hard]; p.174 [soft].
1072. Ntidushobora kuvuga niba abana bafite ababyeyi batizera bazakizwa, kuko Imana
itatumenyesheje icyo itekereza kuri iyo ngingo, kandi ibyatubera byiza ni uko twarekera icyo
kibazo aho Imana na yo ubwayo yakirekeye, maze ahubwo tugatinda cyane ku ngingo Ijambo
ryayo risobanura neza. –3SM 313-315 (1885).
Ntitwahishuriwe ko mu isi nshya hazavukira abana (Ubutumwa bwatoranyijwe vol.2) p.27
[ingeri ya 2 yo muri 2016]; p.24 [soft].
Inyigisho zose zibinyoma n’ubushukanyi zizigishwa n’abantu bibwira ko bafite ukuri. Ubu
bamwe bigisha ko mu isi nshya hazavukira abana. Mbese uku ni ukuri gukwiriye iki gihe? Ni
nde wamurikiye aba bantu ngo bigishe inyigisho nk’iyi? Mbese hari uwo Imana yahaye
ibitekerezo nk’ibyo? Oya, ibyahishuwe ni ibyacu n’abana bacu, ariko ibyerekeye ibitarahishuwe
kandi bidafite aho bihuriye n’agakiza kacu, guceceka niyo mvugo nziza. Ibyo bitekerezo
bidasanzwe ntibyari bikwiriye no kuvugwa ndetse ngo byigishwe na hato nk’aho ari ukuri
gukenewe.
Ntitwahishuriwe ko ari icyaha kwica udusimba tutubuza amahoro no kugubwa neza.
(Ubutumwa bwatoranyijwe, vol.1, p.155 [soft]).
Nandikiwe amabaruwa, bambaza ku byerekeranye n’inyigisho za bamwe bavuga ko nta kintu
gifite ubugingo gikwiriye kwicwa, ndetse n’udusimba, n’ubwo bishobora kuba bibarakaje
cyangwa biteye ingorane. Ese birashoboka ko haba hari umuntu uwo ari wese wavuga ko Imana
yamuhaye ubu butumwa ngo abushyikirize abantu? Uwiteka ntiyigeze aha umuntu uwo ari we
wese ubutumwa nk’ubwo. Nta n’umwe Imana yabwiye ko ari icyaha kwica udusimba tutubuza
amahoro no kugubwa neza. Mu nyigisho ze zoze, Kristo ntiyigeze atanga ubutumwa bumeze
butya, ahubwo abigishwa be bakwiriye kwigisha gusa ibyo yabategetse. UB1 138.1
Hariho abantu bifuza iteka kujya impaka. Ikaba ari yo dini yabo. Bifuza gukora ibintu bishya
kandi kidasanzwe. Bibanda ku bintu bifite ingaruka ntoya; bagakoresha impano zabo zityaye
ziteza impaka. UB1 138.2
Igihe cyo kugaruka kwa Kristo ntikizwi (Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, ingingo ya 82-
86) p. 37[hard]; p.30, 31[soft].
82. Benshi mu biyita Abadivantisiti bagerageje gushyiraho amatariki. Ntibigeze bahwema
kugenekereza andi matariki mashya yo kuza kwa Kristo, ariko nta cyo byatanze. Kumenya igihe
nyacyo cyo kugaruka k’Umwami wacu biri kure y’ibyo abantu bapfa bamenya. Ndetse
n’abamalaika ubwabo, ba bandi bakora umurimo wo gufasha abagomba kuragwa agakiza, na bo
ntibazi umunsi n’isaha. “Ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, n’aho baba abamalaika bo mu
ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine” (Matayo 24:36). –4T 307 (1879) –T1,
p.580,581.

83. Ntidushobora kumenya igihe kidakuka cy’isukwa ry’Umwuka Wera, ndetse n’icyo kugaruka
kwa Kristo… Ni mpamvu ki Imana itaduhaye kumenya ibyo? –Ni uko tutagombaga gukoresha
ubwo bumenyi nk’uko bikwiye. Icyo byari kubyara ni ugukerereza cyane umurimo w’Imana mu
gutegura ubwoko buzahagarara bushikamye ku munsi ugiye kuza bidatinze. Ntitugomba guhora
dutwawe n’igishyika cyo kwishimira gushyiraho amatariki ubudatuza…

84. Ntimushobora kuvuga niba azaza mu mwaka umwe, ibiri cyangwa itanu, kandi na none
ntimunashobora kwigizayo kuza kwe ngo muhamye ko hasigaye imyaka icumi cyangwa
makumayabiri mbere y’icyo gihe. –Urwibutso n’Integuza (RH) 22 Werurwe, 1892.

