You are on page 1of 12

RDP 00179/2023/TB/NYGE URUPAPURO 1

URUKIKO RW’IBANZE RWA NYARUGENGE RURI I NYAMIRAMBO MU


CYICARO CYARWO, RUHABURANISHIRIZA MU RUHAME IMANZA
Z’INSHINJABYAHA KU IFUNGWA N’IFUNGURWA RY’AGATEGANYO KU
RWEGO RWA MBERE, RUFASHE KANDI RUSOMYE ICYEMEZO RDP
00179/2023/TB/NYGE NONE KUWA 28/02/2023 MU BURYO BUKURIKIRA:

HABURANA:

Ubushinjacyaha ku rwego rwa mbere buhagarariwe na MUGABO Déo Lambert.

ABACYEKWA:

1. NIYOGUSHIMWA Elysee mwene NTAKIYIMANA Sylver na MUKARUTINYWA


Venantie wavutse kuwa 01/08/2005, ufite telefoni 0791967133, wavukiye mu mudugudu
wa Karuhaana, Akagali ka Mugera, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke,
Intara y’Uburengerazuba, ubu akaba atuye mu mudugudu w’Abatarushwa, Akagali ka
Rwezamenyo I, Umurenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, Intara y’Umujyi
wa Kigali, akurikiranwe afungiye muri kasho ya Police, yunganiwe na Me Olivier
Karangwa, ufite telefoni 0788440371, afatanije na Me NKUNDAMAJYAMBERE
Zamda.

2. Bora IMANI mwene NDAGIJIMANA Jean Baptiste na MUKANTAGANDA Sophie,


ufite irangamuntu nimero 1199480101707080 na telefoni 0785138342, wavukiye mu
mudugudu wa Bwiza, Akagali ka Nyamugari, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo,
Umujyi wa Kigali, ubu akaba atuye mu mudugudu wa Buhoro, Akagali ka Kabuguru II,
Umurenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, Intara y’Umujyi wa Kigali,
akurikiranwe afungiye muri kasho ya Police, yunganiwe na Me Olivier Karangwa, ufite
telefoni 0788440371, afatanije na Me NKUNDAMAJYAMBERE Zamda.

ICYAHA BACYEKWAHO:

Gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, icyaha giteganwa kandi kigahanishwa


ingingo ya 121 y’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri
rusange.
RDP 00179/2023/TB/NYGE URUPAPURO 2

I. IMITERERE Y’URUBANZA
[0] Ubushinjacyaha bukurikiranye Bora IMANI na NIYOGUSHIMWA Elysee ho icyaha
cyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, icyaha cyakorewe nyakwigendera
HAKIZIMANA Jean Claude aho bamukubise bikamuviramo gupfa. Ubushinjacyaha
bushingira ku mpamvu zikomeye zigizwe n’imvugo za Bora Imani, iza
NIYOGUSHIMWA Elysee ndetse n’imvugo z’abatangabuhamya bubakekaho iki cyaha,
bugasaba urukiko gutegeka ko Bora IMANI na NIYOGUSHIMWA Elysee
bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30) muri
gereza. Bora IMANI aburana ahakana icyaha akavuga ko ntacyo yakoze,
NIYOGUSHIMWA Elysee nawe aburana ahakana icyaha akekwaho akavuga ko ntacyo
yakoze ndetse n’abunganizi babo mu rwego rw’amategeko bavuga ko nta cyaha bakiriya
babo bakoze, bagasaba urukiko gushingira kuri rapro ya muganga ijyanye n’ibizamini
byafashwe ku murambo wa nyawigendera maze rugategeka ko abo bunganiye barekurwa
bagakurikiranwa bari hanze.
[0] Urukiko rumaze gusesengura inyandiko zose zigize dosiye, rushingiye ku mategeko,
rusanga hari ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma rukeka ko Bora IMANI na
NIYOGUSHIMWA Elysee bakoze icyaha bakurikiranweho, rusanga kandi hari impamvu
zikomeye zituma Bora IMANI na NIYOGUSHIMWA Elysee bakurikiranwa bafunzwe
by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30) muri gereza, bityo, urukiko rutegeka
ko Bora IMANI na NIYOGUSHIMWA Elysee bafungwa by’agateganyo mu gihe
cy’iminsi mirongo itatu (30), muri gereza.
[1] Kuwa 09/02/2023, mu mudugudu w’Irembo, Akagali ka Mumena, Umurenge wa
Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, kuri chantier ya Rutayisire Muziga Jean Bosco,
inzego z’umutekano zagejejweho amakuru ko hari umuturage witwa HAKIZIMANA
Jean Claude wapfuye, ni uko abashinzwe umutekano bahageze basanga aryamye kuri
matelas, iburyo bwe hari teremusi irimo amata y’inshushyu, hari n’anvelope ntoya irimo
ibinini bitandukanye yari yanyoyeho. Nyakwigendera HAKIZIMANA Jean Claude akaba
yari umukozi wa RUTAYISIRE nyiri chantier, ni uko RUTAYISIRE akavuga ko
nyakwigendera yari umuzamu we ariko ko nta ndwara asanzwe amuziho kuko kuwa
RDP 00179/2023/TB/NYGE URUPAPURO 3

