You are on page 1of 26

Promise Bible Center

pbs@promisebibleshool.org

Proverbs
Ecclesiastes
Song of Solomon.

“UGENDANA N’ABANYABWENGE AZABA


UMUNYABWENGE, ARIKO MUGENZI W’ABAPFU
AZABIHANIRWA”
(Imigani 13:20).

1 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

IBITABO BY’UBWENGE

 IMIGANI
 UMUBWIRIZA
 INDIRIMBO YA SALOMO

IBIKUBIYEMO
INTEGO
IRIBURIRO
I. IMIGANI/IBISIGO RY’IMIBEREHO YA BURI MUNSI
UMWANDITSI/ABANDITSI
UMURONGO MUKURU
IBICE BIGIZE IGITABO CY’IMIGANI
IBIKUBIYE MURI IBYO BICE
IGICE CYA MBERE KUGEZA KU GICE CYA 9
IGICE CYA KABIRI: Imigani 10,1 kugeza 22,16.
IGICE CYA GATATU: Imigani 22,17 kugeza 24,22
IGICE CYA KANE: Imigani 24,34 kugeza 34
IGICE CYA GATANU:Imigani 25-29
IGICE CYA GATANDATU: Imigani 30-
IGICE CYA KARINDWI: Imigani 31

2 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

II. UMUBWIRIZA
UMWANDITSI
INYIGISHO NKURU
BYOSE BYATAYE AGACIRO KURI SALOMO
INAMA IRUTA IZINDI

III. INDIRIMBO YA SALOMO: UBUDAHEMUKA


ICYANDITSWE GITEYE AMATSIKO
IMITERERE Y’IGITABO
INYIGISHO Y’UMWUKA

UMUSOZO

IBIBAZO BIYOBORA UMUNYESHURI

3 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

INTEGO

Nidusoza isomo, buri munyeshuri azaba ashobora


gutanga:
✓ Ibisobanuro by’ijambo: Umugani.
✓ Umurongo uhatse iyindi mu gitabo cy’Imigani.
✓ Gusobanukirwa Igitabo cy’Umubwiriza.
✓ Gusobanukirwa icyatumye Salomo abona ko
ubuzima ari ubusa kandi ko ntacyo buvuze.
✓ Gusobanukirwa insobanuro y’Umwuka
y’Indirimbo ya Salomo.
✓ Mu ndirimbo ya Salomo, tubonamo Yesu
nk’Umukwe w’Itorero (Ind 2,16)

4 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

IRIBURIRO

Hano twakomatanyije Ibitabo 3: Imigani,


Umubwiriza n’Indirimbo ya Salomo kubera ko
Umwanditsi wabyo ari umwe ; Umwami Salomo.

Ibi bitabo uko ari 3 bakunze kubyita ibitabo


by’ubuhanga cyangwa Ibitabo by’ubwenge
by’ubwoko bw’Abaheburayo. Abasesenguzi benshi
bemeza ko:
✓ Salomo yanditse Indirimbo ya Salomo akiri
umusore
✓ Yanditse Imigani amaze kuba igikwerere
✓ Yanditse Umubwiriza amaze kuba umusaza.

Izi nyandiko zishobora kuba zarakusanyijwe hagati


y’umwaka wa 930 kugeza 910 mbere y’ivuka rya
Yesu Kristo.

5 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

IMIGANI/ IBISIGO BY’IMIBEREHO YA BURI MUNSI

Mu ruheburayo, ijambo umugani ubwa mbere rivuga


“ikintu gisa n’ikindi”. Guca umugani mu ruheburayo
ni ukugereranya ibintu bibiri. Bityo, umugani ni
“ikigereranyo”.

