You are on page 1of 23

I BIBAZO NIBISUBIZO BIJYANYE NAMATEGEKO

YUMUHANDA

1. Iyo impanuka yangije ibintu gusa cyangwa hakaba hari abakomeretse


byoroheje umuyobozi akora iki?

Rep: Umuyobozi ajya aho impanuka yabereye kugirango abyumvikaneho


nuwo bagonganye bagaragaze uko byagenze kugirango bafashe umukozi
ubishinzwe kubyirebera niba batabyumvikanaho.

2. Vuga 4 mubakozi babifitiye ububasha?

Rep:

Ba ofisiye nab a S/ofisiye bo muri polisi yigihugu igihe bari mu kazi.


Abapolisi bo mu mutwe ushinzwe umutekano mu muhanda.
Abakozi bo mu biro byamateme nimihanda.
Abakozi ba gasutamo.

3. Sobanura ijambo umukozi ubifitiye ububasha

Rep: Ni umwe mu bayobozi bavugwa mu ngingo ya 3 yiri teka wambaye ku


buryo bugaragaza ibinenyetso byimirimo ashinzwe.

4. Ibinyabiziga bigishirizaho gutwara birangwa niki?

Rep: Ni inyuguti ya L inyuma yumweru iri mwibara ryubururu ifite


uburebure buta hasi ya cm 15.

Icyapa cyumweru cyanditsehoAUTO ECOLE munyuguti zumukara.

5. Umuhanda ufite ibisate 4 ugendwamo nu byerekezo byombi ni ibihe bisate


bibujijwe kunyuramwo numuyobozi?

Rep: ibibujijwe kunyurwamo ni ibisate2 niri ibumoso kandi kugenda


kumirongo ibangikanye byemewe gusa ku gice cya 2 cyiburyo
bwumuhanda.

6. Vuga abantu 3 ibinyabiziga bishobora kugenda bibangikanye?

Mu mihandayibisate 4 kandi igendwamo mu byerekezo byombi.

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com


1
Ku mihanda igendwamo mu cyerekezo kimwe kandi igabanyijemo
ibisate 2.
Igihe abakozi babifitiye ububasha babitegetse.

7. Iyo banyuze iruhande rwinkomyi (imbogamizi) kandi bakagomba


kuyikikira banyuze mu muhanda abayobozi bagomba gukora iki ngo
batabangamira abanyamaguru?

Rep: Umuyobozi agomba gusiga umwanya ufite ubugari bwa m 1 hagati yayo
ninkomyi iyo bidashoboka umuyobozi agabanyaumuvuduko ntarenze km
5/h.

8. Iyo ubugari bwumuhanda buadahagije kugira ngo ibisikana ryorohe


abayobozi bakora iki?

Rep: Bifashisha utuyira twabanyamaguru ariko ntibateze impanuka


abagenzi bazirimo.

9. Mu mihanda yo mu misozo no zindi nzira zicuramye aho kubisikana


bidashoboka cg biruhanyije abayobozi bakora iki?

Rep: Umuyobozi wikinyabiziga kimanuka ashyira ku ruhande ikinyabizigan


cye akareka ibizamuka bigahita cyeretse iyo hari ubwikingo ibizamuka
bishora kwikingamo.

10. Iyo byanze bikunze kimwe mu binyabiziga bigiye kubisikana bigomba


gusubira inyuma abasubura inyuma ni bande?

Abatwaye ibinyabiziga bidakururana bahuye nabatwaye ibikururana


Abtwaye ibinyabiziga bito bahuye nabatwaye ibinini
Abatwaye ibinyabiziga bitwaye imizigo bahuye nabatwaye abantu.

11. Mbere yo kugira uwo anyuraho umuyobozi wese agomba kubanza


kwiringira iki?

Rep:

Ko nta wundi muyobozi umukurikiye watangiye kumunyuraho.


Ko umyobozi umuri imbere atshatse kunyura ku wundi cg gukatira
ibumoso.
Ko igisate cyumuhanda agiye kunyuramo harimo inkomyi
Kureba ko kugaruka iburyo bwumuhanda bitabangamiye abayobozi
yanyuzeho
Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com
2
Ko atari mu ikono

12. Umuyobozi ubonye ko hari undi umukurikiye ushaka kumunyuraho


agomba gukora iki?

Rep: Kwegera iruhande rwiburyo bwumuhanda agabanyije umuvuduko

13. Vuga ahantu 4 habujijwe kunyuranaho.

Rep:

Hafiyiteme iyo hari umuhanda ufunganye


Hafi yibice byumuhanda bimeze nabi cg byerekanywe bityo
Hafi yaho abnyamaguru banyura
Ahari icyapa kibuza cyabugenewe
Mu ikorosi

14. Iyo biaye ngombwa ko umuhanda uba icyerekezo kimwe kandi ukaba
unyura mu ntara nyinshi ninde ufata icyemezo?

Rep: Ni minisitiri ushinzwe imirimo ya Leta

15. Kuki umubozi wikinyabiziga asiga umwanya uhagije hagati ye


nikinyabiziga akurikiye?

Rep: Kugira ngo atakigonga mu gihe kigabanyije umuvuduko cg gihagaze ku


buryo butunguranye.

16. Iyo nta mategeko yihariye akurikizwa muri ako karere cg imitunganyirize
bwite yahoo, ibinyabiziga bihagaze ku mihanda umwanya muto cg munini
bihagarara ku buhe buryo?