08/02/2023 yari yiriwe yikorera amatafari, na none kandi umukarani witwa


HATEGEKIMANA Celestin usanzwe uziranye na nyakwigendera avuga ko kuwa
08/02/2023 mu masaha ya saa 16h30-17h00 yasanze HAKIZIMANA Jean Claude arimo
akubitwa ingumi n’imigeri mu nda ubwo yari amaze kwihagarika (kunyara )ahantu hari
restaurant maze nyiri restaurant aramukubita.
[2] Iperereza ryarakozwe rero, risanga nyiri restaurant avugwa ko yakubise HAKIZIMANA
Jean Claude ni uwitwa Bora IMANI afatanije na NIYOGUSHIMWA Elysee wari
umukozi we, ndetse HATEGEKIMANA Celestin akomeza avuga ko kuwa 09/02/2023
mu gitondo nyakwigenderayamuhamagaye akamubwira ko yaraye akubiswe none ngo
kwituma byanze n’inda yabyimbye, nibwo inzego z’umutekano zataye muri yombi Bora
IMANI na NIYOGUSHIMWA Elysee bakekwaho kuba barakubise nyakwigendera
bikamuviramo urupfu.
[3] Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Bora IMANI na NIYOGUSHIMWA Elysee icyaha cyo
gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, aho bakubise HAKIZIMANA Jean
Claude bamuziza ko anyaye iruhande rwa restaurant ya Bora Imani ni uko afatanije
n’umukozi we Niyogushimwa Elysee bagakubita HAKIZIMANA Jean Claude
bikamuviramo urupfu.
[4] Bora IMANI ari imbere y’urukiko arimo kuburana, ahakana icyaha akekwaho akavuga
ko ntacyo yakoze, akomeza avuga ko koko HAKIZIMANA Jean Claude ariwe
nyakwigendera aho hantu yahihagaritse (yahanyaye) ni uko Bora Imani afata
nyakwigendera arimo ahihagarika ahita ahamagara inzego z’umutekano, ni uko
HAKIZIMANA Jean Claude ahita afata telefoni ya Bora arayimwambura ayikubita hasi
Bora ahita abwira nyakwigendera ko yigeze kumutabara akamukura muri ruhurura
yaguyemo yasinze, ahita amusaba gukuramo ingofero ngo arebe ko adafite igisebe mu
mutwe, ni uko ngo baratongana, birangira havuyemo amakimbirane, akomeza avuga ko
ibyo byabaye NIYOGUSHIMWA Elysee batari kumwe ndetse ko ku muhanda aho
byabereye hari abantu benshi.
[5] NIYOGUSHIMWA Elysee nawe aburana ahakana icyaha cyo gukubita cyangwa
gukomeretsa byateye urupfu, akavuga ko ntacyo yakoze, ariko akavuga ko yasohotse
muri restaurant agasanga nyakwigendera HAKIZIMANA Jean Claude ari kumwe na
RDP 00179/2023/TB/NYGE URUPAPURO 4

Bora IMANI ko kandi HAKIZIMANA yari afite igiti agiye kugikubita Bora Imani
amuziza ko yarimo kumubwira ko aho ari kwihagarika (kunyara) hatemewe ni uko ahita
yitambika hagati yabo ahita asunika n’ukuguru nyakwigendera anamukubita ku kuguru
maze ahita atora telefoni ya Bora Imani yari yaguye hasi.
[6] Muri uru rubanza, urukiko rurasesengura ibibazo bikurikira:
 Kumenya niba hari impamvu zikomeye zituma Bora IMANI na NIYOGUSHIMWA Elysee
bakekwaho kuba barakoze icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu.
 Kumenya niba hari impamvu zikomeye zituma Bora IMANI na NIYOGUSHIMWA Elysee
bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30).

