You are on page 1of 30

Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

ABADIVENTISITI B’UMUNSI WA KARINDWI N’IVUGURURA


MU MYAMBARIRE

Byateguwe na D.E Robinson


AMASHAKIRO

1
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

AMASHAKIRO

IGICE CYA 1: ICYO ABAGORE BAHAMAGARIRWA ................................. 3


IGICE CYA 2: ABAGORE BATANDUKANYE BAYOBOYE ABANDI ................ 5
IGICE CYA 3: MADAMU BLOOMER YARAMAMAJWE .............................. 6
IGICE CYA 4: IVUGURURA RY’IMYAMBARIRE RYARAKUNZWE ................. 8
IGICE CYA 5: IHAMAGARA RIKOMEYE RYA DR. AUSTIN ......................... 9
IGICE CYA 6: AMAHAME Y’IVUGURURA MU MYAMBARIRE YARATSINZE... 11
IGICE CYA 7: GUSHAKISHA UKWAMBARA MU BURYO BUGEZWEHO ....... 13
IGICE CYA 8: UMUHAMAGARO WA ADONIRAM JUDSON ...................... 14
IGICE CYA 9: IBYAVUZWE NA MADAMU WHITE KU MYAMBARIRE .......... 15
IGICE CYA 10: INGARUKA MBI ZIGARAGARA Z’IMYAMBARIRE YA KERA ... 17
IGICE CYA 11: INGARUKA Z’IMYAMBARIRE Y’ABANYAMERIKA ............... 18
IGICE CYA 12: AMAHAME Y’IBANZE................................................ 20
IGICE CYA 13: UKWITEGEREZA NEZA ............................................. 22
IGICE CYA 14: HAKENEWE IMYAMBARIRE IVUGURUWE ...................... 23
IGICE CYA 15: MADAMU WHITE AGERAGEZA IYO MYAMBARIRE ........... 25
IGICE CYA 16: MU KIGO GISHINZWE UBUZIMA ................................. 26
IGICE CYA 17: IMYAMBARIRE YAGANIRIWEHO MU MATORERO ............. 27
IGICE CYA 18: “JYA WAMBARA IMYENDA YOROHEJE, ITAGIRA IMITAKO”. 29

2
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

IGICE CYA 1: ICYO ABAGORE BAHAMAGARIRWA

Mu nyandiko zo muri icyo gihe harimo ibihamya byinshi byerekana ukuri kwa
Madamu White kurega imideri yari igezweho mu myambarire y’abagore. Hafi
imyaka itatu mbere yaho, umuvugizi w’abarwanya ihohoterwa rishingiye ku
gitsina, ubwo yavuganaga n’imbaga y’abantu benshi bari bateraniye i
Washington DC, yatanze ikirego gikurikira ku bijyanye n’ingaruka ndetse
n’iyicarubozo rikorerwa abagore:
“Imyambarire y’abagore iteguye ku buryo iba itanogeye ijisho kandi igarara ko
ari umutwaro, kuburyo iyo basohotse hanze baba bari mu kaga gakabije. Iyo
baramutse barenze umuryango bashobora kwanduza ibirenge byabo kandi
amajipo yabo akuzura umukungu uko batambuka, maze bakisanga amaguru
n’amaboko byabo biba bitarinzwe bikonjeshejwe n’umuyaga. Igihe bifuza
kugenda, bagomba gutegereza kugeza ubwo ikime kivuye ku byatsi, kandi
ubushyuhe bwinshi bw’izuba ryo mu mpeshyi bwamururaho umumaro waryo.
Igihe bakora mu murima, hakoreshwa imbaraga nyinshi ku myambaro kuruta
izikoreshwa ku bimera, kuko bataba bambaye mu buryo butuma bashobora
kugenda mu buryo bworoshye, ahubwo [ijipo] iba igomba kuzamurwa
igahagatirwa mu maboko yabo, mu gihe bakoresha ibiganza byabo. Igihe bagiye
ku isoko baba bagomba kugenda bahagatiye imyambaro kimwe n’agatebo
[bahahiramo], kuko imyambaro yabo iba ikubura urume, ivumbi, ibyondo,
cyangwa urubura. Mu gihe batwaye igare [cyangwa indogobe] baba bagomba
guterurwa bagashyirwa mu igare, mu gihe bo baba bitaye ku majipo yabo, ndetse
yemwe n’igihe [amagare] afashwe, maze bakaba bagomba kuyavamo kugira go
yoroherezwe; kandi n’iyo kubw’impanuka, hagize akaga kagera ku buzima
bwabo cyangwa ku maguru n’amaboko yabo bari mu igare cyangwa bahetswe
n’indogobe, birushaho kubakomerera inkubwe cumi kubera bene iyo myambaro
ibabuza gutambuka….
“Iyo bahindukiye bakagera mu ngoro iririmbishijwe ibibabi y’ibyaremwe, kugira
ngo bagire ibyo bigira gukora ku byaremwe, baba bagomba kwizengurukaho
bakubita hirya no hino kuri buri gihuru na buri giti, bakamarira igihe cyabo
mu kwita ku myambaro aho kwishimira ibyaremwe; ndetse iyo bageze ahantu
hari akazitiro umurima uri hakurya aba ari urubuga badashobora kugeramo
nubwo haba harimo indabyo nziza z’akataraboneka. —Ellen Beard Harmon,
Dress Reform: Its Physiological and Moral Bearing, (a lecture delivered at the
Y.M.C.A. Hall, Washington, D. C., February 10. 1862, pp. 10, 11; New York: Davies
and Kent, 1862).
Mu gihe gisaga imyaka irenga icumi, amajwi yo guhakana yakomeje kujya
yumvikana arwanya imyambarire y’ubuturage [cyangwa kudasirimuka], yangiza
ubuzima abagore bari barategetswe n’abari bashinzwe kugena iby’imideri.

3
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

Imyaka 11 mbere yaho, Nyakubahwa Gerret Smith, umwe mu bagize Inama


Nkuru (Congress), yaratangaje ati:
“Hakenewe cyane ivugurura ry’imyambarire y’umugore. Si ikintu cyo
kwirengagizwa ku buzima bwe no ku kuba ingirakamaro kwe. Mu gihe agizwe
imbohe n’imyambarire yo muri iki gihe, mu buryo butageraranywa azahora ari
nta buzima bwiza afite kandi ari imbura mu maro.” Quoted by Mrs. M. Angeline
Merritt in Dress Reform,
Practically and Physiologically Considered, pp. 169, 170 (Buffalo: Jewett,
Thomas, and Co., 1852).

4
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

IGICE CYA 2: ABAGORE BATANDUKANYE BAYOBOYE ABANDI

Hamwe n’uko kurwanya imyambarire yari iri kuba gikwira, ntibitangaje kuba
umwe mu bagize Inama Nkuru yarahaye uburenganzira umukobwa we Madamu
Elizabeti Mileri, abikuye ku mutima kwambara imyenda isa n’iy’Abanyaturikiya.
Bwana Mileri na we yarabyemeye, kandi ashyigikira cyane imyambaro
y’umugore we itangaje, ariko kandi byumvikana muri Leta zunze Ubumwe za
Amerika. Iyi myambaro yabaye inkuru igezweho mu itangazamakuru ryo muro
icyo gihe.
Nyuma yo kwambara iyo myambaro mu gihe cy’ameze agera kuri atatu, madamu
Mileri yagiye i Seneca Falls, ho muri New York, gusura mubyara we, ari we
Madamu Elizabeth Cady Stanton, umwe mu bagore bari bubashywe bo muri iki
gihugu kubera umuhati we mu mimimo y’abagore. Uko bigaragara, inyungu zo
kugira umudendezo no kumva uguwe neza mu myambaro Madamu Mileri yari
yambaye, yakoze ku mutima wa mubyara we cyane, kuko bidatinze yahise
yambara umwambaro ukozwe mu buryo nk’ubwo.
Nyuma yaho Madamu Amelia Bloomer yinjiye muri uwo mikino. Yari atuye muri
Seneca Falls, akaba ari nawe wakosoraga [inyandiko] y’ikinyamakuru cy’abagore
cyitwa ‘The Lily’ cyasohokaga buri kwezi. Amaze kubona ko iyo myambaro ari
mishya, yarayikunze cyane, maze bidatinze aba uwa gatatu mu bagize itsinda
ry’abatatu baharanira ko imyambarire yahinduka. Mu igazeti ye yo muri
Werurwe, 1851, yasobanuye kandi ashimagiza iyo myambaro, maze mu kwezi
kwakurikiyeho atangaza uko nawe ubwe yayakiriye, agira ati:
“Basomyi bacu, nimuterebe uko tumeze ubungubu, mu mwambaro mugufi
n’imapantalo, nuko maze niba mubikunze, mugaragaze amaranga mutima
yanyu kuri iyi ngingo—mushime cyangwa mugaye, mubyemere cyangwa
mubicireho iteka, uko mwumva bibanogeye. Twamenyereye ibyo byombi kandi
nta cyitaweho nk’ibitekerezo byanyu.”—The Lily, April, 1851.

