You are on page 1of 21

INTEKEREZO N’IMPAGARIKE

BYATEGUWE NA Innocent NIZEYIMANA


UMUGENZI MINISTRIES
UBUZIMA BWO MU MUTWE

• MURI IBI BYIGISHO TUZIBANDA KU NGINGO ZIKURIKIRA:


 1. INDWARA Y’IBISAZI MU MINSI Y’IMPERUKA.
 2.KWIGA INTEKEREZO
 3.IYOBOKAMANA N’INTEKEREZO
 4.ITERAMBERE RY’INTEKEREZO
 5.UMUTIMANAMA
 6.UBUSHOBOZI BWO KWIYUMVISHA
7.UMUBIRI N’INTEKEREZO

8. UBUZIMA BWIZA BW’INTEKEREZO

9. AMARANGAMUTIMA

10. IREMAMICO

11. UBUMUNTU
• 12. INTEKEREZO N’IMPAGARIKE
• 13. INTEKEREZO N’INDWARA
• 14. AKAGA GATERWA NO GUSHYIRA INTEKEREZO AHO BIDAKWIYE
• 15. UBUCENGERAMUNTU NA TEWOLOJIYA
• 16. GUTEKEREZA NABI NO GUTEKEREZA NEZA
• 17. GUTEKEREZA NEZA, UMUSARURO WO GUKORANA N’IMANA
INTEKEREZO N’IMPAGARIKE
• “Ukundwa, ndagusabira, kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga, nk’uko umutima wawe [intekerezo]
uguwe neza.” 3 Yohana 2
• “NDAGUSHIMIRA YUKO NAREMWE MU BURYO BUTEYE UBWOBA, BUTANGAZA” ZABURI 139:14

• Kubera ko ubwenge n’ubugingo bikorera mu mubiri, ku rwego rukomeye imbaraga


z’intekerezo n’iz’umwuka zishingira ku mbaraga z’umubiri no kuwukoresha. Ikintu cyose
giteza imbere ubuzima bw’umubiri, kinateza imbere ubwenge bufite imbaraga ndetse n’imico
mbonera. Umuntu aramutse adafite ubuzima bwiza, ntiyabasha gusobanukirwa cyangwa ngo abe
yasohoza inshingano ze kuri we ubwe, kuri bagenzi be, cyangwa ku Muremyi we. Kubw’ibyo rero,
ubuzima bw’umubiri bukwiriye kurindwa uko bikwiriye kimwe n’uko imico irindwa.
Kumenya iby’isuku n’ibyerekeye imikorere y’umubiri bikwiriye kuba ishingiro ry’ibikorwa mu
burezi byose. {Uburezi, p. 203.1}
KWIRINDA IBYO KURYA BIFITE IBINURE
N’IBIKABURAMUBIRI

