You are on page 1of 1

Isabato nziza

Umunsi w’umunezero
Tugeze mu mwanya wo kumva amakuru y’ahandi afite umutwe uvuga ngo:
KWISHIMIRA KURIBWA N’URUYUKI
Murayagezwaho na NDAYIZIGIYE SHIMWA Abiellah wo mu itorereo rya ASA UR
NYARUGENGE/RUGUNGA
Jurema ntabwo yakundaga kujya gusenga
Ari ko nyina yakundaga kujya gusenga ku wa kane,wu wanyuma w’Isabato no ku Isabato. Yajyaga mu
materaniro,agatangira Isabato, mu ishuri ryo ku Isabato no kumva ikibwiriza ku Isabato. Ku Isabato
nyuma ya saa sita nabwo yasubiraga ku rusengero gukurikirana amateraniro
Uyu mubyeyi yajyanana na Jurema wari ufite imyaka 9
Jurema yari yarakoze ibishoboka kose ngo yereke Mama we adashimishwa no kujya gusenga!
Uko bajyanaga yagendaga yarakaye yijimwe mu maso ndetse abwira mama we nabi!
Kuwa kane yajyanye na Maman we gusenga,agenda yijimwe mu mas kandi avuga nabi!Umuturanyi
yarabahagaritse arababwira ati UWO MUKOBWA NTASHAKA KUJYA GUSENGA!Mama we yakozwe
n’isoni, kandi ntiyari azi icyo yakora!Umuturanyi amaze kugenda Mawe we yakomeje kugenda
amucyaha undi nawe arushaho kurakara
Jurema yafashe icyemezo cyo kutazasubira gusenga na rimwe!Ku nshuro yakurikiyeho Jurema yabwiye
mama we k ajyana na mukuru we yigumira ku rugo!
Nyuma yo gufata ifunguro rwa saa sita,mama we namukuru we basubiye ku rusengero muri gahunda
y’abarondabukanda!Jurema afata gahunda yo gusigara asoma igitabo!
Ubwo yaramburaga igitabo yumvise ikintu kimurumye ku ijosi!Yarabisuzuguye araryama ngo asome!Mu
kanya gato yumvise guhumeka bitangiye kumukomerera maze aricara!Uruyuki rw’umuhondo
rwamuguye ku bibero!Yibwiragako kwicara biza gutuma ahumeka neza ariko si ko byagenze

Umutwe watangiye kubyimba,maze agra ubwoba.Yagiye yirukanka insigane ajaya gutabaza umuturanyi
ati: NARIWE N’URUYUKI NONE SINSHOBORA GUKUMEKA!NDAKWIGINZE MPAMAGARIRA MAMA.Nyuma
y’akana gato mama we yaraje amuha umuti.Ubwo yongeraga guhumeka mama we yamujyanye
gutembera Mama we aramubwira ati:REBE IBISHOBORA KUBA TURAMUTSE TWIRENGAGIJE GUSENGA!
ESE URASHAKA GUKOMEZA MURI UBU BURYO? Guhera uwo munsi Jurema yatangiye kujya n’umubeyi
we gusenga.Ntabwo yashakaga kongera kudwingwa n’uruyuki.

Jurema yaretse kurakara akunda gusenga,mu itorero ahasanga inshuti nyinshi yishimira kuririmba no
kumva ibibwiriza.Atangira gukunda Yesu
Ubu Jurema ashima Imana ko kuribwa n’uruyuki byatumye ahinduka

You might also like