Rep: Bihagarara bitonze umurongo umwe ubangikanye ninkombe


yumuhanda.

17. Ni ryari guhagarara akanya gato nakanini bibujijwe ku ruhande


ruteganye nurwikindi kinyabiziga gihagaze?

Rep: Ni igihe:

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com


3
Ku mihanda ibisikanirwamo, iyo ubugari bwumwanya wibinyabiziga
bigomba gutuma bibisikanirwamo butagifite m 6.
Ku mihanda yicyerezo kimwe, iyo ubugari bwumuhanda usigaye
butagifite m 3.

18. Iyo begereye ibyome ni abahe bayobozi batambuka mbere yabandi?

Rep:

Ni abayobozi bibinyabiziga bitwaye abarwayi


Ibitwaye abaganga bahurujwe byihutirwa.
Ibinyabiziga ndakumirwa
Ibinyabizi bitwaye umuntu ufite icyemezocyo guhita mber
Ibinyabiga bitwaye ubutumwabwanditse bifite ikimenyetso kibiranga
Ibinyabiziga bitwaye amatungo

19. Ni ibihe binyabiziga bibujijwe guhagarikwa igihe kirenze iminsi 7 ku nzira


nyabagendwa?

Munzira nyabagendwa: ni ibinyabiziga bifite moteri bitagishoboye


kugenda kimwe na rumoruki.
Mu nsisiro: ni ibinyabiziga bikomatanye bifite uburemere ntarengwa
bwemewe burenze ibiro 3500 keretse ahari ikimenyetso E,20
(parking)

20. Uruhushya rwo gukorera amasiganwa mu nzira nyabagendwa rutangwa


nande?

Rep: Umuku wakarere, uwintara cg minisiti wubutegetsi bwigihugu bitewe


naho amasiganwa yabereye.

21. Vuga ibintu umuyobozi wikinyabiziga agomba kwiringira mbere yo


gusiga ikinyabiziga cye cg inyamaswa ayoboye.

Rep: Yiringira ko nta mpanuka iyo ari yose iri bube, kandi nanone yaba ari
ikinyabiziga gifite moteri, akabanza kwiringira ko bitakoreshwa nta ruhushya
rwe.

22. Vu umuvuduko ntarengwa wibinyabiziga bigenda mu nsisiro.

Rep: Imodoka zagenewe gutwara abantu uretse ibinyabiziga bitwarira


hamwe abantu nizitarenza TONI 1 ni km 50/h naho izindi ni km 40/h.

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com


4
23. Umwanya usigara hagati yibinyabiziga 2 bihagaze ku ruhande rumwe
rwumuhanda ubisikanirwamo ugomba kuba m zingahe mu nsiisro nahatari
mu nsisiro?

Rep: Ni m 5 mu nsisiro na m20 ahatari mu nsisiro.

24. a. Ni ryari ikinyabiziga cyose kigomba kurangirwa kure nibimenyetso


byabugenewe biri ahantu hagaragara kugira ngo biburire abandi bayobozi
baza bagisanga.

b. Ibyo bimenyetso ni ibihe ?

Rep : Iyo bihagaritswe nijoro ku buryo abayobozi bakigana badashobora


kumenya ko kibabereye imbogamizi.

Iyo umuyobozi ahagaritse ikinyabiziga cye ahabujijwe

Ibyo bimenyetso ni Mpandeshatu yerekana ahashobora kubera ibyago,


Gucanira rimwe amatara ndanga cyerekezo cg itara bafata mu ntoki rimyasa.

25. Ni ibhe binyabiziga bigomba gushyirwaho icyapa cyumuhonso


kidashobora kurenza ?

Rep: ni ibnyabiziga bifite uburemere ntarengwa bwemewe burenga toni 5.

26. Iyo umuyobozi wikinyabiziga gifite moteri ageze hafi yinyamaswa


zikurura, izikorera ibintu, izigenderwaho cg amatungo agomba gukora iki?

Rep: Agomba kugenda buhoro, akitaza cg agahagarara.

27. Shushanya icyapa kiranga ururiro rwabahisi (abagenzi)

Rep:

28. Ni ibihe binyabiziga bitari ngombwa kurangirwa kure nikimenyetso


cyabugenewe kiri ahantu hagaragara ngo kiburire abandi bayobozi baza
bakigana.

Rep: Ni za velomoteri cg amapikipiki adafite akanyabiziga ku ruhande.

29. Vuga ibimenyetso abayobozi bibinyabiziga ndakumirwa kubahiriza.


Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com
5
Rep: Ntabyo uretse ibyo bategetswe nabakozi babifitiye ububasha, kandi
bakaba batateza ibyago. Uguhita kwabyo kugomba kurangwa nintabaza
yihariye.

30. Vuga uburemere ntarengwa bunyuzwa ku mateme akozwe mu ngiga


zibiti cg mu mbaho.

Rep: Ni toni 8 keretse igihe icyapa kibibuza kibyerekana ukundi

31. Vuga ibintu 3 abagendera mu nzira nyabagendwa babujijwe kwata.

Umurongo wabasirikare cg imirongo yibinyabiziga byingabo zigihugu


Umurongo wabanyeshuri bayobowe na mwarimu
Uruhererekane

32. Ibyapa bishyirwa ku ntangiriro yiteme riteye impungenge biba


byerekana iki?

