You are on page 1of 16

IMBARAGA

YUMUCYO WIMANA
mu bihe binyuranye

Ijambo ryibanze
Basomyi
dukunda
kandi
twifuriza
kumenya
ibyImana
no
kubisobanukirwa bihagije, bitewe nuko iyi si yacu irimo urujijo rwo kutabasha
gutandukanya ibyImana, ibyabantu nibya Satani, byagiye bituma ibihe byose
isi iba mu mwijima wibyiyobokamana, bikagaragarira mu mikorere no mu
mico yabantu.
Mu rugamba Imana ihanganyemo na Satani rumaze ku myaka igera ku
bihumbi bitandatu, yakomeje guhishurira mwene muntu urufatiro rwingoma
yijuru, ari rwo , gukiranuka namahoro.
Ni cyo gituma yagiye ihagurutsa abatwaramucyo mu bihe binyuranye,
ikabaha ubutumwa bwo gutamurura umwijima wigihe barimo, uterwa
nibinyoma, ibyaha nubujiji, byazanywe nuburiganya bwa Satani.
Iyi nyandiko izagufasha kureba uko abatwaramucyo bibihe byose bagiye
bakura abandi mu bujiji no mu byaha, ngo ubone uko usobanukirwa
umugambi nyawo wImana muri iki gihe, kugira ngo nawe ube umwe mu
bazakura isi mu mwijima no mu buhakanyi, imbuto zumucyo ari ingeso nziza
zose no gukiranuka nukuri (Abefeso 5:9)
NOWA
Icyaha kimaze gukura, kwica amategeko yImana ni rusange, ubugome
buragwiriye, ibirori birimo kurya no kunywa birenze urugero, byahindutse ibya
buri munsi bitewe no kudamarara, ibyo byose byahagurukije irari ryumubiri,
bikongeza
ubusambanyi,
ubwicanyi
namakwe
atagira
gahunda,
nubunyangamugayo, nibindi bibi byuburyo butandukanye.
Imana ihagurutsa Nowa umukiranutsi ngo amurikire isi, ngo ibone akaga
kayirindiriye namahirwe isigaranye. Yereka abisi iherezo ryayo, abararikira
kubaka inkuge izaba ubuhungiro bwabo, ngo babone uko bakira umujinya
wImana. Inkuge iri hafi kuzura, ni bwo abacurabwenge bahinyuye imiburo ya
Nowa, maze batera mu bantu urujijo no gushidikanya ubutumwa bwe.
Yahagaze ashikamye hagati yabanyabwenge bahakana umwuzure
bakoresheje ubushakashatsi bwabo, nabakobanyi barengeraga ibyo
babogamiyemo, nimbaga yabantu basengaga Imana bageretseho ibyabo,
bituma iyobokamana riba kwishushanya nubukiranutsi bwinyuma gusa.
Uwiteka abona yuko ingeso zabantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko
kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose Imana ibwira
Nowa iti Iherezo ryabafite umubiri bose rije mu maso yanjye, kuko isi yuzuye
urugomo ku bwabo, dore nzabarimburana nisi Uwiteka abwira Nowa ati
Injirana mu nkuge nabo mu nzu yawe mwese, kuko ari wowe nabonye
ukiranuka mu maso yanjye muri iki gihe. (Itangiriro 6:5, 13; 7:1)
...kandi ubwo itababariye isi ya kera, ahubwo ikarokorana Nowa
2

umubwiriza wo gukiranuka nabandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi


yabatubaha Imana umwuzure, Umwami Imana izi gukiza abayubaha
ibibagerageza, no kurindira abakiranirwa kugeza ku munsi wamateka ngo
bahanwe, ariko cyane cyane abagenda bakurikiza kamere, bamazwe no
kurarikira ibyonona bagasuzugura gutegekwa. (2 Petero 2:5, 9-10)
iminsi ya Nowa yari iri, no kuza kUmwana wumuntu ni ko kuzaba,
bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa
yinjiriye mu nkuge, ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara
bose... (Matayo 24:37-39)
Dore icyo byababyariye, Ibihumbi nibihumbi byabantu batari
bakigira ubwenge bwo kwitegeka no gukumira irari ryimibiri yabo, bahinduka
imbata zo kwifuza kwabo. Basigara ari abo kunezeza irari ryabo maze
intekerezo zabo zigahugira ku buzima bwako kanya. Abantu binzego zose
bakundaga ibihenze; iraha, gusesagura, byari ibya buri munsi. Gukunda
amafaranga bituma ubutabera nubunyangamugayo byirengagizwa. Abakene
barakandamizwa, Ubujura, ubuhendanyi no kwikungahaza mu bitari ibyabo
bishinga imizi nta bwoba mu bakomeye no muri rubanda rugufi. (PP (Fr), p.
76-77). Umukiranutsi Nowa yubatse inkuge, yaburiye abantu, yigishije neza
umuryango we. Mbega urugero rwiza !
MOSE
Ubwo umwijima wubupagani bwa Egiputa wari hafi kuzimanganya
ubwoko bwImana bwAbisirayeli, agahato nububata bimaze gushegesha imibiri
yabo, ingoma mbi yubwicanyi igiye kubamaraho urubyaro, Imana namategeko
yayo imaze kwibagirana muri bo, Imana ihagurutsa Mose, mwene Amuramu na
Yokebedi, wahawe uburezi bwiza bukamubera ingabo yo kumukingira
ubupagani, wabaye i bwami ntahakunde. Yari afite impamyabushobozi
zikirenga mu mateka, ubucurabwenge, ubusizi, ubutegetsi bwigihugu
nigisirikare.
Kwizera kwatumye yanga kwitwa umuhungu wumukobwa wa Farawo,
ahara ubutunzi, icyubahiro, ubwami nibinezeza byaho, kuko mu bwenge bwe
hahoraga icyubahiro cyImana nisezerano ryo kubaturwa kubwoko bwe,
ahitamo kurengananywa na bwo.
Imana imuhindura igikoresho cyo gucungura ubwoko bwayo.
Kudatezuka kwe kwamushoboje kumenyekanisha icyubahiro cyImana
nimbaraga zayo mu Egiputa, akurayo Abisirayeli, abigisha amategeko 10
yImana, ayimbonezamubano nayo kwirinda, yubaka ubuturo bwera kugira
ngo arehereze Abisirayeli igitambo gihoraho cyo kubtra imitima yabo ku
cyaha, ngo bitegure umurimo wa Mesiya.
Ubugwaneza nubutwari bwa Mose ni bwo bwatumye ashobora
guhangana na Farawo mu Egiputa, nubuhakanyi bwAbisirayeli mu butayu. Ni
na byo bikenewe muri iki gihe, kugira ngo umwijima wubupagani
3