5
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

IGICE CYA 3: MADAMU BLOOMER YARAMAMAJWE

Madamu Bloomer kirya gihe nta gitekerezo yari afite cyo gukurikiza burundu
modeli nshya y’imyambarire, ntiyatekerezaga ko igikorwa cye cyajyaga kurema
ibinezaneza mu isi yose yateye imbere; cyangwa ko izina rye ryajyaga kwitirirwa
imyambaro. Yahoraga atangaza ko icyubahiro nk’icyo cyakagombye kuba
cyarahawe madamu Mileri. Itangazamakuru rusange ryakwirakwije kure cyane
ako gashya nk’uko amakuru y’ibirungo [akwira kwira hose]. Nyuma yo kwandika
inkuru y’ibyabaye mu kinyamakuru cyo muri Chicago, Madamu Bloomer
yatanzeho igitekerezo agira ati:
“Narahagaze ntangazwa n’uburakari nateje ntabishaka. Ikinyamakuru The New
York cyasohoye itangazo rya mbere nabonye ryerekeye igikorwa cyanjye. Ibindi
binyamakuru byarisamiye hejuru maze birarihanahana. Kungurana ibitekerezo
kwanjye kose byabaga bifite icyo bivuze. Bamwe barashimagizaga, abandi
bakannyega, bamwe barashimiraga, abandi barabigayaga kandi
bakabyamagana. ‘Ububulumerizime’,‘Ububulumerayiti’, ‘Ababuluma’
(‘Bloomerism’, ‘Bloomerites’, ‘Bloomers’) ni yo yabaga ari imitwe y’inkuru
nyinshi, ingingo, n’inyandiko z’ibinyamakuru….
“Bimaze kumenyekana ko ndi kwambara imyenda mishya, naje
guhundagazwaho amabaruwa aturutse mu bagore babarirwa mu magana, bo
mu gihugu hose; babaza kuri iyo myambarire ndetse bakanabaza uko ikoze—
ibyo byanyeretse uburyo abagore biteguye kandi bakaba bafite ishyushyu ryo
kwiyambura umutwaro w’amajipo maremare aremereye.” —Quoted by her
husband, Dexter C. Bloomer, Life and Writings of Amelia
Bloomer, p. 68 (Boston: Arena Publishing Company,
1895).
Muri Kamena, madamu Stanton, madamu Bloomer, hamwe n’abandi bagore
bane cyangwa batanu bagaragaye muri iyo myambaro igihe bari bitabiye inama
y’iby’iuby’ubuzima ku kigo nderabuzima cya Dr. Jackson; icyo kigo nyuma
kikaba cyaraje kuba ahitwa i Glen Haven, muri New York. Umudeli munshya
w’imyambarire washyizwe kuri gahunda y’ibiri buze kuganirwaho, maze Dr.
Harriet Austin, umuganga wungirije muri icyo kigo; arahinduka. We na Dr.
Jackson barigaruriwe bafatwa nk’abavugizi bashishikaye bafitiye ishyaka
ubugorozi [bw’imyambarire]. Nk’abanditsi b’ikinyamakuru ‘Water Cure’ ndetse
n’icyagisimbuye cyitwa ‘The Law of Life’ bari bari mu mwanya wo kuba
bibimenyakanisha bikagerakure cyane. Mu myaka itari mike wasangaga
ikinyamakuru cyabo gisa naho cyananiwe kwemeza abantu kuyemera, cyangwa
ngo gitange ubuhamya bwatanzwe n’abasomyi b’abanyamuhate ko hari icyo iyo
myambarire yamariye ubuzima bwabo. Nyamara imiterere y’imideri yahinduwe

6
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

mu buryo bushoboka n’umukobwa Austin; kandi bidatinze byaje kumenyekana


nk’ ‘Imyambarire ya Kinyamerika’.
Ku ruhande rumwe habayeho gushima no gushimwa, naho ku rundi ruhande
hakabaho gutukwa no gusebywa, ni byo byari byinshi byerekeye abagorozi mu
by’imyambarire. Ibi byatumye bishoboka ko nyuma yaho abasobanuzi bagize
icyo bavuga ku byerekeye iyo nkubiri byaba kurisebya no kurigaragaraza
nk’iridakunzwe [na rubanda] kandi rikagirwa urw’amenyo, cyangwa kuritangaho
ibitekerezo nk’irikwiriye gushimwa, ibyo ryaje guhabwa mu bihembwe byinshi.
Dr Jackson avuga uburyo kwakirwa [kw’ivugurura mu byimyambarire] gukozwe
n’umugore we mu gihe yari adafite ibyiringiro yaramugaye, bitarokoye ubuzima
bwe gusa ahubwo byanamugaruriye amagara mazima, nuko avuga mu buryo
bubabaje ukuntu yanezwe n’abantu bamwe ati:
“Nta n’umwe ushobora kuvuga ububabare twese twagize mu mibare rusange
yakozwe kubwo kwemezwa kwacu ko hakenwe impinduka mu bijyanye
n’imyambarire y’abagore bo mu gihugu cyacu niba bagomba kugira ubuzima
buzira umuze nk’ihame, naho indwara ikaba nk’ikintu cy’inzaduka mu mibereho
yabo. Nizera rwose ko nta kigereranyo cy’imico mibi cyigeze gifatwa
nk’igishoboka ko umugabo yabasha kwiyemeza, kandi ngo anagire amahirwe yo
kureka gusohoza inshingano, bitigeze bimvugwaho, kubera ko gusa nashyigikiye
ivugurura mu myambarire no gukoresha indyo igizwe n’ibikomoka mu butaka
ku barwayi.” — Laws of Life, November, 1860.

7
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

IGICE CYA 4: IVUGURURA RY’IMYAMBARIRE RYARAKUNZWE

Umubare w’abagore bahindukiriye iyo myambarire mishya wakomeje


kwiyongera uko umwaka utashye undi ukaza. Muri Kamena 1863, hashize
imyaka igera kuri cumi n’ibiri nyuma y’aho madamu Mileri yari yatangirije
ivugurura, inama ngarukamwaka y’ihuriro ry’ivugurura ry’imyambarire
yabereye i Ronchester muri New York. Mu ijambo rye ritangiza inama, Dr. Austin
yavuze ko buri gihe yajyaga yongera mu mabwiriza yahaga abarwayi be aya
magambo ngo: ‘Mwakire imyambarire ya Kinyamerika,’ kandi yavuze ko
yishimiye kuba yaragize imbaraga ihindura abandi ku buryo byibura abagore
bagera ku gihumbi bakurikiza inama ze. Ku byerekeranye no kwakira
[ivugurura] muri rusange, yongeyeho ati:
“Nta vugurura, rirwanywa n’abadashaka impinduka by’ukuri nk’iri, ryigeze
ritera imbere cyane mu myaka ya mbere yo kubaho kwaryo, kurenza ibyakozwe
n’iringiri. Muri Leta zose z’Amajyaruguru [iri vugurura mu myambarire] rifite
abarihagarariye amagana, kandi mu mibare yabo babarirwa mu bihumbi. [Iyo
myambarire] irazwi kandi yambarwa muri Kalifoniya, mu Burasirazuba
n’Iburengerazuba bwa Canada, muri New Brunswick, na Nova Scotia. Ibihimbi
by’inshi by’abagore bo muri iyi Leta bari kwamabara imyambaro [igezweho] ya
Kinyamerika. Hari abaturanyi babo benshi bari hagati no mu Burengerazuba
bya New York; aho iyi myenda isanzwe yambarwa. Hariho intara muri Ohio,
Michigan, Lowa, no mu mu zindi Leta zo mu Burengerazuba, aho abayambara
bashobora kubarirwa mu magana.” — Laws of Life, August, 1863.
Muri iyi mbwirwaruhame yanyujijwe imbere y’imbaga y’abantu bagera ku 1,700,
Dr. Austin aduha ishusho y’ikirego cyibasiriye imyambarire icyo [itsinda]
“ry’Imyambarire y’Abanyamerika”, bahakanye. Mu gushushanya indwara nk’aho
ari umuntu, “indwara ifata uruhu rukeruruka” yerekanye neza ishusho
y’ingaruka ye [avuga iyo ndwara] zigera ku bagore n’ababyeyi, maze yongeraho
ati:

8
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

IGICE CYA 5: IHAMAGARA RIKOMEYE RYA DR. AUSTIN

“Mbega ukuntu yishimira imyenda bambara! Yicara mu byumba bambariramo,


maze akazunguza umutwe, akisetsa, kandi akamwenyurana igomwa, mu gihe
igikorwa cyo kwambara kiba gikomeje kujya mbere, kandi buri gihe ndetse mu
buryo butazwi nk’uko ingingo zimwe na zimwe zo mu binyamakuru zemerwa
ziba zihuje cyane n’intego ye yuzuye urwango, ahagarara mu ruhande rwe maze
agacya mu maso anyuzwe cyane. Aratangara ati: ‘Ziriya nkweto—yego, ziriya
zimukwiye rwose!! Mbega ukuntu ari byiza uko zisunika amano akababara,
kandi zigasunika imitsi y’imijyana y’akagombabari! Mugore ukundwa, mbega
ukuntu uri imbohe y’indahemuka! Nzakuguma iruhande kugeza umunsi uzapfa.
Kandi iyi myambaro yo mu rukenyerero ihambira mu nda [ibande] uyambare
witonze. Aho ngaho rwose, uyikore ise nigufashe. Tsemba imikorere y’imikaya
y’igice cy’inda cyose uko cyakabaye. Ibi ni ukugira ngo guhumeka kwaawe
kumanuke buhoro cyane.
“Kandi n’iyi kanzu ni nziza cyane—ni agahebuzo! Amaboko yayo atendeje
azemerera ubukonje, ubuhehere, n’umwuka wa nimugoroba gukinira mu buryo
bworoshye ku maboko azaba yererutse [yasheshe urumeza]. Amagufwa azaba
nk’ay’ifi y’igondagonde? Ah, yego, niko bizagenda. Ubu noneho yifunge ye
mugore! Ihambire wikomeze cyane. Cura ibihaha byawe umwuka, maze igituza
cyawe ucyegeranye kibe gito cyane. Ni uko ni uko di! Igifunga kimwe kirafunze
neza. Nta mugore ushyira mu gaciro wakwambara imyenda imuhambira mu nda
no mu gituza (corsets). Ni ibintu byangiza kandi ikirushijeho kuba kibi, ni uko
bitakijyanye n’igihe. Ariko umwambaro ugukwiye kandi mwiza nta kibi
wagutwara….
“‘Madamu, hagarara maze uhumeke akanya gato. Ngaho, noneho komeza.
Mbega imiterere y’kanzu! Haguruka noneho, maze urebe uburebure bwayo mu
ndorerwamo. Ni byiza cyane! Mbese igenda ikubura hasi mu buryo bushimishije.
Kandi n’ibyo wambariramo imbere byo kuzamura ikanzu yawe na byo
biragukwiriye rwose. Ha! Ha!.... Mbese umuyaga ntuzagera ku maguru ye mu
buryo bworoshye? Kandi se ntazabuzwa amahwemo, akabangamirwa kuri buri
ntambwe atera, kubera iyi mikunjo yose? None se igihe azaba yiteguye
kuyikuramo, ntazumva afite ubwoba, ananiwe kandi acogoye? Mbese sinkwiriye
kuba namuboneye icyo kumufata mu buryo bwihuse?’” —Laws of Life, August,
1863.
Mu bantu batoranyijwe muri iri huriro kugira ngo bakore nk’abayobozi b’ihuriro
ry’umwaka wakurikiyeho, bari abaganga barindwi, abagabura batatu, umugore
w’umugabura umwe, ndetse n’umupofeseri umwe. Joshua V. Himes wahoze
akorana na William Miller mu bijyanye n’urimo w’itsinda ry’abari bategereje
[kugaruka kwa Yesu], yari umwe mu bagize komite nyobozi. Izina rye ryagiye

9
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

ruboneka kenshi mu Kinyamakuru Amategeko y’Ubuzima (Laws of Life)


nk’umwe mu bari bashishikajwe kandi bemera amavugurura akomeye yo
kubungabunga no kuzahura ubuzima.

10
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

IGICE CYA 6: AMAHAME Y’IVUGURURA MU MYAMBARIRE


YARATSINZE

Kubera ko impaka zabaye gikwira ku byerekeranye n’ivugurura mu myambarire,


zakomeje mu gihe cy’imyaka makumyabiri cyangwa mirongo itatu gusa, kandi
bitewe n’uko nyuma yaho imyambaro bifuzaga kandi bashyigikiraga itakomeje,
bishobora kugaragara nk’aho impamvu abo bantu baharaniraga ivugurura yari
itsinzwe. Ariko kandi, amahame barwaniye gitwari, yo yageze ku ntego yayo. Ibyo
bigaragazwa neza mu ngingo y’ibanze yo mu kinyamakuru kizwi cyane, aho
dusoma amagambo agira ati:
“Impamvu yatumye abaharaniraga ivugurura mu myambarire bakora cyane
kandi bakicwa urwagashinyaguro yaratsinze mu buryo hafi ya bwose, ariko mu
buryo butandukanye cyane n’uko bo bari babyiteze. Batekerezaga gusa ku
buzima no kugubwa neza. Bitaga kage cyane ku bwiza bw’inyuma, nta n’icyo
bari bazi ku byereranye n’ubugeni. Ibyifuzo byabo byo kuzana imyambabarire
y’ababuluma n’indi myambaro [idasanzwe] binganya ububi byaratsinzwe rwose,
ariko imihati yabo yose ntabwo ari ko yabaye imfabusa…..
Ingingo z’ingenzi mu nyandiko y’ibirego by’imyambarire y’abagore bo mu bihe
bya kera ni uko yasaga naho itandukanye nk’uko ivubi riri [rigira ibice bisa
n’ibitandukanye kandi bitangana], kandi ko igice cyo hasi cyabaga kiremejwe
cyane n’amajipo aremereye, kandi ko ayo majipo yabaga ageraga hasi maze
akagenda akubura umukungugu. Muri iki gihe, uburemere bw’imyembaro
y’umugore yose uko yakabaye ni kimwe cya kabiri cyangwa kimwe cya gatatu
gusa cy’uko byabaga bimeze kera. Imyambaro ine ishobora kujya mu mwanya
wajyagamo umwambaro umwe kera. Ubu ngubu ikanzu imwe mu zigezweho
cyane, uburemere buba buva ku ntugu, kandi ibice byo hasi ku bibero
birahemburwa kubwo kugabanya uburemere, uburebure n’umubare w’amajipo
[yambarwa icyarimwe]. Ijipo ntabwo igikururuka [ngo igende ikubura] mu
muhanda….
Abagore, kubera impamvu zishingiye ku mutimanama wabo, banze gukanyaga
inkenyerero zabo, maze nk’ingaruka bababazwa cyane no gusuzugurwa n’abo
bahuje igitsina [abagore bagenzi babo], ubu ngubu basigaye bisanga bari mu
ruhande rw’abanyamideri. Umuzenguruko wo mu rukenyerero ungana na
santimetero 81.2cm ufatwa nk’uwemewe, naho mu gihe mbere ho ungana na
santimetero 50.8cm ni wo watekerezwaga ko ukwriye. Uyu munsi umugore
wambaye imyenda igezweho abasha kunama kugira ngo yikuremo agashubi
kinjiye mu birenge bye [mu gihe mbere bitashobokaga kuko yabaga yihambiriye
cyane kandi yambaye ibiremereye].—The New York Independent, October 23,
1913.

11
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

Muri iki gihe, birashoboka ko abagore bambara ibisa neza, mu buryo bworoheje,
budahenze, kandi butuma bagira ubuzima bwiza, bitabaye ngombwa ko
bitandukanya cyane bikabije n’imyambarire yemewe.

12
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

IGICE CYA 7: GUSHAKISHA UKWAMBARA MU BURYO


BUGEZWEHO

Ubwo tumaze kubona imideri yo muri icyo gihe, n’inkubiri z’abaharaniraga


ivugurura ry’imyambarire; dukwiriye gusuzuma imyifatire y’Abadiventisiti
b’Umunsi wa Karindwi ku byerekeranye n’ibyo bibazo.
Hagati y’umwaka w’i 1840 n’uw’i 1844, igihe abayoboke b’Itsinda ry’Abategereje
bari bategereje kugaruka kwa Kristo kwari kwegereje cyane, bashakishanyije
umwete umwiteguro w’umutima n’imibereho nk’ibizababashisha
kumusanganirana umutimanama uzira icyaha. Abenshi muri bo bumvaga
bameze nk’uko Ellen Harmon wari ukiri muto yumvaga ameze, uwo nyuma waje
kuvuga inararibonye ye n’abavandimwe be, akandika ati:
“Twaganiraga kuri yo ngingo hagati yacu ubwacu, maze twiyemeza gushakisha
amafaranga dushoboye yose, maze tukayakoresha tugura ibitabo n'impapuro
zanditsweho ubutumwa tukabitanga ku buntu. Iki ni cyo kintu kiruta ibindi
twari dushoboye gukora, kandi ibi byoroheje twabikoze tunezerewe…. Nta
gishuko nari mfite cy’uko nakoresha amafaranga kubwo kwinezeza njyewe
ubwanjye. Ikanzu yanjye yari igizwe n'ibara rimwe; nta faranga nashoboraga
gutanga ngo bayishyireho imitako itari ngombwa, kubera ko kwiyerekana
kudafite icyo kumaze, kwagaragaga nk’icyaha mu maso yanjye…. Umutwaro
waremereraga umutima wanjye kari agakiza k’abantu.” — Life Sketches of
Ellen G. White, 47, 48.

