You are on page 1of 51

ABANYAMAHIRWE

Kuwa Kane, 27 Kanama 1998


Cuernavaca, Morelos, México
ABANYAMAHIRWE
Dr. William Soto Santiago
Kuwa Kane, 27 Kanama 1998
Cuernavaca, Morelos, México
Mwiriweho bakundwa nshuti na bene Data
muteraniye aha. Ni ihirwe rikomeye kuri jye kuba
ndi kumwe namwe aha hantu, haranyibutsa cya gihe
mu mwaka wa 1974 kugeza mu 1980, 1985 aho,
icyo gihe nabwo twakoreshaga amahema, uko ni ko
Imana yatangiye kuduha umugisha, dutangira
guteranira hamwe, ariko icy'ingenzi buri gihe aba ari
ugutangira. Rero rimwe na rimwe hariho abantu
baba bifuza ko Imana ibaha umugisha ariko nta na
kimwe bakoze; rero umuntu agomba kugira icyo
akora, kugira ngo umugisha w'Imana umanukire
muri icyo kintu aba arimo akora kirusheho kwaguka,
uwo mugisha urusheho kwaguka.
Rero muri uyu mwanya ndifuza gusoma
Icyanditswe cy’ahatubwira umugisha no guhirwa
gukomeye kuri mu biremwabantu, ibyo biherereye
ABANYAMAHIRWE 3

he. Aho ni muri Luka igice cya 11, umurongo wa 27


kugeza ku wa 28:
“Akivuga ibyo (uwo ni Yesu) umugore wari muri
iryo teraniro ashyira ejuru aramubwira ati:
‘Hahirwa inda yakubyaye n'amabere yakonkeje.
Na we aramusubiza ati: ‘Ahubwo hahirwa
abumva ijambo ry'Imana bakaryitondera”.
Uyu ni we muntu cyangwa se ashobora no kuba
ari umugore uba ari umunyamugisha kandi ahiriwe
ari aha ku Isi.
Rero aha tugiye kumva uburyo umuntu yumva
kandi akitondera Ijambo ry'Imana aba ari
umunyamugisha kandi ari umunyehirwe.
Umwami Yesu Kristo arabitubwira mu Butumwa
Bwiza bwa Yohana igice cya 5, umurongo wa 24:
“Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwumva
ijambo ryanjye akizera uwantumye, aba afite
ubugingo buhoraho kandi ntazacirwaho iteka,
ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo”.
Ibi rero bigenewe uwumva Ijambo ry'Umwami;
Ijwi rya Yesu Kristo ubwo ni Ubutumwa Bwe buba
4 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

bugenewe igihe uwo muntu aba arimo. Uyu muntu


rero aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo.
Ibiremwabantu kuva igihe abantu bagwiriye mu
Ngobyi ya Edeni, muri kwa kugwa kwa Adamu na
Eva hariya mu Ngobyi ya Edeni, uko kugwa
kwashyize ikiremwamuntu mu rupfu kubera ko
“igihembo cy'icyaha ni urupfu1”.
Rero ikiremwamuntu cyariho hariya mu Ngobyi
ya Edeni kandi umuntu icyo gihe ntiyarafite iherezo
ry'iminsi yo kubaho kwe; ariko igihe umuntu
yacumuye, uhereye icyo gihe ugakomeza iminsi yo
kubaho y'ikiremwamuntu mu mubiri ufatika
yatangiye kubarwa.
Urupfu rwahereyeko rwinjira hagati mu
biremwabantu ariko bitewe n'uwo muryango wari
aho mu Ngobyi ya Edeni, umuryango wa Adamu na
Eva; ni yo mpamvu rero ikiremwabantu ari umuntu
ushobora gupfa. Ariko si Imana yahinduye umuntu
upfa. Ahubwo gupfa byazanywe no gucumura, kuko
igihembo cy'icyaha ni urupfu.

1
Abaroma 6:23
ABANYAMAHIRWE 5

Nuko ikiremwamuntu nyuma yo kuba umuntu


ariye ku giti kimenyesha icyiza n'ikibi, ntiyashoboye
kuba yarya ku Giti cy'Ubugingo, icyo Giti
cy'Ubugingo ni Kristo, ibyo byari gutegereza kugeza
igihe Igiti cy’Ubugingo (Kristo, Malayika
w'Isezerano, Malayika w'Uwiteka, ari wo Umwuka
Wera), byari gutegereza akambara umubiri
agahinduka umuntu akaba hagati mu biremwabantu,
icyo gihe noneho ubwo ni bwo hagombaga
kuboneka amahirwe yo kugira ngo umuntu asubire
mu bugingo bw'iteka ryose.
Ni yo mpamvu Yesu Kristo yavuze ati: “Uwumva
ijambo ryanjye akizera uwantumye uwo afite
ubugingo buhoraho, kandi ntazacibwaho iteka
ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu Bugingo”.
Uwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo
bw'iteka ryose, ibyo biba binyuze mu kumva Ijambo
ry'Imana no kuryizera, bityo umuntu akinjira muri
Gahunda y'Imana.
Ndetse nimutege amatwi aha mu gice cya 6 muri
Yohana, umurongo wa 39 kugeza kuri 40 uko Yesu
avuga:
6 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

"Kandi ibyo Data wantumye ashaka ni ibi: ni


ukugira ngo mu byo yampaye byose ntagira na
kimwe nzimiza, ahubwo ngo nzakizure ku munsi
w'imperuka.
Kuko icyo Uwantumye ashaka ari iki: ni ukugira
ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera
ahabwe ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzure ku
munsi w'imperuka".
Abo ni bande azazura ku Munsi w' Imperuka
kugira ngo babeho iteka ryose bambaye umubiri
w'iteka ryose? Abo ni ba bandi bamwizeye,
bakamwizera nyuma yo kumva Ijambo Rye.
Nuko rero nimwumve n'uburyo Yesu avuga muri
Yohana igice cya 14, aho ni mu gice... nkosore ni mu
gice cya 10 mbere na mbere, igice cya 10 umurongo
wa 14 ukageza ku wa 16 aho avuga ati:
"Ni jye mwungeri mwiza kandi menya izanjye,
izanjye zikamenya,
nk'uko Data amenya nanjye nkamumenya, kandi
mpfira intama zanjye.
ABANYAMAHIRWE 7

Mfite n'izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na


zo nkwiriye kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi
zizaba umukumbi umwe, zigire umwungeri umwe".
Rero muri buri gihembwe kuva mu gisekuru ujya
mu kindi, Kristo yakomeje kuba ari mu Mwuka
Wera ariko yigaragariza mu ntumwa [messagers] Ze
zitandukanye (iyo ni imyuka irindwi izenguruka mu
Isi yose2), muri bo harimo Umwuka w'Imana
wigaragariza muri buri ntumwa kandi ni ko
yakomeje guhamagara akusanyiriza hamwe intama
Ze zose. Abo ni abana Be bose bari mu
banyamahanga, kimwe n'uko hari n'abaheburayo aho
afitemo abana, naho afitemo intama.
Ubu rero yakomeje —kuba muri iyi myaka yose
ibihumbi bibiri imaze gutambuka yakomeje
guhamagara akusanyiriza hamwe intama zo mu
banyamahanga na n'ubu aracyakomeje—
guhamagara no gukusanyiriza hamwe izo ntama Ze
zikibura kugira ngo zinjire mu Mukumbi wa Kristo
kandi arimo arabahamagara akoresheje Ijwi Rye,
Ubutumwa Bwe, akoresheje izo ntumwa Ze muri
2
Zekariya 4:10
8 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

buri gisekuru kandi abakusanyiriza hamwe


abateraniriza hamwe he? Imbere mu Mukumbi We.
Aho ni mu Itorero Rye, aho ni ho agenda ashyira izo
ntama Ze aho ni ho intama zivukira ubwa kabiri mu
kwizera Kristo nk'Umucunguzi wacu ibyaha byacu
byose akabyeza mu Maraso Ye maze bityo tukakira
Umwuka We Wera.
Rero uko ni ko umuntu avukira mu Bwami
bw'Imana kandi akakira n'umubiri wa tewofaniya
uwo ni umubiri wo muri dimansiyo ya gatandatu,
rero niba nyuma yaho umuntu apfuye mu kanya
runaka k'ubuzima bwe, uwo muntu ajya muri
Paradizo akajya kubaho mu mubiri wa tewofaniya
kuzageza ubwo Kristo azazura abapfuye bose
bamwizeye, ibyo bizaba ryari? Ku Munsi wa
Nyuma, icyo ni ikinyagihumbi cya karindwi; ni bwo
azabazura bari mu mubiri w'iteka ryose, natwe
abariho turi bazima azaduhindura, rero icyo gihe
twese tuzaherako tumere kimwe n'umukundwa wacu
Umwami Yesu Kristo.
Mu gice cya 10, mu Abaroma, umurongo wa 10,
reka tubyumve aha ndetse dusome duhereye imbere
ABANYAMAHIRWE 9