niyobokamana rivanze nubuhakanyi bitamururwe ninyigisho zukuri kandi


zisobanutse, zo gusubiza Imana na Yesu icyubahiro kibakwiriye.
ni ko kwatumye Mose ahishwa nababyeyi be amezi atatu amaze
kuvuka, amaze gukura, yanga kwitwa umuhungu wumukobwa wa Farawo,
ahubwo agahitamo kurengananywa nubwoko bwImana, abirutisha kumara
umwanya yishimira ibinezeza byibyaha,... (Abaheb. 11:23-26).
Musomyi, icyampa nawe ukanga kuvanga ubukristo nubupagani, ukuri
nibinyoma, ubutumwa bwiza nubuhakanyi.
ELIYA
Eliya wi Tishubi, yabayeho mu gihe Abisirayeli bari bayobowe na Ahabu
winganzwa. Igihugu cyose cyagenderaga ku mategeko no ku myizerere
yumugore wigishegabo kandi wumugome witwa Yezebeli. Abisirayeli bari
bamaze kubangikanya Imana na Bli. Ndetse ubujiji mu byUmwuka bwari
bumaze kubizeza ko Baali na Ashera ari byo bitanga imvura nuburumbuke.
Abahanuzi babyamamaza bari bamaze gukwira igihugu cyose, ku buryo Baali
na Ashera byari bifashe umwanya munini mu Isirayeli.
Eliya abibonye, ishyaka ryo kubona Imana yibagirana mu Isirayeli
rirahaguruka. Asaba Imana guhima Abisirayeli ikabma imvura imyaka 3
nigice, kugira ngo Abisirayeli, Yezebeli nabahanuzi be bibinyoma bamenye ko
ibyo bizera bidafite ishingiro.
Ku bazi amateka, Imana ntiyatinze kumusubiza. Ku musozo wicyo
gihano cyari kivanzemo ishuri, Eliya yarigaragaje, atumaho umwami,
abahanuzi bibinyoma nAbisirayeli bose, bahurira ku musozi Karumeli. Uwo
munsi abanza guha urubuga abahanuzi bibinyoma, ngo imana zabo
zgaragaze. Yongera gusana igicaniro cyUwiteka, atamba igitambo, amusaba
kugikongora ngo yongere kwigaragaza mu Isirayeli ko aruta ibigirwamana.
Asaba Abisirayeli guhitamo kuba abImana cyangwa aba Baali. Arimbura
abahanuzi bibinyoma, aba atamuruye umwijima wo kwibeshya mu bwenge
bwAbisirayeli. Nyamara Yezebeli akomeza kurakarira umuhanuzi Eliya. (1
Abami 17 na 18)
Nyamara, kuko urufatiro rwImana rudashobora kubura abayoboke, muri
icyo gihe hariho abantu ibihumbi 7 batigeze bapfukamira Baali. Na Eliya ubwe
ntiyari abazi. (1 Abami 19:18). Icyampa ngo nawe ube uri mu batazashukwa na
Yezebeli, ngo upfukamire Baali, hamwe nizindi mana ziki gihe !
Ikizwi kuri Yezebeli ni ugutegeka umugabo we, gushinga idini rye mu
ryImana, kugambanira Naboti, gupfa nabi akaribwa nimbwa. Mu isezerano
rishya (Ibyah. 2:20-21), izina ryuwo mugore wigishegabo ryongeye kugaruka
mu gihe cyitorero rya Tuwatira, ari igishushanyo cyidini rizayobya isi.
Na nubu Eliya arakenewe ngo ahangane na Yezebeli nabahanuzi
bahanura ibinyoma mu izina ryUwiteka.
4

1. Eliya wi Tishubi yakuye Abisirayeli mu rungabangabo


2. Eliya wa 2, ari we Yohana Umubatiza yategurije Abisirayeli kwakira Mesiya
(Matayo 11:11-15)
3. Eliya wa 3, ari bo bakozi ba saa kumi n'imwe, azateguriza isi gusanganira
Yesu agarutse. Abo ni bo bahanuwe na Yesu (Matayo 20:6-7). Ni bo kandi
bongeye kuvugwa n'Umuhanuzi Zefaniya mu gice cya 3:10-13; 18-20).
Bivugwa ko bazakora umurimo wabo batagombye kurambikwaho ibiganza
by'abakuru b'idini (Conqurants pacifiques, p. 97). Imbaraga rudakumirwa
ibakoresha iva mu ijuru. Ubutumwa batwaye ni ubwo kwereka isi ibyaha
byagushije Babuloni, no gukora imirimo yo gukiranuka imurikira isi ikava
mu rujijo, maze Kristo akabona uko avangura na Satani. (Ibyahishuwe 18:1-4)
YOHANA UMUBATIZA
Yohana Umubatiza, mwene Zakariya umutambyi, na nyina Elizabeti,
yiswe Umubatiza kuko yabatirije abantu mu mazi yuruzi rwa Yorodani, mu
butayu bwi Yudaya.
Yavutse hari umwijima mwinshi wibyUmwuka. Hari igitugu cyingoma
ya Roma Mpagani nicyidini yAbayuda yari yamaze guta umurongo
wubutungane. Iyo dini yangaga Abaroma, ikanga abahanuzi, ikanga nukuri.
Hari umwiryane mu Bisirayeli, kandi bari bakangukiye gukunda isi. Inda nini
yari imaze gufata umwanya muri bo.
Maze Yohana ahamagarira abantu kwihana no gukora imirimo myiza.
Yihanisha Abisirayeli, abayobozi babo, nAbaroma. Yerekana Yesu, we Ntama
yImana ikuraho ibyaha byabari mu isi. Yateye umugongo imigenzo yidini
ryariho nakamenyero karyo, ntiyireherezaho abantu, ahubwo aberekeza kuri
Yesu no ku bwami bwe.
gihe cya Yohana Umubatiza, muri rusange abantu bari basonzeye
ubukire. Bakundaga ibihenze no gukorera kwigaragaza. Ibinezeza byirari,
ibirori hamwe nibinyobwa, byari bimaze kubyara indwara zumubiri no
kononekara, bikijimisha ubwenge bwo gusobanukirwa ibyUmwuka,
bikagabanya
kwiyumvisha
icyaha.
Yohana
yagombaga
kwiyerekana
nkumugorozi. Imibereho ye yo kwigomwa, hamwe nimyambaro ye yoroheje,
byagombaga guciraho iteka agakabyo ko mu gihe cye. None se byageze ku
babyeyi be biturutse he? -Ni icyigwa cyo kwirinda cyatanzwe na Marayika
kivuye ku ntebe yImana. (J.C, 80-81 ; D.A, 100 ; Uwifuzwa ibihe byose, ...)
Yesu yamwise Eliya wari wahanuwe (Matayo 11:14; Malaki 3:23-24/4:56). Yari yarahanuwe na Yesaya ko ari ijwi ryurangururira mu butayu (Yesaya
40:3). Malaki yamwise integuza ya Yesu (Malaki 3:1-2). Insanganyamatsiko
yubutumwa bwa Yohana Umubatiza, ni yo yonyine izakurikizwa na Eliya wa
gatatu. Nyamara wibuke ko yapfuye azize umugore utunzwe numugabo utari
uwe. Uko ni ko nidini rya Babuloni, ryiyitirira Imana ritari iryayo rizarenganya
abera bIsumbabyose. (Ibyahishuwe 17:6)
5

