Professional Documents
Culture Documents
Iyo Abatizera Kimwe Bashyingiranywe
Iyo Abatizera Kimwe Bashyingiranywe
KIMWE
BASHYINGIRANYWE
By Edison HABIYAREMYE
0788549539 & 0738829694
habiyaremye@gmail.com
Umuryango wose ugizwe
n‟umugabo, umugore
n‟abana.
Umuryango ni igihangano
cy‟Imana kandi
irawukunda cyane.
Umuryango uba umugisha
ku bawugize iyo bemeye
kuwushyira mu maboko
y‟Iyawuhanze.
Ibi bigerwaho iyo abasore
n‟inkumi guhera mu buto
bwabo batojwe kuyoborwa
n‟Imana kuri buri ntambwe
harimo ni iyo guhitamo
abo bazubakana
umuryango.
Satani yamanukiye
umuryango ngo
awusenye, nyamara
Yesu yaramanutse,
aramanikwa ngo
awusane awubake.
Niyo mpamvu Satani
akora ibishoboka
byose ngo yitambike
mu mishinga tugira yo
kubaka umuryango
uhamye kuko azi neza
ko ariho Imana ihera
igarura ishusho yayo
mu bwoko bwayo!
Itangiriro 1:27,28
“Imana irema umuntu ngo agire
ishusho yayo, afite ishusho y‟Imana
ni ko yamuremye, umugabo
n‟umugore ni ko yabaremye. Imana
ibaha umugisha, Imana irababwira
iti: „Mwororoke mugwire, mwuzure
isi, mwimenyereze ibiyirimo.”
Ugushyingiranwa
kw‟abakristo n‟abatizera:
• Dutangazwa n’umwete muke uteye ubwoba
mu bakristo benshi wo kutita ku by’Imana
yigisha byerekeye umukristo ushyingirwa
utizera.
• Benshi mu bavuga ko bakunda Imana kandi
bakayubaha, bahitamo kwikurikirira ingeso
zabo kuruta kwemera inama itangwa
n’Imana Nyiri ubwenge butagira akagero.
Ibikwiriye rwose
byerekeye umunezero no
kugira amagara mazima
kw’abashyingiranwe
bombi muri iyi si no mu isi
izaza, inama, kumenya no
kubaha Imana bishyirwa
ku ruhande; iruba ryo mu
bujiji, no kudakurwa ku
ijambo bikaba ari byo
byimikwa.
Abagabo n’abagore
basanganywe ubwenge
n’umutima uhana biziba
amatwi ngo batagirwa inama,
baba ibipfamatwi ntibemere
kwinginga no guhendahenda
kw’incuti n’abavandimwe babo
ndetse n’abagaragu b’Imana.
Amagambo yo guhana cyangwa
ababurira bayareba ko ari
ukubarushya, kandi incuti nziza
ibasha kubabwira amagambo
yo kubaburira, ikagenzerezwa
nk’umwanzi.
Ibyo byose bigirwa na Satani. Abohekaniriza
impigi ze ku mutima, ubwenge bukarogwa,
umutima ugahurama. Bagira impamvu
ituma ingoyi zo kwitegeka zishyirwa mu ijosi
ryo kwifuza ibibi; bategekwa n’irari ribi
kugeza ubwo bitinda cyane, uwo byatsinze
bikamugeza mu butindi n’ububata. Ibi si
ibitekerezo by’ibyo umuntu yibwira ahubwo
ni iby’ukuri. Imana ntiyemera gufatanywa
yabuzanije rwose.1
Amabwiriza y‟Imana arasobanutse
Uwiteka yategeste
Abisirayeli ba kera ko
badakwiriye gushyingirana
n’amahanga asenga
ibigirwamana,
abihanangiriza agira ati:
“Kandi ntuzashyingirane na
bo, ngo umukobwa wawe
umushyingire umuhungu
wabo, n’umukobwa wabo
ngo umusabire umuhungu
wawe.”
Gutegeka kwa kabiri 7:3
Imana yatanze impamvu
Ubwenge bw’Imana bureba
amaherezo ya bene uko
gushyingirana, buravuga buti: “kuko
bahindura umuhungu wawe,
ntayoborwe nanjye, ahubwo
agakorera izindi mana; ibyo
bigatuma wikongereza uburakari
bw’Uwiteka, akakurimbura vuba.”
“Kuko uri ubwoko bwerejwe
Uwiteka Imana yawe kandi Uwiteka
Imana ikagutoraniriza mu mahanga
yose yo mu isi kuba ubwoko
yironkeye….”
Gutegeka kwa kabiri 7:4,6
Mu isezerano rishya hari amategeko nk’ayo abuza
abakristo gushyingirana n’abantu batubaha Imana.
