You are on page 1of 2

UBWIRU BW’IGICANIRO

Turi mu gihe iyo havuzwe igicaniro cy'umuringa, umuringa ushushanya


ibihano by'Imana. Ni yo mpamvu rero iki gicaniro cy'umuringa aha ni ho hashyirwaga
itungo rya rindi ryatambwaga mu kimbo cy'umunyabyaha, ibi byashushanyaga ko

CY’UMURINGA
ibihano by'Imana bigomba kwitura kuri rya tungo rya rindi ryajyaga mu kimbo cy'uwo
muntu uwo ari we munyabyaha, ni ukubera ko ibyaha by'umuntu byose byaheragako
bishyirwa kuri iryo tungo, nuko rero iryo tungo ni ryo ryaheragako ryakira ibyo bihano
by'Imana, kandi iryo tungo rikanarambikwa ku gicaniro cy'umuringa maze
rigatwikirwa aho. "UBWIRU BW'IGICANIRO CY'UMURINGA", icyo gicaniro
cy'umuringa cyabaga kiri hanze mu gice cyo hanze cy'urusengero rw'ubatswe na Mose
ndetse n'urundi rwubatswe n'umwami Salomo, ubu rero mu Rusengero rw'Imana, ari
ho igice cyo Hanze ari ho aha muri iyi si, ni ukuvuga ngo ni muri iyi dimansiyo y'ibyo
tubasha kubona, ndetse n'igice cyo Hanze cyo mu Bwami bw’Ingoma y'Imyaka
Igihumbi, icyo gice kizaba ari ibindi bihugu byose by'abanyamahanga bizinjira mu
Ngoma y'Imyaka Igihumbi.
UMUKORO: Kurikira inzia nuko ushake interuro ihishe. Uvuge Icyanditswe
igaragaramo. Shakisha amagambo (yo ku ruhande) mu mbonerahamwe.
Arizera akabarwaho
hamwe yatuza gukiranuka

Kugira ngo n’umutima ariko


umuntu
akizwe akanwa
Ni ko

Iki gicaniro gicuze mu muringa cyashyizwe mu gice cyo hanze, cy’uru


rusengero Mose yari yubatse; na none kandi gishyirwa no hanze muri rwa
rusengero Salomo yubatse, icyo cyari igicaniro gicuzwe mu muringa kandi
cyabaga hanze. Kandi umuringa ushushanya ibihano by’Imana. Rero ni yo
mpamvu aho—hanze—igitambo, cyatambwaga cy’itungo ryabaga ryazanywe
n’abantu byari ukugira ngo icyo gitambo bagitambire Imana ku bw’ibyaha
byabo, aho rero ni ho cyashyirwaga, aho hanze; akaba ari ho ndetse ibiganza
by’abanyabyaha bikarambikwa ku mutwe w’iyo nyamaswa, nuko hakaturwa
ibyaha byabo byaturirwa kuri iryo tungo (ariko byakorwaga ibiganza
birambitswe ku mutwe w’iryo tungo), ibyaha byose by’abantu bigaherako
bikimukira kuri iryo tungo; kubera ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, rero
icyagombaga gupfa ni iryo tungo kuko ni ryo ryabaga ryikoreye ibyaha
by’abantu. Rero ubwo ni bwo buryo abantu begeraga Imana: bihereye hanze,
kandi bakahaza bafite itungo ryabo ryo kugira ngo begere Imana; kubera ko
ntawashoboraga kwegera Imana afite ibyaha: rero umuntu abagomba kubanza
kwezwa ibyaha bye byose, ibyaha bye byose bikamukurwaho. Rero ubwo ni
bwo buryo Imana yari yaragennye mu ishyanga ry’abaheburayo, ubwo ni bwo
bwari uburyo buciye bugufi, ariko na none ubwo buryo bufite ubusobanuro
n’icyo byashushanyaga, ibyo byagombaga kuzasohorezwa mu mukundwa
wacu Umwami Yesu Kristo.
Rero ku birebana n’Inzu y’Imana, Urusengero rw’Imana rwo mu
Ijuru (rwa rundi rwarimo rushushanywa n’urwa Salomo ndetse na ya ngando Nta muntu n’umwe wagera Ahera h’Ahera cyane atabanje kunyura
yubatswe na Mose), aho turahabona mu Rusengero rw’Imana rwo mu Ijuru Hanze ngo yakire Kristo
narwo rufite: Hanze, Ahera n’Ahera h’Ahera cyane. Igice cya Hanze rero nk’Umucunguzi We ndetse ibyaha
cy’Inzu y’Imana, icyo gice cyo Hanze cy’Urusengero rw’Imana, ni ukuva kuri bye byose bishyirwe muri
Adamu ukageza kuri Kristo; aho ni ho hari inyubako y’igice cyo Hanze ho mu Kristo,uwo muntu ngo abe
Nzu y’Imana, ni yo mpamvu Kuza kwa Mbere kwa Kristo byasohoreye mu gice yejejweho ibyaha byose kandi
cya Hanze h’Inzu y’Imana. Rero aha kuri uyu mubumbe w’Isi, aha ni ho Hanze yejejwe n’Amaraso y’umukundwa
h’Inzu y’Imana; ni yo mpamvu Kristo byamusabye gupfira aha mu Isi, nk’uko wacu Umwami Yesu Kristo. Rero
Imana yari yarabigennye kera isi itararemwa. Ni ukuvuga ngo kuba dutuye aha umuntu aba agomba kubanza
mu Isi twe ubu dutuye Hanze, ni ukuvuga ko aha ni ho twakirira Kristo kwinjira mu Irembo kandi Irembo
nk’Umucunguzi wacu. Maze nyuma yaho, mu guhabwa ukundi kuvuka gushya,
ni Kristo. Ntimwumvise ko hariho
aho tuba twimutse twigiye hirya Ahera h’Inzu y’Imana, aho ni muri dimansiyo
ugusobekerana kw’igice cyo Hanze
ya gatandatu, aho ni ho twaherewe umubiri wa tewofaniya wo muri dimansiyo
ya gatandatu.
n’Ahera no gusobekerana
kw’Ahera n’Ahera h’Ahera cyane?,
ni ukubera ko iyo ni Inzu ya Yesu
Kristo, akaba ari na ryo Torero
ry’Umwami Yesu Kristo; kandi ni
ngombwa kubanza kwinjira
ukinjira mu buryo Imana yagennye.

