You are on page 1of 5

Isomo Ryo Kwigisha abana ijambo ry’Imana – Middle & Upper Class

Imana ikomeza isezerano ryayo – Itang 17: 1-8, yagiranye na Aburahamu – akaba sekuruza
18:1-16, 21:1-7 w’amahanga menshi!

‘1Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda Nubwo byatwaye iyo myaka 24 yose ngo
n'icyenda avutse, Uhoraho aramubonekera Imana isohoze isezerano ryo guha Aburahamu
aramubwira ati: “Ni jye Mana Nyirububasha, na Sara umwana w’umuhungu, birasobanutse
ujye unyoboka kandi ube indakemwa. neza ko ugutinda gusohoza iryo sezerano bitari
2Nzagirana nawe Isezerano kandi nzagwiza ikimenyetso ko Imana yananiwe cyangwa se
cyane urubyaro rwawe.”’ idashaka kurisohoza, nk’uko benshi dushobora
kubitekereza, ahubwo ugutinda gusubiza
Iyi nkuru twigaho itangira Imana yihishurira
kwayo, bivanaho ugushidikanya kose
umusaza w’imyaka 99; Aburahamu, nk’ Imana
twashoboraga kugira ko ibibaye atari yo ibikoze
ikomeye (nyirububasha)!
kuko twibwira ko byabaye mu buryo busanzwe.
Nyuma y’imyaka 24 yo gutegereza isezerano
Aburahamu na Sara basobanukiwe neza ko
ry’Imana, igihe cyari kigeze ngo Aburahamu
Imana ariyo isohoje isezerano ryayo kuri bo,
w’imyaka 99 na Sara w’imyaka 90
kuko imibiri yabo yagereranywaga n’ipfuye ku
basobanukirwe byuzuye ko Imana yabihishuriye
bijyanye no kubyara mu buryo busanzwe, kuko
ari Imana ishoborabyose.
bari muza bukuru (Abaheburayo 11:11)!
Gusa tubirebye nk’abantu, iyi ntiyari inkuru yo
Bisa naho byoroha kwizera amasezerano
kwizerwa n’abantu bashaje batyo, ndetse mu
y’ibintu bitoya uyagereranije n’amasezerano
gice cya 18 batubwira ko Sara yumvise Imana
manini y’Imana, aliko iyi nkuru iratwigisha ko
ivuga igihe azaba akikiye umwana
Imana yihishuriye Aburahamu ari
w’umuhungu (mu mwaka utaha), asekera mu
Ishoborabyose, ni Imana yo kwizerwa kuko
mutima nk’umuntu utizeye ibyo yumvise mu
ntakiyinanira. Ni Imana ibasha gusohoza
matwi ye! Mbega ugutakaza ikizere mu
amasezerano Manini (akomeye) yatanze kuko
masezerano yari yarahawe n’Imana!
ikomeza isezerano ryayo kugeza igihe nyacyo
Imana ishimwe ko isezerano ryayo ryari ukuri, yagennye kigeze ngo irisohoze.
kandi ugusohozwa kwaryo kutari gushingiye ku
Isezerano riruta Isaka, umugisha w’amahanga
kuba Aburahamu na Sara bemera ko ibyo
yose ni Yesu Kristo
babwiwe bizaba; kuko babona neza uburyo
bishoboka, ahubwo ibyavuzwe n’Imana “8 Kandi ibyanditswe byamenye bitaraba yuko
ishoborabyose ibisohoza kubw’ubuntu bwayo Imana izatsindishiriza abanyamahanga kuko
kugira ngo duhindurwe n’ubwo buntu itugiriye, bizeye, bibwira Aburahamu ubutumwa bwiza
mu buryo butuma twizera, bityo isano nshya bw'ibitaraba biti “Muri wowe ni mo amahanga
tugirana n’Imana ikaba ishingiye ku gikorwa yose azaherwa umugisha.” 9Nuko abīringira
cy’ubuntu n’urukundo rwayo twakiriye mu kwizera bahānwa umugisha na Aburahamu
buzima bwacu. wizeraga…

Mu gice cya 21, banzura inkuru batubwira ivuka 29Ubwo muri aba Kristo muri urubyaro rwa
rya Isaka, umwana w’umuhungu wari Aburahamu, muri n'abaragwa nk'uko
warasezeranijwe Aburahamu na Sara. Umwana byasezeranijwe.” – Abagaratiya 3:8, 9, 29 BYSB
wateye Sara guseka igitwenge cy’umunezero
Nubwo kuvuka kwa Isaka kwabaye igitangaza
no gushima Imana kuko noneho asobanukwiye
gikomeye mu mibereho ya Aburahamu na Sara
ugukomera n’ubuntu by’ Imana, umwana
kandi icyo gitangaza kigakomeza ukwizera
Imana yagombaga gukomerezamo isezerano
kwabo mu Mana, umugambi w’Imana wo wari
munini cyane kuruta Isaka uvutse – agakiza
Isomo Ryo Kwigisha abana ijambo ry’Imana – Middle & Upper Class