gato... igice cya 10 umurongo wa 6 ugakomeza,


haravuga hati:
"Ariko gukiranuka guheshwa no kwizera kuvuga
gutya kuti: ‘Ntukibaze uti: 'Ni nde uzazamuka ngo
ajye mu ijuru?' (Bisobanurwa ngo: kumanura
Kristo).
Cyangwa uti: 'Ni nde uzamanuka ikuzimu?'
(Bisobanurwa ngo: kuzamura Kristo amukuye mu
bapfuye).
Ahubwo kuvuga kuti: ‘Ijambo rirakwegereye,
ndetse riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe. Ni
ryo jambo ryo kwizera, iryo tubabwiriza.
Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami,
ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye
uzakizwa,
kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho
gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza
agakizwa.
Kuko ibyanditswe bivuga biti: ‘Umwizera wese
ntazakorwa n'isoni’.
10 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

Nta tandukaniro ry'Umuyuda n'Umugiriki, kuko


Umwami umwe ari Umwami wa bose, ni we ubereye
abamwambaza bose ubutunzi,
Kuko umuntu wese uzambaza izina ry'Umwami
azakizwa.
Ariko se bamwambaza bate bataramwizera?
Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi
bakumva bate ari nta wababwirije.
Kandi babwiriza bate batatumwe? Nk’uko
byanditswe ngo: ‘Mbega uburyo ibirenge
by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!’.
Icyakora abumviye ubutumwa bwiza si bose, kuko
Yesaya yavuze ati: ‘Mwami ni nde wizeye ubutumwa
bwacu?’.
Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva
kukazanwa n’ijambo rya Kristo.
Ariko ndabaza nti: ‘Ntibumvise?’ Yee, rwose
barumvise ndetse ‘Ijwi ryabo ryasakaye mu isi yose,
Amagambo yabyo agera ku mpera y’isi”.
Rero aha tubashije kumva uburyo kwizera
kuzanwa no kumva Ijambo ry'Imana, kandi
tukaryizera n'ubugingo bwacu bwose, kandi
ABANYAMAHIRWE 11

tukamwatuza akanwa kacu tukamwakira Kristo


nk'Umucunguzi wacu.
Noneho reka tujye kumva ibiri muri Zaburi ya 1,
aho ni ho uyu mwanditsi wa Zaburi atubwiramo
ikintu cy'ingenzi cyane, kandi kiganisha kivuga kuri
uyu mugabo, umuntu uwo ni umuntu uhiriwe
w'umunyamugisha, umugabo cyangwa se umugore:
“Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi,
Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha,
Ntiyicarane n’abakobanyi.
Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira,
Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na
nijoro.
Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi,
Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo.
Ibibabi byacyo ntibyuma,
Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.
Ababi ntibamera batyo,
Ahubwo bahwana n’umurama utumurwa
n’umuyaga.
Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi
w’amateka,
12 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

N’abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro


ry’abakiranutsi.
Kuko Uwiteka azi inzira y’abakiranutsi,
Ariko inzira y’ababi izarimbuka”.
Rero aha mwumvise umugisha ubikiwe umuntu
ugendera mu mategeko y'Imana.
Noneho nimutege amatwi na none ibivugwa mu
Abaroma igice cya 4, umurongo waho wa 8, aho
Pawulo arimo aravuga, ariko reka dutege amatwi
ibyo atubwira aha: igice cya 4, umurongo wa 8, mu
Abaroma; Abaroma igice cya 4, umurongo wa 8; aho
haratubwira (reka tuze turebe):
“... ariko rero udakora (aho duhereye ku
murongo wa 5) ahubwo akizera…”.
“... ariko rero udakora ahubwo akizera
utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe
kumuhwanirizwa no gukiranuka,
nk’uko Dawidi na we yeruye amahirwe y’umuntu,
uwo Imana ibaraho gukiranuka atabiheshejwe
n’imirimo ati:
‘Hahirwa abababarirwa ibicumuro byabo,
Kandi ibyaha byabo bigatwikirwa.
ABANYAMAHIRWE 13

Hahirwa umuntu Uwiteka atazabaraho icyaha”.


Nonese byashoboka bite ko umuntu utuye aha ku
Isi umuntu ukora amafuti amakosa ndetse agacumura
no mu buzima bwe bw'aha ku Isi, bishoboka bite ko
Imana itamubaraho icyaha, ntimubareho igicumuro?
Biroroshye: ni ukubera ko uwo muntu ni we
wumva Ijambo ry'Imana akizera Yesu Kristo
nk'Umucunguzi we, ibyaha bye byose bikerezwa mu
Maraso ya Kristo, akakira Umwuka We Wera, mu
yandi magambo, ibyaha by'uwo biba byamaze
gukurwaho byamukuweho, ni ukubera ko Amaraso
ya Kristo atwezaho ibyaha byose3; rero niba ibyaha
bye byaramaze gukurwaho, rero Imana nta cyaha iba
imubonaho biba byakuweho bitagihari.
Nuko rero uwo muntu aba ahari atagira icyaha
mu maso y'Imana, kandi Imana ntimubaraho
igicumuro namba kuko ntacyo aba afite, aba
yaramaze gutsindishirizwa mu maso y'Imana, ibyo
rero bisobanuye ko uwo muntu aba yasigaye nkaho
atigeze namba mu buzima bwe acumura.

3
1 Yohana 1:7
14 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

Uwo ni we muntu w'umunyamugisha "uwo


Umwami atabaraho icyaha", kuko Amaraso ya
Kristo aba yarabikuyeho. Uwo aba yarejejwe mu
Maraso ya Kristo yejejweho ibyaha byose ntaba
agifite icyaha ukundi, rero ni yo mpamvu Imana iba
itakimubaraho icyaha. Uwo muntu aba ahari nk’aho
mu buzima bwe atigeze acumura namba.
Ntimwumva, ibi bimeze nk'ishati, yaba ari
iy'umweru..., tuvuge ngo y’umweru de,
igahindanywa n'ikizinga cyangwa se akantu runaka
k'ikizinga ishati ye akaba atakibona imeze neza.
Ariko umuntu akaza akamubwira ati:
"Ntuhangayike, hamaze gusohoka umuti wa wundi
wongera ukeza neza neza iyo shati". Akavuga ati:
"Ibyo byo biranejeje; kuko ndifuza ko by’ukuri ishati
yanjye ikomeza kuba umweru, nk’uko nayiguze".
Iyo shati akayirambika mu mazi muri wa muti
nyuma yaho yayikura muri wa muti cya kizinga
ntabwo kiba kigihari. Akabaza ati: "Ese cya kizinga
cyagiye he?". Ni uko wa muti uba wabikuyeho, cya
kizinga ntabwo kiba kiri muri wa muti, nta n’ubwo
kiba kiri kuri ya shati. Wa muti uba wakuyeho cya
ABANYAMAHIRWE 15

kizinga kigasubira aho kiba cyahoze mbere yo kuba


ikizinga, ya shati ikamera nk'uko yari imeze mbere
itarahindana.
Amaraso ya Kristo na yo ni ko ameze: atwezaho
ibyaha byose akadusiga tumeze nk’aho mu buzima
bwacu tutigeze ducumura namba. Rero uko ni ko
Imana ishaka ko tuba tumeze twe twese.
Rero, aha mwumvise uburyo Imana ibyo byaha
ntiba ikibibona, ni ukubera iki? Ni uko Amaraso ya
Kristo aba yabikuyeho neza neza, biba byabaye nka
wa muti kwa kundi uba wakuyeho neza neza cya
kizinga kirashira kikabura kikava muri ya shati.
Rero, umuntu we w'intamenya udafite ubumenyi
akaba afite ishati iriho ikizinga ariko akifuza ko
cyavaho, ariko ntajye gukoresha umwanya neza ngo
ibyaha bye byezwe n'Amaraso ya Kristo,
ntagerageze gukoresha umwanya kugira ngo
umwambaro we ube wera...
Kubera ko, nimutege amatwi ibyanditse aha mu
Ibyahishuwe, haratubwira ku myambaro yacu, iyo
myambaro igomba guhora yera, reka tubyumve mu
gitabo cy'Ibyahishuwe hariho ahantu runaka
16 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

