You are on page 1of 2

1.

GUKURAKUZA

Gukora imibonano ku mugore utwite, bizwi cyane nko gukurakuza bivugwaho


byinshi bitandukanye. Babyitirira byinshi bamwe bati ni ngombwa ariko
ntibasobanure impamvu, abandi bati bifungura inzira umwana azacamo avuka,
n’izindi mpamvu nyinshi.

Nyamara kandi, mu gihe gukora imibonano mpuzabitsina bizanira ibyiza


binyuranye abayikora (wabisoma hano) kuyikora utwite byo uretse ako
kanyamuneza binafitiye akandi kamaro umugore utwite ndetse n’umwana
atwite nkuko muri iyi nkuru tugiye kubivuga.

Akamaro ko gukora imibonano ku mugore


utwite
1. Gutwita bituma umugore arangiza neza: Uko amaraso atembera
yihuta nibyo bituma urangiza; kandi iyo umugore atwite uko amaraso
atembera biba byiyongereye ni nayo mpamvu bavuga ko umugore
utwite ahorana ubushake. Abagore benshi barangiza bwa mbere iyo
batwite.
2. Bitwika calories: nubwo umugore utwite aba agomba kongera ibiro
ariko nanone hari ibipimo aba adakwiye kurenga kuko bishobora
kongera ibyago byo kurwara diyabete atwite. Ubushakashatsi
bugaragaza ko iminota 30 uri gukora imibonano uba utwitse calories
zirenga 50. Ibi bikaba byiza ku batabasha gukora siporo iyo batwite
3. Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso: ibi bikaba bigirira
akamaro umugore ndetse n’umwana kuko birinda ko umugore yazagira
umuvuduko ukabije w’amaraso no kubyimba ibirenge aribyo bizwi
nka preeclampsia
4. Bigabanya uburibwe: gukora imibonano ukarangiza bituma
harekurwa umusemburo wa oxytocin bakunze kwita umusemburo
w’urukundo. Uyu musemburo utuma wihanganira uburibwe bw’ibise ku
gipimo cya 74%.
5. Bifasha gusinzira: bifasha gusinzira ku mpande zombi. Ku mugore
biraruhura nuko ugasinzira neza. Naho ku mwana kwa kundi uba
winyeganyeza uri mu mibonano iyo birekeye urangije akana ko mu nda
nako gahita kisinzirira kuko kaba kaguwe neza.
6. Byongera ubudahangarwa; ubushakashatsi bwerekanye ko gukora
imibonano bizamura igipimo cya IgA, iyi ikaba izwiho gufasha umubiri
guhangana n’ibicurane n’utundi twa mikorobi
7. Byongera akanyamuneza: iyo urangije umubiri urekura endorphins
nyinshi izi zikaba zitwa umusemburo w’umunezero. Ibi bifasha
umugore n’umwana atwite guhorana akanyamuneza no kumva
baruhutse.
8. Bifasha gukira vuba umaze kubyara: uko urangiza bituma imikaya
y’amatako, ibibero n’ikibuno yitegurira igihe uzaba wabyaye bityo
wamara kubyara ugakira bitagoranye. Mu gihe cy’imibonano jya
ugerageza ukoremo siporo ya kegel, ariko kwa kundi unyunyanyunya,
uretse kuba wigirira neza bizanashimisha umugabo kuko nawe
azarangiza neza.

2.KWIYOMOZA

'Kwiyomoza ngo biri mu muco nyarwanda aho bemera ko umugore nyuma yo kubyara iyo
adahuye n'umugabo [uwamuteye inda] ngo bakore imibonano mpuzabitsina ngo adakira igikomere
aba yatewe no kubyara. Ibyo hari abana b'abakobwa babitubwiye, ni ubwa mbere natwe twari
tubyumvise bidukora ku mutima twumva ko hari ahantu tutaragera mu gucukumbura ibiri mu muco
wacu bikomeza gutiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n'abakobwa.'

Niko umuco nyarwanda wamye uvuga ko iyo umubyeyi wabyaye umugabo atamwomoye
adashobora gukira neza ahora ava amaraso kandi n'umwana atamera amenyo. Nyuma yo
kuduhugura ko ibyo bitakijyanye n'igihe tugezemo narabisobanukiwe ko kubikora ari uguhohotera
umugore, ubu ntabwo nabisubira kandi n'abagifite iyo myumvire nabasaba guhinduka.'

You might also like