II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA


1. Kumenya niba hari impamvu zikomeye zituma Bora IMANI na
NIYOGUSHIMWA Elysee bakekwaho kuba barakoze icyaha cyo gukubita
cyangwa gukomeretsa byateye urupfu.
[7] Ingingo ya 3 igika cya 4 y’Itegeko N o 027/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye
imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ivuga ko “impamvu zikomeye zituma umuntu
akekwaho icyaha ari ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma bakeka ko umuntu
ukurikiranwe ashobora kuba yarakoze icyaha”. Iyi ngingo yumvikanisha neza ko
ibyagezweho mu iperereza bihagije aribyo bishobora gutuma umuntu akekwaho kuba
yarakoze icyaha akurikiranweho.
[8] Ubushinjacyaha bukurikiranye Bora IMANI na NIYOGUSHIMWA Elysee ho icyaha
cyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, aho bakekwaho ko bakubise
nyakwigendera HAKIZIMANA Jean Claude bamuziza ko yihagaritse hari ya resitora ya
Bora Imani ni uko akamukubita afatanije n’umukozi we Niyogushimwa Elysee
bikamuviramo gupfa. Impamvu zikomeye ubushinjacyaha bushingiraho bubakekaho iki
cyaha, ni imvugo za NIYONKURU Consantin urega avuga ko HAKIZIMANA Jean
Claude yapfuye avuga ko ababara mu nda kuko yari yakubiswe imigeri n’amavi mu nda
na nyiri resitora witwa Bora IMANI afatanije n’umukozi we NIYOGUSHIMWA Elysee.
Indi mpamvu ubushinjacyaha bushingiraho ni imvugo z’umutangabuhamya witwa
HATEGEKOMANA Celestin wemeza ko yabonye HAKIZIMANA Jean Claude arimo
RDP 00179/2023/TB/NYGE URUPAPURO 5

akubitwa na nyiri resitora witwa Bora IMANI afatanije n’umukozi we


NIYOGUSHIMWA Elysee bamuziza ko yihagaritse (anyaye) hafi ya resitora ye kandi
bakaba barafatanije n’undi mukozi wa Bora atabashije kumenya amazina , bagakubita
nyakwigendera imigeri n’amavi mu nda kandi ko mbere y’uko nyakwigendera apfa,
yamubwiye ko ari kubabara mu nda bitewe n’uko yakubiswe.
[9] Hari kandi imvugo y’umutangabuhamya witwa MUGABO Osmani avuga ko yasanze
Bora IMANI afashe HAKIZIMANA Jean Claude umupira arimo amutera amavi
n’imigeri mu nda, akaba yemeza ko banamuryamishije hasi mu byondo, nyiri resitora
Bora IMANI amwicaye mu mugongo amufashe ku mutwe barimo bamukubita imigeri
mu mbavu afatanije n’umukozi we NIYOGUSHIMWA Elysee. Ubushinjacyaha
bukomeza buvuga ko mu mvugo za Bora IMANI n’ubwo yahakanye icyaha, yemera ko
yashyamiranye na HAKIZIMANA Jean Claude (nyakwigendera) kubera ko yari
yihagaritse (anyaye) ahantu hatemewe maze HAKIZIMANA Jean Claude agafata
urubaho ashaka kurukubita Imani Bora, ni uko umukozi we NIYOGUSHIMWA Elysee
akaza kumukiza ahita afata urwo rubaho maze akamukubita umugeri mu mbavu.
[10] Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko indi mpamvu ikomeye bushingiraho ari uko
NIYOGUSHIMWA Elysee yemera ko yasanze hari umuntu ahagararanye na Bora
IMANI ashaka kumukubita igiti ni uko agasunikisha uwo muntu umugeri ahagana mu
mbavu, ubushinjacyaha bukaba busanga bihura n’ibyo Bora IMANI avuga ndetse n’ibyo
abatangabuhamya babashinje bavuga. Hari kandi inyandikomvugo ya BWENGE Jean
Bosco nyiri pharmacie HAKIZIMANA Jean Claude nyakwigendera yaguzemo imiti,
yemeza ko yakiriye nyakwigendera arimo kubabara mu nda amubwira ko yakubiswe, ni
uko akamusaba imiti igabanya ububabare kandi iyo miti ikaba yarasanzwe aho
nyakwigendera yari yapfiriye. Bunashingira na none kuri raporo y’inzego z’ibanze y’aho
HAKIZIMANA Jean Claude yapfiriye, aho igaragaza ko kuwa 08/02/2023,
nyakwigendera yari muzima akora akzi ke neza kandi ko bahawe amakuru mbere y’uko
apfa ko yakubitiwe mu murenge wa Rwezamenyo. Bityo, ubushinjacyaha bugashingira
ku mpamvu zikomeye zavuzwe haruguru, busaba urukiko ko rwategeka ko Bora IMANI
na NIYOGUSHIMWA Elysee bakurikiranw abafunzwe by’agateganyo mu gihe
cy’iminsi mirongo itatu (30), muri gereza.
RDP 00179/2023/TB/NYGE URUPAPURO 6

