You are on page 1of 12

English

Français
Swahili

Uko amoko 19 y’Abanyarwanda yasangiraga ubutegetsi


Yanditswe na:
Mecky Merchiore Kayiranga

Kuwa: 23/08/2017 16:36 » Yasuwe: 7775

Uko amoko 19 y'Abanyarwanda yasangiraga ubutegetsi

Nubwo Abanyarwanda batari basangiye ubwoko bw’imiryango migari cyangwa se


ubw’inzu,ntibyababujije kubana neza no gusangira ubutegetsi.Kuko n’ubundi wasangaga bakomoka
mu muryango umwe wa Gihanga cyahanze u Rwanda. Ibyo byatumaga ufite icyo arusha undi
akimuha ,ugaragaje ubutwari mu butegetsi akabuhabwa ,uw’intwari ku rugamba agahabwa impeta
y’umudende cyangwa se impotore, uwacanye uruti akagabirwa amashyo y’inka ,imisozi
n’abagaragu,uwaheze mu bworo agahabwa inka y’umuriro agatangira korora, nawe akagwiza
ubutunzi,maze bose bagahuriza ku ntego imwe yo kurinda ubusugire bw’igihugu,kucyagura no kwita
k’ uburumuke b’Abantu n’amatungo.

Uwitwa PADIRI LEON DELMAS yakoze ubushakashatsi ku moko y’abatware b’u Rwanda mu mwaka
w’1948 (Abashefu 52 n’Abasushefu 625) yagaragaje imibare ikurikira ijyanye no gusangira
ubutegetsi kw’Abanyarwanda:

1. ABANYIGINYA 276
2. ABEGA 113
3. ABATSOBE 60
4. ABASHAMBO 52
5. ABAGESERA B’ABAZIRANKENDE 41
6. ABAZIGABA 32
7. ABASINGA 32
8. ABACYABA 21
9. ABAKONO 13
10. ABAHA 13
11. ABAHONGODO 5
12. ABABANDA 5
13. ABASYETE 5
14. ABASHINGO 4

15.ABONGERA 1
16. ABATSIBURA 1
17. ABUNGURA 1
18. ABASHI 1
19. ABISHIGATWA 1

Bose hamwe = 677

Iyi mibare igaragaza ko amoko yasangiraga ubutegetsi bitewe nuko umubare wabo ungana
n’amaboko bafite mu gihugu.Ibi kandi ntibyadutangaza kuko no mu gihe bita icya Demokarasi
ishingiye ku mashyaka menshi, Ishyaka rifite abayoboke benshi, niryo rigira amajwi, bityo rikegukana
imyanya myinshi mu butegtsi.Aha bikaba bigaragara ko mu kugabana ubutegetsi bagiye bafata
n’amoko bazanyweho iminyago (Abashi bagenganga Ingoma yo ku Ijwi) batibagiwe n’amoko y’inzu
(Abasyete n’Abashigatwa).

Ikindi kigaragara hano, nuko Abanyiginya aribo bari benshi kuko n’ubusanzwe aribo bari
basanganywe ingoma, Abega bakabakurikira kuko aribo basangiraga ubutegetsi bakavamo
Abagabekazi, Abatsobe nabo bazagamo mu bafite imyanya myinshi kuko aribo bakundaga kuvamo
Abiru , akaba aribo bari bafite n’uburenganzira bwo gutanga abatabazi “Bamenaga amaraso yabo “
kugirango u Rwanda rwigarurire amahanga. Gakondo yabo niyo yabazwaga umuganura n’abahinzi
bawo.

