You are on page 1of 29

IRINDE UTABURA

UBWENGE UGAPFA
Byateguwe: Claudette UMWARI
Email:claudetteumwari@gmail.com
UMWINJIZO

Umubwiriza 7:12
Kuko ubwenge ari ubwugamo nk’uko ifeza ari ubwugamo, ariko umumaro
wo kumenya ni uyu: ni uko ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite

Yobu 28:28
Maze ibwira umuntu iti”Dore kubaha Uwiteka nibwo bwenge, kandi kuva mu
byaha niko kujijuka”
Cont…

Imigani 8:10-12,13
10.Aho gushaka ifeza mutore ibyo nigisha, Mushake ubwenge kuburutisha
izahabu nziza.
11.“ Kuko ubwenge buruta amabuye ya marijani, Kandi mu bintu byifuzwa
byose nta gihwanye na bwo.
12.Jyewe Bwenge nagize umurava ho ubuturo bwanjye, Mfite ubwenge bwo
kugenzura.
13.Kūbaha Uwiteka ni ukwanga ibibi, Ubwibone n’agasuzuguro n’inzira
y’ibibi, N’akanwa k’ubugoryi ni byo nanga.
14.Ni jye nyir’inama no kumenya gutunganye, Ni jye Muhanga kandi mfite
n’ububasha.
Cont…

Muyandi magambo, kuva mu bidatunganye, ubwibone, agasuzugura, inzira z’ibibi


byose, akanwa kavuga ibinyoma, ndetse n’ibindi byose bituma dutandukana n’
ubushake bw’Imana, iyo tugenje ducyo, tukabizibukira, nibwo tuba twubashye
Imana, kandi ibyo nibyo bigaragaza ko Dufite ubwenge, ubwenge buturinda
kugwa mu mitego y’umwanzi.
Cont…

Bibiriya, ijambo ry’ Imana ryuzuyemo impanuro nyishi, rirahana,


rigatesha,rigacyebura, rikadushishikariza kumvira ibishimwa n’Imana ,…. Kuko
huzuyemo umucyo utumurikira muri iyi Si icuze umwijima.

Indirimbo ya 45, UMPE BIBILIYA


Cont…

Zaburi 119:11, 105


11.Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, kugira ngo ntagucumuraho
105.Ijambo ryawe ni itabaza rimurikira ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira
inzira yanjye.
Cont…

Ikintu kimwe rukumbi kizatuma urugendo rwa Gisore, Guhitamo uwo tuzabana,
kwirinda amakosa akorwa mu gihe cy’irambagiza, kugira urugo rwa gikristo
ndetse tukagira ijuru rito iwacu, ni ukuba indahemuka ku Mana, ibyo bishobokera
abafite ubwenge bibiliya yigisha.

Ubushake bw’Imana kuri twe, ku tanambuka ku ijambo ryayo ndetse n’inama


zose ziriboneka mo, nibyo byonyine bizaduha imbaraga zo gutsinda imitego
n’ubucakura bwa Satani muri uru rugendo
Amahitamo atandukanye

1. Yosefu
Itangiriro 39:9
9.Muri uru rugo nta wurundutamo, kandi nta cyo yasize ngo akinyime keretse
wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo,
ngacumura ku Mana?
Cont…

2.Samusoni
Abacamanza 14:16-18
Abacamanza 16:6-20
Samson, means the Little sun, he became the weak-strong man
Yabaye umunyangufu w’umunyantege nke, uworoshye mu bitekerezo ariko
akagira imbaraga z’umubiri
URUGO RUHUMURA P.42
Cont…

 Umwijima no gucika intege rimwe na rimwe bizugariza imibereho yacu


bidutere
ubwoba ndetse bidushengure umutima, ariko ntidukwiriye gutandukana no
kwizera
kwacu. Tugomba gukomeza guhanga amaso kuri Yesu, uko byamera kose.
Tugomba
guhora dukora inshingano zacu dukiranuka, maze noneho mu mutuzo
tugaturiza mu
masezerano y’Imana.
Cont…

