You are on page 1of 3

KAMINUZA Y’U RWANDA-ISHAMI RYA HUYE

AMAZINA: JABIRO Emmanuel

ISHURI: INDIMI N’IHINDURANYANDIKO (L1)

UMWAKA W’AMASHURI: 2021-2022

LEG/N0: 222001869

Email: emmyjabiro@gmail.com

UMUKORO W’IKINYARWANDA
AKAMARO K’IKORANABUHANGA MU BUZIMA BWACU BWA BURIMUNSI

Ikoranabuhanga ni imwe mu ntwaro yifashishwa mu buzima bwa buri munsi. Uko isi igenda
itera imbere ni nako ikoranabuhanga ryiyongera mu bikorwa bitandukanye by’iterambere
bituma isi irushaho kuba nziza. Iyo ugereranije ibinyejana byahise uko ikoranabuhanga
ryakoreshwaga usanga bitandukanye cyane n’ikinyejana cya 21 tugezemo, ndetse n’ibindi
binyejana bizabikurikira. Ikoranabuhanga rero rifite akamaro gatandukanye mu buzima bwacu
bwa buri munsi. Nkuko bigaragazwa mu ngingo zikurikira:

Mbere na mbere, ikoranabuhanga ryoroshya itumanaho. Nkuko tubizi kugira ngo imbaga
nyamwinshi ibashe kubaho no kubana neza, bisaba kuba bisaba kuba byibura buri
muturagihugu abasha kumenya amakuru ya mugenzi we. Iyo urebye mu myaka myinshi
yabanje usanga ikoranabuhanga ritari riteye imbere ugereranije n’ubu. Ibihugu byinshi byaba
iby’i Burayi byari biteye imbere ndetse n’ibyo muyindi migabane, ikoranabuhanga
ryakoreshwaga gake bitandukanye nuko rikoreshwa ubu. Kugira ngo itumanaho rigend neza
bisaba byibura kuba imbaga nyamwinshi cyangwa abarikoresha baba babasha kubona
ibikoresho bibafasha mu gutumanaho bitndukanye hakoreshejwe inzira zitandukanye harimo:
guterefona, murandasi,n’ibindi. Twifashishije ingero nko ku gihugu cyacu cy’u Rwanda, mbere
y’uko telefone zikoreshwa mo, wasangaga hifashishwa uburyo bwa gakondo butaziguye mu
gutanga ubutumwa, aho batumaga umuntu gutanga ubutumwa akarenga imisozi akambuka
indi bikazanarangira atageze iyo bamutumye kubera imbogamizi zitandukanye.
Kuva aho ikoranabuhanga ryaterejwe imbere rero ubu byarororshye kumenya amakuru
cyangwa gutumanaho bidasabye inzira za kure, hifashishijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga nka
telefone cyangwa mudasobwa haba guterefona cyangwa unyuze kuri murandasi. Kuri ubu
umuntu atambutsa ubutumwa bukava mu gihugu kimwe bukagera mu kindi kandi bikozwe mu
gihe gito cyane. Niyo mpamvu ishingirwaho havugwa ko ikoranabuhanga ryoroshya itumanaho
ndetse bikaba n’ingirakamaro ku buzima bwacu bwa buri munsi.

Ikindi ikoranabuhanga rimaze mu buzima bwacu bwa buri munsi ryongera umubano no kubona
inshuti nshya. Ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga nka fesibuke(facebook),
Tuwita(Twiter), watsapu(WhatsApp) n’izindi zose bahuriraho n’abandi bantu batandukanye bo
mu bindi bice by’isi hirya no hino bigatuma bamenyana. Iyo urebye usanga urujya n’uruza
rw’abantu b’ubwoko bunyuranye baba abazungu cyangwa abirabura hashingiwe ku itumanaho
ryifashishwa mu guhuza abantu. Mubinyejana byabanje wasangaga ntamunyamahanga
wabarizwaga mukindi gihugu cyane cyane mu bihugu byari bikennye, ibi byaterwaga nuko
ntamirongo yabagaho yashoboraga guhuza abantu mu buryo bworoshye cyangwa se ibikoresho
by’ikoranabuhanga kuburyo buri wese yashoboraga kubibona. Ariko aho bigeze ubu
ikoranabuhanga ryamaze gutezwa imbere ku mpuzandengo ya 95% kuko abakoresha
ikoranabuhanga rikoresha telefone ngendanwa ubu bageze hejuru ya 80% ku isi hose, naho
abakoresha mudasobwa babasha no gukoresha murandasi bari kukigero cya 65% mu bice
bitandukanye by’isi. Ibi byose ni inzira zituma abantu aho bari hose babasha guhana amakuru
kandi biboroheye, bakagirana ubucuti ndetse n’isi muri rusange ikagirana umubano.