• Mutegura ku meza yanyu ibyokurya


biteza ikigeragezo imyanya y’urwungano
ngogozi, bigakangura ibyifuzo bya
kinyamaswa, kandi bigaca intege
ubushobozi bw’intekerezo
n’ubuhanga. Ibyokurya bifite ibinure
byinshi n’inyama ntibibafitiye umumaro
na mba… {IMN 66.3}
• Rizababere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose no mu buturo bwanyu bwose, ntimukagire
urugimbu cyangwa amaraso murya.” Abalewi 3:17
• 96. Ntabwo isi ari yo ikwiriye kuduha urugero tugenderaho. Isi yerekana ko ibyokurya bigezweho ari
ibitera ipfa kandi bifite ibinure ndetse biteguranywe ibikabura umubiri, bityo bigaha umubiri
imbaraga ya kinyamaswa maze bigasigingiza iterambere ry’ubushobozi bw’intekerezo. {Inama ku
mirire n’ibyo kurya, p. 67.2}
• Indwara nyinshi zangiza umubiri wacu ziterwa no kurya ibyo kurya bifite ibinure cyangwa
urugimbu, hanyuma bya binure bukuzura mu mubiri no mu mitsi, bigatera indwara zikomeye
nk’umuvuduko w’amaraso ndetse n’umwijima. Ingaruka bibyara ntigarukira ku mubiri gusa,
ahubwo n’intekerezo zirangirika.
• Ibyokurya bikwiriye, bidafite ibirungo, bitarimo inyama n’ibinure by’ubwoko bwose, bizazanira
umugisha ubuzima bwawe, kandi birinde umugore wawe akaga k’imibabaro itagira uko ingana,
uburibwe n’intege nke… {Inama ku mirire n’ibyo kurya, 83.1}
GUHUMEKA NEZA NO GUTOZA IJWI
• Ibindi bifite akamaro gakurikira inyifato itunganye y’impagarike y’umubiri ni ibyerekeye
guhumeka no gutoza ijwi. Umuntu wicara cyangwa agahagarara yemye arusha abandi
guhumeka neza. Ariko umwigisha akwiriye gusobanurira abo yigisha akamaro ko guhumeka
bakitsa umwuka neza. Niyerekane uburyo imikorere myiza y’imyanya y’ubuhumekero ifasha
gutembera kw’amaraso mu mubiri, igaha imbaraga umubiri wose, igatuma umuntu agira
ubushake bwo kurya kandi igogorwa rigakorwa neza, bigatera umuntu gusinzira neza, bityo
ntibigarure ubuyanja mu mubiri gusa ahubwo bigatuma n’ubwonko bukora neza
n’imitekerereze ikaba ituje. Igihe umwigisha agaragaje akamaro ko guhumeka umuntu akitsa
umwuka neza, akwiriye no gushimangira kubishyira mu bikorwa. Umwigisha nakoreshe imyitozo
ngororamubiri izatuma ibyo bigerwaho, kandi arebe ko iyo myitwarire bayigira akamenyero.
{Uburezi, p. 207.1}
• Kumenyereza ijwi bifite umwanya w’ingenzi mu kubaka ubushobozi bw’umubiri, kuko