 . Igihe wugarijwe n’ibigeragezo,


ushikamye tsinda ibyo umwanzi agushukisha ubwira umutima wawe uti,
“Nabasha nte
gusuzugura Umucunguzi wanjye? Nihaye Kristo; Simbasha gukora ibya Satani.”
Takambira Umukiza mwiza agutabare ngo ubashe kureka ibyakubera
ibigirwamana
byose no kwitandukanya n’ibyaha . Reka amaso yo kwizera arabukwe
Yesu ahagaze imbere y’intebe y’Ubwami ya Se, yerekana inkovu ze
akuburanira.
Wizere ko uhabwa imbaraga binyuze mu Mucunguzi mwiza.
Imibereho Yejejwe P.53 SC
Cont…

Niyo mpamvu, mbere y’uko wiyegurira uwo ari we wese, banza wiyegurire Yesu
byuzuye, kandi wige kumurutisha bose, abe nya mbere mubyo ukora byose
Matayo 6:9,10
9.Nuko musenge mutya muti “ ‘Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe
ryubahwe,
10.Ubwami bwawe buze, Ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk’uko biba mu ijuru.
Cont…

 Niba abasore n’inkumi basengaga kabiri ku munsi bataratekereza


ibyo gushyingirwa, noneho bakwiriye gusenga kane mu munsi mbere yo
gutangira iyo ntambwe. Gushyingirwa ni ikintu kizareshya ubugingo
bwawe kikabuhindura, ukiri muri iyi si no mu isi izaza. IZI P,146,SC
URUGO RWA GIKRISTO P.46 SC

Ntukigere uvuga ijambo cyangwa ngo ukore igikorwa cyagutera


ipfumwe abamarayika bera baramutse babyanditse mu bitabo byo
mu ijuru. Ugomba guharanira gusa guhesha Imana icyubahiro.
Umutima ugomba kuzurwamo gusa n’urukundo rwera kandi
ruboneye rukwiriye umuyoboke wa Kristo, rugahinduka kamere
yawo, ikiruseho rukaba urw’ijuru kuruta urw’isi. Ikintu cyose
kinyuranye n’uru rukundo ruboneye mu irambagiza kirangiriza
kandi kigatesha umuntu agaciro. Muri ubwo buryo,
ugushyingiranwa kugatakaza kwera n’icyubahiro cyakwo imbere
y’Imana yera kandi itunganye; Imana ntikwitaho kereka gusa
kuyobowe n’amahame y’Ibyanditswe.1
URUGO RWA GIKRISTO P.47 SC

Gutindana umwanya munini: Akamenyero ko kubana [56] kw’abasore


n’inkumi nijoro kamaze kuba gikwira; kandi ntibinezeza Imana kabone
n’ubwo abo bombi baba ari abakristo. Ayo masaha maremare yangiriza
ubuzima. Bituma mu ntekerezo utibaza neza ku mirimo uzakora ejo
kandi bifite ishusho y’ikibi. Mwene data ndibwira ko uziyubaha bihagije
maze ukirinda imyitwarire nk’iyo ngiyo. Niba icyifuzo cyawe cy’ingenzi ari
uguhesha Imana icyubahiro gusa, uzagira ubwitonzi ubikuye ku mutima
Cont….

 . Ntimuzemerera ibyiyumviro byanyu birwaye bibaganisha mu


nzira mbi kubahuma amaso, kugeza ubwo mutabasha gusobanukirwa
inshingano zihanitse Imana yabahamagariye nk’abakristo.3
Abamalayika ba Satani babana n’abamara igihe kirekire
barambagiza nijoro. Iyaba amaso yabo yarahumuwe, babashije
kubona marayika wandika yandika amagambo n’imirimo byabo.
Bica amategeko y’amagara mazima n’ikinyabupfura. Byanezeza
biruseho kureka amasaha yo kujya guhendahenda mbere yo
gushyingirwa akazakoreshwa mu mibereho y’abashyingiranwe.
Ariko ikintu rusange, ni uko ishyingirwa ari ryo riheruka urukundo
rwerekaniwe mu mubano bagiranye batarashyingiranwa.
Cont…