Yohana na we ubwe yari intwari. mwana azaba iki?... Uwo mwana


arakura, agwiza imbaraga zumutima, aguma mu butayu... (Luka 1:66, 80).
...Nuko abwira iteraniro ry'abantu benshi bari baje kubatizwa na we ati 'Mwa
bana b'incira mwe, ni nde wababuriye ngo muhunge umujinya uzatera? (Luka
3:3-7)
Yohana Umubatiza yashushanyaga abakozi baheruka, bazabwiriza
ubutumwa bwiza bwiteguza abatuye isi yo mu minsi yimperuka kugaruka kwa
Kristo. Yashyize ahagaragara ubuyobe rusange bwidini, avuga icyaha mu izina
ryacyo, yerekana Yesu nkumuti rukumbi wibyaha.
NGAHO RERO NAWE ITEGURE KUBA YOHANA WIKI GIHE, kugira
ngo ukure isi mu mwijima, kandi urengere ubwoko bwawe butarimbuka.
YESU NINTUMWA ZE
Mu nama yo gukiza umuntu yabereye mu ijuru, Yesu ni we gitambo
gihoraho. Muri Edeni, Adamu amaze gucumura, intama yatambwe ni yo
yatumye Yesu yitwa wintama. Mu butayu, ni we nzoka igombora yacuzwe mu
muringa (Kubara 21:8-9; Yohana 3:14-15). Afite ibigereranyo byinshi bimuvuga
mu isezerano rya kera. Ababyizeye bose babeshejweho na byo. Nyamara
isezerano rishya ryerekana Yesu imbona nkubone. Umwami w'isi yose ari na we
Mucunguzi , igihe ibitambo by'ihene, inka n'intama byari bizwi n'Abisirayeli, we
yabonetse ku isi ari kwiyerekana nk'umucunguzi w'isi, yerekana imico y'Imana,
ashinga ingoma yayo ku isi. Yesaya yagize ati hazima Umwami utegekesha
gukiranuka, kandi abatware be bazatwaza imanza zitabera. (Yesaya 32:1)
Umwijima Yesu yasanze ku isi wari ugizwe no kutamenya ko imico
yImana ari ugukunda abantu no kubarinda. Byatumaga abantu batinya Imana
aho kuyikunda. Hari imigenzo yidini ryAbayuda yasimbuye amategeko
yImana. Hari ubupagani buvangavanze nimyizerere. Hariho gukandamizwa
kwabatishoboye, gukorera inyungu witwaje ibyImana. Hari ubwibone
bwAbayuda bibwiraga ko agakiza ari akabo gusa.
Ibyo byose byari byarateye urujijo mu bwenge bwabapagani nAbisirayeli,
bishyira ubwibone mu batambyi nAbafarisayo, bitera Abaroma kwanga iyo dini
yo yirndakoko. Isi yari ikeneye Yesu, we mucyo nyakuri wisi. Kuko
abakurambere nabahanuzi bamubanjirije, bari baramurikishije agace gato
kumucyo. Yesu aje, amurikisha umucyo wose, isi yose isobanukirwa akamaro
kubutumwa bwiza.
Umucyo wa Yesu wamuritse unyuze mu gukiza umutima icyaha, mu
gukiza umubiri indwara, no gukra abanyabyaha mu bwihebe, no kwereka
abinaniwe aho imbaraga ziva.
Ntiyarobanuraga ku butoni. Aho yasanze akaga, ni ho yahereye
ubutabazi. Mu nsuzugurwa zAbasamariya, abanyabyaha kabuhariwe nka
Mariya nUmusamariyakazi, abategetsi binkazi nka Pilato na Herode, ba
mihango yidini nkabafarisayo, abatambyi nabasadukayo. Yakinguriye
6

abanyamahanga bari barahejejwe inyuma yurugo. Yireherejeho abarwayi,


ibimuga nibicibwa atitaye kuri gahunda yidini ryariho. Akangura umutima wo
kwita ku bandi utabatezeho inyungu. Amagambo ye yacengeraga nkumwambi
akamena umutima uhana, umunyabyaha agataka ati Ngire nte ngo mpabwe
ubugingo buhoraho? (Yoh.1:4; 8:12; 12:32; Ibyakozwe 2:37)
Uwo mucyo yawutoje abigishwa nintumwa ze, ngo bawumurikishirize isi
yose. Abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kwitwa
abana bImana. (Yoh. 1:12). Ngiyo inkomoko y'itorero rye. uko ari ko Umwami
yadutegetse ati 'Ngushyiriyeho kuba umucyo w'amahanga ngo ujyane agakiza,
kurinda ugeza ku mpera y'isi'. (Ibyakozwe 13:47).
ABIGISHWA BA YESU YASIZE MU ISI

Bahagarariye ingoma ye mu cyitegererezo cyiza

Ibyo yigishije nibyo yakoze ni byo bagize urufatiro na gahunda yimikorere


nimyigishirize yabo.