hatubwira kuri ibyo (Benjie niba yagerageza


kubimbonera aho)... ibyo byanditse mu Ibyahishuwe,
aho ni mu gice cya 3:5 reka tuze tubyumve (...), reka
duhere ku murongo wa 4, haravuga hati:
“Icyakora ufite amazina make y’ab’i Sarudi
batanduje imyenda yabo. Ni bo bazagendana nanjye
bambaye imyenda yera kuko babikwiriye’.
‘Unesha ni we uzambikwa imyenda yera, kandi
sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo
cy’ubugingo, ahubwo nzatūrira izina rye imbere ya
Data n’imbere y’abamarayika be”.
Aha rero mwumvise n’aha uburyo hatubwiye kuri
iyi myambaro, kandi iyi myambaro igomba guhora
yera kugira ngo bityo dukomeze kuzajya kubana na
Kristo iteka n'iteka ryose.
Azature izina ryacu mu maso ya Data wo mu
Ijuru, rero azerekana ko n'Amaraso Ye yatwejejeho
ibyaha byose, ni uko azatumurikira Imana twera
n'imyambaro yacu yera, uko ni ko... aravuze ati:
“… ni bo bazagendana nanjye bambaye imyenda
yera, kuko babikwiriye”.
ABANYAMAHIRWE 17

Aha rero murabyumvise uburyo bikenewe ari


ngombwa ko imyambaro yacu iba yera, ni ukuvuga
ngo ibyaha byacu byose bikaba byarejejwe mu
Maraso ya Kristo mu kwizera Kristo nk'Umucunguzi
wacu, kandi tukakira n'Umwuka We Wera, ibyo ni
ukugira ngo tubashe kuvukira mu Mubiri w'Ibanga
wa Kristo, kandi dukomeze kugendana na Kristo
twambaye imyambaro yera; maze duhabwe
n’umubiri mushya uwo azaduha ku Munsi wa
Nyuma (mu kinyagihumbi cya karindwi), uwo ni
umubiri w'iteka ryose uhawe ubwiza umeze kimwe
n'umubiri We. Ndetse tuzajyana na Kristo mu Birori
by'Ubukwe bw'Umwana w'Intama twambaye uwo
mubiri mushya uwo mwambaro mushya kandi wera,
uwo ni umwambaro utagira icyaha w'iteka ryose
kandi uhawe ubwiza, ndetse na nyuma yaho tuzaba
mu Ngoma y'Imyaka igihumbi turi kumwe na Kristo,
nyuma y'iyo Ngoma y’Imyaka Igihumbi, dukomeze
no mu iteka n'iteka ryose.
Mwumvise rero abo ni abanyamahirwe bahiriwe
b'abanyamugisha, abo ni abantu bumvise Ijambo
ry'Imana bakaryizera n'umutima wabo wose bizeye
18 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

Kristo nk'Umucunguzi wabo, ibyaha byabo byose


akabyereza mu Maraso ya Kristo, kandi bakaba
barakiriye n'Umwuka We Wera.
Reka ndetse twumve mu gitabo cy'Ibyahishuwe
igice cyaho cya 1, uhereye ku murongo wa 1 kugeza
ku wa 3, haravuga hati:
“Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana
yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye
kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we
akabimenyesha imbata ye Yohana,
uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ry’Imana
no guhamya kwa Yesu Kristo.
Hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi,
hahirwa n’abayumva bakitondera ibyanditswe muri
bwo, kuko igihe kiri bugufi”.
Aha rero mwumvise uburyo ari abanyamahirwe
bahiriwe b'abanyamugisha, yaba abumva Ijambo
ry'ubuhanuzi bw'igitabo cy'Ibyahishuwe ari ryo
Jambo rizanywe n'uyu Malayika w'Umwami Yesu
Kristo. Ni ukubera iki? Ni uko iri ari Ijambo
ry'Imana, iri ni Ijambo rya Yesu Kristo ariko aritanze
arinyujije muri Malayika Intumwa Ye.
ABANYAMAHIRWE 19

Iri ni Ijwi rya Kristo, iyi ni Impanda Ikomeye,


Impanda y'Imperuka yasezeranijwe ko izavuga
ikavuzwa ku Munsi wa Nyuma ihamagara
ikusanyiriza hamwe intore zose z'Imana, nk’uko
Yesu yabivuze muri Matayo igice cya 24, umurongo
wa 31 agira ati:
“Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga
ry’impanda, bateranye intore ze zose”.
Iri Jwi Rikomeye ry'Impanda rero cyangwa se
Impanda y'Imperuka iri ni Ijwi rya Kristo, kandi iri
Jwi ryumvikanira muri Malayika Intumwa Ye yo ku
Munsi wa Nyuma, nka kwa kundi Ijwi rya Kristo mu
bisekuru byatambutse ryagiye ryumvikanira mu
ntumwa yabaga yatumye mu bisekuru byatambutse,
bityo agahamagara akusanyiriza hamwe intore Ze
zose n'intama Ze zo mu bisekuru byatambutse, ubu
rero arimo arahamaga intama Ze zose zo muri iki
gihe cy'iherezo.
Yohana umwigishwa aratubwira mu Ibyahishuwe
igice cya 1, umurongo wa 10 n’uwa 11 agira ati:
“Ku munsi w’Umwami wacu nari ndi mu Mwuka
(ntimwumva, aho ni mu kinyagihumbi cya karindwi)
20 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

inyuma yanjye numva ijwi rirenga nk’iry’impanda


(yumvise iki? Ijwi rirenga nk'iry'impanda),
Rivuga riti: ‘Ndi Alufa na Omega, itangiriro
n’iherezo”.
Nonese Alufa na Omega ni nde, itangiriro
n'iherezo ni nde? Ni umukundwa wacu Umwami
Yesu Kristo. Yohana rero umwigishwa aha yarimo
yumva Ijwi rya Kristo aryumvira ku Munsi
w'Imperuka ari ryo ryasezeranijwe nk'Ijwi Rikomeye
ry'Impanda cyangwa se Impanda y'Imperuka.
No mu Ibyahishuwe igice cya 4, umurongo wa 1,
iryo Jwi ryarimo rivugira mu Ijuru, ariko nimutege
amatwi uburyo ari Ijwi ry'Impanda; iri ni Ijwi rya
Kristo ririmo rivuga. arababwira ati:
“Hanyuma y’ibyo ngiye kubona mbona mu ijuru
urugi rukinguye, kandi numva rya jwi nabanje
kumva rivugana nanjye rimeze nk’iry’impanda
rimbwira riti: ‘Zamuka uze hano nkwereke
ibikwiriye kuzabaho hanyuma y’ibyo”.
Ijwi rya Kristo rivuga riti: "Zamuka uze hano".
Tuzazamuka tujya he? Ni mu Gisekuru cy'Ibuye
Rikomeza Imfuruka, aho ni mu gihembwe cy'Itorero
ABANYAMAHIRWE 21

rya Yesu Kristo ariko kigenewe iki gihe cy'iherezo,


kandi aho ni ho tuzasanga Ijwi rya Kristo ririmo
rituvugisha ariko riri muri Malayika Intumwa Ye
atubwira ibi bintu byose bigomba kubaho vuba
bidatinze.
Nimutege amatwi aha mu gitabo cy'Ibyahishuwe
igice cya 1:
“Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana
yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye
kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we
akabimenyesha imbata ye Yohana”.
Ese uyu ni nde uje afite uku guhishurirwa
kw'ibintu bigomba kubaho vuba bidatinze? Ibi byose
bije biri muri Malayika Intumwa y'Umwami Yesu
Kristo. Rero biciye muri uyu Malayika Intumwa
y'Umwami Yesu Kristo ni muri we Ijwi rya Kristo
rizamenyekanishiriza ibi bintu byose bibwirwa
abana b'abahungu n'abakobwa b'Imana.
Kandi muri iki gihe cy'iherezo reka twumve
uburyo bivugwa aha mu Ibyahishuwe 22, umurongo
wa 6, havugwa uburyo atumye Malayika We, kugira
22 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

