Professional Documents
Culture Documents
46. Kamanutse kibarangura no hasi kati nkaba nzasubirayo ndakambura data “AKABABI K’UMUVUMU “
62. Nagiye I Kigali ndi umusenzi ngaruka ndi umuzungu “IGITOKI CYA KAMARA “
76.Mvuye aha nta iminopfu ndinda ngera aho nshaka ‘’ISAKAMBURIRA RY’INZU’’
101. Kamanutse kibarangura no hasi kati nkaba nzasubirayo ndakambura data “AGATONYANGA K’IMVURA “
114. Mfite abakobwa benshi ,ariko uwapfuye ijisho muri bo yabatanze gusabwa ‘INOPFO “
115. Ninjye muzindutsi wa cyane, hari aho nasanze umuzimu yiyunamiriye “UMUTEGO “
116. Ninjye muzindutsi wa cyane, hari aho nasanze umuzimu yikoreye inyama “ISAKE IFITE IBIROKOROKO “
117. Ko So na Nyoko bameze uruhara ,inzoga z’I Bwami zizikorera nde “IGIHAZA “
126.Mfite inka 12,iyo inyota inyishe mfata imwe nkayica umutwe nkayinywa amaraso “IKAZIYA YA PRIMUS “
132. Nagutera inyamaswa igendesha amaguru 4 mu gitondo,amaguru 2 saa sita n’amaguru 3 nimugoroba
“UMUNTU “
182.Maguru mane ahagaze kuri maguru mane ashaka maguru mane “ INJANGWE IHAGAZE KU MEZA
ISHAKA IMBEBA “
199.Inyundo za bene Ntwari bazikubita hasi ntizimene isi ‘IBINONO BY’ INKA “
Fata agafuni nanjye mfate akandi tujye gushaka icyabuze Umuzi w'urutare
Fata akebo nanjye mfate akandi tujye kwahira intagwira Ubwoya bw'inka
Turadundaraye-Utubyi tw'umushumba.
Gacika gasubiraho-Urwara.
Ndica simporwe-Uruzi.
Nagutera uruyongoyongo rwa Nyirabaha rwimiye i Nduga rukabyarira i Nduga-Uruzi - Ishami ry'uruzi.
Nyiranshoreke.-Agacurama.
Nyirabigiribigingiri.-Agacurama.
Kanyonyomba.-Umugezi utemba.
Nyamunini umugwampinga.-Umuduha.
Nyiramukuru umuturirwa.-Umucundura.
Igiti kinini ruhumbanyoni.-Inkono ivugirwamo umutsima. Mpagaze mu gahinga mbona Rusengo mu maraka.-
Inkono itogota.
Kati papari kati pa, inzibukira nayikuye kwa Rwamugenzi.-Inkoko mu kigega kirimo ubusa.
Nyirancubakirimo.-Imondo mu gihu.
Shaka agafuni nshake akandi tujye kurima imizi ya Ruhozozo ikuzimu.-Imizi y'urutare.
Karashonda inzira-Umuhunda.
Nagutera ikikakika-Umuhoro.
Karazigurira-Umuhiro ku ntango.
Gacika kabaho-Umusatsi.
Gishyuha kitotsa-Umusuzi.
Nyirabwineneka-Umusundi ku ntebe
Kirisha amazuruUmuvuba.
Nagutera ibumbabumba-Umutsima.
Nyamukubura umutindi-Umwisheke.
Nyamwiza mu ibanga-Umwangange.
Ngira umwana nkamutega ibanganga nkamutega isunzu rimwe nkamutera mu ibanga ry'umusozi-Umwambi.
Mugarikayera ni Sebatongo-Umuyenzi.
Nyamutukura umutindi-Urubwija.
Nagutera Cyurweru cyambaye umwenda kwa Rwamenyo rwa Makombe. Urume ku musororo.
Ni jye muzindutsi wa cyane nasanze aho urupfu rutunga inigi. Urume ku musororo.
Ndi Rutebuka ku iteme ndi Rutebuka ku iteke nti mbe mwiriwe Rezida-Urukwavu.
Kati diri diri, dore umuhamirizo nakuye kwa Mukore-Urukwavu. Nagutera Nyabishishi i Nyabitare-Urukumbi mu
menyo.
