You are on page 1of 2

Imibanire myiza mu ngo

- Imigani 5:1-23 Iyo usambanye uba utakaza ubushobozi n’imbaraga byawe, Imbaraga zizakugeza kuri
destiny awe.
- Itangiriro 1:28 Imana niyo yatanze aho kongerera Imbaraga, n’Ubushobozi ko ari mu mugore
- Abalewi 18:6-29 (29) Iyo usambanye Ubushobozi n’Imbaraga zawe uba ubitaye iyo utazi
- Kubara 36:2-4 Iyo Urongowe uba utandukanye na gakondo yawe ahubwo uba ugiye kuri gakondo
yukurongoye.
- Abaheburayo 13:4 Hubahwe abashakanye
- Abefeso 5:22-31 Uko abagabo nabagore bagomba kumerana
- Imigani 31: 10-31 Umugore mwiza ni isoko y’Iterambere
Scripture, Science, Statistics (3S)
- Statistics 75% bya Divorce ni uko baba batarateguye Urugo
- Imyaka ifasha iki mu kubaka: Urugo ntirwubakwa n’abana, Umwaka akurura yishyira aririra icyo
abonye, Umuntu mukuru ashakira abana ibibatunga, yitangira abanda (Umuntu ashobora kuba afite
imyaka 18 ariko akuze, Umuntu ashobora kuba afite imyaka 45 ariko akiri umwana) Gushaka bisaba
gukura mu mutwe.
- Kwihugura ni ngombwa mbere yo Kubaka: Uyu munsi hari Abize kubaka kandi bubaka neza, hari
abize ubuganga kandi bavura neza, ariko birashoboka ko Dr ashobora kunanirwa kubaka urugo rwe
kuko atihuguye ku birebana n’Urugo.
NB:
• Ubukwe ni Ubwimiryango: Niyo mpamvu Imiryango ihura igategura igihe cyo gufata
irembo, Gusaba, Gukwa iyo birangiye Imiryango ntiba icyongeye guhura ukundi nkuko
yahuriye muri ibyo bikorwa by’Ubukwe.
• Urugo ni Urw’Umugabo n’Umugore: Niyo mpamvu iyo mubanye biba bigomba kuba
akaramata, kuko muba mubaye umwe, mugomba gutegura uko muzabaho, uko muzabyara,
uko muzatera imbere nkumuntu umwe. Mbese mugomba gushyira hamwe.
- Ugomba gutegura urugo aho gutegura Ubukwe: Umutungo, Urubyaro, Imibanire, Ibyishimo
by’Umuryango, Action Plans… (hari bamwe bashaka aba diaspola kuko bashaka kujye muri America,
hari abashaka kuko imyaka ibaye myinshi, hari abashaka kuko bafite irari, hari abashaka kuko bakunda
inzobe, amataye, bakurikiye inote…)
- Si byiza gukora Imibonano mpuzabitsina mbere yo kubaka urugo
• Uwakoze fone ninawe utanga amabwiriza yuko ikoreshwa (Ntishyirwa mu mazi,
icomekwa na chargeur imeze gutya, ntigomba kwikubita hasi, ishyirwamo sim card, kugirango
uhamagare ugomba gushyira ama Unite kuri Sim card…, Iyo utubahirije ayo mabwiriza Fone
yawe Irapfa cyangwa ntikore icyo wayiguriye → Imana yaremye Umugabo imuha inshingano
ugomba kumera gutya Umugore agomba kumera gutya iyo bitabaye ibyo Urwo rugo
rurasenyuka. ABEFESO 5:22-31.
• Iyo uryamanye n’Umuntu muba Umwe, hari Imisemburo (Oxytocine: ni nka kore ituma
muba Umwe, Umubyeyi iyo yonsa Umwana iyo Oxytocine ituma Umwana na Nyina baba
Umwe, (Umwana iyo agize Ikibazo Ibaze mama we uko abyiyumvamo, n’Umugabo numugore
ni gutyo bigomba kugenda iyo ari we muryamana gusa).
• Iyo Umugabo arangije Ntihagenda Intanga gusa ahubwo hagenda na Energy, niyo mpamvu
ahita agwa agacuho akananirwa, Umugore muri we yifitemo Ubushobozi bwo Kororotsa
ibimwinjiyemo, yaba Urubyaro, Ibikorwa byiza cg bibi ndetse na za Mbaraga akabigarura
byikubye inshuro nyinshi ngo byubake cg bisenye Umuryango. Imigani 5:1-23, Itangiriro