ngo amenyekanishe ibi bintu byose bigomba kubaho


vuba bidatinze. Aravuga ati:
“Arambwira ati: ‘Ayo magambo ni ayo kwizerwa
n’ay’ukuri”.
Ni ukubera iki? Ni ukubera ko iri ari Ijambo
ry'Imana, iri ni Ijwi rya Kristo ririmo rivuga kandi
rihishura ubu bwiru bwose bw'igitabo
cy'Ibyahishuwe.
“Kandi Umwami Imana itegeka imyuka
y’abahanuzi…”.
Imyuka y'abahanuzi ni iya nde? Ni Umwuka
w'Imana. Iyo yose ni imyuka yo muri dimansiyo ya
gatandatu, iyo ni imibiri ya tewofaniya yo muri
dimansiyo ya gatandatu ariko itumwa ku Isi kugira
ngo ize kugabura Ijambo ry'Imana rigaburirwa
4
abaragwa b'agakiza , abo ni abantu bafite amazina
yabo yanditswe mu Gitabo cy'Ubugingo cy'Umwana
w'Intama kandi yanditswemo Isi itaremwa, abo bose
ni abanyamahirwe b'abanyamugisha, kandi abo ni bo
batumwaho iyi myuka y'abahanuzi, buri mwuka

4
Abaheburayo 1:14
ABANYAMAHIRWE 23

wose w'umuhanuzi ukagenda wigaragaza mu mubiri


w'umuntu muri buri gihe cyabugenewe.
Pawulo rero, we ni we ntumwa akaba
n'umwigishwa w'igisekuru cya mbere, yari intumwa
yo mu gisekuru cya mbere, muri we harimo umwuka
w'ubuhanuzi urimo ukora ugabura Ijambo ry'Imana,
Ubutumwa bw'Imana bw'Itorero ry'Umwami Yesu
Kristo muri cya gisekuru cya mbere cy'Itorero; rero
uko ni ko byagenze no muri buri malayika intumwa
uko ni na ko bimeze no muri iki gihe cy'iherezo
imbere mu Gisekuru cy'Ibuye Rikomeza Imfuruka,
ni ho Yesu Kristo atumye Malayika Intumwa Ye,
rero uyu mwuka w'umuhanuzi uzaba urimo
wigaragaza mu mubiri wa kimuntu kuri uyu Munsi
wa Nyuma. Ni ukugira ngo akore iki? Reka tuze
twumve impamvu yabyo:
“… yatumye marayika wayo kwereka imbata
zayo ibikwiriye kubaho vuba”.
Nonese uyu mwuka w'umuhanuzi azaba arimo
akora iki yigaragaza ari mu mubiri w'umuntu? Ari
we Malayika w'Umwami Yesu Kristo azaba arimo
akora iki? Azaba arimo amenyekanisha ibi bintu
24 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

byose bigomba kubaho vuba bidatinze. Abibwira


bande? Abibwira abagize Itorero rya Yesu Kristo ari
ryo Torero rya Yesu Kristo, abo bose ni
abanyamahirwe b'abanyamugisha bizeye Kristo
nk'Umucunguzi wabo, ibyaha byabo byose
bikerezwa mu Maraso ya Kristo kandi bamaze
kwakira Umwuka We Wera, mu yandi magambo
bamaze kuvuka ubwa kabiri, bavukira imbere mu
Itorero rya Yesu Kristo, kandi abo bose bafite
umubiri wa tewofaniya uva muri dimansiyo ya
gatandatu.
“… yatumye marayika wayo kwereka imbata
zayo ibikwiriye kubaho vuba”.
Rero ibintu Yesu Kristo yavuze ati: "Zamuka uze
hano, nkwereke ibintu bigomba kubaho vuba
bidatinze, ibyo byose ni ibintu bizabaho hanyuma
y'ibyo, (ni nyuma y'ibyabaye mu bihe
byatambutse)", ubu rero azabimenyekanisha
abinyujije muri Malayika Intumwa Ye; Intumwa
y'Umwami Yesu Kristo, ni muri We Yesu Kristo
azabigaragariza biciye mu Mwuka Wera, azashyira
mu kanwa k'uyu Malayika Intumwa ibintu bigomba
ABANYAMAHIRWE 25

kubaho vuba bidatinze, nawe azabimenyekanisha


asizwe n'Umwuka Wera.
Nyuma yaho, mu gitabo cy'Ibyahishuwe 22,
umurongo waho wa 16, harongera Yesu Kristo
agashimangira neza ko atumye Malayika Intumwa
Ye.
Uyu Malayika Intumwa rero ni umuhanuzi wa
nyuma, bucura mu bahanuzi bose b'Imana, ni yo
mpamvu ari umuhanuzi ukomeye wa disipansasiyo.
Ni umuhanuzi wa disipansasiyo ya karindwi ari yo
Disipansasiyo y'Ubwami; ni yo mpamvu aje afite
Ubutumwa Bwiza bw'Ubwami ari bwo Butumwa
buvuga Ukuza kwa Kabiri kwa Kristo nk'Intare yo
mu muryango wa Yuda, Umwami w'abami ndetse
n'Umutware utwara abatware aje mu Murimo We wo
Kwisubiza Ibye byose.
Yesu aratubwira mu Ibyahishuwe 22, umurongo
wa 16, agira ati:
“Jyewe Yesu ntumye marayika wanjye
guhamiriza mwebwe ibyo ku bw’amatorero”.
Ibyo ni ibihe bintu? Ni ibi bintu byose bigomba
kubaho vuba bidatinze, ni yo mpamvu rero hatumwe
26 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

uyu Malayika Intumwa y'Umwami Yesu Kristo,


umuhanuzi wo muri Disipansasiyo y'Ubwami, kandi
akaba na Malayika Intumwa yo mu Gisekuru
cy'Ibuye Rikomeza Imfuruka. Rero muri We ni Yesu
Kristo umurimo Umwuka Wera amwigaragarizamo
kuri uyu Munsi wa Nyuma, arimo amuvugiramo
atubwira ibi bintu byose bigomba kubaho vuba
bidatinze muri iki gihe cy'iherezo.
Kandi “Hahirwa abumva bakitondera amagambo
y’ubuhanuzi bw’iki gitabo” ari bwo buzanywe n'uyu
Malayika w'Umwami Yesu Kristo utumwe na Yesu
Kristo, kugira ngo atange ubuhamya bw'ibi bintu
byose bigomba kubaho vuba bidatinze.
Noneho reka muze mwumve uburyo na none mu
Ibyahishuwe igice cya 22, hatubwira kuri uku
guhirwa no kuba umunyamugisha bifitwe n'aba
bantu bumva Ijwi rya Kristo, Ijwi ry'Imana, kandi
bakaryumvira mu ntumwa uwo aba atumye muri iki
gihe cy'iherezo, nka kwa kundi byabaye ku babayeho
no mu bisekuru byatambutse. Reka tuze twumve mu
gice cya 22, umurongo wa 7, uko havuga:
ABANYAMAHIRWE 27