Aha rero mwumvise uburyo, we azaba ari Umwami uzatwara Isi yose mu
Ngoma y’Imyaka Igihumbi, mu kinyagihumbi cya karindwi, kandi Uwiteka
azaba umwe n’Izina Rye rizaba rimwe. Nyuma yaho muri iki gice cya 14
muri Zekariya na none haravuga ngo, umurongo wa 16 ukageza kuri 21
haratubwira hati: “Maze uzarokoka mu mahanga yose yateraga i
Yerusalemu wese (ni ukuvuga ngo abo niba bandi bazarokoka bagacika ka
kaga gakomeye aho ibihano by’Imana bizasukwa hagati mu biremwabantu,
abo niba bandi bazarokoka, bazacika ku icumu, nimwumve aha), buri wese
azajya azamuka uko umwaka utashye, ajye gusenga Umwami Uwiteka
Ibyo rero mwumvise uburyo ibyo byose birashushanya Kristo arimo Nyiringabo, ajye no mu minsi mikuru y’ingando. Nuko umuntu wese wo mu
apfira ku Musaraba i Kaluvari, kandi ibihano by’Imana na byo bikamwituraho. miryango yose yo mu isi, utazazamuka ngo ajye i Yerusalemu gusenga
Kuko umuringa ushushanya ibihano by’Imana. Ni yo mpamvu na none ya Umwami Uwiteka Nyiringabo, iwabo ntihazagusha imvura (ni ukuvuga ngo
nzoka Mose yamanitse mu butayu ya nzoka y’umuringa. Ni ukuvuga ko umuntu ibihano by’Imana bizajya bibituraho). Kandi ishyanga rya Egiputa
wabaga yariwe n’inzoka y’ubumara uwo muntu yabaga yakatiwe gupfa, niritazamuka ngo rize na bo ntibazagusha imvura, na ho hazaba icyago
yabaga ari bupfe; ariko gusa mu kubura amaso agahanga amaso ya nzoka Uwiteka ateza amahanga yanga kuzamuka ngo ajye mu minsi mikuru
y’umuringa yamanitswe, uwo muntu yaheragako ahabwa gukira (ni ukuvuga y’ingando. Icyo kizaba igihano Abanyegiputa bazahanwa, n’amahanga yose
ngo uwo muntu yaheragako asigara yakize kwa kurumwa n’inzoka); ibyo rero yanga kuzamuka ngo ajye mu minsi mikuru y’ingando”. Aha rero tuhumvise
birashushanya Kristo, ari We wamanitswe ku Musaraba i Kaluvari, maze igihano kizahabwa icyaha cy’abo bose batazazamuka ngo bajye kuramya
ibihano by’Imana byose bikamwituraho. Nuko rero ya nzoka yamanitswe Imana ari we Umwami w’i Yerusalemu, icyo ni na cyo kizaba igihano
hariya mu butayu yashushanyaga ibihano by’Imana byari byakatiwe abantu. kizahabwa ibihugu, icyo gihano kizaba kutagusha imvura muri ibyo bihugu.

You might also like