Ubwo buryo rero bwaje kuzifashishwa mu kwigisha


imibereho iboneye. Imigani myinshi igereranya
ibintu. Abantu bo mu duce tw’iburasirazuba bw’isi
bakundaga gukoresha ubu buryo bwo kwigisha.
Abenshi ntibari bazi kwandika; kandi bari bafite
ibitabo bikeya cyane. Ukuri gukomeye gutanzwe mu
mvugo ngufiya ikoresha ukugereranya, byatumaga
byoroha kubigisha hifashishijwe inyandiko. Mu
buryo busanzwe, Abaheburayo bafataga mu mutwe
uko kuri. Iyo umuntu yashoboraga kubisubiramo,
abandi bamenyaga ko ari umunyeshuri wize iby’idini.

Nk’uko twigeze tubivuga, Igitabo Zaburi gifasha mu


buzima bw’umuntu ku ruhande rw’imibanire ye

6 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

n’Imana. Imigani yo igafasha mu buzima


bw’imibereho ye ya buri munsi.

Zaburi zijyana ibitekerezo byacu ku Mana mu


rukundo no mu ishimwe. Igitabo cy’Imigani cyo
kigafasha kutugira ibyitegererezo byiza ku bandi.
Cyigisha imibereho y’ubupfura kandi y’ingirakamaro.

Muri Zaburi tubonamo gukunda Imana. Mu Migani


tubonamo urukundo rwa bagenzi bacu. Imigani ni
igiteranyo cy’inyigisho ku mibereho iboneye, ireba
abantu bose. Dusangamo inyigisho zireba abagabo,
abagore, abana, abasore, abagaragu. Harimo kandi
inyigisho zireba abami, abacamanza n’abaturage
b’ibihugu.

Mu gitabo cy’Imigani harimo ubwenge buruta kure


cyane ubwo abenshi mu banditsi b’iki gihe
bashobora gutanga.

7 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

Kristo yakoresheje imwe mu migani mu nyigisho ze.


Urugero: “Muvuzi, ivure” (Lk 4,23); “Nta muhanuzi
iwabo” (Mt 13,57).

UMWANDITSI/ABANDITSI
Bibliya ivuga ko Salomo yanditse nibura imigani
ibihumbi bitatu (1 Abami 4: 32 cyangwa 1 Abami 5:
12). Igice kimwe cyayo nicyo dufite gusa muri
Bibliya. Imigani y’Abayuda yari inyigisho zikomeye
kandi z’ubwenge.

Ntibitangaje ko imwe itashyizwe muri Bibliya, kuko


Yohana 20: 30 havuga ko ndetse n’ibyo Yesu yakoze
byose bitanditse muri Bibliya.

UMURONGO MUKURU.
Umurongo mukuru, uhatse iyindi muri iki gitabo ni
Imigani 9: 10: “Kubaha Uwiteka ni ishingiro
ry’ubwenge”.
Uyu murongo urakomeye ku buryo twakagombye
kuwandika ku rugi rwa buri shuri cyangwa ahantu

8 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

higirwa. Wagombye kuba mu mutima wa buri


mwigishwa.

IBICE BIGIZE IGITABO CY’IMIGANI.


Iyo usesenguye neza iki gitabo, ugisanga mu bice
birindwi bikurikira:
✓ Imigani 1-9
✓ Imigani 10:1 – 22:16
✓ Imigani 22,17 – 24:22
✓ Imigani 24,23-34
✓ Imigani 25–29
✓ Imigani 30:1-7,14.
✓ Imigani 30-31

IBIKUBIYE MURI IKI GITABO

IGICE CYA 1 KUGEZA KU CYA 9


Ibi bice bikubiyemo inyigisho ku bwenge bw’ukuri.
Muri iki gice, nta mugani urimo. Ahubwo tubona
ikiganiro aho umwanditsi akoresha cyane ijambo
« Mwana wanjye » bigaragaza ko yari umuntu
mukuru. Inyigisho zirasaba umwana kwirinda
9 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©
Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

ubupfapfa n'ingeso mbi. Kuva ku gice cya 8,


ubwenge burahabwa agaciro nk’akahabwa umuntu
(personnifiée).