“Kandi dore ndaza vuba. Hahirwa uwitondera


amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo”.
Ayo magambo yose rero, ni ijambo rizaba ririmo
ritangwa na nde? N'uyu Malayika w'Umwami Yesu
Kristo, ni kubera ko amutumye kugira ngo yereke
imbata Ze zose ibintu bigomba kubaho vuba
bidatinze.
Rero abantu bumva amagambo y'ubuhanuzi
bw'iki gitabo abayumva ndetse bagasoma iri jambo
ry'ubu buhanuzi bw'iki gitabo bakayitondera, abo ni
abanyamahirwe b'abanyamugisha. Abo ni
abanyamugisha bahiriwe ku Munsi wa Nyuma
bazaba bariho ari bazima, kandi bazaba barimo bityo
hababwa ubumenyi bw'ibi bintu byose bigomba
kubaho vuba bidatinze, uko ni na ko bazaba barimo
bategurirwa uguhindurwa no kuzamurwa
bakajyanwa mu Birori by'Ubukwe bw'Umwana
w'Intama muri iki gihe cy'iherezo.
Abo rero ni abanyamugisha bahiriwe, ni
abanyamahirwe, abo muri iki gihe cy'iherezo bazaba
bariho ari bazima, nka kwa kundi muri buri
gihembwe cy'Itorero rya Yesu Kristo hagiye habaho
28 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

abanyamahirwe b'abanyamugisha benshi bagiye


bumva Ijwi ry'Imana, bakumva Ijwi rya Yesu Kristo
ariko baryumviye mu ntumwa Yesu Kristo yabaga
yabatumyeho. Ubu rero nabwo abanyamahirwe
b'abanyamugisha bazaba barimo bumva Ijwi rya
Yesu Kristo baryumvira muri Malayika Intumwa Ye
arimo amenyekanisha ibi bintu byose bigomba
kubaho vuba bidatinze.
Nk'uko hagiye habaho agace runaka muri buri
gisekuru cyangwa se buri gihembwe cy'Itorero rya
Yesu Kristo aho muri ako gace ni ho yagiye atuma
buri malayika intumwa, kandi akamutuma afite
guhishurirwa kwabaga kugenewe buri gihembwe
cy'Itorero rya Yesu Kristo, uwo agahamagara
agakusanyiriza hamwe intore za buri gisekuru cyose
muri buri gihembwe, abo babaga ari abanyamahirwe
b'abanyamugisha bumvaga Ijwi rya Kristo muri buri
ntumwa ya buri gihembwe, rero ubu nabwo ni ko
bimeze muri iki gihe cy'iherezo, hari agace runaka
ahari abanyamahirwe b'abanyamugisha, twavuga
ngo 90 cyangwa se 99% (ibyo ni ukugira ngo tugire
ABANYAMAHIRWE 29

ijanisha twasigira ibihugu bimwe na bimwe batavuga


ko wenda twikunda).
Ariko rero nibatita kuri uwo mwanya wabo ngo
bawuhagararemo uzaherako ndetse ufatwe
n'abanyamerika latina n'abanyakarayibe; ni ukubera
ko ako ni ko gace aho azaba atumye Malayika
Intumwa Ye arimo atanga ubuhamya bw'ibi bintu
byose bigomba kubaho vuba bidatinze, kandi rero
aho ni ho hazaba hari abanyamahirwe
b'abanyamugisha bazaba barimo bumva Ijwi rya
Kristo, Ijwi ry'Imana, baryumvira muri uko
guhishurirwa kw'ibintu byose bigomba kubaho vuba
bidatinze.
Rero abo banyamugisha bose ni bo bumva ndetse
bagasoma Ijambo ry'ubuhanuzi bw'iki gitabo
cy'Ibyahishuwe muri iki gihe cy'iherezo, abo bose
bazabisoma mu bitabo ndetse bazabyumva no mu
mavidewo, babyumve muri za kasete, ndetse
bazamwibonera ahibereye, bazaba barimo bumva
amagambo y'ubuhanuzi bw'iki gitabo, arimo
abamenyesha ibintu byose bigomba kubaho vuba
bidatinze, uko ni ko bazabyizera kandi babyizere
30 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

n'ubugingo bwabo bose, bahereko bityo bakire


uguhirwa gukomeye ko gusoma no kumva
amagambo y'ubuhanuzi bw'iki gitabo
cy'Ibyahishuwe, ari bwo buhanuzi buzanywe n'uyu
Malayika w'Umwami Yesu Kristo atumwe
n'umukundwa wacu Umwami Yesu Kristo.
Intumwa Yohana yashatse kuramya uyu
Malayika hafi inshuro ebyiri, ariko Malayika
aramubwira ati: “Reka, wibikora".
Dusome mu Ibyahishuwe, igice cya 19,
umurongo wa 7 kugeza ku wa 10, uko hatubwira:
“Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe
bw’Umwana w’Intama busohoye umugeni we akaba
yiteguye,
kandi ahawe kwambara umwenda w’igitare
mwiza, urabagirana utanduye’. (Uwo mwenda
w’igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka
y’abera)”.
Aha rero tuhumvise abamaze kwezwa ibyaha
byabo byose mu Maraso ya Kristo, kandi bamaze
gutsindishirizwa, imyambaro yabo irera kandi
ABANYAMAHIRWE 31

ntabwo yanduye, abo bose uko bariho, bariho


nk'abatarigeze bacumura mu buzima bwabo.
“Nuko marayika arambwira ati: ‘Andika
uti:‘Hahirwa abatorewe ubukwe bw’Umwana
w’Intama.’ Kandi ati: ‘Ayo ni amagambo y’ukuri
kw’Imana’.
Nikubitira hasi imbere y’ibirenge bye
kumuramya, ariko arambwira ati: ‘Reka, wibikora!
Ndi imbata mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa
bene So bafite guhamya kwa Yesu: Imana abe ari yo
usenga. Kuko guhamya kwa Yesu ari umwuka
w’ubuhanuzi”.
Rero uyu Malayika aramubwira ati:
“Reka, wibikora! Ndi imbata mugenzi wawe,
kandi ndi mugenzi wa bene So bafite guhamya kwa
Yesu”.
Ni ukuvuga ko uyu na we ari mugenzi we bahuje
umurimo, ahuje umurimo n'umwigishwa Yohana na
bene Se bandi bafite guhamya, ni ukuvuga ko abo ari
abandi bagize Umubiri w'Ibanga wa Yesu Kristo,
Itorero ry'Umwami Yesu Kristo ryose, rero ntabwo
yemeye ko Yohana amuramya kabone n’uko Yohana
32 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

yari amubonyemo kwigaragaza kwa Yesu Kristo


arimo amenyekanisha ibi bintu byose bigomba
kubaho vuba bidatinze.
Rero mu Ibyahishuwe 22, umurongo wa 8
ugakomeza, Yohana bundi bushya yongera gushaka
kuramya uyu Malayika w'Umwami Yesu Kristo;
Yohana umwigishwa agira ati:
“Jyewe Yohana numvise ibyo kandi ndabireba.
Maze kubyumva no kubireba nikubitira hasi imbere
y’ibirenge bya marayika wabinyeretse, kugira ngo
muramye’.
Ariko arambwira ati: ‘Reka, wibikora! Ndi
imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So
b’abahanuzi, n’uw’abitondera amagambo y’iki
gitabo. Imana abe ari yo uramya”.
Ntabwo yigeze amwemerera ukumuranya kuri iyi
nshuro ya kabiri ubwo Yohana yari ashatse kuramya
uyu Malayika wa Yesu Kristo. Malayika aramubwira
ati: "Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi
wa bene So b’abahanuzi…”, ni ukubera iki? Ni uko
na we ari umuhanuzi.
ABANYAMAHIRWE 33

Abahanuzi rero baza batanga ubuhamya bw'ibintu


bigomba kuzabaho, bakaza bahanura ibintu bigomba
kuzabaho. Ni yo mpamvu rero uyu Malayika na we
ari we Malayika wa Yesu Kristo aje arimo atanga
ubuhamya, arimo ahamya ibintu byose bigomba
kuzabaho, ni ukuvuga ngo aje arimo ahanura.
Rero igitabo cy’Ibyahishuwe ni igitabo
cy’ubuhanuzi kandi ni ubuhanuzi bwa Yesu Kristo
ariko anyujije muri Malayika Intumwa Ye; ni
ukuvuga ko rero Yesu Kristo ari muri uyu Malayika
Intumwa Ye arahanura; ni yo mpamvu ubu bwose ni
ubuhanuzi butangwa ariko bunyujijwe muri
Malayika wa Yesu Kristo ariko butanzwe na Yesu
Kristo ari mu Mwuka Wera.
Rero uyu Mwuka Wera wa wundi wahoze muri
Yesu w’i Nazareti agahanura, ni na we Mwuka Wera
wabaye mu bahanuzi bose mu Isezerano rya Kera
bagahanura, ubu rero uyu Mwuka Wera aje muri
Malayika w’Umwami Yesu Kristo arimo ahanura ibi
bintu byose bigomba kubaho vuba.
Ni yo mpamvu igitabo cy’Ibyahishuwe rero ni
igitabo cy’ubuhanuzi, ni na yo mpamvu muri icyo
34 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

