You are on page 1of 2

IJAMBO RY’IBANZE

Icyaha kitarabaho, Adamu yashimishwaga no kugirana umushyikirano usesuye


n’umuremyi we. Ariko guhera igihe umuntu yitandukanyaga n’Imana bitewe no
kuyicumuraho, ikiremwamuntu cyabuze ayo mahirwe y’agahebuzo. Nyamara binyuze
mu nama y’agakiza, habonetse uburyo buhesha abatuye isi gukomeza kugira
umuyoboro ubahuza n’ijuru. Imana yagiye ivugana n’abantu binyuze muri mwuka
muziranenge. Kandi umucyo w’ijuru umurikira isi binyuze mu byahishuriwe abagaragu
bayo yatoranyije. “Abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe na Mwuka
muziranenge” 2 Petero 1:21.
Mu gihe cy’imyaka ibihumbi bibiri na Magana atanu ibanza y’amateka y’inyokomuntu,
nta nyandiko y’ibyo Imana yahishuriraga abantu yariho. Ababaga bigishijwe n’Imana
babwiraga abandi ibyo bamenye, ababyeyi bakabibwira abana babo uko ibisekuru
byagendaga bikurikirana. Gushyira amagambo y’Imana mu nyandiko byatangiye mu
gihe cya Mose. Kuva ubwo rero ibyahishuwe na mwuka w’Imana byandikwaga mu
gitabo kera. Uwo murimo wakomeje utyo igihe kirekire cy’imyaka igihumbi na magana
atandatu, guhera kuri Mose wanditse iby’irema n’amategeko kugeza kuri Yohana
wanditse ukuri guhebuje k’ubutumwa bwiza. Bibiliya yerekana ko yakomotse ku Mana;
nyamara yanditswe n’ibiganza by’abantu; kandi mu ngeri zinyuranye z’imyandikire
y’ibitabo bitandukanye biyigize, yerekana imico yarangaga abanditsi bayo benshi. Ukuri
kose kwahishuriwe umuntu “kwahumetswe n’Imana” (2 Timoteyo 3:16), ariko
kwasobanuwe mu magambo y’abantu. Uhoraho yamurikiye ibitekerezo n’imitima
by’abagaragu be akoresheje Mwuka muziranenge. Yabahaye kurota inzozi no kugira
amayerekwa, yabahishuriye ukuri mu bimenyetso n’amashusho; nuko abo bahishuriwe
uko kuri bakagaragaza igitekerezo gikubiye mu byo bahishuriwe bakoresheje imvugo ya
kimuntu.
Intambara ikomeye iri hagati y’icyiza n’ikibi izakaza umurego kugeza mu bihe biheruka.
Mu bihe byose byabayeho, Satani yagiye arakarira itorero rya Kristo; ariko Imana
yakomeje kugirira abantu bayo Ubuntu kandi ibaha Mwuka wayo kugira ngo abatere
imbaraga zo guhangana n’imbaraga z’Umubi bashikamye. Mu gihe Intumwa za Kristo
zagombaga kujyana ubutumwa bwe zibushyiriye abari mu isi kandi zigomba no
kubwandikira abantu bo mu bihe byose byari kuzakurikiraho, zahawe umucyo
udasanzwe uvuye kuri Mwuka muziranenge. Ariko uko itorero ryegereza gucungurwa
kwaryo guheruka, Satani azakoresha imbaraga zikaze byimazeyo. Yabamanukiye “afite
umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito” (Ibyahishuwe 12:12) “Kuza k’uwo mugome
kuri mu buryo byo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza
by’ibinyoma” (2 Abatesalonike 2:9).
Umugambi w’ubu butumwa ni ukugaragaza ibiba mu ntambara ikomeye iri hagati
y’ukuri n’ikinyoma; guhishura uburiganya bwa Satani ndetse n’uburyo abasha
kurwanywa agatsindwa. Bugamije kandi kwerekana igisubizo gishimishije cy’ikibazo
gikomeye cy’ikibi, bugashyira ahagaragara inkomoko n’iherezo ry’icyaha kugira ngo
hagaragazwe neza ubutabera n’imbabazi Imana igira mu byo ikorera ibiremwa byayo
byose; ndetse no kwerekana kamere izira inenge kandi idahinduka y’amategeko yayo.

You might also like