Ariko ikintu rusange, ni uko ishyingirwa ari ryo riheruka urukundo


rwerekaniwe mu mubano bagiranye batarashyingiranwa.
Muri iki gihe cy’ubugoryi, ayo masaha y’ijoro yahariwe
kurambagizanya atera abo bombi kwangirika. Satani acinya
akadiho, Imana igakozwa isoni mu gihe abagabo n’abagore bitesheje
agaciro muri ubwo buryo. Izina ry’icyubahiro rikandagiranwa mu
mukunguku muri icyo gihe cy’agahararo kandi mu gihe cyo
gushyingiranwa kw’abo bantu icyubahiro cy’Imana
nticyahagaragara. Bashyingiranwe bayobowe n’iruba maze igihe
agahararo kamaze gushira, batangira kwicuza buhoro buhoro ibyo
bakoze.
Isuzumarubanza p.345

 «Ijambo ry'imfabusa ryose abantu bavuga bazaribazwa ku munsi w'amateka. »


Umukiza na we aravuga ati: "Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi
n'amagambo yawe ni yo azagutsindisha.
 Ibigambirirwa mu rwihisho, biboneka mu gitabo kitabeshya; kuko «Imana
izatangaza ibyari byarahishwe mu mwijima, kandi
ikagaragaza n'imigambi yo mu mitima. "Dore ibyo biranditswe imbere yanjye,
sinzabyihorera; .
Ingorane zo gushyingirwa warasambanye

Ubukwe bubangamiwe n'ubusambanyi bufite umuzi muremure,


kandi kuwurandura bisaba imbaraga n'ingaruka zabyo zimaze
gusenya byinshi, kubyigisha bisaba imbaraga, kubyakira bisaba
Umwuka wera, ntibibaho kenshi ko urokoka ingeso
y'ubusambanyi warabyawe n'umusambanyi. Ubunebwe
buhembura imisemburo y'irari, ubuto n'uburanga nabyo bikaganza
kwitegeka. Amashusho mabi (pornography) , imirire mibi (kurya
no kunywa ibikabura mubiri), ibyo abasore bumva biganza
amakenga na rutangira
Cont…

 Ariko wiringiye ubwiza bwawe, maze usambana ubitewe no


kogezwa kwawe, ubusambanyi bwawe ubuha abahisi bose uba
uwabo" (Ezekiyeli 16:15)
Cont…

 Gushyingirwa warasambanye, bigusha umuntu mukaga ko


kutanyurwa nuwo bari kumwe. Gukora imibonano mpuza bitsina mbere y'uko
ukora ubukwe (n'ubwo waba uyikoranye n'uwo muzarwubakana) ni kimwe mu
bitera ipfunwe kuko umutima uba wishinja ibibi,
umuntu aba yaratakaje ibihindizo byo kwirinda ibibi kuko azimiza rutangira,
ndetse n'igihe byadutse mube abicyahana ipfunwe kuko ahora yishinza ko
ariwe nyirabayazana
Cont…

Gushyingirwa warasambanye, bitera abawe kugukomoraho


umurage mubi wo kuganzwa n' icyo gishuko. Umva uko
umuhanuzi Natani yahanuriye Dawidi, nyuma y'uko asambanya
umugore wa Uriya, akanamwicira n'umugabo. "Nuko Uwiteka
avuze atya ati: umva nzaguhagurukiriza ibyago bivuye murugo
rwawe, kandi nzatwara abagore bawe ureba mbahe umuturanyi
wawe, aryamanire nabo ku itangaza ry'izuba. Wowe wabikoreye
mu rwihisho ariko njye nzabikorera imbere y'abisiraheli bose
izuba riva, nuko Dawidi abwira Natani ati: nacumuye k'Uwiteka
Cont…

