You are on page 1of 8

0.4.4.

Umwungeli Samuel Niyungeko


Umwungeli Samuel Niyungeko ni umuyobozi w'itorero rya
CEPBU/Ntahangwa i Burundi, ryari rimwe mu
matorero manini ya Pentekote y'i Burundi mu
gihe cy'umuhanuzikazi Mariyamu
Kinyamarura. We ubwe yageze i Kabela
inshuro enye ajya kubonana ndetse no
kuganira na Mariyamu Kinyamarura hagati
y'imyaka (1977-1992).

Uko yavagayo yamenyeshaga abandi ibyo


yabonye n'ibyo yumvise akanabakangurira
nabo kujyayo;
Aravuga ati: "Umurimo w'Imana wo kwa Mariyamu w'i Kabela
wafashije cyane kuzana ububyutse mw'itorero ryacu ry'i Burundi."
Yakomeje agira ati:

-Umubare w'abakristo wariyongereye kuva mu mwaka wa 1984.


Kubera ko tuvuyeyo twabwiye itorero ko ibyo twabonyeyo ari
ibitangaza by'Imana. Abagiyeyo nyuma nabo baje bashimangira ibyo
twari twavuze. Bityo abari bakonje mu byo Kwizera barakomera,
abari batarakizwa bakavayo bakijijwe, yaboherezaga kubatizwa mu
itorero rya Pentekote ry'i Burundi.

-Bashakishije ukwezwa. Bamaze kubona ibyo bitangaza by'Imana


byaberaga i Kabela, bamaze no kumva inyigisho z'ijambo ry'Imana
yigishaga bagarutse bizera neza ko Imana igikora ibikomeye na
bugingo n'ubu, barushaho kugenda batinya icyaha ndetse
batunganya urugendo rwabo rwo kujya mu ijuru. Ibi byazanye
ububyutse mw'Itorero.
-Kwizera kwanjye ubwanjye kwarushijeho kwiyongera. Ubwo
twabonanaga nawe bwa mbere yadusuhuje buri muntu wese
amuhamagara mu izina rye n'ubwo bwari ubwa mbere atubonye.
Akomeza atubwira amagambo twari twaje tuvuga mu nzira
mw'ibanga. Nahise menya ko ndi imbere y'umuhanuzikazi w'Imana
by'ukuri."

0.4.5. Umushumba Kitoga Mubamba Kyotos

Uyu yari umushumba mw'itorero rya 8ème CEPAC- CHACHI i Bukavu.


Kuva igihe Kitoga yumviye inkuru za Mariyamu Kinyamarura, yafashe
urugendo ajya i Kabela kugira nfo yirebere uwo murimo. Agezeyo
yize ibintu byinshi bitewe n'ibyo yiboneye
ndetse n'amagambo yumvise. Asubiye i
Bukavu yabwiye itorero rye ibi bikurikira:

Nta gushidikanya mfite byatuma ntinya


kuvuga ko Mariyamu ari umuhanuzikazi
w’Imana nkurikije ibyo namubonyeho ndetse
n’ibyo namwumvanye.

Uburyo umurimo w’Imana ukoranwa


n’urukundo hariya i Kabela bitandukanye
n’ibyo nabonye ahandi hose. Hariya
nahabonye urukundo rw’Imana.

-I Kabela ntabwo nigeze mbona umuntu


usunikira undi gukora umurimo runaka
ahubwo buri muntu yasunikwaga
n’urukundo rwo mu mutima gukorera
mugenzi we.
-Jyewe ubwanjye ndararika buri mukristo wacu kugira ngo ajye i
Kabela kwirebera uriya murimo w’Imana.

Kubera aya magambo y’umushumba Kitoga, abakristo benshi bo


mw’Itorero rya Chahi bafashe umwanzuro wo kujya kwirebera ibyo
bintu by’i Kabela.

Bashingiye ku byo bakurikiranye n’ibyo babayemo i Kabela, umurimo


wo kwakira abashyitsi utangizwa mw’itorero rya 8eme CEPAC Chahi,
ndetse n’andi matorero menshi yo mu mugi wa Bukavu, atangira
kwakira abashyitsi akurikije urwo rugero rw’Itorero ryo ku Chahi.