[11] Bora IMANI ahakana icyaha akekwaho akavuga ko HAKIZIMANA Jean Claude
yihagaritse (yanyaye) hafi ya resitora ye, akamubwira ko aho ari kwihagarika hatemewe
ndetse ko nyakwigendera yambuye Bora Imani telefoni ye akayikubita hasi ni uko ngo
baratongana birangira havuyemo amakimbirane.
[12] NIYOGUSHIMWA Elysee nawe aburana ahakana icyaha cyo gukubita cyangwa
gukomeretsa byateye urupfu, akavuga ko ntacyo yakoze, gusa akongera ho ko yasohotse
muri restaurant agasanga nyakwigendera HAKIZIMANA Jean Claude ari kumwe na
Bora IMANI ko kandi HAKIZIMANA yari afite igiti agiye kugikubita Bora Imani
amuziza ko yarimo kumubwira ko aho ari kwihagarika (kunyara) hatemewe ni uko ahita
yitambika hagati yabo ahita asunika n’ukuguru nyakwigendera anamukubita ku kuguru.

UKO URUKIKO RUBIBONA


[13] Urukiko rusanga kuba Bora IMANI avuga ko ubwo HAKIZIMANA Jean Claude
yihagarikagaga (yanyaraga) hari ya resitora ye akamubwira ko ari kwihagarika ahantu
hatemewe ndetse bagatongana , bigatera amakimbirane, byuzuzanya n’imvugo za
NIYOGUSHIMWA Elysee, umukozi we muri resitora, uvuga ko yasohotse agasanga
nyakwigendera HAKIZIMANA Jean Claude ari kumwe na Bora IMANI ko kandi
HAKIZIMANA yari afite igiti agiye kugikubita Bora Imani amuziza ko yarimo
kumubwira ko aho ari kwihagarika (kunyara) hatemewe ni uko ahita yitambika hagati
yabo ahita asunika n’ukuguru nyakwigendera anamukubita ku kuguru, rusanga kandi
imvugo zabo zuzuzanya n’imvugo z’abatangabuhamya babashinja bavuga ko banonye
Bora IMANI afatanije n’umukozi we NIYOGUSHIMWA Elysee, ari ibyagezweho mu
iperereza bihagije bituma bakekwaho kuba barakoze icyaha cyo gukubita cyangwa
gukomeretsa byateye urupfu.
[14] Urukiko rushingiye ku ngingo y’itegeko ryavuzwe haruguru, ndetse no kubyavuzwe,
rusanga hari ibyagezweho mu iperereza bihagije bituma Bora IMANI na
NIYOGUSHIMWA Elysee bakekwaho kuba barakoze icyaha cyo gukubita cyangwa
gukomeretsa byateye urupfu bakurikiranweho.
RDP 00179/2023/TB/NYGE URUPAPURO 7

