Professional Documents
Culture Documents
IMIKURIRE Y'UMWANA BY M.G Dermas .R
IMIKURIRE Y'UMWANA BY M.G Dermas .R
Bitabweho mu bijyanye n’ubuzima bwabo kandi bahabwe ibyo kurya bihagije ndetse indyo yuzuye
INGIMBI
N’ABANGAVU( adolescence or
teengers 12-18 years
Aba bana muri J.A baramutse barakurikiye neza ibyigisho bya J.A ukurikije imyaka yabo
bakabaye bari mu mitwe y’amajyambere ikurikira ;
Abavumbuzi imyaka 12
Ababimbuzi imyaka 13
Abagenzi imyaka 14
Abayobozi imyaka 15
Abayobozi bakuru imyaka 16
NI IBIKI BIRANGA ABA BANA
Mu buryo bugaragara aba bana hari impinduka ziba zitangiye kuba ku mibiri yabo
umwana w’umuhungu: atangira kumera ubwanwa ,insya , igice cyo hejuru kikagaya ( agatuza)
,gutangira kwiroteraho,kuniga ijwi gukura kw’ingano y’igitsina cye.
UMWANA W’UMUKOBWA: gukura kw’amabere ye, kugara kw’igice cyo hasi (kumera amabuna
n’ amataye ),kujya mu mihango , kumera insya,ijwi rye rirushaho kuba rito kandi riryoheye
amatwi , kwiyongera mu gihagararo .
IBIBAZO UMWANA ABASHA GUHURIRA NABYO MURI IKI KIGERO
Kugira impungenge kubidasanzwe ari kujya yibonaho agakeka ko ahari arwaye urugero
nk’umwana ugiye mu mihango bwa mbere kandi akayijyam0 mbere yigihe ashobora kwiheza mu
bandi
Umwana ashobora gusekwa n’abandi bana igihe yibonyeho imihango bwa mbere yenda
imitunguye ari nko mu ishuri cyangwa ari gukina n’abandi
Ibishuko bishora umwana mu mibonano mpuzabitsina mbere y’igihe bishingiye ku kuba
ntabumenyi afite buhagije bw’igihe agezemo .
INAMA KU BABYEYI N’ ABAREZI
Uyu mwana agomba kwigishwa bihagije ibyiki kigero agezemo kandi akerekwa urukundo
kurenza ikindi gihe cyabayeho akababwa hafi kandi agatozwa kujya mu mirimo y’itotero
agahora aboneka mu bikorwa bimukururira ku kubaha Imana no gusenga bikamubera
umurinzi ( IMIGANI 3: 1,2 mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye ,ahubwo
umutima wawe ukomeze amategeko yanjye ,kuko bizakungurira imyaka myinshi
y’ubugingo bwawe.
Iki kigero uyu mwana iyo agitambutsemo neza aba abonye impamba y’ubuzima bwe bwe
bwose : mu nzira yo gukiranuka hari ubugingo kandi no mu mayira yako nta rupfu
rubamo IMIGANI 12:28
ITERAMBERE MU
BWENGE Bw’UMWANA
Nkuko twabibonye haruguru umuhanga witwa jean piaget niwe wavuze
ku iterambere ry’ imikurire y’umwana mu mitekerereze (mu bwenge ).
Yavuze kandi ku nzira ebyeri ( 2)z’ingenzi ku bijyanye n’iterambere
ry’ubwenge bw’ umuntu cyangwa se zifasha umuntu kugirango yumve
ibintu akuye ahamuzengurutse
(1)Assimilation : ni uburyo umuntu yakira ibintu n’uburyo ki
yitwara ku bindi bishya amenye nyuma akabihuza n’ibyambe.re
yarazi .
urugero : umwana umenyereye ko iwabo haba imbwa azi imbwa
nk’itungo rigufi rimeze kwakundi niryo azi gusa ntahandi arabona
itungo rindi rimeze nkayo umunsi umwe atemberanye n’umuntu
azabone ihene bwambere na mbere rero ashobora kuzagirango nayo
ni imbwa ayihamagare nkimbwa kuko muri we icyo azi ni imbwa
gusa.
Mbese hari ibyo umwana yarazi mbere ari kubihuza n’ibyo abonye
nyuma ( ese koko iriya nayo ni imbwa cg ni ikindi kintu ? Kugeza aha
turi kumva icyo bita assimilation
2. Accomodation : ni ukwinjiza amakuru mashya cyangwa guha icumbi
amakuru mashya uyahuza nayo wari wibitsemo mbere .
ugurego: Umuntu watemberanye nawa mwana nyuma yuko umwana
koko akiri kwibaza niba cya kintu gishya yabonye niba koko ari imbwa
cyangwa ikindi kintu gishya rero ashobora gusobanurira wa mwana ko
burya atari imbwa ahubwo ari ihene ashingiye ku bice bitandukanye
bigize imbwa n’ibigize ihene . Amusaba kwitegereza amaguru y’ihene
amwereka ukuntu atandukanye nay’imbwa, umunwa mbese buri gice
kigize ihene afasha umwana kumva ko burya bitamdukanye cyane .
INTAMBWE 4 Z’ITERAMBERE
RY’IMIKURIRE Y’UBWENGE
BW’UMWANA
1.The sensory motor stage(birth to 2 years 0-2 years)