You are on page 1of 9

AMARUSHANWA YA NDI UMUNYARWANDA MU MASHURI MAKURU NA ZA

KAMINUZA

INSANGANYAMATSIKO: “Ndi Umunyarwanda;” umurage tugomba guharanira gusigasira


no kwimakaza.
IGIHANGANO: UMUVUGO (ISANO ITUBUMBYE)

AMAZINA: ATUBERUMUGISHA Angelo


UMWAKA: Umwaka wa 2 (Soil science)
ISHURI: UR-CAVM BUSOGO Campus
UMURENGE: BUSOGO
AKARERE: MUSANZE
INTARA: AMAJYARUGURU
Email: ashangelo30@gmail.com
Tel: 0782136993

“ATUBERUMUGISHA Angelo ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri


yisumbuye mu ishami ry'ubuhinzi,ubumenyi n'ubuvuzi bw'amatungo (UR-CAVM). Atewe ishema
no kuba Umunyarwanda, bityo mu bikorwa bye bya buri munsi aharanira icyateza imbere u
Rwanda n'Abanyarwanda, by'umwihariko abinyujije mu bihangano by'imivugo.”
Ni muri urwo rwego yishimiye kwitabira amarushanwa ya Ndi Umunyarwanda agamije
kwimakaza umurage wa Ndi Umunyarwanda.

-1-
UMUVUGO: ISANO ITUBUMBYE

Ngicyi icyomoro cy'agahinda


Ngiyi isoko isubiza ibuntu
Ikimuri usigwa ukitwa inkesha
Niwe mukesha w'ubumwe i Rwanda
5. Ndi Umunyarwanda yo karambe.

Teme ritwambukije agahinda


Nsanze ukuuri biransaba
Ni wowe sano muzi iduhuza
Ni wowe soko ivubura ineza
10. N'Ubunyarwanda bugasagamba.

Rwanda, kera wari indatwa


Utamitswe amoko usigwa icyasha
Byica isura y'Ubunyarwanda
Bibiba urwango bigirwa urwaho
15. Rwo kugusenya ukabura ubwema.

Dore uko wambuwe izina muntu;


Abawe bitanye ay'inyamaswa
Bamwe bitwa inyenzi abandi ibyitso
Bica urunana ubwo barashwana
20. Itsembabwoko rirabahinda.

Ariko nshime ingabo ntajorwa


Intore zambaye Ubunyarwanda
Ziba umusingi w'ubutabera
Amahoro arambye ahinda i Rwanda
25. Imbabazi i Rwanda zirahasaga,

-2-
Maze gacaca turazisanga
Ubumwe bwongera kuturanga
Turema inkingi ngaba kuramba
Ndi Umunyarwanda ingabo iturinze
30. Umurage nshima i rwa Gasabo.

Nidukumire icyawusenya
Iteka wimakazwe mu rwacu
Dore uduteye ubudasa ahandi
Naho mu rwacu tugasa twese
35. Kubwo gusangira Ubunyarwanda.

Twese abambaye Ubunyarwanda


Tumenye isano muzi iduhuza
Imbere ingendo amajyo n'amaza
Uyigire impamba no mu busaza
40. Ndi Umunyarwanda izire gusaza.

Reka nkuratire abo yasabwe


Basasa isano baca amatiku
Ubwo basa bose barema u Rwanda
Ni abakotanye bataganda
45. Baritanga turabohorwa.

Namwe ndatwa muba imahanga


Mwe abo dusangiye umuco wacu
Ururimi rwacu rukaduhuza
Nimube icumbi ry'ubumwe bwacu
50. Ndi Umunyarwanda ihabone inturo,

-3-
Nimube irebero mube ingenzi,
Bamwe bapfobya baba imahanga
Mubasogongeze irage ryacu
Bamenye isano nzima itubumbye
55. Y'Ubunyarwanda mu rw'igihumbi.

Bene urwacu ndagirwa Rwanda


Mureke twimike ubutabera
Ndetse gusumbanya tubirwanye
Maze ducoce amaco ya kera
60. Duharanire Ndi Umunyarwanda.

