You are on page 1of 40

BCC

Bible Communication Center

INYIGISHO KU
IVUGABUTUMWA

ISHURI RYA GATANU


5
BIBLE COMMUNICATION CENTRE
TRAINING DEPARTMENT

INYIGISHO KU IVUGABUTUMWA

ISHURI RYA GATANU

Intumwa Yoshua NDAGIJIMANA MASASU

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center 1


ISHAKIRO
IYEREKWA...................................................................................................5
IGISHUSHANYOMBONERA CY’UMWIGISHWA...................................6
ISOMO RYA MBERE....................................................................................7
INTERURO....................................................................................................7
1.IVUGABUTUMWA NI IGIKORWA CYO GUTANGAZA INKURU
NZIZA Y’AGAKIZA KU MUNTU WESE; KABONERWA MURI YESU
KRISTO WENYINE WADUPFIRIYE KU MUSARABA KUGIRA NGO
ATWUNGE N’IMANA............................................................................7
2.IVUGABUTUMWA NIRYO TANGIRIRO CYANGWA
UMURYANGO TWINJIRIRAMO MU BWAMI BW’IMANA
CYANGWA MU MURYANGO W’IMANA NI NA WO MURYANGO
TWINJIRIZAMO ABANDI. IYO NI YO MPAMVU UMURIMO
W’IMANA WOSE UBEREYEHO............................................................8
3.UBURYO BUMWE BWATUMA KUGARUKA K’UMWAMI WACU
YESU KRISITO KWIHUTISHWA NI UKO UBUTUMWA BWIZA
BWAGEZWA KU BANTU BOSE............................................................9
4.ISI IRAGENDA IRUSHAHO KUMERA NABI, N’IBYAHA
BIKARUSHAHO KWIYONGERA, IBYAHA BIGACENGEZWA MU
ITORERO, BISA NK’AHO ISI IRI KWIGARURIRA ITORERO, AHO
KUGIRA NGO ITORERO ABE ARI RYO RYIGARURIRA ISI.............9
5.IGIKORWA KIMWE GISHOBORA GUHUZA ITORERO NGO
RIBE RIMWE KANDI RIGENDERE KU MURONGO UMWE WO
KURWANYA UMWANZI, ICYO GIKORWA NI IVUGABUTUMWA.10
ISOMO RYA KABIRI..................................................................................11
IKIDUTERA KUVUGA UBUTUMWA......................................................11
1.IMPAMVU ZO KUVUGA UBUTUMWA...........................................11
·Ni itegeko ry’ikirenga ry’Imana yacu................................................11
·Ni wo mutima w’Imana yacu, n’ubushake bwayo butunganye,
ko umuntu wese akizwa kugira ngo ashobore kumenya ukuri.............12
·Ni ryo sezerano riduhesha imigisha myinshi uhereye ubu n’iteka
ryose...................................................................................................14
·Nibyo bigaragaza urukundo n’imbabazi tugirira bagenzi bacu
bagiye kwicwa urupfu rubi...............................................................16
·Niryo rihesha Imana icyubahiro ari na yo mpamvu yacu yo
kubaho n’agaciro kacu gahoraho mu maso y’Umwami wacu..........17

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center


2
ISOMO RYA GATATU.................................................................................18
INZITIZI KU IVUGABUTUMWA..............................................................18
1.IMIKORERE/UBURIGANYA BWA SATANI.....................................18
2.INYIGISHO CYANGWA IMYIZERERE Y’UBUYOBE
YITAMBIKA IVUGABUTUMWA......................................................19
3.INGINGO Z’INGENZI ZITERA IMPAKA ZIKAZANA UBUYOBE..23
·Imiterere y’Imana n’imikorere yayo..............................................23
ISOMO RYA KANE.....................................................................................25
UBUTUMWA BW’IVANJILI CYANGWA UBUTUMWA BWIZA...........25
1.UBUTUMWA BWA BIBILIYA BUGARAGAZWA HAKURIKIJWE
INTEGO N’ABANTU BUGENEWE. UBUTUMWA BWIZA NI
UBUSHINGIYE KU GIKORWA CY’UMUSARABA N’IGISUBIZO
CY’UMUNTU KUBIJYANYE N’AGAKIZA.........................................25
2.ZIMWE MU NGERO ZA BIBILIYA KU BUTUMWA BW’
IJAMBO RY’IMANA CYANGWA UBUTUMWA BWIZA..............25
ISOMO RYA GATANU................................................................................28
UBURYO BUTANDUKANYE BWO KUVUGA UBUTUMWA
BWIZA N’ISHYIRWA MU BYICIRO RY’IVUGABUTUMWA...............28
1.KU BIJYANYE N’ABABWIRWA UBUTUMWA
BWIZA CYANGWA ABO UBUTUMWA BWIZA BUGENEWE.........28
2.UKO BIYEGEREZA ABO BAGEZAHO UBUTUMWA BWIZA......28
3. KU BIJYANYE N’IMYITEGURO CYANGWA NA
GAHUNDA Y’IVUGABUTUMWA....................................................28
4. KU BIJYANYE N’UKO UBUTUMWA BWIZA BUSHINGIYE
KURI RUKURUZI..............................................................................29
5.KU BIJYANYE NO KUVUGA UBUTUMWA BWIZA
BUSHINGIYE KU NTEGO CYANGWA ICYIFUZO.........................29
ISOMO RYA GATANDATU........................................................................30
UKO BATEGURA IGIKORWA CY’IVUGATUMWA KIGERA KU
NTEGO ISHIMISHIJE (KU MUSARURO UFATIKA)..............................30
1.KWITEGURA MU MWUKA..............................................................30
2.GUTEGURA IMITIMA Y’ABAVUGABUTUMWA
NGO BASOBANUKIRWE UKO IGIKORWA CY’
IVUGABUTUMWA KIZASHYIRWA MU BIKORWA.......................31

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center 3


3.GUKORA GAHUNDA N’IGISHUSHANYO MBONERA CYANGWA
GUTEGURA MBERE GAHUNDA Y’IVUGABUTUMWA, MU GIHE
BUVUGWA, NA NYUMA......................................................................31
4. GUTEGURA GAHUNDA Y’IBIKORESHO BIKENEWE N’UKO
BIZAKORESHWA..................................................................................31
5.GUTEGURA AHO AMAFARANGA AZAVA HAMWE N’INGENGO
Y’IMARI ISOBANUTSE........................................................................31
ISOMO RYA KARINDWI...........................................................................32
UKO BAYOBORA IGIKORWA CY’IVUGABUTUMWA........................32
1.KUBWIRIZA UBUTUMWA BWIZA URI UMUNTU UMWE..........32
2.KUBWIRIZA UBUTUMWA BWIZA MURI BENSHI.......................34
ISOMO RYA MUNANI...............................................................................36
UKO BAKURIKIRANA IGIKORWA CY’IVUGABUTUMWA KU BURYO
BUSHIMISHIJE...........................................................................................36
1.AMAKARITA Y’ABIYEMEJE GUKIZWA CYANGWA IMPAPURO
ZIGARAGAZA UKO ABAKIJIJWE BAZAKURIKIRANWA..............36
2.INYANDIKO ZITANGA AMAKURU CYANGWA ZIGARAGAZA
UKO UWAKIRIYE AGAKIZA ASHOBORA KWITWARA MU BUZIMA
BUSHYA MURI YESU KRISTO (INYIGISHO Z’IBANZE).....................36
3. GUTEGURA ABAKURIKIRANA ICYO GIKORWA CYANGWA
ABAJYANAMA MU BUZIMA BW’UMWUKA NO KUBAHUGURA
KUGIRA NGO BAKORE UMURIMO UNOZE....................................37
4. GUTEGURA NEZA IGIKORWA CYO GUKURIKANA ABAKIRIYE
AGAKIZA NO KUGARAGAZA UKO KIYOBOWE............................37

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center


4
IYEREKWA

Iyerekwa Imana yahaye ku bw’ubuntu bwayo Intumwa


yayo
Yoshua NDAGIJIMANA MASASU rikaba rivuga
ngo: “Kurema Inteko/ingabo zikomeye z’abigishwa
ba Kristo batanga ubuzima biyeguriye wese Umwami
<HVX .ULVWR EDWXUXWVH DKDQWX KDWDQGXNDQ\H ED¿WH
n’amateka atandukanye, bahujwe n’Umwuka
w’Umuryango; basanwe, batojwe, bakanoherezwa
biyemeje kwamamaza Yesu Kristo nk’Umwami w’iyi
si muri iki kinyejana.”

