You are on page 1of 72

IBYIGISHO BYA BIBILIYA MU ISHURI RYO KU ISABATO

By’Abakuze

Vol. 90, No 2
Mata - Kamena, 2014
“IBYIGISHO BYA BIBILIYA MU
Ibirimo ISHURI RYO KU ISABATO”

Bitegurwa n’inteko y’ubuyobozi


1. Isiraeli i Kanani …………………….... 5 bukuru bw’itorero ry’Abadivantiste
2. Gidiyoni ……………………...……… 10 b’Umunsi wa 7 Bavugurura:

3. Samusoni ……………………………. 15 General Conference


5240. Hollins Road Roanoke
4. Eli n’Abahungu Be ………………….. 20
Virginia
5. Mu Minsi ya Samweli ………………. 26 24019.
5048 USA.
6. Umwami wa Mbere wa Isiraeli ……… 31
Internet. : www.sdarm.org
7. Umwami Dawidi …………………….. 36 Email: gc@sdarm.org

8. Kwihana kwa Dawidi n’Ibihano


Yahawe……………………………… 41
9. Salomo ……………………………… 46
10. Ibyigisho Biva ku Ikosa Ribabaje
Byahinduwe mu Kinyarwanda na
Cyane ………………………………. 52
“RWANDA MISSION”
11. Umwami Asa ……………………….. 57 y’Abadiventisite b’Umunsi wa
Karindwi Bavugurura.
12. Umwami Hezekiya …………………. 62
13. Ibyigisho kw’Ishyanga Bivuye ku B.P.5490 Kigali-Rwanda.
Tél: 0788579716
Kutagira icyo Ryitaho ……………… 67
Email : rwanda@sdarm.org

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuri ryo ku Isabato, Ibi byigisho by’Ishuri ryo kw’Isabato
binaboneka mu kinyarwanda kuri iyi
Ni porograme y’ibyigisho bya buri munsi .
website:
Ibi byigisho by’Ishuri ryo kw’Isabato
bishingiye kuri Biblia n’Umwuka w’Ubuhanuzi gusa. www.sdarm.org/sbl
Kwiga byimbitse muri iki gihe giheruka bigomba
gushishikarizwa buri wese witegura kugaruka
ubwakabiri k’Umukiza wacu Yesu.
Ijambo ry’Ibanze

Muri iki gihembwe tuzareba ukuntu, mu gihe cy’abami n’abacamanza,


Isiraeli nk’ishyanga ryananiwe gushyira mu bikorwa inshingano ryari ryarahawe
n’Imana. Kandi tuzanareba ukuntu Imana yabatatanirije mu mahanga kubera
kutumvira kwabo.

Nyamara ariko Bibiliya igaragaza ko atari byose byazimiye. Mu buhakanyi


bw’iryo shyanga, Imana yibikiye agatsiko gato k’abayiramya bakiranuka. Muri iyi
mitima mike y’ingirakamaro harimo bamwe Imana yifashishije mu gukora
umurimo ukomeye. Bamwe ndetse harimo na babandi bari barakoze amakosa
akomeye cyane ariko nyuma bakaza kwihana, bavugwa ho kuba barabaye intwari
zikomeye zo kwizera. Intumwa Pawulo yaranditse ati;

“Mbese mvuge kindi ki? Igihe cyandenga,mvuze ibya Gideoni n’ibya Baraki
n’ibya Samusoni n’ibya Yefuta n’ibya Dawidi n’ibya Samueli n’ibya
Abahanuzi,baheshejwe no kwizera gutsinda abami no gukora ibyo gukiranuka, no
guhabwa ibyasezeranijwe, no kuziba iminwa y’intare, no kuzimya umuriro
ugurumana cyane, no gukira ubugi bw’inkota, no gukurwa mu ntege nke,
bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara, no kunesha ingabo
z’abanyamahanga. Abagore bahabwaga abo bapfushije bazutse, abandi bakicishwa
inkota ntibemere kurokorwa, kugirango bahabwe kuzuka kurushaho kuba kwiza.
Abandi bakageragereshwa gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no
kubohwa no gushyirwa mu mazu y’imbohe: bakicishwa amabuye, bagakerezwa
inkerezo, bakageragezwa, bakicishwa inkota, bakazerera bambaye impu z’intama
n’iz’ihene, banyazwe byose, bakababazwa, bakagirirwa nabi; yemwe, n’isi
ntiyar’ikwiriye ko bayibamo! Bazereaga mu mashyamba no mubihanamanga no
mu mavumo no mu masenga. Abo bose, n’ubwo bamaze guhamywa neza kubwo
kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe, kuko Imana yatugambiriye
ikirushaho kuba cyiza, kigirango abo badatunganywa rwose tutari
kumwe.(Abaheburayo 11:32-40).

Ubwo bunararibonye bwiza bw’izi ntwari burimo ibyigisho ku babwiriza


butumwa bwacu, abakozi b’imirimo, abakozi b’itorero, ndetse no kuri twebwe
twese.

Imana ihe umugisha abigishwa bacu b’Ishuri ryo ku Isabato mugihe biga ibi
byigisho!
Icyiciro cy’ishuri ryo ku isabato cya General conference

Ibyigisho bya Bibilia mu Ishuli ryo ku Isabato

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 3


ISABATO, YO KUWA 5 MATA, 2014

Amaturo y’Isabato ya Mbere


azagenerwa Ishuri ry’Ivugabutumwa
ryo muri Hondurasi

“Umurimo ukomeye w’ababyeyi ni


ukubaka imico bageregeza kugarura
ishusho ya Kristo mubo bahawe ngo
babiteho. Kumenya siyansi ntibitwara
intekerezo z’umuntu ufite uwo mugambi;
ariko uburere bwose bw’ukuri bugomba
gushakishwa kugirango bufashe imico
ikiranuka gutera imbere. Umurimo wo
kurema imico ni umurimo ukorwa
ubuzima bwose, kandi uhoraho.” – Inama
ku Babyeyi ,Abigisha ndetse n’Abanyeshuli p. 61.
Imico iremwe hagendewe ku ishusho ya Kristo nibwo butunzi bwonyine
bwiza umuntu ashobora gukura muri iyi si akabugeza mw’isi izaza. – The youth’s
Instructor, August, 17, 1899.
Union y‘Amerika yo hagati ni itorero riri kuri gahunda rigizwe n’ibihugu bike
byo muri Amerika.yo hagati Iyi Union yashyizeho umuhati mwinshi ku
byerekeranye n’uburezi. Mu myaka mike ishize umugambi wacu w’ibanze wari
uwo kwigishiriza abana n’urubyiruko rwacu mu mashuri yacu bwite. Ntabwo wari
umurimo woroshye ariko Umwami yaduhaye umugisha ndetse n’abantu benshi mu
bagize aho bahurira n’umurimo wacu w’uburezi bashishikajwe n’ubutumwa bwiza.
Tuzi neza ko itegeko twahawe rigira riti: Murere, Murere, Murere! Nyamara
ariko uburyo bwacu mu by’ubukungu ntabwo buhagije ngo dukomeze uyu murimo.
Imitima yacu iraremerewe cyane kubwo kubitekerezaho. Ni gute twareka abana
n’urubyiruko rwacu rugahabwa inyigisho z’isi, rugacika intege, maze rugahinduka
umuhigo w’ibikoresho by’umwanzi? Dufite icyifuzo gikomeye cyo gukomeza uyu
murimo ariko dukeneye ubufasha bwanyu.
Kubw’iyo mpamvu turatakambira buri mwenedata na mushiki wacu mu
mpande zose z’isi ngo adufashe muri uyu murimo mwiza. Muri iri turo ry’Isabato
ya Mbere, turabinginga ngo mwibuke abana n’urubyiruko bo muri Union
y’Amerika yo hagati. Tubaye tubashimiye kandi tubasigiye amagambo akurikira
yanditswe n’ikaramu y’ubuhanuzi:
“Mu buryo buhanitse, umurimo w’uburezi n’uwo gucungura ni kimwe – kuko
mu burezi kimwe no mu gucungura harimo ‘urufatiro rudashobora gushyirwaho
n’undi muntu uwo ariwe wese uretse urwashyizweho, arirwo Kristo Yesu’ ( 1
Abakorinto 3:11 ).” – Inama zigirwa Itorero, p. 202.

Beneso na bashiki banyu bo muri Union yo Amerika yo Hagati

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 4


Icyigisho cya 1 Kw’Isabato, 5 Gicurasi 2014

Isiraeli i Kanani
“Yosuwa akiriho Abisiraeli bakoreraga Uwiteka,no mu gihe cyose
cy’abakuru basigaye Yosuwa amaze gupfa; abo abo nibo bari bazi neza
imirimo yose Uwiteka yakoreye Abisiraeli(Yosuwa 24:31)

“Abisiraeli bumviye amategeko y’Imana by’igice [ntabwo bakuyeho


abaturage bose b’i Kanani], maze bamara ibinyejana byinshi babangamiwe
n’ibyasigaye by’iryo shyanga ryuzuye ubusambanyi.” – The signs of the
Times, January 13, 1881.

Igitabo Cyifashishijwe: Abakurambere n’Abahanuzi, p. 543-548.

Kuwa Mbere. 30 Werurwe

1. ISEZERANO RYAVUGURUWE NYUMA RIKIBAGIRANA

a. Ku iherezo ry’iminsi ye ni gute Yosuwa yahuguriye abantu gukomeza


kubera Umwami abiringirwa? Kandi ni gute bakiriye izo mpanuro?
Yosuwa 24:15, 16, 20-26.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Imana yari yashyize abantu bayo i Kanani nk’urukuta rukomeye rwo
gukumira ibibi byo mu ntekerezo, ngo bidakwirakwira mu isi. Iyo baza kuyibera
abiringirwa, Imana yateganyaga ko Abisiraeli bagombaga kugenda banesha
bakanigarurira andi mahanga buri gihe. Yari gushyira mu biganza byabo amahanga
akomeye cyane ndetse kurusha n’Abanyakanani. – Abakurambere n’Abahanuzi, pp.
544.

b. Nyamara se ni iki bakoze nyuma y’urupfu rwa Yosuwa? Abacamanza 2:7,


8, 11, 12; 3:5-7.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

“Kwirengagiza ibyo Uwiteka yabuzanije kw’abahawe Kanani kwabibye imbuto


z’ikibi zakomeje kwera imbuto zisharira mu binyejana byinshi. . . . . . Ibyaha
by’Abisiraeli byatumye batandukanywa n’Imana; imbaraga zayo zakuwe muri bo,
maze ntibaba bagishobora guhangana n’abanzi babo” – Ibid., p. 545.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 5


Kuwa Kabiri. 31 Werurwe

2. HAKOMEJE KUBAHO ABASIGAYE

a.Ni iyihe mvugo Bibiliya ikoresha yerekeza kuri abo bagorozi bo muri icyo
gihe cyo mu mateka y’itorero? Ni irihe jambo rikoreshwa mu kugaragaza
umurimo w’ivugurura ry’aba bagaragu b’Imana? Abacamanza 2:16, 18.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

b. Garagaza urugero rwo gusubira inyuma ubwoko bw’Imana bwagezeho?


Zaburi 78:58-62. Bitewe no kwibuka isezerano yagiranye n’Aburahamu,
ni gute Imana yagize icyo ikora ngo ikure ubwoko bwayo mu banzi
babwo? Imirongo 65, 66.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
c. Ni ubuhe bwishingizi dufite bugaragaza ko ukuri kutazigera kugenda
kudasize abagukomeza by’ukuri, kabone n’ubwo abagenda bateshuka
baba benshi? Yesaya 1:9; Abaroma 11:1-5. Ni iki kigaragaza ko Imana
izakoresha na none abasigaye bayo b’abiringirwa mu kugorora ubwoko
bwayo bwo mu bihe biheruka? Umubwiriza 3:15.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“[Imana] ntabwo yigeze itererana ubwoko bwayo burundu. Hagumaga kubaho
abasigaye biringirwa kuri Yehova; kandi uko ibihe byagendaga bihita Uwiteka
yahagurukije abantu biringirwa kandi b’uburyo bunyuranye ngo barimbure
ibigirwamana banakure Abisiraeli mu maboko y’abanzi babo.” – Abakurambere
n’Abahanuzi, p. 545.
“Umutwe ukomeye ugenda genda hagati y’ibitereko by’amatabaza bye ntabwo
uzigera ubaho hatariho itorero. . . . . Niba tutareka amatabaza yacu ngo amurike
kubwa Databuja,. . . . . abandi bazakora uwo murimo twakabaye twarakoza kandi
twakagombye gukora, ariko tukanga kuwukora.” – Urwibutso n’Integuza, 7
Kamena, 1897.
“Abenshi mu bari bafite umucyo ukomeye ariko ntibawishimire cyangwa ngo
bawutez’imbere bazanga amahame y’ukuri kandi mu bikorwa byabo batere
umurimo w’Imana kugawa. Kristo avuga ko abameze batyo azabaruka. . . . . .
Umwami azaha ubutumwa bwe babandi bagendeye mu mucyo nk’uko bawuhawe,
kandi azabamenya nk’abanyakuri kandi b’indahemuka. . . . . aba nibo bazajya mu
mwanya wa babandi bahawe umucyo n’ubumenyi ariko ntibagendere mu nzira
y’Umwami, ahubwo bagahitamo kugendera mu mitekerereze y’imitima yabo
idatunganye.” – Ubutumwa Bwatoranijwe, bk 3, pp. 421, 422.
“Mugihe cy’akaga gakomeye k’itorero, amasengesho yimbitse azasengerwa
itorero bikozwe n’abasigaye b’indahemuka” – Ibihamya vol. 5, p. 524.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 6


Kuwa Gatatu. 1 Mata

3. GUTAKIRA IMANA KWA ISIRAELI KUBWO KWIHEBA

a. Vuga bamwe mu batabazi bo mu basigaye b’indahemuka Imana


yahagurukije mu gihe cy’abacamanza ba kera. Abacamanza 3:9, 15, 31;
4:4, 6. Nyuma y’izi ntwari, ninde wahamagawe kugirango akureho
umutwaro w’abakandamiza? Abacamanza 6:11-14.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Gidiyoni yahamagariwe n’ijuru gutabara ubwoko bwe. . . . . . . Yababajwe cyane
n’imibereho Abisiraeli barimo maze atangira kwibaza ukuntu ububata
bw’ababakandamiza bwakurwa ku bwoko bwe.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.
546.

b. Ni ukubera iki Gidiyoni yasabye ikimenyetso uwariho ari avugana nawe?


Abacamanza 6:17-21.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Gidiyoni yashakaga ikimenyetso kimuhamiriza ko uwari mu kuvugana nawe
ari malayika w’isezerano, wawundi wigeze gukorera Abiseraeli mu bihe bya kera.
Abamalayika b’Imana bagendanaga n’Aburahamu, ba bandi bigeze rimwe gutinda
ngo basangire nawe ibyo yabateguriye; maze Gidiyoni nawe noneho asaba iyo
Ntumwa ivuye mu ijuru kugumana nawe nk’umushyitsi we. Yihuta ajya ku ihema
rye maze ategura umutsima udasembuye n’umwana w’ihene nuko arabitegura,
arabizana abishyira imbere ye. Ariko uwo Malayika aramubwira ati; ‘Fata iyo
nyama n’utwo dutsima maze ubishyire hano kuri uru rutare, maze usukeho
n’umufa.’ Maze Gidiyoni abigira atyo, nuko ikimenyetso yari yifuje kiba
kurabonetse; ibyo bintu akibifite mu ntoki, Malayika uwo yakoze kuri za nyama
maze umuriro ugurumana uturutse muri rya buye utwika icyo gitambo. Nuko
Malayika arazimira ntiyongera kugaragara.” – Ibid., p. 547.

c. Ni ubuhe bwishingizi Gidiyoni yagize nyuma y’uko yari yahanze amaso ye


kuri Kristo nka Malayika w’isezerano maze akagira ubwoba atinya
gupfa? Abacamanza 6:22, 23.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Aya magambo y’ubuntu yavuzwe na wa Mucunguzi wabwiye abigishwa bari
mu bishuko ku nyanja yuzuye imiraba, agira ati ‘Ni jyewe ntimugire ubwoba’ (
Mariko 6:50 ) – Wawundi wabonekeye babantu bari bafite intimba mu cyumba cyo
hejuru, maze akavuga amagambo asa na yayandi yabwiwe Gidiyoni ngo ‘Amahoro
abe muri mwe’ ‘ – Ibimenyetso by’Ibihe, 23 Kamena, 1881.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 7


Kuwa Kane. 2 Mata

4. UMURIMO WA MBERE – IVUGURURA MU RUGO

a. Ni hehe Gidiyoni yatangiriye umurimo w’ivugurura mw’Isiraeli?


Abacamanza 6:25, 27, 28.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Se wa Gidiyoni wari yarifatanije n’abandi mu gikorwa cy’ubuyobe, yari
yarubatse igicaniro ahitwa Ofra, aho yaratuye cyo kuramya Baali, aho kandi niho
abatuye uwo mugi basengeraga. Gidiyoni yategetse gusenya icyo gicaniro ngo
hubakwe igicaniro cy’Imana kuri rwa rutare igitambo cyari cyatwikiweho, kandi
aho hakanaba igitambo cy’Uwiteka. Umurimo wo gutamba ubusanzwe wari
warahariwe abatambyi, kandi bari barakumiriwe ku gicaniro ahitwa i Shilo; ariko
uwari yarashyizeho uwo muhango wera kandi ari nawe werekezagaho, yari anafite
ububasha bwo guhindura amategeko abigenga. Gutabarwa kw’Abisiraeli
kwagombaga kubanzirizwa no guhakana Baali bivuye ku mutima. Gidiyoni
yagombaga kubanza akarwanya isengwa ry’ibishushanyo mbere y’uko ajya ku
rugamba rwo kurwanya abanzi basanzwe b’ubwoko bwe.

“Amabwiriza aturutse mu ijuru yari yatanzwe mu buryo bwitondewe cyane.


Kuko yari azi ko bigomba kurwanywa nibiramuka bikozwe ku mugaragaro,
Gidiyoni yakoze uwo murimo mu ibanga; afashijwe n’abagaragu be byose
babirangiza mu ijoro rimwe.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p. 547.

b. Mu gitondo cyakurikiyeho ni gute abatuye uwo mugi babyifashemo


bamaze kubona ko igicaniro cya Baali cyarimbuwe? Abacamanza 6:30.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
c. Ni gute Yowasi umuntu wari ukomeye muri uwo mudugudu yahagaze
akavugira umuhungu we, kandi ni iki yabwiye ikivunge cy’abantu?
Abacamanza 6:31,32.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Uburakari bw’abaturage ba Ofra bwabaye bwinshi cyane ubwo bazaga
kuramya Baali mu gitondo cyakurikiraga. Bari no guhitana Gidiyoni iyo Yowasi
nawe wari wagenderewe na Malayika akamubwira kurwanirira umuhungu we. [
Abacamanza 6:31] Niba Baali idashobora guhagarara ngo irwanirire igicaniro
cyayo, ni gute yakwiringirwa bihagije ngo yarinda abayiramya?” – Ibid., pp. 547,
548.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 8


Kuwa Gatanu. 3 Mata

5. IMICO IKENEWE MU BASIRIKARE BA KRISTO

a. Ni ikihe cyigisho abasirikare b’umusaraba bakwiye kwigira kuri


Gidiyoni? Abaroma 15:4; 1 Petero 3:15.
……………………………………………………..………………………………………
“Uwiteka arifuza kudukorera ibikomeye. Ntabwo ubwinshi aribwo buzatugeza
ku ntsinzi, ahubwo tuzayiheshwa no kwegurira imitima yacu Yesu tutizigamye.
Turasabwa kujya mbere mu mbaraga ze, maze tukiringira Imana ikomeye ya
Isiraeli. . . . . . Ubungubu.Uwiteka kandi yifuza gukora anyujije mu mihati ya
kimuntu, maze agasohoza ibikomeye yifashishije ibikoresho bidakomeye. Ni
ingenzi cyane kugira ubwenge bwo kumenya ukuri; kuko bitabaye bityo se
twabasha dute guhangana n’abakurwanya bakomeye? Bibiliya ntabwo igomba
kwigwa gusa, kubera ko yigisha kwizera, ahubwo igomba kwigwa kubera ko inafite
ibyigisho bifatika. ntabwo ugomba gutungurwa nta n’ubwo ukwiye kubaho
utambaye intwaro zawe. Jya uhora witeguye ko hari icyaba cyihutirwa gukorwa
kijyanye n’umuhamagaro w’inshingano. Hora witeguye ko haboneka uburyo bwo
kugaragaza ukuri, kandi uhore wimenyereza ubuhanuzi, unimenyereze ibyigisho
bya Kristo. Ariko ntukiringire na gato ibitekerezo byateguwe neza. Ibitekerezo
bimeze gutyo byonyine ntabwo bihagije. Imana igomba gushakirwa ku mavi yawe;
ugomba guhaguruka ugahura n’abantu ubifashijwemo n’imbaraga y’Umwuka we.
“Jya uhita ugira icyo ukora. Imana ishaka ko muba abantu bakorera ku minota
nk’abantu bari bagize ingabo za Gidiyoni. Inshuro nyinshi, ababwiriza butumwa
bakunze kuba abantu bagendera kuri gahunda, kandi babanza gutegura ibintu.
Mugihe biteguye gukora umurimo ukomeye, amahirwe yo gukora abageraho
atabanje kubateguza. Umubwiriza agenda nk’aho imitwaro yose iri kuri we,
umuntu ukennye kandi upfa, mugihe Kristo amuhekanye n’umutwaro we.
Benedata ntimukiyingire, ahubwo nimwiringire Yesu muri byose.” – Ubusobanuro
bwa Bibilia bw’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi[ Ellen G White Comments, vol.
2, pp. 1003, 1004.

Kuwa Gatandatu. 4 Mata

IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA

1. Igihe Abayuda bari bamaze gushinga imizi i Kanani, ni iki cyabayeho


nyuma y’urupfu rwa Yosuwa?
2. Ni ubuhe bwishingizi dufite buduhamiriza ko ukuri kutazigera na rimwe
kugenda kudasize abantu baguhagarariye by’ukuri?
3. Ni hehe Gidiyoni yatangiriye umurimo w’ivugurura muri Isiraeli?
4. Ni gute Yowasi yageregeje gucubya uburakari bw’abantu?
5. Ni mu buhe buryo nshobora kwitunganyiriza kuba umuntu wita ku gihe?

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 9


Icyigisho cya 2 Kw’Isabato, 12 Mata 2014

Gidiyoni
“Nta kindi iyo n’inkota ya Gidiyoni mwene Yowasi, umugabo wo mub’Isiraeli:
Imana yamugabije Abamidiyani, n’ingabo zabo zose” (Abacamanza 7:14)

“Abashaka kuba abasirikari b’umusaraba wa Kristo bose bagomba kwambara


intwaro maze bakitegirira kujya ku rugamba. Ntabwo bakwiye gucibwa intege
n’ibikangisho; cyangwa ngo baterwe ubwoba n’akaga. Bagomba kuba
abanyamakenga mu gihe cy’akaga, ariko kandi bakanashikama ndetse bakaba
intwari igihe bahanganye n’ingorane maze bakarwana urugamba rw’Imana.” –
Ibimenyetso by’Ibihe, 30 Kamena, 1881.

Igitabo Cyifashishijwe: Abakurambere n’Abahanuzi, pp. 548-556.