Fata ikibondo uwo muto wonka


Atamikwe u Rwanda n'Ubunyarwanda
Maze ejo arwandane ku ruhembe,
Kuko twese mu buto bwacu
65. Imbaraga z'ejo niho zihera.

Mubyeyi nusamuza abatoya


Kuba umwe iteka n'ubwiyunge
Gukunda u Rwanda no kururinda
Uzaba uberetse inzira nziza
70. Isizanira Ndi Umunyarwanda.

Ngimbi, bangavu, ngufu z'ejo


Ni twe gicumbi gihatse inkingi
Y'ubwitange n'ubushishozi
Kurema u Rwanda no kururinda
75. Kubiba isano mu Banyarwanda,

-4-
Ndetse mu komora tukabanza
Tukaba isoko y'ubwiyunge
No mu majyambere tukajyana
Bikaba injyana turema ingamba
80. Hamwe dutorezwa Ubunyarwanda.

Karame torero mu mashuri


Nikoko wanzitse mu batoya
Ubumwe,kwigira n'urukundo
Nidukumire icyabisenya
85. Nibyo musingi w'ejo heza.

Bene u Rwanda rwa Gihanga


Mureke mbisabire nkibasha
Tuzire ubwibone n'uburyarya
N'inyungu bwite bamwe dukunda
90. Ntizigasumbe inyungu rusange.

Cyo ntukabe impamvu y’amage


Utiza umwete abajya umugambi
Wo kudusenya no kudutanya
Ahubwo shaka amahoro hose
95. Mu Banyarwanda n'abarutuye.

Ndinda nkurinde munyarwanda,


Mbere umwambi urasa umunabi
Mu bato hose no mu bakambwe
Tureme ubwuzuzanye bukwiye
100. Ndi Umunyarwanda irambe i Rwanda.

-5-
Iyi ndangagaciro irasaage
Dore idutera ishema mu bandi
Bakadusura badasuherwa
Bakadusangiza amadovizi
105. Maze ubukungu bugasagamba.

Ninayo ihuza abatajya imbizi


Bakava ku izima ribatanya
Maze bakubaka ubudatana
Gusabana bikaba injyana
110. Twese tukiyubakira u Rwanda.

None ntore izira kujorwa


Mwene u Rwanda ruzira umwaga
Cyo mfasha twandane Ubunyarwanda,
Ndi Umunyarwanda umurage mwiza
115. Nawo tuwimakaze mu bacu.

Ninawo nkingi y'ubu bwema


Bw'uru rweze abahora besa
Bambe mbite abazira amoko
Ninabo mwumva ubu baririmba
120. Ndi Umunyarwanda isano itubumbye.

Ndi Umunyarwanda ,ndanyuzwe rwose,


Naba i Rwanda no mu mahanga
Nzabirata nibwo buhanga
Mbisabe kandi ababa imahanga
125. Baze twiyubakire u Rwanda,

-6-
Rwande rwambariye no kwema
Ya majyambere tuyasange
Kwa kwigira biturange
Umurage wacu tuwuhe intaho
130. Iteka wimakazwe mu Rwanda.

Ararekwa ntashira turabizi


Nyaretse none nzigamye ay'ejo
Ariko bene urusa uko rwesa
Ndi umunyarwanda tuyihe icumbi
Nayo idutuzemo Ubunyarwanda
Iteka yimakazwe mu Rwanda.

Uyu muvugo ISANO ITUBUMBYE wanditswe na ATUBERUMUGISHA Angelo.