85. Twegereje umunsi ukomeye w’Uwiteka. Ibimenyetso biragenda bisohora. Nyamara kandi
ntiturahabwa ubutumwa na bumwe butubwira umunsi n’igihe cyo kuza kwa Kristo. Mu bwenge
bwe, Nyagasani yaduhishe iyo ngingo kugira ngo buri gihe duhore dutegereje kandi twiteguye
kugaruka k’Umwami wacu Yesu Kristo aziye ku bicu byo mu ijuru. –Ibaruwa 28, 1897.

86. Igihe nyakuri cyo kugaruka k’Umwana w’umuntu ni ubwiru bw’Imana. –DA 633 (1898) –
JC 633.

Mbese mu gihe duhuye n’ibibazo birenze ubwenge bwacu, dukwiriye gukora iki? (Ubutumwa
bwatoranyijwe, vol.1, p.158 [soft])

Izi nyigisho zikwiriye gutekerezwaho cyane. Ariko ntidukwiriye kwinjira mu byo Imana
itavuzeho. Bamwe bavuga ko abacunguwe batazamera imvi. Hari n’ibindi bitekerezo bipfuye
byaragaragajwe nk’aho bifite agaciro. Ndasaba Imana ngo ifashe abantu bayo gutekereza uko
bikwiriye. Igihe duhuye n’ibibazo birenze ubwenge bwacu, dukwiriye kubaza Data tuti:
“Ibyanditswe bibivugaho iki?” UB1 140.5
Abantu bifuza ikintu gishya, bagishakire mu mibereho mishya ituruka mu kuvuka bushya. Ni
batunganishe imitima yabo kumvira ukuri, kandi bakore nk’uko Kristo yabwiye Umwigisha
w’amategeko wamubajije icyo agomba gukora kugira ngo aragwe ubugingo buhoraho.
“Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga
zawe zose, n’ubwenge bwawe; kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda… Nugenza
utyo uzagira ubugingo.” (Luka 10:27, 28). Abantu bose bazahuza imibereho yabo n’iby’Ijambo
ry’Imana rivuga nibo bazaragwa ubugingo buhoraho. UB1 140.6
8) Mbese dukwiriye kwigisha ibintu biteye urujijo? Mbese ingaruka zo
kuvanga ibyanditswe n’amarangamutima ni izihe? Mbese ni inshingano yacu
kujya impaka ku bitarasobanuwe neza? Mbese kugaragaza ibidasobanutse
nk'aho bisobanutse rwose, biva ku Mana? Mbese bigira izihe ngaruka? Ni iki
dukwiriye guhora dutumbiriye kurenza ibindi ku bijyanye n’agakiza kacu?
Reka turebe icyo Uwiteka Imana yabivuzeho ibinyujije muri Elina G. White:
Amayoberane muyareke (Ubutumwa bwatoranyijwe, vol.1, p.164, 165 [soft]).

Ibyo namwe ubwanyu mudasobanukiwe, ntimukabyigishe, kuko ntacyo byungura abandi:


Mu nyigisho za Kristo harimo ibyigisho bihagije mushobora kuvugaho. Kandi amayoberane
mwebwe cyangwa ababumva badashobora gusobanukirwa cyangwa gusobanura ni byiza cyane
ko mwayihorera. Mwemerere Umwami Yesu Kristo umwanya yigishe; akoreshe Umwuka We
kugira ngo atume habaho gusobanukirwa n’umugambi utangaje w’inama y’agakiza. UB1 146.1
Igihe cy’akaga cyugarije ubwoko bw’Imana; ariko ntibikwiriye y’uko duhora tubibwira abantu,
ngo bibe byatuma bikururira ako kaga mbere y’igihe. Hariho gushungurwa k’ubwoko bw’Imana,
ariko uku si ko kuri kw’iki gihe ko kwamamaza mu matorero… UB1 146.2
Iyo ibyiyumviro bya kimuntu bizanywe mu byanditse, bituma kwizera kwitiranywa
n’amarangamutima, kandi biteza akaga: Abantu bamwe bafite ishyaka, bagamije kandi
bakoresha imbaraga zose mu gukora ibintu bitari bizanzwe, bakoze ikosa rikomeye mu
kugerageza gukora ikintu kidasanzwe, gitangaje, gisa n’igishimisha abantu, ikintu batekereza ko
abandi badasobanukiwe; ariko ubwabo na bo batazi icyo baganiraho. Bazanye ibyiyumviro
byabo mu Ijambo ry’Imana, bashyira imbere ibitekerezo bitagize icyo bibungura cyangwa
bicyungure amatorero. Mu gihe cy’akanya gato bishobora kubyutsa intekerezo, ariko hari
ingaruka kandi ibi bitekerezo bihinduka inzitizi. Kwizera kukitiranywa n’amarangamutima,
kandi ibitekerezo byabo bishobora kuyobya imitima biyiganisha mu nzira mbi.UB1 146.5
Imirongo y’Ijambo ry’Imana yumvikana kandi yoroshye ikwiye kuba ifunguro ry’imitima; kuko
kuzana ibyiyumviro ku ngingo zidasobanutse neza biteza akaga. UB1 146.6
Gukunda kujya impaka no kwirema ibice ntibikiza imitima, kandi si ubutumwa bwiza:
Kamere yanyu ni ukwirwanaho. Ntimwitaye cyane ku kumvikana cyangwa ku kutumvikana na
bene So. Mukunda kujya impaka, kurwanirira ibitekerezo byanyu bwite; ariko ahubwo ukwiriye
kubireka, kuko ibi ngibi ntabwo bituma Umukristo akurira mu buntu. Mukoreshe imbaraga
zanyu zose mu gusubiza isengesho rya Kristo, ry’uko abigishwa be baba umwe nk’uko na We ari
Umwe na Se. UB1 146.7
Nta n’umwe muri twe ufite amahoro niba atigiye kuri Yesu buri munsi, kwiyoroshya kwe no
kwicisha bugufi kwe mu mutima. Igihe mugiye gukorera aho ariho hose, ntimukabe
abanyagitugu, ntimukikakaze, kandi ntimukajye impaka. Mubwirize urukundo rwa Kristo, iki
kizatuma imitima igubwa neza kandi ica bugufi. Mushake kugira umutima umwe kandi no
kwibwira kumwe, kumvikana na bene so kandi no kugira imvugo imwe. UB1 146.8
Ntabwo ari umugambi w’Imana ko abantu bigisha ikintu bitekerereje kitaboneka mu Ijambo
ry’Imana. (Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol.1, p.159[soft]).
“Kristo avuga ko mu itorero hazabaho abantu bazigisha imigani n’ibitekerezo byabo, igihe
Imana yatanze ukuri gukomeye, gusumbyeho kandi guhesha icyubahiro, gukwiriye iteka
kubikwa mu nzu y’ubutunzi bw’intekerezo. Iyo abantu bafashe inyigisho ziturutse hirya no hino,
mu gihe bafite amatsiko yo kumenya ikintu kitari ngombwa ko bamenya, Imana si Yo iba
ibayobora. Ntabwo ari umugambi wayo ko abantu bigisha ikintu bitekerereje kitaboneka mu
Ijambo ry’Imana. Ntabwo ari ubushake bwayo ko bajya impaka ku bibazo bitazagira icyo
bibafasha mu by’Umwuka, nk’ibingibi. Ni bande bagize ibihumbi ijana na mirongo ine na bine?
Ibi, intore z’Imana zizabimenya nta ngorane mu gihe gitoya.” UB1 141.1
Mbese ikibazo cyo gupfa no gukira tugomba guhoza mu bwenge bwacu ni ikihe? (Ubutumwa
bwatoranyijwe, vol.1, p.156 [soft]).
Ntimukemerere ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma muteshuka kuri iki kibazo, “Nkore nte kugira
ngo ndagwe ubugingo buhoraho?” Luka 10:25. Iki ni ikibazo cyo gupfa no gukira, icyo buri
wese muri twe agomba gukemura ku bijyanye n’ubugingo buhoraho. Ibitekerezo bikwiriye
kugaragarira mu buremere bw’ukuri dufite. Abemerera ibitekerezo kuzerera bishakisha inyigisho
ziboroheye kandi zidafite agaciro, bakeneye guhindurwa. UB1 138.6
Kugaragaza ibitarasobanuwe neza nk’ibyasobanuwe neza, no kwigisha amayoberane
nk’ukuri kwahishuwe, biteye akaga kandi biganisha mu kubura ibyari byitezwe. (Ibibazo 101
kuri Elina G. White n’inyandiko ze p.135, 136 [soft]).
[Ibaruwa ikurikira yanditswe na C. C. Crisler, wari umwanditsi mukuru mu biro bya madamu
White. Iyo baruwa yagenewe perezida wa Konferanse ya Yunyoni ya Pasifika, kandi yazanwe
n’ubusabe bwe yagejeje kuri mushiki wacu White ku bijyanye n’umucyo uwo ari wo wose
yashoboraga kuba afite urebana n’uko abantu 144,000 bazaba ari abanyamerika gusa, kandi ko
ntanumwe uzaba ari uw’ahandi hantu.] . . .

Madamu White yansabye ko nkumenyesha ko nta mucyo afite uretse uw’uko kugaragaza
ibitarasobanuwe neza nk’ibyasobanuwe neza, no kwigisha amayoberane nk’ukuri kwahishuwe,
biteye akaga kandi biganisha mu kubura ibyari byitezwe. Atanga inama yo kwikomeza ku
Byanditswe Byera, byo musingi nyakuri, aho kwikomeza ku bitekerezo bwite bya muntu. . . .

You might also like