13
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

IGICE CYA 8: UMUHAMAGARO WA ADONIRAM JUDSON

Uko niko byari bimeze kuri benshi mu Badiventisiti b’Umunsi wa Karindwi,


uhereye mu minsi ya mbere y’inararibonye yabo nk’ishyanga ryihariye. Nubwo
imyambarire iboneye kandi iramba yafatwaga nk’ihuje n’imitekerereze ya Kristo,
imitako itari ngombwa [yongerwaga ku myambararo] yirindwaga cyane
nk’icyaha. Ibihe byinshi mu kinyamakuru ‘Urwibutso n’Integuza’,
habonekagamo ingingo zitanga inama yo kwiyoroshya mu myambarire, nubwo
mu gihe cy’imyaka runaka, gusuzuma icyo kibazo mu rwego rw’ubuzima
byashyizweho umwete, bigakurikizwa n’amabwiriza yo mu Byanditswe Byera
arwanya ubwibone no kwiyerekana. Mu mwaka w’i 1855, umwanditsi
w’ikinyamakuru ‘Urwibutso n’Integuza’, yashyizemo ingingo yabanzirizaga izindi
y’amagambo yatangajwe na John Wesley ku myambarire, ku “Nama yahaye
abantu bitwaga Abametodisite” (ku itariki ya 10 Nyakanga 1855); hamwe
n’“Ibaruwa ya Judison ku Myambarire”, yasohotse mu mwaka w’i 1859. Muri
iyi baruwa Adoniramu Judison yari yasabye biturutse ku murimo yari yakoze
muri Burumaniya, asaba abagore bo mu matorero y’ibanze asanzwe aho ngaho
[home churches], kubera ingorane no guhungabanywa kwari kwarabayeho ubwo
abakristo kavukire b’Abanyaburumaniya bajugunyaga imitako yabo, noneho ko
bashobora kubona ibyo kwirimbisha bisa n’ibyari byambawe n’abagore
n’abakobwa bari baraje muri filidi ye nk’abavugabutumwa.
Ku itariki ya 27 Gicurasi 1856, mu nama y’abizera yabereye i Battle Creek, ho
muri Michigan, ubutumwa bukomeye bwahawe itorero binyuze mu Mwuka
w’Ubuhanuzi, bwamagana “ukwisanisha n’ab’isi kwa bamwe mu bavuga
bakomeza Isabato.” Ubwo butumwa bwagaragaje ko abo bantu “bafite
akamenyero ko kwambara no kwitwara nk’ab’isi uko bishoboka kose; nyamara
kandi bakaba bajya no mu ijuru.” —Testimonies for the Church vol 1 p.131.

14
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

IGICE CYA 9: IBYAVUZWE NA MADAMU WHITE KU


MYAMBARIRE

Ku bigendanye n’ibyo yeretswe muri icyo gihe, Madamu White yaranditse ati:
“Nabonye ko bamwe mu bavuga ko bakomeza Isabato bamara amasaha arutwa
n’ayatakaye, biga umuderi uyu cyangwa uriya yo kurimbisha imibiri
y’impezamajyo kandi ipfa. Mu gihe mutuma mugaragara nk’ab’isi, kandi
mukigira beza uko mushoboye kose, mwibuke ko uwo mubiri mu minisi
ushobora guhinduka ibyo kurya by’inyo. Kandi igihe uwushyiraho imitako
ikunejeje kugira ngo unezeze amaso, uba uri gupfa mu by’umwuka… Nabonye
ko uko umuntu agaragara inyuma ari ikimenyetso cy’uko umutima umeze. Igihe
inyuma hanagana udushumi tubengerana, amakola, n’ibindi bintu bidakenewe,
bigaragaza neza ko gukunda ibyo bintu byose ari ko kuzuye mu mutima, kandi
keretse gusa aba bantu nibezwaho kwangirika kwabo, naho ubundi
ntibashobora kubona Imana, kuko abafite imitima iboneye gusa ari bo bazabona
Imana.” —Testimonies for the Church vol 1 p.134, p.136
Ni uko igihe kiragera hashyiraho amahame rusange akwiriye kuyobora
Umukristo ushaka gukurikiza itegeko ry’intumwa ryo kwirinda “gukunda
iby’isi”. Amagambo ya mbere yo kwamagana uburyo runaka bw’imyambarire
dusanga mu bitabo byacu by’itorero, ari mu kinyamakuru “Urwibutso
n’Integuza” cyasohotse ku wa 05 Kanama 1858, aho umukuru J. Byington
atanga ibisobanuro bikurikira mu buryo bumeze nk’ikibazo ariko bunatanga
umwanzuro:
“Mbese imyenda y’amaboko maremare ku misozo, n’ibikubwe, cyangwa
amakanzu maremare ataratse ariho imitako (Yesaya 3:18), yaba ariyo myambaro
iboneye? [kandi n’abagaore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye,
bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu
cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi.] (1Timoteyo 2:9). Niba
ari ko biri, nibitegekwe itorero ryose muri rusange.—The Review and Herald,
August 5, 1858.
Abagore bane gusa, uko bigaragara nibo bagize ubutwari bwo kugira icyo bavuga
kuri icyo kibazo, hamwe n’ingaruruka zacyo. Abo bose bahurije hamwe mu
kwamagana uburyo bwa mbere, kandi batatu bahurije hamwe ko kwambara
amakanzu maremare ataratse kandi ariho imitako agenda akubura inzira bwari
uburyo “butabareye abagore bavuga ko bubaha Imana.” Ariko kandi umwe muri
bo yagaragaje igitekerezo cye cy’uko ayo makanzu maremare ataratse kandi
ariho imitako agenda akubura inzira ntacyo yari atwaye kandi ashobora kuba
yategekwa itorero muri rusange muri iki gihe cy’umwaka, iramutse ikoreshejwe
mu rugero.” — The Review and Herald, September 23, 1858.

15
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

Mu mpera z’umwaka w’i 1861, Madamu White yavuze iby’icyo kintu kidasanzwe:
“Neretswe ko amakanzu maremare ataratse kandi ariho imitako agenda akubura
inzira ari ikizira, kandi ko imbaraga ihindura ya buri muntu wese uruhuka
Isabato yagombye kuba ugucyaha kwerekeza kuri uyu mudeli uteye ipfunwe,
wari warabaye indorerwamo yo gukiranirwa.” —The Review and Herald, August
27, 1861.
Amakanzu maremare ataratse kandi ariho imitako agenda akubura inzira
yakomeje kwamaganwa kenshi mu kinyamakuru cy’itorero, cyamaganwa
n’abagabura n’abalayiki. Imyifatire y’itorero muri rusange yo kubirwanya
igaragarira mu ibaruwa yanditswe n’umugore, akaba yaranditse ku nararibonye
y’ibyamubayeho igihe yemeraga ubwo butumwa. Mu materaniro yabereye mu
ihema, yabajije mushiki wacu umwe mwiza niba yarashoboraga kuba
Umudiventisiti kandi agakomeza kwambara amakanzu maremare ataratse
kandi ariho imitako agenda akubura inzira. Igisubizo yatanze ahakana
cyamuteye guhamya ko we atashoboraga kuba umwizera [wacu] iyo biza kuba
ari uko bimeze. Ariko na none, nyuma yo kumva icyigisho cyigishijwe
n’Umukuru Waggoner ku byerekeranye n’imyambarire, yafashe umwanzuro
w’uko “agiye kubireka burundu niba ari byo bishimishije mu maso y’Uwiteka.”
—The Review and Herald, April 28, 1863.