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center 5


Abo bigishwa batozwa hakurikijwe igishushanyombonera cy’umwigishwa giteye gitya:

6
IGISHUSHANYOMBONERA CY’UMWIGISHWA
INTAMBWE ZIGARAGAZA GUKURA K’UMWIGISHWA (URUGENDO RWO KUREMA
ABIGISHWA)
INTAMBWE / INZEGO AMASHURI INYIGISHO ZIJYANYE N’INZEGO IMPAMYABUMENYI
URWEGOO 0 AGAKIZA KWAKIRA KRISTO NK’UMWAMI N’UMUKIZA WAWE
NYUMA Y’IVUGABUTUMWA CYANGWA UBUHAMYA
URWEGO 1 URUHINJA ISHURI 1 INYIGISHO Z’AGAKIZA + INTAMBWE ZA MBERE
MU GAKIZA: KUMENYA UWO URI WE, UBUREN-
GANZIRA BWAWE CYANGWA AMASEZERANO, IBYO
USABWA N’IBYO UKENEYE KUGIRA NGO UHAGA-
RARE NEZA MURI KRISTO
URWEGO 2 UMWANA ISHURI 2 INYIGISHO ZO GUHAGARARA NEZA MU MAHAME GUHABWA SERITIFIKA NK’UMWIGISHWA
YA GIKRISTO WA KRISTO / UMUKOZI W’UMUKRISTO /
UMUGARAGU NK’UMWANA MU NZU YA SE
URWEGO 3 INGIMBI ISHURI 3 UBUSABANE N’UMWUKA WERA / KWIYEGURIRA / UMUSIRIKARE WA KRISTO
IMANA
URWEGO 4 UMUSORE ISHURI 4, 5, 6 NA 7 UBWINGINZI NO KUMVA IMANA/ IVUGABUTUMWA
NO KOHEREZA/ KUREMA ABIGISHWA N’IHER-
EREKANYAMAKURU YA BIBILIYA / ITORERO
NK’UKO IMANA ISHAKA
URWEGO 5 UMUGABO / UMUY- AMAHUGURWA Y’ABIGISHA NK’UMUJYANAMA WO MU MWUKA / UMUYOBOZI / UMWIGISHA BINYUZE MU MAHUGURWA
OBOZI ATEGURA ABAKOZI MURI RUSANGE (GUHABWA IMPAMYABUMENYI YA BCC COLLEGE MU NYIGISHO ZA BIBILIYA CY-
ANGWA TEWOLOJI CYANGWA UBUNDI BUSHOBOZI BUTANGWA N’IBIGO BYA BIBILIYA BUMUHESHA GUKORERA IMANA)
URWEGO 6 UMUBYEYI / UMUKU- UBUSHOBOZI MU GUKORERA IMANA (INTUMWA, UMUHANUZI, UMUBWIZABUTUMWA BWIZA, UMUSHUMBA, UMWIGI-
RU SHA,…) ASHYIZWEHO N’UMUBYEYI AMWOHEREZA KU MUGARAGARO NYUMA YO KWIGA NO GUKORERA KU BIRENGE
BYE IGIHE KITARI GITO KUGIRA NGO ABASHE GUTWARA UMWITERO CYANGWA GUSHOBORA GUKORA NEZA MU
MUHAMAGARO WE
URWEGO 7 UMUKAMBWE GUKOMEZA KWIGA MU GUSANGIRA UBUMENYI N’ABANDI BAYOBOZI (UMUBYEYI
/ UMUBYEYI WAWE N’ABANDI BAYOBOZI MUHUJE) MU GUSOMA IBITABO NO GUHABWA AMAHIRWE

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center


MUKURU / YO GUHUGURWA KUKO TWIGA UBUZIMA BWACU BWOSE
UMUKURU
MUKURU
ISOMO RYA MBERE

INTERURO
1. IVUGABUTUMWA NI IGIKORWA CYO GUTANGAZA
INKURU NZIZA Y’AGAKIZA KU MUNTU WESE;
KABONERWA MURI YESU KRISTO WENYINE
WADUPFIRIYE KU MUSARABA KUGIRA NGO
ATWUNGE N’IMANA.

1 Abakorinto 1:17-25
™
17kuko Kristo atantumye kubatiza, ahubwo yantumye
kubwiriza ubutumwa bwiza ariko ntavugisha ubwenge
bw’amagambo, kugira ngo umusaraba wa Kristo udahinduka
ubusa.18 Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu,
ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana,19kuko
byanditswe ngo “Nzarimbura ubwenge bw’abanyabwenge,
N’ubuhanga bw’abahanga nzabuhindura ubusa.”20Mbese none
umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he? Umunyampaka wo
muri iki gihe ari he? Ubwenge bw’iyi si Imana ntiyabuhinduye
ubupfu? 21Kuko ubwo ubwenge bw’Imana bwategetse ko
ab’isi badaheshwa kumenya Imana n’ubwenge bw’isi, Imana
yishimiye gukirisha abayizera ubupfu bw’ibibwirizwa.22Dore
Abayuda basaba ibimenyetso naho Abagiriki bo bashakashaka
ubwenge,23ariko twebweho tubabwiriza ibya Kristo wabambwe.
Uwo ku Bayuda ni ikigusha, ku banyamahanga ni ubupfu,24ariko
ku bahamagawe b’Abayuda n’Abagiriki ni Kristo, ari we
mbaraga z’Imana kandi ni ubwenge bwayo,25kuko ubupfu
bw’Imana burusha abantu ubwenge, kandi intege nke z’Imana
zirusha abantu imbaraga.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center 7


2 Abakorinto 5:18-21
™
18
Ariko ibyo byose bituruka ku Mana yiyunze natwe ku bwa
Kristo, ikaduha umurimo wo kuyunga n’abandi, 19 kuko muri
Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi ntiyaba ikibabaraho
ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry’umwuzuro.
20
Ni cyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya Kristo, ndetse bisa
n’aho Imana ibingingira muri twe. Nuko rero, turabahendahenda
mu cyimbo cya Kristo kugira ngo mwiyunge n’Imana, 21 kuko
Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku
bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana.

2. IVUGABUTUMWA NIRYO TANGIRIRO CYANGWA


UMURYANGO TWINJIRIRAMO MU BWAMI
BW’IMANA CYANGWA MU MURYANGO W’IMANA
NI NA WO MURYANGO TWINJIRIZAMO ABANDI.
IYO NI YO MPAMVU UMURIMO W’IMANA WOSE
UBEREYEHO.
Itorero rya mbere ryabanjirije ku butumwa bwiza bw’agakiza
muri Yesu Kristo, rigakangurira abantu kwitandukanya n’isi.

Ibyakozwe n’Intumwa 2:40-41


™
Nuko akomeza kubahamiriza n’andi magambo menshi,
40

DUDEDKXJXUD DWL ³0ZLNL]H DE¶LNL JLKH EƯ\REDJL]D´ 41Nuko


abemeye amagambo ye barabatizwa, abongewe ku basanzwe
kuri uwo munsi baba nk’ibihumbi bitatu.
Ivugabutumwa ryagombye gufata umwanya wa mbere mu
buzima bw’Itorero, kuko ari ryo rituma Itorero rikura kandi niryo
rigize impamvu yaryo yo kubaho. Itorero ritavuga ubutumwa
ntirishobora kugira aho ryigeza. Rirasa n’amazi y’ikidendezi
\¶LELURKZD DGD¿WH DQGL PD]L \LQMLUD Q¶DVRKRND NXJH]D XEZR
azakama agahinduka icyondo yamizwe n’igitaka.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center


8
3. UBURYO BUMWE BWATUMA KUGARUKA
K’UMWAMI WACU YESU KRISITO KWIHUTISHWA
NI UKO UBUTUMWA BWIZA BWAGEZWA KU BANTU
BOSE.