Rep: Byerekana uburemere ntarengwa bwemewe kimwe


namabwirizaagomba gukurikizwa kuri iryo teme.

33. Vuga ahantu 4 habujijwe guhagarara akanya gato no guhagarara


akanaya kanini.

Mu duhanda twabanyamaguru
Mu duhanda twabanyamagare na velomoteri
Hejuru no munsi yamateme no mu mihanda inyura ikuzimu
Mu muhanda
Mu ikoni
Ahari ibimenyetso bibuza bya bugenewe

34. Sobanura amagambo akurikira:

Inzira nyabagendwa: Imbago zose zimihanda minini, aho abantu


nyamwinshi bahurira, aho imodoka zihagara, inzira nutuyira two ku
mihanda, ibiraro, ibyombo. Muri rusange ni imihanda nyabagendwa
yose igendwamo ku butaka

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com


6
Igisate cyumuhanda: Kimwe mu bice bigabanyije umuhanda mu
burebure bwawo bishobora kugaragazwa numurongo umwe ukomeje
cg ugizwe nuduce dukurikiranye.

35. Vuga umuvuduko ntarengwa wa velomoteri hanze yinsisiro

Rep: Ni km 50/h naho mu nsisiro ni km40/h

36. Ni ryari amatara maremare agomba kuzimwa?

Iyo umuhanda umurikiwe umuyobozi akaba ashobora kureba imbere


muri m100.
Iyo ikinyabiga kigiye kubisikana nikindi
Iyo ikinyabiziga gikurikiye ikindi mu ntambwe zitagera kuri m 50.

37. Iyo abanyamagu bageze ku tuyira twabanyamagare bitondera iki ?

Rep: Barareka amagare agatambuka kimwe naza velomoteri

38. Gukoresha amahoni bigomba kumara umwanya ungana iki?

Rep: Umwanya muto kandi bigakorwa gusa igihe hari impamvu yo kwirinda
impanuka cg igihe atari mu nsisiro kugira ngo umuyobozi amenyeshwe
kobagiye kumunyuraho.

39. Ni ryari ibinyabizi bya gisikare bidakuriza amategeko yintera igomba


kuba hagati yibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa?

Igihe biri mu nsisiro


Kuva bwije kugeza bukeye
Igihe igihu cyabuditse kigatuma bashobora kureba neza nibura muri
m30.

40. Iyo uburebure bwimizigo iri ku kanyamizigo gakururwa burenga m 12


hagomba iki?

Rep: Hagomba umuherekeza ukurikiye icyo kinyabiziga ku maguru.

41. Umuyobozi winyamaswa zikurura, izikorera ibintu, izo bagenderaho


kimwe namatungo agomba kubifashwamo nabaerekeza bangahe?

Rep: Abaherekeza bahagije ku buryo batagomba kujya munsi


yumuherekeza umwe ku nyamaswa.

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com


7
42. Sobanura ijambo MAKUZUNGU uvuge nuburebure bwayo ntarengwa.

Rep: Rumoruki iyo ari yo yose yagenewe gufatishwa ku kinyabiziga gikurura


ku buryo igice cyacyo kiba kikiryamyeho kandi uburemere bwacyo
nubwibyo itwaye bugashikamira icyo kinyabiziga.

Uburebure bwacyo ntarengwa ni m17, 40.

43. Vuga ibintu 4 umuyobozi wikinyabiziga yitondera igihe apakira imizigo


mu kinyabiziga cye.

Kudateza ibyago mu ngendo


Kutangiza inzira nyabagendwa
Kutabuza umuyobozi kubona neza
Kudakingiriza amatara nicyapa kiranga imodoka

44. Imburira zimurika zagenewe iki?

Rep: Zagenewe gukoreshwa kugira ngo bamenyeshe umuyobozi ko bagiye


kumunyuraho haba mu nsisiro cg ahandi hose.

45. Iyo hatari utuyira two ku mpande cg inkengero zigiye hejuru cg


bidashoboka kugendwaho nabanyamaguru banyura he?

Rep: Abanyamaguru banyura mu muhanda, bakabikora batabangamiye


uburyo bwo kugendera muri uwo muhanda.

46. Ni ryari abanyamaguru bagomba kwambukiranya mu myanya


yabagenewe?

Rep: Bagomba kunyura mu myanya yabagenewe iyo imodoka iri


ahategejejekuri m 50.

47. Uburebure bwibinyabiziga bikururana habariwemo igituma bikururana,


iyo gikuruwe ninyamaswa ntiburenza m zingahe?

Rep: Metero 8

48. Ni ryari ubugari bwimzigo yikorewe mu kinyabiziga bishobora kugera


kuri m 3?

Rep: Iyo imizigo ari nkipamba, ibyatsi, ikawa,.kandi bikaba bijyanwa mu


karere katarenga km 25 uvuye aho yapakiriwe.

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com


8
49. Iyo ikinyabiziga kikoreye ibintu birebire bidashobora kugabanywa
ntibirenza m zingahe ku mpera yinyuma?

Rep: Ntibirenza m 3

50. a) Vuga ubugari ntarengwa bwimzigo yikorewe namagare na velomoteri

Rep: Ni cm 75

b) Ipikipiki idafite akanyabiziga ku ruhande

Rep: Ni m1, 25

51. Umuyobozi wikinyabiziga agomba kwicara mu mwanya ufite ubugari


bungana iki?