16
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

IGICE CYA 10: INGARUKA MBI ZIGARAGARA Z’IMYAMBARIRE


YA KERA

Ingaruka mbi zigaragara z’imyambarire igezweho yo muri icyo gihe [cya kera],
zatangiye kwitabwaho muri iki gihe. Munsi y’ingingo ifite umutwe uvuga ngo:
“Ibiganiro ku Buzima” hagaragayemo ingingo ebyiri, zombi zari zatoranyijwe mu
nyandiko za Dr. Dio Lewis wo muri Boston. Mu ngingo ya mbere yasohotse ku
wa 25 Ugushyingo 1862, yagaragaje ingaruka mbi z’imyambaro itikwije
idafubitse amaguru n’amaboko, naho mu ngingo ya kabiri yasohotse ku wa 25
Gicurasi 1863; yamaganye imyenda umuntu yambara ikamuboha cyane, kandi
asaba ko ikanzu igomba kuba ikwiye [uyambaye] ndtse ikaba irekuye kandi
ikaba ituruka ku ntugu aho kugira ngo [uburemere bwayo] bube bwikorewe
n’igice cyo hasi ku bibero. Nubwo “Abaharanira ivugurura mu myambarire”
bashyigikiye “Imyambarire ya Kinyamerika”; bagize imbaraga nkeya ihindura
ku Badiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, kandi bake gusa muri bo nibo
bayakiriye.
Kuba Abanyamyuka benshi baremeye ibyahimbwe na Bloomer cyangwa
‘Imyambarire ya Kinyamerika’ kandi bakayambara mu materaniro yabo,
byayihaye isura mbi mu maso y’abakristo benshi b’imitima itaryarya. Ubu
ngubu iyo myambaro yarahinduwe iba migufi cyane ugereranyije n’igihe
yazanwaga bwa mbere, ubu ngubu iba ijya kugera ku mavi, cyangwa hejuru
yaho, kandi ibyo bituma iba igayitse kuko iba itiyubashye.
Byari biturutse ku mpamvu zo kwiyoroshya n’uburyo bwiza, ubwo Madamu
Ellen G White yavugaga bwa mbere ku “Myambarire ya Kinyamerika”. Mu
mwaka w’i 1863, mu nyandiko ivuga “Imurimo mu Burasirazuba”; aho bamwe
bari barafashe imyanya ikabije y’ubuhezanguni; maze abandi bakajya mu
bwaka, yagize ati:
“Imana ntishaka ko ubwoko bwayo bukurikiza iryo ngirwa-vugurura
ry’imyambarire. Ni imyambarire itarangwa no kwicisha bugufi, ni imyambaro
idakwiriye rwose abayoboke ba Kristo biyoroheje kandi b’abagwaneza.” —
Testimonies for the Church Vol 1 p.421
Mu kugaragaza icyo Ibyanditswe bivuga birwanya iyo myambarire
y’ubuhezanguni, na none yaranditse ati:
“Nabonye ko itegeko ry’Imana ryacuritswe, kandi amabwiriza yayo yihariye
asuzugurwa n’abahitamo gukurikiza imyambarire y’abanyamerika. Nabwiwe
kwita ku magambo aboneka mu Gutegeka kwa kabiri 22:5 ngo: ‘Umugore
cyangwa umukobwa ntakambarane n’umugabo, kandi umugabo ntakambarane
n’umugore, kuko ukora atyo wese ari ikizira Uwiteka Imana yawe yanga
urunuka.’” –Ibid

17
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

IGICE CYA 11: INGARUKA Z’IMYAMBARIRE Y’ABANYAMERIKA

Madamu White yanditse na none ku ngaruka zashoboraga kugera ku


b’Adiventisiti b’Umunsi wa Karindwi iyo baramuka bemeye ubu buryo bwari
gikwira bw’imyambarire, agaragaza ko bajyaga kwibeshywaho ko ari
abanyamyuka iyo baza kwemera [ubwo buryo bw’imyambarire], agira ati:
“Abantu bamwe bizera ukuri bashobora gutekereza ko byarushaho kuba byiza
bashiki bacu bayobotse imyambarire ya kinyamerika. Nyamara niba ubwo buryo
bw’imyambarire bwagwabiza imbaraga ihindura dufite mu batizera kugira ngo
tutabageraho mu buryo bwihuse, nta mpamvu n’imwe dukwiriye kuyemera,
nubwo byatuzanira ingaruka nyinshi zibabaza….
“Ku rwego rukabije, abakorana n’imyuka y’abadayimoni bahisemo gukurikiza
ubu buryo bwihariye bw’imyambarire. Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi
bizera iby’ihemburwa ry’impano, inshuro nyinshi bahabwa isura y’abakorana
n’imyuka. Nimureke bakurikize iyi myambarire, imbaraga yabo ihindura izaba
ipfuye. Abantu bazabashyira ku rwego rumwe n’urw’abakorana n’imyuka kandi
bazanga kubatega amatwi…. Dufite umurimo ukomeye tugomba gukora mu isi,
kandi Imana ntiyifuza ko twagira imigirire yagabanya cyangwa ikarimbura
imbaraga dufite ihindura abari mu isi.” —Testimonies for the Church vol 1
p.431, p.422
Nubwo iby’imiterere idakwiriye y’“Imwambarire ya Kinyamerika” byagaragarijwe
Ellen G White, kandi akaba yaranditse abuza bashiki bacu kwakira iyo
myambarire, nyamara na we yari asobanukiwe kimwe n’abandi imitetere
idashimishije y’imyambarire yari iri kuba gikwira, ndetse n’uburyo hari
hakenewe ivugurura. Ibitekerezo bye byari byerekejwe ku mwanya wo hagati na
hagati, uwo bashiki bacu bashobora gufata, badakurikiza imyambarire ya
kigabo y’Abanyamerika, cyangwa amakanzu yangiza ubuzima, atuma batabasha
kugira icyo bakora, maremare, kandi aremereye yariho muri icyo gihe. Mu
guhamagarira abantu kugira ivugurura [mu myambarire], Madamu White
yaravuzea ati:
“Ntabwo dutekereza ko kwambara imyambaro ya kinyamerika, kwambara
amakanzu ataratse maremare kandi ariho imitako myinshi, cyangwa guheza
inguni mu byo kwambara amakanzu maremare agenda akubura inzira
n’imigenderano, bihuye no kwizera kwacu. Iyaba abagore [n’abakobwa]
bambaraga amakanzu yabo ku buryo ahanduye mu nzira hagaragara, kuva hasi
ku birenge kugera ku ikanzu hakaba harimo santimetero ebyiri n’igice cyangwa
eshanu, amakanzu yabo yaba yoroheje kandi yarushaho kurindwa kwandura
mu buryo bworoshye kandi akambarwa igihe kirekire. Ikanzu nk’iyo yaba ihuje
no kwizera kwacu.” — Testimonies for the Church vol 1 p.424.

18
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

“Hariho urwego rwo hagati na hagati ku bijyanye n’ibi bintu, Icyampa twese
tugakorana ubwenge mu gushaka urwo rwego kandi tukarugenderamo.” —
Testimonies for the Church vol 1 p.424.

19
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

IGICE CYA 12: AMAHAME Y’IBANZE

Ikiganiro cyuzuye kivuga ku myambarire cyateguwe na Madamu White kugira


ngo hafatwe umwanzuro ndetse n’ingingo ya gatandatu, nk’uko nyama yaje
gushyirwa mu kinyamakuru “Uburyo bwo Kubaho”. Muri ibi dushobora
kuvumbura amahame y’ibanze ivugurura ry’ukuri rigomba kuba ryubakiyeho:
1. “Byangiza ubuzima, kandi ni n’icyaha ku bagore bambara imyambararo
ibahambiriye cyane mu nda, cyangwa iteye nk’ifi, cyangwa gukanyaga
urukenyerero.—How to Live, No.6, p.57.

2. “Abagore benshi bangiriza imyanya imwe yo munda ndetse n’ibice byo


munsi y’urukenyerero, mu gihe bambara amajipo aremereye cyane. Ibi
bice ntibyaremewe kwikorera…. Ikanzu y’igitsana-gore, ikwiriye kuba
iturutse ku ntugu.” – Ibid, p.58.

3. “Mbese ntabwo ubwoko bw’Imana, umutungo wayo wihariye, buzashaka


guhesha Imana ikuzo yewe no mu myambarire yabo? Kandi se ntibazaba
intangarugero ku ngingo y’imyambarire, maze ku bw’imyambaro yabo
yoroheje bagacyaha ubwibone, n’ubwiyemezi, no kwaya by’isi,
by’abakunda kwinezeza bavuga ko bubaha Imana?” –Ibid, p.58.

4. “Ariko kandi ntibagomba kuba ‘abatagira icyo bitaho ku birebana n’uko


bagaragara… ngo bambare ibitagira gahunda kandi bitajyanye.’
‘Imyambaro ikwiriye kandi iboneye’ ntabwo igomba gushyirwa mu cyiciro
cy’ubwibone.” – Ibid, p.58,59.

5. “Byarushaho kunezeza Imana, iyaba harushagaho kubaho uguhuza mu


myambarire hagati y’abizera.” –Ibid, p.58.

