You are on page 1of 1

REPUBULIKA Y’U RWANDA Maraba , kuwa 08/01/2023

INTARA Y’AMAJYEPFO
AKARERE KA HUYE
UMURENGE WA MARABA
E-mail: maraba.umurenge@yahoo.fr

Bwana Umuyobozi W’ibitaro bya KABUTARE

Impamvu: Gukora ubuvugizi ku muturage ukeneye gufashwa.

Bwana Muyobozi,

Nejejwe no kubandikira uru rwandiko ngirango nkorere ubuvugizi umuryango w’umuturage


witwa BIKORIMANA ERIC( 15yrs) mwene Jean Paul NSENGIMANA na UWIMANA
CARTAS, kugirango bakure umurambo wari uri muri morgue y'ibitaro bya Kabutare utegereje
gukorerwa autopsy. Bityo umurenge wa Maraba ukaba uzawishyurira ibikorwa by’ubuvuzi
bizawukorerwa kuko ari umuryango utishoboye, akaba akomoka mu Murenge wa Maraba,
Akagali ka Buremera , mu mudugudu wa Gasarabuye . Turabasaba kumukorera services
zikenewe ndetse n’umuryango we ugahabwa umurambo bakajya gushyingura, maze Facture
y’ibyakozwe igahabwa Umurenge wa Maraba kugira ngo byishyurwe.

Mbashimiye uko mubyakiriye.

UWAMALIYA Jacqueline

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Maraba

Indangamirwa z’ Indatirwabahizi dukorane umurava dutere imbere

You might also like