Kwiyumvamo
uburemere
bwo
gukiza
imitima,
gukorera
abandi
utabashakaho inyungu, ni byo byari intego nyamukuru yintumwa za Yesu

Bari bafite urukundo rwa kivandimwe

Umutungo wiryo torero wari uwo gutabara abatishoboye no gukwirakwiza


ukuri. Maze abakene, impezamajyo, imfubyi nabapfakazi babona ubwihisho.

Batanze igihe cyabo, ubutunzi bwabo, imbaraga zabo, amagara yabo


bamamaza ukuri. Ntibihanganiye inyigisho yose yibinyoma.

Kwicisha bugufi ngo Imana ishyirwe hejuru, kwifatanya nabandi mu


ngorane zabo, kurengera no kwerereza ukuri kubutumwa bwiza basigiwe na
Yesu, ni wo mucyo bakoresheje ngo bakure isi mu mwijima wubuyobe
nibyaha. ...Bahimbaza Imana, bashimwa nabantu bose, kandi uko bukeye
Umwami Imana ikabongerera abakizwa. (Ibyakozwe nIntumwa 2:43-47)
Ibyo itorero rya Yesu nintumwa ze ryakoze, ni byo umuntu wese
ahamagarirwa gukora, kandi ni byo rufatiro ruhoraho rwitorero ryukuri. Ni na
ryo shingiro ryivugurura nubugorozi mu minsi yimperuka. urufatiro
rukomeye rwImana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo Uwiteka
azi abe, kandi ngo umuntu wese uvuga izina ryUwiteka ave mu
bidatunganye. (2 Timoteyo 2:19)
ABAGOROZI BABAPROTESTANTI
Mu iherezo ryakarengane ki Simuruna, intwari zo mu itorero rya Efeso
na Simuruna zimaze gupfa, abasigaye bacocogojwe nakarengane, ni ho
umwijima wibyUmwuka wabonye irembo riwinjiza mu itorero, maze bagabanya
urugero rwo kwera, bashyigikira imigenzo ninyigisho bya gipagani.
7

Urushyize kera ruhinyuza intwari. Ku bwo gushaka uwabahesha


amahoro yumubiri, bifatanya nabami babapagani. Umwami Constantini wa
Roma Mpagani, yinjira mu itorero, ashyingiranya ubukristo nubupagani, hari
nko mu wa 313-321. Iyo ngirwakwihana kwe yishimirwa na rubanda
rwabapagani nabizera bitorero. Umwijima wubuhakanyi ushyigikirwa
nitorero na Leta yigihe cyitorero rya Perugamo. Mu buhanuzi, herekana ko
ubwo itorero ryari ryicaye ku ntebe yubwami bwa Satani. (Ibyahishuwe 2:13 ;
6:5)
ubwo ibyukuri barabyangwa, ibindi birasimburwa, ibindi birasiribangwa.
Aho ni ho umusemburo w'Ubupapa n'indongozi iyobora Abagatolika byinjiriye
mu isi.
Isabato (SamediSaturdaySamstag) isimbuzwa icyumweru, umubatizo
wo kwibizwa usimbuzwa uwo mu gahanga. Papa yishyira mu mwanya wa
Kristo. Bibiliya isimbuzwa indongozi yitorero (Credo). Kwihana ku Mana
bisimbuzwa
indulgensiya
no
gusaba
imbabazi
uwo
utacumuyeho
(Umusaseridoti).
Umwijima wibyumwuka umaze kuba icuraburindi, Umwami Imana
ihagurutsa abagorozi, nka Wiclif, Tindale, Latimer, Kinox, Huss, Luteri,
nabandi benshi. Bari abagabo basenga, bafite kwizera, buzuwemo nishyaka
ryo kurengera ibyImana. Barahaguruka bavuguruza idini ryikigogoro ku isi.
Umurimo wabo bagorozi wari uwo gusubiza abantu Bibiliya, bayambuye
Ubupapa, bakoresheje kubwiriza ibyukuri kwImana, kuyandika mu ndimi
nyinshi no kuyirengera mu ruhame. Batamurura batyo umwijima
wicuraburindi wari ubundikiriye abantu binzego zose. Bigisha kudatega
amakiriro ku muntu no ku mirimo, bamagana indulgensiya, bagarura amaso
yabantu ngo yerekezwe kuri Yesu, bamutegeho amakiriro binyuze mu
gutsindishirizwa nyakuri.
Abantu bamaze kumenya ukuri, Bibiliya isubizwa agaciro kayo, ukuri
kubohora imitimanama, abantu binyugushurana ubutwari ububata bwidini
ninyigisho zibinyoma byaryo byari bimaze ibinyejana byinshi bibaboshye.
Abayobozi bidini Gatolika babonye icyubahiro cyabo kigabanutse,
inyigisho zabo zigawe, ukuri bahishe kumenyekanye, Bibiliya yerekanye
ubuyobe bwabo ku mugaragaro, uburakari burabyuka, umuriro wakarengane
uracanwa, babaca mu itorero, barabanyaga, abandi barabica. Guhakana
inyigisho zumuntu, ni yo ntandaro yizina bahawe ngo ni Abaprotestanti (
-Abahakanyi binyigisho zUbupapa). Kuva ubwo bahinduka inzererezi mu isi,
cyane cyane ku mugabane wUburaya. Ubutegetsi bubakurikiranye, bambuka
amazi magari yinyanja ya Atlantika na Pasifika, bagera ku butaka bwAmerika,
barahatura (Ibyahishuwe 12:16). Bashinga ubutegetsi muri Amerika bugendera
ku mahame ya Giprotestanti.
Reka dushimire izo ntwari zadushyikirije Bibiliya, isezerano rya kera
nirishya, batanze amaraso yabo, ubutunzi bwabo, amasengesho yabo nigihe
cyabo. Ni bo bakozi ba saa sita (Matayo 20:5). Bari abagabo batagurwa
8