bituma ibihaha birushaho kwaguka no kugira imbaraga, bityo bigakumira indwara. Kugira
ngo umuntu asome cyangwa avuge neza, reba ko imikaya y’inda igira uruhare ruhagije mu
guhumeka, kandi ko imyanya y’ubuhumekero yisanzuye. Ni byiza gukoresha imikaya y’inda
cyane kurusha gukoresha iy’umuhogo. Bigenze bityo, kunanirwa gukomeye n’indwara
z’ibikatu zibasira umuhogo n’ibihaha zishobora kwirindwa. Hakwiriye gushyirwaho ubwitonzi
kugira ngo umuntu asohore ijwi avuga neza mu ijwi rituje kandi ryoroheje, kandi ye kuvuga
ubutitsa. Ibyo ntibizatuma umuntu agira ubuzima bwiza gusa, ahubwo bizaba inyongera ikomeye
ku gutuma umurimo w’umwigishwa unezeza kandi ukorwe neza. {Uburezi, p. 207.2}
• Muzabona ko abigisha ndetse n’ababwiriza benshi bajya bakoresha imbaraga nyinshi mu
kongera ijwi, bihuta ubutaruhuka mu gihe babwiriza. Iyo baza kumenya uburyo ibyo bintu
ari bibi, benshi mu bigisha babihagarika bakibimenya. Si umugambi w’Imana ko umuntu
yigisha avuga yihuta cyane kandi asakuza, kuko byangiza inzira z’ijwi bikananiza imyanya
y’ubuhumekero, mu gihe kidatinze abakoreshaga ijwi batyo, bigasoza ibihaha byangiritse.
KWIRINDA IMIKANDARA IHAMBIRA CYANE
MU NDA
• Mu gihe cyo kwigisha izo ngingo, hatangwa amahirwe akomeye kugira ngo herekanwe
ubupfapfa n’ibibi byo kwihambira imishumi, imikandara n’imyambaro bibakomeje cyane,
ndetse n’indi migirire yose ibangamira imikorere myiza y’umubiri. Hari indwara nyinshi
zitabarika abantu barwara ziterwa n’imyambarire yabo icishije ukubiri n’amabwiriza y’ubuzima
buzira umuze. Kubw’ibyo rero, amabwiriza yitondewe yerekeye iyi ngingo agomba gutangwa.
Umvisha abanyeshuri akaga gakomoka ku kwambara imyambaro ihambira mu rukenyerero
cyangwa se igahambira cyane urugingo rw’umubiri urwo ari rwo rwose. Babwire ko
bakwiriye kwambara mu buryo butuma bahumeka neza kandi bakaba bazamura amaboko
akarenga umutwe nta mbogamizi. Kudakora neza kw’ibihaha ntikubabuza gukura neza
gusa, ahubwo kunabangamira igogorwa ry’ibyokurya ndetse no gutembera kw’amaraso,
bityo bigatera umubiri wose intege nke. Bene iyo myitwarire yose igwabiza imbaraga
z’umubiri n’iz’ubwenge, bityo igakoma mu nkokora iterambere ry’umunyeshuri ndetse akenshi
ikamubuza gutsinda. {Uburezi, p. 207.3}
IMYITOZO NGORORAMUBIRI