Matayo 24:14
™
Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose,
14

ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo


imperuka izaherako ize.

4. ISI IRAGENDA IRUSHAHO KUMERA NABI,


N’IBYAHA BIKARUSHAHO KWIYONGERA, IBYAHA
BIGACENGEZWA MU ITORERO, BISA NK’AHO ISI
IRI KWIGARURIRA ITORERO, AHO KUGIRA NGO
ITORERO ABE ARI RYO RYIGARURIRA ISI.

Umurongo utandukanya ikibi n’icyiza, ubuzima bw’isi


n’ubw’Imana ugenda urushaho kugorana kubitandukanya. Niba
itorero ridahagurutse ngo rigeze ubutumwa bwiza ku bantu bo
muri iki gihe bagenda barushaho kuba mu ngeso mbi, mu gihe
kiri imbere rizahura n’ibibazo bikomeye by’imyizerere mibi
y’inzaduka izaba irwanya itorero.
%DPZHEDVK\LJLNL\HL\RP\L]HUHUHELQML\HPXLWRUHURDKRED¿WH
ubuyobozi bubafasha kurwanya ibikorwa by’ivugabutumwa
cyangwa amasengesho afasha abakristo guhamiriza abatari bakizwa
iby’ agakiza. Niba nta gikozwe, niba itorero ridahagurukanye
ingamba nzima ngo ryinjize abantu mu gakiza tuzaba abahurira
kungurana ibitekerezo byatwubaka aho kugaragaza ukwera
kwacu mu Mana y’ukuri, tugaragare nk’abashaka Imana, aho
kwiyeza, abashaka imibereho myiza yo kw’isi, aho kugira
ukwizera kwa gikristo kutuganisha mu ijuru, aho tuzaba iteka
ryose.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center 9


5. IGIKORWA KIMWE GISHOBORA GUHUZA ITORERO
NGO RIBE RIMWE KANDI RIGENDERE KU MURONGO
UMWE WO KURWANYA UMWANZI, ICYO GIKORWA
NI IVUGABUTUMWA.

Guteza imbere Ivugabutumwa ni ko guteza imbere ubumwe


EZ¶,WRUHUR XPXELUL ZD .ULVWR  ,QWDPEDUD Q\LQVKL ]LGD¿WH
agaciro zisenya Itorero ry’Umwami Yesu Kristo zashira gusa
ari uko twese twiyemeje kurwanira kuzana abatarakizwa mu
gakiza. Iyo Ivugabutumwa rikozwe neza, umusaruro uriyongera
abantu bose bakabiboneramo inyungu, bigatuma itorero rikura
mu kwiyubaka n’umubare w’abakristo ukiyongera (abakira
agakiza). Iyo babahuguye neza, bahinduka ingabo ari zo
bigishwa ba Kristo.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center


10
ISOMO RYA KABIRI
IKIDUTERA KUVUGA UBUTUMWA
1. IMPAMVU ZO KUVUGA UBUTUMWA

• Ni itegeko ry’ikirenga ry’Imana yacu

™Matayo 28:18-20
18
Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware
bwose mu ijuru no mu isi. 19 Nuko mugende muhindure abantu
bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data
wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, 20 mubigisha kwitondera
ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi
yose kugeza ku mperuka y’isi
™Mariko 16:15-20
15
Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe
bose ubutumwa bwiza. 16 Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko
utizera azacirwaho iteka. 17 Kandi ibimenyetso bizagumana
n’abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye,
bazavuga indimi nshya, 18 bazafata inzoka, kandi nibanywa
ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza
ku barwayi bakire.” 19 Nuko Umwami Yesu amaze kuvugana
na bo, ajyanwa mu ijuru yicara iburyo bw’Imana. 20 Abo
barasohoka bigisha hose, Umwami Yesu ari kumwe na bo
abafasha, akomeresha ijambo rye ibimenyetso byagendanaga
na ryo.
™Ibyakozwe n’Intumwa 10:42-43
Adutegeka kubwiriza abantu no guhamya ko ari
42

we Imana yategetse kuba Umucamanza w’abazima


n’uw’abapfuye.43Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga yuko
umwizera wese azababarirwa ibyaha ku bw’izina rye.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center 11


• Ni wo mutima w’Imana yacu, n’ubushake bwayo
butunganye, ko umuntu wese akizwa kugira ngo ashobore
kumenya ukuri.
™1Timoteyo 2:1-7
1
Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose,
no kubasengera no kubasabira no kubashimira,2 ariko cyane
cyane abami n’abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro
tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose.3 Ibyo
ni byo byiza byemerwa imbere y’Imana Umukiza wacu,4 ishaka
ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri.5 Kuko hariho Imana
imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w’Imana n’abantu, na
we ni umuntu, ari we Yesu Kristo 6 witangiye kuba incungu
ya bose. Ibyo byahamijwe mu gihe cyabyo,7 ari cyo cyatumye
nshyirirwaho kuba umubwiriza n’intumwa (ndavuga ukuri,
simbeshya) n’umwigisha wo kwigisha abanyamahanga kwizera
n’ukuri.
™Yohana 4:31-42
31
Batarahagera abigishwa be baramwinginga bati “Mwigisha,
akira ufungure.
32
 $UDEDEZLUD DWL ³0¿WH LE\RNXU\D PXWD]L´ 33 Abigishwa be
barabazanya bati “Mbese hari uwamuzaniye ibyokurya?” 34 Yesu
arababwira ati “Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye
ashaka, no kurangiza umurimo we.35 Mbese ntimuvuga ngo
‘Hasigaye amezi ane isarura rigasohora?’ Dore ndababwira,
nimwubure amaso murebe imirima yuko imaze kwera ngo
isarurwe.36 Umusaruzi ahabwe ibihembo, ateranirize imyaka
ubugingo buhoraho ngo umubibyi n’umusaruzi banezeranwe,37
kuko iri jambo ari iry’ukuri ngo ‘Habiba umwe, hagasarura
undi.’ 38 Nabatumye gusarura ibyo mutahinze, abandi barakoze
namwe mwazunguye umurimo wabo.” 39 Nuko benshi mu
Basamariya bo muri uwo mudugudu bizera Yesu, kuko bumvise

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center


12
amagambo y’uwo mugore ahamya ati “Yambwiye ibyo nakoze
byose.”40 Nuko Abasamariya bamusanze baramwinginga ngo
agumane na bo, asibirayo kabiri. 41 Hizera abandi benshi
baruta aba mbere, kuko biyumviye ijambo rye. 42 Maze babwira
uwo mugore bati “Noneho si amagambo yawe yonyine aduteye
kwizera, kuko natwe twiyumviye tukamenya ko uyu ari we
Mukiza w’abari mu isi koko.”
™Yohana 10:16
16
0¿WHQ¶L]LQGLQWDPD]LWDULL]RPXULXUXUXJRQD]RQNZLUL\H
kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba umukumbi umwe,
zigire umwungeri umwe.
™Yohana 21:15-17
15
Nuko bamaze kurya Yesu abaza Simoni Petero ati “Simoni
mwene Yona, urusha aba kunkunda?” Aramusubiza ati “Yee,
Mwami, uzi ko ngukunda.” Aramubwira ati “Ragira abana
b’intama banjye.” 16 Yongera kumubaza ubwa kabiri ati
“Simoni mwene Yona, urankunda?” Aramusubiza ati “Yee,
Mwami, uzi ko ngukunda.” Aramubwira ati “Ragira intama
zanjye.”17 Amubaza ubwa gatatu ati “Simoni mwene Yona,
urankunda?” Petero ababazwa n’uko amubajije ubwa gatatu
ati “Urankunda?” Nuko aramusubiza ati “Mwami, umenya
byose, uzi kandi ko ngukunda.” Yesu aramubwira ati “Ragira
intama zanjye.
™Luka 15:3-7
3
Abacira uyu mugani ati 4³1LQGHPXULPZHZDEDD¿WHLQWDPD
ijana akazimiza imwe muri zo, ntasige izindi mirongo urwenda
n’icyenda mu gasozi, akajya gushaka iyazimiye kugeza aho ari
buyibonere? 5Iyo ayibonye ayiterera ku bitugu yishimye, 6yagera
mu rugo agahamagara incuti ze n’abaturanyi be akababwira
ati ‘Twishimane kuko mbonye intama yanjye yari yazimiye.’