gitabo tubonamo ibintu byose by’ubuhanuzi bwose


mu buryo bw’ingero, zigaragaza ibizaba, ariko ibi
bimenyetso ni ngero z’ubuhanuzi bw’igitabo
cy’Ibyahishuwe, bifite ubusobanuro.
Rero uyu Malayika w’Umwami Yesu Kristo ku
Munsi wa Nyuma aje asizwe n’Umwuka Wera
kugira ngo atange ubuhamya bw’ibi bintu byose
bigomba kubaho vuba bidatinze, arimo ahishurira
Itorero rya Yesu Kristo ibi bintu byose bigomba
kuzabaho nyuma yibyarangije kubera mu bihe
birindwi by’Itorero ry’abanyamahanga.
Rero azanwe no kugira ngo ahishure ubwiru bwo
Kuza kwa Kabiri kwa Kristo nk’Intare yo mu
muryango wa Yuda, Umwami w’abami n’Umutware
utwara abatware; aje kugira ngo ahishure ubwiru
bw’Ikimenyetso cya Karindwi ari ko Kuza kwa
Kabiri kwa Kristo; kandi azanywe no kuba ari muri
Malayika Intumwa Ye —uwo ni Kristo mu Mwuka
Wera— arimo asiga uyu Malayika Intumwa Ye,
amuvugiramo ibintu byose bigomba kubaho; kandi
arimo amenyekanisha n’ibi bintu byose bigomba
kubaho, ni ukuvuga ko aje arimo amenyekanisha
ABANYAMAHIRWE 35

n’izi ngero zose z’Ibyahishuwe zigenewe iki gihe


cy’iherezo.
Rero uko ni ko abanyabwenge bazasobanukirwa
nk’uko umuhanzi Daniyeli yabivuze mu gice cya 12,
abo bazasobanukirwa ibi bintu byose bigomba
kubaho muri iki gihe cy’iherezo, ibyo byose
umuhanuzi Daniyeli yashatse kubimenya, Imana
iramubwira ati: “Ayo magambo arahishwe,
ashyizweho ikimenyetso kuzageza igihe cy’iherezo”.
Mu gihe cy’iherezo rero ni bwo bizahishurwa na
Malayika wa Yesu Kristo abihishurira abana
b’Imana bose, uko ni ko abanyabwenge
bazasobanukirwa ibintu byose bigomba kubaho vuba
bidatinze muri iki gihe cy’iherezo.
Ibyo byose byarahanuwe yaba mu Isezerano rya
Kera ndetse no mu Isezerano Rishya; ibyo byose
byarahanuwe aha, mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Kandi
ubwo ni ubuhanuzi bw’igitabo cy’Ibyahishuwe
kandi kuzanwe n’uyu Malayika w’Umwami Yesu
Kristo atumwe na Yesu Kristo; kugira ngo na we
abuhe Yohana mu buryo bw’ingero.
36 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

Rero muri iki gihe cy’iherezo Yesu Kristo


amutumye mu Itorero Rye, kugira ngo amenyeshe
Itorero Rye ibintu byose bigomba kubaho kuri uyu
Munsi wa Nyuma, ibyo byose biri muri izi ngero
zigaragara mu gitabo cy’Ibyahishuwe ndetse biri no
mu Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya no mu
buhanuzi bwose buvuga muri iki gihe cy’iherezo.
Rero mwumvise uburyo uyu Malayika Intumwa
ni umuhanuzi wo muri Disipansasiyo y’Ubwami mu
Gisekuru cy’Ibuye Rikomeza Imfuruka, uyu ni we
uzanye uku guhishurirwa kw’Imana mu Itorero
ry’Umwami Yesu Kristo muri iki gihe cy’iherezo.
Kandi intore zose z’Imana, imfura z’Imana,
barahamagarwa bagakusanyirizwa hamwe n’uko
guhishurirwa kw’Imana, mu kumva uku
guhishurirwa kw’Imana kuvuga ibi bintu bigomba
kubaho vuba bidatinze, rero mu kumva uko
guhishurirwa ko Kuza kwa Kabiri kwa Kristo aje
nk’Intare yo mu muryango wa Yuda; kandi
hakoresheje n’uko guhishurirwa guhamagara,
gukusanyirizwa hamwe intore zo mu Gisekuru
cy’Ibuye Rikomeza Imfuruka; abo bagasoma ndetse
ABANYAMAHIRWE 37

bakumva ibintu bigomba kubaho vuba bidatinze,


muri iki gihe cy’iherezo abo ni bo banyamahirwe
b’abanyamugisha. Abo ni abanyamugisha bihiriwe
bo ku Munsi wa Nyuma, ni bo bakira kwizera
kubahesha guhindurwa no kuzamurwa bakajyanywa
mu Birori by’Ubukwe bw’Umwana w’Intama mu
Ijuru, mu Rugo rwa Data wo mu Ijuru.
Rero twarimo twiyumvira abanyamahirwe bo mu
bisekuru byatambutse, abo ni abagiye bumva Ijwi
rya Kristo muri buri ntumwa ya buri bisekuru
byatambutse; twumvise n’abanyamugisha bahiriwe
bo kuri uyu Munsi wa Nyuma, ni abarimo bumva
Ijwi rya Kristo binyuze muri Malayika Intumwa Ye.
Yesu Kristo mu Mwuka Wera yagiye aba mu
ntumwa z’ibihe birindwi by’Itorero
ry’abanyamahanga, abo ni intumwa zirindwi,
yabavugiyemo, ashyira muri bo mu kanwa kabo
Ijambo Rye; maze abantu bakumva iryo Jambo,
Ubutumwa Bwe abo ni abanyamugisha
b’abanyamahirwe bo mu gisekuru cyabo.
Ubu rero Kristo aje arimo yigaragaza muri
Malayika Intumwa Ye mu Mwuka Wera,
38 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

amushyiramo Ijambo rijyanye n’ibintu byose


bigomba kubaho vuba bidatinze muri iki gihe
cy’iherezo; ibyo byose abishyira mu kanwa k’uyu
Malayika Intumwa avuga ibizaba muri iki gihe
cy’iherezo, rero uko ni ko bazumva Ijwi rya Kristo
baryumviye muri Malayika Intumwa Ye, abo ni
abanyamahirwe b’abanyamugisha bo muri iki gihe
cy’iherezo, ku Munsi wa Nyuma, mu kinyagihumbi
cya karindwi mu Gisekuru cy’Ibuye Rikomeza
Imfuruka.
Rero uyu Malayika w’Umwami Yesu Yesu
Kristo nta muntu azashyiraho agahato ngo yizere; we
azatanga gusa guhishurirwa kw’Ijambo ry’Imana ari
ryo Jambo rya Yesu Kristo, rero “uw’Imana, yumva
5
Ijwi ry’Imana” ni ko Yesu Kristo avuga, nta muntu
umuhase. Kristo na We yaravuze ati: “Intama zumva
6.
Ijwi ryanjye kandi zikankurikira” .
Na none kandi Kristo yarabivuze avuga ko
ubutaka bwiza ni bwa bundi Ijambo ry’Imana,
ubutaka bwiza ni uw’umva Ijambo ry’Imana kandi
akarisobanukirwa, akera imbuto bamwe ijana
5
Yohana 8:47
6
Yohana 10:27
ABANYAMAHIRWE 39

kw’ijana abandi mirongo itandatu ku ijana, abandi


mirongo itatu ku ijana7. Ni ukuvuga ko hariho
bamwe bera imbuto nyinshi kuruta bandi, ibiti
by’ingano cyangwa se ibigori: muri ibyo biti haba
hariho ibiti runaka byera imbuto nyinshi cyangwa se
nziza kurusha izindi; twavuga ngo ikigori kimwe
kikeraho intete nyinshi kuruta ibindi, hariho
n’ikigori runaka (sinzi uko ziriya ntete zera ku kigori
mwe muzita) aha tuzite ingano ibindi bigori bikeraho
ntoya kuruta izindi.
Rero ibyo byose bigenda bishingira ku buryo
izuba ririrasira ndetse bigashingira no ku butaka ibyo
bigori byatewemo. Na none kandi biterwa
n’ubuhehere buba buri aho n’izuba rihagera, uko ni
ko imbuto zirushaho kwera ari nziza; bamwe ijana
ku ijana. Ariko rero niba ikigori giteye ahantu hari
umwijima, izuba ritakigeraho, rero imbuto icyo
kigori kizera ntabwo zizaba ari nziza. Niba icyo
kigori na none kiri ahantu aho kidahumeka neza nta
n’ubwo kizera imbuto nziza namba; ni ukuvuga ngo
ntabwo kizera imbuto nyinshi, kabone n’ubwo yaba
7
Matayo 13:23, Mariko 4:20, Luka 8:15
40 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

