You are on page 1of 31

Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

UMWUKA W’UBUHANUZI N’UMURIMO WA GISIRIKARE

W.C. WHITE, D.E. ROBINSON AND A.L. WHITE

1
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

AMASHAKIRO
IJAMBO RY’IBANZE ......................................................................................................................................................... 3
IGICE CYA 1: IYEREKWA RY’I PARKVILLE ..................................................................................................... 5
IGICE CYA 2: GUHAMAGARA ABAKORERABUSHAKE ........................................................................ 6
IGICE CYA 3: IMPINDUKA Z’IBANZE ZABAYEHO N’ICYO ZAMAZE............................................ 7
IGICE CYA 4: IMPANO ZO GUSHISHIKARIZA ABANTU KUJYA MU GISIRIKARE .............. 9
IGICE CYA 5: INGORANE ZABONETSE AHAKORERWAGA UMURIMO .................................. 11
IGICE CYA 6: GUHANGANA N’ITEGEKO RYO KUJYA MU GISIRIKARE ................................. 12
IGICE CYA 7: AMABWIRIZA YATANZWE BINYUZE MU MWUKA W’UBUHANUZI ........... 15
IGICE CYA 8: INAMA ZEKERANYE NO KUJYA MU GISIRIKARE ................................................. 17
IGICE CYA 9: ITEGEKO RYA MBERE RYO KWIYANDIKISHA KU BUSHAKE
N’ITEGEKO RYO KUJYA MU GISIRIKARE KU GAHATO..................................................................... 19
IGICE CYA 10: AMATEGEKO Y’IBANZE AGENGA ABANTU BATARI ABASIRIKARE ..... 21
IGICE CYA 11: ABADIVENTISITI B’UMUNSI WA KARINDWI BAMENYEKANYE
NK’ABATAGIRA URUHARE MU NTAMBARA ............................................................................................... 23
IGICE CYA 12: UMUCYO WIHARIYE KU BIREBANA N’ITEGEKO RYO KUJYA MU
GISIRIKARE ......................................................................................................................................................................... 24
IGICE CYA 13: GUHAMAGARIRWA GUSENGA ......................................................................................... 26
IGICE CYA 14: KUMENYA AMATEGEKO AGENGA UMURIMO WA GISIRIKARE MU
BURAYI ................................................................................................................................................................................... 29

2
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

IJAMBO RY’IBANZE

Mu gihe cy’imyaka y’i 1860 kugeza 1863, mu gihe harimo hafatwa intambwe
ziheruka z’iterambere ry’ingengamikorere y’Itorero; abayobozi b’itorero bari
bahanganye n’ibindi bibazo bishya kandi bikomeye mu buryo buteye inkeke
n’urujijo. Ubushyamirane mu bya politike muri Leta zunze Ubumwe za Amerika,
bwaje kuvamo intambara y’abaturage, yatumye havuka ibibazo byinshi, ibyo
igisubizo cyabyo kitagize ingaruka gusa ku kuntu bitwaraga mu bibazo byari
biriho muri icyo gihe, ahubwo byendaga no guhindura amahame y’itorero mu
bihe by’akaga gashishana k’intambara y’isi yose. Nk’uko bisanzwe ubwo
intambara y’abaturage yagendaga ikaza umurego, abizera b’itorero bahanze
amaso abayobozi, by’umwihariko kuri James na Ellen White, kugira ngo bagire
ibyo bababwira bigandenye n’uburyo bari guhangana n’ibihe bishya by’ibibazo
kandi byari biteye inkeke.
Ku bw’amahirwe, icyo gihe nta macakubiri yari hagati y’Abadiventisiti
bubahirizaga Isabato. Nubwo umurimo wabo wari waragutse cyane uhereye
iburasirazuba ukagera iburengerazuba, mbere y’intambara y’abaturage, ntabwo
[umurimo] wari warageze mu leta zo mu Majyepfo zari zikigundiriye abacakara.
Abari barakiriye ubutumwa bari bunze ubumwe mu kurwanya amahame yo
kugira abantu abacakara [inkoreragahato]. Bumvaga ibintu kimwe na Leta zo
mu Majyaruguru, ndetse na leta y’Ubumwe y’i Washington. Imyifatire yabo yari
iy’uko mu myaka ya nyuma y’intambara, bashoboraga gutangariza ubutegetsi
bwa gisivile ko: “Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi barwanya ubucakara mu
buryo budasubirwaho, ko bumvira leta, kandi ko bayishyigikiye mu kurwanya
ubwigomeke.” — The Views of Seventh-day Adventists Relative to Bearing Arms,
p. 7 (1864).
Nubwo bari bafite imyumvire imwe, hari hariho akaga gakomeye kari kugarije
itorero ryari rikiri rishya kandi ryagendaga rikura. Hari hari akaga ko kuba
intekerezo z’abizera zishobora gutwarwa n’ibibazo bya politike kuburyo
bishobora gutuma bavana amaso ku murimo wabo wo kwamamaza ubutumwa.
Na none kandi hari akaga ko kuba rubanda rushobora kutabona inyungu zo
muri ubwo butumwa mu gihe intekerezo zabo zaba zitwawe n’ibibazo
bitandukanye by’igihugu.
Izo ngorane zose zari zarabonywe na James White mbere y’igihe. Mu mpeshyi yo
mu mpera z’umwaka w’i 1860, igihe abantu bari bashishikariye amatora
y’umukuru w’igihugu ku rwego rwo hejuru, [James White] yasohoye inyandiko
iburira abantu kutajya mu ntambara za politiki. Yagiriye inama abagabura yo
gukorera amavuna yabo mu “duce duto twitaruye imivurangano y'intambara ya
politiki,” cyangwa bakaba bayahagaritse mu gihe runaka. Yirinze mu buryo
bw’ubwenge guciraho iteka cyangwa gushyigikira igikorwa cyo gutora, agira ati:

3
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

“Ntabwo twiteguye gutanga igihamya gishingiye kuri Bibiliya cy’uko byaba ari
bibi ko uwizera ubutumwa [bwa marayika] wa gatatu yagenda mu buryo
buhwanye n’uko yizera, maze ngo ajye no gutora. Ibi ntawe tubisaba, nta nubwo
tubirwanya.”—The Review and Herald, August 21, 18601.
Aburahamu Linkoloni, umukandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani ku mwanya
wa perezida, nubwo yumvaga atari byiza kwivanga mu bibazo by’ubucakara mu
ntara bwabagamo, yasezeranye kurwanya ikwirakwira ryabwo mu turere
dushya. Byari ibisanzwe ko abantu bacu bari baragiye gutora bagomba
kumutora. Ugutorwa kwe kwabaye mu kwezi kwa cumi na kumwe (Gushyingo),
mu byumweru bike kwakurikiwe n’intangiriro yo gutandukana kw’ama Leta yo
mu Majyepfo. Ku itariki ya 20 Ukuboza 1860 leta ya Kalorina y’Amajyepfo yavuze
ko yitandukanije. Amategeko nk’ayo ni yo yakomeje kugenda atorwa mu minsi
itatu ikurikirana, yo ku itariki ya 9,10 na 11 Mutarama bikozwe na Leta ya
Misisipi, Folorida, na Alabama., ndetse ku itariki ya mbere Gashyantare Leta ya
Georgia, Louisiana, na Texas; zifatanije n’izo Leta zindi mu kazamura ibendera
rya Leta zishyize hamwe z’Amerika. Bityo rero Leta zirindwi zigumuye mbere
y’uko Linkoloni atangira akanahabwa inshingano ku itariki 4 Werurwe 1861.

1
Mu iteraniro ryo gusenga ku itorero ry’i Battle Creek, ryabaye ku wa mbere nimugoroba, tariki ya 6
Werurwe 1859, James na Ellen White bombi bakaba bari bahari, hafashwe umwanzuro w’uko byari
bikwiriye ko Abadiventisiti bubahiriza isabato batanga amajwi yabo mu matora yo muri uwo mugi
yagombaga kuba ku munsi wakurikiyeho, bagashyigikira abagabo biyamamariza kuba abayobozi
bashyigikira amahame yo kwirinda. Reba mu gitabo cyitwa Temperance, p.255-.256

4
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

IGICE CYA 1: IYEREKWA RY’I PARKVILLE

Ku itariki ya 11 n’iya 12 Mutarama 1861, i Parkville ho muri leta ya Michigan;


habereye amateraniro. Aya materaniro yitabiriwe na James na Ellen White,
hamwe n’abakuru J.H. Waggoner, Uriah Smith, ndetse na J.N. Loughborough.
Ku isabato yo ku wa 12 Mutarama; nyuma yaho mushiki wacu White amariye
kuvuga, yajyanywe mu iyerekwa.
Muri iri yerekwa, madamu White yahishuriwe ko izindi leta zari kwifatanya na
leta ya Karolina y’Amajyepfo, kandi ko ibi bizabyara intambara iteye ubwoba.
Yahawe iyerekwa ry’ingabo zari ziri mu ntambara, hamwe n’imfu ziteye ubwoba
zitewe n’amasasu n’inkota [ibyuma biba ku mbumba]. Yabonye ibibuga
by’intambara birambarayeho imirambo y’abapfuye n’abari gusamba. Yahamaje
umubabaro yabonye w’abababarizwaga mu magereza acucitse cyane, kandi
yabonye ingo nyinshi ahari haganje guhangayika n’umubabaro bitewe no
gupfusha abagabo babo, abahungu babo cyangwa abavandimwe babo.”
Nyuma yo kuva mu iyerekwa, yarebye muri iyo nzu araranganya amaso hirya no
hino, maze avugana agahinda ati: “Hari abari muri iyi nzu bazatakariza
abahungu babo muri iyo ntambara.”2.
Igihe iri yerekwa ryatangwaga, yaba Amajyaruguru cyangwa Amajyepfo, nta na
hamwe bari biteze ko hari intaintambara ikomeye yari gukurikiraho.
Abanyapolitiki bo mu Majyepfo bemeje ko “bashoboraga gukora amabwiriza
arushisheho kuba meza bati muri ubwo bumwe kurenza kububamo. Iki ni cyo
cyari igitekerezo cyabo ko bagomba “kuba bikuye by’agateganyo mu masezerano
ya ma leta yishyize hamwe kugeza igihe bari guhabwa ibihamya bikwiriye byo
kubahiriza” ibyo babonaga ko ari uburenganzira bwabo n’inyungu zabo.
Ntibizeraga ko abategetsi ba Leta zunze ubumwe za Amerika bari kugerageza mu
by’ukuri igikorwa gikomeye nk’icyo cyo kwigarurira igice cyabo kinini
bakoresheje imbaraga zo kubatsinda ku ngufu.” (Reba igitabo cyitwa
Encyclopedia Britannica, art. United State.)
Ku ruhande rw’ama leta yari yishyize hamwe, ibyari byateguwe bitashoboraga
kurenga ku birebana n’intambara bigaragazwa n’uko na nyuma y’iraswa
ry’igitero cya mbere cyari cyaragabwe i Fort Sumter ku wa 12 Mata, kandi bikaba
byaragaragaraga ko intambara idashobora guhagarikwa byanze bikunze, ku
itariki ya 15 Mata Perezida yahamagaje ingabo ibihumbi 75,000 gusa, kandi
nabwo mu gihe cy’amezi.