Rep: Ubugari bungana na cm 55. Uwo bicaranye nibura cm 40

52. Amategeko ntayegayezwa cg atihutirwa ashyirwaho nande?

Rep: Ashyirwaho na perezida wa repuburika

53. Umurongo mugari wera udacagaguye uciye ku buryo bugororotse ku


nkengero yumuhanda uvuga iki?

Rep: Werekana sho abyobozi bategetswe guhagarara akanya gato


babyeretswe nicyapa B, 2 cg B, 2, b

53. Shushanya icyapa kerekana iherezo ryumuhanda urombereje wibisate


byinshi E, 16

Rep:

54. Ni abahe bayobozi bibinyabiziga bemerewe gutwara abantu mu bice


byinyuma byibinyabiziga byagenewe gutwara ibintu?

Abayobozi bibnyabiziga bikoreshwa mu mirimo ya gisirikari


Imirimo ya gipolisi
Imirimo yabarwanya inkongi
Imirimo yabasukura imihanda

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com


9
55. Iyo hagati ya rumoruki nikinyabiziga kiyikurura hari umwanyaurenze m
3 bigaragazwa niki?

Rep: Ku manywa ni agatambarogatukura gafite nibura cm 50 zuruhande.

Ni joro ni iyo amatara yikinyabiziga agomba gucanwa nikimenyetso cyitara


risa nicunga rihishije rigaragara mu mbavu keretse iyo ikinyabiziga
kimuritswe

56. Ni abahe bana madashobora gutwara mu myanya yimbere


yikinyabiziga igihe harimo indi myanya ?

Rep : Ni abana bari hasi yimyaka 12

57. Iyo bibaye ngombwa ko umuyobozi wikinyabiziga gitwaye ibintu birebire


bidashobora kugabanywa agomba uruhushya rutangwa na nde ?urwo
ruhushya ruba rwerekana iki ?

1. Amasaha ibyo bizatwarirwa


2. Aho bizanyuzwa
3. Itariki bizagenderaho

58. Vuga uburemere ntarengwa bwa rumoruki idafite feri yurugendo.

Rep: Ntibushobora kurenga cyuburemere bwikinyabiziga gikurura


nubwumuyobozi

59. Ni ayahe matara arenze 2 yubwoko bumwe ashobora gushyirwa ku


kinyabiziga?

Rep: Itara ndanga-mubyimba cg ndanga-burumbarare

Itara ndanga-kerekezo

60. Ni ryari amatara maremare nayo kubisikana ategetswe gukoreshwa ku


binyabiziga (mu mpande)?

Rep: Ni iyo umuvuduko wikinyabiziga kidapakiye kandi kigeze ahategamye


ushobore kurenga km 20/h.

61. Amatara menshi yubwoko budahuje kimwe namatara


nutugarurarumuri bishobora gushyirwa hehe ku kinyabiziga?

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com


10
Rep: Bishobora gushyirwa ahantu hamwe cg mu kintu kimwe amurikamo,
buri tara na buri kagarurarumuri bipfa kuba bikurikije amategeko abyerekeye
kandi ku buryo budashobora kujijisha.

62. Utugarurarumuri turi ku kinyabiziga tugomba kugira ayahe mabara?

Uturi ku ruhande rwimbere rwikinyabiziga dusa numweru


Uturi ku ruhande rwinyuma rwikinyabiziga dusa numutuku
Uturi mu mbavu zikinyabiziga tugasa nicunga rihishije

63. Utugarurarumuri turi inyuma kuriv za rumoruki duteye dute?

Rep: Ni mpamdeshatu ifite isonga rireba hejuru?

64. Ni ibihe binyabiziga bigomba kugira ibyapa bigizwe nimirongo yumweru


numutuku igiye inyuranyemo kuburyo yandika inyuguti ya V icuramye ku
mpera zombi ?

Rep : Imodoka zose uretse izagenewe gutwara abantu zifite imyanya 8


yicarwamo hatabariwemo uwumuyobozi kimwe na za rumoruki zikurwa
nibyo binyabiziga.

65. Ni ayahe matara agomba kwakira rimwe ku kinyabiziga ?


Rep : Ni amatara ndangambere yakira rimwe buri gihe namagufi namatara
kamenabihu yimbere.

66. Ni izihe rumoruki zishobora gushyirwaho akagarurarumuri kamwe gusa ?

Rep : Ni rumoruki zifite ubugali ntarengwa bwa cm 80 iyo zikuruwe


nipikipiki idafite akanyabiziga ku ruhande.

67. Shushanya icyapa kerekana iherezo ryumudugudu E, 10.

Rep :

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com


11
68. Sobanura amagambo akurikira

a) Itara ndangamubyimba : Rivuga itara ryikinyabiziga ryerekana ubugali


bwahagana imbere cg inyuma igihe uburebure bwacyo burenga m 6 cg iyo
ubulibwacyo habariwemo ibyo kikoreye burenga m 2,10.

b) Itara rishakihsa : Ni itara ryikinysbiziga rishobora guhindukizwa


numuyobozi bidatewe nuko ikinyabiziga kigenda kandi rishobora kumurika
ikintu kiri mu nzira nyabagendwa cg hirya yayo

69. Ihoni ryikinyabiziga kigendeshwa na moteri ryumvikanira mu ntera


ingana iki ?

