You are on page 1of 1

UR-CST Nyarugenge campus Nyarugenge ku wa 19 Ukwakira 2022

Choral Pastor Bonus

Paroisse Cathederal Saint Michael

Comminauthe Catholique Saint Paul

Tel: 0786843159/0782214360

Nyakubahwa muyobozi wa RASA

Muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya


Nyarugenge

IMPAMVU: Gutira inanga

Nyakubahwa muyobozi wa RASA muri kaminuza y’u


Rwanda ishami rya Nyarugenge, choral pastor Bonus turifuza kubatira inanga buri nimugoroba mu
minsi y'imibyizi kuva saa kumi nimwe kugeza saa mbiri, no kuwa gatandatu mu masaha ya mugitondo
igihe mutazaba muri kuyikoresha mugihe cy'ibyumweru bitatu.

Nyakubahwa tunejejwe no kubandikira iyi baruwa tugirango tubatire inanga kugira ngo tuykoreshe
muri iyi minsi turimo gutegura igitataramo (concert) kizaba kuwa 05 Ugushyingo 2022 kuberako muri
iki gitaramo cyacu haza curanga orchestra twifuza ko mwajya mudutiza igihe mutarimo kuyikoresha
kugirango tubashe kwitegura neza tukaba tuyifuza mu gihe kingana n’ïbyumweru bitatu.

Nyakubahwa muyobozi Tubaye tubashimiye mu


gihe tugitegereje igisubizo cyanyu cyiza murakoze amahoro y’ Imana abane namwe .

Umuyobozi wa chorale Pastor Bonus ikorera ubutumwa muri kaminuza yu Rwanda ishami rya
Nyarugenge.

UYISENGA Aristide

You might also like