• 285. Ni inyungu ndetse ikaba n’inshingano y’abakristo kwishakira ihemburwa ry’intekerezo


zabo no kuvugurura imbaraga z’imibiri yabo bifashishije imikino itagayitse yo kuruhura
umubiri, bakabikora bafite umugambi wo gukoresha ubushobozi bw’impagarike
n’ubw’intekerezo kugira ngo biheshe Imana icyubahiro. –MYP 364 (1871).
• 288. Umukino wose wabasha kujyamo ntukubuze kuwusabira umugisha ku Mana ku
bwo kwizera, nta ngaruka mbi waguteza. Ariko umwidagaduro wose ukubuza gusenga
uri mu rwiherero, no kwegera igicaniro cy’amasengesho, no kujya mu materaniro yo
gusenga, nta mahoro yawubonekamo ahubwo urimo akaga. –MYP 386 (1913).
IKIRUHUKO NO GUTEKEREZA

• Abigishwa ba Yesu bagombaga guhugurwa ku buryo bwo gukora n‟ubwo kuruhuka. Muri
iki gihe birakenewe ko abakozi batoranijwe n‟Imana bumvira itegeko rya Kristo ribasaba
kujya ahiherereye kugira ngo baruhuke akanya gato. Hari abantu benshi bari ingirakamaro
bapfuye bitari ngombwa bitewe no kutamenya no kudaha agaciro iri tegeko… N‟ubwo
ibisarurwa ari byinshi kandi n‟abakozi bakaba ari bake, nta nyungu umuntu abonera mu
gutamba amagara n‟ubugingo bwe… Hari abakozi benshi bananiwe kandi bacogoye bumva
bababaye cyane iyo babona ubwinshi bw‟ibigomba gukorwa n‟ukuntu utwo bo bashoboye
gukora ari duke. Mbega ukuntu bifuza imbaraga z‟umubiri ngo bakore byinshi; nyamara bene
abo ni bo Kristo abwira aya magambo ngo “Muze ahiherereye, muruhukeho hato.” –
Review and Herald, 7 November 1893.
• Imibereho y‟umukristo ntigizwe no gukora ubutaruhuka, cyangwa no guhora wibwira
iby‟Imana. Abakristo bagomba gukorera agakiza k‟abazimiye bafite umwete, kandi bagomba
kugena igihe cyo kwitegereza iby‟Imana, icyo gusenga hamwe n‟icyo kwiga Ijambo ry‟Imana.
Si byiza guhora buri kanya uri kotswa igitutu n‟umurimo hamwe n‟impagarara, kuko iyo
ari uko bibaye, kwera k‟umuntu ku giti cye kurirengagizwa kandi ubushobozi
bw‟intekerezo n‟ubw‟impagarike bukononekara. – Review and Herald, 7 November 1893.
• Abantu bose binjira mu ishuri ry‟Imana bakeneye igihe gituje cyo gushyikirana n‟imitima
yabo ubwabo, n‟ibyaremwe hamwe n‟Imana. Muri bo hagomba kugaragarira imibereho
inyuranye n‟imigenzo n‟imikorere y‟ab‟isi; kandi bakeneye kugira inararibonye yihariye yo
kumenya ubushake bw‟Imana. Buri wese ku giti cye, tugomba kumva Imana ivugana
n‟umutima. Igihe andi majwi yose yacecetse, maze tugategereza Imana dutuje; gutuza
k‟umutima ubwako gutuma ijwi ry‟Imana rirushaho gusobanuka. Ikatubwira iti : “Tuza,
kandi umenye ko ndi Imana.” Umwiteguro nk‟uwo ni ingirakamaro mu murimo wose wo
gukorera Imana. Hagati mu mbaga y‟abantu bahugiranye, no mu mpagarara z‟imirimo myinshi
yo muri ubu buzima, uwamaze guhembuka atyo aba azengurutswe n‟ikirere cy‟umucyo
n‟amahoro. Azahabwa imbaraga nshya z‟umubiri n‟iz‟ubwenge. Imibereho ye
izakwirakwiza impumuro nziza, kandi izagaragaza imbaraga z‟Imana zizakabakaba imitima
y‟abantu. – The Ministry of Healing, p. 58. Umurimo wa Gikristo, p.232
• “IKINTU CYOSE KIGENERWA IGIHE CYACYO.” UMUBWIRIZA 3:1