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center 13


7
Ndababwira yuko mu ijuru bazishimira batyo umunyabyaha
umwe wihannye, kumurutisha abakiranuka mirongo urwenda
n’icyenda badakwiriye kwihana.
• Ni ryo sezerano riduhesha imigisha myinshi uhereye ubu
n’iteka ryose

Ni yo mpamvu ituma tureka byose kugira ngo duhabwe ikiruta


LELQGL,PDQDLGX¿WL\HPXJDNL]D

™Itangiriro 49:25
25
Ibyo byakozwe n’Imana ya so, izagufasha, Byakozwe
n’Ishoborabyose, izaguha umugisha. Imigisha iva hejuru mu
ijuru, N’imigisha iva mu mazi y’ikuzimu, N’imigisha yo mu
mabere n’iyo mu nda.
™Yohana 6:27-29
26
Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko
ibimenyetso mwabonye atari byo bituma munshaka, ahubwo
ni ya mitsima mwariye mugahaga 27 Ntimukorere ibyo kurya
bishira, ahubwo mukorere ibyo kurya bigumaho kugeza ku
bugingo buhoraho, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko Se
ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo.” 28 Baramubaza
bati “Tugire dute ngo dukore imirimo y’Imana?” 29 Arabasubiza
ati “Umurimo w’Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye.”
™Yohana 4:28-30
28
Nuko uwo mugore asiga ikibindi cye, aragenda ajya mu
mudugudu abwira abantu ati 29 “Nimuze murebe umuntu
umbwiye ibyo nakoze byose, murebe ahari ko ari Kristo!” 30
Bava mu mudugudu ngo baze aho ari.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center


14
™Luka 5:9-11
9
Kuko ubwe yari yumiwe n’abari kumwe na we bose babonye
L]R¿EDIDVKH
10
na Yakobo na Yohana bene Zebedayo bari bafatanije na Simoni
na bo birabatangaza. Yesu abwira Simoni ati “Witinya, uhereye
none uzajya uroba abantu.” 11 Bamaze kugeza amato yabo ku
nkombe, basiga byose baramukurikira.
™Mariko 10:28-30
28
Nuko Petero aramubwira ati “Dore twebweho twasize byose
turagukurikira.”
29
Yesu aramubwira ati “Ndababwira ukuri yuko ntawasize inzu,
cyangwa bene se, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa
se, cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bwanjye no ku
bw’ubutumwa bwiza, 30 utazahabwa ibibiruta incuro ijana muri
iki gihe cya none, ari amazu, ari bene se, ari bashiki be, ndetse
na ba nyina, n’abana, n’amasambu, hamwe no kurenganywa,
maze mu gihe kizaza akazahabwa ubugingo buhoraho.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center 15


• Nibyo bigaragaza urukundo n’imbabazi tugirira bagenzi
bacu bagiye kwicwa urupfu rubi

™Imigani 24:11-12
11 Abajyanirwa gupfa ubarokore, Kandi abarindiriye kwicwa
ntubazibukire. 12 Nuvuga uti “Dore ntabwo twabimenye”,
Ntuzi ko Igera imitima ari yo ibizi? Irinda ubugingo bwawe
ni yo ibimenya, Mbese ntizagororera umuntu wese ibihwanye
n’imirimo yakoze?
™Abaroma 10:9-16
9
Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu
mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, 10 kuko umutima
ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa
akaba ari ko yatuza agakizwa.11 Kuko ibyanditswe bivuga biti
“Umwizera wese ntazakorwa n’isoni.” 12 Nta tandukaniro
ry’Umuyuda n’Umugiriki, kuko Umwami umwe ari Umwami
wa bose, ni we ubereye abamwambaza bose ubutunzi, 13 kuko
umuntu wese uzambaza izina ry’Umwami azakizwa. 14 Ariko
se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate
bataramwumva? 15 Kandi bakumva bate ari nta wababwirije?
Kandi babwiriza bate batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo
“Mbega uburyo ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza
cyane!” 16 Icyakora abumviye ubutumwa bwiza si bose, kuko
Yesaya yavuze ati “Mwami ni nde wizeye ubutumwa bwacu?”

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center


16
• Niryo rihesha Imana icyubahiro ari na yo mpamvu yacu yo
kubaho n’agaciro kacu gahoraho mu maso y’Umwami wacu.

™Yohana 15:8, 16
8Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi,
mukaba abigishwa banjye.
Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi
16

mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto, imbuto


zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina
ryanjye akibahe.
™Yesaya 43:6-7
6
Nzabwira ikasikazi nti ‘Barekure’, n’ikusi mpabwire nti
µ:LEƯPDQD¶7 Nzanira abahungu banjye bave kure, n’abakobwa
banjye bave ku mpera y’isi, nzanira umuntu wese witiriwe izina
ryanjye, uwo naremeye kumpesha icyubahiro. Ni jye wamuremye,
ni jye wamubumbye.
™1 Abatesalonike 2:19-20
19
Ibyiringiro byacu ni iki, cyangwa ibyishimo, cyangwa ikamba
ryo kwirata? Si mwebwe se mu maso y’Umwami wacu Yesu,
ubwo azaza? 20 Kuko ari mwe cyubahiro cyacu n’ibyishimo
byacu

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center 17


ISOMO RYA GATATU

INZITIZI KU IVUGABUTUMWA
1. IMIKORERE/UBURIGANYA BWA SATANI

¾Satani, abadayimoni be n’abantu akoresha baturwanya


kugira ngo ivugabutumwa ryoye kuvugwa: Kwanga
gutanga uruhushya cyangwa visa ku bakozi b’Imana nta
mpamvu igaragara, gutoteza abavugabutumwa, kubateza
indwara z’amoko anyuranye n’ibindi.

¾Guhumisha cyangwa kurangaza abavugabutumwa:


.ZHPHUD NR LYXJDEXWXPZD ULGD¿WH DJDFLUR NR
ULWLKXWLUZD NXEHUD LELQGL EL¿WH DJDFLUR NXUXVKD
ivugabutumwa kandi byihutirwa.

¾Ubwibone, ubwoba butewe n’icyo abandi batuvugaho,


NZLVK\LUDPR NR QWDF\R XVKRER\H F\DQJZD NR XGD¿WH
umuhamagaro wo kuvuga ubutumwa bwiza: Kwemera
ko ivugabutumwa ryahariwe abahanga mu by’umurimo
w’Imana, ko atari iby’umuntu wese cyangwa ko ari
igikorwa giteye isoni mu gihugu.

¾Kuba utarateguwe mu mwuka, mu bwenge, mu mubiri,


mu bikoresho no mu mutungo uzakoresha: kutitegura
ubwabyo ni ukwitegura gutsindwa. Mu gikorwa icyo
aricyo cyose uteganyamo kugera ku ntego zishimishije,
gutegurwa ni rwo rufunguzo rutugeza kuri za ntego.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center


18
¾Kutamenya ibibazo by’aho ushaka gukorera kandi
wagombye kuhakorera inyigo inononsoye, ndetse
byashoboka ukahakorera inyigo y’ikarita yaho yo mu
mwuka na gahunda iteguwe neza kugira ngo ugere ku
musaruro ushimishije.

