You are on page 1of 1

Ikipe ya Manchester United ubu ngo

yarangije gusinyisha ukinnyi wa Chelsea


witwa Nemanja Matic

Nemanja Matic utarajyanye na equipe ye ya Chelsea mu mikino ya pre-season ubu noneho


ngo yarangije kuba umukinnyi wa Manchester United ku buryo budasubirwaho ku kayabo
k’amapound angina na million 40.

Uwo mukinnyi ukina hagati mu kibuga abaye uwa gatatu uguzwe muri iyi Season nyuma ya
Victor Lindelof waguzwe muri Benfica na rutahizamu Romelu Lukaku waguzweaturuka mu
ikipe ya Everton.

Umutoza wa Jose Mourinho avuga ko uyu mukinnyi Matic ari umukinnyi uzi gushyira
hamwe na bagenzi be mu kibuga, uzi amategeko y’umukino kandi ufite ejo hazaza.

Matic kandi nawe avuga ko inzozi ze zari izo gukina mu ikipe nziza nka Manchester united
kand akagiriramo ibihe byiza.

Uwo mukinnyi w’umunya Serbiya avuga kandi ko gutozwa na Jose Mourinho ubugira kabiri
(Dore ko banahoranye muri Chelsea) ari ubundi buryo busyha bwo kwerekana ko ashoboye
kuri we.

Ati "Nagiriye ibihe byiza muri Chelsea. Ndashimira iyi kipe n’abafana bayo ku buryo
twafatanyaga. Ntago nagombaga kuba narindira ikipe yanjye shya ngo mbone gutangira
imyitozo.

Ni inkuru ya BBC, Yahinduwe mu Kinyarwanda na MUREKEZI Zacharie

You might also like