You are on page 1of 2

Kutaba intinyamaso (timide)

Si byiza gushira isoni, kwihandagaza, no kwigira igitangarirwa mu bibi, no guhora ushaka kuba uwa mbere
mu bigezweho.
Nyamara kandi na none, dusabwa gushira amanga, tukagira ubwenge, ubuhanga nubumenyi bwo
gutuma dushobora kurengera ukuri nicyiza, nubwo cyaba kitemewe na benshi.
Nuko Nebukadinezari ararakara cyane, ategeka ko bamuzanira Saduraka na Meshaki na Abedinego.
Nuko babashyira umwami. Nebukadinezari arabakabukana aravuga ati Mbese ni mwe mwabyitumye
kudakorera imana zanjye no kutaramya igishushanyo cyizahabu nakoze? basubiza umwami bati
Nebukadinezari, nta mpamvu ituma tugusubiza iryo jambo. Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha
kudukiza mu itanura ryumuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe. Ariko naho itadukiza,
nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cyizahabu
wakoze. (Daniyeli 3:13-18)
Hari impamvu nyinshi zituma umuntu ataba intinyamaso.
Kuva ku byumweru bibanza umwana avutse kugeza ku myaka 2, uruhinja ruba rwiyumvamo ko ari
urwagaciro; Aba azi gutandukanya uwe nundi muntu. Icyo ni cyo gihe agaciro ke gatangirira kuba mu
mutimanama we.
Mu myaka yo kujya ku ishuri (imyaka 6/7), na yo ituma umuntu amenya aho abandi bamurusha,
akamenya ibikwiriye kuvugururwa, na we akamenya ibyo arusha abandi. Abahanga mu bushakashatsi, bazi
ko agaciro kumuntu gatangirira mu ko yisanga mu bandi, hakurikijwe ibyo ashoboye.
Mu bugimbi, nubwo mu buhinja byari bifite akamaro, mu butambabuga bikagira akandi, mu bugimbi ho
ni akarusho, kuko bagenzi be baba batangiye kumukenera, kumushaka, kumubaza no kumwigana.
Mu busore: ubukuru butangirwa nubucuti burambye, kwitegura gushyingirwa kuri benshi. Aha ni ho
umuntu yigira guhna nabandi amakuru, kuganira nuwo washatse, abaturanyi, abo mwigana nabo
mukorana. Ni byiza kumenya ko umuntu utari intinyamaso adatinya kubaza, kuramukanya, kubaririza,
kwihugura, gufatanya, no kugenda ahagaragara.
Umuntu mukuru we, ibyo akora bimuha umwanya wo gutinyuka. Imbaraga ze zimpagarike zikamwereka
abo yakwisunga nabamwisunga, agatinyuka kwishyiriraho imishinga, kuko aba azi icyo ari cyo.
Mu busaza, abashaje bari intinyamaso, bakunda kwisuzugura, amaganya, gukunda kunegura, kumva
atanyuzwe, agahora ababaye, akaba umwihebe.
Utarabaye intinyamaso mu bwana, mu bugimbi, mu busore no mu bukwerere, yivuga ibigwi ashaje,
agatanga inama neza, agacyaha atikandagira; kandi agahora akenewe.
Ubutwari bwa Yosefu bwatumye atsinda irari rya gisore, yanga kumvira igitsure nihendahenda
ryumugore wumusambanyi wa Potifari. Byatumye ayobora igihugu gikomeye (mu butunzi) nka Egiputa.

Ubwo butwari bwamuteye no kutihorera imbere ya bene


se, ahubwo atinyuka kubabwira uwo ari we, maze ubukiranutsi butuma abereka ko ari Imana yatumye
agera aho.
Ubuzima bwe bwahesheje Imana icyubahiro, bwabereye umuryango wabo umugisha, kandi burinda
Abanyegiputa kwicwa ninzara.
Igisubizo Yosefu yatanze gihishura imbaraga yamahame yidini. abanza gutekereza Imana. Aravuga
ati none nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo ngacumura ku Mana?
Abasore bakwiriye guhora bibuka yuko aho baba bari hose, nicyo bakora cyose bari kumwe nImana. Nta
mugabane wicyo dukora cyose utamenyekana. Inzira tugenderamo ntitwazihisha Isumbabyose. Ku
gikorwa cyose haba hari umuhambya utagaragara. Igikorwa cyose, ijambo ryose, igitekerezo cyose, byose
bigaragara neza cyane nkaho isi yose ituwe numuntu umwe gusa. (Abakurambere nAbahanuzi, p. 102;
PP, )

You might also like