Ku ntera ya m 100 ku binyabiziga bigendeshwa na moteri iyo ntera


idashobora kungana na m 50/h ahategamye iyo umuvuduko
wikinyabiziga udashobora .
Ku ntera ya m 20 kuri velomoteri

70. Ibinyabiziga bigeshwa na moteri kimwe na velomoteri bigomba


kubabikoze bite ?

Rep : Bigomba kuba bikozwe ku buryo bitagenda bimena bidasanzwe


amavuta, bivubura ibyotsi, uretse moteri yakijwe kandi ntibibangamire
rubanda cg ngo bitere ubwoba inyamaswa kubera urusaku.

71. Ni ibihe binyabiziga bigamba kugira icyerekana umuvuduko ?

Rep : Ni ikinyabiziga cyose gishobora kurenza umuvuduko wa km 40/h

72. Ikinyabiziga kigendeshwa na moteri kigomba kugira nibura


uturebanyuma tungahe ?

Rep : Kigomba kugira nibura akarebanyuma kamwe gateye ku buryo


umuyobozi ashobora kugenzura ibigendera mu muhanda inyuma nibumoso.

73. Isonga ryimpombo yohereza ibyotsi yerekezwa ku ruhe ruhande


rwikinyabiziga ?

Rep: Yerekezwa ku ruhande rwibumoso inyuma.

74. Ibiziga byibinyabiziga bigendeshwa na moteri kimwe na velomoteri


bigomba kuba biteye bifite amano ateye ate?

Rep: Bigomba kuba byambaye inziga zihagwa zifite amano nubujyakuzimu


butari munsi ya mm1 ku migongo yabyo yose nubudodo bwabyo ntibugire
Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com
12
ahantu na hamwe bugaragara kandi ntibigire aho byacitse bikomeye mu
mpande zabyo.

75. Ni ryari ibinyabiziga bikoreshwa na moteri bishobora kugenda mu


muhanda ahamanuka moteri itaka cg vitesi idakora?

Rep: Nta kinyabiziga gifite moteri gishobora kugenda mu muhanda


ahamanuka moteri itaka cg vitesi idakora eretse igihe gikurirwa nikindi
kinyabiziga.

76. Iyo imiterere yikinyabiziga cg ibyo kikoreye bidatuma akarebanyuma


kari mu kazu kikinyabiziga gakora neza umurimo kagenewe hakorwa iki?....

Rep: uturebanyuma tugomba gushyirwa kuri buri rubavu rwikinyabiziga.

77. Moteri yose ikoreshwa nubushyuhe igombakugira impombo yohereza


ibyotsi iteye ite?

Rep: Igomba kugira impombo yohereza ibyotsi ku buryo nyabwo idasakuza


kandi umuyobozi akaba adashobora kuyibuza gukora neza mu rugenda.

78. Ibinyabiziga biri mu igeragezwa birangwa niki?

Rep: Bishobora kugendeshwa mu muhanda bifite ibimenyetso bibiranga


byakozwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu nibintu.

79. Ukuranga ibinyamitende, velomoteri nibinyabiga bisunikwa nabantu


bikorwa ryari?

Rep: Bikorwa buri mwaka hakozwe imihango yerekeye umusoro wumutungo


wikinyabiziga (ibinyamitende nibinyabiziga bidatangirwa umusoro
ntibirangwa)

80. Umurongo mugari wera udacagaguye uciye ku nkombe mpimbano


yumuhanda uvuga iki?

Rep: Uvuga ko igice cyumuhanda kiri hakurya yawo gihagararwamo


umwanya munini.

81. Ahatari mu nsisiro ni ibihe byapa bigomba gushyirwa hafi cyane


yamasangano byerekana?????

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com


13
Rep:

82. Iyo ikinyabiziga gifite itara ryo gusubira inyuma rigomba kuba rikoze
rite?

Rep: Rigomba kuba ryaranzwe kandi rigashyirwaho kuburyo ryohereza


urumuri rwera cg rwumuhondo mu ntera itarenga m 20 kandi rudahuma
amaso cg rutabangamira abandi bayobozi.

83. Ni ibihe binyabiziga bigomba gushyirwaho amatara


ndangaburumbarare?

Rep: Ni ibinyabiziga birengeje m 2, 10 zubugali na m 6 zuburebure.84.


Sobanura aya magambo:

1. Akagarurarumuri: akantu karabagirana gasubuza imirasire


yumutuku ku kintu kiyohereje.
2. Ibinyabiziga bikururana: ni ibinyabiziga bifanye bikagenda
nkaho ari kimwe.

85. Vuga inzego ziri ku ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga nimyaka ya


ngombwa kuri buri rwego.

Rep: Urwego A: Amapikipiki nibinyabiziga nibinyamitende itatu bifite


moteri biriho cg bidafite intebe ku ruhande.

Uwego B:-Imodoka zakorewe gutwara abantu zifite imyanya munani


ntarengwa yo kwicaramo hatabariwemo uwumuyobozi.

-Imodoka zagenewe gutwara ibintu zifite uburemere ntarengwa bwemewe


butarenga ibiro 5000

-Ibinyamietende ine bite moteri

Ku binyabiziga byo muri urwo rwego bishobora gushyirwaho rumoroki ntoya


ifite umutambiko umwe.