2. Kumenya niba hari impamvu zikomeye zituma Bora IMANI na


NIYOGUSHIMWA Elysee bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu gihe
cy’iminsi mirongo itatu (30).
[15] Ingingo ya 66 igika cya mbere cy’Itegeko no 27/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye
imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko “ukekwaho icyaha akurikiranwa
adafunze. Ashobora ariko gukurikiranwa afunze iyo hari impamvu zikomeye zituma
akekwaho icyaha amategeko ahanisha nibura igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri (2)”.
Iyi ngingo irasobanura neza ko ukekwaho akurikirawa adafune. Ashobora ariko
gukurikiranwa afunze iyo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha amategeko
ahanisha nibura igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri.

[16] Ingingo ya 76 igika cya kane cy’itegeko ryavuzwe haruguru iteganya ko umucamanza
afite inshingano zo “gusuzuma niba hari impamvu zikomeye zituma ushinjwa yafungwa
by’agateganyo”. Iyi ngingo irumvikanisha neza ko ushinjwa akurikiranwa afunzwe
by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (3) ari uko hari impamvu zikomeye
umucamanza yasuzumye zifite ishingiro.
[17] Ingingo ya 121 igika cya mbere y’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya
ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko “umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi,
umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha”. Iyi
ngingo irasobanura neza ko iyo umuntu abishaka, akomerekeje undi amukubita cyangwa
amusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
[18] Ubushinjacyaha bukeka ko Bora IMANI na NIYOGUSHIMWA Elysee bakoze icyaha
cyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, aho bukeka ko bakubise
nyakwigendera HAKIZIMANA Jean Claude bikamuviramo gupfa, bityo bugasaba
urukiko gutegeka bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo
itatu (30) muri gereza kubera ko kuba bafunzwe aribwo buryo bwonyine ubutabera
bwababonera igihe nibwo buryo kandi batabangamira iperereza.
[19] Bora IMANI ari imbere y’urukiko, asaba urukiko kurekurwa agakurikiranw aari hanze,
adafunze, kubera ko afite umwirondoro uzwi kuko yubatse ikindi ni uko afite imirimo
akora muri Kaminuza, binabaye ngombwa, urukiko rwamuegeka kugira ibyo yubahiriza
kandi ko azabyubahiriza ariko agakurikiranwa ari hanze.
RDP 00179/2023/TB/NYGE URUPAPURO 8

[20] NIYOGUSHIMWA Elysee ari imbere y’urukiko, asaba urukiko kurekurwa


agakurikiranwa ari hanze kuko nta cyaha yakoze, agasaba kurenganurwa.
[21] Me Olivier Karangwa wunganiye Bora IMANI na NIYOGUSHIMWA Elysee, asaba
urukiko ko abo yunganiye bafungurwa bagakurikiranwa bari hanze kuko hari impamvu
ikomeye igaragaza icyateye urupfu rwa nyakwigendera HAKIZIMANA Jean Claude, aho
bagaragaza ko muri Autopsy yakoze (Forensic Examination Report) yo kuwa igaragaza
ko ku mubiri wa nyakwigendera nta gikomere na kimwe kiriho, ko ahubwo basanze
umubiri we warufite indi ndwara, basanga amara ye yaratobotse , bityo indwara
yamwishe, ishobora no guterwa n’utuyoga twa makeya yanyoye, bakomeza bavuga ko
gufunga ukekwaho icyaha atari ihame bityo bagasaba ko abo bunganiye barekurwa
bagakurikiranwa bari hanze, ariko urukiko rwagira ukundi rubibona, rukagira ibyo
rubategeka kwubahiriza kuko bazabikurikiza.
[22] Akomeza avuga ko kandi impungenge ubushinjacyaha bushingiraho z’uko Bora IMANI
na NIYOGUSHIMWA Elysee baramutse barekuwe batoroka ubutabera nta shingiro zifite
kuko izo mpungenge bwagakwiye kuzigaragaza , bityo ko ari ukwirengagiza nkama
amahame agenga imanza nshinjabyaha arimo gufawa nk’umwere ku kekwaho icyaha
kugeza igihe abihamijwe n’urukiko rubifitiye ububasha no kudafunwa ku kekwaho
icyaha keretse hari impamvu zikomeye kandi ziteganywa n’amategeko zemeza
umucamanza ko gufunga by’agateganyo kuko ikimenyetso simusiga kerekanye ko urupfu
rwatewe n’indwara ko atigeze azira gukubitwa.
[23] Me NKUNDAMAJYAMBERE Zamda nawe wunganiye Bora IMANI na
NIYOGUSHIMWA Elysee avuga ko impamvu zikomeye ubushinjacyaha bushingiraho
bugeza imbere y’urukiko Bora IMANI na NIYOGUSHIMWA Elysee nta gaciro zahabwa
kuko zashingiye ku buhamya bw’abatangabuhamya nyamara ubwazo izo mvugo ziri
kuvuguruzanya aho umutangabuhamyawitwa Celestin HATEGEKIMANA avuga ko
nyakwigendera yamuhamagaye amubwira ko ababara mu nda akongera akavuga ko yari
yibereye aho hantu ubwo nyakwigendera yakubitwaga, nyamara uko Bora IMANI
abivuga , ni uko byabereye muri koridoro ndetse ko na raporo y’inzego z’ibanze
igaragaza ko usibye gutongana, ntabwo ubwo buyobozi buvuga ko bamukubise.
Akomeza avuga ko ubushinjacyaha bwakagombye gushingira kuri Autopsy yakozwe,
RDP 00179/2023/TB/NYGE URUPAPURO 9