6. “Uburebure bw’ikanzu yambarwa n’igitsina-gore bwamaganwa kubera


impamvu nyinshi…. Ikanzu yabo yakagombye kutajya hasi y’aho inkweto
z’imbeho zigarukira, ariko na none ikaba ari ngufi kuburyo ahantu
handuye ho ku mpande n’umuhanda wose bigaragara bitabaye ngombwa
ko bayizamuza ikiganza. Ibid, p.62 – 64.

7. “Uko uburebure bw’ikanzu bwaba bungana kose, igitsina-gore kigomba


kwambara ikanzu ifubitse amaguru yabo mu buryo bukwiye nk’uko
bimeze ku bagabo. Ibi byakorwa bambara amapantaro yoroshye akaba
yafungirwa k’utugombambari cyangwa akaba ari [amapantaro] yuzuye
ariko hasi akaba afunganye; kandi aya aba agomba kuba agera hasi
bihagije ku buryo ahura n’aho inkweto zigarukira.” – Ibid, p.64.

20
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

Ku bantu bashobora kwanga bene iyi myambarire ngo kubera ko yaba ishaje
itakijyanye n’igihe, Madamu White yarasubije ati:
“Bitwaye iki se? Nifuza ko twakabaye abagendera ku byakera mu bintu byinshi.
Iyaba twarimbishwaga imbaraga nk’izaranze abagore birimbishaga bo mu bihe
bya kera, [ibya kera] byakabaye ibyo kwifuzwa cyane.” – Ibid, p.64.
Yasabye akomeje ko n’ubwo isi yose yagaragara nk’iyitandukanyije nabo
by’ihabya, abagore “bagomba kugaragaraza ukwihagararaho, kandi bakagira
ubutwari bwo kuba abanyakuri,.”–Ibid p.61, p.62.
“Abakristo ntibagomba kwibabaza ngo bihindure ibishungero kubwo kwambara
bitandukanye n’ab’isi. Ariko, mu gihe kubihuza no kwizera kwabo n’inshingano
yabo mu kuba bagomba kwambara imyambaro icirirtse kandi itabangamira
ubuzima, bazisanga basigaye inyuma, ntabwo bagommba guhindura
imyambarire yabo kugira ngo bakunde base n’ab’isi.” – Ibid, p.61.
Uko ni ko byari biri igihe Umukuru White na Madamu White basuraga ikigo cya
Dr. Jackson i Dansville, muri New York. Bari barahisemo uruhande rurwanya
amakanzu ataratse maremare kandi ariho imitako myinshi. Madamu White yari
yaravuze arwanya ikoreshwa ry’Imyambarire ya Kinyamerika kubera
ukutabonera kwayo, no kuba isa n’imyambaro y’abagabo, ikaba inyuranije
n’amabwiriza y’Ibyanditswe Byera, kandi bitewe n’urwikekwe iyo myambaro
yajyaga guhagurutsa rwo kurwanya abari bafite ukuri gukomeye bagomba
gushyikiriza isi. Yamaganye imyambaro miremire cyane bikaje, maze asaba ko
bakwambara imyenda migufi bihagije ku buryo buri gihe inzira iba igaragara
neza. Kandi yasengaga asaba ko ubwoko bw’Imana bwabona umwanya ukwiriye
w’imbera-byombi muri ibi bintu.

21
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

IGICE CYA 13: UKWITEGEREZA NEZA

Mu gihe cy’ibyumweru bitatu bamaze mu kigo cyitwa Our Home, Madamu White
n’umugabo we babonye amahirwe yo kwitegereza neza umuderi w’imyambaro
yari yavuzeho mbere ko idakwiriye Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi.
Binyuze mu byigisho n’inyandiko byashyizwe hanze na Dogoteri Jackson na
Dogoteri Austin, bagize amahairwe yo kurushaho kubona impamvu zatumye [iyo
myambaro] yakirwa. Nyamara ntibigeze berekezwa ku guhindura inama bari
baratanze mbere y’aho ivuga ko itari ikwiriye abagore b’Abadiventisiti b’Umunsi
wa Karindwi. Icyakora biragaragara ko bemejwe mu mitima yabo ko bagomba
kugira umwete wo gushaka umwambaro uzaba ari mwiza mu buryo bwose
utangiza ubuzima kandi ukaba utarimo ibintu bigayitse byo mu “Myambarire ya
Kinyamerika”. Umukuru White yagaragaje ibitekerezo bye muri ubu buryo
bukurikira:
“Mu kigo cyitwa Our Home, abantu b’igitsina-gore bambara ikimenyerewe muri
rusange nk’ikanzu ngufi, ikaba ikunze kwambarwa mu buryo bukabije
n’abagore batagira isoni kandi buzuye ugushidikanya bakoreshwa n’imyuka
y’abadayimoni. Ibi bintu bigira ingaruka zikomeye z’urwikekwe mu mahanga ku
nyungu z’agaciro katagereranywa k’ibyiza by’iki kigo. Tuzi amahame atuma
habaho ikumirwa ry’imyambarire y’abagore iriho muri iki gihe, kandi dushaka
umuti uzakemura icyo kibazo ku buryo umutegarugori niyambara ab’isi
bamubona nk’umugore, ndetse ibyo bikamurinda gusekwa n’abantu kandi nawe
ntibigire icyo bimutwara. Ariko rero dufite impamvu zikomeye zirwanya ko
imyambaririre y’umugore yaba miremire bikabije, ku buryo bituma yitwa
umukubuzi w’umuhanda, kandi twemera cyane ko ibibi biri mu myambarire
ye bishobora gukurwaho mu buryo bwuzuye hatabaye gukoresha uko gukabya
uko twagiye duhamya rimwe na rimwe.

22
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

IGICE CYA 14: HAKENEWE IMYAMBARIRE IVUGURUWE

Ukumenyekana kumeze nk’uko ko hakenewe imyambarire ivuguruwe, ishobora


kwemerwa n’abagore b’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, kuvugwa mu
ibaruwa Madamu White yandikiye inshuti ze mu gihe cy’uruzinduko rwe i
Dansivile. Mu buryo bwisanzuye kandi bworoheje, yaravuze ati:
“Hano bafite imyambaro y’amoko yose. Imyamabaro imwe n’imwe aba ari myiza
cyane, iyo itaza kuba ari migufi cyane. Tuzagira icyitegererezo dukura aha hantu
kandi ntekereza ko dushobora kuzabomo umwambaro urushijeho kuba mwiza
utera umuburi kugubwa neza kurenza iyo twambara ubu ngubu, nyamara
kandi ikaba itari iya Bloomer cyangwa imyambarire ya Kinyamerika… Ngiye
gushaka umwambaro wanjye bwite uboneye, uhuje neza mu buryo bwuzuye
n’uwo neretswe. Ubuzima burawusaba. Abagore bacu b’abanyantege nke
bagomba guhindura imyenda iremereye n’ibaboshye cyane niba baha agaciro
ubuzima…..
“Ntituzigera twigana umugore wa Dr. Austin cyangwa Madamu Dr. York.
Bambara nk’abagabo neza neza. Nta mudeli n’umwe tuzigana cyangwa ngo
dukirikize mu yo twamaze kubona. Tuzashyiraho uburyo bwo kwambara
budasesagura amafaranga kandi butuma abantu bagira amagara mazima.” —
Letter 1a, 1864.
Biragaragara ukurikije iki gihamya ko kugeza icyo gihe, nubwo Madamu White
yari “yareretswe” amahame runaka agomba kuyobora ivugurura mu
myambarire, nta buryo burambuye, kandi buvuga nyirizina ibigomba
gukirikizwa bwamuhishuriwe. Nyuma yaho yagiranye inama na bashiki bacu b’
i Battle Creek, ho muri Michigan, kugira ngo bashakashake imyambaro izaba
ihuje n’imyizerere n’imikorere by’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi. Birasa
n’aho bishoboka ko byari ibyo muri iki gihe, ubwo bihatiraga kubona urugero
rwo hagati ruringaniye; ari bwo iyerekwa ryatanzwe aho yabonye amatsinda
atatu y’abagore, buri tsinda rifite imyambaro itandukanye n’iy’irindi mu
burebure. Ku byerekeranye n’ibyo, mu mwaka w’i 1867, yanditse asubiza ikibazo
yari yabajijwe agira ati:
“Aba mbere bari bambaye amakanzu agezweho maremare, wabonaga abereye
umutwaro amaguru, akabuza gutambuka, akagenda akubura inzira ndetse
agasakuma imyanda yo mu nzira; kandi ingaruka zabyo nazivuze neza mu buryo
bwuzuye. Iri tsinda, ryari ryarabaye imbata z’imideri igezweho, ryagaragaraga
rifite intege nke kandi rigwaguza.
“Imyambaro y’itsinda rya kabiri ryanyuze imbere yanjye yari imeze nk’uko byari
bikwiriye mu buryo bwinshi. Amaguru yari yambitswe neza. Bari babohowe ku
mitwaro, iyo umunyagitugu Mudeli, yari yarikoreje itsinda rya mbere, nyamara

23
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

bari barakabije kwambara imyenda migufi kugira ngo bazinure kandi batere
urwikekwe abantu beza, ndetse bangiza ku rwego rukomeye cyane imbaraga
yabo ihindura abandi. Uyu ni wo mudeli n’impinduka ziterwa n’ “Imyambarire
ya Kinyamerika”, yigishwa kandi yambarwa na benshi ku kigo cya Our Home
kiri i Dansville, muri New York. Iyo myambaro ntabwo igera ku mavi. Ntabwo
nshaka kuvuga ko uyu mudeli w’imyambaro naweretswe ari mugufi bene kariya
kageni.
“Itsinda rya gatatu ryanyuze imbere yanjye rifite mu maso huje ibinezaneza,
kandi ubona babohotse batera intambwe irambuye. Imyambaro yabo yari afite
uburebure nk’ubwo nari naravuze ko ari bwo bukwiriye, yoroheje kandi itangiza
ubuzima. Yabaga igaragaza imyanda yo mu muhanda neza n’inzira
y’abanyamaguru muri sentimetero nkeya mu buryo bwose haba mu gutera
intambwe zizamuka cyangwa zimanuka. ” — The Review and Herald, October 8,
1867.