cyangwa ngo bagurishwe, badashobora guhakanya cyangwa ngo bavuguruze


icyo Imana yavuze. Ni cyo gituma ubuhanuzi buvuga ngo ufite amazina make
yabi Sarudi batanduje imyenda yabo. Ni bo bazagendana nanjye, bambaye
imyenda yera, kuko bibakwiriye. (Ibyahishuwe 3:4-5).
Uyu mutwe wAbaprotestanti wasohotse mu Gatolika ni wo wabwiwe ngo
mwebwe mwese abasigaye bi Tuwatira, badakurikiza izo nyigisho, kandi batazi
ibyo ba bandi bita ubwiru (ni bwo bwiru bwa Satani), ndababwira nti Nta
wundi mutwaro mbikoreza, keretse uyu. Mukomeze ibyo mufite kugeza aho
nzazira. (Ibyahishuwe 2:24)
Ikibabaje, ni uko ababakomokaho basigaranye iryo zina ariko bafite
ikindi cyerekezo, kuko aho guhakana inyigisho zumuntu, ahubwo bahakanye
ibyImana.
MALAIKA WO MU BYAYISHUWE 18
yibyo mbona marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware
bukomeye isi imurikirwa nubwiza bwe. (Ibyahishuwe 18:1)
Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bwUwiteka
bukaba bukurasiye. Dore umwijima uzatwikira isi, umwijima wicuraburindi
uzatwikira amahanga, ariko Uwiteka azakurasira kandi ubwiza bwe
buzakugaragaraho. Amahanga azagana umucyo wawe, nabami bazagusanga
ubyukanye kurabagirana. (Yesaya 60:1-3; 2:1-3)
Ijambo marayika rivuga intumwa . Uwo mu Byahishuwe 18 ashushanya
ubwitange bwabantu barengera ibyImana mu gihe giheruka, bakoresheje
Ijambo ryayo. Kwerekana imico yayo nicyo ishaka ku bantu, ni bwo buryo bwo
gutamurura umwijima wubuyobe, ibyaha nubuhakanyi ku isi.
Gutega amakiriro kuri Yesu no kwigna imico ye, ni bwo bwiza bwuwo
marayika. Uyu marayika aje mu gihe gikwiriye, kuko turiho mu gihe
cyubuhakanyi burenze ubwigeze bubaho mu bihe byose byatubanjirije.
Babuloni ikomeye ibundikije isi umwijima winyigisho zibinyoma, zimaze
igihe kirekire, ku buryo zahindukiye benshi nkukuri. Ubupfumu bwayo
bushyonyagizwa ni bwo bwiswe umwuka wabahanuzi, ubumago (magie), ni
bwo bwitwa imbaraga yibitangaza byUmwuka Wera. Babuloni yiyambaza
imbaraga zubutegetsi mu kantu kose, kuko itazi imbaraga zImana.
Umwijima mu myizerere :

Kwigisha ibihimbano mu cyimbo cyukuri kwa Bibiliya

Kwigisha ko ubuntu bukuraho Isabato yo ku munsi wa 7

Kwigisha ko Yesu azaza mu ibanga, abandi bakigisha ko nta bantu


bazajya mu ijuru
9

Inyigisho ivuga ko umukiranutsi upfuye ahita ajya mu ijuru

Bashyiraho amategeko yidini (Indongozi Credo) anyuranye nayImana.

Ishyirwaho ryamahame ataboneka mu Byanditswe Byera

Ubudahangarwa bwabayobozi bidini bubatera gutegeka uko bashaka


imitima ihana yabizera bayobora.

Kwiyambaza imyuka y'abapfuye (abazimu), babeshya abayoboke


b'amadini ko babagerera ku Mana, hiyongereyeho no gusabira abapfuye
batagifite ubushobozi bwo kumva no kwihana

Umwijima mu mico yabantu :

Guhemukirana gukabije kwabashakanye

Abana bibyigenge nindakoreka

Umwiryane mu bavandimwe

Kugambanirana kwinshuti

Ubwicanyi bwa kinyamaswa

Ubusambanyi butagira urubibi: hagati yabahuje ibitsina, kwisambanya,


gufata ku ngufu uduhinja nabakuze, gusambana ninyamaswa,
gusindisha uwo ushaka gusambanya, ibyumba byinshi byitirirwa
amasengesho, bigambiriye ubusambanyi, nibindi byinshi byurukozasoni
biteye isoni no kubivuga.

Gushaka imitungo unyuriye mu buhemu no mu bugizi bwa nabi.

Kwikubira, kuba indashima, kuzungra, bimaze gutuma abantu banga


ababo no kuba abanyabinyoma.

Kutirinda mu mirire, mu minywere no myambarire


kunyunyuzamo abantu ikinyabupfura nubwenge.

bimaze

Ibi byose byoroshweho umwambaro widini. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga


ngo ikomeye ihindutse icumbi ryabadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose
nibisiga byose bihumanye kandi byangwa (Ibyahishuwe 18:2-3).
Iyi si ikeneye Eliya wa gatatu, abagabo nabagore bazi Imana,
bashikamye ku mahame ya Bibiliya, batagurwa cyangwa ngo bagurishwe,
banambye ku Mana yabo, basengana kwizera kutaryarya, barengera ukuri,
badashyigikiwe nimbaraga zisi cyangwa zidini, ahubwo bafite ubutware
bukomeye buva ku Mana Nyirijuru nUmwana wayo.
isaha iheruka iteye ubwoba, Imana ya Eliya izahagurutsa abo amajwi
yabo atazashobora gucecekeshwa. ...Abantu batumwe nImana bazacyaha ku
mugaragaro bafite umwete ububi bwo kwifatanya kwitorero na Leta Uko
umwijima uzarushaho kubudika, ni ko umucyo wabo uzarushaho
10

kurabagirana. (Prophtes et Rois, p. 140-141)