kuko nyakwigendera we yari asanzwe arwaye amara, cyane ko n’umuhanga yavuze ko


nyakwigendera yazise urupfu rusanzwe bityo ko nta ruhare abo yunganiye bagize mu
rupfu rwa nyakwigendera.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[24] MUGABO Osmani avuga ko yasanze HAKIZIMANA ari guserera na nyiri resitora Bora
IMANI, nyiri resitora yafashe HAKIZIMANA Jean Claude umupira mu ijosi
yamwegetse ku gikuta arimo kumutera amavi mu nda, mu kanya gato yumva umuntu
aratatse agiye kureba asanga ni HAKIZIMANA Jean Claude utatse, agiye kureba asanga
Bora IMANI yicaye ku mugongo HAKIZIMANA Jean Claude yamufashe ku mutwe
kandi umutwe wa nyakwigendera Bora yawushyize mu bishingwe Bihari, ahita atabaza
uwitwa Celestin araza asanga umukozi mushya wo muri resitora n’undi mukozi witwa
Abdul , asanga Abdul ari gukubita nyakwigendera ku itako, ni uko ahita abuza nyiri
resitora gukomeza gukubita nyakwigendera ndetse ko HAKIZIMANA jean Claude
imyenda ye yari yahindutse ibyondo. Iyi ikaba ari impamvu ikomeye urukiko
rwashingiraho rutegeka ko Bora IMANI na NIYOGUSHIMWA Elysee bakurikiranwa
bafunzwe by’agateganyo.
[25] Umutangabuhamya witwa HATEGEKIMANA Celestin avuga ko nyakwigendera yagiye
kwihagarika ku bwiherero buri kuri resitora agasanga ingufuri zaho zifunze ni uko
akihagarika iruhande rw’ubwiherero, ni uko nyiri resitora Bora IMANI ahamusanze,
atangira kumukubita imigeri n’amavi mu nda, haza n’umukozi wo muri resitora nawe
atangira gukubita HAKIZIMANA Jean Claude nyuma baramurekura aragenda, akomeza
avuga ko nyuma nyakwigendera yaje kumuhamagara amubwira ko ya migeri yakubiswe
yamumereye nabi , ko ari gushaka kujya kunyara bikanga, ndetse ko n’inda yabyimbye
amugira inama y’uko niyumva akomeje kumererwa nabi ajya kwa muganga. Urukiko
rusanga imvugo za HATEGEKIMANA Celestin ari impamvu zikomeye urukiko
rwashingiraho rutegeka ko abakekwaho icyaha bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo
mu gihe cyagenwe n’amategeko.
[26] Bora IMANI aburana imbere y’urukiko avuga ko HAKIZIMANA Jean Claude
yihagaritse (yanyaye) hafi ya resitora ye, akamubwira ko aho ari kwihagarika hatemewe
ndetse ko nyakwigendera yambuye Bora Imani telefoni ye akayikubita hasi ni uko ngo
RDP 00179/2023/TB/NYGE URUPAPURO
10