Urwego C: Imodoka agewe gutwaraibintu bifite uburemere ntarengwa


bwemewe burenga ibiro 5000 ku binyabiziga byo muri urwo rwego
bashobora gushyiraho rumoroki ntoya.
Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com
14
Urwego D: Imodoka zakorewe gutwara abntu zifite imyanya irenga 8 yo
kwicaramo hatabariwemo uwumuyobozi.

Urwego E: Ibinyabiziga bikomatanye bifite ikinyabiziga gikurura kiri muri


rumwe mu nzego B, C na D umuyobozi afitiye uruhushya kandi rumoroki
yabyo ikaba ifite uburemere ntarengwa bwemewe burenga ibiro 750.

Urwego F: Ibinyabiziga bidasanzwe (bikora imihanda)

86. Ibimenyetso bigenga uburyo bwo kugenda mu muhanda birimo ibyiciro


bingahe?

Rep: Birimo ibyiciro 3

Ibyapa
Ibimenyetso bimurika
Ibimenyetso byo mu muhanda

Ibitegekwa byerekanwa namatara nibimenyetso bimurika birusha ibindi


agaciro.

87. Ibyapa byinyongera bimenyesha iki?

Rep: Ibyapa byinyongera bishobora kumenyesha ubugerure cg


amarengamategeko rusange cg ibibujijwe cg ibitegetse byihariye.

88. Mu bimenyetso bimurika bigizwe namatara 2 gusa iyo yakiye rimwe


bivuga iki?

Rep: Iyo yakiye rimwe asobanura kimwe nitara ryumuhondo mu buryo


bwakamo amabara.

89. Ishyirwaho ryibimenyetso ku muhanda rigengwa nande na nde?

Rep: Rigengwa na minisitiri ushinzwe gutwara abantu nibintu ku mihanda


yigihugu niyimigi, rikagengwa na njyanama zuturere ku byerekeye
imihanda yuturere.

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com


15
90. Iyo ibibuzwa byinshi byubahirizwa ahantu hamwe byerekanwa bite?

Rep: Ibigereranyo bibyerekeye bishobora gushyirwa hamwe ku ngasire


imwe.

91. Itara ritukura ryitiriwe umusaraba wa mutagatifu ANDEREYA rivuga iki?

Rep: Rivuga ko kugenda kuri icyo gisate cyumuhanda rigenga, bibujijwe ku


bayobozi bakigana.

92. Ibimenyetso birombereje bigizwe niki?

Umurongo udacagaguye: Uvuga umuyozi wese abujijwe kuwurenga


kandi birabujijwe kugendera I bumoso bwawo, iyo uwo murongo
utandukanya ibyerekezo byombi byumuhanda.
Umurongo ucagaguye: Uvuga ko buri muyobozi abujijwe kuwurenga
keretse mu gihe agomba kunyura ku kindi agakatira I bumoso,
guhindukira cg kujya mu kindi gice cyumuhanda.
Umurongo ucagaguye nudacagaguye: Umuyobozi agomba kwita
gusa ku murongo urushijeho kumwegera

93. Ibyapa birimo amoko angahe? Yavuge.

Ibyapa biburira
Ibyapa ndanga
Ibyapa byo gutambuka mber
Ibimenyetso bibuza
Ibimenyetso bitegeka

94. Sobanura amagambo akurikira:

o Akayira: Ni inziranyabagendwa ifunganye yagenewe gusa


abanyamaguru cg ibinyabiziga bigendera ku biziga bibiri.
o Ikinyabiziga ndakumirwa: Ni ibinyabiziga byabapolisi,
ibizimyankongi, ibitwara abarwayi, iyo bijya aho bigombagutabara
byihutirwa kandi bikarangwa nintabaza irabagirana cg irangura ijwi.
o Urusisiro: Ahantu hose hari amazu yegeranye cg afatanye ari ku
ruhande urwo ari rwo rwose rwinzira nyabagendwa cg se aho binjirira
naho basohokera hagaragazwa nibyapa byaho hantu.
o Ikinyabiziga gifatanije: Bivuga ikinyabiziga gikomatanye kimwe ari
ikinyabiziga ikindi ari makuzungu

95. Vuga ibintu umugenzuzi wikinyabiziga wikigo gishinzwe igenzura


ryimiterere yibinyabiziga agomba kuba yujuje iki?

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com


16
I. Kuba warize mu mashuri yabizobereyemo ubumenyi buhagije
bwimiterere yibinyabiziga.
II. Kuba yarakoze nibura imyaka 5 mu byerekeranye no gukora ari
umukanishi wemewe.
III. Kuba ashobora gusuzuma neza no guteganya ingaruka zabyo
IV. Kuba ashoboye kugaragaza mu nyandiko ku buryo busobanuye ibyo
yasuzumye ku mitere yikinyabiziga.
V. Kuba ashoboye kuyobora no gucunga abakozi akoresha.
VI. Kuba yarahuguwe mu gihe cyamezi 3 mu byerekeye igenzura
ryimiterere yibinyabiziga harimo amezi 2 yakoze mu kigo gisanzwe
gikora iyo mirimo.

96. Ugutangwa kwibyapa ndanga biri kumwe nikarita iranga ikinyabiziga


bibanza gutangirwa imisoro igenwa na nde?

Rep: Imisoro igenwa na minisitiri wimari.

97. Umubare wamafaranga agenewe ifunga ryibiziga agenwa na nde?

Rep: Agenwa na minisitiri ushinzwe ubutabera mu mirimo ye abisabwe


nurwego rushinzwe kugenzura ibigenda mu muhanda.

