You are on page 1of 1

REPUBULIKA Y’U RWANDA Nyanza, ku wa 24.03.

2021
N°0125/07.02

INTARA Y’AMAJYEPFO
B.P. 41 NYANZA
E-mail : south@southernprovince.gov.rw

Bwana Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe


INTARA Y’AMAJYEPFO

Impamvu: Ikibazo cya Nkusi Innocent na bagenzi be

Bwana Muyobozi,

Nshingiye ku ibaruwa yo kuwa 16/07/2020 mwandikiwe na Nkusi Innocent na bagenzi be,


basaba gusubizwa amasambu yabo aherereye mu Murenge wa Gasaka, Akagari ka Nyamugari,
Umudugudu wa Karama;

Nshingiye ku ibaruwa yo kuwa 10/12/2020 Nkusi Innocent na bagenzi be bongeye kubandikira


basaba ko basubizwa amasambu yabo ariko bakaba nta gisubizo babonye kuri iki kibazo maze
ku italiki ya 14/03/2021 tukabakira ku Ntara basaba ko bakurikiranirwa ikibazo;

Mbandikiye iyi baruwa mbasaba ko mwakurikirana iki kibazo mukamenya imiterere yacyo cyane
cyane ibi bikurikira:
 Ingano y’ubutaka basaba gusubizwa
 Umubare w’imiryango ituyemo n’ubuso buri muryango ufite
 Uburyo ababutuyemo babugiyemo n’igihe babugiriyemo, niba babufitiye ibyangombwa

Ndabasaba ko mwasesengura iki kibazo, mukazangezaho uko mubona cyakemuka bitarenze


taliki ya 30.04.2021.

KAYITESI Alice Digitally signed by


Guverineri SOUTHERN PROVINCE
(GOVERNOR)
Bimenyeshejwe:
 Bwana Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
KIGALI
 Bwana Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe
 Bwana Nkusi Innocent - Huye Tel: 0784220473 na 0780790022

Dukorane Umurava Dutere Imbere- Sering the Community Faster- Smarter and Excellence

You might also like