1. AMIBUKIRO YO KWISHIMA (Ku wa mbere no ku wa gatandatu)
_______________________________________ 1. Gaburiyeli Mutagatifu abwira Mariya ko azabyara Umwana w’Imana: Dusabe inema yo koroshya 2. Bikira Manya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu: Dusabe inema yo gukundana 3. Yezu avukira i Betelehemu: Dusabe inema yo kutita ku by 'isi 4. Yezu aturwa Imana mu Ngoro Ntagatifu: Dusabe inema yo kumvira abadutegeka 5. Bikira Mariya abona Yezu yigishiriza mu Ngoro Ntagatifu: Dusabe inema yo kutiganyira kwigisha abantu. 2. AMIBUKIRO Y’URUMURI (Ku wa kane no ku minsi mikuru) ____________________________________________ 1. Yezu abatirizwa muri Yorudani: Dusabe inema yo gukomera ku masezerano ya Batisimu 2. Yezu agaragaza ububasha bwe mu bukwe bw’i Kana: Dusabe inema yo kubaho mu budahemuka 3. Yezu atangaza Ingoma y'Imana: Dusabe inema yo kugarukira Imana 4. Yezu yihindura ukundi: Dusabe inema yo kumurangamira no kumwumvira 5. Yezu arema Ukaristiya: Dusabe inema yo kumuhahwa neza 3. AMIBUKIRO Y’ISHAVU (Ku wa kabiri no ku wa gatanu) ------------------------------------------------------------- 1. Yezu asambira mu murima w’i Getsemani: Dusabe inema yo kwanga ibyaha 2. Yezu bamukubita: Dusabe inema yo kutararikira ingeso mbi 3. Yezu bamutamiriza ikizingo cy’amahwa: Dusabe inema yo kutinubira ibyago 4. Yezu aheka umusaraba: Dusabe inema yo kwemera icyo Imana idutegeka 5. Yezu apfira ku musaraba: Dusabe inema yo gukunda Yezu na Mariya 4. AMIBUKIRO Y’IKUZO (Ku wa gatatu no ku cyumweru) _________________________________________ 1. Yezu azuka: Dusabe inema yo gutunganira Imana 2. Yezu asubira mw’Ijuru: Dusabe inema yo kwifuza kuzajya mw’ijuru 3. Roho Mutagatifu aza mu mitima y'intumwa: Dusabe inema yo gukomera mu by’Imana 4. Bikira Mariya apfa akajyanwa mw’Ijuru: Dusabe inema yo gupfa neza 5. Bikira Mariya yimakazwa: Dusabe inema yo kumwizera