Bazerekana ubuyobe bwamadini, bagarure ishusho yImana mu bantu,
kandi basubize itorero ku kibanza cyintumwa nabahanuzi. abagorozi, ni
abatwaramucyo ku isi, ni abarinzi bakiranuka ba Nyagasani. (Conseils sur la
nutrition et les aliments, p. 522)
Ni bo bavuzwe ngo nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi wUwiteka
ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera. Uwo ni we uzasanganya imitima
yabana niya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo. (Malaki 4:56/3:23-24)
Ibimenyetso biranga abagorozi nyakuri. Hatanzwe ibimenyetso
byabazaba abagorozi; bazagendana ibendera ryubutumwa bwa malaika wa
gatatu, ubwoko bwImana buhamya amategeko yayo kandi bukayihesha
icyubahiro, kandi barahiriye mu maso yisi yose kubaka mu matongo ya kera.
Ni nde ubita atyo, abica ibyuho, bagasibura inzira zijya mu ngo? Ni Imana.
Amazina yabo yanditswe mu bitabo byo mu ijuru ko ari abagorozi, abasubizaho
ibyahozeho, bakongera gushinga imfatiro zariho ku ngoma nyinshi (Bible
Commentary, vol. 4, p. 1151).
Gira umwuka nifuhe ryicyubahiro cyImana nka Eliya, dufatanye
kwegura no kurengera ukuri kwImana kuri gusiribangwa nabanyabyaha
nabakobanyi biminsi yimperuka, basindishijwe nibinyoma bya Babuloni
ikomeye. Uyu ni wo muti wubwaka, ubuhakanyi nubuyobe.
GIRA VUBA, YESU ARAJE !
Umwana wIntama watambwe si Muhamadi, si Papa, si Padiri, si
Rvrand, si Pasitoro, si Muhubiri, si Abahanuzi buburyo bwose, si abahanga
mu gusenga, ahubwo abo bose nubwo bajya bubahwa, ariko Umwana
wIntama watambwe, ni we wenyine ukwiriye guhabwa ubutware, ubutunzi,
ubwenge, imbaraga, guhimbazwa, icyubahiro nishimwe. Ni we ukwiriye
kuzirikanwa akaba ari we uhabwa umwanya wibanze muri byose.
(Ibyahishuwe 5:12).
Ngiyo mikorosikopi yibyUmwuka umuntu yisuzumiraho ngo amenye ko
akorana nImana. Kandi icyo mufite mutahawe ni igiki ? Ariko niba
mwaragihawe ni iki gituma mwirata nkabatagihawe ? (1 Abakorinto 4:7).

11

AKAMARO KUBUTUMWA BWIZA


Basomyi dukunda, tugiye kubagezaho incamake yakamaro kubutumwa
bwiza, iyo bwakiriwe neza bugahabwa icyicaro mu mutima wumuntu, mu
muryango, muri rubanda, ...
Intego yacu si ukubinjiza mu idini, ahubwo ni ukubasobanurira icyo
ubutumwa bwiza bumarira umutima wubwakiriye, icyo bumara bugeze mu
miryango, nuko buhindura imibereho nubuzima bwubwakiriye byukuri; kuko
iyobokamana rya kino gihe kuri benshi, ari ukwinezeza no kwiyerekana, rikaba
akarembo ko kwishakira inyungu, nihuriro ryinshuti nurungano. Ibi byose
bikaba ku mubiri, ariko umutima wibyUmwuka warahenebereye. Ubu bwoko
bunshimisha iminwa, ariko imitima yabo imba kure. Bansengera ubusa, kuko
inyigisho bigisha ari amategeko yabantu. (Matayo 15:8-9)
Ubutumwa bwiza ni iki ?
Yesu ni we butumwa bwiza ku munyabyaha, kuko igitambo cye ari cyo
nkuru nziza yageze ku munyabyaha akimara gucumura (Itangiriro 3:15). Yesu
wenyine ni we ushobora kubtra umunyabyaha mu ngoyi yicyaha, ari zo:
irari ryumubiri, ibyifuzo byanduye, imigambi mibisha nubwibone. Bitera
umuntu kwimra Imana.
Ijambo ryImana ryubutumwa bwiza, ni nkinkota ityaye amugi yombi. Iyo
ryigishijwe mu kwera kwaryo kose, ryahuranya umutima wumunyabyaha,
agasanga ari uwo kurimbuka. Inkuru nziza kuri uwo munyabyaha wizinutswe
ni iyi :
Ibyaha byawe urabibabariwe
Isezerano ryo gukira no gutsinda icyaha.
Ibyiringiro byubugingo buhoraho. Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane,
byatumye itanga Umwana wayo wikinege kugira ngo umwizera wese
atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. (Yohana 3:16)
Muri make, ubutumwa bwiza bwereka umunyabyaha wihebye uburuhukiro
nyakuri, bukamuhesha amahoro nihumure ryo mu mutima, Yesu akaba ibuye
rikomeza imfuruka zinyubako yo kwizera, igakumira umuvumba wingorane
zumubiri nibyongorero byumwanzi, numuraba wibigeragezo nibirangaza byo
mu isi, ngo bidahitana uwo munyabyaha. Nshobozwa byose na Kristo umpa
imbaraga (Abafilipi 4:13). "Umwuka w'Uwiteka ari muri jye, ni cyo cyatumye
ansgira, kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumye
kumenyesha imbohe ko zibohorwa, nimpumyi ko zihumuka, no kubohora
ibisenzegeri, no kumenyesha abantu ibyumwaka Umwami agiriyemo
imbabazi. (Luka 4:18-19)