2
Niba ushaka ibindi bisobanuro birambuye kuri iri yerekwa, no kumenya uko ryarasohoye neza neza ,
reba igitabo cyitwa “The Great Second Advent Movement, pp. 337-340.”

5
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

IGICE CYA 2: GUHAMAGARA ABAKORERABUSHAKE

Iri hamagara ryasabaga abakorerabushake ibihumbi 75,000 mu ngabo z’ama


leta yari yishyize hamwe ryagezweho vuba na bwangu mu ishyaka ryinshi. Igihe
ibyasabwaga buri leta, buri ntara na buri mugi; byuzuzwaga, ibindi byasabwaga
byaranzwe. Nyuma y’inama rusange yabereye i Battle Creek ku wa 20 Mata, yari
yitabiriwe n’imbaga y’abaturage basaga igihumbi, abakorera bushake 71
biyandikishirije kujya mu ngabo. Mu gitondo cyakurikiyeho, abandi baraje maze
basubirayo bababaye kubera ko urutonde rwari rwuzuye.

6
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

IGICE CYA 3: IMPINDUKA Z’IBANZE ZABAYEHO N’ICYO


ZAMAZE

Ku itariki ya 4 Nyakanga 1861, Perezida Lincoln yatumije Inteko


Ishingamategeko mu nama idasanzwe. Inteko yahise ifata icyemezo cyo gushoza
intambara, igashoramo amafaranga yayo, maze itanga uburenganzira ku ngabo
z’abakorerabushake zigera ku bihumbi 500,000. Mbere yuko iyo nama
idasanzwe irangira, ingabo z’Amajyaruguru n’iz’Amajyepfo zasakiraniye mu
murwano ku itariki ya 21 Nyakanga 1861, mu ntambara yabeye i Bull Run i
Manassas, muri Virginia, mu birometero mirongo itatu mu majyepfo ya
Washington. Ugutsindwa guciye intege kw’ingabo zo mu Majyaruguru
kwashimangiye uburyo rwose batari biteguye intambara. Ariko kandi hari izindi
mpamvu z’uku batsindwa no kubura insinzi ifatika ku mpande zombi. Mu
iyerekwa Ellen White yaherewe i Roosevelt, ho muri New York, ku wa 03
Kanama, ibyumweru bibiri gusa nyuma y’intambara yabereye i Manassas,
umwenda ukingiriza [irido], wigijweyo, maze yemererwa kwitegereza ibyari
byabaye. Iby’iri yerekwa yabyanditse mu ngingo yasohotse mu kinyamakuru
Urwibutso ku wa 27 Kanama 1861, ifite umutwe uvuga ngo “Ubucakara
n’Intambara”, kandi yongeye gucapwa mu gitabo ‘Ibihamya by’Itorero’, umuzingo
wa 1:
Neretswe urugamba kirimbuzi rwabereye i Manassas ho muri Leta ya Virginia.
Byari ibintu biteye ubwoba kandi bihagarika umutima cyane. Ingabo
z'Amajyepfo zari zifite buri kimwe cyose cyatuma zitsinda, kandi zari ziteguye
urugamba ruteye ubwoba. Ingabo z’Amajyaruguru zasatiraga ziringiye intsinzi,
nta gushidikanya ko bari butsinde urugamba. Bamwe ntacyo bari bitayeho,
kandi bagendaga basatira bafite ubwiyemezi, mbese nk’aho kunesha kwari
kwamaze kuba ukwabo.
Uko begeraga mu isibaniro ry’urugamba, abenshi bari hafi yo kurabirana kubera
umunaniro no kubura icyabahembura. Ntibari biteze gusakirana n’urugamba
ruteye ubwoba nk’urwo. Biroshye mu mirwano, barwana bafite ubutwari kandi
bakoresheje imbaraga zabo zose. Kuri buri hande habaga hari intumbi
n’abasamba benda gupfa. Haba abo mu Majyaruguru kimwe n’abo Majyepfo
bose bahuye n’umubabaro ukomeye. Abarwanyi bo mu Majyepfo bumvise
urugamba icyo ari cyo, kandi mu mwanya muto bajyaga gukomkeza gusubizwa
inyuma cyane. Abarwanyi b’Amajyaruguru bakomeje gukinagiza abanzi babo,
nubwo bicwaga bikomeye cyane.
Ubwo ni bwo noneho marayika yamanutse, maze azunguza ikiganza cye akijyana
inyuma. Mu kanya gato habaye urujijo mu matsinda y’abasirikare.
Byagaragariye abo mu Majyaruguru ko ingabo zabo zirimo zisubira inyuma, mu

7
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

gihe atari ko byari biri mu by’ukuri, maze ukwihutira gusubira inyuma


kuratangira. Ibi byasaga n’ibintu bitangaje kuri jye.
Nuko nsobanurirwa ko Imana yari ifite iki gihugu mu kiganza cyayo bwite, kandi
ko itari kwemera ko habaho gutsinda mu buryo bwihuse kuruta uko yabigennye,
kandi ko itari kwemera ko hongera kubaho ukundi gutakaza abantu ko mu
ruhande rw’Amajyaruguru kurenza uko mu bwenge bwayo yabonaga ko
bikwiriye, kugira ngo ibahanire ibyaha byabo…. Ugusubira inyuma
gutunguranye kw’ingabo z’Amajyaruguru ni ubwiru ku bantu bose. Ntabwo bazi
ko ukuboko kw’Imana kwari kuri muri icyo gikorwa.” —Testimonies for the
Church vol 1 p.266-p.267.
Ibyaha by’abo mu Majyaruguru byerekezwaho hano, abisobanura mu buryo
burambuye ko ari ukwihanganira ubucakara, n’imbaraga bashyize mu
kubukumira muri ma leta bwari busanzwe burimo, aho kubohora bagatanga
umudendezo ku bacakara bose.

8
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

IGICE CYA 4: IMPANO ZO GUSHISHIKARIZA ABANTU KUJYA


MU GISIRIKARE

Uko intambara yakomezaga kujya mbere, Perezida yaciye iteka rihamagarira


kongera umubare w’abasirakare. Buri leta yasabwaga gutanga umubare runaka
w’abagabo kuri buri guhamagarwa; kandi ibyo nabyo byagabanyijwe muri buri
ntara, buri mugi na buri mudugudu. Iyo umubare w’abitangaga ku bushake
utageraga ku mubare w’abasabwaga, byajyaga kuba ngombwa ko bitabaza
itegeko ritegeka [abagabo] kujya mu gisikare. Kugira ngo birinde ibyo,
bagombaga gushaka ubundi uburyo bwo gushishikariza abantu kujya mu
gisirikare kugira ngo buzuze umubare ukenewe. Mu rwego rwo gushishikariza
abantu kwinjira mu gisirikare, komite nyobozi z’abaturage zashyizweho mu migi
myinshi, kandi banategura kuba batanga agahimbaza-musyi kakishyurwa
abasirikare bashya binjiye. Byatangiye ari amadolari 25, ariko bidatinze
yarongerewe agera ku madolari 100 uko umubare w’abasirikare benshi
bahamagarirwaga kujya ku rugamba wagendaga wiyongera.
Nk’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bari bahangayikishijwe cyane
by’umwihariko no kwirinda ko ako gahato gateye ubwoba gashobora gufata
n’abakomeza isabato, James White yitabiriye abikuye ku mutima ibyerekeranye
no gukusanya amafaranga atanganywe ubushake yavagamo agahimbaza-musyi
kugira ngo kishyurwe abakorerabushake. Nubwo nk’itegeko abavandimwe bacu
kubw’umutimanama wabo batari abarwanyi, nyamara bumvaga ko byari
inshingano yabo kwifatanya n’abandi babikuye ku mutima mu gukusanya
amafaranga y’agahimbazamusyi yahabwaga abakorerabushake batari bafite
impungenge zo gukora umurimo wa gisirikare bitewe n’imyizerere yabo.
James White hamwe n’abandi bayobozi Badiventisiti bitabiriye kandi bafata
umwanya mu nama nyinshi rusange z’abaturage b’i Battle Creek, ahabereye
ibiganiro by’ubwisanzure ku bikorwa bitandukanye byerekeranye n’intambara,
ariko by’umwihariko ku kibazo cyo gutanga [ku bushake] umubare w’abagabo
wagenwe [bo kujya mu gisirikare], niba bishoboka, bitabaye ngombwa ko
hakoreshwa itegeko risaba abantu kujya mu girikare. Yasobanuye neza ko
abavandimwe be bubahiriza isabato batari barabujijwe kuba abakorerabushake
[ngo bajye mu gisirikare] bitewe n’uko bari ibigwari, cyangwa abakunda
ibyoroheje. Nubwo muri rusange bari abakene, batangaga umusanzu babikunze
nk’aho ari abakire.
James White yabwiraga umugore bimwe mu byamubayeho muri izo nama
rusange. Abenshi mu bo bagendanaga baramutoranyaga ngo abahagararire
abatangire imihigo yabo yo gushyigikira ikigega mu gihe byari bikenewe cyane.
Bityo rero, mu nama yajyaga avuga ati: “Mu izina ry’incuti yanjye A,B;
wategetswe kujya mu gisirikare, nemerewe kumwishyurira amadolari __ Na none

