You are on page 1of 5

Tariki, kuwa 28/11 /.

2023
Tel: 0788417373/0789148740/0787334127
REMERA, GASABO
IKIGANIRO KU BURENGANZIRA BW’UMWANA-TARIKI 28/11/2023

KIGENEWE: ABAYOBOZI B’INZEGO Z'IBANZE KU MUDUGUDU N’AKAGARI KA BUSETSA, KAGEYO, GATSIBO

UMUSOGONGERO

Iki kiganiro gikubiyemo ubumenyi bw’ibanze ku bayobozi b’inzego z'ibanze ku rwego rw'umudugudu
n’urw’akagari kugira ngo kibafashe guhora baharanira guteza imbere uburenganzira bw’umwana no
kumurinda no kumurengera.

Cyateguwe n’umuryango utari uwa Leta uteza imbere uburenganzira bw’abana n’ihame ry’uburinganire
(CRAGES,NGO) mu rwego rwo kubaka umuryango utekanye ,uhamye kandi ukomeye aho umwana akurira
nta vangura n’ihohotera iryo ariryo ryose. Gikubiyemo ibice by’ingenzi 2:

1. Uburenganzira bw’umwana

2. Ihohoterwa rikorerwa abana

Buri ngingo yateguwe hifashishijwe amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bw’umwana, amahame


shingiro n’amategeko agenderwaho mu Rwanda

Ni urufunguzo rwo kugira ngo abahuguwe barusheho kugira inyota yo

kumenya birushijeho ibirebana n’uburenganzira bw’umwana, ndetse n’uburyo bwo kumurinda


ihohoterwa, cg se kumufasha igihe yahohotewe.

INTEGO Y’IKIGANIRO

1. Kongerera Abayobozi b’Inzego z'Ibanze ku rwego rw'Umudugudu n’urw’Akagari ubumenyi ku


burenganzira bw’umwana,
2. Gufasha Abayobozi b’Inzego z'Ibanze ku rwego rw'Umudugudu n’urw’Akagari kuba inkingi
n'imiyoboro yo gukangurira, gusobanura no gutangiza ibikorwa mu baturage bibafasha kurushaho
kumenya no kubungabunga uburenganzira bw'umwana;
3. Gufasha Abayobozi b’Inzego z'Ibanze ku rwego rw'Umudugudu n’urw’Akagari kurushaho
gusobanukirwa n'inshingano z'ubuyobozi mu kurinda, guteza imbere no kubungabunga
uburenganzira bw’umwana;

A. UBURENGANZIRA BW’UMWANA

1.1. Umwana ni iki?

Umwana ni umuntu wese utarakura

Ni ikiremwamuntu cyose kitagejeje ku myaka 18 y’ubukure

Mu mategeko mbonezamubano, imyaka y’ubukure ni 21


Tariki, kuwa 28/11 /.2023
Tel: 0788417373/0789148740/0787334127
REMERA, GASABO
Mu rwunge rw’amategeko mpanabyaha batandukanya ibyiciro 2 by’abana:

abatarengeje imyaka 14, n’abafite hagati ya 14 na 18.

Imyaka y’ubukure itandukana bitewe n’abaturage, imico, n’ikigamijwe

1.2.Uburenganzira bw’umwana

Buteganywa mu masezerano mpuzamahanga n’amategeko igihugu kigenderaho.

UNCRC,1989, Constitution of the Rep.of Rwanda, Child rights Law,2018, etc..

Ingero z’uburenganzira bw’umwana:

1. Kwitwa izina no kugira igIhugu: Umwana afite uburenganzira bwo kugira izina ndetse

n’ubwenegihugu no kwandikishwa igihe avutse

2. Kumenya ababyeyi be n’iyo yaba arerwa n’abandi.


3. Kuba mu muryango: Abana bagomba kuba mu miryango aho bitabwaho yaba

umuryango wamubyaye cyangwa se abamurera kugirango bashobore kubona

ibyangombwa by’ibanze aribyo:

4. Kuvuzwa no kugira ubuzima bwiza: Abana bagomba kuvuzwa, mu gihe barwaye.

Bitabwaho bakiri mu nda, ni muri urwo rwego leta ishyiraho ibigo nderabuzima bipima

ababyeyi batwite. Bakimara kuvuka bitabwaho bakingirwa kugirango barindwe indwara

z’ibyorezo. Kuvuza indwara izo arizo zose ndetse no kugira imirire myiza.