baratongana birangira havuyemo amakimbirane. NIYOGUSHIMWA Elysee nawe avuga


ko yasohotse muri restaurant agasanga nyakwigendera HAKIZIMANA Jean Claude ari
kumwe na Bora IMANI ko kandi HAKIZIMANA yari afite igiti agiye kugikubita Bora
Imani amuziza ko yarimo kumubwira ko aho ari kwihagarika (kunyara) hatemewe ni uko
ahita yitambika hagati yabo ahita asunika n’ukuguru nyakwigendera anamukubita ku
kuguru. Urukiko rusanga muri izi mbugo zombie, hari amakimbirane yabayemo ndetse
bikaba bishoboka ko nyakwigendera mbere y’uko apfa, abaregwa bamukubise.
[27] Bora IMANI abazwa mu bugenzacyaha ahaka icyaha akekwaho akavuga ko atigeze
akubita nyakwigendera ndetse bakaba bataziranye, akongeraho ko mu mpera z’ukwezi
kwa mbere 2023, yigeze gutabara nyakwigendera yasinze yaguye muri ruhurura kandi ko
icyo giye nyakwigendera yari yakomeretsa ku mutwe inyuma, we n’abavandimwe be
bamukuramo, akomeza avuga ko atazi amazina ya nyakwigendera, akaba atazi niba uwo
yatabaye yaguye muri ruhura niba ari HAKIZIMANA Jean Claude cyangwa atariwe
kuko yatse amafoto ye ngo arebe, yaka n’irangamuntu ye bababimwima, ngo arebe niba
uwo yakuye muri ruhurura yakomeretse ku mutwe niba ariwe nyakwigendera.
[28] Bora IMANI akomeza avuga ko kuwa 08/02/2023, hari umuntu bagiranye ikibazo,
wagiye kwihagarika (kunyara) ahatemewe amubwira ko ibyo akoze ataribyo, wa muntu
arahindukira areba Bora, Bora amurebye asanga ni wa wundi yakuye muri ruhurura
amutabara, amubwira ko agoye guhamagara abashinzwe umutekano ,akuyemo telefoni
wa muntu ashaka kuyimwaka yikubita hasi, wa muntu afata akabaho ngo agakubite Bora,
arakitaza, hahita haza umukozi we witwa NIYOGUSHIMWA Elysee asanga uwo muntu
arashaka gukubita akabaho Bora ku nshuro ya kabiri maze NIYOGUSHIMWA Elysee
amukubita umugeri ahakana mu mbavu, hahita haza umuntu abuza Elysee gukubita uwo
muntu, ni uko Elysee ahita asubiza telefoni Bora ye yari yatakaye hasi. Uwo muntu wari
waje kunyara hafi ya restora ye, akavuga ko ari umugabo w’inzobe, uringaniye,
utananutse kandi utabyibushye, wari wambaye ingofero, yambaye agapira, n’ipantalo
atibuka ibara.
[29] NIYOGUSHIMWA Elysee abazwa mu bugenzacyaha avuga ko batigeze bakubita
HAKIZIMANA Jean Claude, nyakwigendera, ngo kuko iyo bamukubita abantu bari bari
aho bari gutabara, akavuga ko yaje agasanga Bora ari kumwe n’umuntu waje kunyara
RDP 00179/2023/TB/NYGE URUPAPURO
11