k’abizera Umwana w’Imana, Yesu Kristo! Imana Intego y’ isomo


yarimo irema ishyanga ry’abizeye umwana
Kwigisha abana ko babasha kwizera ko Imana
wayo bazitirirwa kuba urubyaro rwa
isohoza amasezerano yayo akomeye kuko
Aburahamu sekuruza w’Abizera.
ishoborabyose.
Dukwiye kumenya kandi tukigisha abana bacu
Uko wakwigisha umwana iri somo.
ko, niba baremeye ubutumwa bwiza
bubiringiza Yesu Kristo, ari abaragwa Nyuma yo gusenga no kwakira abana,
b’ibyasezeranijwe Aburahamu; aribyo: turaririmba indirimbo imwe, maze twibukiranye
umugisha, igihugu cyangwa gakondo; iyo Yesu ibyo bize mu nkuru y’ubushize. Wabikora
yabwiye abigishwa be ko agiye kubategurira, ubabaza ibibazo bikurikira:
n’ urubyaro; arirwo muryango w’abizera
babyarwa n’ubutumwa bwiza tubwiriza.  Ni ikihe kibazo Sara yageragezaga
Dukwiye kwizera ko Imana ariyo kwizerwa gukemura mu buryo bwe?
nubwo twaba tutabona neza uko bigenda ngo [Ikibazo cyo kutagira abana (Itangiriro
ibyo yadusezeranije bisohore. Ni Imana 16: 1)]
ikomeye, kandi ikomeza isezerano ryayo ngo  Ni ibihe bibazo umugambi wa Sara
irisohoze. wateje?
[Umubano wangiritse hagati ya Sara na
Inseko y’ibyishimo, kubw’ishimwe ry’Imana Hagari (Itangiriro 16: 4), no hagati ya
isohoza amasezerano Aburahamu na Sara (Itangiriro 6: 5)]
 Ni iki Aburahamu na Sara bari bakeneye
Hari igihe kwizera bifatwa nk’ikintu Imana ishaka
kwibuka ku Mana?
mu muntu ngo ibashe gusohoza ibyo
[Imana yumva kandi ibona byose
yasezeranye, nyamara inkuru ya Sara ivuga
(Itangiriro 16:11 na 16:13)]
ibitandukanye n’ibyo! Sara nta kizere cyo
gukikira umwana yari agifite muri we, ku buryo Shimira abana ko bibuka ibyo twize ubushyize,
Imana ubwayo yamushinje gusekera mu maze ukomeze n’imvumburamatsiko y’isomo
mutima byo kutizera! Nyamara aliko, tugiye kwiga.
nyirimpuhwe kandi ushoborabyose yasohoje
ibyo yasezeranye kuri Aburahamu na Sara, Babwire uti: tugiye gutangira isomo ndeba ko
kugira ngo ahindure inseko yo kutizera kwari mu hari umwana muri mwe ufite imbaraga zo
mutima wa Sara, ayihindure mo igitwenge guterura iyi ntebe (intebe iremereye)
cy’umunezero n’ishimwe ku Mana ishobora n’ukuboko kumwe?!
byose kandi yo kwizera. Baza abana uti: Ninde mwana ushaka
“Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora kugerageza, akatwereka ko yabishobora?
ibyo yishimira.” – Abafiripi 2: 13 BYSB Ongera ubabwire uti: Birashoboka ko mbahaye
Mu gihe twigisha bana bato, dukwiye ikizamini gikomeye kandi nanjye ubanza
kubikorana ukwizera ko n’ubwo nta kimenyetso ntabishobora!
bagaragaza cy’ugukwizwa kwabo, aliko Imana Komeza ubabwira uti: Hari ibintu byinshi
ariyo kwizera ngo isohoze ibyo yasezeranye – tudashobora gukora kuko ubushobozi bwacu
niyo itera imitima y’abana kwakira umwami ari bukeya cyane, aliko mu nkuru ngiye
Yesu kubw’ubutumwa bwiza, niyo iduha kubabwira, turabonamo ko nta kintu nakimwe
urubyaro rw’abizera muri Kristo Yesu, niyo kinanira Imana!
izaduhera muri Kristo Yesu ibyo yasezeranije
abizera byose. Amen
Isomo Ryo Kwigisha abana ijambo ry’Imana – Middle & Upper Class