5. Kwiga: Abana bafite uburenganzira bwo kwiga. Kwiga ni itegeko kandi Leta yorohereza

ababyeyi badafite ubushobozi gufasha abana babo kwiga k’ubuntu byibuze kugeza

amashuri abanza. Abana bose bafite uburenganzira bwo kwiga nta kurobanura haba

ku gitsina, ku babana n’ubwandu bwa VIH/SIDA, cyangwa se n’ababana n’ubumuga.

Umwana agomba guhabwa amasomo, indangagaciro no kurindirwa umutekano mw’ishuri.

6. Kurindwa : Abana bagomba kurindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose, Imirimo y’agahato, ibihano
ndengakamere, gucuruzwa, kujya ku rugamba, gukubitwa, gufatwa ku ngufu.

7. Kurengerwa imbere y’amategeko.


Tariki, kuwa 28/11 /.2023
Tel: 0788417373/0789148740/0787334127
REMERA, GASABO

8. Abana bagomba gutanga ibitekerezo birebana n’ibibakorerwa : Abana bagomba gufashwa


bakagira urubuga rw’aho batangira ibitekezo byabo. Ibi ntibivuze ko igitekerezo cy’umwana
gifatwa nk’ihame, ariko iyo kitemewe agomba guhabwa ibisobanuro. Kubaha urubuga mu
miryango, ku mashuri. Leta yo yabashyiriyeho.
9. Kuruhuka no kwidagadura.

B. IHOHOTERWA RIKORERWA UMWANA

Hari abantu babangamira uburenganzira bw’abana nkana bazi neza ko ariko ari icyaha, abandi bakaba
babubangamira batazi ko ari cyo.”

Ingero z’ihohoterwa rikorerwa abana, harimo: kumukubita, kumukoresha imirimo ivunanye, kumuha
ibihano bikomeye, kumusambanya, kumuta, kutamwandikisha cyangwa gutinda kubikora igihe avutse,
kwihekura, no kuvanamo inda.

Muri iki kiganiro, tugiye kwibanda ku ihohoterwa ryo gusambanya umwana, ingaruka zabyo n’uko
twabikumira.
DUKUMIRE KANDI TURWANYE
GUSAMBANYA UMWANA
Umwana ni nde?
Itegeko N°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana,
risobanura umwana nk’umuntu wese (umuhungu cyangwa umukobwa)
utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko.
Gusambanya Umwana ni iki?
Ingingo ya 133 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha
n’ibihano muri rusange isobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu
bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba amusambanyije:
• Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;
• Gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu
gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;
• Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe
ishimishamubiri.
Ingaruka zo Gusambanya umwana
• Bimutera ihungabana rikabije
• Gutwara inda imburagihe, bityo bikamuviramo guta ishuri,
gutereranywa n’umuryango we na sosiyete muri rusange.
• Kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na
SIDA,
• Bishobora kumutera ubumuga cyangwa ibindi bikomere bidakira
19
Twakumira dute isambanywa ry’abana?
• Haranira guha no gukurikirana uburere bwiza bw’umwana wawe ndetse
n’uwabandi
• Ganiriza abana (abahungu n’abakobwa) ubuzima bw’imyororokere
ndetse n’izindi ngingo zigamije kubaremamo icyizere cy’ejo hazaza.
• Irinde amakimbirane mu muryango kuko aba intandaro ituma abana
bajya gushakira ahandi ubuzima bwiza
• Haranira imibereho myiza y’abagize umuryango wawe ndetse wite ku
nshingano za kibyeyi
• Toza abana kurangwa n’umuco n’indangagaciro nyarwanda
• Toza abana gukunda umurimo unoze ndetse no kwirinda ibishuko n’irari
• Tanga amakuru ku wasambanyije umwana byaba byamuviriyemo gutwita
cyangwa atatwise.
Wafasha iki umwana wahohotewe bikamuviramo
gutwara inda imburagihe?
• Mufashe kubona ubutabera bunoze ku cyaha yakorewe
• Irinde ku muhoza ku nkeke no kumubwira amagambo akomeretsa
umutima
• Mufashe gusubira mu buzima busanzwe no kongera kwigirira icyizere
(Niba yarataye ishuri mufashe kurisubiramo. Niba yarateranywe
n’umuryango we akaba atagira aho aba, mufashe kubona aho aba,
ndetse umufashe kongera kumuhuza n’umuryango we).
• Wimuha akato, ndetse ubishishikarize n’abandi
• Mufashe kubona amikoro yo kubaho we n’umwana
20

You might also like