You are on page 1of 3

UMUVUGO MUGIRE URUGO RUHIRE

Ndi Rutazuyaza guseruka aho rukomeye Ingamba zisobetse, Imparirwakurusha,rudasumbwa Mu ikoraniro,si ndi umusizi,umuhanzi, Yemwe sinanahanzweho Ni ibyishimo binteye guhaguruka

5. Ntuje,nsanganira,yemwe navuga, Ntaramira,ntaka kandi ndata Ndavuga abageni dutaramiye Uyu mwanya ni wo munsi Utazibagirana mu mateka, 10.Ndavuga amateka ya AKURWIBUTSO Calliope Hehe kuzongera kwitwa Dogiteri Calliope gusa nubwo ntari Padiri Yewe habe na shehe cg pasitoro 15.Nyamara ndakubatije da!!. Ntore Dr.Calliope,twakuranye Mu bwana bwacu bwuzuye ubutoto, Dusangira nta guhishanya Uvugiriza umpamagara tujya kuvoma 20.Dufasha ababyeyi mu turimo Dutandukanye,tujyana kuragira Tugana ibyabashumba Unyereka inzira nyayo yo gucamo

Horana Imana nimigisha yayo. 25.Twakoranye byinshi narondora Bugacya,mbese akabisi, yemwe Nagahiye ntitwagasize inyuma Niba mbeshya unyomoze pe!! None ubaye intore ihamije intambwe. 30.Intambwe ibereye kwigana Intero itambagiza umutuzo Ngo uzabe intwarane itajya itsindwa. Mvuge iki ,ndeke iki,ntangaze iki? Kuva mu bwana bwawe 35.Ntiwigeze wirengagiza ukuganye Ntiwahwemye kutwereka umutima Mwiza ndetse nubu ntuhwema Gutabara abababaye uhembura Uwasaritswe nisari,mu bitaro 40.Ho sinakubwira,umutima Nkuwo nimpamo uzawuhorane. Wakuze uri umwana wicisha bugufi

Ariko simvuga aka wawundi babwiye Kwicisha bugufi ngo azaronke ubugingo 45.Bwiteka,ati nimundangire Bugufi Uwo aho atuye maze nkwereke, Nirokere ubugingo buhoraho. Ndavuga ubwitonzi,umurava, Ukwihangana,ubuhanga ndetse n 50.Ubwitange byakuranze kandi bikomeje Kukuranga.None ubaye ingimbi, Igimbutse birambuye twizeraga ko Tugiye gukomezanya ubuzima bwamabyiruka Gusa bibaye ngombwa ko ubudusigamo 55. Usanga kandi usanganira uwitwariye Umutima wawe ndavuga igufwa rimwe Mu magufwa yawe urubavu rumwe Mu mbavu zawe ubu se uragiye udusize Twese koko?Genda Calliope udusigiye 60. Irungu ngaho genda mfura yiwacu, Genda isangire uwaguhogoje We URWIBUTSO,rudateze Kwibagirana iwawe uzahore wibuka Icyo umushakiye,ni umwari urangwa 65.Nindoro nziza,inseko ye isendereye Kandi yuje ubwuzu nurugwiro. Dore umuzanye atarangwaho Inkovu nimwe,yuje imigenzo myiza Nta numwe asize inyuma 70.Uramenye umurinde icyamuhindanya Muzire kandi muziririze ibyateye hanze aha

Ndavuga gucana inyuma ni izina ryabyo Ahubwo musore mwiza,uce hirya no hino Ushaka icyabateza imbere 75.Kandi nsanzwe nkuziho umurava Kuva kera ni impamo. Muzashinge ibigira shinge Maze mushake ishema mushimwa Muzashimirwe kuba ingenzi 80.Muzabane akaramata,kamwe kazira Umwiryane,intonganya mbese Ikitwa agatotsi cyose,mukubitire kure. Dore uyu mutoni weguriwe uyu munsi Akunda umurimo mu byo yatojwe. 85.Agahora ashimwa mu bo yasanze Ngaho mwari mwiza,mwari uruta bose Wowe ruti rudutera gukomera Mpinga yahanze mu mahoro Ngabo yurukundo mu bahizi, 90.Tambuka udatsikira, kuko Uwo usanze ari mumararungu. Ni AKINTIJE Imana yari yaratije ababyeyi Kuko ari wowe yari agenewe,kandi nawe Urabyiboneye.Rwose mwari ubereye 95.Umusore mwiza nkuyu,komeza umubere Rudasumbwa,umukunde umukundire Maze umubere byose kandi umurutire bose Ndetse umubere byose ahantu hose. Ibyo namubuzaga,nawe birakureba. 100.Uzirinde icyamubabaza cyose

Dore umugabo arindwa inzara Ibi bigango tumubonana ubu Ntituzigere tubona byakendereye nyabuneka. Ni uko mwese mufatanye 105.Imigisha izahore ibasakaye Imitavu itambagire amarembo Amata azahore ku ruhimbi Maze muzagire urugo ntangarugero Mu byiza gusa gusa, 110.Maze muzahorane amahirwe Maze muzahorane ibibondo Maze muzamarane agahinda Maze muteteshanye bidashira Maze umutuzo uhore mu rwanyu 115.Maze ubutwari Calliope we Maze ubyemere Aim we Gusenga musengera umugozi umwe

Bizabarange mu rugo rwanyu Bizabagenge mugire ibyiza 120.Byuje ibyera nko kwibyara Ibyahi byamahoro byaganje Muragahorane ishya nihirwe Muragahorane umutima ukunda Muragahorane nIyabahanze 125.Muzagire hungu na kobwa Ni nabyo byizihira ababyeyi. Urugo rwanyu rube nyabagendwa Imigisha yImana ibasendere, Ibyo ni byo tubifurije. URUGO RUHIRE MFURA ZIWACU. Gabriel HABIMANA +250788717538 E-mail:hadjib04@yahoo.com

You might also like