9
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

kandi mu izina ry’inshuti yanjye C,D udasabwa kujya mu gisirikare, ariko ufite
ubushake bwo gufatanya n’abandi umutwaro wo gutanga amafaranga
y’agahimbazamusyi [ko guhemba abakorerabushake], nahawe uburenganzira
bwo kwishyura amadolari __”
Ku itariki 20 Ukwakira 1862, i Battle Creek habereye inama rukokoma y’ingabo,
yari igamije “gufata ingamba z’ibanze zari zikenewe kugira ngo umubare
w’abasirikare bagombaga guturuka muri uwo mugi wuzure,” bitewe n’uko leta
yari yasabye abasirikare ibihumbi 600,000.” Abari bateranye banze igitekerezo
cya komitenyobozi cyo gutanga igihembo cy’amadolari 100 kuri buri
mukorerabushake witanze, maze mu cyimbo cyayo bayisimbuza amadolari 200.
Hatoranijwe komite y’abantu icyenda bo gukusanya amafaranga, kandi nibura
babiri bo bari abaruhuka isabato, aribo J.P. Kellogg n’Umukuru James White,
bari bahagarariye igice cya kabiri n’icya gatatu i Battle Creek. (Ikinyamakuru
cya Battle Creek, cyasohotse ku wa 24 Ukwakira 1862).
Uko intambara yakomega gukaza umurego, abantu bamwe batangiye kwibaza
kuri iyi mikorere. Inyifato ye hamwe n’iya bene data bandi b’abayobozi,
yasobanuyuwe neza mu gisubizo yatanze ku bibazo byinshi byakiriwe
n’Umukuru James White abazwa “niba byari bikwiriye gutanga umusanzu
w’amafaranga wo kuzamura agahimbazamusyi bigamije gushishikariza abantu
kujya mu gisirikare.” Igisubizo cyatanzwe kuri ibi ni iki gikurikira:
“Twavuga ko dukereza ko ari byo, kandi twarabikoze muri Battle Creek.”–The
Review and Herald, August 30, 1864.

10
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

IGICE CYA 5: INGORANE ZABONETSE AHAKORERWAGA


UMURIMO

Nuko rero uguhangayika gutewe n’intambara kwariyongereye, kuko umubare


w’agahimbazamusyi wari wazamuwe, bituma biba ngombwa ko hakomeza
gusabwa ubushobobozi buremereye mu bantu bacu. Raporo zatanzwe n’abakozi
bo muri ako karere [bari bari mu murimo] zagaragazaga ingorane zari zifitanye
isano no kubwiriza ubutuma. Umukuru Ingraham yavuze ko ihema ryo muri
Illinois ryubatswe bitewe n’uko “ntacyo byari bimaze kuba hashingwa ihema mu
turere dushya mu gihe ubushyamirane bw’intambara bugikomeje.” Muri leta ya
Iowa, umukuru J.H. Waggoner na B.F. Snook, barafashwe ku bw’itegeko
ribasaba kujya mu gisirikare, maze barafungwa kugeza igihe babonye icyemezo
gitanzwe n’umucamanza w’intara “kigaragaza aho batuye, icyo bakora
n’umuhamagaro wabo byo muri icyo gihe. Umucamanza yabagiriye inama yo
guhita bagenda bakajya iwabo, kubera ko bashobora kugendaga barushaho
guhura n’ibibazo n’amakuba buri munsi. Umukuru Cornell wari i Ronchester ho
muri New York; yatanze raporo igira iti:
Ishyaka ry’intambara ryari ryinshi cyane ku buryo byabaye ngombwa ko
dusubika guterana mu gihe cy’amajoro abiri. Ihema ryacu ryaberagamo inama
[z’iga] ku ntambara. Sinigeze mbona bene uku kwishima nk’uko bimeze hano i
Rochester. Imihanda ifungwa n’amahema y’abasirikare bashinzwe kwinjiza
abantu mu gisirikare. Amaduka yose arafunga kuva saa cyenda kugeza saa
kumi n’ebyiri z’umugoroba, kandi bose bagerageza gushishikariza abagabo
kujya mu gisirikare. Buri joro haba inama ziga ku ku ntambara. —The Review
and Herald, August 26, 1862.
Nyamara nubwo hari ibirushya byagendanaga n’imihati y’imirimo rusange, hari
hari uburyo abantu bahabwaga indishyi z’akababaro. Ibyago n’imihangayiko
byatumye imitima y’abavandimwe bacu irushaho gukanguka. Bagize umuhati
wo gushakisha Uwiteka cyane, bagira ishyaka ryinshi mu murimo
w’ivugabutumwa mu midugudu y’aho bari batuye, kandi Uwiteka yabahaye
imigisha yo kubona imitima myinshi.

11
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

IGICE CYA 6: GUHANGANA N’ITEGEKO RYO KUJYA MU


GISIRIKARE

Umwaka w’i 1862 wabaye uwo guhamya impinduka zakomeje kandi


zitasobunuwe ku ngabo z’Amajyaruguru kuburyo hari hakenewe umubare
w’abasirikare benshi cyane. Kugeza iki gihe, ingabo z’abari bibumbiye hamwe
zose uko zakabaye zari zigizwe n’abasirikare bari biyandikishije [ku bushake].
Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi kubwo kubahiriza isabato kwabo, no
kubwo kumva ko batagomba kuba abarwanyi, ntibari barinjiye mu gisirikare,
kandi ibi byatumye bamwe mu babirebaga bibaza ku budahemkuka
[bw’Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi] mu kumvira ubutegetsi. Ellen White
yaranditse ati:
Ibitekerezo bya benshi byerekejwe ku bantu baruhukaga isabato, kubera ko
batagaragaje ko bashishikajwe n’intambara, bakaba batarayigiyemo
kubw’ubwitange. —Testimonies for the Church vol 1 p.356.
Maze abivugaho atya ati:
Byari bikenewe kugendana ubwenge kugira ngo dusubize inyuma gukekwa
amababa kwari kwibasiriye abakomeza Isabato. Twagombaga gukorana
amakenga menshi. “Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande, mubane amahoro
n’abantu bose.” (Abaroma 12:18). Dushobora kumvira iyi nama kandi ntitugire
ihame na rimwe ryo kwizera kwacu dutatira. Satani n’ingabo ze bari mu
ntambara yo kurwanya abakomeza amategeko y’Imana, kandi bagomba gukora
kugira ngo [abakomeza amategeko y’Imana] bashyirwe ahantu bagomba
kugeragezwa. Ntibakwiriye na rimwe kwishyira aho hantu bitewe no kubura
ubushishozi. —Testimonies for the Church vol 1 p.356 (January, 1863).
Bose bashoboraga kubona ko itegeko ryo kujya mu gisirikare ritari guhagarikwa
kandi ryari hafi rwose. Uko Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bazitwara kuri
iryo tegeko ubwo rizaba rije, ni cyo ikibazo cyari mu ntekerezo z’abantu hafi ya
bose.
Muri iki gihe cyari gikomeye cyane, mu rwego rwo kugerageza kuyobora
ababonaga ko kugera ku mwanzuro bigoye, Umukuru White yasohoye mu
kinyamakuru Urwibutso ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ishyanga”, ku wa 12
Kanama 1862. Aha ngaha nyuma yo kuvuga impamvu zatumye Abadiventisiti
b’Umunsi wa Karindwi bashyigikira ubutegetsi mu ntambara yarimo irwanwa
muri icyo gihe, n’impamvu batashoboraga kwitangira gukora umurimo wo ku
bushake bitewe n’umutimanama wabo, avuga atya ku byerekeranye n’impamvu
ishoboka y’itegeko rya leta risaba abantu kujya mu gisirikare:

12
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

Imyifatire abantu bacu bagize ku byerekeranye no guhoraho ndetse no kwera


kw’amategeko y’Imana akubiye mu mategeko cumi, ntabwo bihuza n’ibintu
byose bisabwa mu ntambara. Itegeko rya kane ryo muri ayo mategeko rigira riti:
“Wibuke kweza umunsi w’Isabato.” Naho irya gatandatu rikagira riti: “Ntukice.”
Ariko mu gihe umuntu ategetswe [na leta] kujya mu gisirikare, leta niyo ibarwa
ko yarenze ku mategeko y’Imana, kandi byaba ari ubupfapfa kubirwanya.
Umuntu wakomeza kurwanya ubutegetsi kugeza ubwo, kubw’itegeko rya
gisirikare, bamurashe, dukereza ko aba agiye kure cyane, mu gufata umwanzuro
wo kwiyahura. Kuri ubu twishimiye umutekano w’uburenganzira bwacu muri
gahunda za leta n’ibyidini, duhabwa n’ubutegetsi bwiza cyane kuruta ubundi
bwose buri munsi y’ijuru….. Kubaha amategeko meza yose y’igihugu cyacu,
bihuje n’imico ya Kristo. “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana
mubihe Imana.” Matayo 22:21. Abantu basuzugura amategeko ya leta, bagomba
kwimuka bakabura bakajya nyirizina ku ntebe y’ibirenge by’Imana,
ahatarangwa amategeko ya leta z’isi.
Ariko igihe bizaza kuri iki, ubwo hazabaho amategeko yo mu rwego rw’igihugu
azemezwa kandi agashyirwa mu bikorwa kugira ngo atubuze kumvira
amategeko y’Imana, kugira ngo twifatanye n’abantu babayeho bigomeka ku
butegetsi bw’ijuru, [reba Ibyahishuwe 13:15-17], icyo ni cyo kizaba ari igihe
cyacu cyo guhaguruka tukarenganyirizwa ukwizera kwacu. Ariko kuri twe
kugerageza kurwanya amategeko y’ubutegetsi burushijeho kuba bwiza buri
munsi y’ijuru, ubu burimo guhangana no guhashya…ubwigomeke…
tubisuyemo, bwaba ari ubupfapfa.
Abantu b’indahemuka ku butegetsi bw’ijuru, bumvira itegekonshinga n’anadi
mategeko by’Umutegetsi w’isanzure ryose, ni bo bantu banyuma bazajya binjira
rwihishwa muri Canada, cyangwa i Burayi, cyangwa bagahagarara bahinda
umushyitsi ku birenge byabo bitewe no gutinya guhatirwa kujya mu gisirikare.
Iyi ngingo yatumye mu bice bimwe na bimwe havuka umwuka mubi wo
kunenga, imiterere yayo ishobora kuvugwa muri ibi bikurikira, byasohotse mu
kinyamakuru Rwibutso mu byumweru bibiri byakurikiyeho:
Abavandimwe benshi bibanda ku magambo twavuze mu ngingo ivuga ngo
“Ishyanga”, kuva mu by’umweru bibiri bishize mu mbaraga zikomeye cyane.
Turabasaba kongera gusoma iyo ngingo na none, kandi bagasobanukirwa neza
uruhande rwacu mbere yo kuyirwanya. Mukomere bene data! Iki si igihe ku
bantu b’abakristo cyo guha umwanya ibyiyumviro by’urwikekwe; maze ngo mu
buryo bugaragara badushinje ko twigisha abantu gukandagira Isabato
n’ubwicanyi. Byaba byiza mwese mushyiriye Imana iki kibazo, kandi mukicisha
bugufi ubwanyu [imbere y’Imana], n’umutima wemera kwigishwa; noneho hagira
umwe muri mwe utegekwa kujya mu gisirikare, akaba yahitamo kwifanya na
Uncle Sam aho kumvira, ushobora kugerageza kubikora. Ntabwo tuzahangana