Mukurikire inkuru mwitonze, muraza kumenya: abikubita imbere 3aravuga ati: “Nyakubahwa,
ndi umugaragu wawe, ndagusabye ngo we
 Ni ukubera iki Aburahamu na Sara
gutambuka utageze iwanjye. 4Nibazane amazi
batekerezaga ko batabyara umwana?
mwoge ibirenge, muruhukire munsi y'iki giti,
[bari bashaje cyane (Itangiriro 18: 11)] 5nanjye ngiye kubazanira amazimano
 Sara yakoze iki yumvise amakuru ko
mufungure mubone gukomeza urugendo,
azabyara?
ntimwanyura iwanjye ngo mugendere aho!”
[Yarasetse (Itangiriro 18: 12)]
 Nyuma y’umwaka habaye iki? Baramubwira bati: “Turabyemeye.”
[Imana yasohoje isezerano ryayo, Sara 6Aburahamu yihutira mu ihema rye, asanga
abyara umwana w’umuhungu bise Isaka
Sara aramubwira ati: “Gira vuba ufate ifu
(Itangiriro 21: 2)]
nyinshi kandi nziza, ubakorere imigati.”
Wifashishije amafoto, bwira abana inkuru 7Hanyuma Aburahamu yirukira mu nka,
ikurikira: atoranyamo ikimasa cyiza cy'umushishe agiha
umugaragu we, na we yihutira kukibaga.
Inkuru yo Muri Bibiliya: Itangiriro 17: 1-8, 18:1- 8Inyama zimaze gushya Aburahamu azizanira
16, 21:1-7
abashyitsi, hamwe n'amata y'ikivuguto
1Aburahamu amaze imyaka mirongo urwenda n'ay'inshyushyu, maze we ahagarara hafi yabo
n'icyenda avutse, Uhoraho aramubonekera munsi y'igiti igihe bafungura.
aramubwira ati: “Ni jye Mana Nyirububasha, 9Nuko baramubaza bati: “Umugore wawe Sara
ujye unyoboka kandi ube indakemwa.
2Nzagirana nawe Isezerano kandi nzagwiza
ari he?”

cyane urubyaro rwawe.” Arasubiza ati: “Ari mu ihema.”


3Aburahamu yikubita hasi yubamye maze 10Umwe muri bo aravuga ati: “Undi mwaka iki
Imana iramubwira iti: 4“Dore Isezerano ngiranye gihe nzagaruka iwawe, kandi umugore wawe
nawe: uzakomokwaho n'amahanga menshi. Sara azaba yarabyaye umwana w'umuhungu.”
5Ntabwo uzongera kwitwa Aburamu, ahubwo Ubwo Sara yarumvaga kuko yari inyuma ya
uzitwa Aburahamu kuko nzaguha Aburahamu mu muryango w'ihema.
gukomokwaho n'amahanga menshi. 6Nzaguha 11Aburahamu na Sara bari bashaje bageze mu
kororoka cyane ube sekuruza w'amahanga,
zabukuru, kandi Sara yari yaracuze. 12Nuko
ndetse n'abami bazagukomokaho.
7Nzakomeza
asekera mu mutima yibwira ati: “Ko maze
Isezerano nagiranye nawe
gukecura n'umutware wanjye akaba ashaje
n'urubyaro ruzagukomokaho, iryo Sezerano
cyane, uwo munezero nawukura he?”
rizahoraho uko ibihe bihaye ibindi. Nzaba
Imana yawe n'iy'abazagukomokaho. 8Wowe 13Uhoraho abaza Aburahamu ati: “Sara
n'abazagukomokaho nzabaha iki gihugu cyose ashekejwe n'iki? Kuki atemera ko azabyara
cya Kanāni wimukiyemo. Kizaba gakondo yabo ashaje? 14Mbese hari ikintu cyananira? Undi
burundu kandi nzaba Imana yabo.” mwaka iki gihe nzagaruka iwawe, kandi Sara
azaba yarabyaye umwana w'umuhungu.”
18:1-16
15Sara agira ubwoba maze arahakana ati:
1Uhoraho abonekera Aburahamu [na none]
“Sinigeze nseka!”
hafi y'ibiti by'inganzamarumbu bya Mamure.
Aburahamu yari yicaye ku muryango w'ihema Uhoraho ati: “Nyamara wasetse!”
rye kubera izuba ryinshi. 2Akebutse abona
abagabo batatu bahagaze hafi aho,
arahaguruka yiruka ajya kubasanganira,
Isomo Ryo Kwigisha abana ijambo ry’Imana – Middle & Upper Class