Kuwa Mbere. 6 Mata

1. UMUNTU UFITE UBUSHAKE BWO KWUMVIRA IMANA

a. Mugihe Abamidiyani n’Abamaleki basobanukirwaga ko Gidiyoni


yarimbuye igicaniro cya Baali kandi ko ari mu kwitegurira gushyiraho
ingabo, bakoze iki? Abacamanza 6:33
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
b. Ni iki Gidiyoni yakoze abifashijwemo n’Uwiteka, maze akarwanya
abateraga ubwoko bwe? Abacamanza 6:34, 35.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
c. Ni ayahe mabwiriza yavuye ku Uwiteka yafashije Gidiyoni kugabanya
ingabo ze zikagera ku bantu magana atatu? Abacamanza 7:2-7.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“[Gidiyoni] yaratangaye cyane igihe havugwaga ko ingabo ze zari nyinshi
cyane. Ariko Imana yari yabonye ubwibone n’ukutizera byari mu bantu bayo. . . . .
Benshi bari batashywe n’ubwoba mu gihe bari babonye ikivunge cy’Abamidiyani.
Bityo kandi iyo Abisiraeli baza gutsinda, abongabo nibo bari gutekereza ko aribo
batsinze urugamba mucyimbo cyo gutekereza ko intsinzi ari iy’Imana.” –
Abakurambere n’Abahanuzi, p. 549.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 10


Kuwa Kabiri. 7 Mata

2. NTA MWANYA UHARI KU BANEBWE N’ABIRASI BIFUZA

a. Ni ikihe cyigisho twakura mu buryo abo bagabo bagera ku bihumbi 32


bageragejwe? Mariko 8:34. Ni ibihe bintu by’ingenzi dukwiye gushaka
mugihe dutoranya abagabo n’abagore bo gukora umurimo
w’ivugabutumwa bwiza uyu munsi? Abaroma 12:11.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Imana nta mwanya ifite mu murimo wayo ku banebwe n’abirasi bifuza. Abo
yatoranije bari abantu batashoboraga kureka ibyifuzo byabo ngo bibabere
imbogamizi mu gusohoza inshingano zabo. Abagabo magana atatu batoranijwe
ntabwo bari bafite umuhati no kwigenzura gusa, ahubwo bari n’abantu bafite
kwizera. Ntabwo bari barihindanishije ibigirwamana. Imana yari kubakoresha
kandi igatabara Isiraeli ibinyujije kuri bo. Kunesha ntabwo bishingira ku bwinshi.
Imana ishobora gukiza yifashishije bake nk’uko yabikora yifashishije benshi.
Ntabwo iheshwa icyubahiro n’ubwinshi bw’abayikorera, ahubwo n’imiterere
yabo.” – Abakurambere n’Abahanuzi, pp. 549, 550.
“Turashaka abavugabutumwa ba nyabo nk’uko iryo jambo risobanuye, babandi
bazashyira ku ruhande ibitekerezo by’inarijye maze bakareka umurimo w’Imana
akaba ariwo uba nyambere; kandi bakaba bahora ari abantu bakorera ku gihe mu
gihe bakorana nayo bitaye ku cyubahiro cyayo, bakaba biteguye kujya aho
ibategeka kujya ndetse bagakoresha ubushobozi ubwo aribwo bwose ngo
banyanyagize ubumenyi bw’ukuri.” – Abakozi b’Abavugabutumwa Bwiza, p. 459.
b.Turebeye ku nshingano zahawe ababyeyi zo gutoza abana babo ngo babe
ingirakamaro, (Imigani 22:6), ni ikihe kibazo cyumvikanira mu magambo yabwiwe
umwami w’Abayuda ababyeyi basabwa gusubiza? Yeremiya 13:20 (ahaheruka).
“Nta cyaha gikomeye ku babyeyi nko kutita ku nshingano yabo Imana
yabahaye mu kureka abana babo bakabaho nta cyo bakora; kuko abo bana
bibaviramo kuba abantu bakunda ubunebwe kandi bagakura batifuza kugira icyo
bakora, abagabo n’abagore b’imburamumaro.” Child Guidance, p. 122.
“Imana .. . . . ibabazwa n’abantu batagira icyo bitaho kandi b’abanenganenzi
ishaka ko bahinduka ingirakamaro abakozi batojwe neza bajijutse. Uwiteka
adutegeka kumukunda n’umutima wacu wose, n’ubugingo bwacu bwose,
n’imbaraga zacu zose, ndetse n’ubwenge bwacu bwose. Ibi rero bidusigira
umutwaro wo gukuza ubwenge tukabugeza ku rugero rwabwo rwuzuye, kugirango
tumenye kandi twumvire Umuremyi wacu n’ubwenge bwacu bwose.” – Imigani ya
Kristo, p. 333.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 11


Kuwa Gatatu. 8 Mata

3. INKOTA YA GIDIYONI

a. Nyuma y’uko Gidiyoni yari yaraye ijoro afite ubwoba bwo guhura
n’Abamidiyani n’Abamaleki kandi nta cyari kubibuza, ni iki Uwiteka
yamubwiye mu rwego rwo kumwongeramo akabaraga? Abacamanza 7:9-
11.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
b. Ni iki Gidiyoni yumvanye abasirikare babiri bo mu banzi kandi ni iki
yahise abikoraho? Abacamanza 7:13-15.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

“Gidiyoni yasobanukiwe ko ari ijwi ry’Imana riri mu kumubwirira muri abo


banyamahanga b’Abamidiyani. Nuko agarutse aho bantu be bakeya yari ayoboye
yaravuze ati; “Nimuhaguruke kuko ingabo z’Abamidiyani Uwiteka yazitugabije”
(Abacamanza 7:15).” – Abakurambere n’Abahanuzi,p. 550.
c. Garagaza gahunda y’igitero yahawe mu iyerekwa ry’ijuru. Abacamanza
7:16-20. Ni iki izo ngabo zari zihungabanijwe n’ubwoba zakoze bitewe
n’iyo gahunda? Umurongo wa 21, 22.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Hifashishijwe iyerekwa rivuye mu ijuru, gahunda y’igitero yashyikirijwe
[Gidiyoni] nawe ahita ayishyira ku murongo w’ibihita bikorwa. Abo bagabo magana
atatu bagabanijwemo ibice bitatu. Buri muntu yahawe ikondera n’ikibindi kirimo
ubusa bashyiramo urumuri. Abo bagabo bateguwe ku buryo bagombaga gusumira
Abamidiyani babaturutse mu mpande zitandukanye. Mu gicuku cy’ijoro, bagendeye
ku ijwi ry’ihembe ry’intambara rya Gidiyoni, abo bagabo Magana atatu bavugiriza
icyarimwe amakondera; maze, bamenagura ibibindi bazunguza imuri bisuka ku
ngabo z’umwanzi bafite urusaku rw’intambara ruteye ubwoba bagira bati ‘Inkota
y’Uwiteka na Gidiyoni’ (Abacamanza 7:20).

“Izo ngabo zari zisinziriye zahise zibyuka. Mu mpande zose zihise zihabona
urumuri rw’imuri zigurumana. Muri buri cyerekezo humvikana urusaku
rw’ikondera, ruherekejwe n’induru y’ibisumizi. Kuko bari bizeye ko bo bafite
imbaraga idasanzwe ibari ku ruhande, izo ngabo z’Abamidiyani zahise zitahwa
n’ubwoba. Maze bitewe n’izo nduru zidasanzwe bahise biruka bakiza amagara
yabo, maze, kuko bari batunguwe bitiranya ababo nuko batangira kwicana
ubwabo.” – Ibid., pp. 550-553.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 12


Kuwa Kane. 9 Mata

4. GIDIYONI MU NTAMBARA ZA BENE WABO UBWABO

a. Ni iki abantu igihumbi bo mu miryango ya Isiraeli bakoze bakimara


kumva umuhamagaro wa Gidiyoni? Abacamanza 7:23. Ni iki abantu ba
Efurayimu bakoze ubwo Gidiyoni yabahamagaraga? Umurongo wa 24,25.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
b. Ni iki cyateye Abefurayimu kurakara? Ni gute igisubizo cya Gidiyoni cyuje
ubwenge cyacogoje umujinya w’Abefurayimu utari ufite ishingiro?
Abacamanza 8:1-3.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Umwuka w’ishyari ushobora kuba warazamuriwe mu ntonganya zashoboraga
guteza amakimbirane no kumeneka kw’amaraso; ariko igisubizo cyuzuye ubwenge
cya Gidiyoni cyacubije umujinya w’Abefurayimu, maze basubira mu mago yabo
amahoro. Ashikamye kandi ativuguruza aho ihame ryabaga ari ikintu gikenewe,
uwo mugabo w’agaciro kenshi Gidiyoni yanagaragaje umwuka w’ikinyabupfura
kidakunze kuboneka.” – Abakurambere n’Abahanuzi,p. 555.

c. Ni iki umuntu agomba kwiga mbere y’uko ahinduka umukiza w’imitima


wa nyawe? Imigani 15:1, 33; 25:15; Abakolosayi 4:6; 1 Petero 3:15.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Umuyobozi Imana yatoranije ngo yirukane Abamidiyani ntabwo yari afite
umwanya ukomeye muri Isiraeli. Ntabwo yari umutegetsi, umutambyi, cyangwa
Umulewi. Yiyumvishaga ko ari uworoheje gusumba abandi mu nzu ya se. Ariko
Imana yamubonyemo umugabo w’umunyamuhati kandi w’indahemuka. Yari
umuntu utiyiringira we ubwe ahubwo witeguye gukurikiza amabwiriza y’Uwiteka.
Imana kenshi ntabwo itoranya abantu bafite impano zikomeye ngo abe aribo
bayikorera umurimo wayo, ahubwo yitoraniriza abo ishobora gukoresha neza. . . . .
Imana ikorana n’abantu basobanukiwe neza n’uko batihagije, kandi
bayishingikirizaho nk’umuyobozi wabo kandi ikaba n’isoko y’imbaraga zabo.
Izabahindura abanyambaraga mu guhuza integenke zabo n’imbaraga zayo, kandi
ibahindure abanyabwenge ibikoresheje guhuza ubuswa bwabo n’ubwenge bwayo.
“Nibaramuka baharaniye guca bugufi by’ukuri, Uwiteka azakorera abantu be
byinshi birenze; ariko bake gusa nibo bashobora guhabwa inshingano ziremereye
cyangwa intsinzi ngo bareke kwibona ngo batekereze ko babigezeho kubwabo
biyibagije ko biturutse ku Mana. Niyo mpamvu mugihe cyo gutoranya abakoreshwa
uyu murimo, Uwiteka yirengagiza babandi isi ibona ko aribo bakomeye, bafite
impano, kandi ari abahanga. Ni uko kenshi baba ari abibone kandi bumva bihagije.
Bumva nta mpamvu yo kugira icyo bakora babanje kugisha Imana inama.” – Ibid.,
pp. 553, 554.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 13


Kuwa Gatanu. 10 Mata

5. INTEKEREZO ZA GIDIYONI ZAJE KUGWA MU RUJIJO

a. Nyuma y’uko ingabo za Isiraeli nyuma yaho zimariye gutsinda


Abamidiyani n’Abamaleki, ni gute Satani yakoreye mu ntekerezo za
Gidiyoni mu kuyobya Abisiraeli? Abacamanza 8:24, 27.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Bitewe n’uko [Gidiyoni] yari yategetswe gutambira igitambo ku rutare aho
Malayika yari yamubonekeye, Gidiyoni yahise yiyumvisha ko ubwo yahinduwe
umutambyi. Bityo atabanje gutegereza ubundi buyobozi buturutse mu ijuru,
yiyemeje gushaka ahantu hakwiye, no gutangiza gahunda yo gusenga isa na yayindi
yakorerwaga mu ihema ry’ibonaniro. . . . . Iyo migendere ye yamuteje kugwa mu
mutego we n’umuryango we, ndetse bigera no kuri Isiraeli. Uko kuramya
kudahawe uburenganzira iherezo kwatumye benshi banga Uwiteka bose hamwe,
maze bakorera ibigirwamana. Nyuma y’urupfu rwa Gidiyoni, umubare munini
habariwemo n’umuryango we ubwe, bifatanije n’abari muri ubu buyobe. Abantu
baba bayobejwe n’umuntu wari warigeze kurimbura ibigirwamana byabo.
“Abantu bake gusa nibo basobanukirwa ukuntu imbaraga y’amagambo bavuga
n’ibikorwa bakora igera kure cyane. Ukuntu kenshi amakosa y’ababyeyi atera
ingaruka zikomeye cyane ku bana babo no kubuzukuru ndetse na nyuma cyane
y’uko ba nyiri ukuyakora bashyiriwe mu bituro. Buri muntu agira imbaraga runaka
ashyira ku bandi, kandi azabazwa ingaruka zayo. Amagambo n’ibikorwa bigira
imbaraga yo kuvuga, kandi nyuma igaragaza ko hari icyo yagezeho mu buzima
bwacu hano. Ishusho itanzwe n’amagambo cyangwa ibikorwa byacu ntibizabura
kugira icyo bidukoraho cyaba kuduhesha umugisha cyangwa umuvumo.” –
Abakurambere n’Abahanuzi, pp. 555,556.

Kuwa Gatandatu. 11 Mata

IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA

1. Ni ukubera iki Gidiyoni yatunguwe ubwo Uwiteka yamubwiraga


kugabanya ingabo ze?
2. Bitewe n’uko ibintu byari bimeze, ni ukubera iki iyo ntambwe yari
ikenewe?
3. Ni iki Uwiteka yabwiye Gidiyoni mu masaha ya kare mbere y’umuseke?
4. Ni iki cyateye Gidiyoni imbaraga kugirango atange igisubizo cy’ubwenge
bene ako kageni ngo gicubye uburakari bw’Abefurayimu butari bufite
aho bushingiye?
5. Ni iki umuntu agomba kwiga mbere y’uko aba umukiza w’imitima
nyakuri?

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 14


Icyigisho cya 3 Kw’Isabato, 19 Mata 2014

Samusoni
“Maze Umwuka w’Uwiteka atangira gukoresha [Samusoni] kenshi”
(Abacamanza 13:25).

“Isezerano ry’Imana ry’uko Samusoni yagombaga ‘gutangira gukiza Abisiraeli


amaboko y’Abafirisitiya ryarasohojwe’ (Abacamanza 13:5); ariko mbega ukuntu
ibyanditse kuri ubwo buzima bwashoboraga kuba bwari ikuzo ku Mana kandi
bukaba icyubahiro kuri iryo shyanga bwahindutse umwijima uteye ubwoba
ubwoba cyane!” – Conflict and Courage, p. 132.

Igitabo Cyifashishijwe: Abakurambere n’Abahanuzi, pp. 560 – 568.

Kuwa Mbere. 13 Mata

1. ISIRAELI YONGERA GUSUBIRA MU BUBATA

a. Ni iki Abisiraeli bakoze mu bihe by’uburumbuke n’amahoro nyuma


y’intsinzi ya Gidiyoni na Yefuta? Abacamanza 10:6, 7; 13:1.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
b. Ni gute Uwiteka yasubije gutaka kuvuye ku mugabane umwe basaba
gutabarwa muri kimwe muri ibyo bihe? Abacamanza 10:13, 14. Mbese
Imana yavuga ibintu bimeze nk’ibyo ku bwoko bwayo muri iyi minsi?
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
c. Mbese abantu b’Imana bari bameze gute muri iyo minsi, kandi abantu
bayo bameze gute muri iyi minsi, kuburyo bashobora gushyigikira
umurimo w’ivugurura ngo babone gutsindishirizwa icyaha n’ububata? 2
Ingoma 7:14.

“Iyo abantu [b’Imana] bavaga mu byaha byabo aribyo byabuzaga Imana


kubabamo, nayo yumvaga gusenga kwabo maze ako kanya igahita itangira
kubakorera.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p. 558.

“Umurimo wacu wa mbere ni ukureka icyaha; ariko kugirango tubigereho


dukwiye kubanza kwegera Imana kugirango tubashe gusobanukirwa imico yayo
n’ibisabwa, maze bityo dushobore gupima ukuntu turi abanyabyaha n’ukuntu
dukeneye Umukiza.” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 4 Werurwe, 1884.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 15


Kuwa kabiri. 14 Mata

2. IFATWA MPIRI RY’UWARI WATORANIJWE KUBA UMUTABAZI

a. Ni gute Imana yasubije amasengesho y’Abisiraeli yasabaga kubakiza


ububata bw’Abafilisitiya? Abacamanza 13:24, 25.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Nubwo mu bigaragara nta gisubizo cyo gutabara Isiraeli cyari gihari, nubwo
uko umwaka watahaga imbaraga z’ababakandamizaga zakomezaga kwiyongera
kuri icyo gihugu, impuhwe z’Imana zariho zibategurira ubufasha, ndetse no mi
minsi ya mbere y’ Abisiraeli kubatwa n’Abafilisitiya, hari umwana wavutse kandi
muri we niho Imana yari gucishiriza bugufi imbaraga z’abo banzi
b’abanyambaraga.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p. 560.

b. Mu cyimbo cyo kwiyegurira umurimo we, ni gute Samusoni yemereye


Satani kumuyobya maze agahinduka imbohe y’imbaraga z’umwijima?
Abacamanza 14;1-3.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Iyo Samusoni aza kwumvira amategeko y’ijuru nk’umuntu wiringirwa nk’uko
ababyeyi be bari barabigenje, umurage we wari kuba uw’icyubahiro n’ibyishimo
biheranije. Ariko kwihuza n’abasenga ibishushanyo byaramwanduje. Kuba umujyi
wa Zora wari wegereye igihugu cy’Abafilisitiya byatumye atangira kujya aganira
nabo mu buryo bwa gicuti. Bityo mu myaka y’ubuto bwe atangira kugira abo
akunda cyane, maze imbaraga yabyo yijimisha imibereho ye yose. Umugore ukiri
muto wari utuye mu mujyi w’Abafilisitiya w’i Timuna yigarurira urukundo rwa
Samusoni, maze nawe yiyemeza kumugira umufasha we.” – Ibid., pp. 562.

“Ntabwo yaruhije yibaza niba yaba ahesheje Imana icyubahiro mugihe yihuje
n’uwo yahisemo, cyangwa niba yaba yishyize ahantu hatatuma abasha gusohoza
umugambi wagombaga gusohozwa n’imibereho ye. Abashaka kubanza kuyihesha
icyubahiro, Imana yabasezeraniye ubwenge; ariko nta sezerano rihari ku
babogamira mu kwinezeza.
“Mbega ukuntu abantu benshi bagera ikirenge mucya Samusoni! Mbega ukuntu
ishyingiranwa rigenda rikorwa hagati y’abizera n’abatizera, kubera ko
amarangamutima ariyo usanga ayoboye ibintu mu gihe cyo guhitamo umugabo
cyangwa umugore!”- Ibid, p,563.

c.Ni iki Samusoni yakoze nyuma yo kumenya ko umugeni we ubwe ariwe


wamugambaniye? Ni iki cyabayeho nyuma y’uko avuye mu bukwe? Ni iki
cyabayeho nyuma y’uko uburakari bwa Samusoni bwacogoye?
Abacamanza 14:15-20; 15:1,2.
……………………………………………………..………………………………………

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 16


Kuwa Gatatu. 15 Mata

3. UMUCYO WA SAMUSONI WAHINDUTSE UMWIJIMA

a. Amaze kumva ko umugore we yari yahawe undi mugabo, ni gute


Samusoni yahise yihorera ku Bafirisitiya? Abacamanza 15:4, 5.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
b. Ni gute Samusoni yituye ku kwihorera kw’Abafirisitiya kwari kwuje
ubwicanyi bwahitanye umugore we na sebukwe? Abacamanza 15:6-8.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Kwihorera kwa [Samusoni], mu kwangiza imirima n’inzabibu by’Abafirisitiya,
nibyo byabateye kwica uwo mugore, kabone nubwo iterabwoba ryabo ryari
ryaramukururiye ikinyoma ari nacyo cyabaye intandaro yo gutangira kw’ibibazo.
Samusoni yari yaramaze gutanga igihamya cy’imbaraga ze zitangaje, igihe yicaga
intare n’amaboko ye gusa n’igihe yicaga Abafirisitiya mirongo itatu ahitwa
Ashikeloni. Ubu noneho, abitewe n’umujinya mwinshi wari utewe n’ubwicanyi
bwari bukorewe umugore we, yateye Abafirisitiya maze ‘arabatikiza cyane yica
benshi’(Abacamanza 15:8).” – Abakurambere n’Abahanuzi, pp. 563, 564.

c. Garagaza ukuntu Samusoni yaje kugira imico itari ikwiye umuntu ufite
inshingano nk’ize z’umurimo w’ubugorozi. Ni gute inkuru ye ikunda
gusubirwamo kenshi n’abantu baba barahamagariwe kuba umucyo w’isi?
Gereranya Matayo 6:23 n’Abagalatiya 5:9; 1 Yohana 2:11.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Iyo tudahisemo kwiyegurira Imana byimazeyo, icyo gihe tuba turi mu
mwijima. Iyo tugize ukwizigama na guke twisigira tuba dukinguye umuryango
Satani yinjiriramo ngo atuyobeshe ibishuko bye. Azi neza ko mu gihe yijimishije
imirebere yacu, kuburyo amaso yacu yo kwizera atabona Imana, haba hatakiriho
inkomyi n’imwe itubuza icyaha.
“Gukomeza kwihambira ku cyaha bitera umutima kwizera ibinyoma. Ukwiroha
muricyo uko ariko kose gutera umutima kwanga Imana mu buryo bukomeye. Mu
kugendera mu nzira y’amahitamo ya Satani, tuyoborwa n’umwijima w’ikibi, kandi
buri ntambwe dutera ituyobora mu mwijima urenzeho kandi ikanongerera
umutima ubuhumyi. . . . .
“Binyuze mu gukomeza kwihambira ku gukunda ikibi, kwirengagiza urukundo
rw’ijuru abikuye ku mutima, umunyabyaha atakaza urukundo rwo gukora icyiza,
icyifuzo cyo kubona Imana, ndetse akanatakaza ubushobozi bwo kwakira umucyo
uturutse mu ijuru. Bwa butumire bw’imbabazi buracyuzuye urukundo, umucyo
uracyamurika kimwe nk’uko wamuritse bwa mbere ku mutima we; ariko ijwi
rivugira mu matwi apfuye ndetse n’umucyo ukamurika ku maso ahumye.” –
Thoughts From the Mountu of Blessing, p. 92.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 17


Kuwa Kane. 16 Mata

4. ABAFIRISITIYA BARAMUJYANYE

a. Nubwo Imana yari ifite icyifuzo cyo gukiza Abisiraeli inyujije muri
Samusoni, ni ikihe gikorwa cyagaragaje guta agaciro kw’Abisiraeli?
Abacamanza 15:10-13. Ni nde ugomba kugawa bwa mbere mu buryo
bukomeye, igihe ibintu nk’ibyo bibaye mu bwoko bw’Imana? Yesaya
3:12; Matayo 15:14.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Hari abantu benshi bahagaze mu myanya y’inshingano, bigisha ikintu kimwe
maze bagakora ikindi. Mugihe bari imbere ngo bacire benese urubanza imico yabo
ikaba yuzuye amafuti mu maso y’Imana kuruta abo bari guciraho iteka no kunenga.
Aba bantu ni abayobozi b’impumyi bayobora impumyi, kandi n’abo bayoboye
bazarimbuka kereka nihabaho ukwihana nyakuri no kwaturira Imana kuvuye ku
mutima.” – Special Testimony to the Battle Creek Church, p. 13.

b. Nyuma yo guca imanza za Isiraeli mugihe cy’imyaka makumyabiri


(Abacamanza 15:20), ni gute Satani yahinduye Samusoni imbata y’abanzi
ba Isiraeli? Abacamanza 16:1, 4-6, 16-20.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Mbega ihinduka ritangaje ku muntu nka Samusoni wari umucamanza
n’umuhizi muri Isiraeli! – icyo gihe yari umunyantegenke, impumyi, imfungwa,
ndetse akaba yari yarateshejwe agaciro kugera n’aho akora imirimo isuzuguritse!
Yari yaragiye yica ibisabwa mu muhamagaro we wera buhoro buhoro. Imana yari
yaramwihanganiye igihe kirekire; ariko igihe yiyeguriraga imbaraga z’icyaha
akagambanira ibanga rye, Uwiteka yaramuretse.” – Abakurambere n’Abahanuzi,p.
566.
c. Bitewe n’uko Samusoni atari azi ukuntu yagenga amaso ye (mu
kwisuzuma mu buryo bw’umwuka, Matayo 5:28, 29), ni iki Imana yaretse
Abafirisitiya bagakora (mu bigaragara) Abacamanza 16:21.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Mu mubabaro no gusuzugurika, ubwo Samusoni yari yahinduwe umukino ku
Bafirisitiya yabyigiyemo icyigisho gikomeye ku birebana n’intege nke ze kurusha
ikindi gihe icyo aricyo cyose; kandi imibabaro ye yamuyoboye ku kwihana. Ubwo
umusatsi we wameraga, imbaraga ze nazo zatangiye kugenda zigaruka; ariko
abanzi be bakomeje kumureba nk’imbohe yabujijwe ubwinyagamburiro kandi
idafite kirengera, ntabwo bagize icyo babimenyaho.” – Ibid.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 18


Kuwa Gatanu. 17 Mata

5. MU NTWARI ZO KWIZERA

a. Niyihe mpamvu wakwibaza yatumye izina rya Samusoni ryandikwa mu


ntwari zo kwizera? Abaheburayo 11:32; Abacamanza 16:28-30.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
b. Ni uwuhe muburo Umukristo akwiye kwitondera cyane cyane babandi
bari mu murimo w’Uwiteka mu buryo butaziguye? 1 Abakorinto 10:12.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Kwitabwaho n’Imana kwuje urukundo kwari kuri kuri Samusoni, kugirango
abashe gusohoza umurimo yari yarahamagariwe gukora. Kuva ubuzima bwe
bugitangira yari yaragiye azengurukwa n’imibereho myiza kugirango agire
imbaraga z’impagarike, ni z’ubwenge, kandi anagire gutungana mu ntekerezo.
Ariko bitewe no kwifatanya n’ababi yaretse uko kubana n’Imana aribwo burinzi
bwonyine nyakuri umuntu afite, maze akumbwa n’isuri y’ikibi. Abantu bari mu
myanya y’inshingano mugihe bageragejwe bagomba kumenya neza ko Imana
izabarinda; ariko nihagira uwishyira mu mwanya w’ibishuko ku bushake bwe, uwo
azagwa uko byagenda kwose.
“Abo Imana ifitiye umugambi wo kubakoresha nk’ibikoresho byayo mu
murimo udasanzwe, Satani abakoreshaho imbaraga ze zose ngo abayobye.
Adusumira inyuze ahantu dufite intege nke, agakora anyujije mu kononekara
kw’imico ngo yigarurire impagarike y’umuntu yose; kandi azi neza ko mugihe iyi
mibereho ihawe umwanya, ntakizamubuza kunesha. Ariko nta n’umwe ukeneye
kwineshereza. Umuntu ntabwo yasizwe wenyine ngo aneshe imbaraga z’umubi
akoresheje imihati ye y’intege nke. Ubufasha buri bugufi kandi buzahabwa buri
wese ubwifuza. – Abakurambere n’Abahanuzi, p. 568.