2. INYIGISHO CYANGWA IMYIZERERE Y’UBUYOBE


YITAMBIKA IVUGABUTUMWA

™Yohana 4:19-26
19
Umugore aramubwira ati “Databuja, menye yuko uri
umuhanuzi. 20Ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu
musozi, namwe mukagira ngo i Yerusalemu ni ho hakwiriye
gusengerwa.” 21Yesu aramusubiza ati “Mugore, nyizera. Igihe
kizaza, ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyu musozi
cyangwa i Yerusalemu. 22Dore mwebweho musenga icyo mutazi,
ariko twebwe dusenga ibyo tuzi kuko agakiza kava mu Bayuda.
23
Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri
basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko
bene abo ari bo bamusenga. 24Imana ni Umwuka, n’abayisenga
bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.” 25Umugore
aramubwira ati “Nzi yuko Mesiya azaza, ari we witwa Kristo,
kandi ubwo azaza azatubwira byose.” 26Yesu aramubwira ati
“Ni jye tuvugana.”
Amateka y’uyu mugore cyangwa imyemerere y’abasekuruza
yarazwe yamubuzaga kwizera umucunguzi wari imbere ye,
byari bimukomereye kumwemera. Inyigisho duhabwa mu
bwana bwacu ziraduherekeza, ni nazo zigena uko twitwara
imbere y’izindi nyigisho zose dufata nk’inzaduka.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center 19


™Ibyakozwe n’Intumwa 17:18

Bamwe mu banyabwenge bitwa Abepikureyo, n’abandi bitwa


18

Abasitoyiko bahura na we. Bamwe muri bo barabazanya bati


“Uyu munyamagambo arashaka kuvuga iki?” Abandi bati
“Ubanza ari uwigisha abantu imana z’inzaduka.” (Babivugiye
batyo kuko yavugaga ubutumwa bwiza bwa Yesu n’ubwo
kuzuka.).

™Ibyakozwe n’Intumwa 19:24-29

24
Umuntu witwaga Demetiriyo, umucuzi w’ifeza, yacuraga mu
ifeza ibishushanyo by’urusengero rwa Arutemi, akungukira
abacuzi be byinshi. 25Nuko abateraniriza hamwe n’abandi
bakoraga uwo mwuga, arababwira ati “Mwa bagabo mwe, muzi
yuko ubutunzi bwacu buva kuri uyu mwuga. 26Murareba kandi
murumva yuko atari muri Efeso honyine, ahubwo no mu Asiya
KD¿\DKRVH3DZXORXZR\RKHMHDEDQWXEHQVKLDNDEDKLQGXUD
ati ‘Imana zaremwe n’abantu si imana nyakuri.’ 27Nuko uretse
ko umwuga wacu wajya mu kaga ugahinyurwa, n’urusengero
rw’imanakazi ikomeye Arutemi na rwo rwahinyurwa, kandi iyo
abo muri Asiya bose n’abari mu isi yose basenga yakurwaho
icyubahiro cyayo gikomeye.”
Na bo babyumvise batyo bagira umujinya mwinshi, barasakuza
28

bati “Arutemi y’Abefeso irakomeye!” 29Maze umudugudu wose


uravurungana, bose birukira icyarimwe bajya mu iteraniro
ry’ibirori, bakurura Gayo na Arisitariko b’Abanyamakedoniya
bagendanaga na Pawulo.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center


20
Iyo turi imbere y’umuntu cyangwa y’iteraniro ry’abantu
bigishijwe cyangwa barezwe mu buryo bunyuranye n’Ivanjili,
tuba dukeneye Umwuka Wera kugira ngo tugire ubwenge bwo
JXNRVRUD WXWDQHQJD F\DQJZD WXWDM\D LPSDND ]LGD¿WH DJDFLUR
NXNR ,YDQMLOL L¿WH LPEDUDJD ]R NZHPH]D EXUL PXQWX XVKDND
agakiza, abiheshejwe n’Umwuka Wera.
1LE\L]DNR8PXQWX\DEDD¿WHXEXPHQ\LUXVDQJHNXP\HPHUHUH
y’abantu kugira ngo hafashwe abo satani yashyize mu mutego
w’inyigisho z’ibinyoma zishingiye ku irari ry’umubiri, iry’amaso
n’ubwibone bw’ubuzima.
™Abakolosayi 2:8-10, 18-22
8
Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu
n’ibihendo by’ubusa bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe
na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze
ya mbere y’iby’isi bidakurikiza Kristo. 9Nyamara muri we
QL KR KDUL Nnj]XUD N¶8EXPDQD NRVH PX EXU\R EZ¶XPXELUL
10
Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w’ubutware bwose
n’ubushobozi bwose. 18Ntihakagire umuntu ubavutsa ingororano
]DQ\XD]LEDYXNLVKLMHNZLKLQGXUDQN¶XZLFLVKDEXJX¿QRJXVHQJD
abamarayika, akiterera mu byo atazi atewe kwihimbariza ubusa
n’ubwenge bwa kamere ye, 19 ntiyifatanye na wa Mutwe, ari
wo umubiri wose uvanaho gukura kwawo gutangwa n’Imana,
ugatungwa n’ibyo ingingo n’imitsi bitanga, ugateranywa neza
na byo.20Nuko rero niba mwarapfanye na Kristo, mukaba
mwarapfuye ku migenzereze ya mbere y’iby’isi, ni iki gituma
mwemera kuyoboka amategeko y’imihango nk’aho mukiri ab’isi,
21
(ngo “Ntugafateho, ntugasogongereho, ntugakoreho”, 22kandi
ibyo byose biba biheze iyo biriwe), mugakurikiza amategeko
n’inyigisho by’abantu?

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center 21


™1Timoteyo 4:1
1
Ariko umwuka avuga yeruye ati mu bihe bizaza, bamwe
bazagwa bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n’inyigisho
z’abadayimoni.

Hariho inyigisho z’abadayimoni n’inyigisho z’abantu zigenda


mu isi zishaka kubuza abantu kumva Ivanjili (ubutumwa bwiza)
y’Umwami wacu Yesu Kristo igamije guhesha agakiza ubugingo
bwabo. Satani akoresha izo nyigisho mbi kugira ngo zihumishe
ubwenge bw’abo bantu kugira ngo umucyo w’Ivanjili (Ijambo
cyangwa ubutumwa bwiza) ya Yesu Kristo utabarasira.
™2Abakorinto4:3-6
3
Ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe
abarimbuka 4ari bo batizera, abo imana y’iki gihe yahumiye
imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo,
ari we shusho y’Imana utabatambikira. 5Kuko tutabwiriza
abantu ibyacu, ahubwo tubabwiriza ibya Kristo Yesu ko ari we
Mwami, natwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yesu. 6 Imana
yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye
mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya
ubwiza bw’Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center


22
3. INGINGO Z’INGENZI ZITERA IMPAKA ZIKAZANA
UBUYOBE

• Imiterere y’Imana n’imikorere yayo


¾Imana data
¾Yesu kristo umwana w’Imana
¾Umwuka wera
• Guhumekerwa n’ubutware bw’ijambo ry’Imana:
Bibiliya
• Agakiza n’ibikorwa by’umuntu
• Umubatizo n’ibindi bimenyetso byo kwizera
• Ibyiringiro cyangwa iherezo ry’abizera

Ingingo tumaze kuvuga haruguru ni zo zitumvikanwaho, ariko


kuri twe abemera ivanjili (Ijambo cyangwa ubutumwa bwiza),
twemera ko:
• Imana ari Imwe igaragarira mu bayigize batatu kandi
bahoraho iteka ryose: Imana Data, Umwana na Mwuka
Wera.