16Nukoba bagabo barahaguruka bakomeza Bwira abana ko, Imana ishobora byose, niyo
urugendo berekeza i Sodoma, Aburahamu yaremye ibibaho byose, niyo itanga
arabaherekeza. ubushobozi bwo kubyara umwana, ibasha no
guha ubwo bushobozi umukecuru utakibyara,
21:1-7
maze akabona umwana.
1Uhoraho yahaye Sara umugisha,
Baza abana uti:
amugenzereza nk'uko yabisezeranye. 2Sara
asama inda, abyarira Aburahamu umuhungu 4) Niba Imana shobora byose, hari
mu gihe Imana yari yaramubwiye, kandi icyadutera ubwoba ko ibyo
Aburahamu yari umusaza. 3Uwo muhungu yadusezeranije itazabikora kuko
yabyaranye na Sara, Aburahamu amwita Izaki, bikomeye?
4amukeba amaze iminsi umunani avutse nk'uko 5) Haba hari ibintu mwibuka Imana
Imana yabimutegetse. 5Igihe Izaki yavukaga, yasezeranije abayizera?
Aburahamu yari amaze imyaka ijana.
Ibutsa abana ko, hari amasezerano akomeye
6Sara aravuga ati: “Imana inteye ibyishimo no Imana yasezeranije abemeye kuba inshuti
guseka, n'undi wese uzumva ko nabyaye n’umwana wayo Yesu Kristo:
azishima aseke.” 7Arongera ati: “Ni nde
 bafite ubugingo buhoraho; bivuga ko
washoboraga kubwira Aburahamu ko nzonsa
badakwiye gutinya urupfu kuko
abana? Nyamara dore mubyariye umuhungu
azabazura ngo babane nawe iteka
ageze mu za bukuru!”
ryose,
Amen  Yabasezeranije umugisha, bivuga ko
nubwo banyura mu bibazo, Imana
Kuganira ku nkuru
ibana nabo muri byose kandi ko ibyo
Komeza wibutsa abana ko Aburahamu na Sara bibazo izabikiza abizeye umwami Yesu
bari bashaje cyane, ikizere cyo kubwaya bose, igihe bazabana nawe mu
umwana cyararangiye. Maze Imana ibonekere munezero w’iteka.
Aburahamu, imubwira ko ari Imana  Ibana nabo mu murimo bakora wo
ishoborabyose kandi ko izamuha umwana kuvuga ubutumwa bwiza; bivuze ko
nk’uko yabimusezeranije. Maze Aburahamu na n’ubwo babwira abantu ntibahite
Sara baza gusurwa n’abagabo batatu. bizera, Imana ariyo ikomeza kwibutsa
abo bantu ubutumwa bwiza bumvise
Babaza abana uti: kugeza babwizeye nabo bagakizwa.
1) Aburahamu yatekereje ko abo bagabo Baza abana uti:
bari bande?
2) Kubera iki Sara yasetse ibyo babwiye 6) Sara amaze kubyara umwana
Aburahamu? byamugendekeye gute?

Bwira abana ko, kubera ko Sara yari ashaje Bwira abana ko, Imana ihora ari iyo kwizerwa,
cyane, kandi azi neza ko nta mukecuru ufite ibyo yavuze irabisohoza – Sara amaze kubyara
imyaka 90 wabyara umwana, yatekerezaga ko Umwana yashoboye kwizera Imana noneho, ko
bidashoboka ko abyara umwana, yumva ishobora byose kandi imukunda.
n’Imana itabishobora!
Natwe ni uko byagenze ubwo twizeraga,
Baza abana uti: Imana niyo yadushoboje kwemera ko urupfu
Yesu yapfuye rutuma tubabarirwa ibyaha,
3) Sara amaze guseka kuko atizeye ibyo
Imana ivuze, Imana yamusubije ngo iki?
Isomo Ryo Kwigisha abana ijambo ry’Imana – Middle & Upper Class

tugahinduka abana b’Imana GUSENGA


b’abanyamugisha.
Mana, tumenye ko uri ushoborabyose, duhe
Imana rero ihora ari iyo kwizerwa, amasezerano guhora twizera ko uzasohoza ibyo wasezeranije
yose yatanze, n’ubwo yaba akomeya cyane, abizeye Umwami Yesu byose, uko byaba
izayasohoza kuko ari Imana ishoborabyose. bikomeye kose.

Ku bana bo muri Upper Class Amen

Babaze uti: Memory Verse

7) Haba hari ubwo mugera mu bibazo “Uhoraho asohoza ibyo yasezeranye, ni


bibagoye, mugatekereza ko indahemuka mu byo akora byose.”
bitagishoboka ko hari icyo Imana
Zaburi 145:13b BIRD
yakora?
8) Ni gute ibyabaye kuri Sara bigusubizamo
ibyiringiro?

Soza ubwira abana ko, bibaho ko ibyo


tunyuramo bidukomereye; nko gutsindwa mu
ishuri kandi wari wize neza, ababyeyi barwaye
kandi bivuza ntibakire, n’ibindi bitugora,
bibasha kuduca intege, aliko dukwiye
kuzirikana ko Imana ishoborabyose, izasohoza
ibyo yasezeranije abizeye Umwami Yesu bose.
Amen.

You might also like