Kuwa Gatandatu. 18 Mata

IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA

1. Ubwo abasenga Imana by’ukuri bake bo mub’Isiraeli batakambaga ngo


batabarwe, ni nde Imana yahagurukije kuva mu muryango wa Manowa?
2. Ni irihe kosa rya mbere rya Samusoni ryanditswe mu bitabo?
3. Ni gihe ki Samusoni yatahuriye ko gushyingiranwa k’umwizera n’utizera,
ari nayo ntandaro y’imibabaro ikomeye, ari ikosa rikomeye?
4. Garagaza ukuntu buhoro buhoro Samusoni yaretse umucyo we
ugahinduka umwijima.
5. Ni muyihe mibereho ibabaje Samusoni yaboneyemo kwihana?

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 19


Icyigisho cya 4 Kw’Isabato, 26 Mata 2014

Eli n’Abahungu Be
“Kandi bene Eli bari ibigoryi nti bari bazi Uwiteka” (1 Samweli 2:12).

“Eli ntabwo yayoboraga urugo rwe nk’uko itegeko ry’Imana rivuga ku


buyobozi bw’umuryango ritegeka.” – Ibimenyetso by’Ibihe, 6 Mata, 1888.

Igitabo Cyifashishijwe: Abakurambere n’Abahanuzi, pp. 575-580.

Kuwa Mbere. 20 Mata

1. UMWANA SAMWELI

a. Ni iyihe yari kuba imirimo y’ingenzi mu gihe kizaza y’umwana wavutse


kuri Elikana na Hana? 1 Samweli 1:20; 3:20; 7:15-17.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
b. Mu buryo bwo kugirango ahigure umuhigo we uvuye ku mutima yari
yarahigiye Imana, ni iki Hana yakoze ubwo uwo muhungu yacukaga? 1
Samweli 1:24. Ni iki yabwiye Eli wari umutambyi mukuru? Imirongo 26-
28.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Amasengesho ya Hana yarasubijwe; yabonye impano yari yaringingiye cyane.
Maze areba uwo mwana nuko amwita Samweli – “uwasabwe Imana.” Uwo mwana
akimara kugera ku kigero cyo kuba ashobora gutandukanywa na nyina, Hana
yasohoje umuhigo we. Yakundaga umwana we urukundo rwose ruba mu mutima
w’umubyeyi; umunsi ku wundi uko yagendaga yitegereza ukuntu yiyongera
imbaraga kandi akanumva utugambo twe twa cyana, niko urukundo amukunda
rwagendaga rurushaho kwiyongera. Yari umuhungu we w’ikinege, akaba impano
idasanzwe yavuye mu ijuru; ariko yari yaramuhawe nk’ubutunzi bwera bw’Imana,
kandi ntabwo yari kwima Uwamuhaye ibiri ibye. . . . . . .
“Eli yatangajwe cyane no kwizera ndetse no kwiyegurira Imana kw’uwo
mugore wo mw’Isiraeli. We ubwe kuba yari umubyeyi w’umugabo utagira icyo
yitaho, yatangajwe cyane kandi yumva aramwaye ubwo yabonaga ukwitanga
gukomeye kw’uwo mubyeyi mu kwitandukanya n’umwana we w’ikinege, ngo
amwegurire gukora umurimo w’Imana. Yumvise asa nk’aho arimo
gutonganyirizwa urukundo yagiraga rwo kwihugiraho, maze mu cyubahiro cyinshi
no kwicisha bugufi yubamira Uwiteka arasenga.” – Abakurambere n’Abahanuzi, pp.
570, 571.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 20


Kuwa Kabiri. 21 Mata

2. UMUBURO WOHEREREJWE UMUTAMBYI MUKURU

a. Ni iki Bibiliya ivuga kuri uwo mwana Samweli? 1 Samweli 2:26.


……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Imana iha bose amahirwe muri ubu buzima yo guteza imbere imico. Bose
bashobora kuzuza umwanya w’intego bafite mu mugambi wayo. Uwiteka yemeye
Samweli kuva akiri umwana muto cyane, kuko umutima we wari utunganye, kandi
yari afite gukunda Imana. Yahawe Imana, nk’igitambo cyera, kandi Uwiteka
yamugize umuyoboro, w’umucyo, akiri muto. Imibereho yeguriwe Imana nk’iya
Samweli, iba ari iy’igiciro mu maso y’Imana. Urubyiruko rwa none nirwiyegurira
Imana nk’uko Samweli yabikoze, Uwiteka azarwemera maze arukoreshe mu
murimo we.” – Ubusobanuro bwa Bibilia bw’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi
[E.G. White Comments], vol. 2, pp.1010.

b. Ni gute ibyigisho bya Eli byagize imbaraga n’ingaruka nini kuri Samweli?
Ni ikihe cyigisho urubyiruko rwacu uyu munsi rukwiye gukura kuri icyo
cyitegererezo cya Samweli?
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Samweli yari yarashyizwe ahantu hatuma yitabwaho na Eli, kandi igikundiro
cy’imico ye nacyo cyatumye urukundo rw’uwo mutambyi wari ushaje rujya kuri
we. Yagwaga neza, akagira ubuntu ndetse akanumvira. Eli wari ufite umubabaro
mwinshi cyane kubera imyitwarire idahwitse y’abahungu be bwite, yabonye mu
nshingano ze ikiruhuko n’ihumure ndetse n’imigisha. Samweli yari umuntu uzi
gufasha abandi kandi akanagira urukundo, kandi nta mubyeyi w’umugabo wigeze
gukunda umuhungu we kurusha uko Eli yakunze uyu muhungu. Byari ikintu
kihariye ko hagati y’umutware ukomeye w’igihugu n’umwana woroheje habamo
urukundo rushyushye. Uko Eli yagendaga agira ubumuga butewe n’ubusaza, kandi
anafite agahinda kenshi n’umubabaro bitewe no kutitwara neza kw’abahungu be
bwite, yarahindukiraga agasanga Samweli ngo abone ihumure.” – Abakurambere
n’Abahanuzi, p. 573.

c. Mugihe Eli yari afite agahinda atewe n’ingeso z’abahungu be, ni uwuhe
muburo Uwiteka yamwoherereje abinyujije mu muhanuzi, kandi
wagombaga gushimangirwa n’ikihe kimenyetso? 1 Samweli 2:27-30, 34.
……………………………………………………..………………………………………
“[Eli] yikururiye kutishimirwa n’Uwiteka kubwo kudacyaha icyaha no
kudahana umunyabyaha hakurikijwe ubutabera. Ntabwo yashoboye kuba umuntu
wiringiwe ko yarinda Isiraeli igakomeza gutungana. – Ibid., pp. 578.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 21


Kuwa Gatatu. 22 Mata

3. UBUBI BW’UMUTAMBYI WAGARAGAYE KO ADAKWIRIYE N’INGARUKA


ZABYO

a. Garagaza gutsindwa kwa Eli wari umutambyi mukuru n’umucamanza


w’ishyanga ryose mu kunanirwa kurera abana be. 1 Samweli 2:12, 17, 22.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Umutambyi n’umucamanza wa Isiraeli ntabwo yari yararekewe mu mwijima
ku bijyanye no kuyobora abana Imana yashyize mu maboko ye ngo abiteho. . .. .
“Ariko Eli yaretse abana be aba aribo bamugenga. Umubyeyi aba ariwe
wumvira amategeko y’abana. Umuvumo wo gucumura uko bigaragara wari mu
kwangirika ndetse n’ububi byari mu ngeso z’abahungu be” – Abakurambere
n’Abahanuzi, p. 575.

b. Ni iyihe ngaruka impanuro zidafite imbaraga z’uwo mutamyi mukuru


zagize ku bahungu be b’abanyabyaha? 1 Samweli 22:23-25.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“N’ubwo batari bakwiye bihagije kuri uwo murimo, [abahungu ba Eli] bajyaga
bashyirwa ku murimo mu buturo bwera ngo bakore nk’abatambyi imbere y’Imana.
.....
“Aba batambyi b’abahemu bajyaga bacumura ku mategeko y’Imana kandi
bagasuzugura umurimo wabo wera babikoresheje ibikorwa byabo byanduye;
kandi bakomeje kwanduza ubuturo bwera babikoresheje gukomeza kuhaba.
Abantu benshi babitewe no kugorama kw’imico ya Hofeni na Finehasi bagiye
buzurwa n’uburakari maze bakareka kujya ahari haragenewe gusengerwa. Ng’uko
uko umurimo Imana yari yarategetse wasuzuguwe maze ukirengagizwa bitewe
n’uko, wari uri hamwe n’ibyaha by’abo bantu babi, mugihe abari bafite imitima
ihengamiye ku kibi baterwaga inkunga yo gukora ibyaha. Ukutubaha Imana,
kwangirika kw’imico, ndetse no gusenga ibigirwamana byakomeje kubaho ku
rugero ruteye ubwoba.” – Ibid., pp. 576, 577.

c. Ni iyihe ngaruka ubuhakanyi muri Isiraeli bwari kugira mu mahanga yari


ayizengurutse?
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Amoko y’andi mahanga yari abazengurutse nabo, batari injiji ku byaha byari
biri gukorerwa muri Isiraeli ku mugaragaro, bakomeje gushira amanga mu gusenga
kwabo kw’ibigirwamana n’ibyaha bikomeye bakoraga. Ntabwo biyumvagamo ko
bari mu gukora ibidakwiye mu byaha byabo, nk’uko byari kubagendekera iyo
Abisiraeli bakomeza kumvira amahame yabo.” – Ibid., pp. 582, 583

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 22


Kuwa Kane. 23 Mata

4. SAMWELI UMUVUGIZI W’IMANA

a. Bitewe n’uko se Imana itari ikivugana na Eli cyangwa abahungu be, ni


nde Imana yahamagaye ngo imushyikirize ubutumwa bwa nyuma
bw’umuburo ku rugo rw’uwo mutambyi mukuru? 1 Samweli 3:2-4.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
b. Arimo gutekereza ko umutambyi mukuru ariwe uri kumuhamagara, ni
iki Samweli yakoze? 1 Samweli 3:5, 6. Mu gihe Uwiteka yahamagaraga
Samweli ku nshuro ya gatatu, ni iki Eli yabwiye Samweli ngo akore?
Imirongo 8,9.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Eli yiyumvishije adashidikanya ko uwo muhamagaro w’amayobera wari ijwi
ry’Imana. Uwiteka yirengagije umugaragu we watoranijwe, umugabo w’imvi ku
mutwe, maze avugana n’umwana. Iki rero cyari ikintu kidashimishije ariko kandi
gikenewe kuri Eli n’urugo rwe.” – Abakuramber n’Abahanuzi, p. 581.

c. Ni iki Uwiteka yahaye Samweli nk’umurimo ngo abwire umutambyi


mukuru w’umusaza? 1 Samweli 3:11-14. Ni iki Eli yabwiye Samweli
amuhata ngo areke guceceka, kandi ni iki Eli yasubije? Imirongo 16-18.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Mu gucyahwa kwa Eli ku bahungu be harimo amagambo y’umuburo uteye
ubwoba – amagambo abagabura bose mu mirimo yera bashobora gutekerezaho
bakaba bakoze igikorwa cy’ubwenge: ‘Umuntu n’acumura ku wundi, Imana
izamucira urubanza; ariko se nihagira ucumura k’Uwiteka ninde
uzamumwitwariraho?’ (1 Samweli 2:25).” – Ibid., p.580.
“Nyamara Eli ntabwo yagaragaje imbuto zo kwihana nyakuri. Yatuye icyaha
cye ariko yananiwe kukireka. Umwaka warashiraga undi ugataha ariko Uwiteka
agatinza urubanza rwe rwari rwaravuzwe. Hari kuba harakozwe byinshi muri iyo
myaka ngo hakiranurwe ibitaragenze neza mu mu gihe cyahise, ariko uwo
mutambyi mukuru wari ushaje ntabwo yafataga ingamba zikomeye zo gukosora
ibibi byanduzaga ubuturo bwera maze bigatuma ibihumbi by’Abisiraeli bigana
mw’irimbukiro. Kwihangana k’Uwiteka niko kwatumye Hofeni na Finehasi
banangira imitima yabo kandi bakarushaho gushira amanga mu kwica amategeko
y’Imana. Ubutumwa bwo gucyahwa ku rugo rwe bwatangarijwe ishyanga ryose
bikozwe na Eli. Yari yiringiye ko ibyo bimufasha kugira icyo ageraho afata ingamba
zikumira ibibi byabayeho mu minsi asize inyuma bitewe no kutagira icyo yitaho
kwe. Ariko iyo miburo yirengagijwe n’abantu nk’uko n’abatambyi nabo babigenje.”
– Ibid., pp. 582.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 23


Kuwa Gatanu. 24 Mata

5. ICYIGISHO KU ITORERO UYU MUNSI

a. Ni gute abo batambyi b’abanyabyaha aribo Hofeni na Finehasi bahanwe?


Ni ikihe kintu giteye ubwoba Imana yakoresheje kugirango ihamagarire
ishyanga ryose ku kwihana? 1 Samweli 4:14-18.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Ishyanga rya [Isiraeli] ryari rigejeje igihe cyo kugerwaho n’urubanza
rw’Imana, ariko abakuru b’Abisiraeli ntabwo babonaga ko ibyaha byabo bwite
aribyo biri mu guteza ibi byago bikomeye.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p. 583.

b. Ni gute Itorero rikwiye kugira amakenga cyane mu gushyigikira abantu


bakwiriye umurimo w’ubugabura? 1 Timoteyo 3:5-7.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Itorero rigomba kwerekana ko rifite ishyaka ry’Imana mugihe rigira icyo
rikora ku bantu bakoza Kristo isoni ku mugaragaro, mugihe barimo kwiyitirira ko
bafite ukwizera gukomeye. Baba barashyize ukuri mu kaga. Baba barabaye abarinzi
b’abahemu. Baba barazaniye umurimo w’Imana ikimwaro n’igisuzuguriro. Igihe
kirageze cyo gukuraho uruhumbu n’umwanda byanduza ubutungane bw’itorero.” –
Ibihamya ku Bagabura, p. 450.
“Urugero rw’imyitwarire myiza ntabwo rushyirwa hejuru bihagije mu bantu
b’Imana. . . . Abantu bahagaze nk’abagabura bari ku ntebe yera bagomba kuba ari
abantu batagira ikibi bavugwaho. . . . hariho kureka amahame mu buryo bwo
budasanzwe, uburyo bumanura hasi cyane imyitwarire myiza. . . . . Mugihe
abashinzwe kwita ku mategeko y’Imana bahindutse abayacumura, kwitabwaho
kwayo no kurindwa nabyo bizakurwaho.” – Ibihamya, vol. 5, pp. 597- 601.

Kuwa Gatandatu. 25 Mata

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Ni ikihe cyigisho urubyiruko rwo mu gihe cyacu rukwiye kwigira kuri


Samweli?
2. Ni iki cyananiye Eli mu guha abahungu be uburere?
3. Ni gute ibyo twivugaho nyamara tutabikora bigira ingaruka ku baturanyi
bacu?
4. Ni ikihe kintu giteye akaga Imana yakoresheje kugirango ishyanga ryose
ryihane?
5. Ni uruhe rugero rw’imyitwarire rukenewe ku babwirizabutumwa?

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 24


ISABATO, YO KUWA 3 MATA, 2014

Amaturo y’Isabato ya Mbere


Azagenerwa Umurimo kw’Isi yose

Benedata na bashiki bacu bakundwa


bo ku isi hose:
Ubu turi mu bihe bya nyuma
by’amateka y’umubumbe w’isi, kandi
Uwiteka yakomeje gutegerezanya
ukwihangana kwinshi ngo atujyane imuhira.
Ibintu bihuza n’ubuhanuzi bigaragarira mu
mucyo w’ukuri biragaragaza ko ukugaruka
kwa Yesu kuri bugufi, ndetse ku irembo.
Ariko kubw’amahirwe make, ubutumwa
bwiza ntabwo buragera ku mpera z’isi kandi ntabwo ari buri kiremwa cyabonye
amahirwe yo kumva ukuri. “Bidatinze abantu bagiye guhatirwa gufata ibyemezo
bikomeye, kandi bagomba guhabwa amahirwa yo kumva kandi bagasobanukirwa
ukuri kugirango bazashobore guhitamo uruhande rw’ukuri bakoresheje ubwenge.”
(Evangelism, p. 25).
Nk’abantu bagize itorero ry’Imana, ni amahirwe yacu kuyihagararira ndetse
no kugira uruhare mu kwamamaza ubutumwa bwiza ku mpera z’isi tubikoresheje
gutanga igihe cyacu ngo gikoreshwe muri uwo murimo udasanzwe, kandi
tukanatanga imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu.
Ubu kubw’amasengesho y’inshuti n’inkunga y’amasengesho, amamisiyoni
mashyashya arimo kugenda ashingwa mu turere dutandukanye. Aya mamisiyoni
mashya aracyakeneye ubufasha bwacu kugeza igihe azaba amaze gukomera neza
maze akaba ashobora kwifasha mugihe andi mafilidi nayo ari gufungurwa. Buri
mwaka dukusanya amaturo kugirango dushobore gutanga ibikenewe ngo
hakwirakwizwe ubutumwa bwiza mu bice byinshi kuri uyu mubumbe.
“Umurage w’Uwiteka wakomeje kwirengagizwa bitangaje, kandi Imana
izacira ubwoko bwayo urubanza kubw’icyo kintu. Ubwibone n’urukundo rwo
kwishushanya biragenda bihabwa amahirwe, mugihe amafiridi mashya ntacyo ari
gukorwaho. Gucyaha kw’Imana kuri ku bayobozi kubw’ikimenyane cyabo no
kwikubira ibyayo” Testimonies, vol. 8, pp.59.

“Mbese uzifatanya n’ababwirizabutumwa mu mihati yawe n’imiryango yabo


ukoresheje gutanga kubyawe utitangiriye itama kugirango isi ibe yuzuye
icyubahiro cy’Imana ndetse kandi kugirango Kristo abone uko aza bidatinze?
Twiringiye ubushake bwawe,
Kw’isi ifite ubukene,

Beneso na bashiki banyu bo mu cyiciro cy’Ivugabutumwa muri General Conference

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 25


Icyigisho cya 5 Kw’Isabato, 3 Gicurasi 2014

Mu Minsi ya Samweli
“N’uko Abisiraeli bose. . . bamenya ko Samweli yarundukiye mu
muhanuzi w’Uwiteka” (1 Samweli 3:20).

“Samweli . . . .yashyizweho n’Imana ya Isiraheli gukor’imirimo itatu


umucamanza, umuhanuzi n’umutambyi. . . . [Ya]teranije udutsiko tw’abasore
bakunda Imana kandi bakaba abahanga kandi.biteguye kwigishwa byinshi. Aba
nibo bitwaga abana b’abahanuzi.” – Ibimenyetso by’Ibihe, Kamena, 22, 1882.

Igitabo Cyifashishijwe: Abakurambere n’Abahanuzi, pp. 592-606.

Kuwa Mbere. 27 Mata

1. SAMWELI ASABA KO HABAHO IVUGURURA

a. Mugihe Abisiraeli nk’ishyanga bakomezaga kwiberaho mu buyobe no


gusenga ibigirwamana, ni iki Samweli yabahamagariye gukora? 1
Samweli 7:3.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
b. Ni iyihe yabaye ingaruka y’uwo muhamagaro? 1 Samweli 7:4-6.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
c. Ni iki Abafirisitiya bakoze ubwo bumvaga ko Abisiraeli bateraniye i
Misipa? 1 Samweli 7:7-9. Ni gute Uwiteka yafashije ubwoko bwe
nk’igisubizo cyo kuba bihannye by’ukuri? Imirongo 10-13.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

“Umunyambaraga wari waramanutse kuri Sinayi mu muriro n’umwotsi ndetse


n’inkuba, wari waratandukanije Inyanja Itukura akanaca inzira muri Yorodani
kugirango abana b’Isiraeli bambuke, yongeye kugaragaza imbaraga ze. Umugaru
uteye ubwoba wisutse ku ngabo zari zigabye, maze isi itwikirwa n’imirambo y’abo
barwanyi bakomeye.

“Abisiraeli bari bahagaze bacecetse kandi batangaye cyane, bahinda


umushyitsi urimo ibyiringiro n’ubwoba. Mugihe babonaga kurimbuka kw’abanzi
babo, bahise bamenya ko Imana yemeye kwihana kwabo.” – Abakurambere
n’Abahanuzi, p. 591.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 26


Kuwa Kabiri. 28 Mata

2. AMASHURI Y’ABAHANUZI

a. Ni gute kuba uburezi nyakuri bwari bukenewe byagejejwe mu ntekerezo


z’Abisiraeli? Gutegeka 6:6,7; Zaburi 119:130.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Umugambi nyakuri w’uburezi n’ukugarura ishusho y’Imana mu mutima.
Mbere na mbere Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo. . . . Icyaha nicyo
cyononnye kandi kinangiza ishusho y’Imana hafi yo kuyihanagura burundu mu
muntu. Inama y’agakiza rero yashyiriweho gusana ibyo, maze umuntu ahabwa
ubuzima bw’agateganyo. Umugambi ukomeye w’ubuzima ni ukugirango umuntu
asubizwe ku butungane – uwo rero ukaba ari umugambi ushingiyeho indi yose.” –
Abakurambere n’Abahanuzi, p. 595.

b. Ni uwuhe mugambi ukomeye mu gushyirwaho kw’amashuri y’abahanuzi?