0.4.6. Umuvugizi KAPITULA Gabriel


Hari mu mwaka wa 1974 ubwo nabonaga umuhanuzikazi Mariyamu
Kinyamarura bwa mbere. Muri icyo gihe nari umuyobozi Mukuru
w’Umuryango w’Amatorero yose ya Pentekote mu Rwanda (ADEPR).
Muri byinshi byantangaje nshobora kuvuga ibi bikurikira: “Ubwo
twabonanaga na Mariyamu Kinyamarura ku nshuro ya mbere,
yarambwiye ati: ‘umunsi umwe wari i Burayi wakira urwandiko
ruvuye mu Rwanda, ariko wibagirwa kurusoma. Ubwo wagarukaga
uri mu ndege (iva i Burayi ijya muri Africa) nibwo wibutse kurusoma.’
Nibajije ukuntu umuntu ubana n’ubumuga bwo kutagenda yari i

Kabela, akambona ndi mu ndege nsoma urwandiko hejuru y’inyanja


ya Mediterane. Ntangazwa kandi nuko umuntu utarambona na
rimwe amenya izina ryanjye. Ntangazwa cyane kandi n’ibyo byose
yambwiye kuko ari ukuri. Nezezwa n’umurimo Imana yamuhaye,
nagiye nsubira i Kabela kubonana nawe inshuro nyinshi (inshuro
zirenze eshatu) mbere y’uko mpungira mu Busuwisi kubera
intambara yo mu Rwanda yo mu mwaka wa 1994.

Ndahamya ntashidikanya ko Mariyamu Kinyamarura yari


umuhanuzikazi wavuye ku Mana, atumwa muri Afurika yo hagati
nubwo batagiriwe Ubuntu bwo kubimenya vuba. Igihe cyose
namubonye, Mariyamu yari umunyamasengesho ukunda Imana no
kuvuga cyane ubwiza bwo mw’Ijuru n’ukuntu ari ingenzi ko
umukristo ategura urugendo rwe rwo kujya mw’ijuru. Umugore
wanjye nawe wamubonye inshuro enye zose arahamya ko Mariyamu
yari umuhanuzikazi wahishuriwe n’Imana ibyo abandi batabasha
kumenya. Ibyiringiro byanjye n’uko umunsi umwe tuzabona
umuhanuzikazi Mariyamu Kinyamarura mw’Ijuru.

Ni igitangaza kugeza ubu kumva umuntu Imana yemereye kubaho


atarya atanywa, afite impano zitangaje:

-Guhishurirwa amabanga y’umuntu atarigera abona na rimwe.

-Kumenya izina ry’umuntu ndetse n’amazina y’abana be atabanje


kuyabwirwa.

-Kwerekwa n’Imana ibyabaye mu buzima bw’umuntu ndetse


n’ibizamubaho mu minsi izaza.

1. IGICE CYA MBERE

1.0. MARIYAMU KINYAMARURA YARI MUNTU KI ?

Iki gice kigabanijwemo ibika bibiri binini. Igika cya mbere kivuga
ku buzima bwa Mariyamu Kinyamarura n’ubw’umuryango we
(Mariyamu ubwe, umugabo we ndetse n’abana be). Igika cya kabiri
kikavuga ku buzima bwe bwo mu buryo bw’Umwuka.
1.1. UBUZIMA BWA MARIYAMU N’UMURYANGO WE
Iki gika kivuga ku mibereho ye, iy’umugabo we n’iy’abana babo muri
rusange.

1.1.0. IMIBEREHO YA MARIYAMU KINYAMARURA


Mariyamu Kinyamarura yavutse mu mwaka wa 1931 mu Lukungu,
umudugudu muto uri mu mpinga z’imisozi yo mu karere ka
Basimukuma ya ruguru, mu murenge wa Tanganyika, Akarere ka Fizi,
mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi
ya Congo.

