You are on page 1of 4

RP 0076/15/TGI/GSBO 1

URUKIKO RWISUMBUYE RWA GASABO RURI GASABO


RUHABUNISHIRIZA IMANZA Z’INSHINJABYAHA MU RWEGO RWA
MBERE RUHAKIRIJE MU RUHAME URUBANZA RP 0076/15/TGI/GSBO
NONE 30/04/2015 MU BURYO BUKURIKIRA:

HABURANA

UREGA : UBUSHINJACYAHA

USHINJWA: ISHIMWE Elisée mwene ABIYINGOMA Laurent na


MUKANTABARA wavutse 1996 wavukiye GATENGA-BUNGWE-BUNGWE-
BURERA-Intara y’Amajyaruguru akaba atuye kandi abarizwa mu mudugudu
wa VUGAVUGE-GASABO-RUTUNGA-GASABO-Umujyi wa KIGALI..

ICYAHA ASHINJWA :Icyaha cyo gusambanya umwana , icyaha giteganywa


n,ingingo ya 190 kandi kigahanishwa ingingo ya 191 Z’Itegeko-Ngenga N°
01/2012/OL rihana ibyaha mu RWANDA.

I. IMITERERE Y’URUBANZA
1.Ubushinjacyaha burega ISHIMWE Elisée icyaha cyo gusambanya
umwana,icyaha ubushinjacyaha buvuga ko yakoze ubwo nku’uwakoreraga
uwitwa NSHIMIYIMANA Epimaque mu rugo yahamagaye umwana we witwa
ABIZERA Aline amusanga mu cyumba cye arangije aramusambanya ari
nabwo nyina w’umwana yaje bakikanga ,babajije umwana akavuga ko
yamusambanyaga.

2. ISHIMWE Elisée aburana yemera icyaha ,

Ibibazo bisuzumwa ni :

-Kumenya niba hari ibimenyetso bihamya icyaha ISHIMWE Elisée

-Kumenya niba hari impamvu n’igihano yahabwa ahamwe nícyaha.

II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA

-Kumenya niba hari ibimenyetso bihamya icyaha ISHIMWE Elisée


RP 0076/15/TGI/GSBO 2

3.Ubushinjacyaha bushinja ISHIMWE Elisée kuba yarasambanyije umwana


w’umukobwa witwa ABIZERA ALINE wavutse muri 2004 ubwo uyu
ISHIMWE wari usanzwe ari umukozi wiwabo wuwo mwana yahamagaraga
uwo mwana mu cyumba cye agatangira kumusambanya ,nyina wumwana
yaza bakamwikanga ariko nawe akabicyeka ,yamubaza umwana
akamubwira ko ISHIMWE yariho amusambanya..

4.Mu bimenyetso ubushinjacyaha bushingiraho hakaba ko ISHIMWE


yemeye icyaha mu bushinjacyaha ,hakaba abatangabuhamya bamushinja
,hakaba ko uwo yasambanyije ari umwana wavutse 2004.

5. ISHIMWE Elisée mu kwiregura avuga ko koko uko ubushinjacyaha


bubivuze ariko byagenze ko uwo mwana yamusanze mu cyumba akananirwa
kwihangana ,batangiye nyina wumwana ahita aza, akaba abisabira
imbabazi.

7.Hashingiwe rero ku bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha , ISHIMWE


Elisée akurikiranyweho kuba yarasambanije ABIZERA ku wa 30/01/2015
ibyo bigashingirwa ko nyina wuyu mwana yaje agasanga uwo mwana ari
kumwe na ISHIMWE akabacyeka yabaza umwana akamubwira ko ISHIMWE
yamusambanyaga ,ISHIMWE nawe akaba yarabyemereye imbere yurukiko
ko yari atangiye gusambanya uwo mwana, kuba rero ISHIMWE yariyemereye
imbere y’urukiko ,urukiko rurasanga koko hashingirwa kuri ukwe kwemera
hakemezwa ko koko yasambanyije uwo mwana nkuko biteganywa n’iIngingo
ya 110 y’ITEGEKO N° 15/2004 RYO KU WA 12/06/2004 RYEREKEYE
IBIMENYETSO MU MANZA N’ITANGWA RYABYO ivuga ko kwiyemerera mu
rubanza ari amagambo umuburanyi avugira mu rukiko agira ibyo yemera,
ko ayo magambo atsindisha uyavuze,kuba rero ISHIMWE yaba yarafashwe
atararangize nabyo bikaba ari icyaha kuko yari yarangije gutekeraza
gusambanya uwo mwana kandi uko byakorwa kwose bikaba byitwa
gusambanya umwana hashingiwe ku ngingo ya 190 y’Itegeko Ngenga N°
01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy‟amategeko ahana
ivuga ko Gusambanya umwana ari imibonano mpuzabitsina yose cyangwa
RP 0076/15/TGI/GSBO 3

ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n‟icyaba


cyakoreshejwe cyose.

Kumenya ibihano yahabwa ahamwe nicyaha no kumenya niba hari


impamvu zatuma agabanyirizwa ibihano.
11.Uhagarariye ubushinjacyaha asaba ko ISHIMWE Elisée yahanishwa
igifungo cya burundu yúmwihariko.