1:28 (Kororoka Kugwira). Itangiriro 1:22 kororoka kwibindi biremwa – Umuriro
wamashanyarazi Iyo ukoreshejwe neza utanga umusaruro ariko iyo ukoreshejwe nabi
utanga Urupfu, Ibinini bya Mararia iyo ubinyweye neza ukira mararia ariko iyo
ubinyweye nabi ushobora gupfa. Iyo uryamanye nabantu benshi ushiduka utakibashije
kugera ku ntego yubuzim bwawe cg icyo ushatse ntushobora kukigeraho kuko uba
waratakaze ability yawe, rimwe na rimwe no gushaka ntuba ucyumva ubishaka.
• Kuryamana ni Igihango cyamaraso niyo mamvu iyo umwe aryaye yanduza undi utarwaye.
Iyo uryamanye nabantu benshi bituma ugenda utakaza ubushobozi bwawe bw’Imibereho yawe
(Post it Iyo uyometse ahantu ntishobora kuvaho, ariko iyo uyomoye ukayomeka ahandi
ntihafata ntinasubira aho yari iri). Iyo waryamanye n’Umuntu mugatandukana (Ex Friend)
bituma uwo mubanye ukora Compalison kuko uba wagiranye igihango nabantu benshi. Core
yawe ishiramo Ubugi.
• Imibonano mpuzabitsina Imaze iki mu rugo: Mu gitsina cyumogore habamo urugingo
rwitwa Hymen rufite umumaro wo Kuva amaraso iyo akoze Imibonano bwa mbere ari naho
habaho igihango cyamaraso iyo aryamanye n’Umugabo. Imibonano ni yo ibonekamo
umunezero w’Urugo kuko abayikoze nicyo gikorwa kibahuza nyuma yaho baba biriwe ndetse
n’ibyo aba yiriwemo byose, nyuma yumunaniro, imvune wiriwemo igituma uruhuka ukongera
kwibagirwa imvune nibibazo byose ni Imibonano mpuzabitsina. Iyo umuryango utishimye cg
ubanye nabi ntushobora kuryoherwa n’Imibonano mpuzabitsina. Ikizatuma umenya ko
mugenzi wawe mutameranye neza uzacungire ku mibonano mpuzabitsina yanyu.
• Mbese Imana Ishobora kukubwira uwo muzabana? mbere iyo ugiye gushaka akazi ubanza
kubaza Imana? Mbese iyo ugiye kugura inkweto ubanza kubaza Imana? Ibimenyetso ni
ibyabatizera 1 Abakorinto 14: 22 Mbere yo kubaza Imana uwo muzabana usabwa kuba usanzwe
uyibaza buri kimwe kandi uyoborwa nayo mubyo ikubwiye. Mbere yo gukatisha itike banza
umwenye aho ujya. Banza ugire intego y’Ubuzima bwawe mbere yo gushaka uwo muzajyana.
(Ugomba kwimenya
- Umuntu akurura uwo ariwe: Icyuma gifatana n’Icyuma, Icyondo gifata icyondo, urubaho rufata
urubaho, Umugabo mwiza afatata umugore mwiza, Umugabo mubi afata umugore mubi.
- Gushaka ntibyakabaye Intego y’Ubuzima: banza wowe umenye icyerekezo cyawe ubone kumenya
uwo mwafatanya urwo rugendo. Intego y’Ubuzima nibe icyo Imana yagushyiriye ku isi uharanire
kuzana impinduka nziza aho utuye, ukorera, uvuka, wize… Numara kumenya aho werekeza uzamenya
nicyo uzifashisha ujyayo. Ntiwatega Imodoka Utazi aho ugiye kuko unagezeyo ntiwamenya ko
wahageze. Mbere yo Gukatisha ticket banza Umenye aho werekeza. Banza wishake mbere yo Gushaka.
• Urashaka Umugore witonda, mbese uwo mugore ko ari umunyamahoro yabasha kubana
numunyamahane nkawe?
• Urashaka Umugabo wumunyamafr mbese uzi Management cg uzayarya uyamare mukene?
• Urashaka Umugore w’Umurokore mbese Uwo mugore azabasha kuba umurokore no mu
kabari ko uri umunywi winzoga?
• Niba Ushaka kugenda na moto utega moto Imvura iyo iguye irakunyagira
NB: Ibyo ufite byuzuzanya nuwo ushaka.

You might also like