Ikindi Abanyarwanda bakunze gutsitsuraniraho, ni ikibazo kijyanye n’ubuhake. Ubuhake niko kari
akazi ko ha mbere, kandi ntabwo bwari bwihariwe n’abantu bamwe nkuko babivuga, ahubwo
uwabaga atunze wese yashakaga abakozi bo kumufasha mu mirimo ye iyi n’iyi ibyo akaba aribyo
bitaga “UBUHAKE”. Umuhutu wihuturaga akava mu buhutu akajya mu bututsi akaba umutunzi
nk’abandi ,nawe yarahakaga.Umutwa wamenyaga ubwenge akajyana n’abandi mu iterambere
rijyanye n’igihe ,nawe yaratungaga akareka kuba insuzugurwa ,nawe agatanga ubuhake (urugero ni
nka Busyete).

Umututsi wacungaga nabi ibyo yagabiwe ,cyangwa se akanyagwa kubera makosa ye ,nawe
yarakenaga akajya guhakwa nk’abandi bose.Iki kikaba ari ikigaragaza ko Abanyarwanda
basaranganyaga ubutunzi bafite uko bwanganaga kose.Ukize akazamura umukene akoresheje
inzira twakwita iyo kumuha akazi yitwa” ubuhake”, kandi ntawimwaga akazi k’ubuhake ,uwashakaga
guhakirwa ubutunzi wese (Inka n’imyaka ) yabonaga aho ahakwa kandi agahakwa ku wo ashaka ,
yaba umwami, yaba umutware cyangwa se izindi Mfura ziri mu Gihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

@bwiza.com
Bwiza.com
Niba ushaka gutanga amakuru cyangwa ukaba wifuza
ubuvugizi ushobora kutwandikira cyangwa
kuduhamagara kuri aderesi zikurikira:

Mobile:

    0788554010 / 0780374990 - 0787742681

Email:

    info@bwiza.com - meckypro@gmail.com

Ibibanza 8 VW Polo Land cruiser Benz


byiza Manual for sale for sale | Mercedes 180
bigurishwa - gOLFE pOLO iwacumarket.xyz for sale - Benz
make i Kigali - igurishwa 180 igurishwa
2022-06-11 09:20:11
8 plots for sale make | make cyane |
in Kigali | iwacumarket.xyz iwacumarket.xyz
iwacumarket.xyz
2022-06-11 09:20:12 2022-06-11 09:20:11
2022-06-11 11:01:45
9 Ibitekerezo
TUYISHIME Emmanuel Kuwa 01/01/20

Muraho! , Nagiragango nkuko musanzwe mudusangiza amateka y’urwanda.

Muzatuganirire mudasobanurire amateka yabanyarwanda bitwaga ‘’ Abagaja’’ ndetese


n’uwobaturukagaho naho bari batuye.

Murakoze!

Subiza ⇾

nkundimfura joseph Kuwa 17/04/20

Muraho neza:muzadufashe mudusobanurire kubanyarwanda bitwaga


:ABAJONGI.muzatubwire ahobakomoka ndetse nuwo bakomokaho.

murakoze!

Subiza ⇾

nkundimfura joseph Kuwa 17/04/20

Muraho neza:muzadufashe mudusobanurire kubanyarwanda bitwaga


:ABAJONGI.muzatubwire ahobakomoka ndetse nuwo bakomokaho.

murakoze!

Subiza ⇾

nkundimfura joseph Kuwa 17/04/20

Muraho neza:muzadufashe mudusobanurire kubanyarwanda bitwaga


:ABAJONGI.muzatubwire ahobakomoka ndetse nuwo bakomokaho.

murakoze!

Subiza ⇾

nkundimfura joseph Kuwa 17/04/20

Muraho neza:muzadufashe mudusobanurire kubanyarwanda bitwaga


:ABAJONGI.muzatubwire ahobakomoka ndetse nuwo bakomokaho.

murakoze!

Subiza ⇾
nkundimfura joseph Kuwa 17/04/20

Muraho neza:muzadufashe mudusobanurire kubanyarwanda bitwaga


:ABAJONGI.muzatubwire ahobakomoka ndetse nuwo bakomokaho.

murakoze!

