You are on page 1of 3

UMUVUGO: lKAZE MU BACU

Hobe ndatwa abasa uko mwesa


Nteye intambwe iyi y'urukundo
Nteruye inganzo mbanje ikaze
Ngo mbahe umwanya mwitwe abacu
Kwisanga byo birasanzwe

No kwisonga murahasanzwe
Uyu mukambwe ntagukange
Shyika mu byimbo ntuhakangwe
Wumve utuje ntiwikange
Erega MIEC ni umubyeyi

Nabo abyaye abo basa bose


Bagasa bose basasa ineza
Ubutumwa bwabo bugana Imana
Bufasha bose bumara intimba
Maze gusenga bikaba injyana

Fasha ugusanze ntumusonge


Nawe unsanze ntuze umpinda
Tuza shenge mpuze nawe
Ubutumwa bwawe mbugire ubwange
Nawe ubwange ubugire ubwawe

Mawe ntungaye ubuto bwange


Tuza utore bike natojwe
Byumve utuje uzire kuganda
Ingamba ugamba zibe urukundo
Amahoro ahinde akwire hose

Nyabusa kubaho ni ukubana


Kandi shenge ubanye neza
Asaba ineza agubwa neza
Aronka ibyiza atura neza
Atura atuje akabaho anejwe

Nyabusa nta ngizi yigize


Fatanya nange maze tujyane
Kora urunana mubo mubana
Mukore isheni izira gutana
Maze mutwaze mugana Imana.
Reka mbaratire na gitera
Cyabateye kuba muri aha
Muta abo mwateteraga cyane
Muza mwambariye urugamba
Intego yanyu ari ukuganza.

Utumva ikindi ndavuga ishuri


Iri mwasanze mutarihaswe
Bashya nge ndeba mwaje iwacu
Aha ku gicumbi gicura ubwenge
Reka nge mbibire aka kabanga

Guhuza shenge ni iby'ingenzi


Huza nabo waje usanga
Umva.... ubumwe iwacu nibwo musingi
Wo kuva hasi ukagera ahandi
Dore aho wiga niho bihera.

None shenge mbasabe ikindi


Shikama wige ndetse unasenga
Ureke akadodi k'abagusenya
Utere intambwe ugana ubuhanga
Maze ubwo wime ijabo gutsindwa

Hari ijambo ubupfura bwawe


Ukore igikwiye ufate icyo ukwiye
Ukore icyo ushinzwe ukore ku bwawe
Wumve iteka itegeko uhawe
Wumve inama ugirwa mawe.

Ak'umunyarwanda "Haba kubana"


Mureke nange mvuge umubano
Kubaho rwose ni ukubana
Cyane ubana neza nundi
Iteka rwose ntakuryana.

Nyamibwa abambariye ubuhanga


Mureke twigomwe nka Mugenga
Ngo uwamusanze aza yisanga
Uwamutabaje ashira igihunga
Naho uwamwambaje azira intimba
None ukoze nkawe waba uribwa
Oya!!
Mwaje mwisanga mu rusisiro rwabasenga
Mureke kwigomwa bibe ibyacu
Mfashe udatunze nabimwe nanga
Mfashe umwe ushonje utagira shinge.

Fatanya nange mfashe abashonje


Imbabare Inshike indushyi nabandi
Mfasha dushinge ishema mu bacu
Ishavu ndihinde amahoro aganze
Ubumwe bukwire hose iwacu.

Mbwiye uraha wese unyumva


Abane neza n'uwo asumba
Asangwe rwose n'umusumba
Mwese intego ari ukubana
Ntakuryana nta gushwana.

Nshoje ngira nti


Muba bacu basenga
Dusanganywe ikaze
Dusangira byose
Dusangira twese

Duhuza na bose
Dukigomwa kenshi
Dushakira ituze
Udatunze nashinge

Ikirenze ibyo kandi


Dukunze dutsinda

Abashya mwaje murisanga


Mubonye umubyeyi MIEC
Nimutete uko mubasha

Compose par Angelo ATUBERUMUGISHA


CE Samedi le 28 Mai 2022

UR_CAVM BUSOGO Campus

You might also like