You are on page 1of 2

IBYO ABAKIRE BATURUSHA

Mbese komo abakire baturusha iki? Ko bavuka nkatwe bagakambakamba nkatwe bagatangira gukora
nkatwe ariko kuki badusiga rwose kugezabwo dusigara twifuza kuba abazamu babo cyangwa abakozi
babo?????

A. Abakire baturusha gukora n imyumvire yo kumva ibintu vuba no gushyira mub ikorwa ibyo
babona byose bifite inyungu.
B. Abakire bakoresha amafaranga yabo mu mirimo ibabyarira inyungu, abaciriritse babanza
kugura ibyo bakeneye . Abantu bafite ubukungu bucriritse bibanda ku kuzigama ariko abakire
bibanda ku ishoramari. Abafite ubukungu buciriritse bibanda kumbogamizi ariko abakire
bibanda ku mahirwe ari inyuma yizo mbogamizi
C. Abakire baturusha gutinyuka no kwigirira ikizere hamwe no kureba kure bigatuma babonambere
ibyatanga amafaranga mere ko abandi babibona, babyuka kare bakaryama batinze kandi
bagaha agaciro umurimo. Abakire baturusha kugira intego, gukora cyane,
kutagiraubunebwe,gutinyuka gushishoza neza aho bashora imari.
D. Abakire baturusha kureba kure (amafaranga kubakene ni ibiryo bihiye kubakire ifaranga ribyara
irindi) .Twakongeraho ko abakire badasuzugura umurimo cg ikintu cyose kinjiza cash.
E. Umukire ntamwanya agira upfa ubusa igihe cye cyose kiba gipangiye naho uwo wita umukene,
njye nakongeraho ko aba yarabaswe n ubunebwe ahorana umwanya. Ninde witabira ibintu
byose byo muri quartier n ibitamureba? Niwe ninde uba volontaire mu bintu byose ? niwe kuko
ahorana umwanya. Ntaho yahurira rero nuwo wita umukire udafite umwanya wo guta kubintu
bitamwinjiriza cgbbitamufitiye akamaro !!!!
F. Abakire baturusha kubyaza mahirwe babonye umusaruro kuko amahirwe tuvuka tuyanganya,
ikindi mbona baturusha kugenzura ibitekerezo bagira bakabiha umurongo aho kubireka ngo
bibajyane aho bishaka ahubwo bo akaba aribo bagena aho babyerekeza . Abakire baturusha
umuhate ndetse no kwiyizera.
G. Abakire baturusha umuhate n inyota y ibyo bazi ,baturusha kumenya icyo bashaka bagakorera
kuntego kandi bagakomeza gukora cyaneee, Ntakintu baturusha uwabishaka wese yaba
umukire amahitamo yacu niyo atugira abo turibo
HITAMO NEZA, SURA UMUTWE WAWE, MENYA INTEGE NKE ZAWE WIKWIHAGARARAHO GISHA
INAMA.

URUGERO : uramutse wifitiye ibihumbi byawe 60,000 FRW wacuruza avocet ukaba umukire murwego
utatekerezaga uretse ko abantu benshi twicwa n amasoni.

Ufashe muri za 60,000, ugafatamo 10k zo gutembera gusa mu giturage uhiga isoko ry avocat warangiza
ukitahira, tuvuge wenda ubonye aho uzajya uzikura, ufashe umunsi wundi wo kujya kuzirangura witwaje
aga HILUX ka 20k uragoye uranguye avocat za 20k, icumi risigaye uribitse nk amafaranga aza
kukugoboka igihe bibaye ngombwa, ushobora gukuramo amafaranga ageze kuri 100k uramutse wize
isoko neza. Kuko nyabugogo avocat bayiranguza hagati y’amafaranga 80 na 100frw kandi kuyirangura
ni nka 20 frw na 50 frw.

You might also like