13
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

namwe, kugira ngo ahari bamwe bo muri mwe badashobora kwihangana


batazabyutsa intambara mbere y’uko muhamagarirwa kurwanira igihugu
cyanyu. Inyandiko zose zanditswe neza, zateguriwe gutanga umucyo ku
nshingano yacu nk’ishyanga kubirebana n’iyi ntambara irimo, zizitabwaho vuba
na bwangu.—The Review and Herald, August 26, 1862.
Haje gukurikiraho umwanya binyuze mu kinyamakuru Urwibutso wo kuganira
mu buryo busesuye ku bibazo byari byazamuwe birebana n’abakomeza isabato
mu gihe basakiranye n’itego ribasaba kujya mu gisirikare, hamwe n’ingaruka
zabyo ku buryo igihe icyo kibazo cyageraga ku mwanzuro wa nyuma; hari
hamaze kubaho ubwumvikane ku kigomba gukorwa. Nyamara imyumvire
itandukanye yariho mu gihe runaka, igaragazwa n’itangazo ryashyizwe ku
rupapuro rw’inyuma rw’ikinyamakuru ‘Urwibutso ku itariki ya 19 Nzeri 1862,
rivuga ko James White atazabasha kuzuza gahunda zimwe na zimwe “bitewe
n’igihe cy’uburwayi, ugushamadukira intambara, ubwoba bw’abo muri Indian
(nta gushidikanya bidafite ishingiro), ugukangarana kwari kwabaye
kubw’ingingo yo mukinyamakuru cyacu yari ifite umutwe uvuga ngo “Ishyanga,’
n’Inteko Nkuru Rusange yegereje cyane”.
Imyifatire rusange y’abavandimwe bacu ku byerekeranye n’ibyo leta yasabaga
n’intambara yagaragajwe na H.E. Carver mu gisubizo cye kubigendanye
n’uruhande rwa James White, nk’uko yabishyize mu kinyamakuru Urwibitso
agira ati:
Tugomba kubera indahemuka ubutegetsi butuyobora. Dutegetswe gushyigikira
ubutegetsi kugeza igihe buzadusaba gusuzugura Imana, ubwo bwo ntabwo
tuzaba tugomba gutindiganya kukumenya uwo tugomba gukorera…. Nizera ko
Uwiteka azadukiza iki kigeragezo gikomeye, ariko niba iki kigeragezo kigomba
kuza, nsenga Imana nyisaba ubwenge n’imbaraga zo kuyihesha ikuzo kubwo
gukomeza amategeko yayo.—The Review and Herald, October 21, 1862.

14
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

IGICE CYA 7: AMABWIRIZA YATANZWE BINYUZE MU MWUKA


W’UBUHANUZI

Muri iki gihe cyari gikomeye itorero ryahawe inama binyuze mu Mwuka
w’Ubuhanuzi. Muri Mutarama 1863, “Ibihamya by’Itorero” No.9, byaramamajwe
mu kinyamakuru cyitwa Urwibutso, hamwe n’amagambo yavugaga ku
bikubiyemo amabwiriza arebana n’“Intambara n’inshingano zacu mu bijyanye
na yo.”
Iyi ngingo ntabwo ari yo yari igihamya cya mbere cyashingirwaho ku bigendanye
n’Intambara y’Abaturage, ariko yari iya mbere itanga inama yihariye ku
bigendanye n’itegeko ryasabaga kujya mu gisirikare, no kwiyandikisha ku
bushake, n’ibindi. Ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Amajyaruguru
n’Amajyepfo” (umuzingo wa 1, p.253–p.260 mu gitabo cy’icyongereza), yari
yarasohotse umwaka umwe mbere yaho (muri Mutarama 1862), yafashije
Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi gusobanukirwa neza ibibazo nyakuri
by’intambara. Kandi hakurikiyeho ingingo ya kabiri yari ifite umutwe uvuga ngo
“Ubucakara n’Intambara” yagaragazaga iyerekwa ryo ku itariki ya 03 Kanama
1861.
Ariko byari biri muri iki gice kivuga “Ukwigomeka” cyasohotse muri Mutarama
1863, ndetse ubu kikaba kiboneka mu gitabo “Ibihamya by’Itorero, vol 1, p.355–
p.368 [mu gitabo cy’icyongereza]” ari naho hatangiriye ikiganiro ku byerekeranye
n’itegeko ryasabaga kujya mu gisirikare ryasaga naho ridashobora gukumirwa.
Byahishuriwe Madamu White ko Imana yari yarageretse ku gihugu icyaha
cy’ubucakara, kandi ko Amajyaruguru n’Amajyepfo byombi byari birimo
guhanwa. Avuga ku ngaruka ziheruka z’intambara yaravuze ati:
Imana ntishyigikiye Amajyepfo, kandi amaherezo izabahana biteye ubwoba…
Nabonye ko Imana itajyaga gutanga ingabo zo mu Majyaruguru burundu ngo
zigwe mu maboko y’abantu bigomeka, kugira ngo zirimburwe rwose n’abanzi
babo… Nabonye ko Amajyepfo n’Amajyaruguru bose bari barimo guhanwa. Ku
byerekeye Amajyepfo, nerekejwe ku magambo aboneka mu Gutegeka kwa kabiri
32: 35-37 ngo: “Guhōra no kwitura ni ibyanjye, ubwo ibirenge byabo
bizadandabirana. Kuko umunsi w’ibyago byabo uri bugufi, kandi ibigiye
kubazaho bizatebuka. —Testimonies for the Church vol 1 p.359, p.365, p.368.
Ku byerekeranye n’abantu bamwe na bamwe bavugaga bashize amanga ko
bazemera gupfa aho kwemera itegeko risaba kujya mu gisirikare, kandi bakaba
bari banenze uruhande rwari rwarafashwe na James White n’abandi bayobozi,
igihamya cyaravugaga ngo:
Nabonye ko abagiye bihutira kuba ab’imbere mu kuvuga bakomeje ku bijyanye
no kwanga kumvira itegeko risaba kujya gukora imirimo ya gisirikare

15
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

badasobanukiwe n’ibyo bari kuvuga. Iyo mu by’ukuri baza gutoranywa ngo


bagende, maze bakanga kumvira, bagakangishwa gufungwa, gukorerwa
iyicarubozo, cyangwa se urupfu, bari gutengurwa maze bakabona ko batari
biteguye ikintu gitunguranye nk’icyo. Ntibari gushobora kwihanganira
ikigeragezo cyo kwizera kwabo. Icyo batekerezaga ko ari ukwizera byari
ukwigerezaho by’ubwaka gusa.—Testimonies for the Church vol 1 p.357.
Umuburo ukomeye ukurikira watanzwe kugira ngo ukumire amatwara yo
kwishongora yavugaga uburyo bajyaga guhangana n’akaga ko mu gihe kizaza:
Abashobora kuzaba biteguye neza kwitanga, ndetse bagahara n’ubuzima bwabo
baramutse babisabwe, aho kugira ngo bishyire aho bitabashobokera kumvira
Imana, bazaba bafite ibintu byo kuvuga. Ntabwo bazirata. Bazaba bari
kwiyumvisha mu buryo bwimbitse kandi bagire ugutekereza cyane, kandia
amasengesho yabo asenganywe umwete azaba azamuka ajya mu ijuru asaba
ubwenge kugira ngo bamenye icyo gukora n’ubuntu bwo kubabashisha
kwihangana. Abiyumvamo ko mu kubaha Imana badashobora kugira uruhare
muri iyi ntambara babigambiriye bazicecekera cyane, ndetse n’igihe bazagira
icyo babazwa, bazavuga gusa icyo bategetswe kuvuga kugira ngo basubize
ubabajije, maze babireke byumvikane ko badashyigikiye Ubwigomeke. —
Testimonies for the Church vol 1 p.357.
Ishyari n’ubwumvikane buke hagati y’abayobozi b’ingabo z’Amajyaruguru,
byatangajwe muri iki gihamya ko aribyo ahanini byongereye ingorane no
gutakaza byinshi mu ngabo zari zishyize hamwe.3

3 Nyuma y’ibyumweru bike iki gihamya gishyizwe ahagaragara, mu kinyamakuru Urwibutso


hagaragayemo ibaruwa ndende y’umuvandimwe Otis Nichols, yari iherekejwe n’ibyavuye mu mpamapuro
z’ikinyamakuru byemezaga inyandiko zivuga ibyerekeranye no kujya mu ntambara, kandi zirebana n’abo
mu ngabo z’Amajyaruguru bari abagambanyi mu mitima yabo ku mpamvu zari zaratumye baba abagomba
kurwana. Yarekeje ku nyandiko ya Madam White yemezaga ko ingabo z’Amajyepfo zitazatsinda uruhenu
ingabo z’Amajyaruguru.”