 Kandi Abusoromu mwene Dawidi, yarafite mushiki we mwiza


witwaga Tamari (bari basangiye Se, ariko banyina batandukanye).
Bukeye Amunoni mwena Dawidi aramubenguka,…. nuko
Amunoni abwira Tamari ati: Nzanira ibyo kurya k'umurere ndire
muntoki zawe. Nuko Tamari yenda utwo dutsima ahishije
adushyira musaza we Amunoni k'umurere, ayimuhereje ngo arye
aramufata, aramubwira ati: ngino turyamane mwene Data…, maze
hanyuma Amunoni amwanga urunuka rutagira akagero, urwango
yamwanze rwaruse ubwinshi, urukundo yari amukunze, amumoni
aramubwira ati: haguruka ugende,…. maze ahamagara
umunyagikari we aramubwira ati: sohora uyu mukobwa amvire
munzu, maze umukingirane hanze" (2 Samuel 13:1,10-11,15,17)
Cont…

 Ibyo nibyo biba ku basore n'inkumi aho nyuma yo gucumura


k'ubusugi n'ubumanzi bwabo, kuri bamwe birangira banganye
urunuka nk'Amunoni na mushiki we Tamari
 Tekereza uko Dawidi yumvise amerewe mu mutima we,
nk'Umwami uyobora igihugu, yumvise inkuru y'incamugongo ko
umuhungu we Amunoni yafashe kungufu mushiki we Tamari.
Sibyo gusa kandi amagambo Natani yabwiye Dawidi twabonye
haruguru, avuga ngo: "Wowe wabikoreye mu rwihisho ariko njye
nzabikorera imbere Y'abisiraheli bose kumugaragaro izuba riva
Cont…

 2 Samuel 12:12), yari agiye kumusohoreraho mu minsi ya vuba,


ubwo umuhungu we w'impfura kandi basaga, yari agiye
kuryamana n'abagore ba Se

 "Ahitoferi, abwira Abusoromo ati: taha ku nshoreke za so yasize


mu rugo maze abisiraheli bose bazamenye ko wazinutswe so
cyane,…nuko abambira Abusoromo ihema hejuru y'inzu,
Abusoromo ahera ko ataha kuri izo nshoreke za Se, Abisiraheli
bose babireba." (2 Samuel 16: 21-22
Cont…

 "Mwirinde ikibi cyose…ikibi cyose gikora umurimo wo


kurimbura nyiri ukubikora. Imana ishobora kubabarira kandi
izababarira umunyabyaha wese wihannye, ariko na nyuma yo
kubabariwa umutima ugumana ubwandure, ubushobozi bwo
gukuza intekerezo ziboneye, bubonwa n'ubwenge bushikamye
burasenyuka. Umutima ugumana izo nkovu mubuzima
bwose
Cont…

 "Uwariwe wese utukisha umurimo w'Imana kubwo kutaba maso


mubyo akora, cyangwa agaca intege imihati ya bene se bafatanyije
umurimo. Aba ashyize icyasha mu mico ye kitoroshye
gusibanganya, kandi aba ashyize inkomyi ikomeye mu kuba ingira
kamaro kwe kw'ahazaza"
Cont…

 "Gusambana byica ubwenge kandi niyo ntandaro ya benshi yo


kubaka urwa batatu, ubusambanyi na vino y'umuce na vino y'ihira
byica umutima"(Hoseya 4:11)
 "Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma
y'umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mumubiri we" (1 Abakorinto 6:
18),
 Nuko uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikize gukiranuka no kwizera
n'amahoro, ufatanije n'abambaza Umwami wacu bafite umutima uboneye" (2
Timoteyo 2:22)
 Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu
n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabonekaho umugayo ubwo umwami
wacu Yesu Kristo azaza( 1 Abatesalonike 5:23)
MUKOMEZE KUGIRA
ISABATO NZIZA
Claudette

You might also like