akatemewe, ni uko asanga nyakwigendera yafashe igiti ashaka kugikubita Bora ni uko
yitambikamo hagati yigira inyuma asunikisha akaguru nyakwigendera hahita haza abantu
babuza Bora n’uwo mugabo kurwana, Elysee yongeraho ko yasunikishije akaguru uwo
mugabo ahagana mu nda, akavuga ko atakubise nyakwigendera umugeri ahubwo ko
yamusunitse gusa akoresheje akaguru ke.
[30] Hari imvugo z’umutangabuhamya witwa MUSABIMANA Gaudence avuga ko yabonye
HAKIZIMANA Jean Claude aryamye ahantu asanzwe aryama amubaza impamvu
atabyutse amusubiza ko arwaye nyuma nibwo bamuhamagaye bamubwira ko
HAIZIMANA apfuye, ahita afata moto ajya kureba asanga yapfuye, ni uko inshuti ya
nyakwigendera yirwa HATEGEKIMANA Celestin amubwira ko nyakwigendera
yamuhamagaye akamubwira ko hari abantu baraye bamukubise.
[31] Umutangabuhamya witwa SIMBA Shadadi avuga ko abantu bari bahagaze aho hantu,
yumvise bavuga ko nyakwigendera HAKIZIMANA Jean Claude yarimo atongana na
Bora IMANI kandi ko bari bahagararanye batongana ariko ko nta muntu wigeze akubita
undi. Umutangabuhamya witwa NSHIMIYIMANA Celestin avuga ko kuwa 08/02/2023
yiriwe asana icyobo cyo kuri resitora ya Bora Imani, abona Bora IMANI afashe akaboko
HAKIZIMANA Jean Claude amubaza impamvu anyaye aho hantu, asaba Bora kurekura
nyakwigendera ngo ahita amurekura arataha, akavuga ko yumvise uwitwa Theonetse na
UWASE Donatha bavuga ko nyakwigendera yakubiswe, akomeza avuga ko yabonye
imyenda ya HAKIZIMANA Claude yanduye hasi ku ivi.
[32] Urukiko rusanga imvugo za Bora IMANI n’iza NIYOGUSHIMWA Elysee zifitanye
isano itaziguye n’imvugo z’abatangabuhamya zagaragajwe mu bika bibanziriza iki, kuko
imvugo zabo zigaragaza ko HAKIZIMANA Jean Claude mbere y’uko yitaba Imana, ku
munsi ubanziriza uwo yapfiriyeho, yabanje gukubitwa na Bora IMANI afatanije
n’umukozi we NIYOGUSHIMWA Elysee.
[33] Urukiko rusanga kuba muri uru rubanza, Me Olivier Karangwa na Me Zamda
NKUNDAMAJYAMBERE bunganira Bora IMANI na NIYOGUSHIMWA Elysee
basaba urukiko ko abo bunganiye barekurwa hashingiwe kuri raporo ya muganga ya
Forensic Examination Report ya Autopsy yakozwe hapimwa umurambo igaragaza ko ku
mubiri wa nyakwigendera nta gikomere na kimwe kiriho, ko ahubwo basanze umubiri we
RDP 00179/2023/TB/NYGE URUPAPURO
12

warufite indi ndwara, basanga amara ye yaratobotse , bityo indwara yamwishe, ishobora
no guterwa n’utuyoga twa makeya yanyoye, bitahabwa ishingiro kuko muri uru rubanza,
urukiko ruri kuburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kandi hakaba hari
impamvu zikomeye n’ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma abo bunganiye
bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30) bityo ko
ikijyanye no gusobanura raporo ya muganga ya muganga kikaba kitari ku murongo
w’ibisuzumwa muri uru rubanza.
[34] Urukiko rushingiye ku ngingo z’amategeko zavuzwe haruguru, rusanga hari impamvu
zikomeye zituma Bora IMANI na NIYOGUSHIMWA Elysee bakurikiranwa bafunzwe
by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30) muri gereza, kubera ko icyaha
bakurikiranweho gihanishwa igihano cy’igifungo kirengeje imyaka ibiri (2) ndetse ko
ubushinjacyaha bugikora iperereza kuri iki cyaha,

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO

[35] Rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Bora IMANI na NIYOGUSHIMWA


Elysee bakekwaho kuba barakoze icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye
urupfu, icyaha cyakorewe HAKIZIMANA Jean Claude.
[36] Rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Bora IMANI na NIYOGUSHIMWA
Elysee bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30).
[37] Rutegetse ko Bora IMANI na NIYOGUSHIMWA Elysee bafungwa mu gihe cy’iminsi
mirongo itatu (30) muri gereza.

NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 28/02/2023,


N’URUKIKO RW’IBANZE RWA NYARUGENGE RUGIZWE NA:

UMUCAMANZA UMWANDITSI

NGIRINSHUTI Gad (Sé) INGABIRE Charlotte (Sé)

You might also like