intore, ariko bashobora kwera mirongo itandatu


abandi mirongo itatu ku ijana.
Habibwa intete imwe ariko hagasarurwa amagana
cyangwa se ingano zindi igihumbi, ni ukuri?
Rero uko ni ko kwera imbuto ijana ku ijana, ni ko
kwera imbuto zikirenga kwera imbuto mirongo
itandatu ku ijana, ibyo byo byitwa kwera imbuto
muri kimwe cya kabiri cy’inyinshi, naho kwera
imbuto mirongo itatu ku ijana twavuga ngo ni kimwe
cya gatatu (byibuze) cy’imbuto umuntu wese
yakagombye kuba yera.
Imana rero ntabwo ikeneye ibiti cyangwa se ibiti
bitera imbuto; kugira ngo bibe… niba ari ibiti byera
imbuto, ibiti byose bigomba kwera imbuto koko.
Ni yo mpamvu Yesu yabwiye Yohana Umubatiza
ati: “Intorezo igeze ku bishyitsi by’ibiti byose; rero
icyo ni cya giti kitera imbuto kigomba gutemwa
kikajugunywa mu muriro”8. Uko ni ko Imana
yabigennye.

8
Matayo 3:10, Luka 3:9
ABANYAMAHIRWE 41

Reka twumve ibivugwa ku mbuto nziza nk’uko


twabisomye muri Zaburi ya 1, dutangira, aho uko
hatubwira:
“Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi,
Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha,
Ntiyicarane n’abakobanyi.
Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira,
Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na
nijoro.
Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi
y’umugezi…”.
Ni ukuvuga ko uwo yabibwe hafi, ntabwo ari
ukubibwa imbere mu mazi, ahubwo ni ku nkengero
y’amazi; aho ni ho icyo giti gihorana ubuhehere
iminsi yose, niba koko uwo mugezi na wo ufite
amazi meza. Aha aravuze ati:
“Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo,
Ibibabi byacyo ntibyuma;
Icyo azakora cyose kizamubera cyiza”.
Ni ukuvuga ko icyo ari igiti cyuzuye imigisha
y’Imana. Abo ni ba bandi bumva Ijambo ry’Imana
kandi bakarisobanukirwa. Abo ni bo banyamahirwe
42 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

b’abanyamugisha bo muri iki gihe, nk’uko babayeho


no mu bindi bihe byatambutse.
Rero aha twarimo twumva uburyo intore
z’Imana, Imana na none ibagereranya n’ibiti,
ikabagereranya na none nk’ingano (kubera ko ingano
ni abana b’Ubwami)9, na none kandi bakongera
bakagereranywa n’ubutaka bwiza. Igihe
abagereranya n’ubutaka bwiza rero aho ni ho imbuto
ibubibwemo aba ari Ijambo ry’Imana, kugira ngo
barusheho kwera imbuto nyinshi mu buzima bw’uwo
muntu.
Na none kandi, Itorero rya Yesu Kristo, na ryo
rigizwe n’imfura z’Imana, ari zo ntore z’Imana, abo
na bo nk’Itorero ni ubutaka bwiza, aho imbuto
y’Ijambo ry’Imana yabibwe. Rero kuva mu
gihembwe ujya mu kindi, twagiye twumva uburyo
ubutaka bwiza bwagiye buba agace runaka ahagiye
hasohorezwa buri gisekuru.
Mu gihe cya buri gisekuru ubutaka bwiza
bwabaga ari ako gace ahabaga habibwe Ijambo
ry’Imana, imbuto nziza, aho ndetse hakaba hari
9
Matayo 13:38
ABANYAMAHIRWE 43

n’izindi ntore z’Imana zose; kandi abo ni ba bandi


bumva Ijambo ry’Imana kandi bakarisobanukirwa.
Ako gace rero ni ko kaba gafite umugisha w’uko
gusigwa n’Umwuka w’Imana kugira ngo abantu bo
muri ako gace bumve Ijambo ry’Imana baryumviye
mu ntumwa ya buri gisekuru kandi iryo Jambo
bakarisobanukirwa.
Urugero ni urwo mu gihe cya Pawulo, Pawulo
yifuzaga kwerekeza i Bituniya (aho ni ahaganaga mu
burasirazuba), akagenda yerekeza ahagana hariya mu
Bushinwa, ni aho ni muri Aziya ya Kure; ariko
Umwuka Wera, Malayika w’Uwiteka
aramubonekera mu nzozi, aho hari mu iyerekwa,
amwereka umugabo w’i Masedoniya cyangwa se
10
w’umunyamasedoniya, yarimo avuga ati : “Nyura
aha n’i Masedoniya udufashe”. Byari ukubera iki?
Byari uko urubyaro rw’Imana, abana b’abahungu
n’abakobwa b’Imana, nk’urubyaro rw’Imana, bari
bari he? Bari bari muri ako gace k’aho i Masedoniya
kandi hari muri Aziya ya Bugufi.

10
Ibyakozwe n’Intumwa 16:9
44 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

Nuko Pawulo rero, iyo aza kwerekeza iyo,


akerekeza aho muri Aziya ya Kure, akagenda
akerekeza aho mu Bushinwa, aho ntabwo hari
ubutaka bwiza, nta n’ubwo bwari ubutaka bwiza
bw’igisekuru cya mbere, kuko ubutaka bwiza
bw’igisekuru cya mbere ni muri Aziya ya Bugufi
ndetse n’agace runaka ko mu Burayi.
Rero Pawulo yagombaga kubiba iyo mbuto
y’Ijambo ry’Imana he? Mu butaka bwiza, mu gace
ahagombaga kwera imbuto kandi nyinshi. Aho rero
ni ho hari hari abana b’abahungu n’abakobwa
b’Imana nk’ubutaka bwiza, buri imbere mu bugingo
bwabo, nk’imitima yabo nk’ubutaka bwiza,
bukabibwamo iyo mbuto nziza ari ryo Jambo. Aho
ni ho ryabibwaga mu bugingo bw’abo bantu
bagereranywa n’ako gace, kandi koko bakera
imbuto, aho ni ho habibwe iyo mbuto; imbuto
irakura, irakura, Umurimo w’Imana na wo urakura,
Itorero ry’Umwami Yesu Kristo.
Nyuma yaho mu gisekuru cya kabiri cyakomereje
mu Bufaransa; aho na ho hari ubutaka bwiza mu
gisekuru cya kabiri cy’Itorero ry’abanyamahanga;
ABANYAMAHIRWE 45

nyuma yaho hakurikiraho Ubufaransa na Hongiriya,


aho na ho kari agace kagenwe nk’ubutaka bwiza,
ahari urubyaro rw’Imana, abana b’abahungu
n’abakobwa bagombaga kumva Ijambo ry’Imana;
nyuma yaho hakurikiraho Irlande na Ecosse, aho hari
mu gisekuru cya kane; nyuma yaho hakurikiraho
Ubudage mu gisekuru cya gatanu, nyuma yaho
hakurikiraho Ubwongereza mu gisekuru cya
gatandatu, nyuma yaho hakurikiraho Amerika
y’Amajyaruguru mu gisekuru cya karindwi.
Ni yo mpamvu utwo duce twose Imana yagiye
ihatuma buri malayika intumwa ugenewe buri
gisekuru cy’Itorero ry’abanyamahanga, ni uko ako
gace kabaga ari ubutaka bwiza bujyanye n’igihe
cyabaga kigenewe icyo gisekuru kandi bigenewe
n’izo ntore zose zo muri buri gisekuru.
Ubu rero na bwo, nonese ni ubuhe butaka bwiza
ahabibwe Ijambo ry’Imana, Ubutumwa Bwiza
bw’Ubwami, kugira ngo here imbuto nyinshi? Ubwo
butaka ni ubuhe? Intore z’Imana ziri he, na bo
bakaba ari ubutaka bwiza, abo bari he? Dore ubutaka
46 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