• Hari itandukaniro hagati y’ikiruhuko no kwidagadura. Ukurikije ubusobanuro


nyakuri bw’ijambo “ikiruhuko” mu rurimi rw’Icyongereza, usanga rishatse kuvuga
“kongera kuremwa”, kandi ibyo biha imbaraga umubiri ndetse bikawubaka.
Ikiruhuko gituma dushyira iruhande ibyo twari duhugiyemo n’ibyari biduhagaritse
umutima, maze kigatuma intekerezo n’umubiri bigarura ubuyanja, bityo kigatuma
tugarukana imbaraga zo gukora imirimo yacu isanzwe. Ku rundi ruhande, kwidagadura
bikoranwa umugambi wo kwinezeza kandi akenshi birakorwa maze abantu bakarenza
urugero. Bene ibyo bitwara imbaraga z’umubiri zasabwaga ngo babashe gukora
umurimo w’ingirakamaro, bityo bikaba imbogamizi zituma ubuzima butagera ku ntego
yabwo nyakuri. {Uburezi, p. 217.1}
HARI IGIHE CYO GUTEKEREZA IBY’UBUGINGO
BUHORAHO, N’IGIHE CYO GUTEKEREZA
IBY’UBUZIMA BWO KU ISI
• Ubwanjye, impagarike yanjye yose, niyeguriye Imana, niyemeza kubahiriza umuhamagaro wayo mu
bintu byose, kandi kuva icyo gihe imibereho yanjye nayikoresheje mvuga ubutumwa, nkoresheje ikaramu
yanjye no kuvugira imbere y’imbaga nini y’abantu. Ntabwo ibihe nk’ibyo ari jye ugenga amagambo
n’ibikorwa byanjye. {Ubutumwa bwatoranyijwe, vol 1, p. 30.4}
• Ariko hari ibihe bimwe ibintu bisanzwe bigomba kuvugwa, ibitekerezo bisanzwe bikaba mu
bwenge, amabaruwa asanzwe akandikwa n’amakuru yahererekanyijwe ava ku mukozi umwe ajya ku
wundi agatangwa. Ntabwo amagambo nk’ayo n’amakuru nk’ayo atangwa kubwo guhumeka
kwihariye kwa Mwuka w’Imana. Rimwe na rimwe hari ibibazo bibazwa bidafitanye isano na
hato n’iby’iyobokamana, kandi ibyo bibazo bigomba gusubizwa. Tuganira ku byerekeranye
n’inzu n’ibibanza, ubucuruzi bugomba gukorwa, ahantu hagomba kubakwa ibigo byacu, ibyiza
n’ibibi byabyo. {Ubutumwa bwatoranyijwe, vol 1, p. 30.5}
• Igihe bigisha imikorere y’umubiri, [abarezi] bakwiriye kwita cyane ku buryo butangaje
ibikorerwa mu mubiri bifite uburyo bikora n’icyo biba bishaka kugeraho, bakita ku
mikoranire itabusanya kandi yuzuzanya y’ingingo zitandukanye. Igihe rero intekerezo
z’umwigishwa zizaba zikanguwe zityo, kandi akabasha gusobanukirwa akamaro ko kubaka
ubushobozi bw’umubiri, icyo gihe hari byinshi umwigisha ashobora gukora kugira ngo atume
habaho gukura gukwiriye n’imico itunganye. {Uburezi 206.3}
• Mu bintu bya mbere bigomba kugirwa intego, hakwiriye kubamo inyifato y’impagarike
y’umubiri, haba mu kwicara no guhagarara. Imana yaremye umuntu wemye, bityo yifuza ko
umuntu atagira igihagararo gusa, ahubwo yifuza ko agira n’ibyiza bishingiye ku ntekerezo
n’imico mbonera, ubuntu n’icyubahiro, kwitegeka, ubutwari no kwigirira icyizere. Ahanini
iyo myitwarire itezwa imbere no kugira impagarike yemye. Nimutyo umwigisha atange
amabwiriza kuri iyi ngingo aba intangarugero kandi akurikiza n’amahame abigenga. Niyerekane
uko imyifato itunganye y’impagarike y’umubiri igomba kuba imeze, kandi ashimikiriye ko
igomba gukurikizwa iteka. {Uburezi, p. 206.4}
• Nimwigishe abanyeshuri ko imibereho itunganye ishingira ku mitekerereze itunganye, kandi
ko gukoresha impagarike y’umubiri ari ingenzi kugira ngo umuntu agire ibitekerezo bizira
amakemwa. {Uburezi, p. 220.1}
• Hari benshi batekereza ko umuntu iyo yiyeguriye Imana ubwo nta kindi kintu yemerewe
gukora, nta mushinga yakora, nta gutekereza ibijyanye n’iterambere byose kuko Yesu yenda
kugaruka. Ariko ibyo ni ukwitiranya ibintu, kuba umuntu w’Imana ntibikuraho ubumuntu