Ukaba utwereka Ndi Umunyarwanda icyo ari cyo, ndetse n'icyo twakora nk'Abanyarwanda mu
guharanira umurage wa Ndi Umunyarwanda, kuwimakaza no kuwusigasira, kuko ariwo nkingi yo
kwiyumvamo isano ihuza Abanyarwanda batewe ishema no kuba Abanyarwanda, bahuriye ku
gukunda u Rwanda, kururinda no kuruteza imbere.
Byumwihariko kandi ukagaruka ku nkingi eshatu Ndi Umunyarwanda ishingiyeho arizo;
Kwiyumvamo Ubunyarwanda
Kwiyumvamo indangagaciro z'umuco nyarwanda zigamije kwimakaza Ubunyarwanda
Kwiyumvamo kirazira z'umuco nyarwanda zigamije kwimakaza Ubunyarwanda.

-7-
ISOKO Y'AMAKURU YAMFASHIJE KWANDIKA UYU MUVUGO

• NDI_UMUNYARWANDA.pdf
ISOBANURAMPAMVU KURI GAHUNDA YA NDI UMUNYARWANDA
http://www.nurc.gov.rw/fileadmin/templates/nurc/documents/

• RAPORO Y’IBIGANIRO KURI GAHUNDA YA « NDI UMUNYARWANDA »


YATEGUWE N’INAMA Y’IGIHUGU Y’ABAGORE KU WA 15 UGUSHYINGO 2013.
https://www.cnf.gov.rw/fileadmin/user_upload/Raporo_kuri_Gahunda_ya_NDI_Umunya
rwanda.pdf/

• NDI UMUNYARWANDA NI ICYOMORO, Madame Jeannette KAGAME, Kigali Today


youtube channel.
https://youtu.be/Dk_DKi7Iuic

• ASSESSMENT OF NDI UMUNYARWANDA IN RECONCILIATION PROCESS


https://www.nurc.gov.rw/fileadmin/Documents/Others/ASSESMENT_OF_NDI_UMUN
YARWANDA.pdf

• URUHARE RW'URUBYIRUKO MURI GAHUNDA YA NDI UMUNYARWANDA),


RWANDA TV YouTube channel.
https://youtu.be/gAW3HpfDXt

• Igitabo “ICYEREKEZO 2050”,MINALOC.


https://www.minaloc.gov.rw/fileadmin/user_upload/Minaloc/Publications/Useful_Docum
ents/Kiny-Icyerekezo_2050_full_version_WEB_Final.pdf

• Bitewe nibyo navomye mu biganiro bitandukanye nitabiriye bivuga kuri Ndi


Umunyarwanda nakusanyije amakuru nabikuyemo amfasha gutegura iki gihangano
cy'umuvugo.

-8-
DORE UKO IGIHANGANO CYANGE KIZATAMBUTSA UBUTUMWA;

➢ Kwifatanya n'amatsinda y'ubumwe akorera hafi yacu, bw’umwihariko (Unity club)


ikorera muri (UR-CAVM_BUSOGO Campus) mu bikorwa bategura bityo bikaba
umwanya mwiza wo kuhatambukiriza ubutumwa bukubiye muri iki gihangano.

➢ Kwifatanya n'abanyeshuri mu bitaramo ndetse no mu bindi bikorwa bihuriza hamwe


abanyeshuri. Nk'urubyiruko bambera amaboko ageza ubutumwa n'ahandi hatandukanye
ntashobora kugera.

➢ Kwitabira inama z'abaturage ndetse n'ibikorwa bategura nk'umuganda n'ibindi..Bikaba


umwanya mwiza wo kugeza ubutumwa ku baturage.

➢ Nzifashisha imbuga nkoranyambaga. Urubyiruko rwinshi muri iki gihe rukoresha imbuga
nkoranya mbaga, ni muri urwo rwego rero kunyuza igihangano cyange ku mbuga
nkoranyambaga byamfasha kugeza ubutumwa ku bantu benshi bari impande n'impande
by'umwihariko urubyiruko kuko nirwo mbaraga z'ejo hazaza.

➢ Kwifatanya n'amaradiyo atandukanye by'umwihariko akorera mu Karere mperereyemo.


Radiyo ni umwe mu miyoboro y'amakuru ku bantu benshi, nyifashishije yatambutsa
ubutumwa bukubiye muri iki gihangano ku bantu benshi kandi mu gihe gito.

-9-

You might also like