Mu rwandiko rwa mbere intumwa Paulo yandikiye
Abakorinto, aravuga ati:
Umugore
ahambirwa ku
mugabo we akiriho:
ariko iyo umugabo
apfuye, ntakimubuza
gucyurwa n’uwo
ashaka; icyakora iyo
ari mu Mwami
wacu.”
1 Abakorinto 7:39
1Abakorinto 7:14-18
“Ntimwifatanye n’abatizera
mudahwanye: mbese gukiranuka no
gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa
umucyo n’umwijima byabana bite?
Kandi Kristo ahuriye he na Beriyali;
cyangwa uwizera n’utizera bafitanye
mugabane ki? Mbese urusengero
rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo
bisengwa, ko turi urusengero rw’Imana
ihoraho? Nk’uko Imana yabivuze iti:
“Nzatura muri bo, ngendere muri bo,
nzaba Imana yabo nabo bazaba
ubwoko bwanjye. Nuko muve hagati ya
ba bandi, mwitandukanye, niko
Uwiteka avuga kandi ntimugakore ku
kintu cyose gihumanye nanjye
nzabakira. Kandi nzababera So namwe
muzambera abahungu n’abakobwa
niko Uwiteka Ushobora byose avuga.
Umuvumo w’Imana
uba ku bantu
benshi bagirana
amasezerano
adakwiriye kandi
Iyo Bibiliya irekera ibi bibazo mu rujijo, atagejeje igihe
ntibishyire ahabona, ingeso y’abasore benshi ariho mu isi y’iki
b’iki gihe mu kubana kwabo yari gucirwa gihe.
akari urutega
Ariko amabwiriza ya Bibiliya nta rwijiji
ruyarimo, asaba kwera ko mu ntekerezo,
mu magambo no mu bikorwa. Dushimira
Imana kuko ijambo ryayo ari itabaza
ry’ibirenge byacu kandi ko ntawayoba
inzira y’inshingano ye kuri iyi ngingo.
Abasore bagomba kugira umushinga wo
gucukumbura inyandiko zaryo no
gukurikiza inama zaryo, kuko igiteje
amafuti menshi ahoraho ni ukujya kure
y’amahame yaryo.
Imana yabujije abizera
gushyingirwa abatizera:
Ubwoko bw’Imana ntabwo
bukwiriye guhangara gukora
icyabuzanijwe. Gushyingiranwa
k’uwizera n’utizera
kwabuzanijwe n’Imana. Ariko
kenshi cyane umutima
utarahindutse wikurikira ibyo
wishakiye, maze ubwo bukwe
butemewe n’Imana
bugacyuzwa.
Ku mpamvu z’ibyo, abagabo n’abagore benshi nta
byiringiro bafite kandi nta Mana bafite ku isi.
Irari ryabo ryo kwifuza gukora ibyiza rirapfa;
maze ibyo bikabakanangirira mu ngoyi
z’ikigoyi cya Satani. Abategekwa n’irari no
kubenguka bazasarura umusaruro ushaririye
muri ubu bugingo, kandi amaherezo
y’ingeso zabo azaba kubura ubugingo bwabo
Abatura y’uko bakurikiza
iby’ukuri, bakandagirisha
iby’Imana ishaka gushyingirwa
abatizera; babura ubuntu
bwayo maze kwihana
kukabasharirira. Utizera
abasha kugira ingeso nziza
cyane, ariko kuko aba
atemeye iby’Imana ishaka
kandi agahinyura agakiza
gakomeye kangana gatyo, ni
impamvu ihagije yo gutuma
bene uko -gufatanywa
kutabaho.
Ku bw‟umutima w‟urukundo
n‟ubugwaneza, uko gukiranuka kubasha
kureshya kugahindura utarihana.
Aburahamu yateguye uburyo bwo kurambagiriza Isaka
umugore kugira ngo asigasire urubyaro rwe (Itangiriro
24:1–4).
Muri iyi nkuru harimo ingingo ebyiri zidasanzwe:
gusenga [kwa Aburahamu, Eliyezeri, Isaka], no
kwizera ko Imana ari yo mugenga wa gahunda.
Hari ibimenyetso simusiga byerekana ko Marayika
yayoboye Eliyezeri guhitamo Rebeka nk’umugore
wa Isaka.
Ariko, Imana yarekeye Rebeka uburenganzira bwo
kwihitiramo (Itangiriro 24:8, 50–51, 57–59).
Abantu 84 bashyize ikimenyetso ku isezerano bari
bahagarariye ubwoko bwa Isirayeli. Igisonga ni cyo
cyabanje gushyiraho ikimenyetso, gikurikirwa
n’Umutambyi Mukuru, abatambyi, Abalewi n’abayobozi.
Buri wese yahigiye kumvira Imana (umur. 30). Bagize
kwītsa ku ngingo zikurikira:
Kudashyingirana n’abatari
Kuziririza Isabato (umur. 32)
Abisirayeli (umur. 31)