Nyabwumira mu ijana-Urukorogoto.
Nshibwa nshibuka-Urukangaga.
Turadundaraye-Utubyi tw'umushumba.
Gacika gasubiraho-Urwara.
Ndica simporwe-Uruzi.
Nagutera uruyongoyongo rwa Nyirabaha rwimiye i Nduga rukabyarira i Nduga-Uruzi - Ishami ry'uruzi.
Iwacu twikwije impindu twese-Imirizo y'imbeba. Abana banjye bikwije impindu bose-Imirizo y'imbeba.
Kati papari kati pa, inzibukira nayikuye kwa Rwamugenzi-Imigeri y'isha ku rutare.
Mpuye na Mugara-Ikinyabwoya.
Nateye agati kanjye ari igozi kamanuka ari igogo kirahira inyabihogo kandi katagira n'inkomarutaro-Ikijumba.
Cyimitse ingere gihetse Rwigema kigiye gusumba Tarasi umwami w'i Gisaka-Ikigori.
Nyiransibura i Burundi-Umurabyo.
Banga ingata mbange indi tujye kwikorera ka kaguru ka Dondi i Budaha-Ukuguru kw'imbaragasa.
Nyabwiza mu mpinga-Ubwato.
Mfite ibiti imizi yabyo yakuze ijya hejuru, amashami yabyo areba hasi-Ubwanwa.
Buguza ubugumya mbuguze ubuguzi tujye kubuguza ibuguma y'ihene i Bugoyi-Ibuguma y'imbeba.
Bicinyigiri bya Bikangaga Bikondo byacuzwe n'abantu-Ibirago. Hagarara hakurya mpagarare hakuno duterane
ibidashyika-Ibipfunsi.
Ko uri mukuru wa kera wari wabona umwami w'amenyo abiri ?-Ibikingi by'irembo.
Hakurya biraheneranye-Ibihaza.
Sogokuru ajya mu birunga yanyuze he ?- Amazi mu gisura. Inyagarinyagari bana ba mama-Amazi ku rukangaga.
Icara nkubwire.-Amavunja.
Nyiraforongo-Amarira y'imbwa.
Nyirabyungwane-Amarira y'imbwa.
Kanyonyomba-Amaraso ku murundi.
Karashubera-Akotsi k'abatabazi.
Kahemema-Akotsi k'abatabazi.
Karazigurira-Akazizi k'amata.
Ngakariye-Akato mu kiyaga.
Kakubagurira-Akanyita k'uruhu.
Karatona ibwami-Akagorigori.
Karatona ibwami-Akagori.
Kabudugu.-Akadiho k'imbwa.
Nyirakarekare Mukakarema-Agaturusu.
Karashubera-Agati mu ruzi.
Karashubera-Agakwavu.
Nyiramakoberanya-Agakoni ko mu cyi.
Kagaramiye inzira-Agakongorerwa.
Gatereye Shyashyari kamanuka Shyashyari gatuma ku bakobwa bo kwa Sangara ngo sakwe-Agahuru ku nzira.
Katunga ijuru-Agahundo.
Nyamweru mu matovu-Imegeri.
Nyirampyorongo-Imbyiro mu ruzi
Nyirampyorongo-Imbwa mu mibyuko.
Nyirampyorongo-Imbwa mu masinde.
Kirangamiye ijuru-Igitega.
Banga ingata mbange indi tujye kwikorera ka kaguru ka Dondi i Budaha-Ukuguru kw'imbaragasa.
Nyabwiza mu mpinga-Ubwato.
Mfite ibiti imizi yabyo yakuze ijya hejuru, amashami yabyo areba hasi- Ubwanwa.
Kiravunja umukenke-Ikibyindi.
Kidimbakweri-Ikiba cy'ubwatsi.
Fata so ndongore nyoko-Ishoka mu giti. Ko uri mukuru wa kera wari wabona ishinya ya Dede ?-Ishinya
y'urushishi.
Nagutera ishongashonga nagutera ikikakika nagutera akantu kaba iwanyu wakamenya nkaguhemba-Ishenyi
y'intorezo.
Nagutera ibumbabumba-Intosho.