Malaki 2:7.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Amashuri y’abahanuzi yashinzwe na Samweli kugirango abe nk’inzitizi ku
gukwirakwira kw’ubwangirike, anatange imibereho myiza y’intekerezo n’
iby’umwuka ku rubyiruko, kandi anabe intandaro amajyambere y’ishyanga
ry’ahazaza bitewe n’uko byari kuriha abantu bashyitse bo kurikorera bafite gutinya
Imana bagakora nk’abayobozi n’abajyanama. . . . . . .
“Mu minsi ya Samweli, aya mashuri yari ahantu habiri – rimwe ryari riri i
Rama, aho umuhanuzi yari atuye, naho irindi rikaba i Kiriyatiyerimu, aho isanduku
y’isezerano yari iri icyo gihe. Ayandi yo yagiye ashingwa mu minsi yakurikiyeho.” –
Ibid., 593.

c. Ni ayahe yari amasomo y’ingenzi muri ayo mashuri? Gutegeka 6:21-25;


Zaburi 19:7-11; 71:22.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Ikintu cy’ibanze muri ayo mashuri yari amategeko y’Imana, hamwe
n’amabwiriza yahawe Mose, amateka yera, indirimbo zera, n’ubusizi. . . . . . . . Muri
ayo mashuri ya kera kwiga ubushake bw’Imana ku muntu n’icyo imushakaho byari
ingingo ikomeye kuruta ibyigwa byose. . . . Ingingo nyinshi zivuga ku kuri
zarateguwe zishyirwa ahagaragara, maze ukwizera kuba ariko kuba izingiro ry’iyo
gahunda – kuvuga k’Umwana w’Intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” –
Ibid., pp. 593, 594.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 27


Kuwa Gatatu. 29 Mata

3. INGARUKA Z’UBURERE BUTURUTSE KU BUBASHA BWA KIBYEYI

a. Ni gute amategeko y’Imana asobanura ukuntu imbaraga z’ababyeyi


zishobora kwerekeza abana babo mu nzira nziza cyangwa mbi? Kuva
20:5, 6.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Ababwiriza ukuri bagomba kubanza bagakora iby’amahame yako bo ubwabo.
Icyababashisha kureshya abandi nta kindi kitari ukuba bagaragaramo ishusho
y’Imana mu buryo bukwiye, bw’ubupfura, ndetse butagira ubwiko mu mibereho
yabo bwite.

“Uburere nyakuri si uguhatira amabwiriza umutima utiteguye kandi udateze


amatwi. Imbaraga z’ubwenge zigomba kubanza gukangurwa, ubushake
bukabyutswa. Kuko ubu aribwo buryo bwo kwigisha bwatanzwe n’Imana. Yo
yaremye intekerezo ikanashyiraho amategeko azigenga, yanashyizeho uburyo
bwazo bwo gutera imbere buhuje nayo. . . . . . Imana yahaye Isiraeli ibyigisho
bigaragaza amahame yayo kandi bibungabunga inzibutso z’imirimo yayo itangaje
yakoze. Nuko, mu gihe intekerezo zamaze kuremwa, uburere bwatanzwe nabwo
bushishikaza ubwnge n’umutima.” – Uburezi, p. 41.

b. Ni uwuhe muntu uboneka mu isezerano rishya no mu rya kera


nk’umubyeyi wananiwe kubera abakobwa be isoko y’uburere bwiza?
Luka 17:32.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Muka Loti yari umugore wikunda kandi udakunda iby’Imana.” –
Abakurambere n’Abahanuzi, p. 174
“Mugihe umubiri we wari mu kibaya, umutima we wari i Sodomu kandi
yarimbukanye naho. Yigometse ku Mana kuko imanza zayo zatumye imitungo ye
ndetse n’abana be barimbuka” – Ibid., p. 161.

c. Ni kuki “ibyo [Akani] yari afite byose” habariwemo n’urubyaro rwe


byarimbukanye n’Akani? Yosuwa 7:15,20,21,25.
……………………………………………………..………………………………………
“[Urugo rwa Akani] ntabwo rwari rwaratojwe ku bijyanye n’ubuyobozi bahawe
mu rugero rw’amategeko y’Imana. Ababyeyi ba Akani bari baramutoje mu buryo
yumvaga kutumvira ijambo ry’imana ntacyo bimutwaye. Amahame yari yaratojwe
mu mibereho ye yamuteye nawe gutoza abana be kwangirika. Intekerezo z’umuntu
zikora kandi zikanatera izindi ntekerezo z’undi kumera ukuntu, kandi igihano
cyahawe Akani na bene wabo kigaragaza ko bose bari bafatanije icyo gicumuro.” –
Child Guidance, p. 234.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 28


Kuwa Kane. 30 Mata

4. ABISIRAELI BASABA UMWAMI

a. Ni iyihe mvugo Abisiraeli bakoresheje bashyigikira umugambi bari bafite


wo kugira umwami ngo ategeke ishyanga? 1 Samweli 8:4,5.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Ikibazo cyo gufatwa nabi kwa bamwe mub’Isiraeli ntabwo cyavuzweho
kibwirwa Samweli. Iyo imyitwarire mibi y’abahungu ayimenyeshwa, aba yarahise
abakuraho nta gutindiganya; ariko ibyo sibyo abasabaga bifuzaga. Samweli
yabonye neza ko impamvu yabo nyakuri yari ukutanyurwa n’ubwibone, kandi ko
uko gusaba kwabo kwari ingaruka y’umugambi udasubirwaho wiyemejwe.” –
Abakurambere n’Abahanuzi, p. 604.

b. Mugihe Samweli yasengaga Uwiteka avuga ku cyemezo cya rubanda, ni


iki Uwiteka yamubwiye? 1 Samweli 8:6, 7.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
c. Ni iki rubanda basubije Samweli ubwo bari banze kwemera impanuro
z’Uwiteka? Ni gute ifuti ryabo ryagize ingaruka ku mishyikirano yabo
n’Iamana? 1 Samweli 8:19,22.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Uwiteka yari yarabivuze mbere y’igihe, abinyujije mu bahanuzi be, ko Isiraeli
yari kuyoborwa n’umwami, ariko ntabwo bivuga ko ubu buryo bw’imiyoborere
aribwo bwari bwiza kuri bo cyangwa se ko bwari buhuje n’ubushake bwe.
Yemereye abantu gukora nk’uko amahitamo yabo ari, kuko bari banze kugendera
ku nama ye. Hoseya avuga ko Uwiteka yabahaye umwami abarakariye (Hoseya
13:11). Iyo abantu bahisemo guca mu nzira yabo, batabanje kugisha Imana inama,
cyangwa se bakabikora banyuranije n’ubushake bwayo bwabagaragarijwe, kenshi
na kenshi irabareka bakagendera mu byifuzo byabo, kugirango, binyuze mu
ngaruka zisharira bahura nazo hanyuma, bashobore gutahura ubupfu bwabo maze
bashobore no kwihana ibyaha byabo. . . . . . .

“Kuba bari guhora biyumvamo ko bishingikirije ku Mana, bari guhora bayagera


ubutitsa. Bari gushyirwa hejuru kandi bakaba imfura, bakuzura umurage ukomeye
uwo yari yarabahamagariye nk’ubwoko bwayo. Ariko ubwo umuntu yashyirwaga
ku ntebe y’ubwami, byahise bisa nk’aho bikuye intekerezo z’abantu ku Mana.
Batangiye kwiringira cyane ku mbaraga za kimuntu, kuruta ku mbaraga z’ijuru,
maze amafuti y’umwami wabo abayobora mu gukora ibyaha no gutandukana
n’Imana.” – Ibid., pp. 605, 606.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 29


Kuwa Gatanu. 1 Gicurasi

5. ABANTU BASABA UBWAMI

a. Ni kuki abana b’Isiraeli bizeye ko ubwami bwari kubabera uburyo bwiza


bw’imiyoborere? 1 Samweli 8:19,20. Ni iki cyabaye ikibazo nyakuri?
Gutegeka 1:30-32; 1 Samweli 10:17-19.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Imvururu zari hagati yabo ubwabo zateye [Abisiraeli] kuba abanyantege nke;
bahoraga baterwa n’abanzi babo b’abanyamahanga, maze rubanda bizera ko
kugirango bashobore kubungabunga imibereho yabo mu yandi mahanga, amoko
abagize akwiye kwibumbira hamwe mu buyobozi buri imbere muri bo. Uko
bagendaga bava mu kwumvira amategeko y’Imana, bifuzaga kubaturwa ku
buyobozi bw’umutware wabo ukomeye wo mu ijuru; maze bityo icyifuzo
cy’ubwami gikwirakwira muri Isiraeli hose.” – Patriarchs and Prophets, p. 603.

b. Ni gute rubanda bishimiye Sawuli, Umubenyamini, nk’umwami wa


Isiraeli ndetse na mbere y’uko yimikwa? 1 Samweli 10:20-24.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

c.Ni kuki bamwe bantu batishimiye gutoranywa kwa Sawuli, na cyane


cyane ko Ababenyamini bari umuryango muto nyuma y’iyindi? 1 Samweli
10:27.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

Kuwa Gatandatu. 2 Gicurasi

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Ni gute Abisiraeli bagaragarijwe ko bakeneye uburezi nyakuri?


2. Ni kuki Imana yateye Samweli umuhati wo kubaka amashuri?
3. Nk’umubyeyi se, ni gute nshobora gutera ingaruka ku bana bange
kurenza uko mbibona?
4. Ni gute umugore wa Loti n’abandi babaye abantu batageze ku rugero rwo
kuba ababyeyi basigira abana babo umwandu mwiza?
5. Ni iki kenshi Imana ikora iyo abantu bahisemo kugendera mu nzira yabo
bihitiyemo inyuranye n’ubushake bwayo baba baragaragarijwe?

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 30


Icyigisho cya 6 Kw’Isabato, 10 Gicurasi 2014

Umwami wa Mbere wa Isiraeli


“Nuko abantu bose bajya i Gilugali, bahimikira Sawuli imbere y’Uwiteka”
(1 Samweli 11:15).

“Uwiteka anyuze mu muhanuzi Samweli yabwiye Sawuli ko we nk’umwami wa


Isiraeli yagombaga kugira imyitwarire y’ubudakemwa mu rwego rwo hejuru.” –
Conflict and Courage, p. 174.

Igitabo Cyifashishijwe: Abakurambere n’Abahanuzi, pp.607-636.

Kuwa Mbere. 4 Gicurasi

1. KWIMIKWA KW’UMWAMI WA MBERE WA ISIRAELI

a. Nubwo se Samweli yaburiye Abisiraeli yeruye ku bijyanye no gusaba


ubwami kwabo, ni ayahe magambo ya nyuma Samweli yavuze mu ijambo
rye? 1 Samweli 12:20, 25.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Samweli ntabwo yarekeye abantu mu mibereho y’urucantege, kuko ibyo byari
kuzitira imihati yose yo kubaho imibereho iboneye.” – Abakurambere, p. 615.

b. Nubwo Imana itari inejejwe n’uko ubwoko bw’Isiraeli bwihitiyemo


ubwami (Hoseya 13:11), ni kuki yabashyiriyeho umwami? 1 Samweli
12:13; Ezekeli 14:4. Ni mu buhe buryo umuntu yavuga ko bari
bahumishijwe n’ibyaha byabo?
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Iminsi yo guhirwa gukomeye kwa Isiraeli ni yayindi barimo bemera Yehova
nk’umwami wabo – igihe amategeko n’ubuyobozi yari yarabashyiriyeho
byabonwaga nk’ibirenze ibyo mu yandi mahanga yose. . . . . . Ariko bitewe no
kureka amategeko y’Imana, Abaheburayo bananiwe kuba ubwoko Imana yifuzaga
ko baba bwo, maze ibibi byari ingaruka z’ibyaha byabo bwite babigereka ku
buyobozi bw’Imana. Bityo baba bahumishijwe n’icyaha bidasubirwaho.” – Ibid., p.
605.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 31


Kuwa Kabiri. 5 Gicurasi

2. ABISIRAELI BANANIRWA UMURIMO W’IVUGABUTUMWA

a.Ni iyihe migisha yari yarasezeranijwe yakunze kugarurwa mu matwi


y’ubwo bwoko bwatoranijwe uhereye mu gihe cya Mose? Gutegeka 7:6,
11, 14, 18.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

“Umugambi Imana ishaka gusohoza n’itorero uyu munsi ni kimwe n’uwo


yashakaga gusohoza hamwe n’ubwoko bwa Isiraeli ubwo yabukuraga mu gihugu
cya Egiputa. Hamwe no kwitegereza ineza, imbabazi, ubutabera ndetse n’urukundo
rw’Imana rwagaragajwe mu itorero, nta kabuza isi yakagombye kumenya imico
y’Imana. Kandi iyo amategeko y’Imana atanzweho icyitegererezo mu mibereho
gutyo, n’isi ubwayo ibona ugukomera kw’abakorera, bakubaha kandi bagakunda
Imana baba bafite barusha abandi bantu bo ku isi. Uwiteka ahanze amaso buri
wese mu bwoko bwe; afitiye buri wese umugambi. Biri mu mugambi we ko
abakurikiza amategeko ye baba abantu b’indobanure.” – Ibihamya, vol. 6, p. 12.

b. Ni gute Abisiraeli bananiwe kwigisha Abanyamahanga mu gihe


cy’abacamanza? 1 Ingoma 5:25.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Ababyeyi b’abagabo n’abagore bo mw’Isiraeli birengagije inshingano zabo
n’ibyo basabwa n’Imana, kandi banirengagiza ibyo basabwa ku bana babo. Binyuze
mu buhemu bwari mu mago yabo, ndetse no kuba hanze yayo hari abasenga
ibishushanyo, benshi mu rubyiruko rw’Abaheburayo rwahawe uburere
butandukanye cyane n’ubwo Imana yari yifuje ko rwagira. Rwize kubaho
nk’abanyamahanga.” – Uburezi, pp. 45, 46.

c.Nubwo uburyo bw’imiyoborere mu Isiraeli yari ihindutse, ni gute


Samweli yaburiye abantu bo mu gihe cye ku bijyanye n’umugambi
w’Imana kuri bo wo kubera Abanyamahanga umucyo? 1 Samweli 12:15.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

“Ikinyabupfura n’amahugurwa Imana yari yarateguriye Abisiraeli cyari gutuma


batandukana n’abandi bantu bo mu yandi mahanga mu buryo bwose
bw’imibereho. Uyu mwihariko rero. . . . . . . kuri bo ntibawakiriye.” – Ibid., pp. 49.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 32


Kuwa Gatatu. 6 Gicurasi

3. ISIRAELI IREKA KUBA ISHYANGA RYIHARIYE

a.Ni iki kigaragaza ko Abisiraeli basuzuguye amahirwe yo kuba ishyanga


ryihariye? 1 Samweli 8:20.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Imana yari yaratandukanije Abisiraeli n’abandi bantu abaribo bose,
kugirango ibagire ubutunzi bwayo bw’umwihariko. Ariko basuzuguye iki
cyubahiro gikomeye cyane bifuje cyane kwigana urugero
rw’abanyamahanga! Kandi nanone icyifuzo cyo kwihuza n’ibikorwa by’isi
n’imigenzo yayo kiracyahari mu bavuga ko ari ubwoko bw’Imana. Uko
bagenda bareka Uwiteka bagenda barushaho gutekereza ku kuntu bagera
ku ndamu n’icyubahiro byo mu isi.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p. 607.

b. Ni gute ubwoko bw’Imana uyu munsi buburirwa kudasubiramo


amafuti y’Abayuda? 1 Petero 2:9; 2 Abakorinto 6:17, 18.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Abakristo bahora bashaka kwigana ibikorwa by’abasenga imana y’iyi
si. Benshi bavuga ko mu kwifatanya n’abisi no kwihuza n’imigenzo yabo
bashobora kwiremamo imbaraga irwanya ukutubaha Imana. Ariko
abakurikiza iyi myitwarire kenshi bageraho bagatandukana n’isoko yabo
y’imbaraga zabo. Kuko baba ari inshuti z’isi, bahinduka abanzi b’Imana.
Bitewe no kwitandukanya bihuza n’isi, batakaza amahirwe akomeye Imana
iba yarabahamagariye, yo kugaragaza uwaduhamagaye akadukura mu
mwijima atujyana mu mucyo we w’agatangaza (1 Petero 2:9).” – Ibid.

c. Ni iki abagaragu b’indahemuka b’Imana bazaburira iteraniro


ryabo kwirinda? Yakobo 4:4; 1 Yohana 2:15, 16.
……………………………………………………..………………………………………
“Yesu agiye kuza; none se azasanga abantu be basa n’ab’isi? None se
azababona abamenye ko abo ari abantu be yitunganirije ubwe? Oya rwose.
Nta bandi azakira uretse abera n’abaziranenge nibo azamenya.nk’abantu
be. Babandi bamaze gutunganywa bejejwe binyuze mu mibabaro, kandi
bitandukanije ndetse ntibananduzwe n’isi, nibo azagira abe.” – Testimonies,
vol. 1, p. 133.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 33


Kuwa Kane. 7 Gicurasi

4. SAWULI AGERAGEZWA

a. Ni iki cyabayeho ubwo Abisiraeli bageragezaga kugirana


amasezerano y’amahoro n’Abamoni babateraga? 1 Samweli 11:1-
4, 8, 11. Mu cyimbo cyo kwiringira Uwiteka mugihe
yageragezwaga, ni ikihe cyaha Sawuli yakoze? 1 Samweli 13:5-13.
Nubwo byagenze gutyo se, ni gute Uwiteka yakomeje gufasha
Abisiraheli? 1 Samweli 14:31.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Igihe cyo kwemeza ko Sawuli hari icyo ashoboye cyari kigeze. Icyo gihe
yagombaga kwerekana niba azishyingikiriza ku Mana kandi akanategerezanya
kwihangana nk’uko itegeko ry’Imana ryari riri, bityo akaba yigaragaje nk’umuntu
Imana yagombaga kwiringira ahantu hakomeye nk’umutegetsi w’ubwoko bwayo,
cyangwa se ko yagombaga kuba umuntu uhindagurika kandi w’imburamumaro ku
nshingano yera yari yashinzwe nayo.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p. 618.

b. Ni gute Sawuli yongeye kugaragaza bwa kabiri kwiyiringira ndetse


no kwishyira hejuru? 1 Samweli 14:24-29, 43-45.
……………………………………………………..………………………………………
“Ndetse no ku gihe cy’igitambo cy’umuhungu wa Sawuli, yashishikarije abantu
be ku kuri k’uko ubutegetsi bwa cyami bugomba kubungabungwa. . . . . . . . Mugihe
itegeko rye ritumvirwaga n’ubwo iryo tegeko ritari rifututse ndetse rikaba
ryarishwe mu butamenya– uwo mwami akaba n’umubyeyi yaciriye umuhungu we
urwo gupfa. Abantu bose banze ko icyo gihano gishyirwa mu bikorwa.” – Ibid., p.
625.
c. Ni ibihe byigisho kuri twe cyane cyane abagabura n’abakozi
b’abavugabutumwa, dukwiye gukura mu mafuti y’Umwami
Sawuli? Matayo 7:2.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Babandi bahora biteguye gutanga inzitwazo no kwitsindishiriza ku byaha
byabo kenshi nibo bahana abandi bihanukiriye. Benshi kimwe na Sawuli
bizanira umujinya w’Imana, ariko banga inama n’imiburo. Ndetse n’igihe bazi
neza neza ko Uwiteka atari kumwe nabo, banga kwisuzuma ngo bibonemo
impamvu y’akaga barimo. Bagundira umwuka w’ubwibone no kwishyira
hejuru, mugihe baba bishyize mu bikorwa byo gucyaha abandi banabarusha
ubwiza.” – Ibid.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 34


Kuwa Gatanu. 8 Gicurasi

5. KUREKWA KWA SAWULI BWA NYUMA

a.Mugihe Sawuli yasuzumwaga na none, ni gute yagaragaje ko icyubahiro


cya cyami n’ubutware byari iby’igiciro kuri we kuruta kwumvira
amategeko y’Imana? 1 Samweli 15:1-3, 7-9, 20, 21.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

b. Ni kuki byabaye ngombwa ko, Imana igeraho, ikareka Sawuli? 1 Samweli


15:22-24.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Ni intambwe y’akaga gakomeye gupfobya imicyaho n’imiburo y’ijambo
ry’Imana cyangwa se Umwuka wayo. Benshi, kimwe na Sawuli, biroha mubishuko
kugeza aho bahinduka impumyi kuri kamere nyakuri y’icyaha. Bibeshya ko bari
bafite umugambi runaka muzima imbere yabo, ko nta kibi bakoze mu kuva mubyo
Imana yasabaga.
“Mugihe Sawuli yari yihitiyemo gukora atishingikirije ku Mana, Uwiteka
ntabwo yari akimubereye umuyobozi ukundi, bityo yahatiwe kumushyira ku
ruhande.” – Abakurambere n’Abahanuzi, pp. 635, 636.

c. Nyuma y’uko Umwuka w’Imana avuye kuri Sawuli, ni hehe Sawuli


yagerageje gushakira ubufasha? 1 Samweli 16:14; 28:6, 7; Yesaya 8:19.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Mu myitwarire ye y’ubwigomeke, Sawuli yari yaragiye ahendahendwa mu
binyoma na Satani.” – Ibid., pp. 680.

Kuwa Gatandatu. 9 Gicurasi

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Ni uwuhe muburo Samweli yahaye Abisiraeli mu kwimika Sawuli?


2. Nyuma y’urupfu rwa Samweli, ni gute Abisiraeli bagaragaje ko batari
bagishoboye kwigisha Abanyamahanga?
3. Vuga ibintu bimwe bishimishije by’isi bifite imbaraga zo guca intege
ubwoko bw’Imana?
4. Ni irihe kosa shingiro Sawuli yaguyemo i Gilugali?
5. Ni gute tugomba kwirinda gusubira inyuma nk’ukwa Sawuli?

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 35


Icyigisho cya 7 Kw’Isabato, 17 Gicurasi 2014

Umwami Dawidi
“Uwiteka abwira Samweli ati . . . . . . . Niboneye umwami mu bahungu [ba
Yesai]” (1 Samweli 16:1).

“Ubwiza bw’inyuma ntibushobora kwereka Imana ko umutima ukwiye.


Ubwenge n’ubuhanga bugaragarira mu mico n’imikorere nibyo bigaragaza ubwiza
nyakuri bw’umuntu; kandi ni ubwiza bw’imbere, ubutungane bw’umutima, nibyo
bituma twemerwa n’Uwiteka nyiringabo.” – Conflict and Courage, p. 160.

Igitabo Cyifashishijwe: Patriarchs and Prophets, pp. 637-663.

Kuwa Mbere. 11 Gicurasi

1. DAWIDI MU RUKARI RW’UMWAMI SAWULI

a. Ni ikihe cyigisho Uwiteka yashakaga kwigisha Samweli ubwo hari


hakenewe umusimbura w’uwo mwami Sawuli wari wakuweho amaboko?
1 Samweli 16:7 (hagati).
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
b. Ni ibihe bintu byabashishije Dawidi kugira ubunararibonye mu rugo
rw’umwami byiyongera ku kuba yari yarimikishijwe amavuta? 1 Samweli
16:17-21. Ni ukubera iki Imana yamuhaye ubu bunararibonye?
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Mu bumenyi bw’Imana, Dawidi wari umuhanga cyane ku nanga, yazanywe
imbere y’Umwami. . . . . [Dawidi] yari yarigishijwe kubijyanye n’inzira
z’Uwiteka, kandi noneho ubu yari ateguriye umutima we gukora ubushake
bw’Imana birenze uko byari biri mbere. Yari afite ibintu bikomeye bishyashya
byo gutekerezaho. Yari yarageze mu rugo rw’Umwami kandi yariboneye
inshingano zijyanye n’ubwami. Yari yaratahuye bimwe mu bishuko byari
byaribasiye umutima wa Sawuli kandi yaracengeye mu mabanga ya kamere
n’imikorere y’umwami wa mbere wa Isiraeli. .