IGICE CYA KABIRI: Imigani 10: 1 kugeza 22:16


Hano tuhasanga igice cya mbere cy’imigani ya
Salomo ntawe abwira noneho nk’uko yavugaga ati :
« mwana wanjye ». Buri murongo ni umugani ugizwe
n’interuro ebyiri zerekana itandukaniro z’ibiri byo
n’ibitari byo.

Harimo n’indi migani ifite inyigisho nyinshi zirebana


n’imibereho ya buri munsi.

IGICE CYA GATATU: Imigani 22:17 - 24:22


Aha hagaragara imigani 30 isa n’aho yo ari miremire
gusumbya iya Salomo, ariko bidatandukanye mu
nyigisho.

IGICE CYA KANE : Imigani 24: 23-34


Aka gace kagizwe gusa n’imigani itandatu(6).

10 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

IGICE CYA GATANU : Imigani 25-29


Aka gace kagizwe n’imigani 128 ya Salomo. Bivugwa
ko yegeranijwe n’abantu bo mu gihe cya Hezekiya.
Ntihavugwa abo aribo. Gusa tuzi ko cyabaye igihe
cy’ububyutse, abantu bashaka kongera kumva
Ijambo ry’Imana. Igihe cy’umwami Hezekiya cyabaye
igihe cyo kwihana no kugarukira Imana.

IGICE CYA GATANDATU : Imigani 30


Imigani 30 ni amagambo ya Aguri, kuva ku murongo
wa 1-7 ndetse n’uwa 14. Imigani 30:15-33
hagaragara imigani irangwa n’imibare (proverbes
numériques) : Hariho ibintu bingana gutya cyangwa
gutya…

IGICE CYA KARINDWI : Imigani 31.


Amagambo ya Lemuweli Umwami kandi ngo
yayigishijwe na nyina. Igice giheruka kirata umugore
w’ingeso nziza bikarangira bityo.

11 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

Mu gusoza inyigisho ku gitabo cy’Imigani,


ntitwarekera aho tutavuze ko inama nkuru
z’iki gitabo zerekeye:
ͽ Ubusahiranda
ͽ Ubusinzi
ͽ Kwiyandarika
ͽ Kubeshya
ͽ Ubute
ͽ Intonganya n’amahane
ͽ Gukururana n’incuti mbi.

Reka turebe noneho ikindi gitabo.

12 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

UMUBWIRIZA:

UMWANDITSI
Iyo usomye igice cya 1:1 uhita ubona ko uvuga ari
Umubwiriza, mwene Dawidi, ufite ubuhanga bwo
kubwiriza; ikigaragara rero ni uko uvuga ari
“Salomo”, umuhungu wa Dawidi na Batisheba.

INYIGISHO NKURU
Umaze kwitegereza neza iki gitabo, uvumburamo
inyigisho nkuru ikurikira:
“BYOSE NI UBUSA”. Bwaba ubwenge, ubuhanga,
ubukire ubuzima, urukundo,… byose ni ubusa, nta
gaciro!

BYOSE BYATAYE AGACIRO KURI SALOMO


Igitekerezo kiri inyuma y’igitabo cy’Umubwiriza ni
ubuzima bw’ubukire n’ubushobozi bwa Salomo
yagize. Iki gitabo cy’umubwiriza ni kimwe mu bitabo
bya Bibliya bigorana cyane kumvikana. Kugira ngo
turusheho gusobanukirwa, mureke tugifate

13 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

nk’inyandiko y’ubuhamya bwite bwa Salomo. Uyu


mugabo ameze nk’uri kwicuza, yewe no kwihana.

Asubiramo incuro nyinshi amagambo amwe muri iki


gitabo. Yakoresheje ijambo « ubusa » incuro
mirongo itatu n’enye (34). Amagambo « munsi
y’ijuru » na « hano ku isi » nayo agaruka incuro
mirongo itatu n’imwe (31).