Byongeye kandi ikoranabuhanga ryoroshya ubucuruzi. Iyi nayo ni indi ngingo yerekana akamaro
k’ikoranabuhanga mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ikoranabuhanga ryifashishwa mu
bucuruzi ryorohereza abacuruzi kugurisha ibicuruzwa byabo batavuye aho bari, ikindi kandi
ribafasha mu kumenyekanisha ibyo bakora impande zose z’isi bereka abakiriya aho bari hose
ubwiza n’ubuziranenge bw’ibyo bakora. Si kubacuruzi gusa, kuko n’abakiriya baryifashisha mu
gutumiza ibicuruzwa bakeneye bitabasabye kuva aho bari. Twifashishije ingero, umukire JACK
MA ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa yakoze urubuga rw’ubucuruzi rwa“Albaba” aho ajya ku
rubuga agatumiza icyo ashaka mu mahanga. Kimwe n’izindi mbuga nka” Iwacu online” aho
umukiriya atumiza igicuruzwa ashaka akoresheje murandasi kikamugeraho aho ari hose.

Si ikoranabuhanga rikoresha murandasi gusa, hari n’irindikoranabuhanga ryifashishwa mu


bucuruzi mu koroshya ubwikorezi hifashishijwe amarobo(Robbot). Iri koranabuhanga usanga
riziba icyuho cyahari umubare w’abakozi udahagije, aho irobo imwe ishobora gukora akazi kari
gukorwa n’abanyu basaga ijana ku munsi. Ibi bigfasha mu gutanga serivise nziza, yihuta kandi
inze.
Sibyo gusa ikoranabuhanga rimaze mu buzima bwacu, kuko ryifashishwa nk’inzira mu
itumanaho mu gushaka abakozi ba Leta rizwi nka(E-Recruitment) mu cyongereza. Ryatangiye
gukoreshwa muri Gicurasi 2017 rikaba rikoreshwa n’inzego za Leta zishaka gushyira abakozi mu
myanya, rigakoreshwa kandi mu gihe abakandida bari gusaba akazi buzuza imyirondoro yabo
n’andi makuru akenewe kugira ngo basabe akazi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga mu gushaka akazi rigengwa n’iteka rya perezida No 144/01 ryo ku wa


13/04/2017 rigena uburyo bwo gushaka, gushyiraho no gushyira mu myanya abakozi ba Leta.
Nkuko biteganywa n’ingingo ya kabiri ivuga ko “abakozi ba Leta bagengwa na sitati usange
igenga abakozi ba Leta rikareba kandi abakozi ba Leta bagengwa na sitati zihariye iyo sitati
zihariye zidateganya uburyo bwihariye bwo gushaka abakozi” hakurikijwe iteka rya perezida
byatumye ubwo buryo bwavuzwe haruguru butangira gukoreshwa kubera ko Leta zibona
abakozi zikeneye mu gihe gito kandi bukorohereza abashaka akazi.

Dushingiye ku makuru twabonye haruguru, asobanura akamaro k’ikoranabuhanga mu buzima


bwacu bwa buri munsi, ni ibihamya ko ikoranabuhanga ryifashishwa n’impande zose kandi
rikagirira akamaro abarikoresha ndetse n’abatarikoresha nabo bikabageraho binyuze mu
barikoresha. Nibyiza rero ko buri wese yakwitabira gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo isi
ihinduke irusheho kuba nziza.

You might also like