Iwanjye ni mu Rweba. Umunsi umwe hafi saa sita z’ijoro, twakiranye ibyishimo abashyitsi bajya i Kabela, ariko ikibazo nari mfite uwo munsi nuko nta byokurya twari dufite byo kwakira abashyitsi. Mw’isafuriya hari hasigayemo indagara nke nyuma yo gufungura ibya nijoro. Umutima wanjye urababara cyane, mfata iyo safuriya yarimo indagara, nyishyira ku ziko ngo nshyushye. Umuturanyi wanjye ampa ikilo kimwe cy’ifu ngo mbatunganirize umutsima. Icyantangaje cyane mpfunduye isafuriya ngo narure imboga nsanga iyo safuriya irimo indagara nyinshi. Wishyize mu mwanya wanjye wabona ukuntu nahimbaje Imana ku bw’icyo gitangaza. Hashize iminsi mike Mariyamu adutumaho intumwa ngo ize kutubwira ko ari Imana yar’ishatse kugaburira abantu bayo muri ubwo buryo uwo munsi. Nongera gushima Imana cyane.
3.1.9. Amazu y’abashyitsi
Kugira ngo haboneke aho kuraza abashyitsi benshi bazaga mu murimo w’Imana i Kabela, byabaye ngombwa ko hubakwa amazu menshi. Abubatsi bahamagariwe n’Imana gukora uwo murimo, maze uwo murimo utera imbere. Kubwo kudoda imyenda no kubika ibikoresho by’umurimo byabaye ngombwa ko amazu yubakwa: amwe aracyariho (Inzu y’ubudozi), andi yarasenyutse (nk’inzu y’ububiko). Reba ifoto iri hepfo.
3.1.10. Ibyiciro by’abashyitsi
Abashyitsi bose bageraga i Kabela bakirwaga neza na komite
ibishinzwe. Bahabwaga amazi yo koga n’ibyokurya no gutegurirwa aho baryama. Iyo hageraga igihe cy’inyigisho, Mariyamu yaganirizaga ababaga bafite intego imwe yo kumva ijambo ry’Imana cyangwa abashaka ibisubizo ku byifuzo byabo.
Ariko umuntu wazaga i Kabela afite izindi gahunda zo gukora mbere
cyangwa nyuma y’inyigisho, ni ijambo ritanezezaga Imana. Bene abo bantu bitwaga abantu b’inzira ebyiri (Yakobo 1:8), kenshi, Mariyamu yabagiraga inama yo kureka izo gahunda bagasigarana umutima wiringira guhura n’Imana gusa. Ariko abo bantu iyo babonaga ko gahunda zabo ari ingenzi, bemererwaga kujya kuzirangiza, bakazagaruka ku rundi rugendo bafite intego imwe yo gushaka Ubushake bw’Imana (Abaheburayo 10:38). Kudakurikiza iyo nama kwateraga ingorane nyinshi, turatanga ingero nke hano hepfo: 3.1.10.1. Urupfu rw’umuntu w’inzira ebyiri waturukaga i Milimba Umuntu umwe waturutse mu mudugudu w’i Milimba mu karere ka Fizi yifuje kujya i Kabela kubonana na Mariyamu. Mbere yo kuva mu rugo iwe umugore we yamuhaye amafaranga yo guha umwana wabo wabaga i Kabela. Basezerana ko batazavuga iby’amafaranga kwa Mariyamu mu by’ukuri bubahiriza ayo masezerano yabo (Gereranya Ibyakozwe n’Intumwa 5:1). Mu gihe cy’inyigisho za nimugoroba Mariyamu arabaza ati: ‘’ninde waje afite indi gahunda yabanje gukora mbere yo kwinjira hano? Bose baraceceka bigaragaza ko nta muntu ufite indi gahunda.
ati: ‘’ nta muntu urimo” Imana iravuga iti: “uriya muntu avuze ko Imana ari umubeshyi kandi uwo muntu ari we mubeshyi. Ijwi ry’Imana riravuga riti: ‘’uriya muntu araza gupfa’’ Amaze kubaza inshuro ya gatatu (3) nta gisubizo, Mariyamu atangira ibiganiro bye arabirangiza. Basohotse muri izo nyigisho bukeye bwaho ku manywa y’ihangu, wa mugabo wavuye i Milimba aza gupfa. Mariyamu asobanurira abantu ubukana bw’ubugome bwatumye uwo apfa ati:
-Yarazi ko afite ingendo ebyiri ariko ntiyakunda kubyatura ubwo
byabazwaga, kuko mbere yo kuza ino yasezeranye n’umugore ko atazagira icyo avuga kuri iryo jambo, kandi ar’abantu bari bazi ibyo kuza hano (i Kabela) bafite inzira ebyiri. N’urupfu rutewe n’ubukana bw’ubugome bwe nka Anania na Safira bo muri Bibiliya.
3.1.10.2. Ibuye riturutse ku musozi rimukubita ku mutwe (Ubuhamya
bwa Kwigenderera) Utubwira iyi nkuru n’umubyeyi witwa Kwigenderera, umukristokazi wo mw’Itorero rya 8eme CEPAC Chahi i Bukavu. Twari itsinda rimwe ry’abakristo rivuye i Bukavu twemererwa kuganira na Mariyamu. Ariko igihe cyo gusubira iwabo umwe muri bo agira ikibazo, mbere yo guhaguruka i Kabela Mariyamu arababwira bose ati: “nimuva hano i Kabela musubire iwanyu umuntu wese mu rugo iwe, musenge Imana mbere yuko buri wese asubira mu mirimo ye isanzwe. Nimusonza mu nzira ntimutinye kugura ibyokurya murira mu rugendo, ariko atari ibyo kuryana mu rugo.
Bageze ahitwa i Kigongo bahasanga inyama zihendutse. Umwe muri
bo agura ukuguru kw’ihene, aguhisha mu mufuka kugira abana baze kubona ibyokurya mu rugo. Bavuye aho i Kigongo, bari mu modoka yabo yo mu bwoko bwa Camionnette, ibuye rivuye ku musozi ryikubita ku mutwe wa wa mugore usuzugura, muri uwo mwanya ahita ata ubwenge, bagenzi be batangira kumusengera. Ubwenge bwe bugarutse yihana icyaha cye ko yaguze ukuguru kw’ihene akaguhisha ngo ashyire abana be ibyokurya mu rugo. Bagenzi be bahita batinya ijisho ry’Imana ribona hose. Mu gihe dushaka Imana ni byiza ko tuyishaka n’umutima wacu wose.