Uyu mugabo Salomo yabaye umuntu


w’umunyabwenge cyane, yari afite buri cyose
umuntu yakwifuza:
ͽ Amafarashi menshi,
ͽ Amagare menshi,
ͽ Amazu manini y’ingoro,
ͽ Abantu bose baramwubahaga.
ͽ Yagerageje ikintu cyose,
ͽ Icyo yakeneraga cyose yarakibonaga,
ͽ Yakoresheje ubushobozi bwe, ubukire bwe,
n’ubwenge ngo yigushe neza.
ͽ Imibereho ye yose ni igitangaza: kuvuka ibwami,
nawe ukaba umwami…
14 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©
Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

Ariko ikibabaje, Salomo yashaririwe n’ubuzima,


yageze aho yanga ibintu byose yari yararuhiye. Aza
gutangaza ko abonye ko « ibintu byose ari ubusa »,
ari nko « kwiruka inyuma y’umuyaga ».

Salomo ni urugero rw’abantu bose babaza ngo:


Mbese kubaho bimaze iki? Umuntu wese ubereyeho
gusa kugira ibintu by’iyi si (munsi y’ijuru) aba
yahushije intego. Ni ko byagendekeye Salomo.
Umuntu nyamuntu agomba kureba hirya y’ibintu
by’isi, akareba ku muremyi we! Niwe wenyine
ushobora gutanga “ukunyurwa”. Salomo ntiyageze
ku ntego, yari afite ibirenze ibyifuzwa nk’imigisha ya
hano mw’isi, byaje kumugeza aho yibwira ko
atagikeneye Imana. Yateshutse ku mabwiriza
y’abami nk’uko aboneka mu Guteg.17,16-20.
Ubuzima bwaramushaririye cyane kuko yateye
umugongo Ijambo ry’Imana (1Abami 10: 26 kugeza 1
Abami 11: 8). Uyu mugabo se azasoza ate?

15 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

INAMA IRUTA IZINDI: Kwihana


Birashoboka ko Salomo yaba yaranditse igitabo
cy’Umubwiriza igihe cyo gupfa cyegereje. Bamwe
bacyita « Ubutumwa bwa Salomo bwo kwihana ».
Gusa na none gitandukanye na Zaburi ya 51; Zaburi
ya Dawidi yo kwihana.

Mu gitabo cy’Umubwiriza ntiharimo kwihana icyaha


(kwatura). Salomo agaragaza gusa agahinda no
gucika intege iyo avuga ko ikintu cyose ari ubusa.
Nta na hamwe yagaragaje ko yakoze nabi:
Ntiyagerageje guhisha icyaha, ariko nta n’ubwo
yavuze ko yakoze icyaha.

Igitabo cy’Umubwiriza gihishura ko ubukire bwo


kw’isi atari igisubizo gihagije. Umuntu akwiye kubitsa
ubutunzi bwe mu ijuru. Umuntu akwiye kwifuza
ibintu byo hejuru mu ijuru, aho Kristo yicaye iburyo
bw’Imana.

N’abizera b’iki gihe bakwiye gutega amatwi bitonze


aya mabwiriza ya nyuma:
16 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©
Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

« Iyi niyo ndunduro y’Ijambo, wubahe Imana, kandi


ukomeze amategeko yayo ». Kandi, « ujye wibuka
Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe »
(Umubw.2,1,13).

Reka noneho turebe n’igitabo cya nyuma cya Salomo


cyitwa « Indirimbo ya Salomo ».

17 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

INDIRIMBO YA SALOMO: UBUDAHEMUKA


Mu zindi ndimi, iki gitabo bacyita « Indirimbo
y’indirimbo ». Salomo yanditse Indirimbo 1005.

Gusa iri zina « Indirimbo y’indirimbo » ryerekana ko


iyo ngiyo ari indirimbo yihariye. Muri Bibliya
y’igiswahili bo baravuga ngo: « Indirimbo iruta
izindi » (Wimbo ulio bora).

ICYANDITSWE GITEYE AMATSIKO


Ijambo Imana ntiriboneka mu ndirimbo ya Salomo.
Nta magambo akomoka muri iki gitabo agaragara
mu Isezerano Rishya. Cyakora igihe cyose iki gitabo
cyabaye mu bigize Ibyanditswe Byera by’Isezerano
rya Kera. Abayuda bagikoreshaga cyane mu minsi
mikuru ya Pasika.