We yavugaga cyane ururimi rw’ikinyarwanda n’ikibembe. Yari


umukristo w’itorero rya Methodiste ryigenga (26eme CMLC). Se
yitwaga KIBEMBE, nyina yitwaga NYIRAJOYI. NYIRAJOYI yabyaye
abana bane (4), abahungu batatu n’umukobwa umwe ari we
Mariyamu Kinyamarura wavutse akurikira basaza be babiri nawe
agakurikirwa na musaza we umwe.
1.1.1. GUSHAKWA KWA MARIYAMU KINYAMARURA
Mariyamu
yashatswe
n’Umugabo we
witwa Musa
Matare,
bashakaniye i
Gakenke (mu
Minembwe)
1947. Bamaze
gushakana
Musa Matare
n’umugore we
bimukiye mu
Lutabura kuri Nyagisozi, bahamara igihe kirekire. Niho baturutse
bahunga intambara ya Mulele mu mwaka wa 1964, ubwo
bahungiraga i Baraka. Nyuma yaho nabwo baza gutura mu Bitobolo
bahamara amezi atanu. Bavuye mu Bitobolo Mariyamu Kinyamarura
ajya gutura i Kabela aho Imana yari yateguriye umurimo wayo ajyana
n’abana bamwe.

Ariko umugabo we ajya mu Bibogobogo agamije guhinga no korora


inka n’ihene; Ajyana na bamwe mu bana be. Ariko buri gihe Musa
Matare yajyaga gusura umugore we, n’ubwo Mariyamu yaratuye i
Kabela umugabo agatura mu Bibogobogo. Mu mibanire yabo
nk’abashakanye n’iy’umuryango nta cyahungabanye. Abana
bakomeje kuvuka no kurerwa n’ababyeyi nk’uko bisanzwe kugeza
ubwo Musa yitabye Imana mu mwaka wa 1976. Yaguye aho yari
atuye mu Bibogobogo. Bari babanye mu mahoro n’umutekano
n’umuryango we.
Musa Matare yakoraga umurimo wo kwakira abashyitsi mw’itorero
ryabo. Ibyokurya byavaga mu Bibogobogo byari inkunga ikomeye
cyane ku murimo w’Imana i Kabela. Umunsi Musa Matare yitabye
Imana Mariyamu yeretswe uko yakiranwe ibyishimo muri Paradiso.

Mariyamu yahoraga aryamye ku buriri bwe yeguraga igituza


agashinga inkora aganira n’abashyitsi kuko yari yaramugaye
amaguru. Ntabwo yavaga kuri ubwo buriri mu gihe yakirag abashyitsi
akanabaganiriza, ninaho yakiriraga umugabo we mu buryo busanzwe
bw’Abashakanye, ninaho yabyariraga mu buryo bw’ibitangaza
by’Imana, kandi niho yakoreraga amasengesho.

1.1.2. URUBYARO RWA MARIYAMU KINYAMARURA NA MUSA MATARE


Mariyamu Kinyamarura yabyaranye na Musa Matare abana cumin a
babiri barimo abahungu cumi n’abakobwa babiri.

-Imfura n’umuhererezi bapfuye bakiri impinja.

-Abana batanu ba mbere Mariyamu yababyaye mu buryo busanzwe


naho barindwi bakurikira Mariyamu yababyaye mu buryo
bw’Ibitangaza.

a) USABWIMANA Yeredi, Umwana wa kabiri wa Mariyamu


Kinyamarura

b) IRIHOSE Mariko, Umwana wa gatu wa Mariyamu Kinyamarura.


Yagiriwe Ubuntu n’Imana: Mu gihe batatu mu bana bavukana
bajyaga kw’ishuri, Mariko yafashaga nyina kwita kuri barumuna be
bato kuko nyina yabanaga n’ubumuga bw’anaguru. Imana
yamugiriye Ubuntu imuha kumenya gusoma no kwandika igiswahili
n’igifaransa atagiye kw’ishuri kandi nta wundi muntu ubimwigishije.
Amaze gukura abona ko ubwenge budafite impamya-bumenyi
(diplome) ntacyo bumaze imbere y’abantu, afata umwanzuro wo

You might also like