24
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

IGICE CYA 15: MADAMU WHITE AGERAGEZA IYO


MYAMBARIRE

“Muri Nzeri 1865, Madamu White yambaye bene iyo imyenda, yayambaye igihe
runaka, “uretse mu materaniro, mu mihanda yuzuye abantu yo mu midugudu
no mu mijyi, no mu gihe yabaga agiye gusura bene wabo babaga bari kure.” –
Ibid.
Nyuma y’igihe runaka, yatangiye kujya ayambara ahantu hose n’igihe cyose.
Urugero rwe rwahise rukurikizwa n’abagore benshi b’Abadiventisiti b’Umunsi wa
Karindwi bo mu Majyaruguru ya Michigan, ndetse hagiye haza amabaruwa
menshi atagira ingano abaza ibibazo yabaga aturutsemu bice byinshi
bitandukanye. Igihe yabonaga ko bamwe bari bakomeje kwibanda kuri icyo
kibazo, nk’ingingo y’ingenzi cyane, yayobowe ku kwandika ati:
“Ivugurura ry’Imyambarire ryari riri mu bintu byoroheje byari bigiye gutuma
habaho ivugurura rikomeye mu by’ubuzima, kandi ntiryagombaga na rimwe
kuba ryarahatiriwe [abantu] nk’ukuri ko kubagerageza ngo bahabwe agakiza.
Byari umugambi w’Imana ko mu gihe gikwiriye, mu buryo bukwiriye, abantu
bakwiriye bagomba kugaragaza inyungu z’iryo vugurura ko ari umugisha, kandi
bagasaba ko habaho gusanisha no guhuza kw’ibikorwa.” – Ibid
Ugushyigikira ivugurura ry’imyambabarire ritera amagara mazima kwa Madamu
White, ryaje nyuma y’imyaka cumi n’itatu madamu Miller, madamu Stanton, na
madamu Bloomer, batangije inkubiri y’ivugurura mu myambarire muri Leta
zunze Ubumwe z’Amerika. Hari ahantu hake cyane muri icyo gihugu hatari
harumvikanye amajwi y’incuti zaho. Iyo nkubiri yari yarashyigikiwe n’abantu
bashoboye kandi bubahwaga, ariko kandi habonetse n’ababanenga
n’ababasebya. Ibihumbi byinshi by’abagore bishimiraga umudendezo n’ubuzima
bishya byari bimaze kuboneka. Nyamara kuri ibyo byiza byose byari byaravuzwe
[kuri iyo myambarire] bayishima, Madamu White yagaragaje impamvu zihagije
yari yareretswe zituma iba idakwiriye kwambarwa n’Abadiventisiti b’Umunsi wa
Karindwi, maze yiyemeza gufasha bagenzi be b’abakristokazi kubona no kwakira
umwambaro uhuje n’uwo yeretswe, umwe uzarinda ubwaka n’ibindi
bidashimishije by’imyambarire ivuguruye yari yamamaye, ariko kandi ukaba
uha umuntu umudendezo wo gukora icyo ashaka kandi ukaba utabangamira
ubuzima mu buryo bwose. Bityo rero, ntabwo yari arimo gutangaza kandi ngo
anatangize uburyo bw’imyambarire yari iteye isoni kandi idasanzwe ku buryo
yashoboraga kunengwa; nk’uko bamwe mu bantu bagiye babivuga mu myaka
yakurikiyeho mu buryo busa n’aho bwumvikana ku bantu batazi impamvu zari
zaragaragajwe hano.

25
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

IGICE CYA 16: MU KIGO GISHINZWE UBUZIMA

Abaganga bo mu kigo cy’ubuzima, kuva mbere hose, babonye ko hakenewe


umwambaro uhuza n’amahame y’ukuri, bavuga ko “bitigeze biba ibintu byo
kwifuzwa gusa, ko ahubwo ari na ngombwa mu kuvura indwara zimwe na
zimwe, kandi ko ntacyo byari kumara kandi byari kuba ari ikosa kwakira bene
ibyo bibazo by’indwara mu gihe [abarwayi] batemera kwakira ibyo babaga
bahamarijwe ko ari ngombwa kugira ngo bakire.” Babonye kandi ko niba
umwambaro utangiza ubuzima utakiriwe, abantu bo mu cyiciro runaka
bakeneye cyane inyungu z’ikigo, bazajyanwa ahandi hantu mu bindi bigo aho
bashobora kubohorwa ku “mutwaro w’imideri ukomeje kuba gikwira.” —The
Health Reformer, March, 1868.
Bwa mbere, hashyizweho amahame rusange y’imyambarire itangiza ubuzima,
kandi abantu ku giti cyabo ni bo bihitaragamo imyambaro bagomba kwambara
ibanyuze haba ku burebure ndetse n’uko igaragara. Nubwo urwo ruvange
rwagize imbogamizi, nyamara ryatanze amahirwe yo kwitegereza no kugereranya
umubare utari muto w’imyambaro, bityo bibafasha guhitamo ibirushijeho kuba
byiza, mu kubona imyaro iteye kimwe kandi ihuje mu burebure.
Uko ibi byagiye bikorwa, bivugwa n’Umukuru J.H. Waggoner.
Biturutse ku busabe bwe abaganga bo muri icyo kigo bahamaye amazina ya
bamwe mu barwayi bafatwa nk’abafite imyambaro irusha iyindi kuba myiza
haba mu buryo ikoze n’uko igaragara. Nuko “apima uburebure bwa cumi na
babiri, n’ubugari bw’imyambaro yabo uturutse hasi. ” Bari bafite uburebure
butandukanye kuva kuri metero imwe na santimentero eshanu, na metero imwe
na santimentero zirindwi, kandi intera y’imyenda kuva hasi yari santimetero
20.3 kugeza kuri santimetero 25.4. Hemejwe ko intera iboneye yo gahati no
hagati ari santimetero 22.8, kandi yemezwa ko ari byo bipimo bikwiriye
gukurikizwa.” – Ibid.
Uburyo bw’imyambarire bwari bwemewe mu kigo cy’Ivugurura mu by’Ubuzima
ni bwo bwaje kuganza atari mu mu bagore b’Abadiventisiti b’Umunsi wa
Karindwi gusa aho ngaho, ahubwo bwakoreshwaga n’abo mu yandi madini.
Icyakora Madamu White ntiyigeze ahatira abantu gukurikiza iyo myambarire.
Yaranditse ati: “Nta mpamvu yo kugira ubwoba ko ivugurura mu by’imyambarire
nzarigira rimwe mu nsanganyamatsiko zanjye z'ibanze uko tugenda hirya no
hino… Nta muntu n’umwe nzahata cyangwa ngo ngire uwo nciraho iteka. Uyu
si wo murimo nahawe.” —Testimonies for the Church Vol 1 p.523.