bwacu no gutekereza umubano n’abandi harimo n’abatizera. Gukiranuka ntikugararira mu
bibwirizwa gusa, ahubwo kugaragarira no mu mirimo ya buri munsi isanzwe.
UMURIMO=UMURINZI W’IMPAGARIKE
N’INTEKEREZO
• Umurimo ukomeye ugomba gukorwa ku isi hose, mureke ntihakagire uvuga ko kuko
twegereje imperuka ntidukeneye kubaka amazu n’ibigo uko bigenda bikenerwa. Ntabwo
tuzi umunsi n’igihe umwami wacu azagarukiraho kuko ibyo tutabihishuriwe, nuko rero
ntihakagire umuntu ugerageza kuvuga ibyo Imana itigeze ihishura. Reka buri wese akore
ibimureba, akora inshingano za buri munsi nk’uko Imana ibidusaba. Ibihamya by’itorero,
vol 6, p. 440 (1900)
• Iyo dukora imirimo, tuba dukoresha impano zacu, kandi Impano zizahagarara gukora
igihe ubutungane bukenewe mu bantu buzaba bugezweho.
• Ariko dukwiye kwibuka ko impano zireka gukora umurimo wazo igihe ubutungane
bugezweho, kubera ko iyo icyo gihe kigeze, bituma ziba zitagikenewe. {Abakurambere
n’abahanuzi, p.8.3}
• Bamwe bashobora kuvuga bati “Ko Umwami agiye kugaruka vuba, kuki byaba ngombwa ko twubaka
amashuri, amavuriro, n’inganda z’ibyo kurya (Food factories)? Ni umugambi w’Imana ko dukomeza
kuzamura impano n’ubushobozi bwacu. Ntabwo tubasha gutera imbere tudakoresha impano zacu.
Igitekerezo cy’uko Kristo agiye kugaruka ntabwo kigomba kuba impamvu y’uko abantu bahinduka
abanebwe. Ahubwo tugomba gukora ibishoboka byose ngo duheshe abandi umugisha kandi batubonereho
inyungu. Nta munebwe ufatwa nk’intungane mu maso y’Imana. Twizera ko Yesu agiye kugaruka. Nuko
rero mureke buri wese akoreshe igihe Imana yamuhaye ashaka umwiteguro ukwiye kandi anateguza n’abandi.
Mwigishe akamaro ko gukora, bamwe bapfusha ubusa amahirwe bafite. Medical Ministry, p. 228 (1902)
• Abantu benshi bagiye bahura n’ibibazo mu mitekerereze, nyuma yo kubona ko bagiye bareka gukora
imirimo ku bushake bwabo, bagerageza gutekereza ko bidakwiye gukora kuko Yesu ari hafi kugaruka.
Bamwe bagurisha imitungo yabo ku giciro gito cyane, abandi bikura ku mirimo itagize icyo itwaye,
abandi baca ibyangombwa ngo ntibagikeneye gukora, abandi banga kwivuza n’ibindi. Mu gihe ibyo
bari biteze bitabaye bagira ubwoba, hanyuma ubwoba bukangiza intekerezo benshi bagakurizamo
guhungabana no kurwara ibisazi.
• Kugira intekerezo zinyuzwe kandi zinezerewe bitera ubutaraga bw’impagarike kandi bigaha umutima
imbaraga. Ntabitera indwara nko kwiheba, umubabaro no kugira agahinda. Mind Character and
Personality, vol 2, p.482.
• Kwizera Imana aho kwiringira amarangamutima yacu, bizatuma tugira impagarike nzima
n’intekerezo zituje.
• Umutimanama ukwemeza ko wakoze neza ni umuti kabuhariwe ku mpagarike n’intekerezo
zirwaye. Ubutaraga n’imbaraga niwo mugisha wihariye w’Imana uba ku bakora neza. Umuntu ufite
intekerezo zituje kandi zinyuzwe ku Mana, ari mu nzira yo kugira amagara mazima. Kumenya ko
Uwiteka aduhanze amaso kandi ko ugutwi kwe kumva gusenga kwacu, bitera umutima kunyurwa
kuzuye. Kumenya ko dufite incuti itazigera idutererana namba, incuti dushobora kubitsa
amabanga y’imitima yacu, ni amahirwe utashobora gusobanura. Mind Character and
Personality, vol 2, p.403.
• Twifuza ko mwuzuzwa ubwenge
MARANATHA
bwose bw’Umwuka no kumenya kose
ngo mumenye neza ibyo Imana
ishaka, mugende nk’uko bikwiriye
ab’Umwami wacu, mumunezeze muri
byose, mwere imbuto z’imirimo myiza
yose kandi mwunguke kumenya
Imana. Abakolosayi 1:9-10

You might also like