You are on page 1of 6

CHORALE LE BON BERGER YASHYIZE AHAGARAGARA ALBUM YAYO YA MBERE

Ku wa gatandatu tariki ya 28 Mata 2012 muri Grand Auditorium ya Kaminuza Nkuru yu Rwanda, nibwo Chorale le Bon Berger, ibarizwa muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Dominiko ya Kaminuza yu Rwanda, yashyize ahagaragara album yayo ya mbere yitswe amahoro yumutima igizwe nindirimo zisaga cumi neshanu harimo niyitwa amahoro yumutima ari nayo yitiriwe iyi album. Muri ibyo birori byari byiza rwose dore ko no kwinjira byari ubuntu, hari hatumiwe amakorali menshi atandukanye yo muri Kaminuza ndetse no hanze yayo kugira ngo abakunzi ba Chorale le Bon Berger babashe kwikurikiranira indirimbo zayo. Mu makorali yari yatumiwe twavuga nka Good News Choir, Illumination, na Chorale La Fraternit zose zibarizwa muri Paruwasi gatulika ya Kaminuza Nkuru yu Rwanda yitiriwe Mutagatifu Dominiko; hari ndetse na Chorale Ijuru ibarizwa muri Paruwasi Katedrali ya Butare. Muri ibyo birori hari hatumiwe kandi itsinda ryabanyamuziki ribarizwa muri GBU (Groupe Biblique Universitaire) ryitwa Singiza music ministries, itsinda ryabanyamuziki NUR Jesus friends ribarizwa muri Paruwasi Gatolika ya Kaminuza, abahanzi ku giti cyabo nka MURARA Jean Paul, ndetse nabaririmba ku giti cyabo bazwi ku izina ryaba solistes, harimo KWISANGA Christian usanzwe abarizwa muri Chur International ya Kigali akaba ari numwarimu muri KIST, MWIZERWA Jos Providence (uzwi nka

MP Jos) na MUGABE Jean Jacques Berthrand umwe mu banditse indirimbo zigera kuri eshatu muri 15 zigize album AMAHORO YUMUTIMA . Byari ibirori byimpurirane kuko Chorale le Bon Berger yanizihizaga isabukuru yimyaka 15 imaze ishinzwe; abitabiriye icyo gitaramo barabyinnye barahimbarwa ubwo abahanzi batandukanye bari batumiwe ndetse namakorali baririmbaga. Aha twavuga nka Singiza music Ministries, Murara Jean Paul, NUR Jesus Friends Group tutibagiwe Chorale La Fraternit byumwihariko. Kwisanga Christian ndetse na MP Jos basusurukije abari aho bakoresheje ubuhanga bwabo bwakataraboneka bwo kuririmba ari bonyine (Solistes). Nkuko twabitangarijwe na prsident wa Chorale le Bon Berger Bwana Marius IRAGENA, gusohora iyi album babifashijwemo nabantu batandukanye harimo Shumbusho Marcelin, Boneza Patrick, MWIZERWA Jos Providence (uzwi nka MP Jos), Habimana Alexandre hamwe na Jean Jacques Berthrand kuri ubu akaba ari umuyobozi wa departement ishinzwe umuziki muri Studio ikora umuziki ya TOP 5 SAI ibarizwa mu mujyi wa Musanze mu ntara yamajyaruguru. Dusoze tubabwira ko hari abashyitsi benshi banyuranye nka Patrick Uwineza umuyobozi wa studio TOP 5 SAI ari nawe manager wumuhanzi Jean Jacques Berthrand, hari kandi na Padiri MUSHUMBA Vincent de Paul ubarizwa mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, Vicaire wa Paruwasi ya Kaminuza akaba na Econome wa Diyosezi ya Butare Padiri Alphonse NKUSI Tubabwire ko insanganyamatsiko yicyo gitaramo yari NIMUSHIMIRE UHORARO KUKO AGWA NEZA NURUKUNDO RWE RUHORAHO ITEKA .

Reba andi mafoto yumunsi

Abaririmbyi ba Chorale La Bon Berger (Photo Ihirwe Nicole)

Abana nabo ntabwo bahatanzwe (Photo Ihirwe Nicole)

Sauti ya CBB (soma KABEBE) (Photo Ihirwe Nicole)

Chorale La Fraternit mu mbyino yayo nziza cyane (Photo Ihirwe Nicole)

Chorale La Fraternit toujours en mission de proclamer la bonne nouvelle du seigneur (Photo


Ihirwe Nicole)

Vicaire wa Paruwasi ya Kaminuza akaba na Econome wa Diyosezi ya Butare Padiri Alphonse NKUSI, Padiri MUSHUMBA Vincent de Paul ubarizwa mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, nabandi batumirwa (Photo Ihirwe Nicole)

Good News Choir in action (Photo Ihirwe Nicole)

Chorale Illuminatio nayo ntiyatanzwe (Photo Ihirwe Nicole)


Byakurikiranwe kandi byandikwa na TURINIMANA Gatsinzi Egide, Commission ya IT-Chorale la Fraternit

You might also like