• %LELOL\D QL ,MDPER U\DKXPHWVZH Q¶,PDQD UL¿WH


ubushobozi bwose bwo gutandukanya ikibi n’icyiza,
rihora ari rishya muri ibi bihe no mu bwoko bw’abantu
ubwari bwo bwose, kandi umuntu ashobora kuribamo
mu mwuzuro waryo muri Yesu Kristo no mu mbaraga
z’Umwuka Wera.
• Agakiza tugahabwa n’ubuntu binyuze kubwo kwizera
Yesu Kristo wenyine. Ibikorwa biza nk’ingaruka nziza
z’agakiza si byo bitugira abakwiriye agakiza kuko
ni kubw’impamvu y’imirimo myiza yaduteguriwe
mbere y’uko turemwa kugira ngo tuyigenderemo igihe
dukijijwe.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center 23


• Kubatizwa, ifunguro ryera, gushyingirwa ni ibikorwa
by’agaciro: Umwami wacu atwumvisha ko dukwiye
kubishyira mu bikorwa kugira ngo bihamye kwizera
kwacu kandi bishimangire ubumwe bwa kivandimwe,
dutegereje kuzabana n’Umwami wacu no gusangira
hamwe na we ubuzima buhora iteka ryose.

• Ijuru ririho, ni ryo tuzabamo iteka ryose n’abamarayika


b’Imana, n’umuriro uhoraho uriho, ni ryo herezo
ry’abatizera n’abanyabyaha hamwe na Satani
n’abadayimoni be.

• Yesu Kristo aragaruka vuba azanywe no kutujyana ngo


tubane na we mu cyubahiro gihoraho iteka ryose no
gucira urubanza abazima n’abapfuye.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center


24
ISOMO RYA KANE

UBUTUMWA BW’IVANJILI CYANGWA


UBUTUMWA BWIZA

1. UBUTUMWA BWA BIBILIYA BUGARAGAZWA


HAKURIKIJWE INTEGO N’ABANTU BUGENEWE.
UBUTUMWA BWIZA NI UBUSHINGIYE KU
GIKORWA CY’UMUSARABA N’IGISUBIZO
CY’UMUNTU KUBIJYANYE N’AGAKIZA.

Ubwo butumwa bwiza bugomba kuba busobanutse, mu


magambo make, bukagaragaza izi ngingo enye zibugize:
• Umugambi w’Imana ku muntu w’umunyabyaha
• Intege nke z’umuntu mu kwakira umugambi w’Imana
cyangwa kwinjira muri uwo mugambi w’Imana
• Kwitanga kw’Imana kugaragazwa n’igikorwa
cy’Umusaraba i Gologota
• Igisubizo cy’umuntu cyangwa icyo umuntu asabwa
kubw’icyo gikorwa cy’Umusaraba

2. ZIMWE MU NGERO ZA BIBILIYA KU BUTUMWA


BW’IJAMBO RY’IMANA CYANGWA UBUTUMWA
BWIZA

• Yohana 4:7-30
9Umurongo 7-9: Ijambo ry’ibanze (Gutegura/
kubonana n’abo ushaka kugezaho ubutumwa)
9Umurongo 10: Kugaragaza umugambi w’Imana wo
gutanga amazi y’ubugingo kubabishaka.
9Umurongo 11-13: Intege nke z’umuntu mu kwakira
umugambi w’Imana.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center 25


9 Umurongo 14-15: Igitambo cy’Imana muri Yesu
Krisito: kumara inyota, twakira Kristu ubwe no
guhinduka isoko y’ubugingo iteka ryose.
9 Umurongo 16-30: Icyo umugore yasabwaga kuri
icyo kibazo cyangwa ku gitambo cy’Imana ku
musaraba.

• Ibyakozwe n’intumwa 2:14-40


9Umurongo 14-15: Ijambo ryinjiza mu kibazo /
kumenya ibibazo biriho no kubishakira ibisubizo
9Umurongo 16-21: kugaragaza umugambi w’Imana
kuri Isirayeli
9Umurongo 22-29: Intege nke z’umuntu mu
kwakira umugambi w’Imana, ndetse ntibawiteho,
ari byo byatumye Imana yemera gutanga igitambo
cy’umusaraba.
9Umurongo 30-36: Igitambo cy’Imana muri Yesu
Kristo.
9Umurongo 37-40: Icyo umuntu asabwa kuri icyo
gitambo cy’Imana ku musaraba

• Ibyakozwe n’intumwa 8:26-39


9Umurongo 26-29: Umugambi w’Imana ku gakiza
k’umunyetiyopiya w’inkone
9Umurongo 30-34: Intege nke z’umunyetiyopiya mu
kwakira umugambi w’Imana
9Umurongo 35: Igitambo cy’Imana cyangwa
ubutumwa bw’agakiza muri Yesu Kristo
9Umurongo 36-39: Igisabwa /igisubizo cy’inkone ku
butumwa yamenyeshejwe.

• Ibyakozwe n’Intumwa 10:1-48


9Umurongo 1-8: Umugambi w’Imana ku gakiza ka
Korneliyo n’umuryango we
9Umurongo 9-33: Intege nke karemano z’umuntu mu

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center


26
kwakira umugambi w’Imana.
9Umurongo 34-43: Igitambo cy’Imana ku gakiza
k’ubuntu muri Yesu Krisito
9Umurongo 44-48: Igisubizo cy’abo ubutumwa
bwagenewe gishingiye ku kwizera Yesu Kristo, no
kuzura umwuka Wera no kubatizwa mu mazi menshi.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center 27


ISOMO RYA GATANU

UBURYO BUTANDUKANYE BWO KUVUGA


UBUTUMWA BWIZA N’ISHYIRWA MU
BYICIRO RY’IVUGABUTUMWA

1. KU BIJYANYE N’ABABWIRWA UBUTUMWA BWIZA


CYANGWA ABO UBUTUMWA BWIZA BUGENEWE

Dushobora gusobanura igikorwa cy’ivugabutumwa bitewe


n’uko tubwiye umuntu umwe, abantu bishyize hamwe cyangwa
imbaga y’abantu benshi. Icyo gihe tuzavuga ko ari ubutumwa
bwiza umuntu ku wundi, ku bantu bishyize hamwe cyangwa ku
mbaga y’abantu benshi

2. UKO BIYEGEREZA ABO BAGEZAHO UBUTUMWA


BWIZA

Ubutumwa bwiza bushobora kubwirwa abo bwagenewe


tubareba cyangwa tutabareba hakoreshejwe Radio, Televiziyo
n’ibindi bikoresho binyuranye

3. KU BIJYANYE N’IMYITEGURO CYANGWA NA


GAHUNDA Y’IVUGABUTUMWA

• Ivugabutumwa rishobora gukorwa ridakorewe


gahunda (urugero: Ahabereye ikiriyo, mu modoka,
mu ndege cyangwa gariyamoshi, mubo wagiye gusura)
ubitewe n’Umwuka w’Umwami Yesu Kristo.

• Ivugabutumwa rishobora gutegurwa no gushyirwa


kuri gahunda, hateganijwe umusaruro utubutse kandi
ufatika mu kigero gishoboka.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center


28
4. KU BIJYANYE N’UKO UBUTUMWA BWIZA
BUSHINGIYE KURI RUKURUZI

Ubutumwa bwiza bushobora kwishingikiriza ku kintu cya


kurura amatsiko y’abantu.
Urugero:
• Petero na Yohana bashingiye ku gitangaza cy’umuntu wari
wararemaye, yicaye ku muryango w’irembo ry’urusengero
ryitwa Ryiza, byabashoboje kubwiriza ubutumwa bwa
Yesu Kristo.
• Petero uwo yari yarishingikirije ku bari baje mu munsi
mukuru wa Pentekote, bituma ababwira ubutumwa
bw’agakiza Imana itangira ubuntu muri Yesu Kristo.
• Ubuhamya bw’umuntu, indirimbo cyangwa indi mpano
y’Umwuka nk’impano y’ibitangaza cyangwa ikiza
indwara, n’indi.
• Umunsi mukuru ukorewe mu muryango: kwifuriza
umwaka mwiza, gutaha inzu, gukora igiterane nk’ikiriyo
gihuza abantu benshi, bishobora kuba imbarutso yo
kubagezaho ubutumwa bwiza.