12

Akamaro kubutumwa bwiza mu muntu


Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni, kuko ari imbaraga yImana
ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki. Kuko
muri bwo ari na mwo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no
kwizera, kugakomezwa na ko, kuko byanditswe ngo Ukiranuka azabeshwaho
no kwizera (Abaroma 1:16-17 ; Habakuki 2:4).
Ubutumwa bwiza ni imbaraga imeze nkigitubura. Iyo bwinjiranye nubuntu
bwImana mu mutima, bukora isakasaka riteye ubwoba. Maze umutimanama
wumunyabyaha ugatsindirwa imbere yIjambo ryImana, agasobanukirwa ko
ari umunyabyaha kuko yishe amategeko yImana, akiheba, akizinukwa.
Nanjye kera nari murizma ntafite amategeko, maze itegeko rije icyaha
kirahembuka mperako ndapfa. (Rom. 7:9).
Ubwo ni bwo umunyabyaha agambirira kwihuza nImana binyuze mu
kwihana, akibuka ko ibyaha bye ari byo Yesu yapfiriye, kwizera ahawe na Yesu
kukamuhuza na we, maze na Yesu akamuhuza nImana. Imibereho mishya
ninzira nshya bizanywe nubuntu bwImana bigatangira.
Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni
Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no
kwizera Umwana wImana wankunze akanyitangira. (Abagalatiya 2:20)
Uwakiriye ubutumwa bwiza, akabyarwa ubwa kabiri, kuva ubwo umuntu
wa kera arapfa, akagira imibereho mishya, ibibi yakundaga akabyanga
urunuka. Ubusinzi, ubusambo, amahane, ubusambanyi, ubugome, umujinya,
ibinyoma, ubujura, kwirarira, amacakubiri, ubwicanyi, uburakari, nibindi
bigasigara ari amacuho kuri we. Ibyiza yangaga akabikunda: gusenga,
urukundo rwa kivandimwe, kutarobanura ku butoni, kugira imbabazi,
gukunda ukuri, kwitangira abandi, kwiga Ijambo ryImana, kuba umunyakuri,
kwihanganira abanyantege nke, gukunda abamwanga, kuba umwiringirwa
ninyangamugayo, nibindi. (Gal.5:19-21; Rom.1:29-31; 1 Tim.1:9-10)
Ubutumwa bwiza mu muryango
Iyo ubutumwa bwiza bwageze ku mugabo, umugore nabana, iwabo mu
muryango hahinduka ijuru rito.
Umugabo amenya gushakira abe umunezero, akabakenura mu byumwuka
no mu byumubiri, ntiyigira kiryana, ntabacura, ntabayoboza igitugu. Umugabo
mwiza ni isko yumunezero iwe, akaba umutware wumuryango, umutambyi
wurugo
rwe,
umujyanama
usumba
abandi,
ninshuti
magara
yabamukomokaho. Ni inyangamugayo idashobora guhemukira no guca
inyuma uwo bashakanye. (Abefeso 5:28-29). Ni yo mpamvu bivugwa ngo "Ujye
unywa amazi y'iriba ryawe, amazi ava mu isoko wifukuriye,. wishimire umugore
w'ubusore bwawe." (Imigani 5:15-20)
Umugore wakiriye ubutumwa bwiza, akorera umuryango we ibyiza,
13

anezerewe, agandukira umugabo we (amwumvira abyishimiye). Amubera


umujyanama mwiza n'umucungamari ukiranuka w'umutungo w'umuryango,
yakra abashyitsi, akagirira impuhwe abakene. Kuvugwa neza nabashyitsi
nabaturanyi, ni ryo kamba yambika umugabo numuryango we. Arera neza
abana be, abagira inama. Inyota yibigezweho ntimutera gusaba umugabo we
ibyo adashoboye, ntiyiyandarika. Agira ikinyabupfura, akirinda amazimwe
namahomvu. Akosora umugabo we atamwandagaje. (Imigani 31:10-31).
Abana bakiriye ubutumwa bwiza bamenya agaciro kababyeyi, bakabakunda
no kububaha. Bagirira impuhwe ababyeyi, bakabitaho, bakabahumuriza. Si
abanebwe, bafatanya imitwaro nabababyaye, bashyigikiza umuryango wabo
gahunda, gukomezanya numunezero. Iyo basohotse bavuga aho bagiye,
ikibajyanye, igihe bateganya kugarukira, umwanzuro ugaharirwa ababyeyi,
bitewe nuko atari ibyigenge. Iyo bagarutse babimenyesha ababyeyi babo,
kugira ngo babamare impungenge. Ntibasabisha ibintu amarira no
kwivumbura.
Akamaro kubutumwa bwiza muri rubanda
Ubutumwa bwiza ni bwo mbaraga ituma amategeko mbonezamubano agira
akamaro mu bantu. Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari
ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko nibyahanuwe. (Mat. 7:12).
Ni cyo gituma mpirimbanira kugira umutima utandega ikibi, ngirira Imana
cyangwa abantu iminsi yose. (Ibyakozwe 24:16)
Isi yacu igize amahirwe yo kugira abagabo, abagore nabana bahinduwe no
kwakira ubutumwa bwiza, bitari ukwishushanya gukomoka mu myizerere
yamadini, wasanga urukundo, amahoro, umutekano bitemba nkuruzi rukiza
mu isi. Ibyo byaruhura abayobozi bibihugu nabashinzwe umutekano.
Imitungo igenda ku manza zamahugu, abatanga ruswa nabayihabwa,
bikamunga ubukungu, bikongera ubugambanyi, uwo mutungo wakora ibindi
byiza. Umuti wabyo ni umwe, ni ukwakira ubutumwa bwiza, kuko butera
kunyurwa no kuba umuvandimwe wa bose.
Uwagira ngo wowe numuryango wawe mwakire ubutumwa bwiza, mwaba
umucyo utamurura umwijima numwiryane ushingiye ku marozi, amoko,
amasambu,
ubuharike,
uburaya
nubwomanzi,
intambara
zamoko,
numwiryane ushingiye ku turere. Imiryango yabakiriye ubutumwa bwiza
nihinduke ibe isko yiterambere mu byumwuka, umubiri nintekerezo.
Ubumwe, ubwumvikane no guhuza bibe ishingiro rikomeye ryamahoro
arambye mu miryango no muri rubanda.
Reka twese abasenga, abasoma Bibiliya nabayisomerwa, abitirirwa izina
ryImana, abemera ko Imana ari yo Mwami wijuru nisi, twemere gukorerwamo
nigitubura cyubutumwa bwiza, kiduhindure byukuri, maze dufatanyirize
hamwe gusaba Imana ngo Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi,
nkuko bibaho mu ijuru (Matayo 6:10).
14