16
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

IGICE CYA 8: INAMA ZEKERANYE NO KUJYA MU GISIRIKARE

Noneho Ellen White yarekeza ku bihe bimwe na bimwe bigaragara by’akaga ko


mu bihe byinshi. Ku byerekeranye n’ubudahemuka bwacu ku by’ubutegetsi,
yaranditse ati:
Nabonye ko ari inshingano yacu buri gihe kumvira amategeko y’igihugu cyacu,
keretse gusa igihe avuguruzanya n’amategeko y’ikirenga yavuzwe n’Imana mu
ijwi ryumvikana cyane ku musozi wa Sinayi, kandi nyuma yaho akandikwa ku
mabuye n’urutoki rwayo bwite. “Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo,
kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nyandike mu mitima yabo, kandi
nzaba Imana yabo, na bo bazaba ubwoko bwanjye.” (Abaheburayo 8 :10).
Umuntu ufite amategeko y’Imana yanditswe mu mutima we azumvira Imana
kuruta abantu, kandi bidatinze azanga kumvira abantu bose aho kugira ngo
ateshuke ku mategeko y’Imana nubwo byaba ari mu kantu gatoya. Ubwoko
bw’Imana bwigishijwe no guhumekerwa n’ukuri, kandi buyobowe
n’umutimanama mwiza kugira ngo bubeshweho n’ijambo ryose Imana yavuze,
buzafata amategeko yayo yanditswe mu mitima yabwo nk’ubutware rukumbi
bushobora kwemera ku mugaragaro kandi bukitangira kubwumvira. Ubwenge
n’ubutware bw’amategeko y’Imana ni iby’ikirenga.—Testimonies for the Church
vol 1 p.361.
Kubw’ihame ryashyizweho rivuga ko Umukristo afite inshingano yo kumvira
amategeko y’igihugu, keretse gusa igihe agongana n’amategeko y’Imana
ahanitse, noneho Ellen White yavuze ku ngingo yari iteje inkeke cyane, ku
byerekeranye no kwinjizwa mu gisirikare nyamara bidatanga umwanya wo
gukoresha umutimanana w’umuntu ku giti cye. Dusoma aya amagambo mu
gika gikurikiraho mu bihamya ngo:
Neretswe ko ubwoko bw’Imana ari bo mutungo wayo wihariye budashobora
kwiroha muri iyi ntambara ikura umutima, kubera ko inyuranyije na buri hame
ryose ryo kwizera kwabo. Mu gisirikare ntibashobora kumvira ukuri kandi ngo
banumvire ibyo abayobozi babo b’ingabo babasaba gukora. Hashobora kubaho
gukomeza kurenga kubyo umutimanama ubemeza. Abantu b’isi bayoborwa
n’amahame y’isi…. Nyamara ubwoko bw’Imana ntibushobora kuyoborwa n’iyo
migambi.
Abakunda amategeko y’Imana bazakurikiza itegeko ryiza ryose ry’igihugu. Ariko
niba ibyo abategetsi basaba bivuguruzanya n’amategeko y’Imana, ikibazo
rukumbi kigomba gukemurwa ni iki ngo: Mbese tuzumvira Imana cyangwa
umuntu? —Testimonies for the Church vol 1 p.361-p.362.

17
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

Umusomyi agomba kuzirikana ko ubwo iyi nyandiko yasohokaga muri


Mutarama 1863, hari hatarajyaho itegeko rihatira abantu kujya mu gisirikare.
Imirimo yose ya gisirikare mu ngabo zari zishyize hamwe yashingiraga gusa ku
kwiyandikisha k’ubushake. Umuntu yinjiraga mu mirimo ya gisirikare abikunze
kandi k’ubushake maze muri icyo gihe akaba agomba guhita ahinduka ugomba
kumvira amategeko y’abayobozi be bakuru mu gisirikare adatindiganije.
Habayeho ukurwanya bikomeye itegeko rya kane n’itegeko rya gatandatu mu
mategeko y’Imana. Nta buryo bwari buhari bwo kubahiriza isabato cyangwa ngo
se ngo ube wareka kujya ku rugamba ngo urwane. “Mu gisirikare ntibajyaga
gushoboraga” “kumvira ukuri kandi ngo banumvire n’ibyo abayobozi babo
bakuru mu gisirikare babasaba.”
Tugomba kuba duhagaze kugira ngo tumenye ko muri iki gihe gikomeye hari
bamwe bafashe muri uko kwezi kwa Mutarama 1863, amagambo ya Ellen White
aho yavuze ko “mu gisirikare [Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi]
badashobora kumvira ukuri kandi ngo banumvire n’ibyo abayobozi babo bakuru
mu gisirikare babasaba,” (Testimonies for the Church vol 1 p.361), bagashaka
kuvuga ko nta gihe na kimwe mu buryo ubwo ari bwo bwose Umudiventisiti
w’Umunsi wa Karindwi ashobora kuba indahemuka ku Mana kandi ngo anakore
umurimo wa gisirikare. Bigomba kumvikana neza ko Ellen White yerekeza ku
bibazo byari bifitanye isano “n’iby’iyi ntambara yari ihangayikishije” —
Intambara y’Abaturage— muri icyo gihe umurimo wa gisirikare wari ushingiye
gusa ku kwiyandikisha, kandi nta buryo na bumwe bwari bwarashyizweho
bushingiye ku kwemezwa k’umutimanama w’umuntu.4

4
Icyitonderwa: Ku byerekeranye na bene izi nama zimwe na zimwe zigomba kwigwaho hagahuzwa
impamvu n’ibihe byandikiwe, Ellen G, White nyuma y’umwaka umwe yaravuze ati: Ku bigendanye
n’ibihamya, nta kigomba kwirengagizwa, nta kigomba gushyirwa ku ruhande, ariko igihe n’ahantu
[byatangiwe], bigomba kuzirikanwa. —Writing and Sending Out of the Testimonies, p.25

18
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

IGICE CYA 9: ITEGEKO RYA MBERE RYO KWIYANDIKISHA KU


BUSHAKE N’ITEGEKO RYO KUJYA MU GISIRIKARE KU
GAHATO

Muri Werurwe 1863, hashize amezi atatu gusa hasohotse ingingo yavugaga
iby’igihamya cyavuzwe haruguru, Inteko Nshingamategeko ya Leta zunze
Ubumwe za Amerika hamwe n’inama nyobozi zayo, batoye itegeko ryo
“kwiyandikisha mu gisirikare ku bushake ku benegihugu bose bashoboye
b’igitsina gabo bafite imyaka iri hagati ya cumi n’umunani na mirongo ine
n’itanu”, kandi perezida yahawe uburenganzira bwo gushyiraho itegeko rihatira
abantu kujya mu murimo wa gisirikare.
Nubwo iri tegeko ryo muri Werurwe 1863 ritateganyaga imirimo y’abantu batajya
ku rugamba ngo barwane, ryemereraga umuntu wabaga yajyanywe mu
gisirikare ku itegeko kuba yarekurwa, binyuze mu gushaka undi muntu wo
kumusimbura, cyangwa akishyura amadolari 300. Ubu buryo [bwo gutanga
ingurane] bwakiriwe neza n’abizera b’Abadiventisiti nk’uburyo Imana ibahaye
bwo kwirinda kujya mu ntambara n’amakimbirane kubwo kubahiriza Isabato,
ariko kandi byazanye akaga mu buryo bushya kandi kakomeje kwiyongera.
Kubwo gusabwa kwishyura ingurane ku bavandimwe bacu, gushishikarira
gutera inkunga mu buryo bw’amafaranga umurimo w’Imana byaje kujya mu
kaga. James White amaze kubona akaga byari byarateje, yaranditse ati:
Guteza imbere ubutumwa bwa [marayika] wa gatatu, ni wo murimo uhebuje
dushobora gukora ku isi. Uko imibabaro yaba iteye kose ahandi, uyu murimo
ugomba kuba ku mwanya wa nyuma w’ibigomba kubura amafaranga
[abishyigikira]. Aho kugira ngo abavandimwe bacu bahatirwe kujya mu
gisirikare, bibaye ngombwa bashobora kugwatiriza umutungo wabo
utimukanwa kugira ngo babone ayo madolari magana atatu, aho kugira ngo
bakore ku mafaranga yagombye kujya mu bubiko bw’Uwiteka. Ibyo turabwira
n’abagabura bacu.—The Review and Herald, November 24, 1863.
Mu gusaba ko amafaranga atanganwa umutima ukunze atagomba kugabanywa
cyangwa ngo arekwe ye kongera gushyigikira umurimo w’Imana, yavuze ibyo we
ubwe yari yarakoze. Atagabanije amafaranga yari asanzwe yishyura buri mwaka
mu kigega [cyo gushyigikira umurimo w’Imana], yari yaranashyize ku ruhande
amafaranga angana n’ayo [yashyiraga mu kigega] kugira ngo azabashe gufasha
abagabura bategekwa kujya mu gisirikare; bibaye ngombwa. Nyuma y’umwaka
umwe yavuze nk’aho “ari amahirwe kuba hakishyurwa amadolari icumi kuri
buri mugabura ushoboye uzategekwa kujya mu gisirikare avuye muri twe kugira
ngo tumufashe kwishyura ayo madolari 300”.—The Review and Herald,
September 27, 1864.