5. KU BIJYANYE NO KUVUGA UBUTUMWA BWIZA


BUSHINGIYE KU NTEGO CYANGWA ICYIFUZO

Ubutumwa bwiza bushobora kuvugwa kugira ngo


hatangizwe igikorwa cy’Imana nko kubaka inzu y’Imana
aho itabonekaga cyangwa ahantu hakenewe gushyirwa inzu
ya Bibiliya.
Bashobora no kuvuga ubutumwa kugira ngo bazane abantu
ku Mwami Yesu Kristo hagamijwe gushyigikira igikorwa
cy’itorero ry’Umwami aho ryubatswe cyangwa aho icyo
gikorwa cy’Ivugabutumwa gisanzwe gikorerwa.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center 29


ISOMO RYA GATANDATU

UKO BATEGURA IGIKORWA


CY’IVUGATUMWA KIGERA KU NTEGO
ISHIMISHIJE (KU MUSARURO UFATIKA)
Luka 14:28-32
28
“Ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu y’amatafari ndende,
utabanza kwicara akabara umubare w’impiya zayubaka, ngo
DPHQ\H\XNRD¿WHL]LNZLUL\HNX\X]X]D"29Kugira ngo ahari ataba
amaze gushyiraho urufatiro, akananirirwa aho atayujuje, maze
ababireba bose bagatangira kumuseka bati 30‘Uyu yatangiye
kubaka inzu, ariko ntiyabasha kuyuzuza.’ 31“Cyangwa se hari
umwami wajya kurwana n’undi, ntabanze kwicara ngo ajye
inama yuko yabasha gutabarana n’ingabo ze inzovu imwe, ngo
DUZDQH Q¶XPXWH\H D¿WH LQJDER ]H LQ]RYX HE\LUL" 32Bitabaye
bityo, wa wundi akiri kure cyane atuma intumwa ze, akamubaza
icyo yamuhongera ngo babane amahoro.
Ibyo bimaze kuvugwa byerekana ko ari iby’agaciro gutegura
igikorwa kigamije intego ishimishije, mu yandi magambo
kigera kuri ya mibare yateganyijwe kandi bidatwaye amafaranga
menshi cyangwa ibikoresho byinshi.

1. KWITEGURA MU MWUKA
Kuvuga ubutumwa ni igikorwa cyo gutera umwanzi satani
aho arindiye kugira ngo habohorwe abagizwe imbohe na we.
Ni intambara rero yo kubohoza abagizwe imbohe n’imbaraga
z’umwijima. Ibyo bidusaba kwitegura neza mu Mwuka no
kumenya neza ko twiteguye koko.

Amasengesho, amasengesho, amasengesho afatika,


asobanutse kandi ahoraho, ashingiye ku gishushanyo mbonera

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center


30
cy’umwuka nyacyo ni cyo gikorwa ngenderwaho cy’ibikorwa
by’Umwuka byose cyane cyane Ivugabutumwa.

2. GUTEGURA IMITIMA Y’ABAVUGABUTUMWA


NGO BASOBANUKIRWE UKO IGIKORWA
CY’IVUGABUTUMWA KIZASHYIRWA MU
BIKORWA
Kugira ishyaka no gusobanikirwa icyo Ivugabutumwa rigamije
ni ngombwa kugira ngo Ivugabutumwa rikorwe neza, kugira
ngo bose nk’umuntu umwe bahagurukire icyo gikorwa.

3. GUKORA GAHUNDA N’IGISHUSHANYO MBONERA


CYANGWA GUTEGURA MBERE GAHUNDA
Y’IVUGABUTUMWA, MU GIHE BUVUGWA, NA
NYUMA
• Kumenya aho buzavugirwa, aho ubutaka bugarukiye
cyangwa abagenewe kubwirwa ubutumwa bwiza
• Kumenya ko ibyangenwe n’ibisabwa bihari, ko abo basabwa
kunyuraho bazwi, ko amatsinda yose yashyizwe mu myanya,
ko bashoboye kugera ku mubare ushimishije w’abarebwa
n’Ivugabutumwa, ko gahunda zinyuranye zakozwe, ko
ingamba zo kuzakurikirana abakiriye agakiza zinoze kandi
zisobanutse n’ibindi.
Ibyo byose bigomba gukorwa neza kugira ngo bazagere ku
musaruro ushimishije.

4. GUTEGURA GAHUNDA Y’IBIKORESHO BIKENEWE


N’UKO BIZAKORESHWA

5. GUTEGURA AHO AMAFARANGA AZAVA HAMWE


N’INGENGO Y’IMARI ISOBANUTSE.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center 31


ISOMO RYA KARINDWI

UKO BAYOBORA IGIKORWA


CY’IVUGABUTUMWA
Ubutumwa bushobora kuvugwa n’umuntu umwe wiyemeje
kuzana umuntu umwe cyangwa benshi ku Mwami (Umuryango,
abari hamwe mw’ishuri, abakorana mu ruganda…)
Ubutumwa bushobora kuvugwa n’abantu bishyize hamwe
biyemeje guhamiriza Yesu ku muntu umwe, mu gatsiko k’abantu
cyangwa mu mbanga y’abantu. Iyo biyemeje Ivugatumwa
ry’abantu nyamwinshi (batazwi umubare), kuri aba Ubutumwa
bushobora kuvugwa bari ahantu hamwe cyangwa se bakoresheje
Radiyo cyangwa Televiziyo.
Iyo abavugabutumwa bateguwe mu Mwuka, mu bwenge, muri
tekiniki no mu mutungo (amafaranga) bashobora gutangira
igikorwa cy’Ivugabutumwa.

1. KUBWIRIZA UBUTUMWA BWIZA URI UMUNTU


UMWE

Byaba byiza igihe cyose ko abavugabutumwa baba babiri,


nk’uko Umwami Yesu yabikoze yohereza babiri mu bigishwa
be aho yagombaga kujya wenyine.
Luka 10:1-2
1
Hanyuma y’ibyo Umwami Yesu atoranya abandi mirongo
irindwi, atuma babiri babiri ngo bamubanzirize, bajye mu
midugudu yose n’aho yendaga kujya hose. 2 Arababwira ati
“Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge
nyir’ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center


32
Nyamara, kuko Ivugabutumwa ari umurimo wacu wa buri munsi,
birashoboka ko umuntu yakwisanga wenyine kandi agomba
kuvuga Ubutumwa bwiza ku muntu umwe, ku gatsiko k’abantu
cyangwa ku bantu benshi. Tugomba rero kuvuga Ubutumwa
bwiza bw’Umusaraba wa Kristo mu mbaraga z’Umwuka Wera,
twishingikirije kuri nyir’ibisarurwa, uzi uko yiyegereza n’uko
yemeza agakiza abayobejwe na Satani.
Dore uko wabwiriza Ubutumwa Bwiza uri umuntu umwe:
• Kwegera mu kinyabupfura umuntu ugezaho ubutumwa,
nk’uko Yesu yabigiriye umusamariyakazi, akamwegera
ndetse bakagirana ikiganiro.
• Kuvuga Ubutumwa utanyuze iruhande, mu magambo
asobanutse, nta buriganya kandi udakoresheje igitugu.
• Kumenya neza ko ibice bine by’Ubutumwa bwiza
byamenyeshejwe uwo ubwira:
¾Umugambi w’Imana,
¾Kudashobora kwikiza k’umuntu ubwe,
¾Igitambo cy’Imana ku musaraba
¾Igisubizo cy’umuntu mu kwakira agakiza muri Yesu
Kristo.
• Guha uwakira Agakiza umwanya wo kugaragaza icyo
ahisemo no kumuyobora, amaze kugaragaza ko yiyemeje
guha ubuzima bwe Kristo.
• Kuyobora uwakiriye Agakiza uko azakurikiranwa mu
buzima bwe bushya. Urugero, kumugira inama yo kujya mu
Itorero aho Yesu Kristo yemerwa nk’Umwami n’Umukiza
w’abantu, aho Ijambo ry’Imana (Bibiliya) ryigishwa neza.
• Kumuha umuntu ukijijwe kandi baziranye kugira ngo amube
KD¿PXULXEZREX]LPDEXVK\D
• Kumusengera kugira ngo Imana imukuze mu buzima bwe
bw’umwuka no kwishimira ko yabaye umwe na Kristo kuko
muri we tuboneramo ibyo dukeneye byose.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center 33