Subiza ⇾

uwiringiyimana murego aristide Kuwa 06/05/21

Muraho neza muzamfashe kumenya abega nibyiciro barimo abega baba naba urugero
nk’abagesera babazirankende munsobsnurire ikijyanye nabega cyose

Murakoze

Subiza ⇾

Eugene Kuwa 25/07/21

Muzatubwire ku #Barihira ni bantu ki, bakoma nde?

Subiza ⇾

simon Kuwa 31/07/21

Ntabwoko bwako bwabanyiginya bubaho ikibaho ninzu y’abanyiginya(yavagamo abami)ariko


ubwoko n’abatsobe.

Subiza ⇾

Tanga igitekerezo

Amazina* Email*

Igitekerezo*
*Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa

Ohereza

INKURU ZIHERUKA

FARDC yongeye gushinja RDF uruhare mu mirwano yayihuje na M23 kuri iki
Cyumweru

Umwami Philippe II n’Umwamikazi Mathilde b’u Bubiligi bageze i Bukavu

Roscosmos iremeza ko mu isanzure hari ibindi biremwa bifite ubwenge


n’ikoranabuhanga rikataje
Dr Mukwege yasabye ko u Rwanda rwafatirwa ibihano nk’u Burusiya

Abasirikare ba Ukraine bagize batayo ya Azov bakunze kwitwa Aba-Nazi bashya


ni bantu ki?

Arsenal yinjiye mu rugamba rwo gushaka umukinnyi wa Real Madrid

Nyamasheke/Bushenge: Abanyeshuri basabwe kugera ikirenge mu cy’urubyiruko


rwahagaritse jenoside

Kivu y’Amajyepfo: Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gukumira inyama ziva mu


Rwanda
INKURU BIJYANYE

Kuwa: 25/08/2020 | Yasuwe: 2274

Uko Nduga yigaruriwe n’Umwami w’u Rwanda hakoreshejwe ubucakura bwo ku


rwego rwo hejuru

Kuwa: 13/09/2020 | Yasuwe: 1416

Menya umuhango wo ‘Gufukura amariba’ n’inzara zagiye zibasira u Rwanda

Kuwa: 06/09/2020 | Yasuwe: 1556

Amateka ya Kamaka wari umwe mu batware b’ingabo zirwanira mu mazi ku


ngoma ya Rwabugili

Kuwa: 03/01/2020 | Yasuwe: 5138


Bimwe mu bintu by’ingenzi byaranze amateka y’u Rwanda ukwiye kumenya

Kuwa: 18/10/2020 | Yasuwe: 2979

Amateka ya Remera y’Abaforongo, aho Forongo yakubitiye inshuro Abanyoro

Kuwa: 21/05/2020 | Yasuwe: 3620

Ibivugwa kuri Illuminati, umuryango w’ibanga bamwe bemeza ko ari uwa Satani

Kuwa: 16/01/2020 | Yasuwe: 8325

Bimwe mu bitero byaryoheye ingabo z’Inkotanyi

Kuwa: 01/01/2021 | Yasuwe: 1411

Amateka ya Rusuka ukomokwaho n’Abasuka n’uko yageze mu Rwanda

Kuwa: 20/04/2020 | Yasuwe: 3299


Uko Musenyeri Bigirumwami yaciye uwari Perefe wa Cyangungu amuziza kwica
Abatutsi

Kigali – Nyamirambo

Cosmos

(250) 788 554 010

Contact us on: [info@bwiza.com]

IBYICIRO BIKUNZWE SERIVISI

Politiki Itangazamakuru
Imyidagaduro Kwamamaza -Advert
Imikino Dufata Amashusho -Video
Ubuzima Dutunganya Amashusho
Utuntu-Nutundi Dukora Websites
Amakuru Amatangazo / Cyamunara
Ibigezweho
Ibirori
Ibitekerezo
Ibyegeranyo

Copyright © 2019 by bwiza. All Rights Reserved. Terms and Conditions

You might also like