19
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

Muri ubwo buryo, yatanze urugero rwo kuba indahemuka mu gushyigikira


umurimo w’Imana, no gufasha abantu bashoboraga kwisanga bategetswe kujya
mu gisirikare. Umwuka nk’uwo wagaragaye muri filidi yose. Umwe mu bagabura
bacu, Umukuru Isaac Sanborn, wari uri mu igihe cyo kwishyura umwenda [yari
yarafashe] vuba bidatinze, yashyize itangazo mu kinyamakuru Urwibutso avuga
ko yagujije amadolari 150 kugira ngo yishyurire undi muvandimwe wari
wategetswe kujya mu gisirikare, maze ararikira gutanga ubufasha buturutse ku
muntu uwo ariwe wese washoboraga kunezezwa no gushyikira uwo murimo.”
Uwo mwuka wo gufashanya kugira ngo haboneke amafaranga yo kwishyura
agahimbazamusyi [kahabwaga abinjiye mu gisirikare] cyangwa gukirirwaho
[itegeko risaba abantu kujya mu gisirikare], ni wo watumye mu bihe byinshi
bishobokera abavandimwe bacu kwirinda amakimbirane akomeye ashingiye ku
kibazo cyo gufata intwaro.

20
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

IGICE CYA 10: AMATEGEKO Y’IBANZE AGENGA ABANTU


BATARI ABASIRIKARE

Itegeko ryo mu mwaka w’i 1863 [ryategekaga abantu kujya mu gisirikare]


ryahinduwe muri Gashyantare 1864. Muri iryo tegeko ryahinduwe, leta
y’igihugu yashyizeho ingingo ivuga ko “abayoboke b’amadini bazakoresha
indahiro bakavuga cyangwa bakemeza ko umutimanama wabo utabemerera
gutwara intwaro”, igihe bazajya basakirana n’itegeko ribasaba kujya mu
gisirikare “bazajya bafatwa nk’abantu batajya ku rugamba ngo barwane.” Icyo
gihe noneho babe bashobora guhabwa inshingano mu bitaro, cyangwa kwita ku
bantu babaga barakuwe mu bucakara bagahabwa umudendezo, cyangwa
bakaba bashobora gukoresha amahirwe yo gukurirwaho itegeko risaba kujya
mu gisirikare ryari ryarashyiriweho abashobora kwishyura amadolari 300.
Igihe cyose itegeko rusange ryo kurekura abantu bose babaga bategetswe kujya
mu gisirikare binyuze mu kwishyura amadolari 300 kuri buri wese, ryakomeje
gukurikizwa, nta ntambwe zatewe n’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi zo
kuba bamenyekana nk’abantu bashobora kujya ku ntambara ngo barwane. Idini
ryacu ryari rishya kandi abarigize bari bake ugereranyije kandi ntibari bazwi.
Ku bw’ibyo, mu gihe cy’umwaka urenga, abenshi mu bantu bacu iyo babaga
bategetswe kujya mu gisirikare, bakurirwagaho iryo tegeko binyuze mu
kwishyura amadolari 300.
Ariko itegeko ryashyizweho umukono ku itariki ya 04 Nyakanga 1864,
ryakuyeho “uburyo bwari busanzwe buzwi bwo gutanga amadolari 300 kugira
ngo bakurirweho itegeko risaba kujya mu gisirikare,” keretse gusa “ku bantu
bafite umutimanama ubabuza gutwara intwaro.” Ibyo byihutishije akaga
gakomeye, kubera ko niba Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bari gukomeza
kwemererwa kutajya mu gisirikare, cyangwa bakaba bari kubona uburenganzira
bwo kutajya ku rugamba mu gihe babaga bagomba kugira icyo basubiza ku
itegeko ribasaba kujya mu gisirikare, icyo gihe bagombaga gutangaza ku
mugaragaro uruhande rwabo n’imyifatire yabo.
Hahise haterwa intambwe zo guhangana n’icyo kibazo. Ku wa 03 Kanama,
Austin Blair, Guverineri wa Michigan, yashyikirijwe itangazo rikubiyemo
amahame ryashyizweho umukono na Komite y’Inteko Nkuru Rusange,
rigaragaza impamvu Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi “batigeze bumvaga ko
bafite umudendezo wo kujya mu gisirikare”, kandi basaba guverineri
gushyigikira agashyira umukono ku magambo avuga ko “nk’ishyanga, tugengwa
n’umugambi w’icyemezo giherutse gufatwa n’Inteko Ishingamategeko ku
byerekeranye n’abantu batemera gutwara intwaro kubera umutimanama wabo,
kandi bakaba bafite amahirwe ku nyungu z’ivugwa muri ayo mategeko.”

21
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

Guverineri wa leta ya Michigan yahise yemeza ubu busabe.


Intambwe zimeze nk’izo zatewe no mu zindi leta, nko muri leta ya Wisconsin,
Illinois na Pennsylvania, abaguverineri b’izo leta nabo batanze ibisubizo
bishimishije. Ibi byemezo hamwe n’amabaruwa yo gushimira yatanzwe
n’abamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo, yoherejwe i Washington, D.C, ajyanywe
n’Umukuru J.N. Andrews wabigejeje imbere y’Umugaba Mukuru w’Ingabo
Marshall James B. Fry.

22
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

IGICE CYA 11: ABADIVENTISITI B’UMUNSI WA KARINDWI


BAMENYEKANYE NK’ABATAGIRA URUHARE MU NTAMBARA

Bwana Fry yabwiye Umukuru Andrews ko yasobanuye ingingo yo kuvanirwaho


itegeko ryo kujya mu gisirikare nk’irigomba gukurikizwa ku idini iryo ari ryose
rifite imyumvire yo kutajya ku rugamba, kandi yatanze amabwiriza ku basirikare
bose bakuru bungirije mu buryo buhuje n’iyi nyandiko yo kuvanirwaho itegeko
ryo kujya mu gisirikare. Yatanze amabwiriza arambuye y’uburyo abavandimwe
bacu bagombaga kwitwara mu gihe baba bategetswe kujya mu gisirikare, kugira
ngo babe bahabwa amahirwe yo kuvanirwaho itegeko ryo kujya mu gisirikare
binyuze mu kwishyura amadolari 300, cyangwa se bakaba bashyirwa mu w’undi
murimo runaka utabasaba kujya ku rugamba ngo barwane. Abenshi mu
bategetswe kujya ku mu girikare, bakoresheje uburyo bwari bwaratanzwe bwo
gutanga amadolari 300 ku bantu badashaka kujya ku rugamba ngo barwane.
Icyakora abandi bamwe mu bategetswe kujya mu gisirikare basabaga guhabwa
imirimo yabaga igenewe abatajya ku rugamba.
Ni ibintu bihuje n’ukuri kuvuga ko mu bihe byinshi abavandimwe bacu kuko
bari barimo gutegekwa kujya mu gisirikare, bakinjira mu ngabo mu mpera
z’umwaka w’i 1864, bafashwe nabi n’abasirikare bakuru bari babegereye banze
kwemera ibyateganywaga n’iryo tegeko. Muri icyo gihe cy’igeregazwa ryari
rikomeye cyane, abasore bacu bakomeje kuba indahemuka ku Mana yo mu
ijuru, ari nako basohoza inshingano bari bafite ku bantu bagenzi babo. Bashyize
umwete mu gira ngo umucyo wabo umurike mu ngabo. Mu gusubiza icyifuzo
cyabo cyo kubona ibitabo, hashyizweho isanduku yo gushyirwamo amafaranga
y’ivugabutumwa kugira ngo bahabwe ibitabo byo gusoma bashobore no
kubikwirakwiza muri bagenzi babo. Hakiriwe amabaruwa menshi avuye mu
basirikare bari baratagetswe kujya mu gisirikare, ariko ubusabe bwabo bwo
gukurirwaho gutwara intwaro bukaba bwaramaganywe mu buryo bubabaje.
Abiri muri ayo mabaruwa yasohotse muri nomero imwe y’ikinyamakuru
Urwibutso, hamwe n’inyandiko ya James White mu buryo bukurikira:
Inararibonye batanga isa n’aho itagira irengayobora [ngo igire umwihariko],
ahubwo ni itegeko. Kugeza ubu, nta muntu n’umwe twigeze twumva avuga ko
yahiriwe akabona umwanya mu bitaro, cyangwa mu kwita ku bantu basezerewe
mu gisirikare, nubwo ubusabe bwabo bwo kutajya ku rugamba bwemejwe
n’abayobozi bakuru b’ingabo bo mu turere tw’iwabo, kandi bakaba barahawe
ibyemezo bibibemerera hashingiwe [ku busabe bwabo]. Ndetse yewe n’abayobozi
bakuru b’ingabo mu turere rimwe na rimwe banga kwemeza ubusabe
bw’abavandimwe bacu, nyuma y’ibihamya byose bigaragaza ko batajya ku
rugamba.—The Review and Herald, January 24, 1865.

