Professional Documents
Culture Documents
N0.2 76
INTARA Y'AMAJYARUGURU
AKARERE KA GICUMBI
B.P: 22 BYUMBA
Bwana/Madamu,
Nejejwe no kukwandikira iyi baruwa ngira ngo ngusabe kwihutira gutegura no gusinyana amasezerano
n'Ihuriro ry'Abaturage bo mu Murenge ubereye Umuyobozi, bifuza gukora imirimo yo gufata neza imihanda
irebwa n'aya masezerano kandi inyura mu Murenge uyobora, nkuko igaragazwa n'umugereka w'iyi baruwa.
Aya masezerano agomba kuba yasinywe bitarenze taliki ya 31/08/2017 kandi akazamara igihe cy'amezi
icumi; mu rwego rwo kwihutisha iki gikorwa, nkugeneye ku mugereka w'iyi baruwa inyandiko uzifashisha
mu gutegura ayo masezerano.
Nongeye kukwibutsa kujya ukurikirana ku bury° buhoraho ibikorwa byo gufata neza imihanda yose inyura
mu Murenge uyobora uhereye ku mihanda ifatwa neza hashingiwe ku masezerano yavuzwe haruguru.
Ugire am oro.
BIHEZANDE Bernard
Umunyamabanga Nshi giyAbikonva,.- 1"7,',.A.kaihre ka Gicumbi
••
Bimenyesheiwe :
IGITERANYO 166.7
I. Gutema ibyatsi ku mpande zombi z'umuhanda ku rugero rutarenze metero eshanu (5m) kuri
burl ruhande, guharura ibyatsi n'ibihuru bikikije umuhanda no mu miferege itubakiye
2. Kurandura ibyatsi no kuyora ibitaka biri aho abanyamaguru banyura no mu miferege
yubakiye n'itubakiye.
3. Gusukura/gusibura imiferege no mu bitembo biyobora amazi (buses/culverts)
4. Gusibura munsi y'ibiraro (amateme)
5. Gukura imyanda, n'ibitaka by'inkangu mu muhanda zitarenze m3 50 ku kilometero
-2/6-
6. Kujyana imyanda n'ibitaka ahantu habugenewe hakwiye kandi humvikanyweho n'inzego
zibanze.
Uweguriwe iki gikorwa yemerewe kwifashisha undi cyangwa abandi bamufasha gusohoza
inshingano zigiranyweho aya masezerano (sous-traitance) mu rwego rw'imirimo nyir'izina ya
tekinike; ariko uweguriwe iri soko niwe ubwe Umurenge uzabaza ubuziranenge n'ubwiza
bw'imirimo yakozwe, wubahiriza ingengabihe n'ibindi byasezeranywe muri aya masezerano,
kabone n'aho yaba yiyambaje undi cyangwa abandi bamufasha gusohoza inshingano
zigiranyweho aya masezerano.
Mu guha akazi uwo wundi cyangwa abo bandi yakwifashisha mu rwego rw'ibikubiye muri iyi
ngingo, uweguriwe ifi soko ategetswe kubikorera mu mucyo mu buryo buzira amakemwa kandi
bwakwemeranywaho na buri wese wakenera kubigenzura.
Uweguriwe iri soko muri aya masezerano agomba kugirana andi masezerano yihariye yanditse
n'uwo cyangwa n'abo bandi yakwifashisha muri ubwo buryo kandi agaha Umurenge bagiranye
amasezerano raporo ku buryo yakoresheje mu gushaka no guha akazi uwo cyangwa abo bandi
yifashishije mu rwego rw'amasezerano yihariye na we kuri iriya mirimo (sous-traitance). Muri
iyo raporo agomba kugaragaza mu buryo budasubirwaho ko hakoreshejwe «transparence» koko
(gukorera mu mucyo) mu gushaka no guha akazi uwo cyangwa abo yiyambaje mu rwego
rw'ayo masezerano yihariye na we kuri iriya mirimo (sous-traitance).
Amafaranga yishyura uwo cyangwa abo uweguriwe imirimo yakwifashisha mu rwego rw'ayo
masezerano yihariye (sous-traitance), azakurwa muyo uweguriwe imirimo ahereweho iri soko
nk'uko akubiye mu ngingo ikurikira y'aya masezerano.
Umubare w'amafaranga y'iki gikorwa ni ibihumbi mirongo itatu na bitatu na magana arindwi
na mirongo itanu ku kirometero kimwe y'amanyarwanda azajya yishyurwa buri kwezi
( 33,750Frw/Km/mois).
Birabujijwe gukoresha umuganda kuri uyu muhanda cyangwa gutwika ibyatsi byavanywemo.
IBIKORESHO
Kopi y'amasezerano n'izindi nyandiko zifite aho zihuriye nubugenzuzi bw' iyo mirimo.
Umurenge uzajya wishyura abakozi bakora muri approche kuri konti zabo bwite
zatanzwe muri raporo y'inyemezabuguzi yishyuza;
Umurenge ugomba kujya utanga raporo igaragaza uko imirimo yakozwe n'uko
amafaranga yakoreshejwe mu minsi itarenze icyumweru nyuma yo kwishyura abakozi
bakoze imirimo.
- Ihuriro kandi rigomba kugira byibura umutekinisiye umwe usobanukiwe n'imirimo iri
gukorwa kandi akazajya akurikirana uko iyo mirimo ikorwa umunsi kuwundi.
-5/6-
INGINGO YA 11: INGWATE YO GUTANGIZA IMIRIMO
Ingwate yo guhabwa amafaranga yo gutangiza imirimo (advance payment) igomba gutangwa na
banki yemewe mbere yo guhabwa ayo mafaranga.
Nta ruhande na rumwe mu zashyize umukono kuri aya masezerano ruzafatwa nk'aho rutujuje
cyangwa rwabangamiye ibyo rwiyemeje kubahiriza mu masezerano iyo rwabibujijwe
n'impamvu zikomeye kandi zitunguranye nk' imyigaragambyo, intambara zeruye n'iziteruye,
ikomatanyirizwa, imyivumbagatanyo, ibyorezo, imitingito, ibihe by'ishuheri, imyuzure n'ibindi
bimeze nka byo bitunguranye bidatewe n'ubushake bw'impande zombi kandi zikaba
zitabyikuramo nubwo zakora uko zishoboye kose
Inyandiko yose irebana n'aya masezerano izajya yoherezwa kuri imwe muri aderesi zikurikira:
Utanze isoko:
AKARERE KA GICUMBI
AGASANDUKA K'IPOSITA: 22 BYUMBA
Uweguriwe isoko:
Bwana
Perezida wa Komite Nshingwabikorwa Bwana
w' ihuriro ry'abaturage rya Umunyamabanga Nshingwabikorwa
bo mu Murenge wa w'Umurenge wa