IMITERERE Y’IGITABO
Muri iki gitabo, abantu b’ingenzi bavugwamo ni
babiri :
- Salomo/Shelomo=Umukwe = Umugabo
- Umushulamukazi =Umugeni = Umugore.
18 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©
Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

Mu bandi bavugwa hari abaririmbyi (abakobwa b’i


Yerusalemu). Indirimbo yenda kurangira, hazamo
n'abasaza b’umushulamukazi babiri.

Mu gihe cya Salomo, abantu batungaga abagore


benshi. Bamwe mu basesenguzi ba Bibliya bavuga
ko iyi ndirimbo ari iyo kwamagana uwo muco wo
gutunga abagore benshi!

Abandi bahanga biga Bibliya batekereza ko uyu


mushulamukazi yari yarakuwe iwabo, ndetse akakwa
uwamusabaga mbere; atoranywa ngo azabe umwe
mu bagore b’Umwami Salomo i Yerusalemu.

Salomo rero yagerageje mu buryo bwinshi


kumwikundishaho, ariko we akomeza kubera
umwizerwa uwo yari yarakunze mbere,
akamuririmbira ibisigo kandi akanamurota nijoro.

Ariko se mu Mwuka ho, iki gitabo kiratwigisha iki?

19 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

INYIGISHO Y’UMWUKA.
Mu Mwuka, iki gitabo kirakungahaye cyane ! Ariko
kimwe n’icy’Umubwiriza, biragoye gusobanura.
Kivuga iby’urukundo rw’abashakanye.
Gikoresha amagambo yuzuye ibambe n’imbabazi
(affection et tendresse)

Gica amarenga ku rukundo rwa Kristo


n’Itorero. “Nicyo gituma umuntu azasiga se na nyina
akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba
umubiri umwe. Ibyo ni ubwiru bukomeye cyane:
ariko ibyo mvuga byerekeye kuri Kristo n’Itorero.”
(Abefeso 5: 31-32).

Muri urwo rwego, iyi ndirimbo yakoreshwa kuri


Kristo n’Itorero.
- Kristo akunda Itorero.
- Itorero naryo rimugomba urukundo ruganduka.
- Kristo aterwa Ibyishimo n’Itorero.
- Abera baterwa ibyishimo no kuba abakristo
- Kristo arinda Itorero akarirwanirira.
- Kristo akuyakuya Itorero akaryitaho.
20 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©
Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

- Ubumwe buhuza Itorero na Kristo.


- Urukundo rutegereza Umukwe mu
kwihangana no mu bwere kugeza igihe azazira.
- Njye ndi uwe na we ni Uwanjye, n’aho haza
ibishashagirana bimeze bite, sinamureka.

Uwashaka yareba Indirimbo nomero 391 mu gitabo


cy’Indirimbo zo Gushimisha Imana; uko umugeni
yihebera Umukwe mu mibereho ye yose.
Ararekwa ntashira, reka twegere umusozo…

UMUSOZO
Nakangurira abanyeshuri bashobora gusoma
Bibliya no mu zindi ndimi kubikora cyane cyane
igihe barimo kwiga cyangwa gutegura.

Reka ntange urugero rumwe mu gitabo


cy’Indirimbo za Salomo.
Indirimbo.2:28: Ntimukangure umukunzi wanjye ngo
abyuke kugeza igihe abyishakira.

21 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

Igiswahili kigira ngo: “Usiamshe mapenzi kabla


wakati wake” (Ntucokoze urukundo igihe cyabyo
kitaragera; tugenekereje mu Kinyarwanda).