Imana yari iriho yigisha Dawidi ibyigisho byo kwiringira. Nk’uko Mose
yatorejwe umurimo we, niko Imana yari iriho itoza umuhungu wa Yesai kuba
umuyobozi w’ubwoko bwayo yatoranije.” – Patriarchs and Prophets, pp. 643,
644.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 36


Kuwa Kabiri. 12 Gicurasi

2. SAWULI ATEGURA UMUGAMBI MUBISHA KURI DAWIDI

a. Ni gute Imana yahumekeye muri Dawidi ngo ahangane Goliyati wari


iterabwoba rikomeye kub’Isiraeli? 1 Samweli 17:23, 24, 37, 45-49. Ni iki
dushobora kwigira kuri ubu bunararibonye mu muhati wacu bwite
tubwiriza isi uyu munsi?
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Abagabura bacu ntabwo bakwiye abanyamahane kandi bateza impaka. . . .
[Bamwe mu babwirizabutumwa] ntabwo bameze, nka Dawidi wicishaga bugufi,
wiringiraga Imana ya Isiraeli gusa, ngo bayigire imbaraga zabo. Bagiye hirya no
hino birarira kandi bibona, nka Goliyati, biyemera cyane ntabwo bihishe inyuma ya
Kristo. . . . . .
“Ababwirizabutumwa bakiri bato bakwiye kwiga ibyigisho bya Kristo mu
bikorwa no mu mbagambo, kandi bakigira kuri Yesu, kugirango bagire ubuntu bwe,
ubugwaneza bwe, kwicisha bugufi kwe no kwiyoroshya mu ntekerezo.” – Ibihamya,
vol. 3, pp. 219, 220.

b. Ni ryari kandi ni gute Sawuli yatangiye kugaragaza aho afite intege nke
muri kamere ye? 1 Samweli 18:6-9.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Nta muntu n’umwe uri mu mahoro mu gihe abereyeho gushimisha abantu
gusa aho kubanza gushaka imbabazi z’Imana. Byari ibintu bya Sawuli kubanza
gutekerezwaho n’abantu neza; kandi iyo indirimbo mu gihe yaririmbwaga,
igitekerezo kinjiye muri uwo mwami kidahinduka ko Dawidi azigarurira imitima ya
rubanda maze agategeka mu cyimbo cye.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p. 650.

c. Ni ikihe kintu kibi cyabayeho kigaragaza ko Sawuli icyo gihe yagengwaga


n’umwuka mubi? 1 Samweli 19:11, 17; 20:27-31.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Sawuli yugururiye umutima we umwuka w’ishyari ari nawo watumye
ubugingo bwe burogwa. . . . . Uwo mwami wa Isiraeli yarimo akoresha ubushake
bwe ngo burwanye ubw’Ihoraho. Sawuli mugihe yategekaga Isiraeli, ntabwo yigeze
yiga ko agomba kubanza gutegeka umutima we bwite. Yemereye intekerezo ze
zigenga ubwenge bwe, kugeza ubwo yirunduriye mu irari rirenze urugero. Yari
afite umujinya urenze urugero, mugihe yari yiteguye kwambura ubuzima uwariwe
wese warwanya ubushake bwe.” – Ibid.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 37


Kuwa Gatatu. 13 Gicurasi

3. DAWIDI AHUNGA

a. Ni hehe hamwe na hamwe mu hantu hatandukanye Dawidi yashakiye


ubuhungiro mugihe yamenyaga ko ubuzima bwe bwari mu kaga? 1
Samweli 21:1,10; 22:1. Ese ubwoba bwe bwari bufite ishingiro? Imirongo
16-18,20, 21. Ese mu by’ukuri yari akwiye gutinya Sawuli? 1 Yohana 4:18.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Kuneshwa kose ku ruhande rw’abana b’Imana kuba gutewe no kubura
kwizera kwabo. Mugihe umwijima ugose ubugingo, mugihe dushaka umucyo wo
kutuyobora, dukwiye kureba hejuru; hariho umucyo hejuru y’umwijima. Dawidi
ntabwo yari akwiriye kureka kwiringira Imana n’akanya na gato.” – Abakurambere
n’Abahanuzi, p. 657.

b. Mugihe yahungaga sebukwe, Sawuli, ni ikihe gikorwa cyo kutiyubaha


cyagaragaje ko Dawidi atari afite kwiringira uburinzi bw’Imana? 1
Samweli 21:2, 8, 13-15.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Dawidi yabwiye umutambyi ko yari yatumwe n’umwami mu murimo muto
w’ibanga, ariko usaba urugendo rurerure cyane. Ahangaha yari agaragaje ko
akeneye kwizera Imana, maze icyaha cye kigira ingaruka zo kwicisha umutambyi
mukuru. Iyo ukuri nyako kuza kugaragazwa neza, Ahimeleki yari kumenya uko
abyitwaramo kugirango ubuzima bwe burukoke. Imana ishaka ko ukuri kuzuye
ariko kuranga ubwoko bwayo, ndetse no mu bihe by’akaga gakomeye.” – Ibid., p.
656.

c. Nubwo se tudakwiriye na rimwe kwikururira akarengane, ni gute


ibyabaye kuri Dawidi bishobora gusubirwamo mu minsi yacu bwite?
Matayo 10:22, 23. Ni ayahe masezerano dushobora kwishingikirizaho
muri ibyo bihe? 2 Abakorinto 12:19.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Hagati yo gukiranuka n’icyaha, urukundo n’urwango, ukuri n’ikinyoma, hari
intambara ikomeye cyane. Iyo umuntu agaragaje urukundo rwa Kristo n’ubwiza
bwo kwera, aba arimu kwigizayo abakorera ubwami bwa Satani, kandi
igikomangoma cy’ibibi kirahaguruka ngo kibirwanye. Kurenganywa no gutotezwa
nibyo bitegereje abafite Umwuka wa Kristo. Imiterere y’akarengane igenda
ihinduka bitewe n’ibihe, ariko amahame abigize – umwuka wabyo – uracyari umwe
wawundi wakoreshejwe mu kwica abatoranijwe n’Uwiteka kuva mu minsi ya
Abeli.” – Thoughts From the Mount of Blessing, p. 29.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 38


Kuwa Kane. 14 Gicurasi

4. UBUGWANEZA BWA DAWIDI

a. Ni mu buhe buryo abantu b’i Zifa bagambaniye Dawidi n’abatu be? Ni iki
cyabayeho kigakoma mu nkokora umugambi wabo? 1 Samweli 23:19, 20,
25-28.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
b. Mugihe Sawuli yirukanaga Abafilisitiya, agarutse gukurikirana Dawidi, ni
gute Dawidi yerekanye ko agira umutima mwiza? 1 Samweli 24:1, 3, 4, 8,
10, 15. Ni iki cyabaye igisubizo cya Sawuli kur’ibyo? Imirongo 16-20.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“[1 Samweli 24:9-11] Mugihe Sawuli yumvaga amagambo ya Dawidi yumvise
acishijwe bugufi cyane, maze ntiyagira ikindi akora uretse kwemera ukuri kwari
muri yo. Ibyiyumvo bye byarakomanzwe bitavugwa ubwo yatahuraga ko ubuzima
bwe bwari mu maboko y’uwo yashakaga kuvutsa ubuzima. Dawidi yamuhagaze
imbere afite umutima utamucira urubanza na gato. . . .
“Urwango rwahemberewe n’abantu baba barishyize mu butware bwa Satani
barugirira ubwoko bw’Imana rugenda ruhinduka rimwe rukavamo ubwiyunge
n’amahirwe, ariko iryo hinduka ntabwo rikunze kuramba. Nyuma y’uko abantu
bafite intekerezo mbi biyemeje gukora no kuvuga ibintu bibi ku bagaragu
b’Uwiteka, kumenya neza ko bari bari mu ikosa rimwe na rimwe bifata mpiri
ubwenge bwabo. Umwuka w’Imana uhangana nabo maze bakicisha bugufi imbere
y’Imana, n’imbere ya babandi bashakaga kugirira nabi, maze bagashobora
guhindura imyifatire yabo bari babafiteho. Ariko nanone igihe bongeye gukingurira
urugi ibitekerezo bibi, imishidikanirize ya kera irongera igakangurwa, urwango
basanganywe rukabyuka, maze bagasubira gukora imirimo mibi bari bihannye,
ndetse no mu bihe bari barateye umugongo.” – Abakurambere n’Abahanuzi, pp.
662,663.

c.Mugihe babwiriza ubutumwa bwiza uyu munsi, ni ikihe cyigisho


abasirikare b’umusaraba bakwiye kwigira mu mutima mwiza wa Dawidi?
Abaroma 12:17-21.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

“Imana ishyira mu bikorwa imigambi yayo, kabone n’ubwo mu maso y’abantu


iba itwikiriwe nk’amabanga. Abantu ntibashobora gusobanukirwa inzira z’Imana;
nuko, bakareba ku bigaragarira amaso gusa, basobanura ko ibirushya bahura
nabyo n’ibigeragezo aba ari ibibarwanya Imana yemerera kubazaho, kandi
bakiyumvisha ko nta kindi bibamarira uretse kubarimbura gusa.” – Ibid., p. 672.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 39


Kuwa Gatanu. 15 Gicurasi

5. ICYIGISHO MU GIHE GIKWIRIYE

a. Ni irihe futi Dawidi yakomeje kugaragaza ubwo yakizaga ubugingo bwa


Sawuli ku nshuro ya kabiri? 1 Samweli 27:1.
……………………………………………………..………………………………………
“Imana yayashujugujwe no kutizera kwa Dawidi. Abafirisitiya bari baratinye
Dawidi cyane kuruta uko batinyaga Sawuli n’ingabo ze; kandi bitewe no kwishyira
mu burinzi bwabo, Dawidi yagaragaje ko ubwoko bwe ari ubunyantegenke cyane. .
Icyo gikorwa cyatumye [bene se] batangira kutumva neza impamvu zaba
zimutera gukora ibyo akora, kandi benshi batangiye kumugirira urwango rudafite
aho rushingiye. Neza neza ikintu Satani yamushakaga ho nicyo yakoze; kuko, mu
gushakira ubuhungiro mu Bafilisitiya, Dawidi yateye abanzi b’Imana n’ubwoko bwe
kubishima hejuru bikomeye. Dawidi ntabwo yigeze areka kuramya Imana cyangwa
se ngo areke gukomeza umugambi we; ariko kwizera yarafite ku Mana
yagutanzeho igitambo kugirango yibonere umutekano w’ubwe, maze bityo aba
ahindanije kamere y’ubutungane no kwizera Imana isaba abagaragu bayo kuba
bafite.” – Abakurambere n’Abahanuzi, pp. 672, 673.

b. Ni gute tugomba kurwanana kwihangana, ndetse tukamara igihe kirekire


turi ku mavi, mugihe turimo kugira icyo dukora ngo babandi babaye
abanzi b’ukuri bagaruke mu nzira? Abahemurayo 12:3, 12-14.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Nuko rero nitwirinde kugirango mugihe dukora ku bafudika hatagira n’umwe
utekereza ko tutifuza ko bacungurwa. Nimureke twe gucira abandi urubanza, twe
kubaciraho iteka cyangwa ngo tubarimbure nk’aho twe tutagira ifuti. Ni umurimo
wa Kristo gusana, kwomora no kuziba ibyuho.” – In Heavenly Places, p. 291.

Kuwa Gatandatu. 16 Gicurasi

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Sobanura umugambi w’Imana mugihe yashyiraga Dawidi mu rugo kwa


Sawuli.
2. Ni iki cyari ikibazo shingiro cya Sawuli kandi ni gute dushobora
kucyirinda?
3. Ni uwuhe muburo wa Yesu ukwiye kujya uza mu matwi yacu igihe
dutekereje ku karengane Dawidi yanyuzemo?
4. Ni kuki Dawidi atigeze yizera kwatura kwa Sawuli i Enigedi?
5. Ni ikihe cyigisho abasirikari b’umusaraba bakwiye kwigira ku
bugiraneza bwa Dawidi?

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 40


Icyigisho cya 8 Kw’Isabato, 24 Gicurasi 2014

Kwihana kwa Dawidi


n’Ibihano yahawe
“Ahubwo yisunge imbaraga zanjye, abone kuzura nanjye: ndetse niyuzure
nanjye” (Yesaya 27:5).

“Umuntu wese wemeye gucyahwa n’Imana maze agacisha bugufi umutima mu


kwatura no kwihana, nk’uko Dawidi yagenje, ashobora kugira icyizere ko hariho
ibyiringiro kuri we.” – To Be Like Jesus, p. 383.

Igitabo Cyifashishijwe: Abakurambere n’Abahanuzi, pp. 727-745.

Kuwa Mbere. 18 Gicurasi

1.”EREGA UWO MUGABO NI WOWE”

a.Ni gute Imana yahungabanije gitunguro igitekerezo cyo kwibeshya


amahoro kwa Dawidi nyuma yo gukora ibyaha bikomeye? 2 Samweli
12:1-4. Ni ikihe gihano se Dawidi yahise yiha mu kutamenya? Imirongo 5,
6.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

b. Ni ikihe gihamya kirashe umuhanuzi Natani yahaye Dawidi, kandi Dawidi


yabyitwayemo ate? 2 Samweli 12:7-10, 13 (ahabanza); Zaburi 51:4.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Umutimanama wabwiraga Dawidi ukuri gusharira kandi guteye isoni. Mugihe
abayoboke be b’indahemuka bibazaga ukuntu amahirwe ahise amusubirana
inyuma, kuri uwo mwami we ntabwo byari iyobera. Yari yakomeje kugira
igitekerezo cy’uko ariho yegereza kubona ibihe bibi nk’ibyo. Yari yakomeje
kwibaza niba Imana yarakomeje kwihanganira ibyaha bye maze ikaba yaratindije
igihano gikwiye. . . .

“Benshi mu banyamafuti usanga batunga agatoki kugwa kwa Dawidi mu rwego


rwo gutsindishiriza icyaha cyabo bwite, ariko mbega ukuntu ari bake bagaragaza
kwihana nk’ukwa Dawidi no kwicisha bugufi! Mbega ukuntu ari bake bashobora
kwakira igihano mu kwicisha bugufi no kwihangana nk’ibyo yerekanye!”
Abakurambere n’Abahanuzi, p. 737.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 41


Kuwa Kabiri. 19 Gicurasi

2. INGARUKA ZISHARIRA

a. Ni gute ubuzima bwa Dawidi bwagezweho n’ingaruka z’ibyaha bye?


Zaburi 51:3, 17.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Habayeho ihinduka rikomeye muri Dawidi ubwe. Yashenjaguwe cyane mu
mutima no gutekereza ku cyaha cye n’ingaruka zacyo zigera kure cyane. Yumvise
amwaye cyane mu maso y’abayoboke be. Imbaraga ze z’ubushobozi ziratentebuka.”
– Abakurambere n’Abahanuzi, p. 723.

b. Ni gute Dawidi mu ngeso ze zo gukora ibyaha yatakaje icyubahiro mu


bantu be ndetse by’umwihariko akagitakaza mu bahungu be bwite?
Zaburi 27:6, 7. Ni izihe ngaruka zahise zikurikiraho, kandi kubera iki? 2
Samweli 12:14.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Icyo gihe noneho abaturage be, bamaze kumenya icyaha cye, bagiye bakora
ibyaha nta kibazo. Ubutware bwe mu rugo rwe, gusaba kwumvirwa no kwubahwa
n’abahungu be bwite, ibyo byose byaciwe intege. Igitekerezo cy’uko yari
umunyacyaha cyatumaga aceceka mu gihe yakagombye gucira icyaha iteka;
byatumye adashobora gusohoza ubutabera iwe mu rugo. Ububi bwo mu mikorere
ye bwagize ingaruka ku bahungu be bwite, kandi Imana ntabwo yahagaze hagati
ngo ikumire izo ngaruka.” – Ibid.
“Imana n’ijambo ryayo bari barakojejwe isoni, imitima nayo yaratewe
kwinangira mu kutizera, kandi benshi bitwikiriye iyobokamana bakoraga ibyaha
bashize amanga.” – Ibid.

c. Ni kuki Imana yemeye ko inkuru yo kugwa kwa Dawidi yandikwa muri


Bibiliya? 1 Abakorinto 10:12.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Abagerageza kworoshya imbaraga z’icyaha cyabo berekana Dawidi, bakwiye
kwigira muri Bibiliya uko igaragaza uburyo gucumura ari bibi cyane. Nubwo
kimwe na Dawidi bashobora kuzibukira inzira zabo mbi, ingaruka z’icyaha, ndetse
no muri ubu buzima zikunze kuba zisharira ku buryo bigoye kuzihanganira.
“Imana yashatse ko amateka yo kugwa kwa Dawidi aberaho gukora
nk’umuburo wo kwerekana ko bikomeye ndetse n’abo yahaye umugisha kandi
yishimira batagomba kwirara ngo basuzugure kuba maso no gusenga.” – Ibid., p.
724.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 42


Kuwa Gatatu. 20 Gicurasi

3. IGIHANO KINYUZE MU KWIGOMEKA

a. Ni gute umuhungu wa Dawidi Abusalomo yahoye icyaha cyari cyakorewe


mushikiwe na Amunoni? 2 Samweli 13:28, 29. Byagenze gute mu myaka
itatu nyuma yo guhunga Dawidi kwa Abusalomo? Imirongo 37-39; 14:23,
24, 28.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
b. Nyuma y’uko yiyunga na se nk’uko byagaragaraga, ni gute noneho
Abusalomu “yibye imitima” y’Abisiraeli? 2 Samweli 14:33; 15:1-6. Ni gute
Dawidi yumvise ameze mu mutima ku bijyanye n’ukwigomeka kwa
Abusalomo? Umubwiriza 8:11.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Binyuze kuri Yowabu, Abusalomo yongeye kwemererwa kugaruka mu maso
ya se; ariko nubwo habayeho kwiyunga kwo kubeshyana, we yakomeje umugambi
we wari umushishikaje. Icyo gihe noneho yagaragaraga nk’umutware koko, afite
amagare n’amafarashi n’abantu mirongo itanu bamugenda imbere. Mugihe
umwami we yishakiraga ikiruhuko no kuba wenyine, Abusalomo we yagiye
agerageza ukuntu yakundwa na rubanda.
“Kudakurikirana ibintu kwa Dawidi no kudakemura ibibazo kwe byari ku
baturage be; kwirengagiza no gutinza ibintu nibyo byarangaga imiyoborere
y’ubutabera. Abusalomo we rero yakoresheje ubuhanga buhanitse maze afata
ibitari bishimishije abikoresha mu nyungu ze.” – Abakuramber n’Abahanuzi, p. 729.

c. Ni ayahe mabwiriza abatasi ba Abusalomo bajyaniye amoko agize


Abisiraeli? 2 Samweli 15:10. Mu gihe Dawidi yakiraga amakuru yo
kwigomeka kwa Abusalomo, mucyimbo cyo kumena amaraso muri
Yerusalemu, ni iki Dawidi yanzuye gukora? Imirongo 13, 14.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Dawidi yatunguwe cyane no kubona ubwigomeke butangiriye bugufi cyane,
iruhande rw’intebe ye y’ubwami. Umuhungu we bwite – umuhungu we yakundaga
kandi akanamwizera – niwe wariho ategura ukuntu yamwambura ikamba ndetse
byanarimba akanamwambura ubuzima. Mu kababaro ke gakomeye, Dawidi
yikuyemo agahinda yari amaranye iminsi maze nk’uko yajyaga abigenza kera
yitegurira guhangana n’icyo kintu cyihutirwa. . . . . . Yahise afata umwanzuro.
Ubwoba bw’intambara ntibukwiye kugera ku murwa watoranijwe. Yavuye i
Yerusalemu ngo asuzume ubwizigirwa bw’abantu be, abaha amahirwe yo
kumukurikira ngo bamufashe.” – Ibid., p. 731.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 43


Kuwa Kane. 21 Gicurasi

4. UBWIGOMEKE BWARAHOSHEJWE

a. Mugihe Dawidi n’abo bari kumwe bahungaga, ni kuki yagiye


yohereza inshuti nyinshi zinyuranye ngo zisubire i Yerusalemu?1.
Abantu bari batwaye isanduku y’isezerano. 2 Samweli 15:24, 25,
29.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Imana, ituye hagati y’abakerubi, yari yaravuze kuri Yerusalemu iti,
‘Aha niho buruhukiro bwanjye’ (Zaburi 132:14); kandi yaba umutambyi
cyangwa umwami, nta n’umwe wari ufite uburenganzira bwo kuhakura
ikimenyetso cy’ukuhaba kwayo, atabiherewe uburenganzira n’ijuru.” –
Abakurambere n’Abahanuzi, p. 732.
2. Hushai. Imirongo 32-37. Inama ye yari iyihe, kandi kubera iki? 2 Samweli
17:7, 14-16, 23.
“Na none Dawidi yahatiwe gusobanukirwa mu gihe yari mu kaga
k’ingaruka z’icyaha cye bwite. Kumuvaho kwa Ahitofeli, wari umugabo
w’umuhanga cyane kandi ushoboye kurusha abandi bayobozi ba giporitiki,
yabitewe no guhorera igisebo cyashyizwe ku muryango bitewe m’amakosa
yagiriwe Batisheba wari umwuzukuru we. . . . . . . Dawidi yasabye Hushai
gusubira i Yerusalemu gukorera Abusalomu ngo aburizemo inama mbi za
Ahitofeli.” – Ibid.,p. 735.

b. Ni iki Dawidi yabwiye umwe mu basirikari be bashakaga kwica


umuntu wavumaga Dawidi? 2 Samweli 16:9, 11, 12.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Umwuka utera umuntu kwishima, no gukina ku mubyimba cyangwa
kubabaza, umuntu uri mu makuba ni umwuka wa Satani.” – Ibid., pp. 736.

c. Hakiriho amahirwe yo gukomeza bagahunga, ni gute Dawidi


yagabanijemo imitwe ingabo ze kandi ni ayahe mabwiriza
yazihaye ku bijyanye na Abusalomu umuhungu we? 2 Samweli
17:24; 18:1, 2, 5.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 44


Kuwa Gatanu. 22 Gicurasi

5. ICYIGISHO GISHYA KURI ISIRAELI Y’UYU MUNSI

a. Imirwano hagati y’ingabo z’umwami n’abigometse yaje kuvamo iki? 2


Samweli 18:7, 8.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
b. Iherezo rya Abusalomu ryabaye irihe, ari nawe wateje ubwigomeke? 2
Samweli 18:9-11, 14, 16, 17.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
c. Ni ikihe cyigisho dushobora kwigira ku mateka ya Abusalomu mu
murimo wacu twe nk’ababwirizabutumwa uyu munsi? Abaroma 15:4.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Inshuro nyinshi Isiraeli yakunze kugerwaho n’akaga k’ubwigomeke
bw’abivovotaga. . . . . Mu buryo butandukanye, abantu b’ibyatwa, abategetsi ba
Isiraeli, bagiye barwanya ubuyobozi bwiza bw’Imana maze bakiyemeza gukora uko
bashoboye ngo basenye ibyo bari barigeze kubakana umuhati mwinshi. Ibintu
nk’ibyo twagiye tubibona byisubiramo mu mibereho yacu . … . . . Itorero
rizakomeza kugenda rihura n’ibihe birushya. Rizahanura ryambaye ibigunira.
Ariko n’ubwo rigomba guhura n’imyizerere irirwanya ndetse n’akarengane,
n’ubwo rigomba kurwana n’abatizera ndetse n’abahakanyi, nyamara kubwo
gufashwa n’Imana riri mu gukomeretsa umutwe wa Satani. Uwiteka azagira
ubwoko nyakuri bukomeye nk’icyuma, kandi bufite ukwizera gushikamye
nk’urutare rukomeye.” – Ibihamya vol. 4, p. 594.