Abokolosayi 2:9-10
9
1\DPDUD PXUL ZH QL KR KDUL Nnj]XUD N¶8EXPDQD NRVH PX
buryo bw’umubiri. 10Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe
w’ubutware bwose n’ubushobozi bwose.
2 Petero 1:3-5
3
kuko imbaraga z’ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose
EL]DQDXEXJLQJRQRNnjEDKD,PDQDWXEXKHVKHMZHQRNXPHQ\D
neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n’ingeso ze nziza. 4Ibyo
ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi,
bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufatanya na kamere
y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe
mu isi no kwifuza. 5Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose,
kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho
kumenya.
• Uwabwiwe Uutumwa bwiza aramutse atabwakiriye,
tugomba kumugaragariza ubugwaneza mu rukundo
n’impuhwe, twirinda igitugu ahubwo twizera
Umwami n’Umwuka Wera we wenyine wemeza
abantu iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka
kandi akanabayobora mu kuri kose. Umurimo wacu
ugarukira mu kwamamaza Yesu Kristo mu buryo
bwumvikana kandi bworoshye twizera Umwuka
Wera kubw’umusaruro wa none cyangwa wo mu
gihe kizaza, umusaruro uboneka n’utaboneka.

2. KUBWIRIZA UBUTUMWA BWIZA MURI BENSHI

Mu gihe akazi ko kuvuga Ubutumwa gakorwa n’abantu bishyize


hamwe, kwitegura no gushyira abantu mu myanya birangiye,
hakorwa ibi bikurikira:

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center


34
• Guhurira hamwe aho bazahagurukira kugira ngo
basengere icyo gikorwa, bahuje mutima, bishyire mu
maboko y’Imana, mbere yo gutangira icyo gikorwa
• Kwakira “amabwiriza” abahamagarira kugira
imyitwarire myiza no gushyira mu bikorwa ibyo
bigishijwe
• Gusobanura no kumenyesha mu buryo busobanutse
gahunda cyangwa igihe buri muvugabutumwa azagomba
kubahiriza.
Urugero: Niba ari kuvuga ubutumwa mu muryango
watumiye abavandimwe, nk’uko byagenze kwa Koruneliyo
(Ibyakozwe n’Intumwa10), cyangwa mu gusangira, agape,
ikiriyo cyangwa kwizihiza umunsi w’amavuko, ibi bintu
bikurikira bigomba gukorwa:
9Gusobanura igihe cyo kwakira abantu no kubaha
amafunguro;
9Gusobanura igihe cyo kuririmba;
9Gusobanura igihe cyo gutanga ubuhamya;
9Gusobanura igihe cyo kuvuga Ubutumwa Bwiza no
kwakiriza agakiza ababyiyemeje;
9Gusobanura igihe cy’amasengesho ku bakiriye agakiza
cyangwa abarwayi cyangwa ibindi bibazo;
9Gusobanura igihe cyo gusoza ibyo bikorwa no
NXPHQ\HNDQLVKD DED]DED KD¿ \¶DEDNLUL\H <HVX .ULVWR
nk’Umwami n’Umukiza cyangwa abakangukiye
kugendera mu buzima bw’abizera.
Niba ari igiterane cy’ivugabutumwa ku bantu benshi, uburyo
bikorwa ni bumwe, uretse ko hadateganywa umwanya wo guha
abantu icyo kunywa cyangwa icyo kurya nk’igihe cy’ubusabane
(Agape cyangwa ivugabutumwa ryo mu rugo).

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center 35


ISOMO RYA MUNANI

UKO BAKURIKIRANA IGIKORWA


CY’IVUGABUTUMWA KU BURYO
BUSHIMISHIJE

Gukurikirana igikorwa cy’Ivugabutumwa ni ngombwa cyane;


kuko igihe bitagenze neza, byasa n’aho bakoreye umuyaga.
Itegurwa ryo gukurikirana igikorwa cy’ivugabutumwa ni
ngombwa ko ritegurwa mbere yo kujya aho bazavugira
ubutumwa, rigakorwa neza, bidahubukiwe.

1. AMAKARITA Y’ABIYEMEJE GUKIZWA CYANGWA


IMPAPURO ZIGARAGAZA UKO ABAKIJIJWE
BAZAKURIKIRANWA

Izo nyandiko zigomba gutegurwa neza ku buryo uzakira Agakiza


(uwakijijwe) ashobora kuzuzuza, atanga amakuru amureba
kugira ngo bashobore kumugeraho cyangwa kumenya amakuru
amureba.

2. INYANDIKO ZITANGA AMAKURU CYANGWA


ZIGARAGAZA UKO UWAKIRIYE AGAKIZA
ASHOBORA KWITWARA MU BUZIMA BUSHYA
MURI YESU KRISTO (INYIGISHO Z’IBANZE)

Izo nyandiko zishobora kurangwa n’ibi bikurikira:


• Aho amatorero yizewe cyangwa ibigo bya gikristo byizewe
bibarizwa, kugira ngo uwakiriye Agakiza abashe guhura
n’abamufasha muri ubwo buzima bushya bwa gikristo.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center


36
• Izo nyandiko zishobora kandi kugaragaza ibintu by’ibanze
(a, b, c, …) umukristo wese agomba kumenya ku wo ari
we muri Kristo n’icyo asabwa gukora kugira ngo akure mu
Mwuka no gukomera muri ubwo buzima bushya ari hamwe
n’Umwami Yesu Kristo.
3. GUTEGURA ABAKURIKIRANA ICYO GIKORWA
CYANGWA ABAJYANAMA MU BUZIMA
BW’UMWUKA NO KUBAHUGURA KUGIRA NGO
BAKORE UMURIMO UNOZE

Abo “bafasha” cyangwa “abajyanama mu Mwuka” ni


DELJLVKZDEDKXJXZHNDQGLED¿WHXEXKDP\DEZL]DEDVKRER\H
kuyobora ku gakiza umuntu werekana ko agakeneye, ariko kandi
bagomba kuba bashoboye kwigisha inyigisho z’ibanze kugira
ngo uwakiriye Agakiza abashe gukura.
Umujyanama agomba kandi kugira urukundo rw’imitima
izimiye no gukunda abantu bose bagize umuryango w’Imana
cyangwa Umubiri wa Kristo, atari abo mu itorero rye gusa
F\DQJZDXPXU\DQJRZ¶DEDNULVWREDPXULKD¿
4. GUTEGURA NEZA IGIKORWA CYO GUKURIKANA
ABAKIRIYE AGAKIZA NO KUGARAGAZA UKO
KIYOBOWE

• Gusobanura neza uko abakiriye agakiza bazasurwa


cyangwa bazahamagarwa
• Kugaragaza umuntu cyangwa abantu bazahana amakuru
cyangwa bashinzwe gusura abakiriye Agakiza
• Kugaragaza igihe uko gusura kuzabera.
• Kugaragaza uko igikorwa cyo gukurikirana kizasuzumwa.
Ni ukuvuga gukusanya amakuru y’abajyanama bose
kugira ngo binenge no kugaragaza igihe icyo gikorwa
kizarangira.

Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center 37


Inyigisho zo Gukomeza Abigishwa 1 / ©Bible Communication Center
38
BCC
Bible Communication Center

“Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa”


Matayo 28:19

IGITABO CY’UMWIGISHWA

Intumwa Yoshua NDAGIJIMANA & Umushumba


Intumwa Lydia UMULISA MASASU

Yoshua NDAGIJIMANA MASASU

You might also like