bwiza ni intore z’Imana zizaba ziri mu gace runaka


k’ubutaka bwiza.
Ubwo butaka bwiza ni intore z’Imana, imfura
z’Imana zanditswe mu Ijuru Isi itararemwa; kandi
Imana ikabashyira mu butaka bwiza nk’agace
batuyemo, ari ho muri Amerika Latina na Karayibe.
Ndetse bavuga ko ubutaka bw’ibara ryirabura, ni
ubutaka bwera cyane. Kandi Amerika Latina na
Karayibe, uteranyije amabara y’abantu bahatuye,
abanyamerika latina n’abanyakarayibe, ubivanze
wakuramo uruhu rwirabura.
Rero ubwo ni ubutaka bwiza nk’agace, ubutaka
bwiza nk’abantu babibwamo Ijambo ry’Imana
rijyanye n’iki gihe cy’iherezo: Ijambo ry’ubuhanuzi
bw’igitabo cy’Ibyahishuwe, Ijambo rya Yesu Kristo
arinyujije muri Malayika Intumwa, atanga ubuhamya
bw’ibintu byose bigomba kubaho vuba bidatinze
muri iki gihe cy’iherezo.
Rero ubwo butaka bwiza, muri iki gihe
cy’iherezo buzaba burimo bwakira iyo mbuto
y’Ijambo ry’Imana irimo ivugwa; iryo rizaba ari
ABANYAMAHIRWE 47

Ijambo ririmo rivugwa, iyo mbuto izagenda ivuke,


ikure, kandi izera imbuto nyinshi.
Agace k’abanyamerika latina n’abanyakarayibe
bera imbuto nyinshi, ari bo bana b’abahungu
n’abakobwa b’Imana benshi, imfura nyinshi
z’Imana. Kandi buri mwana wese w’umuhungu
n’umukobwa w’Imana ku giti cye na we ni ubutaka
bwiza aho muri we Ijambo ry’Imana riba ryarabibwe
muri we…, ubu rero, ibyo ni ukugira ngo habeho
kwera imbuto nyinshi, imbuto z’Ijambo ry’Imana;
kugera ndetse mu rwego ubwo muri iki gihe
cy’iherezo, ubwo abapfiriye muri Kristo bazazuka,
natwe abariho turi bazima tuzaherako duhindurwe;
uko ni ko twese tuzajyanwa mu Rugo rwa Data wo
mu Ijuru, aho ni mu Birori by’Ubukwe bw’Umwana
w’Intama.
Ibyo rero ni ko bimeze ni ukubera ko
abanyamahirwe b’abanyamugisha bo ku Munsi wa
Nyuma bazaba bari he? Muri Amerika Latina na
Karayibe. Ndetse twavuga ngo ni 90% kugera kuri
99% —nk’uko nabibabwiye— aho turasigaza 1%
turabisigira abafite ubundi bwenegihugu.
48 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

Kabone nubwo tuzasanga mu bindi bihugu


bitandukanye cyangwa se ku yindi migabane abantu
na bo bakiriye ubu Butumwa bw’Imana bugenewe
kuri uyu Munsi wa Nyuma, Ubutumwa Bwiza
bw’Ubwami, igihe ubabajije uti:
—“Ni byiza, ariko se wowe ukomoka mu kihe
gihugu?”.
—“Jyewe ndi uwo mu gihugu cya Amerika
Latina, umuryango wanjye ni ho utuye; abo ni abo
mu mujyi runaka”, bashobora kuba ari abo muri
Repuburika ya Mexique cyangwa se Repubulika ya
Colombiya, cyangwa se Venezuela cyangwa se
Brasil cyangwa se ikindi gihugu cyose cyo muri
Amerika Latina na Karayibe.
Ntimwumva, Ijambo ry’Imana ribageraho na bo
kabone nubwo baba batuye mu kindi gihugu mu
yandi mahanga ni uko na bo ari bwa butaka bwiza
bw’abanyamerika latina n’abanyakarayibe.
Ni yo mpamvu dusengera Amerika Latina na
Karayibe ndetse n’abahatuye bose, ni ukugira ngo
imigisha y’Imana ibe ku banyamerika latina na
Karayibe, kandi Amerika Latina izinjire mu Ingoma
ABANYAMAHIRWE 49

y’ubwiza y’Imyaka Igihumbi y’umukundwa wacu


Umwami Yesu Kristo.
Amerika Latina na Karayibe rero mu Ngoma
y’Imyaka Igihumbi ya Kristo izaba ari umugabane
ufite iterambere riteye imbere cyane kandi
ryuzuyemo umugisha w’Imana, hamwe ndetse
n’agace ka Isirayeli; aho hazaba hari Intebe ya
Cyami ya Yesu Kristo, ari yo Ntebe y’Ubwami ya
Dawidi aho Kristo azategekera abaheburayo n’andi
mahanga yose.
Rero mwumvise uburyo Amerika Latina na
Karayibe ifite umugisha na n’ubu batari batahura,
keretse gusa abamaze kumva Ijwi ry’Imana, Ijambo
ry’Imana rijyanye n’iki gihe cy’iherezo.
Amerika Latina ifite umugisha ukomeye uwo
igihugu icyo ari cyo cyose kitigeze kigira.
Nyuma yaho rero ishyanga ry’abaheburayo na
bo bazakira uwo mugisha, nyuma yaho hazaba
hamaze kuzura umubare w’intore z’Imana abapfiriye
muri Kristo na bo bazutse maze natwe abariho turi
bazima twamaze guhindurwa; “nyuma y’aho ni bwo
50 DR. WILLIAM SOTO SANTIAGO

Isirayeli izakizwa, nk’uko byanditswe11 , ni ubwo


hazaba hamaze kuzura umwuzuro
w’abanyamahanga, ni ukuvuga ngo umwuzuro
w’Umubiri w’Ibanga wa Kristo, intore zose z’Imana
zo mu Itorero rya Yesu Kristo.
Rero ni byiza, ryari ihirwe rikomeye cyane kuri
jye kuba nari kumwe namwe, ndimo mbaha ubu
buhamya “BW’ABANYAMAHIRWE”.
Twumvise abo ari bo abanyamugisha bahiriwe.
Dore turi aha ku Isi kugira ngo twumve Ijambo
ry’Imana, kandi twakire Kristo nk’Umucunguzi
wacu maze ibyaha byacu byose byerezwe mu
Maraso ya Yesu Kristo kandi twakire Umwuka We
Wera, bityo tuvuke ubwa kabiri kandi twinjire mu
Bwami bw’Imana.
Iyo ni yo ntego y’ubuzima bwacu aha kuri uyu
mubumbe w’Isi, ibyo rero biri no kugira ngo bibashe
kugaragaza koko ko turi abanyamahirwe
b’abanyamugisha kandi tuzaba turiho kuri uyu
Munsi wa Nyuma kandi tuzaba turimo twumva Ijwi
ry’Imana, Ijwi ry’umukundwa wacu Umwami Yesu
11
Abaroma 11:25
ABANYAMAHIRWE 51

Kristo, iryo ni Ijwi rikomeye ry’Impanda ririmo


ritumenyesha ibi bintu byose bigomba kubaho vuba
bidatinze.
Icyampa imigisha ya Yesu Kristo umukundwa
wacu Umucunguzi wacu ikaba kuri mwe mwese
ndetse ikaba no kuri jye nanjye, kandi vuba bidatinze
huzure umubare w’intore zose z’Imana, vuba
bidatinze abapfiriye muri Kristo bazuke natwe
abariho turi bazima duhereko duhindurwe kandi
duhereko tujyanwe mu Birori by’Ubukwe
bw’Umwana w’Intama mu Ijuru. Mu Izina ry’Iteka
ry’Umwami Yesu Kristo. Amen kandi amen.
Ni byiza, icyampa Imana igakomeza kubaha
imigisha mwese, reka bundi bushya mbasigane
n’uyu musore Yosefu Benjamín Pérez kugira ngo
akomeze asoze uyu mwanya wacu.
“ABANYAMAHIRWE”.

You might also like