Kuwa Gatandatu. 23 Gicurasi

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Mugihe umuhanuzi Natani yabwiraga umwami Dawidi ati “Erega uwo


mugabo ni wowe” ni ayahe magambo yabwiye uwo mwami arimo ibihano
kubw’ibyo yakoze?
2. Garagaza ingaruka zikomeye amakosa akomeye ya Dawidi yagize ku
bwami bwe nk’umwami.
3. Ni gute ibizinga bikomeye ku izina ry’umwami Dawidi byateje
ukutemeranya ku bintu ku idini y’Abakristo b’Abayuda?
4. Ni kubw’iyihe mpamvu Imana yemeye ko amateka yo kugwa kw’umwami
Dawidi yandikwa muri Bibiliya?
5. Ni mu buhe buryo umuntu yakumva ko amateka ya Abusalomuo
yanditswe ngo abe umuburo ku bayobozi b’itorero, ababwirizabutumwa,
n’abizera muri rusange?

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 45


Icyigisho cya 9 Kw’Isabato, 31 Gicurasi 2014

Salomo
“Kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana, hagati y’abakira
n’abarimbuka.Kuri bamwe turi impumuro y’urupfu izana urupfu, ariko ku
bandi turi impumuro y’ubugingo izana ubugingo.(2 Abakorinto 2:15, 16).

“Kugirango imbaraga yacu ireshya ibe impumuro y’urupfu izana urupfu ni


igitekerezo giteye ubwoba, ariko kandi birashoboka. Umutima uyobejwe, uba
utakaje umunezero w’iteka ryose – mbega ukuntu ntawagereranya icyo gihombo! –
Abahanuzi n’Abami, p. 86.

Igitabo Cyifashishijwe: Umwuka w’Ubuhanuzi, vol. 1, pp. 390-398.

Kuwa Mbere. 25 Gicurasi

1. “UWITEKA ATANGA UBWENGE”

a.Mugihe Salomo yatangiraga gutegeka muri Isiraeli, ni iki Imana


yamubwiye mu nzozi, kandi ni iki Salomo yasabye? 1 Abami 3:5-9.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

b. Ni iki Uwiteka yasezeranije Salomo nyuma y’uko asabanye ubwenge? 1


Abami 3:11-14; Imigani 2:6.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
c. Ni iki buri mukozi wo mu ruzabibu rw’Uwiteka akwiye gusobanukirwa?
Yakobo 1:5:7.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

“Abantu bose bari mu myanya y’inshingano zo kwizerwa bakwiye


kwiga ibyigisho biboneka mu isengesho rya Salomo. Uko umwanya
w’ubuyobozi umuntu arimo ugenda uzamuka mu ntera ni nako agenda
agira inshingano zikomeye, ingaruka agira ku bandi zizaba ndende kandi
niko nawe azagenda arushaho kugira ubukene bwo kwishingikiriza ku
Mana. Agomba guhora yibuka ko umuhamagaro wo gukorera Imana
wazanye n’umuhamagaro wo kugendana ubwitonzi imbere ya bagenzi be.
Agomba guhagaraga imbere y’Imana afite imyitwarire y’umwigishwa.” –
Abahanuzi n’Abami, pp. 30.
Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 46
Kuwa Kabiri. 26 Gicurasi

2. BURI MUNTU WESE WIKORERA IMITWARO AKENERA UBWENGE

a. Ni gute Bibiliya isobanura umuntu wikorera by’ukuri imitwaro? Matayo


24:45-47; Yohana 21:15-17; Ibyakozwe 20:28.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Mugihe uwikoreye imitwaro azifuza ubwenge kuruta ubutunzi, ububasha,
cyangwa kwamamara, ntabwo azatenguhwa. Uwo nguwo ntazigira ku Mwigisha
ukomeye icyo yakora gusa, ahubwo azanamwigira ho n’uko yabikora mu buryo
buhuje n’uko ijuru ribishaka.
“Igihe cyose azaba akejejwe, uwo muntu Imana yahaye ubushishozi
n’ubushobozi ntabwo azigera agaragaza ubushake bw’imyanya yo hejuru, nta
n’ubwo azigera aharanira gutegeka no kugenga. Icy’ingenzi n’uko abantu bagomba
kwikorera inshingano, ariko mu cyimbo cyo guharanira ubutware, umutware
nyakuri azahora asenga ngo ahabwe umutima usobanukiwe, abashe gutandukanya
ikiza n’ikibi.
“Inzira z’abagizwe abayobozi ntabwo ari inzira zoroshye. Ariko bagomba kujya
babona ko bahamagarirwa gusenga igihe cyose bahuye n’ibirushya. Ntibagomba na
rimwe kunanirwa kugisha inama Isoko ivamo ubwenge bwose. Bamurikiwe kandi
batewe imbaraga na Shebuja Umukozi Mukuru, bazashobora guhagarara
bashikamye barwanye imbaraga yanduye yose banatandukanye ikidakwiye
n’igikwiye n’ikibi n’icyiza. Bazemeranya n’icyo Imana yemera kandi bazahatana
bikomeye ngo hatagira ikintu kidakwiye cyinjira mu murimo wayo.” – Abahanuzi
n’Abami, p. 31.

b. Ni iki cyanditswe ku butegetsi bwa Salomo bugitangira? 1 Abami 3:28;


4:29, 34.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Mu gihe kirekire, imibereho ya Salomo yarangwaga no kwiyegurira Imana,
n’ubutungane kandi ashikamye mu mahame, kandi anafite kwumvira amategeko
y’Imana mu buryo nyabwo. Muri buri gikorwa cyose yagiye ayoboranamo ubwenge
ibikorwa bijyanye n’ubwami. Ubutunzi n’ubwenge bwe, inyubako nziza cyane
n’ibikorwa rusange yubatse mu gihe kibanza cy’ubwami bwe, imbaraga, impuhwe,
ubutabera, n’umutima mwiza we yagaragaje mu magambo no mu bikorwa,
byahesheje abantu be icyubahiro no gutangarirwa no kubahwa n’abategetsi
b’ibindi bihugu byinshi.” – Ibid., p. 32.
“Nta numwe wasobanukiwe neza kurusha [Salomo] ko izi mpano z’ubushobozi,
ubwenge n’icyubahiro zagaragajwe kugirango abone uko aha isi kumenya.Imana” –
Urwibutso n’Integuza, kuwa 7, 1905.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 47


Kuwa Gatatu. 27 Gicurasi

3. URUSENGERO RWUBAKISHIJWE UBWENGE BWO MU IJURU

a. Ni ikihe gikorwa gitangaje cyane cyakozwe n’umwami Salomo? 1 Abami


6:1, 7, 38.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Inyubako Salomo n’abo bari bafatanije bubakiye Imana yo gusengerwamo yari
ifite ubwiza ntagereranywa. . . . . . . [Umusozi Moriya] aho urwo rusengero
rwubatswe hari hafite amateka y’igihe kirekire avuga ko hari ahantu hera. Aho
niho Aburahamu, se w’abizera bose, yagaragarije ubushake bwe bwo gutamba
umuhungu we w’ikinege kubwo kwumvira itegeko rya Yehova. Aho kandi Uwiteka
yahavugururiye isezerano rye ry’umugisha, rya rindi ryari mo isezerano rya Mesiya
wo gucungura inyoko muntu binyuze mu gitambo cy’Umwana w’Isumbabyose.
(Reba Itangiriro 22:9, 16-18) Ni nayo mpamvu aha Dawidi yahatambiraga ibitambo
byoswa n’iby’uko bar’amahoro byari bigamije gukumira inkota ya Malayika
murimbuzi, Imana yahise imusubirisha umuriro uvuye mu ijuru. (Reba 1 Ngoma
21.) Kandi mbega ukuntu abasenga Yehova bagiye bakomeza guhurira aho hantu
kugirango babonane n’Imana yabo kandi bavugurure amasezerano bagiranye nayo
yo kuyiyoboka.” – Abahanuzi n’Abami, pp. 36, 37.

b. Mugihe iyo nyubako nziza cyane yarangiraga kubakwa, ni iki cyazanywe


mu rusengero? 2 Ngoma 5:1-5.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

c.Garagaza umuhango wijihijwe mu kuzana isanduku y’isezerano mu


rusengero. 2 Ngoma 5:12, 13. Vuga mu ncamake amasengesho ya Salomo
yo kwegurira Imana ibyo bintu. 1 Abami 8:23-53.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

“Salomo yapfukamye ku ruhimbi, maze bose babyumva atangira gusenga


yegurira Imana ibyo bintu. Yerekeza amaboko ye ku ijuru, mugihe iteraniro ryose
ryari ryubitse imitwe ku butaka, uwo mwami yinginga [Imana mu masengesho].” –
Ibid., pp. 40.
“Mu gihe Salomo yararangije gusenga, umuriro wamanutse uvuye mu ijuru
maze utwika ituro n’ibitambo bishiraho. ‘Abatambyi ntibashoboye kwinjira mu
rusengero kuko icyubahiro cy’Imana cyari cyuzuye muri iyo nzu y’Uwiteka’(2
Ngoma 7:1, 2).” – Ibid., p. 45.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 48


Kuwa Kane. 28 Gicurasi

4. UBWENGE BWAKORESHEJWE NABI

a. Ni gute Salomo yiganyiye gukoreshwa nabi kw’ubwenge bwe mu myaka


ya nyuma y’ubuzima bwe? Umubwiriza 2:1-3, 7, 10, 15.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
b. Mu buryo bunyuranye n’imyitwarire ya Salomo mibi, ni iyihe nzira Kristo
yakurikiye? Matayo 8:20; Ibyakozwe 10:38. Ni iki twakwigira mu
mikorere ya Kristo?
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

“Abantu bitabye umuhamagaro ku gihe, maze bakajya ku murimo wa Shebuja,


bashobora kwiga imikorere ye neza. Yagiye akoresha amahirwe yose yashoboye
gusanga mu nzira ye neza.

“Mu ntera zari hagati mu ngendo ze akora hirya no hino, Yesu yatuye i
Kaperinawumu, ari naho haje kumenywa nk’[umudugudu yaturukagamo] (Matayo
9:1). Kuko aho hari ku nzira nyabagendwa iva i Damasiko igana i Yerusalemu no
mu Egiputa inagana ku Nyanja ya Mediterania, hakoreshejwe nk’ihuriro
ry’umurimo w’Umukiza. Abantu baturutse mu bihugu byinshi bagiye banyura muri
uwo mugi cyangwa bakahatinda ngo baharuhukire. Aho Yesu yahahuriye n’abantu
bo mu mahanga yose n’abo mu nzego zose, bityo ibyigisho bye byagejejwe mu
mahanga menshi ndetse no mu miryango.myinshi Muri ubu buryo buteye amatsiko
bwakanguriye abantu kwerekeza ku buhanuzi bwa Mesiya, amaso yerekejwe
k’Umukiza, kandi umurimo we washyikirijwe isi.” – Abahanuzi n’Abami, p. 73.

c.Ni iki Salomo yavuze amaze gusubiza ubwenge ku gihe? Umubwiriza


2:16-18. Ni ikihe cyigisho dukwiye kwigira ku ntege nke za Salomo?
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

“Intambara iri imbere yacu ishaka imyitozo yo kugira umwuka wo kwiyanga,


no kutiyiringira no kwishingikiriza ku Mana gusa, kugirango habeho ubwenge bwo
gukoresha amahirwe ashoboka yose mu gukiza imitima. Imigisha y’Uwiteka
izafasha itorero rye mugihe rigendana ubumwe, rigaragariza isi iri mu mwijima
w’amafuti ubwiza bwo kwera nk’uko bwagaragajwe mu mwuka wa Kristo wo
kwitanga, mu gushyira hejuru ijuru mu cyimbo cyo gushyira hejuru umuntu, ndetse
no mu gukunda no gukorera abakeneye imigisha iva mu butumwa bwiza
ntakwinuba.” – Ibid., p. 74.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 49


Kuwa Gatanu. 29 Gicurasi

5. KWIHANA KWA SALOMO

a. Ni gute kw’iherezo Umwuka Wera yaje gukangura umutimanama


usinziriye wa Salomo? 1 Abami 11:11, 12. Ni iyihe ngaruka igihano
cy’Uwiteka cyagize kuri we? Umubwiriza 2:11, 13.
……………………………………………………..………………………………………
“[1 Abami 11:11-28.] Salomo akanguwe nk’uwari mu nzozi n’urubanza rwe
n’inzu ye bari bakatiwe, umutimanama we warashigutse atangira kubona
ubupfapfa bwe mu migaragarire yabwo nyakuri. Yumva yigaye mu mutima,
atentebutse mu ntekerezo no ku mubiri, yahindukiye ananiwe cyane ava ku bitega
by’amazi bitobotse byo ku isi ngo yongere kunywa ku isoko y’ubugingo. . . . . Hari
harangiritse byinshi kubwo kwangiza gukomeye gutewe no kwanga kuva ku
bupfapfa; ariko icyo gihe noneho mu butumwa yari ahawe yatahuyemo umurasire
w’ibyiringiro.” – Abahanuzi n’Abami, p. 77.

b. Mu nyandiko ze zakurikiyeho, ni akahe kaga Salomo yibanzeho mu


kuburira abantu cyane cyane urubyiruko? Umubwiriza 11:9; 12:13, 14.
……………………………………………………..………………………………………
“Kugeza ubwo intambara izarangirira, hazahora hariho abava ku Mana. Satani
azategura ingorane zizajya zituma ibirindiro by’umutima bicibwa intege, kereka
gusa niba turinzwe n’imbaraga ivuye mu ijuru. Dukeneye guhora twibaza tuti ‘Ese
iyi niyo nzira y’Uwiteka?’ Igihe cyose ubuzima buzaba buriho, hazahoraho
ubushake bwo kurinda urukundo n’irari mu mugambi utajegajega. Nta narimwe
dushobora kuba turinzwe nyakuri kereka twishingikirije ku Mana, ubuzima
buhishwe muri Kristo. Kuba maso no gusenga ni byo ngabo y’ubutungane.” – Ibid.,
pp. 83, 84.

Kuwa Gatandatu. 30 Gicurasi

1. IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

2. Ni kuki dushobora guterwa umuhati n’ibisubizo Imana yatanze ku gusaba


kwa Salomo?
3. Sobanura intsinzi ya Salomo mu myaka ye ya mbere – n’impamvu
yabiteye.
4. Sobanura ukuntu benshi uyu munsi basubiramo ibyabaye kuri Salomo
mu myaka ye yakurikiyeho.
5. Ni izihe ngaruka mu bitekerezo ziterwa no kubaho imibereho yo
kwihugiraho?
6. Mu gihe dushakisha ibinezeza n’imigambi yo mu buzima, ni ukuhe kuri
dukwiye guhora twibuka?

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 50


ISABATO, YO KUWA 7 KAMENA, 2014

Amaturo y’Isabato ya Mbere


azagenerwa Andhra Pradesh, mu Buhindi

“Andhra Pradesh ni imwe mu maleta 28


yo mu Buhindi, ikaba iherereye ku nkengero
y’amajyepfo y’iburasirazuba. Ni leta ya kane
nini kuruta izindi mu buso kandi ikaba iya
gatanu mu zituwe n’abaturage benshi.” –
Wikipedia.
Igihe kimwe muri 2008 abantu bake bo
muri Visakhapatnam bandikiye General
Conference basobanura ibidushishikaje kandi
bafite ubushake bwo kumenya no kwiga
ubutumwa bw’Ubugorozi. General Conference yavuze ku bidushishikaje ibibwira
abavandimwe bamwe babishinzwe mu karere. Mugihe gito cyane
ababwirizabutumwa babiri baradusuye maze dusangira ubutumwa bw’ikangura
n’ivugurura bugendeye ku butumwa bwa malayika wa gatatu. Nk’ingaruka z’ubwo
bushakashatsi, abantu cumi na batandatu barabatijwe maze mu nyuma nuko
biyunga ku muryango w’Imana hano ku isi.
Tumaze kwakira ukuri, twahise twiyemeza kwamamaza iyo nkuru nziza mu
duce tuhakikije. Umurimo wariho utera imbere kuva icyo gihe. Ntabwo tuzaruhuka
kugeza ubwo umurimo usohojwe unahawe Umwuka Wera uhagije.
Bitewe n’intera iri hagati ya hamwe mu hantu dusengera harakodeshwa, naho
utundi dutsiko tw’abo dusengana basengera mu mago. Uko Uwiteka agenda
aturamburira amaboko ngo adufashe ubu, turateganya kubaka inzu yo
gusengerwamo kubw’abukene dufite uyu munsi no gukura kwacu mu gihe kizaza
nk’uko tubona nta kizabibuza. Hari ikibanza cyamaze kugurwa cy’urusengero. Ubu
aho bigeze, twe nk’uko Mose yabigenje, turasaba benedata na bashiki bacu bo hirya
no hino ku isi, gushyira hamwe imbaraga zabo bakadufasha muri uyu murimo
ukomeye cyane. Hatabonetse amasengesho yanyu n’ubufasha bwanyu mu
by’ubutunzi, bizadukomerera cyane kurangiza uyu murimo.
“Icyatanzwe ngo gitangize umurimo muri filidi imwe kizaba ingaruka yo gutera
imbaraga ahandi hantu. Mugihe abakozi bakuweho igisuzuguriro, imihati yabo
ishobora kwagurwa; uko imitima igenda izanirwa Kristo n’amatorero agahangwa,
hazabaho ukwiyongera mu mbaraga z’iby’ubutunzi. Bidatinze aya matorero azaba
afite ubushobozi atari ubwo gukomeza umurimo ku nkengero z’iwabo gusa,
ahubwo no guhanga utundi turere. Nguko rero uko umutwaro uri ku matorero
y’imuhira uzasangirwa.” – Ibihamya, vol. 6, p. 27.
Turabinginga benedata ngo mudutize ukuboko gufasha no gutanga kwanyu
mutitangiriye itama, kugirango icyifuzo cyacu cyo kwubaka inzu yo gusengerwamo
kubw’icyubahiro cy’Imana yacu kibashe gusohora. Tubaye tubashimiye
kubw’ubufasha bwanyu.
Beneso na bashiki banyu bo muri Andhra Pradesh
Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 52
Icyigisho cya 10 Kw’Isabato, 7 Kamena 2014

Ibyigisho Biva ku
Ikosa Ribabaje cyane
“Uko niko Abisiraeli bagandiye inzu ya Dawidi kugeza n’ubu” (2 Ngoma
10:19).

“Ikaramu y’ubuhanuzi yanditse inkuru ibabaje k’uwasimbuye Salomo


nk’umuntu wananiwe kugira ubushobozi buhagije bwo gutuma abantu bubaha
Yehova.” – Conflict and Courage, p. 201.

Igitabo Cyifashishijwe: Abahanuzi n’Abami, pp. 87-98.

Kuwa Mbere. 1 Kamena

1. REHOBOWAMU

a.Ni iki abantu basabye umuhungu wa Salomo, Rehobowamu, ubwo yabaga


umwami, kandi ni iki yababwiye? 2 Ngoma 10:3-5.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

b. Ni gute inama z’abari bafatanije na Rehobowamu zatandukanye n’iz’abari


bafite ubunararibonye? Ni iyihe nama yakurikije? 2 Ngoma 10;6-14.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Agendeye ku bitekerezo byo kwishuka bishingiye ku kuba yari gukoresha
ububasha buheranije yari afite, Rehobowamu yahisemo gusuzugura inama
z’abantu bakuze bo mu gihugu cye, maze yihitiramo abakiri bato ngo bamubere
abajyanama.” – Ibid., pp. 89, 90.

“Mu nama yabereye i Shekemu, mw’itangira neza neza ry’ubwami bwe,


Rehobowamu yari kuhakura icyigisho n’ikizere cyari kumuha ubushobozi mu
mbaraga ze byo guhagarara ku buyobozi bw’igihugu. Iyo aza kugaragaza
ubushake bwo gushyira imbere imibereho myiza y’abaturage be, abantu baba
baramwemeye nk’umutegetsi w’umunyabwenge. Ariko kuri iyi saha
y’amahirwe, ubwo yananirwaga gutekereza neza, yakomye mu nkokora
umwandu we ku gice kinini cy’abaturage be.” – Urwibutso n’Integuza, kuwa
3.Nyakanga, 1913.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 52


Kuwa Kabiri. 2 Kamena

2. ICYEMEZO KITAVUYE MU BWENGE

a. Ushingiye ku cyemezo cye, ni gute wasobanura imico ya Rehobowamu?


……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Nubwo Salomo yari yarifuje cyane gutegura umutima wa Rehobowamu, ariwe
musimbura we watoranijwe, ngo azahangane mu bwenge n’ibihe bibi byari
byarahanuwe n’umuhanuzi w’Imana, ntabwo yari yarigeze ashobora kugeza
ubushobozi bukomeye bwo guhindura neza intekerezo z’umuhungu we, mu gihe
gutozwa kwe ku gihe gikwiriye byari byarirengagijwe bikomeye. . . .. . Mu bihe
bimwe yari yaragiye ashaka gukorera Imana kandi akanahabwa ingamba
zimutunganiye; ariko ntabwo yari ashikamye, ndetse yaje no kwishora mu bibi
byari byaramuzengurutse akiri umwana.” – Abahanuzi n’Abami, p. 88.

b. Abaturage baje kwifata bate ku bijyanye n’imyitwarire yo kutagondwa


k’uwo mwami w’umupfapfa? 2 Ngoma 10:16.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

“Iyo Rehobowamu n’abajyanama be batari bafite ubushishozi baza


gusobanukirwa neza ubushake bw’Imana kuri Isiraeli, baba barateze abantu
amatwi bakavugurura imitegekere bivuye ku mutima. Ariko mu gihe
cy’amahirwe cyabagezeho bari mu nama i Shekemu, bananiwe gutekereza neza
ibishobora gutera ingaruka maze mu’ubwo buryo baba baciye intege imbaraga
zireshya ku mubare munini w’abantu. Kuba baragaragaje ubushake bwo
kugumishaho no kwongera ikandamizwa ryari ryaratangiye ku ngoma ya
Salomo byari mu rugamba rurashe ruhanganye n’umugambi Imana yari ifitiye
Isiraeli, kandi byahaye abantu uburyo bwagutse bwo gushidikanyaho ku
mpamvu zabateye kugira batyo. Muri uku kugerageza kudashyize mu gaciro
kandi kutarimo ubwenge ko gushaka gukoresha ububasha, Uwo mwami n’abo
yatoranije kumubera abajyanama bagaragaje ubwibone bishingiye ku myanya
n’ubutegetsi. . . . . .
“Mu miryango harimo ibihumbi byinshi byari byarababajwe bikabije
n’ikandamizwa bari barashyizweho n’ingoma ya Salomo, kandi aba basanze nta
kindi bakwiye gukora uretse kwigomeka ku nzu ya Dawidi.” – Ibid., pp. 90.

c.Mugihe Rehobowamu yabonaga ikosa rye, ni gute yagerageje gukosora


icyo kibazo? Kandi ni gute rubanda babyitwayemo? 1 Abami 12:18.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 53


Kuwa Gatatu. 3 Kamena

3. HABAHO KWIGABANYA

a. Mugihe Rehobowamu yabonaga ko imiryango y’Ababenyamini n’uwa


Yuda ariyo yonyine yari imusigayeho, kandi ko indi miryango icumi yari
imaze kwigomeka, ni gute yiteguye kugira icyo akora? 2 Ngoma 11:1.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
b. Ni gute Uwiteka yavuganye na Rehobowamu anyujije mu muhanuzi mu
rwego rwo kumurinda gukora irindi kosa, ribi cyane kuruta irya mbere?
2 Ngoma 11:2-4.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Mu myaka itatu Rehobowamu yagerageje kugira icyo ageraho akoresheje
ibyamubayeho bibabaje ku itangira ry’ubwami bwe; kandi muri iyo mihati ye
yarahiriwe. ‘Yubatse i Buyuda imidugudu y’ibihome’, kandi akomeza ibihome,
abishyiramo abatware, abikamo n’ibyo kurya n’amavuta na vino.’ Yaritonze cyane
ubwo yatunganyaga iyi migi ngo igire imbaraga cyane’ (2 Ngoma 11:5, 11, 12).
Ariko ibanga ryo guhirwa kw’i Buyuda mu myaka ya mbere y’ingoma ya
Rehobowamu ntabwo ryaterwaga n’izo mpamvu. Kuba bari bazi ko Imana ariyo
mutegetsi w’ikirenga nibyo byashyize Ababenyamini n’Abayuda mu mwanya
w’amahirwe.” – Abahanuzi n’Abami, pp. 92, 93.