Ubutumwa bwiza ku buzima


Mu bihe byose, ubutumwa bwiza bujya bukiza umutima icyaha bugakiza
numubiri indwara, ni yo mpamvu bwigisha uburyo bwiza bwo kwitungira
amagara, no kuzibukira ibyangiza umubiri, kuko indwara zikomoka ku cyaha,
ku kurya no kunywa nabi, ingeso mbi, umwanda, kurya ibyo Imana itageneye
umubiri, guhuriza ibyokurya bitavangwa ku igaburo rimwe (mauvaise
combinaison alimentaire), kurya ukarenza urugero, kutagira gahunda ihamye
yo kurya, gukora nturuhuke, kuruhuka utakoze (ubunebwe), gukora cyane
kandi ushonje, ishyari nagahinda, guhangayika,... Aya ni yo marembo magari
indwara zikomeye zinjiriramo.
Ubutumwa bwiza buvura abamunzwe nindwara zikomoka kuri aya mafuti,
bukigisha kwikingira ku bo zitarafata. Muri aya majyambere avanze
nimperuka, indwara zahaboneye ifumbire nurubuga zidagaduriramo.
Bitewe nuko Imana iri hafi kuvangura na Satani, akaba ari ngombwa ko
ibanza kwamurura ubujiji, ubuhakanyi nibyaha mu bantu, ubutumwa
buheruka bwa malayika wa 3 mu ijwi rirenga bwongera kwereka abantu
urukundo rwuzuye rwImana nagakiza ka Yesu, no kwezwa nyakuri
kumukristo, numugambi Satani afitiye isi binyuze mu kinyoma. Muri ubu
butumwa, Imana ntiyibagiwe abarwayi .
Waba ufite inzoka ya trichomonase ? Dore ingoboka Imana yaguteganyirije :
mu gitondo, fata ibiyiko 3 byinzuzi, karoti 2 ku manywa, uduheke 3 twa
tungulusumu ugiye gufungura nimugoroba, iminsi 7. Ariko utwite yirinde
tungulusumu. Teka imbatabata nigisura mu mazi menshi, uyungurure,
wicaremo ari akazuyazi, iminota 15, gatatu mu cyumweru.

IBINTU 7 BIRANGA UMUKIRANUTSI


Ubukiranutsi ntiburangwa no gutwarwa ingamira :
1. Ni ukwirundurira mu bushake bwImana umaramaje.
2. Ni ugutungwa nijambo ryose riva mu kanwa kImana
3. Ni ugusohoza ubushake bwayo
4. Ni ukwihisha mu Mana mu gihe cyibigeragezo,
5. Ni ukugendera mu kwizera, aho kuyoborwa nibigaragara
6. Ni ugutegereza Imana ari yo utezeho amakiriro muri byose
7. Ni ukwiyegamiza ku rukundo rwayo
(Soma Service chrtien, p. 287 ; CS, p. 236)
Ibinyoma bya Satani, ibibazo biri mu isi, indwara zibyorezo, ubujiji
bworetse imbaga, wabirokoka wemeye kuyoborwa nukuri kwIjambo ryImana
ritavangiwe.

15

UMUGAMBI WUBUTUMWA BWIZA BUHERUKA


Turi mu minsi yimperuka (mu mpanda ya 7, mu itorero rya 7, mu
kimenyetso cya 6), kandi agakabyo kamaze kurenga urugero, gaherekejwe
ningaruka zako. Byahanuwe ko ari iminsi yimibabaro (Danieli 12:1). Mu
byiyobokamana na ho ni ubuhenebere, nubwo benshi bitwa ko basenga kandi
bakiyita ko ari abImana. (2 Timoteyo 3:1-17)
Nta kindi cyatabara isi igeze habi, keretse ubutumwa bwiza buvuye mu
ijuru (Ibyahishuwe 18:1-4), butari ubwabantu, butari ubwamadini. Mu
migambi yayo, Imana yashimye gushyiraho ubutumwa bwo kugoboka isi iri mu
bwihebe, bufite icyerekezo nkicyo Yesu yari afite, bugendereye gukiza imitima,
ariko butirengagije no kugoboka imbabare mu byumubiri yiremeye.
Abamwememye bose yabatoje kugira wa mutima bari muri we (Abafilipi
2:5), bigana Imana mu kugirira abantu impuhwe, buzuye urukundo (Abefeso
5:1-2). Bafite gahunda yo kwirinda mu kubaho kwabo kandi ni inyangamugayo
(1 Timoteyo 3:1-7; Tito 1:6-9; 2:11-12).
Imana ibahe imyumvire myiza, kandi tubifurije kugira amahitamo yihuse
yo guherera mu ruhande rwa Nyagasani.
INDUNDURO
Ubutumwa bwiza ni bwo buryo bwashyizweho nImana ngo bukumire
kononekara ko mu bwenge kumereye isi nabi. Ni bwo buryo bwo kugarura
ishusho yImana mu muntu. Ni wo muti wo kudahuza (dsorganisation)
kwabaye rusange ku isi. Ni imbaraga yegeranya abantu kandi ikabunga
(Tmoignages pour lEglise, volume 2, p. 425)
Turi BENE SO b'ABAGOROZI
Tubwiriza ubutumwa buheruka bwo gusubiza abantu ku Mana ngo
biyunge na Yo, maze bitwe abakiranutsi. Tuzirikana ko twaherewe ubusa,
natwe tukaba dutangira ubundi. Ni ko Umwami wacu yategetse abamukorera
(Matayo 10:8). Intego nyamukur yacu, ni ukwerekeza abantu aho Imana
ishaka, bakava mu maboko yabantu naya Satani, bakshyira mu maboko
yImana nAbamalayika bayo, bakabona amahoro atangwa nIyahanze byose.
Kumenya Imana nuburiganya bwa Satani, bituma tumaramaza mu byo
twizera, tugasezeranira Imana ko impagarike yacu, ubwenge bwacu, ibyo
dutunze, natwe ubwacu, izabyiyambaza igihe ibona ko byayibera inyungu.
Twahisemo inzira ifunganye ku bushake, kugira ngo duheshe Imana
icyubahiro kandi tubere umugisha iyi si igiye kurimbuka byiteka ryose.
Ibyo ntunze, imbaraga zanjye, ibyo nzi nanjye ubwanjye ni ibyImana,
kuko ndi igisonga nigikoresho cyayo.
E-mail: diogenebi@yahoo.fr; Website: www.ubugorozi.org
16

You might also like