98. Ikigo gishinzwe igenzura ryibinyabiziga kemerwa ryari?

Rep:

99. Sobanura ijambo:

Ikinyabiziga cyumutambiko: Ibinyabiga biteganye cg bijya gusa


nibiteganye ku murongo ugabanya ikinyabiziga mo 2 mu burebure
niyo ibyo binyabiziga byaba bidafungiye ku mutambiko umwe ubwo
umutambiko ukurikiyeho ugafatwa nkaho ari imitambiko.
Feri yurugendo: Bivuga uburyo busanzwe bukoreshwa kugira ngo
ikimenyetso kigende buhoro cg gihagarare.
Amatarayo gusubira inyuma: Ni amatara yikinyabiziga agenewe
kubonesha inyuma inzira yikinyabiziga no kumenyesha abandi
bagenzi ko gusubira inyuma cg ko kigiye gusubira inyuma.

100. Gufunga ikinyabiziga bisobanura iki? Bitegekwa na nde?

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com


17
Rep: Ni ukijyana ahantu hagenwe numutegetsi wa leta ubifitiye ububasha
kiahaguma kugeza igihe abitegekeye kandi kikishingirwa na nyiracyo
kbyerekeye F agitangwaho. Uko gufungwa gushobora kubanzirizwa no
kukibuza kugenda igihe gito.

Gufunga ikinyabiziga bitegekwa numushinjacyaha mu karereakoreramo

101. Shushanya icyapa

a) Cyerekana iherezo ryibyabuzwaga mbere nibyapa bibuza ku


binyabiziga bigenda.
b) Kibuza guhagarara umwanya munini.
c) Cyerekana aho babariza amakuru.

102. Tandukanya ibyapa biburira nibyo gutambuka mbere.

Ibyapa biburira bibereyeho kumenyesha umugenzi ko hari icyago kandi


kikerekana imiterere yacyo kandi bikamutegeka ubwitonzi budasanzwe
kugira ngo imigenzereze ye ihure nimiterere yububi bwicyago
cyerekanwe.
Ibyapa byo gutambuka mbere bibereyeho kumenyesha abatambuka
mu nzira nyabagendwa amategeko mu nkomane, ibyo byapa byose
bishobora kugira icyo bibuza.

103. Aho abanyamaguru banyura harangwa niki ku butaka?

Rep: Haciyemo imirongo yera iteganye numurongo ugabanya umuhanda


mo 2 mu burebure bwawo. (cm 40- cm 60)

104. Ahatari mu nsisiro ibyapa biburira bishyirwa mu ntera ingana iki


yahantu habi byerekana.

Rep: Bigomba gushyirwa mu ntera kuva kuri m 150 kugeza kuri m 2000

105. Ibyapa bikoreshwa mu kugaragaza imirimo yinkomyi bigira ibihe


bipimo?

Rep: Ibyapa biburira cm 90 zuruhande ariko bitewe naho bishyirwa icyo


gipimo gishobora kugabanywa kikagera kuri cm 70.

Ibyapa bibuza nibitegeka ni cm 70 zumurambararo

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com


18
106. Iyo uduce twumurongo ucagaguye ari tugufi kandi twegeranye cyane
dusobanura iki?

Rep: Tuvuga ko umurongo ukomeza (urombereje) wegereje

107. Mu nsisiro ni ibihe byapa bitagomba gushyirwa iruhande neza yahantu


byerekana

Rep: A, 6; A, 11; A, 16 nicyapa cyinyongera F1

108. Ibyapa bibuza nibitegeka bikurizwa mu kihe gice cyinzira


nyabagendwa?

Rep: Bikurikizwa mu gice cyinzira nyabagendwa kiri hagati yaho bishinze


ninkomane ikurikiye ku rutindo rwinzira bishinzemo.

109. Shushanya icyapa

Kiranga urunywero
Kerkena umuvuduko ntarengwa ugarukira kuwerekanwe
nikimenyetso muri km.

Rep:

110. Itara ryumuhondo rimyasa rikoreshwa ryari cg risobanura iki?

Kugira ngo berekane ahantu habi cyane


Uburenganzira bwo gutambuka mbere

111. Umubare wamafaranga yimirimo yigenzura arihwa na ba


nyiribinyabiziga ugenwa na nde ?

Rep : Ugenwa niteka rya minisitiri wubucuruzi abisabwe na minisitiri


ushinzwe gutwara abantu nibintu.

112. Erekana ibyemezo 6 nyirikinyabiziga yerekana byemeza ko


ikinyabiziga cye ari gishya kugira ngo byandikwe mu biro byimisoro.

Ingeri yikinyabiziga
Ikimenyetso cg izina ryumagikoze

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com


19
Nomera ya sashi yikinyabiziga
Nomero ya moteri
Umubare ntarengwa wabagenzi
Umwaka ikinyabiziga cyakorewemo

113. Vuga ibyapa 3 biba ku kinyabizigabiba mu Rwanda byerekana


ubudahangarwa ku misoro namahoro ya gasutamo.

Rep : CD, CC, UN, IT

114. Ni nde ugena ibimenyetso, amabara nubunini byibyapa


byibinyabiziga:

a) Bikoreshwa nabayobozi bakuru bigihugu: Ni minisitiri ushinzwe


gutwara abantu nibintu.
b) Bikoreshwa ningabo na polisi: ni minisiteri zifite mu nshingano
zazo polisi ningabo.