12. ISHIMWE Elisée we kuri icyi gihano asabiwe avuga ko ko asaba imbabazi
atazongera.

13.Kuba urukiko rwagaragaje ko hari ibimenyetso bihamya ISHIMWE icyaha


,urukiko rurasanga anagomba kugihanirwa hashingiwe ku ngingo ya 191y’ Itegeko
Ngenga N° 01/2012/ryavuzwe haruguru ivugaUmuntu wese usambanyije
umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy‟umwihariko. Kuba urukiko
rwerekanye ko hari ibimenyetso bihamya ISHIMWE Elisée rusanga ari iyo ngingo
rwaheraho rumuhana. Ariko na none hashingiwe ku ngingo ya 71 y’itegeko
Ngenga nº 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo
cy’amategeko ahana, iteganya ko umucamanza atanga igihano akurikije uko
uhanwa yakoze icyaha, ashingiye ku mpamvu zabimuteye, uko uwakoze
icyaha yari asanzwe yitwara, uburyo icyaha cyakozwemo n’imibereho ye
bwite hashingiwe kandi ku ngingo ya 76 yítegeko ryavuzwe haruguru ivuga ko
Umucamanza ubwe aha agaciro impamvu nyoroshyacyaha, ari izakibanjirije, ari
izagiherekeje cyangwa izagikurikiye. Kwemeza impamvu zoroshya uburemere
bw‟icyaha bigomba gusobanurwa.

14.Kuba rero mu ikurikiranwa rya ISHIMWE Elisée ari ubwa mbere akoze
icyaha nkuko byagaragajwe n’ubushinjacyaha, nawe mu myaka akaba akiri
muto akenewe kuba yagororwa akagarurwa mu muryango ndetse akaba
yaraburanye yemera icyaha,urukiko rukaba rusanga mu kumugenera
igihano nabyo byakwitwabwaho nkuko byagiye byemezwa mu bindi byemezo
by’inkiko nko mu ruubanza RPA 0517/12/HC/KIG rwaciwe n’urukiko
rukuru ku wa 18/04/2013 aho naho mu gufatira icyemezo uwashinjwaga
icyaha cyo gusambanya umwana izo mpamvu nabwo zashingiweho mu
RP 0076/15/TGI/GSBO 4

kumugenera igihano1 ndetse no mu rubanza RPA 0534/11/HC/KIG narwo


rwaciwe n’urukiko rukuru ku wa 20/04/2012 aho naho mu kugena ibihano
bahereye ku myaka yúwakoze icyaha nizindi mpamvu bigatuma agabanyirizwa2
, bityo rero hashingiwe ku ngingo ya 78 yítegeko ngenga ryavuzwe haruguru
ivuga ko Iyo hari impamvu zoroshya uburemere bw’icyaha, ibihano
bigabanywa ku buryo bukurikira: 1° igihano cyo gufungwa burundu
cyangwa cya burundu y’umwihariko gisimbuzwa igihano cy‟igifungo kitari
munsi y‟imyaka icumi (10); urukiko rukaba rusanga ISHIMWE Elisée
agomba guhanishwa igifungo cy’imyaka 10.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
15.RWEMEJE ko ikirego rwashyikirijwe n’Ubushinjacya. gifite ishingiro
16.RWEMEJE ko ISHIMWE Elisée ahamwa nícyaha cyo gusambanya
umwana ABIZERA Aline.
17.RUMUHANISHIJE igihano cyígifungo cyímyaka 10 itangira kubarwa
kuva umunsi yafungiwe núbugenzacyaha ni ukuvuga kuva ku 31/01/2015.
NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMWE MU RUHAME,NONE KUWA 30/04/2015
RUGIZWE NA

UMUCAMANZA UMWANDITSI

AMAHORO CLAUDINE UWINGABIYE Delphine

(sé) (sé)

Copie certififiée conforme à l’original

Fait à KIGALI ...................................

le greffier ………………………………

1
Urukiko rubona kuba aribwo bwa mbere MAZIMPAKA Vincent aguye mu cyaha ku buryo buzwi yagabinyiriza
ibihano hashingiwe ku ngingo ya 76, 77 n’iya 78 z’itegeko Ngenga nº 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012
rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana zivuga ku mpamvu nyoroshyacyaha n’uburyo ibihano bigabanywa iyo
umucamanza asanze hari izihari, Par 13
2Ibyo IRADUKUNDA Olivier n’umwunganira bavuga ko IRADUKUNDA Olivier
yakoze icyaha akiri umwana, ari umunyeshuri kandi abana n’ubwandu bwa
SIDA yavukanye, akaba ari n’imfubyi, bityo ko nawe akeneye gufashwa aho
guhabwa ibihano biremereye, bifite ishingiro, bityo n’ubwo agomba guhanwa
kugira ngo yumve ko ibyo yakoze byo gusambanya umwana, kandi azi ko
ashobora no kumwanduza SIDA, akwiriye no guhabwa umwanya wo gukomeza
amashuri, kugira ngo azashobore kwifasha. Kubera izo mpamvu, akwiye
guhanishwa igifungo cy’imyaka ibiri, ibarwa guhera ku wa 01/02/2010, kuko
ariwo munsi inyandiko mvugo imufunga yakoreweho.

You might also like