Ikindi byabafasha, ni uko Bibliya yacu y’ikinyarwanda


hamwe na hamwe ikoresha ikinyarwanda cyo
hambere, ab’iki gihe tudashobora gusobanukirwa.
Dore urundi rugero mu gitabo cy’Umubwiriza rwo
ndetse ruvanzemo n’imvugo zizimije:
Umubwiriza 12: 2-6 →
- Izuba n’Umucyo n’ukwezi n’inyenyeri
bitarijimishwa. (Ibyiringiro byose by’ejo hazaza
bikuweho).
- N’Ibicu bitaragaruka imvura ihise. (Imigambi
yose myiza umuntu yatekereza abona ko
itagishobotse kubera izabukuru).
- Abarinzi b’inzu bazahinda umushyitsi. (Ibiganza
bitakibasha gukomeza ikintu).
- Intwari zikunama. (Amaguru atagifata hasi).
- Abasyi bakarorera kuko babaye bake. (Amenyo
atangiye kwikura).

22 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

- N’abarunguruka mu madirishya bagahuma.


(Amaso nayo areba ibikezikezi).
- Imiryango yerekeye inzira igakingwa. (Amatwi
yumvirizaga atacyumva neza).
- Ijwi ry’ingasire rigaceceka. (Urugwiro
rw’ibiganiro ruzagabanuka). Abasaza
n’abakecuru bakunze kurangwa no kwigunga.
- Umuntu akabyutswa n’ubunyoni. (Kubera
kubura ibitotsi, abasaza n’abakecuru bakanguka
kare, bakabyuka kare).
- Abakobwa baririmba bose bagacishwa bugufi.
(Ijwi rizamo amakaraza menshi).
- Bagatinya ibiri hejuru, bagafatirwa n’ubwoba
mu nzira.(Bakandagira bikanga amaguru
atagishoboye igice cyo hejuru, baba batinya
kwitura hasi).
- Igiti cy’umuhizi kizarabya. (Imvi zabaye
uruyenzi. Ziba ziteguza ko iminsi yagiye).
- N’igihore kizaba kiremereye. (Intege ziba ntazo
rwose ku buryo n’ibipima nk’igihore
umukambwe atabyikorera ngo bishoboke).

23 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

- Kwifuza kuzabura. (No kuryoherwa kurarangira,


akenshi abasaza bagatangira ahubwo no
guhitamo, ibisharira mu mwanya
w’ibiryohereye).
- Akagozi k’ifeza kataracika,
- Urwabya rw’izahabu rutarameneka,
- Ikibindi kitaramenekera kw’isôko,
- Uruziga rutaravunikira kw’iriba;

Bamwe mu basesenguzi ba Bibliya bemeza ko aya ari


amashushongero yerekana uko ubuzima buhagarara
intambwe ku yindi mu gihe cy’itandukana
ry’ubugingo n’umubiri, icyo twita gupfa, cyangwa
kuva mu mubiri.

24 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

IBIBAZO BIYOBORA UMUNYESHURI

➢ Tanga insobanuro zombi z’ijambo “Umugani”, mu


ruheburayo.

➢ Umurongo uhatse iyindi mu gitabo cy’Imigani ni


uwuhe? Uvuga ngo iki ?

➢ Mu magambo yawe bwite, sobanura mu mirongo


itanu imva n’imvano y’igitabo cy’Umubwiriza.

➢ Ni nde wanditse myinshi mu migani?

➢ Gereranya mu mirongo itatu Zaburi n’Imigani.

➢ Ni iyihe nama Salomo atanga mu gitabo


cy’Umubwiriza?

➢ Vuga umwihariko w’igitabo cy’Indirimbo ya


Salomo.

25 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

➢ Gereranya Shelomo n’Umushulamukazi na Kristo


n’Itorero.

➢ Gereranya kwicuza kwa Salomo n’imigirire ya


Dawidi muri Zaburi ya 51.

➢ Vuga byibura ibyiciro nka 5 ubona inyigisho


ziboneka mu gitabo cy’imigani zigenewe.

➢ Uko Salomo abivuga mu gitabo cy’Umubwiriza,


erekana unasobanure uko umuntu agenda
ashiraho buhoro buhoro.

Byateguwe na
Pastor RUGOMOKA Théophile

26 POETRY – Prov.-Eccl.-Song. - PBC 2023 ©

You might also like