c. Ni iki Rehobowamu yaje gukora kikaba intandaro yo kunanirwa kuba


umucyo w’isi kwa Isiraeli? 2 Ngoma 12:1.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Muri kamere ye yari umuntu ufunze mu mutwe, yiyiringira, yemera ibyo
atekereza gusa, kandi yari abogamiye ku bigirwamana, nyamara ariko nubwo byari
bimeze bityo, iyo aza gushyira ibyiringiro bye byose mu Mana, aba yaragize
amajyambere y’imico ifite imbaraga, akanagira kwizera gushikamye, kandi
akanagandukira ibyo ijuru risaba. Ariko uko ibihe byagendaga bihita, uwo mwami
yashyize ibyiringiro bye mu bushobozi bw’ubutegetsi ndetse no mu birindiro yari
yarubatse. Buhoro buhoro, yagiye yugururira intege nke yaje kuragwa, kugeza
ubwo yaje kwirundurira mu ruhande rw’ibigirwamana. ‘Hanyuma Rehoboamu
amaze gukomeza ubwami bwe kandi amaze no gukomera we ubwe, areka
amategeko y’Uwiteka hamwe n’Abisiraeli bose’(2 Ngoma 12:1).
“Mbega ukuntu amagambo ngo ‘Hamwe n’Abisiraheli bose’ateye agahinda
kandi akaba akomeye cyane! Ubwoko Imana yari yaratoranije ngo bube umucyo
umurikira amahanga yose abuzengurutse bwari buteye umugongo isoko yabwo
bwikuraho imbaraga bushaka kumera nk’amahanga abuzengurutse.” – Ibid., pp. 93,
94.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 54


Kuwa Kane. 4 Kamena

4. YEROBOWAMU

a. Nyuma y’uko Yerobowamu, umwami w’umukeba, amaze gushyirwa ku


ntebe y’ubwami na ya miryango yindi icumi yari yigometse, ni iki yari
afitiye ubwoba cyane kandi ni iki yakoze? 1 Abami 12:26-29.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Ubwoba bukomeye bwa Yerobowamu bwari uko mu gihe runaka kizaza
imitima y’abantu be izagira ubwo yigarurirwa n’umutegetsi wayoboraga ingoma ya
Dawidi. Yiyumvishaga ko iyo miryango icumi iramutse yemerewe kujya isura
icyicaro cya kera cy’ubwami bw’Abayuda, aho imirimo y’urusengero yari
igikorerwa nkuko byagendaga ku bwami bwa Salomo, benshi bashobora
kuzageraho bagashaka kuvugurura ubuyoboke bwabo ku buyobozi bwari
buzingiye i Yerusalem. Kubwo kwumvira inama yahabwaga n’abajyanama be,
Yerobowamu yiyemeje gushyiraho imbaraga mu buryo bushoboka zo kugabanya
amahirwe yashobora gutera imyivumbagatanyo mu butegetsi bwe. Ibyo yabizanye
akoresheje gushyiraho ku ngabano z’ubwami bwe bushyashya ahantu habiri ho
gusengera, hamwe i Beteli n’ahandi i Dani. Aho hantu hombi, iyo miryango uko ari
icumi yabyirijwe kuhateranira mu cyimbo cyo kujya i Yerusalemu kuramya Imana.”
– Abahanuzi n’Abami, pp. 99, 100.

b. Ni iki Yerobowamu yakoze ukuyeho gushinga ahantu habiri ho gusengera


ibigirwamana? 1 Abami 12:31, 32.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

c. Ni gute Imana yahagaritse kandi igahana imyitwarire yo kunanirana ya


Yerobowamu? 1 Abami 13:1-6.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Imana ishaka gukiza ntabwo ari ukurimbura. Inezezwa cyane no gutabara
abanyabyaha. ‘Umwami Uwiteka.aravuga ati, Ndirahiye, sinezezwa no gupfa
k’umunyabyaha’ (Ezekeli 33:11). Ihamagara abasubira inyuma ikoresheje imiburo
no kwinginga ngo bareke ibibi byabo bakora maze bayigarukire babeho. Iha
intumwa zayo yatoranije gushira amanga kwera kugirango ababumva batinye
maze bazanwe ku kwihana. Mbega ukuntu umuntu w’Imana yacyashye umwami
ashikamye! Kandi uku gushikama kwari gukenewe; nta bundi buryo ibibi byariho
byari gucyahwa. Uwiteka yahaye umugaragu we ugushira amanga, kuburyo
abamwumva babitekerezaho cyane.” – Ibid., p. 103.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 55


Kuwa Gatanu. 5 Kamena

5. AKAGA KO KUGIRA IMYITWARIRE MIBI

a. Hamwe no kumenya ko twahamagariwe kuba umucyo w’isi, ni gute


dukwiye kugira amakenga kugirango tutigera na rimwe tugira
imyitwarire idakwiye? Abaheburayo 12:13; 2 Abakorinto 2:15, 16.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Nkuko byagendekeye Salomo, no kuri Rehobowamu ni uko – kugira
imyitwarire idakwiye byayobeje benshi. Kandi nkuko byabagendekeye, ni nako
n’uyu munsi, ku rugero rukomeye cyangwa rworoheje, umuntu wiyemeza gukora
ibibi – imyitwarire yo gukora ibibi ntabwo igarukira ku ubikora gusa. Nta n’umwe
ubaho ubuzima bumureba we gusa. Nta n’umwe urimbukira mu byaha wenyine.
Buri mibereho ni urumuri rumurikira kandi rukanatanga ibyiringiro ku nzira
z’abandi bantu, cyangwa bukaba umwijima w’ubwihebe bushingiye ku myitwarire
ijyana ku bwihebe no kurimbuka.” – Abahanuzi n’Abami, p. 94.

b. Ni gute Uwiteka yijeje Abisiraeli ko yari akibakunda kandi ko afite


ubushake bwo kubababarira? Yesaya 1:17-20; Yeremiya 3:11-13, 22.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Nubwo abari bishingikirije ku bikorwa byo gusenga ibigirwamana bangiritse
cyane, Imana yakoraga uko ishoboye kugirango ikize ubwami bwabo bwabaga
burimo gusenyuka ikaburinda kurimbuka gukomeye. Kandi uko imyaka yagiye
itambuka, ndetse n’umugambi wayo kuri Isiraeli ugasa n’aho uhindanywa
n’ibikoresho by’abantu bakoreshwaga na Satani, Imana yakomeje kugaragaza
umugambi wayo mwiza cyane binyuze no mu bunyage kugirango igarure iryo
shyanga ryatoranijwe.” – Ibid., pp. 96, 97.

Kuwa Gatandatu. 6 Kamena

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Mbere yo kwimikwa kwa Rehobowamu, ni iki abahagarariye imiryango


bashakaga kumenya kuri uwo mwami mushya?
2. Shyira itandukaniro ku nama Rehobowamu yahawe n’abasaza bahoze ari
abajyanama ba se na yayindi yahawe n’abasore batari inararibonye.
3. Ni gute rubanda bitwaye ku gisubizo cy’umwami kandi ni kuki?
4. Ni iki Rehobowamu yakoze ubwo yari abonye ko adafite kivurira?
5. Ni ikihe cyigisho twakura mu ikosa rya Rehobowamu?

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 56


Icyigisho cya 11 Kw’Isabato, 7 Kamena 2014

Umwami Asa
“Asa akora ibyiza bishimwa n’Uwiteka Imana ye” (2 Ngoma 14:2)

“Nubwo ingabo za Asa zari nke mu mubare, ugereranije n’iz’abanzi ukwizera


yari afitiye Uwo yari yariringiye ntabwo kwigeze gucika intege.” – Conflict and
Courage, p. 203

Igitabo Cyifashishijwe: Abami n’Abahanuzi, pp. 109-113.

Kuwa Mbere. 8 Kamena

1. KWIZERA KWA ASA KUGERAGEZWA

a. Ni iki Bibiliya ivuga kuri Asa, umwuzukuru wa Salomo? 2 Ngoma 14:2-5.


……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

b. Ni gute Asa yagaragaje kwizera kwe igihe Abanyetiyopiya bateraga i


Buyuda? 2 Ingoma 14:9-11. Ni gute kwizera kwe kwahawe igihembo? 2
Ingoma 14:12.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“[2 Ngoma 14:9] Muri ibi bihe bibi, Asa ntabwo yigeze ashyira ibyiringiro bye
midugudu y’ibihome y’i Buyuda, yari yarubatse, ifite inkuta, n’iminara,
n’amarembo, n’ibyuma biyikingira, habe no kwiringira abagabo b’imbaraga bari
mu ngabo ze zatojwe neza byitondewe (Imirongo 6-8). Ibyiringiro by’uwo mwami
byari muri Yehova nyiringabo, uwo izina rye ryakoreshejwe ibitangaza bigirirwa
Isiraeli ya kera. . . . . . . .

“Isengesho rya Asa n’isengesho rinejeje buri mwizera w’Umikristo akwiriye


gusenga. Turwana intambara tutarwana n’abafite inyama n’amaraso ahubwo
turwana n’abatware n’abafite ubushobozi n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.
(Reba Abefeso 6:12.) Mu ntambara yo mu buzima tugomba guhura n’abakozi ba
sekibi bishyize hamwe ngo barwanye icyiza. Ibyiringiro byacu ntabwo biri mu
muntu ahubwo biri mu Mana nzima. Kubw’ubwishingizi duhabwa no kwizera,
dushobora kwiringira ko imbaraga zayo ndenga kamere zizahurizwa hamwe
n’imihati y’ibikoresho muntu, kubw’icyubahiro cy’izina ryayo. Twambare intwaro
zo gukiranuka kwe, tuzashobora kubona intsinzi dutsinda buri mwanzi.” –
Abahanuzi n’Abami, pp. 110, 111.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 57


Kuwa Kabiri. 9 Kamena

2. INZIRA IMWE RUKUMBI YO KUNESHA

a.Ni gute umuhanuzi Azariya yibukije umwami Asa isoko yo gutsinda kwe?
2 Ngoma 15:1, 2, 7.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

b. Ni iki Asa yakoze kugirango agere ku bikenewe kugirango yihutishe


ivugurura ryari ryamaze gutangira? 2 Ingoma 15:8.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“(2 Ingoma 15:1,2, 7 ). Atewe umuhati n’aya magambo mu buryo bukomeye,
Asa bidatinze yayoboye irindi vugurura rya kabiri mu Buyuda.” – Prophets and
Kings, pp. 112.

c. Tugereranije igihe cya Asa n’icyacu, ni ubuhe bukene dukwiye kumenya


ko buriho, kandi ni iki dukwiye gushyigikira tubikuye ku mutima?
Yesaya 48:16-18.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Muri iyi myaka isi igeze mu za bukuru, mugihe Satani arimo gushaka
guhumisha amaso y’abagabo n’abagore anyuze muba kozi be benshi b’uburyo
bunyuranye abereka ko atari ngombwa kwibohera ku mategeko y’Imana hakenewe
bantu bashobora gutuma benshi bahinda umushyitsi imbere y’amategeko y’Imana
(Ezira 10:3). Hakenewe abagorozi nyakuri, bazerekeza abacumura ku
Umutangamategeko ukomeye kandi bakabigisha ko ‘amategeko y’Imana atungana
rwose asubiza intege.mu bugingo’(Zaburi 19:7). Hakenewe abantu
b’abanyambaraga mu byanditswe, babandi buri jambo n’igikorwa bishyira hejuru
amahame ya Yehova, abagabo bafite gahunda yo kongera imbaraga mu kwizera.
Abigisha barakenewe, yoo, cyane, abantu bashobora guhumekera mu mutima
kwubaha no gukunda Ibyanditswe Byera.
“Kuba ibyaha bimaze kuba gikwira uyu munsi biterwa n’urugero ruhanitse rwo
kunanirwa kwiga no kwumvira Ibyanditswe Byera, kuko igihe ijambo ry’Imana
rishyizwe ku ruhande, n’ubushobozi bwaryo bwo gukumira ikibi kiba mu mutima
wa kamere buba bwanzwe. Abantu babira umubiri muri wo bazasarura mo
kwangirika.
“Kutita kuri Bibilia bizatuma n’amategeko y’Imana.atitabwaho Imyizerere
ivuga ko abantu babatuwe ku mategeko y’ijuru yaciye intege imbaraga z’ibyo
ubwenge busabwa maze bigomorora umwuzure w’ibyaha ku isi. Kubaho nta
mategeko, kutita ku gihe, no kwangirika birakwirakwira byisukiranya
nk’umwuzure.” – Ibid., pp. 623, 624.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 58


Kuwa Gatatu. 10 Kamena

3. “BINJIYE MU ISEZERANO”

a.Ni iki abantu bose basezeranye gukora, binyuze mu mucyo w’ibyo


banyuzemo mu myaka bari basize inyuma mu buhakanyi, bakakivuga mu
ndahiro ikomeye bari mu itereniro ridasanzwe? 2 Ngoma 15:12-15.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

b. Mu mihati yacu tugira ngo tuzanire Kristo imitima, ni gute icyitegererezo


cyasizwe na Asa kuri iyi ngingo gishobora kutubera inkunga uyu munsi?
2 Ngoma 15:9.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Jya mbere mu kumenya Uwiteka. N’ukora ibyo, uzazanira Kristo imitima.
Kandi ntabwo ubugingo bwawe aribwo buzakizwa gusa; ahubwo imbaraga
izahindura umutima wawe izanatuma usigira abandi icyitegererezo kizatuma
baronka Kristo.” – The Youth’s Instructor, 9 Kamena, 1914.

c. Ni gute abizigirwa bo hanze y’itorero bazumvishwa neza imbaraga ikiza


y’ukuri – n’igihe bazaba batwumva cyangwa n’igihe bazaba batureba?
Matayo 5:16; 1 Timoteyo 4:12, 16.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Umuntu witwa Umukristo, bisobanura gusa na Kristo, muri we hazuzura
impuhwe no gutungana, urukundo no kubaha Imana na Kristo uwo yatumye; kandi
umwuka we, amagambo ye, ibikorwa bye, byose bizuzuramo ishusho y’ijuru.
Abandi bazabona ko yabanye na Yesu kandi ko yamwigiyeho, amasengesho ye
azaba ayoroheje kandi avuye ku mutima ndetse azazamuka ajya ku Mana ari ku
mababa yo kwizera. Kubwo kwigira mu ishuri rya Kristo, azaba afite kwicisha
bugufi mu kwitekerezaho; kandi nubwo yaba ari umukene mu bintu by’iyi si, azaba
ari umukire mu buntu bw’Umwuka w’Imana, kandi ashobora guhesha umugisha no
gutungisha abandi umwuka we n’imyitwarire ye, kuko Kristo azaba ari muri we
isoko ivubura ubugingo buhoraho. Kuri we azaba arabagirana ikirere cy’ibyiringiro
n’umuhati n’imbaraga, kandi azakoza isoni ab’isi, abikanyiza, abishushanya, bafite
izina ry’uko bariho kandi ari intumbi.” – Abahungu n’Abakobwa b’Imana, p. 85.

“Isi ishobora kuburirwa gusa binyuze mu kureba abantu bizera ukuri


kwatunganijwe binyuze mu kuri, bakora bagendeye ku mahame ahanitse kandi
yera.” – Ubusobanuro bwa Bibilia bw’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi [Ellen G
White Comments], vol. 7, p. 980.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 59


Kuwa Kane. 11 Kamena

4. AMAFUTI YA ASA

a. Nyuma yo kwinjira mu isezerano rikomeye n’Uwiteka, ni gute kwizera


kwa Asa kwageragejwe kandi ni gute yatsinzwe? 2 Ngoma 16:7-9.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Amateka maremare y’imirimo yo gukiranuka ya Asa yaje kwanduzwa
n’amakosa runaka, yagiye ayakora mu bihe runaka ubwo yananirwaga gushyira
ibyiringiro bye byose mu Mana. Ubwo, mu gihe kimwe, umwami wa Isiraeli
yinjiraga mu bwami bw’Abayuda maze agafata Rama, umudugudu uri mu
birometero birenga bitanu ho gato uvuye i Yerusalemu, Asa yashakiye ubutabazi
mu kugirana isezerano n’umwami w’i Siriya.” – Abahanuzi n’Abami, p. 113.

b. Igihe Asa yaburaga kwiringira Imana mu gihe byari bikeneye


yarabicyahiwe, binyuze mu muhanuzi w’Imana, ni gute Asa yongeye
agakora irindi kosa rya kabiri? 2 Ngoma 16:10.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

c. Ni mpamvu ki Bibiliya ibara inkuru y’intsinzi ndetse no gutsindwa, imico


ikwiriye n’idakwiriye byagiye bigirwa n’abagabo n’abagore babaga bafite
aho bahuriye n’umurimo w’Imana? Zaburi 39:4.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Ikaramu y’ubuhanuzi, umurimo wayo nyakuri, itubwira ku byaha byatsinze
Nowa, Loti, Mose, Aburahamu, Dawidi na Salomo, ndetse n’ukuntu umwuka
ukomeye wa Eliya warigise mu bigeragezo gihe yageragezwaga bikomeye.
Kutumvira kwa Yona no gusenga ibigirwamana kwa Isiraeli byose byandikanywe
ubudahemuka. Kwihakana Kristo kwa Petero, ibitekerezo bityaye bya Pawulo na
Barinaba, kunanirwa n’ubumuga bw’abahanuzi n’intumwa, byose byatwikuruwe
n’Umwuka Wera, ariwe ukuraho igitwikirizo ku mitima y’abantu. Imbere yacu hari
imibereho y’abizera, hamwe n’amafuti yabo n’ubupfu bwabo, ibyo kandi bikaba
byitwezwe kubera ibyigisho abandi bantu bazakurikiraho nyuma yo kubaho
kwabo. Iyo bataza kugira ikinegu bari kuba bari barabayeho uburyo burenze ubwa
kimuntu, kandi imyitwarire yacu y’ibyaha yari kuba yuzuye ubwihebe butewe no
kubona bigoye kugera kuri urwo rwego rw’ubutungane. Ariko kureba aho
barwanye n’aho baguye, aho bajyanye imitima n’aho baneshereje mu buntu
bw’Imana, ibyo bidusubizamo intege, maze bigatuma turenga inzitizi zonona
imiterere y’ahantu ho mu nzira tunyura.” – Ibihamya, vol. 4, p. 12.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 60


Kuwa Gatanu. 12 Kamena

5. AKAGA KO GUSUZUGURA IMIBURO

a. Ni ikihe cyigisho twakura mu ikosa rya kabiri rya Asa? Imigani 10;17;
15:10.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Mu cyimbo cyo kwicisha bugufi imbere y’Imana kubw’ikosa rye, ‘Asa
yarakariye cyane bamenya’ (2 Ngoma 16:10).” – Prophets and Kings, p. 113.
“Hazahoraho abagabo n’abagore basuzugura imiburo kandi bafite ibyiyumviro
byo guhagurukira kuyirwanya. Ntabwo tunezezwa no kubwirwa amafuti yacu. Mu
buryo bwose aho gucyahwa bikenewe, hazabaho abantu birengagiza rwose ko
Umwuka w’Imana yababaye cyane kandi ko umurimo we wakojejwe isoni. Abo
bazumva bafitiye impuhwe abagomba gucyahwa kuko ibyiyumviro bya kamere
bizaba bibabajwe. Izi mpuhwe zidatunganye zishyira uzifite mu mwanya
w’ubufatanyacyaha na wawundi ugawa.” – Testimonies, vol. 3, p. 359.
“Umuremyi wacu akaba n’Umutegetsi wacu, ufite umbaraga zitarondorwa,
akaba ateye ubwoba mu manza, ashakisha mu buryo bwose uko abanyabyaha
babona kandi bakihana ibyaha byabo. Akoresheje iminwa y’abagaragu be, atangaza
mbere y’igihe akaga ko kutumvira; arangurura ijwi ry’imiburo kandi akanagaya
icyaha mu butungane. Ubwoko bwe bukomezwa mu mahirwe gusa kubw’imbabazi
ze, binyuze mu bushishozi bwitondewe bw’abatoranirijwe kuba ibikoresho bari
maso. Ntabwo atsindishiriza abo gutsindwa cyangwa ngo yite ku bantu banga
inama ze kandi bakanasuzugura gucyaha kwe.” – Prophets and Kings, p. 425.
“Nimureke dushime Uwiteka kubw’imiburo yaduhaye ngo adukize inzira zacu
zifutamye.” – Abakobwa n’Abahungu b’Imana, p. 260.

Kuwa Gatandatu. 13 Kamena

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Ni gute dushobora kwigira ku kwizera kwa Asa mu bihe bibi?


2. Nyuma y’uko Asa yumvise ubutumwa bw’Uwiteka, ni iyihe ntambwe
yindi yateye agana ku ivugurura?
3. Sobanura ukuntu abatuzengurutse bashobora kwegerezwa ukuri.
4. Ni ikihe kintu kimwe kizumvisha imitima y’abizigirwa iby’imbaraga
zikiza z’ukuri?
5. Ni gute dushobora kwirinda amakosa Asa yaje kugwamo?

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 61


Icyigisho cya 12 Kw’Isabato, 21 Kamena 2014

Umwami Hezekiya
“Ariko Hezekiya ntiyitura ubuntu yagiriwe kuko yiyogeje mu mutima we”
(2 Ngoma 32:25).

“Uko ibintu byagaragaraga byari bimeze nk’ibyijimye; nyamara ariko uwo


mwami yakomeje gusenga asaba uwari yarakomeje mu bihe byose kumubera
‘ubuhungiro n’imbaraga, n’ umufasha utabura kuboneka mu byago no mu
makuba’(Zaburi 46:1).” – Conflict and Courage, p. 240.

Igitabo Cyifashishijwe: Abahanuzi n’Abami, pp. 340-348.

