You are on page 1of 1

Maranata, ku wa 2 Ukoboza

Abantu babayeho mu mateka bagarara mu rubanza,

Ndirahiye, ijambo rivuye mu kanwa kanjye,... yuko amavi yose azampfukamira, indimi zose zikaba ari
jye zirahira. “Hariho uzambwira ati ‘Mu Uwiteka honyine ni ho hari gukiranuka n'imbaraga.’ ”Kuri we ni
ho abantu bazahungira, abamurakarira bose bazakorwa n'isoni. Yesaya 45:23-24

Mu iteraniro ry'abacunguwe harimo intumwa za Yesu, intwari Pawulo, Petero wari umunyabwira, Yohana
ukundwa kandi agakunda, ndetse na bagenzi babo bagiraga umutima utaryarya, bari hamwe n'imbaga nini
y'abapfuye bazira kwizera kwabo; mu gihe hanze y'inkuta [z’umurwa], hazaba hari abantu bangiritse mu
by’imico mbonera n'ikintu cyose kizira, hazaba abarenganyirije abandi kwizera kwabo, ababashyize mu
mazu y'imbohe, n'ababaciye imitwe. Hazaba hari Nero wa mwami uteye ubwoba w'imico ya kinyamaswa
n'umugizi wa nabi, azaba areba umunezero no gushyirwa hejuru kw'abo yajyaga yica urubozo, uwo
binyuze mu mujinya we yagaragaye anezeza Satani. Nyina wa Nero azaba ahari ku gira ngo arebe
ingaruka z’umurimo we bwite, no kureba ikimenyetso cy’imico mibi yaraze umuhungu we, iby’irari
ryashyigikiwe nawe kandi bigafashwa kujya mbere kubw’urugero rwe; byeze imbuto z'ubugome
bwahindishije isi yose umushyitsi.

Hazaba...hari umwibone w'umunyamuhati Napolewo, uw'igitero cye cyateraga ubwami guhungabana.

Aho hazaba hari abapapa n'ibyegera byabo, bavugaga ko ari abahagariye Kristo, nyamara bagakoresha
inyundo, gereza zo munsi y’ubutaka, n'ibibando kugira ngo babashe kuyobora umutimanama w'ubwoko
bwa Kristo. Hazaba hari abapapa b’abibone bikujije bakishyira hejuru y’Imana ndetse bakabigaragarisha
guhindura amategeko y'Isumbabyose. Abiyitaga ababyeyi b'itorero, bafite urubanza bagomba
kwisobanuraho imbere y'Imana. Bamenye bakerewe cyane kubona ko Umenyabyose afuhira amategeko
ye kandi ko nta muntu ushobora kubaguhanaguraho icyaha. Ubu noneho babona ko Kristo yita cyane
kunyungu z’abantu be bababazwa, maze bumva uburemeere bw’amagambo ye bwite agira ati: “Ubwo
mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y'abandi nijye mwabikoreye.” Matayo
25:40.

Isi y’abanyabyaha bose bazahagarara imbere y’urukiko rw’Imana baregwa ko bagomeye bikomeye
ubutegetsi bwo mu ijuru. Badafite uwo kubasabira kubw’icyaha cyabo, badafite impamvu n’imwe;
bakatirwa urwo gupfa by'iteka ryose.

You might also like