23
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

IGICE CYA 12: UMUCYO WIHARIYE KU BIREBANA N’ITEGEKO


RYO KUJYA MU GISIRIKARE

Muri iki gihe, hibazwa ikibazo mu buryo buboneye kibaza ngo: “Mbese Uwiteka
yaba yarahaye Ellen White umucyo, cyangwa akaba yarayoboye abayobozi
b’itorero mu ntambwe bateye mu mwaka w’i 1863 na 1864 ku byerekeranye
n’umurimo wa gisirikare, cyangwa akaaba yaremeye uburyo bw’imikorere
bwakurikijwe?”
Iki kibazo ni ingenzi cyane kuri twe muri iki gihe, kubera ko uruhande rw’itorero
ku byerekeranye n’umurimo wa gisirikare ishingira ku “ku mateka y’uruhande”
twaherereyemo mu minsi y’Intambara y’Abaturage.
Mu nama zo mu gitabo Ibihamya by’Itorero, umuzingo wa 1, zihuza iby’iki gihe
n’amateka yacu, nta makuru yahuranije atangwa kuri iyi ngingo. Nyuma
y’ukwezi kwa Mutarama, mu mwaka w’i 1863, nta magambo yongeye kuvugwa
ku byerekeye intambara y’abaturage cyangwa itegeko ryo kujya mu gisirikare.
Iyaba intambara itararangiye mu gihe gito cyane nk’icyo nyuma yuko itegeko ryo
kujya mu gisirikare ritangira gukurikizwa hamwe n’ibibazo byose ryatezaga, nta
gushidikanya ko hari inama zimwe na zimwe zari kuba zaranditswe. Ni ibintu
byumvikana neza kwanzura ko hashingiwe ku kuba abayobozi barumvaga bafite
amakenga ku buryo bwo kwitwara muri iki kibazo cy’ingenzi, bagumye hafi ya
Madamu White, kandi ko bari bayobowe n’umucyo yakiraga uvuye k’Uwiteka.
Na none kandi ni ibintu byumvikana gufata umwanzuro w’uko, iyaba mu gihe
nta mucyo wari uhari, barafashe uruhande rudahuje n’ubushake bw’Imana ku
bigendanye n’umurimo wa gisirikare, Uwiteka yajyaga kuba yarabahaye
ubutumwa buvuga kuri iyo ngingo, kandi iyo migirire yakabaye yarahinduwe
binyuze mu nama zo kubakosora [ziturutse k’Uwiteka]. Ibyo byose bisa n’aho
byumvikana kandi bishyize mu gaciro.
Nyamara kandi ntabwo twaretswe ngo dufate umwanzuro ushingiye ku
myumvire n’inyurabwenge gusa muri iki kibazo gifite agaciro gakomeye gatyo
kandi cy’ingenzi cyane ku basore bacu bo hirya no hino ku isi. Mu by’ukuri,
birashimishije kubona ko uko abayobozi bajyaga mbere basenga kandi bakagira
ukwitonda mu guhangana n’ingorane uko zagendaga zibyuka, no mu
gushakashaka “impande zo mu mateka” [y’ahashize, itorero ryagiye rifata],
twebwe nk’itorero ku byerekeranye n’itegeko ryo kujya mu gisirikare, tubona
barabikoze mu buryo buhuje n’umucyo watanzwe mu Mwuka w’Ubuhanuzi.
Ellen White yerekeje kuri ibyo mu buryo butaziguye nyuma y’imyaka
makumyabiri intambara y’abaturage irangiye, mu rwandiko yandikiye
abayobozi b’itorero, Umukuru G. I. Butler, Perezida w’Inteko Nkuru Rusange, na
S.N. Haskel, umuyobozi w’abashinze itorero ndetse n’umuvugabutumwa. Ellen
White, nyuma waje mu Burayi, yari afite imbere ye ibibazo bimwe na bimwe aba

24
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

bavandimwe bari bamugejejeho, maze mu gihe yasubizaga, asubiza amaso


inyuma maze agira icyo avuga ku byerekeranye n’uburyo bukwiriye abayobozi
b’itorero ryacu bashakisha uburyo bwo kuvanwa mu mabwiriza y’agahato:
Murabaza ibyerekenye n’icyo dushobora gukora kugira ngo abantu babone
uburenganzira bwo gusenga mu buryo buhuje n’uko umutimanama wacu
udutegeka. Ibi byari bimaze igihe runaka biremereye umutima wanjye, nibaza
niba bizaba ari uguhakana ukwizera kwacu, kandi bikaba igihamya cy’uko
ibyiringiro byacu bitigeze biba mu Mana mu buryo bwuzuye. Ariko, nibuka ibintu
byinshi Imana yanyeretse mu gihe cyahise mu byerekeranye n’ibintu bihuje n’ibi
ngibi, nk’itegeko ryo kujya mu gisirikare ndetse n’ibindi bintu. Nshobora kuvuga
mu kubaha Imana, yuko ari byiza ko dukoresha imbaraga zose dufite kugira ngo
twirinde igitutu kirimo gushyirwa ku bantu bacu. —Ellen G. White Letter 55,
1886. (Emphasis supplied)
Kubw’ibyo rero, dufite igisubizo cy’ukuri. Uwiteka yahaye Ellen White umucyo
utaziguye kandi ugaragara wafashije abayobozi b’itorero kugera mwanzuro
bafashe muri icyo gihe kandi kuva icyo gihe n’icyo bakomeje guhagaraho ku
byerekeranye n’inyifato y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu by’umurimo
wa gisirikare.

25
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

IGICE CYA 13: GUHAMAGARIRWA GUSENGA

Igihe intambara hagati y’ingabo zo mu Majyaruguru n’izo mu Majyepfo yagezaga


mu mwaka w’i 1865, Perezida Lincoln yongeye gusaba izindi ngabo—muri icyo
gihe zigera ku bihumbi 300,000. Abayobozi b’Abadiventisiti barahangayitse
cyane. Mu kuvuga icyo ibi byari bisobanuye ku itorero Umukuru White
yaranditse ati:
Biravugwa ko itegeko ryo kujya mu gisirikare rizafata umwe mu bagabo batatu
bashobye ashobora gufatwa n’iri tegeko bakajyanwa mu gisirikare. Kandi
birateganywa ko uyu mubare w’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi uzafatwa
ukajyanwa; ni ukuvuga umwe muri batatu. Muri iki kibazo buri wese [muri twe]
aramutse atanze amadolari 100, ayo mafaranga yaba ahagije kugira ngo
hishyurwe amadolari 300, ku bantu bose bazafatwa n’iri tegeko ryo kujya mu
gisirikare rigiye kuza.—The Review and Herald, January 24, 1865.
Nyuma yo kuba ku ruhembe rw’imbere ku rutonde n’umhigo we wo gutanga
amadolari ijana, kubw’inyungu za bagenzi be bakorana, James White yasabye
abandi kwifatanya na we, maze asoza avuga ati: “Niba iyi ntambara ikomeje,
Imana yonyine ni yo izi icyo izakorera abantu batajya ku rugamba ngo barwane.”
Mu nyandiko itegeka yasohotse mu cyumweru cyakurikiyeho, Umukuru White
yagaragaje uko we yemera ukwinginga gukora k’umutima kwa marayika wo mu
Byahishuwe 7:3, havuga ngo “Ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti
tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw’imbata z’Imana yacu.”
Bigereranya amasengesho asenganywe umwete y’ubwoko bw’Imana
bw’indahemuka muri iki gihe cy’intambara iteye ubwoba yo muri Amerika.
Yasabye abizera b’itorero:
Ko isengesho no gutangira ishimwe abari mu nzego z’ubutegetsi bikwiye kuba
bimwe mu bigize umugabane w’ingenzi w’Isabato yabo n’ibindi bihe byo
gusengera mu ruhame, hamwe no gusengera mu muryango n’amasengesho yo
mu rwiherero, [kandi ko na none] isabato ya kabiri ya buri kwezi igomba
gushyirwa ku ruhande ikaba umunsi wihariye wo kwiyiriza ubusa no gusenga,
kubera intambara iteye ubwoba iriho muri iki gihe, ndetse n’ibindi bifitanye
isano nayo by’ihariye by’abatajya ku rugamba ngo barwane bagenera ubutegetsi,
kugira ngo bakomeze kugira umudendezo w’umutimanama, kandi bagire
imibereho ituje y’amahoro mu kubaha Imana kose n’ubunyangamugayo. The
Review and Herald, January 31, 1865.
Ubu busabe bw’umuntu ku giti cye bwemewe n’ubuyobozi bw’Inteko Nkuru
Rusange, bwaje gusaba mu buryo bwihariye ko Isabato ya Kabiri yo muri
Gashyantare yashyirwa ku ruhande ikaba umunsi wo kuyiriza ubusa no
gusengera ingingo zari zavuzwe mu buryo bweruye mu kinyamakuru

26
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

n’Umukuru White. Hashize ibyumweru bike nyuma yaho, Komite yongeye


guhamagarira abantu kwicisha bugufi no gusenga, mu ngingo yasohotse mu
kinyamakuru igizwe n’ibice bibiri ifite umutwe ugura uti: “Igihe Kirageze! Cyo
Gusohora kw’Ibyahishuwe 7:3”. Bene data basabwe gushyira ku ruhande iminsi
ine, uhereye ku wa kane w’isabato tariki ya 01 Werurwe kugeza ku Isabato ya
tariki 04 Werurwe; nk’iminsi “y’amasengesho asenganywe umwete no
kwinginga.” Imirimo ibyara inyungu yagombaga guhagarikwa, gahunda zo
gusenga mu rusengero zagombaga kuba zitangiye buri munsi saa saba
z’amanywa, maze ku Isabato bakaba baragombaga bagombaga kugira
amateraniro abiri. Umwete n’icyizere bya bene data bashyize umukono kuri iri
rarika bigaragazwa n’iki gika gisoza:
Umubare w’abagaragu b’Imana uzongerwa, kuko ari ko umuhanuzi abivuga;
ariko ntibizakorwa kugeza igihe umurimo ukoranywe umwete uzaba umaze
gukorwa ku ruhande rw’itorero. Twizera tudashidikanya ko igihe cyageze ngo
tugire icyo dukora—hanyuma hakurikireho umurimo wo gushyiraho
ikimenyetso, cyangwa ijwi rirenga ry’ubutumwa bwa marayika wa gatatu—
hakurikireho kunesha—hakurikireho kwimurwa [tujyanwe mu ijuru]—maze
haze ubugingo buhoraho. Amen.—The Review and Herald, February 21, 1865.
Mu bintu byagize ingaruka zikomeye ku murimo w’Imana byari umutwaro
munini kandi wiyongeraga w’amafaranga yakusanyirizwaga gutangirwa
gukurirwaho itegeko ryo kujya mu girikare kw’abatu batajya ku rugamba ngo
barwane. Hagenwe ko kugira ngo bashobore kubona amafaranga yo
gukurirwaho itegeko ryo kujya mu gisirikare ku bantu bashoboraga kubitegekwa
bo mu itorero ry’i Battle Creek bizabasaba ikiguzi kirenze amafaranga
yatangwaga muri gahunda yo kwitanga ku bushake yo mu myaka ine yari
ishize, cyangwa se ayari yaratangiwe [gushyigikira] umurimo w’Imana yose uko
yakabaye, ni ukuvuga amafaranga ari hagati y’amadolari ibihumbi makumyabiri
na bitanu n’amadolari ibihumbi mirongo ine. Ibihumbi byinshi by’abantu
bashoboraga kuba bari kumva no kwemera ukuri, bari barimo bajyanwa mu
turere turimo ubwicanyi, byasaga n’ibidashoboka kurarikira intekerezo zabo
kwita ku by’idini.
Kubera uku kudindira ko gukwirakwiza ubutumwa kwatewe n’iyo ntambara,
Komitenyobozi y’Inteko Nkuru Rusange, mu bujurire bwabo baravuze ko itorero
ryagajejwe aho “niba intambara ikomeje, tugomba guhagarika.” Hanyuma
bashize amanga, ibyiringiro no kwizera kwabo bishyirwa ahagaragara:
Kubwo kwishingikiriza ku Mana, kandi tukaba dufite icyizere cy’ubushobozi
bw’isengesho, ndetse n’ibihamya by’ijambo ryayo ryahanuwe, twizera ko
umurimo w’Imana utagomba kubangamirwa… Umurimo w’Imana muri iyi minsi
y’imperuka ntugomba guhagarara, kandi ntuzahagarara.—The Review and
Herald, February 21, 1865.