Kuwa Mbere. 15 Kamena

1. UMWAMI HEZEKIYA ASABA IGITANGAZA

a. Ni iki cyavuzwe ku bwami bwa Hezakiya wimye i Buyuda? 2 Abami 18:1-


3.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Hezekiya yagiye ku butegetsi afite umugambi wo gukora ibishoboka byose mu
bushobozi bwe ngo akize Ubuyuda imibereho mibi yari yarigaruriye ubwami
bw’amajyaruguru. Ubutumwa bwari bwaratanzwe n’abahanuzi ntabwo bwateye
umwete wo kugera ku rugero rukwiriye. Icyari gutuma urubanza rwavugwaga ko
ruri bugufi ruhinduka ntakindi uretse ivugurura rikomeye gusa.” – Abahanuzi
n’Abami, p. 331.

b. Byagendekeye gute Hezekiya hagati mu gihe ubwami bwe bwariho


butera imbere? 2 Ngoma 20:1. Ni gute Hezekiya yitwaye ku butumwa
bw’urucantege bw’umuhanuzi? Imirongo 2, 3.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
c. Ni ubuhe butumwa umuhanuzi yagarukaniye Hezekiya? 2 Abami 20:4-6.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Umuhanuzi yagarukanye amagambo y’ibyiringiro n’ubwishingizi yishimye.
Ategeka kuzana umubumbe w’imbuto z’umutini ngo ushyirwe aharwaye, Yesaya
yashyikirije uwo mwami ubutumwa bw’imbabazi z’Imana no kurinda kwayo.” –
Ibid., 342.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 62


Kuwa Kabiri. 16 Kamena

2. UMUGISHA UTANGAJE WA HEZEKIYA

a. Mu gihe Hezekiya yashakaga kumenya adashidikanya ko ubwo butumwa


buvuye ku Mana, ni iki yasabye? 2 Abami 20:8.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Nkuko Mose yabigenje mu gihugu cy’i Midiyani, nkuko Gidiyoni yagenje
imbere y’intumwa ivuye mu ijuru, nkuko Elisa yagenje mbere yo kuzamurwa kwa
shebuja, Hezekiya yaringinze ngo ahabwe ikimenyetso kumwereka ko ubwo
butumwa buvuye mu ijuru. . . . . .
“Igicucu cyari gusubira inyuma intambwe cumi ari uko gusa bikozwe n’Imana;
kandi ibyo nibyo byari kubera Hezekiya ikimenyetso ko Uwiteka yumvise gusenga
kwe. Ni uko byagenze rero kuko ‘uwo muhanuzi yatakambiye Uwiteka aheraho
igicucu cyari kigeze mu rugero rwa Ahazi agisubiza inyuma intambwe cumi’ ( 2
Abami 20:11 ).” – Abahanuzi n’Abami, p. 342.

b. Ni ikihe gitangaza Uwiteka yashakaga kwerekaniramo na none ko yari


agifite ubushake bwo kwereka umugaragu we imbabazi? 2 Abami 20:7.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Abashaka gukizwa n’amasengesho ntibakwiye kwibagirwa gukoresha ibindi
bintu bivura biri aho bashobora kugera. Ntabwo ari ibintu binyuranije no kwizera
gukoresha iyo miti kuko n’Imana yarayikoresheje ngo igabanye uburibwe ndetse
ikoresheje ibyaremwe mu murimo wayo wo gusana. Si ibinyuranije no kwizera
gukorana n’Imana no kwishyira mu buryo bworohereza gukira kwabo.” – Umurimo
wo Gukiza, pp. 231, 232.

c. Ni iyihe ndirimbo Hezekiya yahimbye kubwo gushimira Imana imbabazi


zayo? Yesaya 38:10-20.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Amaze gusubizwa imbaraga ze yarakeneye, uwo mwami w’i Buyuda
yerekanye mu magambo y’indirimbo ko azi imbabazi za Yehova kandi ahiga ko
agiye kumara iminsi isigaye mu buzima bwe akorera Umwami w’abami ku
bushake. Kuba yarahaye agaciro ibikorwa by’impuhwe Imana yamukoreye ni
icyigisho ku bantu bose bashaka kumara imyaka yabo yo kubaho bahesha
icyubahiro Umuremyi wabo.” – Abahanuzi n’Abami, p. 342.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 63


Kuwa Gatatu. 17 Kamena

3. GUSUBIRA INYUMA KWA HEZEKIYA

a. Ni irihe kosa Hezekiya yakoze ubwo yakiraga intumwa zivuye i Babuloni?


2 Abami 20:12, 13.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Gusurwa n’izo ntumwa zoherejwe n’umwami wo mu gihugu cya kure,
kwahaye Hezekiya amahirwe yo gushimagiza Imana nzima. Mbega ukuntu byari
kumworohera kubabwira ku Mana, igize ibyaremwe byose, ko ari nayo akesha
kuba ubuzima bwe bwararokotse mu gihe ibindi byiringiro byose byari
byananiranye! Mbega ukuntu hari kubaho ihinduka rikomeye iyo aba
bashakashatsi b’ukuri baturutse mu bibaya by’Ubukaludaya baza kumenyeshwa
icyubahiro cy’Imana nzima!” – Abahanuzi n’Abami, p. 344.

b. Ni kuki Uwiteka akenshi atureka tugakora amakosa nk’uko byagenze


kuri Hezekiya? 2 Ngoma 32:25, 31.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Iyo Hezekiya aza gukoresha neza amahirwe yari afite yo kuba umuhamya
w’ububasha, n’ineza, n’impuhwe by’Imana ya Isiraeli, inkuru izo intumwa zari
kujyana yari kuba nk’umucyo utobora umwijima. Ariko yigaragaje ubwe kurenza
Uwiteka nyiringabo.” – Ibid., p. 346.

c. Ni ikihe cyigisho dukwiye kwigira ku nkuru y’intege nke za Hezekiya?


Imigani 2:6-11; 11:2; 16:18; 21:2.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Inkuru ya Hezekiya yo kunanirwa kugaragaza ko ari umunyakuri ku
nshingano ze mu gihe cyo gusurwa n’izo ntumwa birababaje cyane ariko kandi
birimo icyigisho cy’ingenzi ku bantu bose. Ibyo dukora bihabanye cyane
n’ibikenewe, twari dukeneye kuvuga ku bice bimwe by’agaciro by’ibyatubayeho
mu buzima, tukavuga ku mbabazi n’ubugwaneza bw’Imana, tukavuga ku kuntu
urukundo rw’Umukiza rutagira akagero. Iyo intekerezo n’umutima byuzuye
urukundo rw’Imana, ntabwo bizatuvuna kugira uruhare rwo kwinjira mu mibereho
y’iby’umwuka. Ibitekerezo byiza cyane, imigambi iboneye, amahame asobanutse
y’ukuri, imigambi itarimo kwikunda, guharanira kwera no kuyoboka Imana, ibyo
byose bizumvikana mu magambo ahishura imico y’ubutunzi bw’umutima.” – Ibid.,
pp. 347, 348.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 64


Kuwa Kane. 18 Kamena

4. HEZEKIYA YUZURWA N’IKIMWARO NO KWIGAYA CYANE

a. Intumwa z’i Babuloni zikimara kugenda, Uwiteka yohereje Yesaya


gucyaha Hezekiya ku ikosa rye. Ni iki uwo muhanuzi yavuze? 2 Abami
20:16-18.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Yesaya yari yeretswe ko izo ntumwa zari zisubiranye yo icyegeranyo
cy’ubutunzi zari zabonye, kandi ko umwami w’i Babuloni n’abajyanama be
bagombaga gutegura uburyo igihugu cyabo cyakungahazwa n’ubutunzi bw’i
Yerusalemu. Hezekiya yari yakoze icyaha kibabaje cyane; ‘nicyo cyatumye
uburakari bumubaho we n’Abayuda, nab’i Yerusalemu’ ( 2 Ngoma 32:25).” –
Abahanuzi n’Abami, p. 346.

b. Yuzuwe no kwigaya, ni iki uwo mwami yavuze ubwo yicishaga bugufi


imbere y’Uwiteka? 2 Ngoma 32:26; 2 Abami 20:19.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Imbuto y’ikibi yari yarabibwe kandi igihe cyari kugera ikera ndetse igatanga
umusaruro w’akaga n’ishyano. Mu gihe cy’imyaka yarashigaje umwami w’Ubuyuda
yari kugira ishya n’ihirwe kubera gushikama kwe mu mugambi we gukiza mu gihe
cyahahise no kubahisha izina ry’Imana iyo yakoreraga; ariko kandi kwizera kwe
kwagombaga kugeragezwa bikomeye, kandi yagombaga kumenya ko kugirango
aneshe imbaraga z’umwijima zateguraga kumurimbura no kurimbura ubwoko bwe
yagombaga kwiringira Yehova byimazeyo.” – Ibid., p. 347.

c. Ni iyihe ntsinzi twe nk’ababwirizabutumwa dushobora kwitega mugihe


tudashyiriyeho abandi icyitegererezo cyiza? 1 Timoteyo 4:12, 16;
Abaheburayo 12:13.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Abantu twifatanya nabo umunsi ku wundi bakeneye ubufasha bwacu,
ubuyobozi bwacu. Bashobora kuba bari mu mibereho y’intekerezo zituma ijambo
rivuzwe mu gihe gikwiriye riba nk’umusumari utewe aho ugomba guterwa. Ejo
imwe muri iyi mitima ishobora kuba iri ahantu tudashobora kwongera kubonana
nayo ukundi. N’izihe mbaraga zihindura kuri aba bagenzi bagenzi bacu ? . . . . . .
igikorwa kimwe cy’ubuhubutsi, intambwe imwe itarimo ubushishozi, ndetse
n’imiraba yihuta y’igishuko runaka bishobora kujyana umutima mu nzira igana
ikuzimu.” – Ibid., p. 348.
“Icyitegererezo kimwe kigira umumaro kuruta amabwiriza menshi.” –
Umurimo wo Gukiza, p. 149.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 65


Kuwa Gatanu. 19 Kamena

5. KURINDA IMINWA N’INTAMBWE BYACU

a. Ni iki Imana yiteze kuri buri muntu ukurikiye Kristo by’ukuri? Yakobo
2:12.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
b. Ni iki kizadukura imbere y’intebe y’imanza y’Imana tubuze urwitwazo?
Abaroma 2:1-3.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Buri munsi mu mibereho yacu huzuyemo inshingano tugomba kwikorera.
Buri munsi amagambo yacu n’ibikorwa byacu bigira ishusho bigaragaza mu maso
y’abo twifatanya nabo. Mbega ukuntu twari dukeneye kurinda no kwitondera
intambwe zacu bikomeye cyane! Igikorwa kimwe cy’ubuhubutsi, intambwe imwe
itarimo ubushishozi, n’imiraba yiyongeranya y’ibishuko runaka bishobora kujyana
umutima mu nzira igana ikuzimu. Ntabwo dushobora kongera kubibura
ibitekerezo twabibye mu mitwe y’abantu. Niba byari bibi, dushobora kuba
twarahagurukije igare ry’umuriro mu mibereho runaka, imiraba y’ibibi, tudafitiye
ubushobozi bwo guhagarika.
“Ku rundi ruhande, niba dufasha abandi kugira amahame mazima, tuba
tubahaye imbaraga zo gukora neza. Nuko nabo bakaza kugaragaza iyo myitwarire
myiza ku bandi. Bityo amagana n’ibihumbi bigafashwa n’imyitwarire yacu itavuye
ku maranga mutima. Abakurikiye Kristo nyakuri bakomeza imigambi yo gukora
neza y’abo bahuye nabo bose. Imbere y’isi itizera kandi ikunda gukora ibyaha,
berekana imbaraga z’ubuntu bw’Imana no gutungana kw’imico yayo.” – Abahanuzi
n’Abami, p. 348.

Kuwa Gatandatu. 20 Kamena

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Mugihe duhuye n’ibihe bibi nk’uko byagendekeye Hezekiya, ni gute


dukwiye kubyitwaramo?
2. Nyuma y’uko Hezekiya yasenganye umutima umenetse asaba Imana, ni
ikihe gisubizo yahawe?
3. Kuki imyitwarire Hezekiya yagize hamwe n’intumwa z’ikindi gihugu
yari ifite ingaruka zikomeye?
4. Kuki kenshi tuba turi mu kaga ko kuba twasubiramo ikosa rya
Hezekiya?
5. Kugirango tugire icyo tugeraho nk’abavugabutumwa, ni kuki tugomba
kurinda iminwa yacu n’intambwe zacu?

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 66


Icyigisho cya 13 Kw’Isabato, 28 Kamena 2014

Ibyigisho kw’Ishyanga Bivuye


ku Kutagira icyo Ryitaho
“Nimwemera mukumvira, muzarya ibyiza byo mu gihugu. Ariko
nimwanga mukagoma, inkota izabarya”(Yesaya 1:19, 20).

“Bitewe n’ubuhakanyi bwabo no kwigomeka abagombaga guhagarara


nk’umucyo mu mahanga bariho bihamagarira urubanza rw’Imana.” – Urwibutso
n’Integuza, 4 Werurwe, 1915.

Igitabocyifashishijwe: Abahanuzi n’Abami, pp. 306 – 321.

Kuwa Mbere. 22 Kamena

1. IGIHAMYA CY’IMBARAGA NYINSHI KU ISI

a.Ni iyihe ndirimbo abana ba Isiraeli baririmbaga mu birori byabo byera i


Kanani? Gutegeka 31:30; 32:1-3. Ni iyihe ngaruka iyi ndirimbo yari
kugira ku mahanga abakikije? Zaburi 67:2.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

“Ubwoko bwa Isiraeli, uko bwagendaga bunyura mu butayu, bahimbazaga


Imana mu ndirimbo. . . . . ndetse n’i Kanani mu bihe byabo byo guhura mu birori
byera imirimo itangaza Imana yakoze yagombaga kuvugwa ho, kandi ibitambo
by’ishimwe byagombaga gutambwa kubw’izina ryayo. Imana yifuzaga ko
imibereho yose y’ubwoko bwayo ikwiye kuba imibereho y’ishimwe.” – Imigani ya
Kristo, pp. 298, 299.

b. Ni ubuhe buryo bukwiye bwo kugaragariza isi ko twabonye imigisha


tuyikuye ku Mana ivuye mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo? Zaburi
145:5, 6.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

“Mu buryo burenze cyane uko tubigenza, dukeneye kuvuga ku bihe by’agaciro
byaranze imibereho yacu.” – Ibid., p. 299.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 67


Kuwa Kabiri. 23 Kamena

2. IMPANURO ZASUBIWEMO

a. Ni ayahe magambo Uwiteka yagiye akoresha yereka ubwoko bwe


ingaruka zo gukiranirwa kwabwo? Gutegeka 8:18-20.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“[Gutegeka 28] Mu rwego rwo gukundisha abantu uko kuri [kw’imigisha
itangwa hujujwe ibisabwa] mu mitwe y’abantu bose, umuyobozi ukomeye cyane
yakubumbiye hamwe mu mirongo yera. Iyi ndirimbo ntabwo yari iy’amateka gusa,
ahubwo na none yari iy’ubuhanuzi. Mugihe yavugaga ku bikorwa by’Imana yari
yarakoreye ubwoko bwayo mu bihe byashize, yanacaga amarenga y’ibihe bizaza,
intsinzi ya nyuma y’abakiranutsi ubwo Kristo azaza ku nshuro ya kabiri mu
mbaraga n’icyubahiro. Abantu bahawe ubuyobozi bwo gushyira mu mutwe aya
mateka ari mu gisigo, no kuyigisha abana babo n’abuzukuri babo. Yagombaga
kuririmbwa n’iteraniro mu gihe babaga bateranye ngo basenge, no gusubirwamo
n’abantu uko bari mu mirimo yabo ya buri munsi. Byari inshingano y’ababyeyi
gushishikaza aya magambo mu mitwe ifata vuba y’abana babo ku buryo
batazayibagirwa na rimwe.” – Abakurambere n’Abahanuzi, pp. 467, 468.

b. Ni iyihe mpanuro Mose yahaye ubwoko bw’Isiraeli ku iherezo


ry’urugendo rwabo mu butayu? Gutegeka 28:1, 2, 9-11, 58, 59, 64.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

“Mose yibukije intekerezo zabo‘ujye wibuka wa munsi wahagarariye imbere


y’Uwiteka Imana yawe kuri Horebu.’ Kandi yateye ishyaka ingabo za Abaheburayo
mur’aya magambo: ‘Mbese har’ishyanga rikomeye rifite imana iriri hafi, nkuko
Uwiteka Imana yacu ituba hafi, iyo tuyitabaje? Kandi ni shyanga ki rikomeye rifite
amategeko n’amateka atunganye ahwanye n’aya mategeko yose mbashyira imbere
uyu munsi?’ (Gutegeka 4:10, 7, 8). Uyu munsi uwo muhigo kuri isiraheli ushobora
gusubirwamo. Amategeko Imana yahaye Ubwoko bwe bwa kera yari ay’ubwenge,
ari meza, kandi yubahiriza ubumuntu kuruta ay’andi mahanga yose yo ku isi.
Amategeko y’amahanga aba afite ibimenyetso by’ubumuga n’irari bigaragaza
umutima udahindutse; ariko amategeko y’Imana aba afite ikimenyetso cy’ijuru. . . . .
Mose yari agifite ubwoba ko ubwo bwoko bushobora gutera umugongo Imana. Mu
buryo bunogeye amatwi kandi bukomeye yabashyize imbere imigisha izaba iyabo
nk’ingaruka zo kwumvira, n’imivumo izakurikiraho kubwo kwica amategeko.” –
Ibid., pp. 465, 466.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 68


Kuwa Gatatu. 24 Kamena

3. GUTENGUHWA GUKOMEYE

a. Ni gute Isiraeli nk’ishyanga ryakiriye inshingano yera ryahawe n’Imana?


Yeremiya 2:21; Hoseya 10:1.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Ubwoko bwa Isiraeli bwatakaje amahirwe bwari bufite yo kuba abahagarariye
Imana. Bibagiwe Imana maze bananirwa gusohoza umurimo wabo.wera Imigisha
bahawe ntiyahesheje isi umugisha. Amahirwe bari bafite yose bayakoresheje mu
kwihesha icyubahiro gusa.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p. 14.

b. Ni gute umuburo wa gihanuzi watanzwe binyuze kuri Mose wasohoye mu


gihe cy’abami b’Abayuda? 2 Ngoma 36:14-17, 20; Yeremiya 39:8, 9.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

“Abana ba Isiraeli bajyanywe ho iminyago i Babuloni kuko bitandukanije


n’Imana, nuko ntibaba bagikomeza amahame bari barahawe yagombaga
kubatandukanya n’andi mahanga atarubahaga Imana. Uwiteka ntiyari kubaha
uburumbuke, ntiyari gusohoza amasezerano ye kuri bo, mugihe batari abanyakuri
ku mahame yabahanye umwete mwinshi ngo bayakomeze. Umwuka wabo
n’ibikorwa byabo, byagaragaje nabi imico y’Imana maze yemera ko bajyanwa mu
bunyage. Bitewe n’uko bitandukanije nayo, yabacishije bugufi. Yarabaretse ngo
bagendere mu nzira zabo bwite, maze inzirakarengane nazo zibigenderamo.” –
Ubusobanuro bwa Bibilia bw’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi [E. G. White
Comments], vol. 2, p. 1040.

c.Ni gute Imana yagaragaje ko Abisiraeli batayishimishije? Yesaya 5:1, 2,


25.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

“Uwo muburo ntabwo witaweho n’ubwoko bwa Abayuda. Bibagiwe Imana


maze batakaza amahirwe akomeye bari bafite yo kuyibera abayihagarariye.
Imigisha bahawe ntiyazaniye isi umugisha. Amahirwe bari bafite yose
bayakoresheje mu kwihesha icyubahiro gusa. Bibye Imana umurimo yari
ibategerejeho, maze biba n’abantu bagenzi babo ubufasha bajya kubaha mu
by’iyobokamana n’icyitegererezo mubyo kwera.” – Imigani ya Kristo, pp. 291, 292.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 69


Kuwa Kane. 25 Kamena

4. ABISIRAELI BATATANIRIZWA MU MAHANGA

a. Ni iki cyanditswe ku buyobozi n’ibyabaye k’umwami wa nyuma wa


Abayuda? 2 Ngoma 36:11-13; Yeremiya 39:4-7.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Mbega umuburo uteye agahinda kandi ubabaje [wanditswe ku iherezo rya
Zedekiya ryuzuyemo imibabaro] ku bantu binangira igihe bacyashywe, kandi
baticisha bugufi ngo bihane, kugirango Imana ibakize!” – Ubusobanuro bwa
bw’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi [E. G. White Comments], vol. 2, p. 1040.

b. Ni iki gutataniriza ubwoko bwatoranijwe mu mahanga byari gutanga,


nubwo bari baramaze kwigaragaza nk’abatari abo kwiringirwa?
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

“Uwiteka yatatanije [ubwoko bwe] kugirango ubumenyi ku kuri kwe


bushyirwe isi. Iyo baza kugira ubushake bwo kumvira kandi bakaganduka, Uwiteka
yari kubasubiza mu gihugu cyabo. . . . .
“Mu bana ba Isiraeli harimo intwari za Kristo, bari bakomeye by’ukuri ku
mahame nk’icyuma, kandi Uwiteka yarebanaga ibyishimo byinshi abo bantu. Aba
bari abantu badashobora guhindanywa no kwikunda, badashobora kwanduza
umurimo w’Imana babikoresheje gukurikiza ibikorwa birimo amafuti, abantu bari
kubaha Imana n’iyo babura byose. Bahuye n’akababaro kubw’ibyaha, ariko mu
mahirwe y’Imana kujyanwa mu bunyage kwabo i Babuloni bwari uburyo bwo
kubajyana ku rugamba, kandi urugero rwabo rw’ubudahemuka bushyitse
rumurikana kurabagirana kw’ijuru.” – Ibid.

c.Ni iyihe ngaruka y’akarengane kageze ku bizera i Yerusalemu?


Ibyakozwe 8:1, 4, 5.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………

“Mucyimbo cyo kwigisha abahindutse vuba ngo bashyire ukuri abatarakumva,


[Abigishwa] bari mu kaga ko gufata icyerekezo cyo gutera abantu bose kwishimira
ibyari bimaze kugerwaho. Imana mu gutataniriza abantu bayo mu mahanga, aho
bagombaga gukorera abandi, yemeye ko akarengane kabazaho. Bakimara gukurwa
i Yerusalemu, abizera ‘bagiye hirya no hino babwiriza ijambo’ (Ibyakozwe 8:40).” –
Ibyakozwe n’Intumwa, p. 105.

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 70


Kuwa Gatanu. 26 Kamena

5. AKAGA KARENZE K’UBWISHINGIZI BUFUTAMYE

a. Ni gute Yohana umubatiza yatesheje agaciro ubwishingizi bufutamye


bw’Abayuda? Matayo 3:9.
……………………………………………………..………………………………………
……………………………………………………..………………………………………
“Ubwoko bw’Abayuda bwakundwakaje igitekerezo cy’uko aribo bari
baratoranijwe n’ijuru, kandi ko bari kuzahora bashyizwe hejuru nk’itorero
ry’Imana. Bari abana ba Aburahamu, niko bavugaga, kandi ko urufatiro rw’ishya
n’ihirwe ryabo rwabagariraga nkaho rukomeye cyane kurenza isi n’ijuru ko ibyo
babifite nk’uburenganzira bwabo. Ariko kubw’imibereho yo gukiranirwa bariho
bitegurira gucirwaho iteka n’ijuru no gutandukana n’Imana.” – Imigani ya Kristo, p.
294.
“Abayuda basobanuye nabi amasezerano y’Imana yo guha Isiraeli amahirwe
y’iteka ryose: [Yeremiya 31:35-37] Abayuda babonye ko kuba bakomoka kuri
Aburahamu bibahesha uburenganzira kuri iri sezerano. Ariko birengagije ibisabwa
Imana yari yavuze yeruye. . . . . . . .
“Ku bantu bafite amategeko y’Imana yanditse mu mutima yabo, amahirwe
aturuka ku Mana barayiringizwa. Abo bantu baba ari umwe nayo. Ariko Abayuda
bitandukanije n’Imana. . . . . . Kuko mu bihe byahise Uwiteka yari yaraberetse
amahirwe akomeye cyane, ko ibyaha byabo.byababariwe. Barishutse bibwira ko
bari beza kuruta abandi bantu kandi ko bari bakwiye kubona imigisha yayo. Ibyo
‘byandikiwe kuduhugura, twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe’( 1
Abakorinto 10:11). Mbega ukuntu kenshi dukunze gusobanura nabi imigisha
y’Imana, maze tukishuka twibwira ko dukunzwe kubera ubwiza runaka buri muri
twe! Imana ntabwo ishobora gukora icyo yifuza kudukorera. Kuko impano iduha
zikoreshwa mu kwongera kwishyira hejuru, no kunangira imitima yacu mu
kutizera no mu byaha.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 106.

Kuwa Gatandatu. 27 Kamena

IBIBAZO BYO KUZIRIKANA

1. Sobanura igikwiriye kwitabwaho mu biganiro byacu muri iyi si.


2. Ni gute mu ruzitiro rwacu tugomba gusubiramo amagambo ya Mose
yavugiye ku iherezo ry’urugendo rwo mu butayu?
3. Ni gute ndimo nsohoza inshingano zera nahawe uyu munsi?
4. Ni gute kujyanwaho iminyago i Babuloni byari kwirindwa?
5. Ni uwuhe mugambi Imana yari ifite wo gutataniriza ubwoko bwa Isiraeli
mu mahanga?

Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuli ryo ku Isabato, Vol. 90, No 2 71


5 Mata
azagenerwa Ishuri
ry’Ivugabutumwa ryo muri
Hondurasi
(Reba p.4)

3 Gicurasi
azagenerwa Umurimo
kw’Isi yose
(Reba p. 25)

7 Kamena
azagenerwa Andhra
Pradesh, mu Buhindi
(Reba p. 46)

You might also like