115. Izina ryikinyabiziga nicumbi rya nyirikinyabiziga byandikwa hehe ?


Kandi ku bihe binyabiziga ?

Rep : Bigomba kwandikwa ku buryo bugaragara imbere kandi ku ruhande


rwibumoso

Ku binyabiziga bigendeshwa na moteri byikorera ibiro birenze 1000


kandi bidatwara abantu gusa.
Ibinyabiziga bikururwa
Ibinyabiziga bisunikwa nabantu
Ibinyamitende bidasorerwa

116. Ikinyabiziga cyose kigenewe gutwara abantu bariha kigomba


kwandikwaho iki ? Kandi hehe ?

Rep : Cyandikwaho ku buryo bugaragara ku rugi rwumuyobozi no ku rugi


rwaho abagenzi binjirira umubare ntarengwa wabagenzi udashobora kujya
hejuru yuwagikoze yagennye.

117. Ni ryari ikinyabiziga cyose kitwa ko kiri mu igeragezwa ?

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com


20
Rep : Iyo kigendeshwa mu muhanda nabagikoze, abagiteranyije,
abashyiraho karisori, abakigurisha cg bagisana :

Bamaze kugiteranya cg kugisana ngo basuzume imikorere myiza


yacyo.
Bacyerekana kugira ngo kigurishwe
Kugira ngo gishyikirizwe umuguzi

118. Uturangacyerkezo dutoranya twibara ryera dushyirwa hafi


yamasanganodusobanura iki ?

Rep : Twerekana igisate cyumuhanda abayobozi bagomba gukurikiza kugira


ngo bagane mu cyerekezo cyerekanwe nutwo turangacyerekezo.

119. Iyo ikorwa ryimirimo ribangamiye cyane cg bucye uburyo bwo kugenda
mu muhanda bigenda bite ?

Rep: Ahakorerwa imirimo hagaragazwa hatya:

Ahitaruye ni ikimenyetso A,15 (imirimo ikorwa mu muhanda)


Ahoimirimo ikorerwa ni uruzitiro ruri ku mpera zombi.

120. Ni ibihe byapa bishobora kwandikwamo amagambo adafitanye isano


nicyo bihagarariye?

Rep: Ibyapa biburira uretse B1 nibyapa byerekana bishobora gushyirwaho


urwibutso rwuwabikoze cg rwumuryango wemrewe gushyirwaho ibyo
byapaariko ntibifate umwanya urenze 1/6 cyubuso bwicyapa.

121. Umurongo wumuhondo ucagaguye uciye ku nkombe nyayo


yumuhanda usobanura iki?

Rep: Birabujijwe guhagarara umwanya munini kuri uwo muhanda ku


burebure bwuwo murongo.

122. Ahantu uburyo bwo kugenda mu muhanda bwerekanwa nibimenyetso


bimurika ibinyabiziga bishobora kuhagenda bite?

Rep: Bishobora kuhagenda biteganye nubwo umubare wabyo uta ngombwa.

123. Imirongo ya k are cg ingirwamwashi ishushanyije mu muhanda ivuga


iki?

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com


21
Rep: Yerekana ahanyura abayobozi bamagare naba velomoteri zifite
imitende 2 bambukiranya umihanda.

124. Iyo ahantu icyago cyaranzwe kiri ari harehare cyane byerekanishwa
ikihe cyapa?

Rep: Byerekanishwa icyapa F2

125. Ni irihe tara ridashobora kwakira rimwe nibindi bimenyetso bimurika


igihe biri ku kintu kimwe

Rep: Ni itara ryumuhondo rimyasa rivuga ko utambuka urushijeho kwitonda.

126. Iyo bibaye ngombwa kuyobya umuhanda kuva aho uhera kugeza ku
burebure bwawo bwose byerekanwa nikihe cyapa?

Rep:

127. Vuga nibura ibitabo 4 byashyizweho byanditsemo nomero zibinyabiga.

Ibitabo byamashakiro yibinyabiziga byabakorera ku giti cyabo


Ibitabo byamashakiro yibinyabiziga byingabo
Ibitabo byamashakiro yibinyabiziga bya polisi
Ibitabo byamashakiro yibinyabiziga bya za ambasade
Ibitabo byamashakiro yibinyabiziga bya leta

128. Inyandiko mvugo yemeza ko ikinyabiziga gifunze igaragaza iki?

Ikosa ryatumye ikinyabiziga gifungwa


Umunsi nisaha cyafungiweho
Ibimenyetso bikiranga (nomero ya moteri, nomero ya sashi, plaki)
Amazina yumushoferi nayuwakoze inyandiko mvugo
Nomero ya perimi
Imiterere yikinyabiziga mu gihe cyifatiwe nimiterere yacyo

129. Iyo ikinyabiziga kitagikora cg cyoherejwe mu mahanga burundu


nyiracyo akora iki?

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com


22
Rep: Ajyan ibyapa ndanga nikarita ndanga ku biro byimisoro biherekejwe
nibaruwa isobanura impamvu yabyo byoherejwe. Ibyo akabikora mu gihe
kitarenze amezi 2

130. Vuga abagize komite yigihugu ishinzwe umutekano mu muhanda.

Rep:

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com


23

You might also like