27
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

Ni uko rero hari ku munsi w’Isabato ku itariki ya 04 Werurwe 1865, Ubwo


Abraham Lincoln yatangiraga manda ye ya kabiri ari Perezida wa Leta zunze
Ubumwe za Amerika5, Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ibihumbi icumi bari
barimo bingingira ijuru ko kubw’umurimo wo [kwigisha] ukuri wari urimo
kubangamirwa, intambara yarangira vuba bidatinze. Ku itariki ya 09 Mata 1865,
Jenerali Lee yamanitse amaboko, nuko intambara yari imaze igihe kirekire iteye
akaga igera ku musozo mu buryo bw’ukuri, maze James White arandika ati:
Mu kirere humvikanye urusaku rw’amagambo ngo “Richmond yafashwe!” Kandi
Lee yamanitse amaboko! Imigi n’imidugudu yaramurikaga. Imuri n’ibisasu bya
Roketi byazamukaga mu kirere, mu gihe birori byo kwishimira Lincoln, Grant,
Sherman na Sheridan byongeraga kumvikana. Nyamara ubwoko bw’Imana
bw’indahemuka bwari buri ku mavi, bashimira Ijuru kubw’igisubizo
cy’amasengesho yabo, maze barira amarira y’ibyishimo bitewe n’ubudahemuka
bw’Imana mu gusohoza Ijambo ryayo.—The Review and Herald, April 25, 1865.
Muri iki gihe, dusobanukiwe gake cyane umwenda dufitiye abatangije itorero,
abo muri icyo gihe cy’urujijo, bayobowe ku kugira inyifato ku byerekeye
intambara yabashoboje gukomeza kubahwa n’abayobozi ba leta ku kuba
indahemuka ku bategetsi bashyizweho, kandi batabangamiye ubudahemuka
bwabo ku Mana mu kumvira amategeko yayo. Amateka banditse muri icyo gihe
yatumye abasore bacu bamenyekana ko atari abantu bakunda amahoro [gusa],
ahubwo ko atari abarwanyi, baba biteguye kuba indahemuka mu buryo
bwuzuye ku butegetsi bwabo bwo ku isi, igihe cyose baba batabangamiye
umutimanama wabo mu kubigenza batyo.

5 Mu ijambo rye rifungura [ibirori], Perezida Lincoln yaravuze ati: “Twiringiye tubivanye ku mutima, kandi
dusenga tubikuye ku mutima, ko iki cyago gikomeye cy’intambara cyashira vuba na bwangu. Ariko kandi
niba Imana ishaka ko bikomeza kugeza igihe ubutunzi bwose umugaragu yahunitse mu gihe cy’imyaka
magana abiri na mirongo itanu y’umurimo w’uburetwa utagira umushahara bwazamanuka [bugashira],
kandi kugeza igihe igitonyanga cy’amaraso cyatewe n’inkoni kizasimburwa n’ikindi cyatewe n’inkota,
nk’uko byavuzwe mu myaka ibihumbi bitatu ishize, ubwo nabwo bizakomeza kuvugwa, ko imanza
z’Uwiteka ari iz’ukuri kandi ari n’izo gukiranuka.” –-Yakuwe muri The Review and Herald, March 21, 1865.

28
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

IGICE CYA 14: KUMENYA AMATEGEKO AGENGA UMURIMO WA


GISIRIKARE MU BURAYI

Igihe Ellen White mu gusubiza ubutumire bw’Inteko Nkuru Rusange, yamaze


imyaka ibiri akorera mu Burayi (1885 – 1887), yahasakiranye n’ibibazo abasore
bacu bagombaga guhangana nabyo bijyanye n’umurimo wa gisirikare. Ubwo
babaga mu nzu y’icyicaro gikuru gishya yari i Basel, mu Busuwisi, yari
yaratorewe kuba ihuriro ry’aho umurimo wacu mu Burayi wagombaga
kuyoborerwa, abasore batatu bakoraga mu icapiro ryacu ryari mu igorofa rya
mbere, barahamagawe kugira ngo bajye mu myitozo ya gisirikare yari itegeko
mu byumweru bitatu yasabwaga buri mwaka ku basore bose bo mu Busuwisi.
Nta nama yatanzwe yuko abasore bacu bakwiriye kwanga cyangwa kwirengagiza
iryo tegeko, cyangwa yuko bakwiriye kwanga kwambara impuzangano y’igihugu
cyabo isabwa mu murimo nk’uwo. Ibyo Ellen White yavuze ku byerekeranye
n’inanararibonye yo muri icyo gihe bitanga umucyo:
Twavuze amagombo yo gusezera abantu batatu bari bafite inshingano mu
murimo wacu bahamagawe na leta gukora imyitozo y’ibyumweru bitatu. Cyari
icyiciro cy’ingirakamaro cyane mu murimo wacu wo munzu y’icapiro, ariko
uguhamara kwa leta ntabwo kubahūza ubwabo n’uburyo butubereye bwiza.
Basaba ko abasore bakiriwe nk’abasirikare batagomba kwirengagiza ibikorwa
n’imyitozo y’ingenzi y’unurimo wa gisirikare. Twanejejwe no kubona aba bantu
hamwe n’abasirikare babo bayobora bafite impeta z’icyubahiro kubwo kuba
indahemuka mu murimo wabo. Bari abasore bakiri bato b’abiringirwa.
Abo ntabwo bagiye ku bushake bwabo, ahubwo babigenje batyo kuko
babisabwaga n’amategeko y’igihugu cyabo. Twababwiye amagambo yo kubatera
umwete kugira ngo bazaboneke ko ari abasirikare nyakuri b’umusaraba wa
Kristo. Amasengesho yacu azakurikira aba basore, kugira ngo abamarayika
b’Imana bazajyane na bo kandi babarinde muri buri gishuko cyose. —Ellen G.
White Uncopied Letter 23, 1886. (Written from Basel, Switzerland, Sept. 2, 1886).
Igihe intambara ya mbere y’isi yose yatangiraga, Ellen White yari ageze mu
zabukuru, kandi ntiyigeze atanga amabwiriza yanditswe yagaragazaga
inshingano z’abantu ku byo basabwa mu murimo wa gisirikare. Mu biganiro
bagiranaga, yagiraga abantu inama yo kwirinda gusuzugura abayobozi ba
gisirikare.
Nuko rero, turebye mu gihe cy’imyaka myinshi, tubona inyigisho n’inama
bikomeza kuduha ubwishingizi bw’ukuri ko uko itorero ryabonaga uburyo bwo
gukemura ikibazo cy’uburyo urubyiruko rwaryo rwari kwitwara ku byerekeye
umurimo wa gisirikare, babikoze mu buryo buhuje rwose n’inama zitangwa
n’Umwuka w’Ubuhanuzi, watanzwe n’Imana kugira ngo uyobore kandi urinde

29
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

ubwoko bwayo. Inyandiko y’intoki yateguwe na W.C.White, D.E.Robinson na


A.L.White itanga mu buryo burambuye inkuru yanditswe mu buryo bwitondewe
y’uburyo Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bahanganye n’ikibazo
cy’intambara y’abaturage kuko yari ifite aho ihuriye n’itegeko ryo kujya mu
gisirikare, Isabato, no gutwara intwaro, maze iza kongerwa na A.L.White kugira
ngo ashyiremo ingingo zose ziboneka mu nyandiko ya Ellen G.White zifite aho
zihuriye n’iyi ngingo. Ibice bimwe na bimwe by’inyandiko y’umwimerere
byasohotse mu kinyamakuru cyitwa Urwibutso n’Integuza, rwo ku wa 26
Ugushyingo 1936, mu ruhererekane rw’ingingo zari zifite umutwe uvuga ngo
“Imibereho n’ibyo twibukira kuri James na Ellen White.” —A. L. White.

Ellen G. White Publications


Washington 12, D. C.
June 15, 1956
Offset Sept. 1960.
*******

30
Umwuka w’Ubuhanuzi n’Umurimo wa Gisirikare

Uwasemuye iki gitabo mu Kinyarwanda:


NSHIMIYIMANA AIMABLE
E-mail: naimable615@gmail.com
Tel: +250780801273

Abagize uruhare mu gukosora isemurwa n’imyandikire by’iki gitabo:


1. NIZEYIMANA JEAN D’AMOUR [HOPE]
E-mail: damourhope2@gmail.com
Tel: +250788271065 / +250722831234 / +256776220667

2. MAAJABU ALLELUIA TITO


E-mail: maajabualleluiatit77@gmail.com
Tel: +250785943779 / +250728915675

Umuhuzabikorwa w’isemurwa n’ikosorwa by’iki gitabo:


MAAJABU ALLELUIA TITO
E-mail: maajabualleluiatit77@gmail.com
Tel: +250785943779 / +250728915675

SDA Ministry ireberera gusemura no gushyira ahabona iki gitabo:


Almost Home Ministries.
Email: almosthome@rw.gmail.com
Tel: +250781036292

31

You might also like