26
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

IGICE CYA 17: IMYAMBARIRE YAGANIRIWEHO MU MATORERO

Uko abagabura basuraga amatorero, babonye imyambarire mishya itangiza


ubuzima yari imaze kwemerwa nk’ikintu cy’ingenzi mu ivugurura
ry’iby’ubuzima, maze babiha umwanya mu bibwiriza byabo. Uko batangaga
raporo y’umurimo wabo, inshuro nyinshi bavugaga ukuntu abantu bakiriye neza
uyu mugabane w’ubutumwa bwabo. Bityo, Umukuru D.M. Canright, mu kugira
icyo avuga mu iteraniro ridasanzwe ryabereye i Portland, ho muri Maine,
yaranditse ati:
“Ukwiyoroshya ko mu mwambaro mugufi si ikintu cy’agaciro gake ku buryo
kidakwiriye kwitabwaho…. Nyamara imyambarire ivuguruye iri kwambarwa ubu
ibyashyizwe ahagaragara byose byaririnzwe. Nyuma yo kubona yambawe,
ntekereza ko ari yo myambaro iboneye cyane kurenza indi nigeze mbona, kandi
si njye njyeine ufite iki gitekerezo.
“Ibi bintu byose byavugiwe hano mu buryo bwisanzuye. Abantu hafi ya bose
bafashe umwanzuro wo kubyemera barabikunda, icyakora abandi nabo bagira
ukubirwanya nabwo ariko gake cyane… Abenshi muri bashiki bacu bahise
biyemeza bashikamye kwemera iyo [myambarire ivuguruwe]. Umugore wanjye
usigaye wambara bene iyo myambaro, yabafashije nabo gutegura imyenda yabo.
Bemeye ivugurura mu by’ubuzima mu buryo bwuzuye.”—The Review and
Herald, June 18, 1867.
Mu gihe cy’imyaka igera kuri ine cyangwa irenga, hari ibintu byinshi byanditswe
mu bitabo byacu by’itorero, ku byerekeranye n’ibyiza bigaragara byavaga mu
gukoresha buri gihe imyambarire iboneye. Abenshi bahinduye imyambarire yabo
babikunze kandi bishimye kugira ngo ihuze n’amahame y’ubuzima ndetse ikaba
yoroheje, ari na byo byaratumye habaho “ivugurura ry’imyambarire iboneye.”
Ariko rero, ntibyakiriwe neza muri rusange, kuko hari ababirwanyije kandi
bakabinenga. Bamwe kubwo kwiyibagiza ko, “nta muntu wagombaga guhatirwa
kwambara imyambaro ivuguruye”, bashatse kugenzura umutimanama w’abandi
bakoresheje uwabo bwite. Ku bahezanguni, iri vugurura ryasaga n’aho ari ikintu
cy’ibanze mu by’idini ryabo. Ni yo yari nsanganyamatsiko yo kuganiragaho,
kikaba ari nacyo cyari kiremereye imitima yabo….. Aho kugira ngo bishimire
imyambaro kubera ibyiza byayo, basaga n’aho birata ukuntu yari idasanzwe.”
Uko ni ko Madamu White yanditse mu 1881 asubiza ikibazo kigira kiti: “Kubera
iki uyu mwambaro washyizwe ku ruhande?” Maze akomeza agira ati:
“Ku bantu bayambara bagononwa babitewe n’uko bumva ari inshingano yabo,
yababereye umutwaro ushengura. Abandi na bo kugeza ubu, bahoze ari
abagorozi b’abanyamwete mu buryo bugaragara, bagaragaje ko babuze gahunda

27
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

mu buryo bubabaje, kandi nta kubonera bafite mu myambarire yabo.” —


Testimonies for the Church Vol 4 p.636.
Nk’ingaruka “zitewe n’uko icyari cyaratanzwe nk’umugisha cyaje guhinduka
umuvumo, byaje gutuma umutwaro wo gushyigikira ivugurura mu myambarire
ukurwaho.” Ms 167, 18971.

1
Amagambo asoza

Interuro: Abantu bamwe bashobora kubaza bati, “Mbese Uwiteka ajya amanura ibipimo bye kugira ngo
akunde ahuze n’ibyo abantu bashaka n’inzira zabo?” Umukuru G.I Butler, igihe yavugaga ku ivugurura
mu myambarire, yasubije iki kibazo mu buryo bukurikira:

“Uwiteka yemera guhuza ibyo asaba n’inzira z’abantu, kabone n’igihe we aba yifuza ko bakora mu bundi
buryo kandi bwiza. Nubwo atabikora buri gihe, cyangwa akabikora bitewe n’ibyo asaba, cyangwa akabikora
muri rusange, nyamara ku ngingo z’ibabazo by’igihe gito n’ibyo kuba umuntu yagera kucyo yifuza aho
Imana iba yarategetse inzira nziza, ijya ibareka bagakurikira amahitamo yabo bwite, nubwo buri gihe
bigaragara ko bibazanira inyungu nkeya kurenza uko bakabaye barakoze bakurikije ubuyobozi bwayo.
Turasaba kwemeza ibi mu buryo bukomeye bwo kubihakana cyane

Dufite ingero nyinshi zavuzwe, nk’:

Icyo Imana yakoreye Abisiraheli kubwo kwifuzaga inyama ubwo bivovoteraga manu (Soma Kubara igice cya
11), n’igihe yahaga Abisiraheli umwami igihe bari babyifuje, nubwo ibyo bitari umugambi w’Imana wa
katanga ka mbere (Soma igitabo cya 1Samweli igice cya 8.)

28
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

IGICE CYA 18: “JYA WAMBARA IMYENDA YOROHEJE, ITAGIRA


IMITAKO”

Nyamara, yakomeje gusaba ko abagore b’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi


“bakoresha imyambaro yoroheje, itariho imitako kandi ifite uburebure
buringaniye”, kandi anatanga icyifuzo cy’“indi myambarire, idateeje ikibazo
cyane.” Iyi yo yari igizwe n’ikanzu n’ijipo bikwiriye, bitari bigufi cyane, hasi ikaba
ari ngufi kugira ngo hirindwe ko ikora mu byondo ngo ibe yasakuma imyanda
yo mu mihanda. Umwambaro wagombaga kuba udafite imitako idafite akamaro,
ukaba utihinahinnye, kandi ukaba ufite undi mwenda hejuru yawo ushobora
gufungirwa inyuma.” —Testimonies for the Church vol 4 p.640.
“Imyambarire nk’iyi ni yo Madamu White ubwe yambaraga mu mibereho ye
iheruka, nyamara yamaganye icyifuzo icyo ari cyo cyose cyo kugerageza guhatira
abandi uburyo buhwanye n’ubwo bw’imyambarire. Mu gihe cy’imyaka
yakurikiyeho bashiki bacu bake b’indahemuka bumvaga ko hagombaga gufatwa
ingamba zo gusubizaho “ivugurura mu myambarire”, kandi bagashishikariza
abantu bose kuyikoresha yabagiriye inama akomeje yo kutabikora. Yashakaga
gukosora imyumvire itariyo, agira ati:
“Abantu bamwe bumvaga ko urugero rwatanzwe rw’imyambarire ari rwo rugero
rugomba gukirikizwa. Ibyo si ko bigomba kumera. Ariko ikintu cyoroheje nk’iki
ni cyo cyiza dushobora gukurikiza ku bigendanye n’iyi ngingo. Nta mudeli
n’umwe uhamye nahawe nk’itegeko ridaguka rigomba kuyobora abantu bose mu
myambarire yabo.” —Letter 19, 1897.
Muri iki gihe, imyambaro yari yaramamaye yarahindutse, kandi yarushagaho
kuba myiza kandi itangiza ubuzima, kandi nta mpamvu yari ihari yo kujya kure
cyane y’umigenzo wari yarashyizweho mu byerekeranye n’imyambarire. Kubera
iyo mpamvu, madamu White yavuze yeruye arwanya ikibazo cyo “kuyobya
intekerezo z’abantu no kubashobora mu mpaka ku bijyanye n’imyambarire,”
maze atanga inama agira ati:
“Reka bashiki bacu bambare neza, nk’uko benshi babigenza, babe bafite
imyambaro ikoze mu gitamboro cyiza, ibasha kuramba, irangwa no kwiyoroshya,
ikaba ikwiranye n’iki gihe, kandi ntimugatume ikibazo cy’imyambarire ari cyo
kiganza mu bwenge.” –Ibid.

*******

29
Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi n’Ivugurura mu Myambarire

Uwasemuye iki gitabo mu Kinyarwanda:


NSHIMIYIMANA AIMABLE
E-mail: naimable615@gmail.com
Tel: +250780801273

Abagize uruhare mu gukosora isemurwa n’imyandikire by’iki gitabo:


1. NIZEYIMANA JEAN D’AMOUR [HOPE]
E-mail: damourhope2@gmail.com
Tel: +250788271065 / +250722831234 / +256776220667

2. MAAJABU ALLELUIA TITO


E-mail: maajabualleluiatit77@gmail.com
Tel: +250785943779 / +250728915675

Umuhuzabikorwa w’isemurwa n’ikosorwa by’iki gitabo:


MAAJABU ALLELUIA TITO
E-mail: maajabualleluiatit77@gmail.com
Tel: +250785943779 / +250728915675

SDA Ministry ireberera gusemura no gushyira ahabona iki gitabo:


Almost Home Ministries.
Email: almosthome@rw.gmail.com
Tel: +250781036292

30

You might also like