You are on page 1of 3

Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha

Ingingo ya 26: Ukumvikana kurebana no kwemera icyaha(Plea Bargaining)

Iyo ukurikiranywe arangije kwisobanura ku byo aregwa, Umushinjacyaha ashobora kumusaba

ko bagirana ubwumvikane akamufasha kubona amakuru yose akenewe mu ikurikirana ry’icyaha no


kumenya abandi bantu bagize uruhare mu ikorwa ryacyo kandi na we akabigiramo inyungu ariko
bitabangamiye imigendekere myiza y’ubutabera.

Umushinjacyaha amusezeranya kugira ibyo amukorera ku birebana n'ibyo yamurega mu rukiko


n’ibihano yamusabira.

Mu gihe hagikorwa iperereza, ukurikiranywe wagiranye ubwumvikane n'Ubushinjacyaha ashobora


gukurikiranwa ari hanze.

Ubwumvikane ku birebana no kwemera icyaha ntibibuza uwakorewe icyaha kumenya amakuru

kuri dosiye y’ikurikirancyaha no kugira uruhare mu gusobanura imikorere y'icyaha.

Ingingo ya 27: Inkurikizi z'ubwumvikane ku birebana no kwemera icyaha

Iyo habayeho ubwumvikane ku birebana no kwemera icyaha, Ubushinjacyaha burega ushinjwa mu


buryo bwumvikanyweho.

Urukiko rushobora kwakira cyangwa kutakira ubwumvikane burebana no kwemera ariko ntirushobora
kugira icyo rubihinduraho.

Iyo ubwumvikane bwakiriwe, mu gufata icyemezo urukiko rwita ku bwumvikane bwakozwe hagati
y'Ubushinjacyaha n'uregwa.

Ingingo ya 75: Kumenyesha ukekwaho icyaha dosiye ku ifunga ry’agateganyo

Iyo Ubushinjacyaha bushyikirije dosiye urukiko buhita buyigeza k’ukekwaho icyaha n’umwunganira iyo
amufite.

Ukekwaho icyaha afite uburenganzira bwo gukora umwanzuro wo kwiregura akawushyikiriza urukiko
n’Ubushinjacyaha mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) uhereye igihe yashyikirijwe dosiye.

Icyiciro cya 2: Uko ukurikiranyweho icyaha afatwa no gusaba gufungurwa by’agateganyo igihe urukiko
rwaregewe mu mizi

Ingingo ya 96: Uko ukurikiranyweho icyaha afatwa iyo urukiko rwaregewe mu mizi

(2) Icyakora, mu gihe urukiko rwaregewe urubanza mu mizi, igifungo cy’agateganyo ntigishobora
kurenga igihe cy’igifungo cyo hejuru giteganywa n’itegeko ku cyaha akurikiranyweho. Iyo icyo gihe
kirangiye ataracibwa urubanza, uwari ufunze ararekurwa akaburana adafunze.
(3) Ukurikiranyweho icyaha ufunzwe by’agateganyo ashobora gusaba urukiko yarezwemo urubanza
remezo gukuraho icyemezo kimufunga cyangwa ko afungurwa by’agateganyo.

(4) Urukiko ruca urubanza kuri icyo kirego gisaba ifungurwa ry’agateganyo mbere y’uko rusuzuma
urubanza rwose mu mizi yarwo.

Ingingo ya 97: Gusaba kurekurwa by’agateganyo

Ku byaha byose, ukurikiranyweho icyaha cyangwa umwunganira, ashobora gusaba urukiko kurekurwa
by’agateganyo bitewe n’aho ikurikiranacyaha rigeze.

Umucamanza afata icyemezo kuri iki kirego mu gihe kitarenze iminsi itanu (5). Iyo umucamanza
uburanisha urubanza mu mizi yarwo ashyikirijwe inzitizi ku byerekeranye n’ifungurwa ry’agateganyo,
ategetswe kubanza gufata icyemezo kuri icyo kibazo.

Iyo ifungurwa ryemewe, ukurikiranywe ashobora gutegekwa ibyo agomba kubahiriza.

Icyiciro cya 3: Itangwa ry’ibimenyetso

Ingingo ya 107: Ibimenyetso byemeza icyaha

(2) Ukurikiranyweho icyaha afatwa nk’umwere igihe cyose urubanza rutaramwemeza icyaha burundu.
Iyo icyaha cye kitaragaragazwa, ushinjwa ntagomba gutanga ibimenyetso byo kwiregura.

(3) Icyakora, iyo icyaha cyabonewe ibimenyetso bikigaragaza, ugikurikiranyweho cyangwa umwunganira
ashobora kwerekana impamvu zose yireguza, zerekana ko ikirego kitakwemerwa, zihamya ko icyo
aregwa Atari icyaha cyangwa se ko ari umwere n’izindi mpamvu zose zivuguruza izimuhamya icyo cyaha.
(GUHAKANA ICYAHA CY’UKO YIBYE TELEFONI YA Pte..kubera ko iyo ayiba yari kuyibikira mu gikapu
cye; ikindi kandi iyo aza kuba yaribye iyo TELEFONI AKAYIBITSA MUGENZI WE, kuki uyu mugenzi we
atahise agaragariza uwerwo rrushinzwe discipline mu kigo ko abikijwe TELEFONI akeka ko ari injurano?)

ngingo ya 109: Gushaka ibimenyetso

(1) Urukiko rubisabwe n’ubushinjacyaha cyangwa n’ababuranyi cyangwa se rubyibwirije, rushobora


gutegeka gutanga ikimenyetso cyose rusanze ari cyo cyamara impaka.

ngingo ya 110: Kwakira no gusuzuma ibimenyetso byatanzwe n’ababuranyi

Igihe cyose, umucamanza agomba kwakira no gusuzuma ibimenyetso byose ababuranyi

batanze bashinja cyangwa biregura, byo guhamya imvugo yabo.

Ingingo ya 111: Ishidikanya rirengera ushinjwa

Gushidikanya birengera ushinjwa. Iyo urubanza rwakurikiranywe mu buryo bwose, ntihagire


ibimenyetso nyakuri biboneka byemeza nta shiti abacamanza ko ushinjwa yakoze icyaha koko, bagomba
kwemeza ko atsinze.

Icyiciro cya 5: Kwitaba urukiko kw’ababuranyi

Ingingo ya 123: Kwitaba urukiko k’ukurikiranyweho icyaha

Ukurikiranyweho icyaha agomba kwitaba urukiko ubwe ntawe umuhagarariye ku cyaha cy’ubugome.

Icyakora, ku cyaha gikomeye ukurikiranweho icyaha ashobora guhagararirwa n’umwunganira iyo


agaragaje impamvu zikomeye zimubuza kwitaba urukiko.

Ku cyaha cyoroheje, ushinjwa ashobora guhagararirwa n’umwunganira, keretse iyo umucamanza


ategetse ko agomba kuba ahibereye.

You might also like