You are on page 1of 3

KOLEJI YA MUTAGATIFU ANDEREYA Itariki: 02-06/06/2020

Amazina: ………………………………………….. ishuri: S1 ……..

Umukoro wo mu rugo

Umwandiko: AKIRA NEZA UJE WESE AKUGANA.

Umugabo Muvunanyambo mwene Karinganire yarihoreye ati: “Mbere nabereye


aho nkaba ntaragera kuri turiya tununga nabwiwe ko tubamo ingagi zikurura ba
mukerarugendo! Ubwo yarebaga ibirunga byiza byo mu Majyaruguru y’u Rwanda yabireberaga
kure akagira ngo biri hafi y’aho yari atuye. Umunsi umwe abwira umugore we yakundaga
by’agahebuzo ngo namushakire impamba arambagire impugu y’amajyaruguru. Bari
baramubwiye ngo iyo mpugu izwiho kwakira abashyitsi kakahava.ni mu gihe haranera cyane.
Ngo ibirayi byiza kandi byinshi bibarizwa muri ako gace. Umugore na we amutegurira impamba
amushakira, n’agakoni keza akegeka hafi y’umuryango ngo niyibatura azakabone bugufi.
Umugabo na we arara agera ijoro buracya ahata inzira ibirenge. Yabanje kugenda n’amaguru
ariko bigeze aho abona ari burare nzira yiyemeza gutega imodoka.

Yageze mu Murera bumaze kugoroba. Yagiye kubona abona ari wenyine nta
muntu azi n’umwe. Ubwo kandi ni ko n’ijoro ryari ritamworoheye. Mu gihe agitangira kwibaza
uko biri bugende abona umugabo n’umugore basa n’abavuye mu birori.

Arabegera nab o ntibamwima amaso, abatekerereza iby’urugendo rwe, ababwira iyo ava n’iyo
ajya nuko bajya kumucumbikira. Bamuzimaniye neza aranezerwa bamuha aho aryama
araruhuka bukeyeabaza neza inzira yazamugeza ku birunga ngo akunde atuze umutima.
Bamuyoboye inzira igana ku ishami ry’ikigo gishinzwe iby’ubukerarugendo iyo mu majyaruguru
agezeyo yakiranwa yombi. Ntibyatinze yuzuza imyirondoro yasabwaga maze bihuza n’uko hari
itsinda rigiye kuzmuka ibirunga maze ajyana na ryo.

Nubwo guterera imisozi Atari binjira urugano bageze imbere gato baricara
bararuhuka. Nuko atangira kubaha amabwiriza y’uko bitwara imbere ya za nyamaswa zahogoje
amahanga dore ko zenda gusa n’abantu. Izo ni ingagi bavugaga. Yahise yumva akanyamuneza
atazi iyo gaturutse. Si we warose bongeye gutsimbura. Barazisuye nuko mugutaha arongera
acumbika muri wa muryango wamwakiriye buracya arataha. Mbega urugendo ruhire! Ubwo
yabariraga ab’iwe iby’urwo ruzinduko, bose batangariraga imico myiza n’urugwiro umuryango
yacumbitsemo wamugaragarije. Kuva ubwo we n’ab’iwe bahise biyemeza kugira umuco mwiza
wo kwakira abantu bose baje babagana kabone n’iyo baba batabazi.

I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko. /3.5


1. Umugabo uvugwa mu mwandiko wasuye ingagi mu birunga yitwaga nde?
2. Ni nde wamugiriye neza iyo mu majyaruguru?
3. Uwo mugabo ni iki cyamuteye kujya yakira neza abamugana bose atarobanuye?
4. Ese abamugiriye neza yari abazi cyangwa bo bari bamuzi?
5. Ingagi zivugwa muri uyu mwandiko ngo abantu baba bazikundira iki?
6. Ushingiye ku mwandiko n’ibyo ubona mu buzima busanzwe kuki ari byiza kwakira neza
abaje bagusanga?
7. Garagaza inyungu nibura ebyiri ku ruhande rw’umusangwa n’ebyiri ku ruhande
rw’umushyitsi.

Inyunguramagambo

1. Sobanura aya magambo yakoreshejwe mu mwandiko. /2


a) Utununga
b) Yakundaga by’agahebuzo
c) Niyibatura
d) Urugano
2. Shaka mu mwandiko ijambo risobanura. /2
a) Urugendo umuntu akora yagiye gusura umuntu cyangwa ahantu.
b) Kurara ubyuka ucunga ko bucya ngo utangire urugendo.
3. Andika imbusane z’aya magambo aciyeho akarongo. /2
a) Inzira igana ku ishami ry’ikigo gishinzwe iby’ubukerarugendo
b) Ntibyatinze binjira urugano.
c) Inyamaswa zahogoje amahanga
d) Bamuzimaniye neza aranezerwa.

II. Ikibonezamvugo n’ubumenyi bw’ururimi.


a. Andika ubwoko bw’amagambo aciyeho akarongo / 2
1. Kigali ni umujyi munini.
…………………………………………………………………………………………………………………………………………
…………………………………………………………………………………………………………………………………………
2. Amashaza n’amasaka biri mu murima.
…………………………………………………………………………………………………………………………………………
b. Garagaza intego n’amategeko /12
1. Inshakura: ………………………………………………………………………………………………………..
…………………………………………………………………………………………………………………………
2. ndende: ………………………………………………………………………………………………………………………..
3. imbata: …………………………………………………………………………………………………………………………..
4. indobo: ……………………………………………………………………………………………………………………….
5. inzembe: …………………………………………………………………………………………………………………
6. inyubako: …………………………………………………………………………………………………………………
c. Andika aya mazina ku buryo bukurikije amateko . /5
a. Umuhire rwemera arsene: ……………………………………………………………………………………
b. Mutoniwase fravienne: ………………………………………………………………………………………
c. Tchad: ………………………………………………………………………………………………………………..
d. Kameruni: ……………………………………………………………………………………………………………
e. Fraipont: ………………………………………………………………………………………………………………
d. Andika mu mpine intego y’izina: ……………………………………………………….. /0.5
e. Sakwe sakwe /1,5
a. Nshinze umwe ndasakara. …………………………………………………………
b. Icwende ryange ribaye kure mba ngukoreyemo: ……………………………………..
c. Inkongoro ya Dede inyweramo na Dede wenyine: …………………………………………….
f. Uzuza iyi migani /1,5
a. Utazi ubwenge ……………………………………………………
b. Gira so …………………………………………………………………….
c. Urwishigishiye ……………………………………………………….

Amahirwe masa!!!!

You might also like